Blog

  • Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo kujya mu biruhuko ziteye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/dore-uko-ingendo-z-abanyeshuri-zo-kujya-mu-biruhuko-ziteye

  • “Nzahora nkwibuka nk’intwari yanjye papa ndagukunda” Bad Rama yasezeye ku mubyeyi we witabye Imana mu magambo ababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mupende Ramadhan uzwi mu myidagaduro nka Bad Rama n'umuryango we bari mugahinda ko kubura umubyeyi wabo (se) witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira kuwa 12 Ukuboza 2022.

    Uyu mubyeyi akaba yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram Bad Rama yasezeye ku mubyeyi we witabye Imana, avuga ko azahora amwibuka nk'intwari ye ndetse amusezeranya ko ikivi cye yatangiye azacyusa.Yongeraho ko amukunda cyane.

    Source : https://yegob.rw/nzahora-nkwibuka-nintwari-yanjye-papa-ndagukunda-bad-rama-yasezeye-ku-mubyeyi-we-witabye-imana-mu-magambo-ababaje/

  • Amafoto: umukobwa uvukana na Miss Amanda yambitswe impeta n’umusore wamwihebeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Linda Kamikazi uvukana na Miss Amanda yambitswe impeta na Eddie Mico umaze imyaka 14 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu ijoro ryo kuwa 11/12/2022 ni bwo uyu musore yateye ivi yambika impeta umukunzi we Linda Rubango Kamikazi usanzwe ari umuhanzikazi ndetse akaba n'umu Producer wanabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Yamwambitse impeta amutunguye cyane, ayimwambika ku munsi we w'amavuko ari nabyo byatumye inshuti ze zimufatisha nk'abagiye kwizihiza isabukuru y'amavuko, kumbi bari ku mugambi mutagatifu w'umukunzi we Eddie Mico. Umukobwa byamurenze ahita asuka amarira y'ibyishimo gusa atazuyaje na we amubwira 'yego'.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-umukobwa-uvukana-na-miss-amanda-yambitswe-impeta-numusore-wamwihebeye/

  • AMAFOTO: Miss Pamela Leona yasezeye ubukumi none yakoresheje ibirori byakataraboneka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byari biryoye ijisho cyane uhereye ku hanu byabereye, hari hatatse mu buryo buteye amabengeza. Byari ibinezaneza kuri Miss Naomie wari witabiriye ibi birori.

    Miss Naomie ari kumwe n'izindi nshuti ze zibarizwa muri Mackenzies, bafatanyije gutegura ibi birori ndetse ni nabo bari abashyitsi b'imena. Abantu benshi biganjemo igitsinagore uretse Frank Axel wafotoraga, bari babukereye.

    Hari hateguwe mu buryo buteye amabengeza

    Tariki 9 Ugushyingo 2022, ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'aba bakobwa babarizwa muri Mackezies irimo Miss Naomie, hatangajwe ko mugenzi wabo yavuze 'Yego' ku musore w'inzozi ze.

    Tariki 8 Ukuboza 2022, nibwo Pamela Loana Uwase na Martin Carlos Mwizerwa basezeranye mu mategeko mu birori byari bibereye ijisho aho bari bashigikiwe n'inkumi zose zibarizwa muri Mackenzie n'imiryango yabo.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-miss-pamela-leona-yasezeye-ubukumi-none-yakoresheje-ibirori-byakataraboneka/

  • Ni Abahanzi ndetse n’aba Producers! Eddie Mic… – #rwanda #RwOT

    Eddie Mico ni Umuhanzi, Umwanditsi, Umunyamakuru, Worship leader akaba na Producer. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2008, atangirira ku ndirimbo yise “I Live For You”. Album ye ya mbere y’indirimbo 10 yitwa “You Are Amazing”, ikaba yaratunganyijwe na Narrow Road Production mu 2011.

    Uyu musore waminuje mu bijyanye n’Icungamutungo, akaba umukristo mu Itorero Angilikani, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel ndetse babereye benshi urugero rwiza. Indirimbo ze nyinshi ziri mu rurimi rw’Icyongereza. Umwibuke mu ndirimbo “Real Swagg”, “Connected”, “Byose bicecetse”, n’izindi. Ari mu bagize Akanama Nkemurampaka mu Irshanwa RSW Talent Hunt rizahemba Miliyoni 10 Frw umunyempano uzahiga agandi.

    Mu 2013 uyu musore w’ijwi ridatangaje akaba n’umuhanga mu kubyinira Imana, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Groove Awards ryaberaga muri Kenya, aho yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo mwiza w'umwaka muri Gospel (Best Gospel Male Artist) ndetse n’indirimbo ye 'Real Swagga' yari iri guhangana mu ndirimbo zifite amashusho meza y'umwaka (Best Video of the year).

    Uwo Eddie Mico tukubwiye mu ncamake agiye kurushinga!

    Ntiharamenyekana itariki y’ubukwe bwe, gusa ni vuba nk’uko Eddie yabidutangarije. Mu ijoro ryacyeye ni ukuvuga tariki 11/12/2022 ni bwo yateye ivi yambika impeta umukunzi we Linda Rubango Kamikazi usanzwe ari umuhanzikazi ndetse akaba n’umu Producer wanabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Yamwambitse impeta amutunguye cyane, ayimwambika ku munsi we w’amavuko ari nabyo byatumye inshuti ze zimufatisha nk’abagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko, kumbi bari ku mugambi mutagatifu w’umukunzi we Eddie Mico. Umukobwa byamurenze ahita asuka amarira y’ibyishimo.

    Nyuma y’uko Linda amubwiye YEGO, Eddie Mico wigeze gutangaza ko adashobora gushaka umukobwa udakijijwe, yabajijwe n’umunyamakuru wa inyaRwanda uko yiyumva, atangaza ko byamunejeje cyane. Ati “Ndishimye cyane, n’ubu ndacyashyira kuri gahunda ibintu byose”. 

    Twamubajije ibyo yagendeyeho ahitamo Linda mu bandi bakobwa bose, akamusaba kuzabana nawe iteka ryose, ahishura ko yamye asengera umukobwa umeze nk’uyu yambitse impeta. Ati “Ni nk’inzozi gusa ni amashimwe rwose. Kuva cyera nifuzaga ibintu nka bitatu cyangwa bine by’ingenzi: 

    1) Kuba akunda Imana by’ukuri, 2) Kuba ankundira uwo ndiwe apana ibyo ndibyo gusa, 3) Kuba twumvikana kandi akunda abantu…..Linda rero ibyo byose yarabirengeje, gusa ni ugukora kw’Imana. Linda ‘is special to me in more than a thousand ways’ [arihariye kuri njye mu buryo burenze 1000] ntabona uko mbisobanura”.

    Ni couple y’aba Producers!

    Bombi ni abahanzi mu muziki wa Gospel. Linda azwi cyane mu ndirimbo “Umubavu” yakoranye na Serge Iyamuremye [Kanda HANO uyirebe]. Ni indirimbo ivuga ko Imana itajya ibeshya, kandi ikaba Imana y’ukuri. Hejuru y’ibyo, ni na Producer akaba afite Studio ye bwite yitwa Heart Music Studio.

    Birashoboka ko yaba ayifatanyije n’umukunzi we Eddie Mico nawe uherutse kwinjira mu byo gutunganya indirimbo, ibintu afatanya n’ubuhanzi no gukora itangazamakuru aho afite ikiganiro kuri Authentic Tv cyitwa “The Gospel Turn Up”. Bombi ni abanyamuziki byahamye, by’akarusho Eddie Mico yongereye ijambo “Music” ku mazina ye akoresha kuri Instagram, ubu yitwa Eddie Mico Music.

    Twitege iki kuri Eddie Mco na Linda, couple y’Abahanzi n’aba Producers?

    Eddie Mico yasubije iki kibazo, ati “Ni byo turi aba Producer b’umuziki n’abahanzi. Icyo batwitega ni uko hari imishinga mishya yacu ndetse n’iy’abandi twagiye dukorera zigiye gusohoka. Indirimbo nshya, yo iraje”.  Yavuze ko kwambika impeta umukunzi we ku munsi we w’amavuko, “nta mpamvu idasanzwe nabikoze,..ni uko cyari igihe cyiza kandi nanone nashakaga ko yishima”.

    Linda wambitswe impeta na Eddie Mico, ni umukobwa urimo kuminuza muri Mount Kenya nyuma yo kurahura ubumenyi mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Ni umutoza w’amajwi, umuririmbyi ndetse akaba n’umu Producer nk’uko twabivuze haruguru. 

    Ni mukuru wa Saro Amanda wabaye Miss Talent mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryegukanywe na Miss Nshuti Divine Muheto, nyuma yo guhiga abandi mu kugaragaza impano. Amanda ni umuhanga cyane mu kuririmba anicurangira gitari cyangwa piano. 

    Eddie yashinze ivi ku butaka

    Linda na Eddie bahoberanye biratinda!

    Linda byamurenze asuka amarira

    Umunsi wateguwe ku isabukuru ya Linda

    Baritegura kurushinga vuba

    Linda na Eddie ni couple nshya y’abanyamuziki

    Inshuti zabo zishimiye cyane intambwe bateye

    Miss Amanda (yegeranye na Eddie) wabaye Miss Talent yitabiriye ibirori mukuru we Linda yambikiwemo impeta

    Eddie Mico na Linda mu bihe byiza cyane by’urukundo

    Umuraperikazi The Pink ni umwe mu bitabiriye ibi birori

    Linda yambitswe impeta na Eddie Mico bakundanye urwo bagize ibanga igihe kinini

    Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye ibi birori Linda yambikiwemo impeta

    REBA INDIRIMBO “BYOSE BICECETSE” YA EDDIE MICO

    REBA INDIRIMBO “UMUBAVU” YA LINDA FT SERGE IYAMUREMYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123782/ni-abahanzi-bakaba-naba-producers-eddy-mico-yambitse-impeta-linda-uvukana-na-miss-saro-ama-123782.html

  • Hamenyekanye ko Dana urushwa imyaka 25 na Did… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha TMZ, ifishi y'umwana w'umukobwa Diddy aheruka kwibaruka akamwita Love Sean Comb, igaragaza ko uyu mwana yabonye izuba kuwa 15 Ukwakira 2022 mu gace ka Newport muri Leta ya California.

    Nyina w'uyu mwana wari wakomeje kugirwa ibanga yitwa Dana Tran w'imyaka 28, bivuze ko arushwa imyaka 25 na Diddy uherutse kuzuza imyaka 53.

    Uyu mugore uri mu kigero kimwe n'abana 6 bandi ba Diddy, arusha imyaka 12 umukobwa muto mu bana b'uyu munyabigwi mu muziki.

    Dana Tran ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha amazina ya Dana Tee, nubwo amafoto ye yose yayakuyeho. Dana asanzwe akora ibijyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga 'Cyber Security Industry'.

    Nta byinshi biramenyekana nk’aho aba bombi baba barahuriye n'igihe batangiye gukundanira dore ko Diddy yari amaze iminsi mu munyenga w'urukundo na Yung Miami.

    Hagendewe ku mibare, bamwe batangiye kuvuga ko yaba yarabyaranye na Joie Chavis bakururanaga mu mpera za 2021.

    Dana Tran ni we wabyariye Diddy umwana wo mu busaza

    Diddy w’imyaka 53 agize abana 7 

    Nta makuru menshi aramenyekana kuri Dana

    Diddy n’umuhungu we King Comb uri mu kigero nk’icya DanaDiddy agize abakobwa bane kuko yari asanzwe afite 3 barimo n’impanga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123785/hamenyekanye-ko-dana-urushwa-imyaka-25-na-diddy-ari-we-babyaranye-123785.html

  • Gafotozi w’ubukwe yagaragaye yikuba ku mabuno y’umukobwa wambariye umugeni,birangira asebye(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wari wahawe akazi ko gufotora mu bukwe yasebejwe n'irari ry'umubiri we ryamuteye kwikuba ku mabuno y'umukobwa birangira abandi bose bari baje mu bukwe babibona.

    Uyu musore wari ufite camera yafashwe amashusho arimo kwikuba ku mukobwa wari imbere ye ,nawe ameze nkurimo gufotora.Abantu bakomeje kubona gafotozi yegera cyane umukobwa atakora akazi yahawe bahita bamufata ukoboko nawe abuka inabi ,kuko bigaragara ko yari yishimiye ibyo yari arimo gukora.

    Source : https://yegob.rw/gafotozi-wubukwe-yagaragaye-yikuba-ku-mabuno-yumukobwa-wambariye-umugenibirangira-asebyevideo/

  • APR FC yitegura Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC ni yo yasoje umunsi 13 wa shampiyona mu mukino APR FC yatsindiyemo Rutsiro FC i Rubavu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yitegura-rayon-sports-yatsinze-rutsiro-fc

  • Ingimbi n'Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey'Urubyiruko #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igikorwa cyo gushaka impano z'abakinnyi bakiribato mu kiciro cy'Ingimbi n'Abangavu bazaserukira u Rwanda mu Mikino Olempike y'Urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi tarikiya 22 Ukwakira 2022 ubwo hashakishwaga impano z'abakinnyi bakina umukino wo Koga ariko mu mazi magari'Open Water', kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza2022 cyakomereje mu Mujyi wa Kigali mu Ishuri rya Green Hills mu Karere ka Gasabo.

    Iki gikorwa kiswe 'YOUTH ATHLETE DEVELOPMENT PROGRAM 2021-2024', kuri iyi nshuro cyari cyahurije hamweIngimbi n'Abangavu 96 bavuye mu makipe Umunani (8) ariyo; Mako Sharks yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana Swimming Club yo mu Karere ka Rwamagana, Les Daulphins Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo, Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi, Vision Jeunnesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, Cercle Sportif de Kigali ikorera mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge, Aqua Wave Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo naRwesero Swimming Club ikorera ku Rwesero mu Karere kaGicumbi.

    Nyuma yo kerekena ibyo bashoboye mu byicirobarushanyijwemo 'Events', 174 mu kiciro cy'Ingimbi n'i 117 mu Bangavu, Intoranywa 30 nizo zagaragaje ko zitanga ikizerekuri uyu mwaka wa mbere wo gushaka izi mpano.

    Izi Ngimbi n'Abangavu batoranyijwe nyuma yo kurushanwa mu Nyongo 'Style' zinyuranye zigizwe na; Breaststroke (Makeri), Butterfly (Bunyugunyugu), Freestyle, Mixed Relay, Medley Relay, Free Relay na Backstroke cyangwa se Ngarama.

    Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Ishyirahamwery'Umukino wo Koga mu Rwanda 'RSF', Komite Olempike y'uRwanda ku nkunga y'Ikigega Olempike 'Olympic Solidality, niigikorwa kizamara imyaka Ine (4), hashakishwa impanoz'abakiri bato bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempikey'Urubyiruko ku rwego rw'Afurika izabera i Maseru mu gihugucya Lesotho n'iyo ku rwego rw'Isi izabera i Dakar muri Senegal mu 2026, ari nayo ya mbere izaba ibereye ku Mugabanew'Afurika ku rwego rw'Isi.

    Ikigega Olempike kizakorana n'imikino ine mu Rwanda ariyo; Umukino wo Koga, Tennis ikinirwa ku Meza, Tennis ikinirwaku Bibuga ndetse n'umukino w'Amagare.

    Bagaruka kuri iki gikorwa, yaba Fidel Kajugiro Sebarinda wariintumwa ya Komite Olempike, Bazatsinda James Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga naRusamaza Alphonse uyobora Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali, bashimye iki gikorwa ndetse banavuga ko bizeye ko Impanozizakivamo zizatanga umusaruro ku gihugu mu gihe kiri imbere.

    Bwana Fidel Kajugiro Sebarinda yagize ati:'TurashimaIshyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda ku mbaragazashyize mu gutegura iki gikorwa. Nyuma yo gushaka Impanomu bakinnyi bakina mu Mazi Magari, kuri iyi nshuroabakinira muri Pisine nabo ushingiye ku mubare murikwibonera, hari ikizere ko mu Mwaka w'i 2026 uzagera hariabakinnyi koko bari ku rwego rwo guserukira i gihugu kurwego mpuzamahanga by'umwihariko muri ariyamarushanwa'.

    Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga, Bwana Bazatsinda James ati:'Nk'Ishyirahamwe twishimiye ikigikorwa, kuko byerekana ko mu gihugu Umukino wo Koga uhari, icyari cyarabuze aria ho kwigaragariza'.

    'Ushingiye kumbaraga abakinnyi bari gushyira mu gushakaimyanya myiza by'umwihariko n'imbaraga abatoza barigushyiramo, nta gushidikanya ko bazaduhesha umusaruro'.

    'Nyuma yo gutoranya izi mpano zigaragaje uyu munsi, zizongerwaho izo twabonye i Karongi, bose bazajyebakurikiranirwa bya hafi n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu naDiregiteri Tekinike w'Ishyirahamwe, babahe ubundi bumenyibuzabafasha kuzamura urwego no kuzaduhagararira neza mu Myaka iri imbere'.

    Mu izina ry'abafite amakipe no mu izina ry'ababyeyi, RusamazaAlphonse we yagize ati:'Twahisemo gutangirana abakinnyibakiri bato kuko nibo umuntu amarana igihe kirekire'.

    'Mbere twafataga abakinnyi batandukanye barimon'abakuru, ariko nyuma tukababura. Kuri iyi nshuro ababyeyibarabyumva, akaba ari nawo musaruro mubonaby'umwihariko kuba abakiri bato biganje muri uyu mukino kurwego rwo hejuru'.

    Asoza yagize ati:'By'umwihariko turakomeza gushyiraimbaraga mu gusaba ababyeyi kuba hafi y'abana no kuzanaabana babo kwitabira uyu mukino, kuko ari umukino mwizakandi uzabagirira akamaro'.

    The post Ingimbi n'Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey'Urubyiruko appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingimbi-nabangavu-30-bahize-abandi-mu-gikorwa-cyogushaka-impano-zizaserukira-u-rwanda-mu-mikino-olempikeyurubyiruko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingimbi-nabangavu-30-bahize-abandi-mu-gikorwa-cyogushaka-impano-zizaserukira-u-rwanda-mu-mikino-olempikeyurubyiruko