Blog

  • Ghana: Bagaragaje ko babajwe na Wizkid wabuze mu gitaramo yari ategerejwemo #rwanda #RwOT

    Wizkid yari ategerejwe mu gitaramo 'Wizkid Live Accra' cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, gusa byarangiye uyu muhanzi atagaragaye ahabereye iki gitaramo .

    Abari muri iki gitaramo bategereje Wizkid wari umuhanzi mukuru kugeza saa kumi z'igicuku bacyibaza niba aririmba.

    Hari abavuga ko bageze saa moya z'igitondo bagitegereje uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika no hanze yayo.

    Kugeze ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu muhanzi ataririmba, dore ko yari amaze amasaha make atangarije abakunzi be ko yageze muri Ghana.

    Nyuma y'umwanya munini abafana bamaze bitotomba ku mbuga nkoranyambaga, Live Hub Entertainment yateguye iki gitaramo yatanze ubutumwa bugufi ivuga ko Wizkid yarenze ku masezerano bari bagiranye.

    Banditse bagira bati “Mu ijoro ryakeye Wizkid yarenze ku masezerano twagiranye, mutwihanganire ku ngaruka ibi byateje, turabizeza ko tubasubiza amafaranga yanyu ku baguze amatike.”

    Basabye abaguze amatike gutanga code baguriyeho amatike kuri Email, bakabona gusubizwa amafaranga yabo.

    Iki gitaramo cyarimo abantu basaga 5000 mu gihe iyi nyubako yakira abasaga ibihumbi 40.

    Bivugwa ko Wizkid yaba yanze kuririmba nyuma yo kubona ko ubwitabire bwari hasi cyane, nyamara Dj Tunez ucurangira uyu muhanzi yari yageze ku rubyiniro yatangiye no gucuranga ariko ahava mu buryo butunguranye.

    Usibye Wizkid utaririmbye, abandi bahanzi barimo Efya, King Promise na R2bees ntabwo bigeze baririmba muri iki gitaramo.

    Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo yari 21$. Ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko iki gitaramo cyari giteguye nabi cyane, dore ko cyarimo n'abantu bake ugereranyije n'ahantu cyabereye.

    Kugeza ubu Wizkid uherutse kumurika album yise “More Love, Less Ego”, ntacyo aratangaza kuri iki gitaramo cya mbere yari agiye gukorera muri Ghana nk'umuhanzi mukuru.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ghana-bagaragaje-ko-babajwe-na-wizkid-wabuze-mu-gitaramo-yari-ategerejwemo

  • Rubavu: Harashakishwa umuti w’ikibazo cy’imboga zikomeje kubura isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amezi atatu arashize abatuye Akarere ka Rubavu bahedwa ku musaruro w’ibitunguru, uboneka mu Mirenge ya Busasamana na Mudende, none hiyongereyeho n’uw’amashu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rubavu-harashakishwa-umuti-w-ikibazo-cy-imboga-zikomeje-kubura-isoko

  • Abagore batatu bishwe barasiwe mu kabari bashavuje benshi #rwanda #RwOT

    Abagore batatu barimo inshuti ya Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani barashwe barapfa ubwo umugabo yarasaga mu kabari mu murwa mukuru Roma, agakomeretsa n'abandi bantu bane.

    Abari imbere bari bahuriye mu nama ya komite y'inzu y'igorofa (block) batuyemo hafi aho.

    Roberto Gualtieri ukuriye umujyi wa Roma, yavuze ko uko kurasa ari 'urwego rukabije rw'urugomo' kandi ko kuri uyu wa mbere haba inama y'igitaraganya.

    Ukekwa, w'imyaka 57, arafunze. Afite amateka yo gushyamirana na bamwe mu bagize iriya komite, nk'uko amakuru abivuga.

    Luciana Ciorba, visi perezida w'iyo komite, yari ari muri ako kabari mu karere ka Fidene k'umujyi wa Roma nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru La Repubblica.

    Elisabetta Silenzi, w'imyaka 55 na Nicoletta Golisano, w'imyaka 50

    Avuga ko uwo mugabo witwaje imbunda yinjiye muri ako kabari ku Cyumweru afite pistoret avuga ngo 'Ndabica mwese'. Bivugwa ko yaje kuneshwa n'abandi bari aho mbere y'uko polisi imufata.

    Mu bakomeretse, bikekwa ko ari abagore babiri n'abagabo babiri, umwe ararembye cyane.

    Minisitiri w'intebe Giorgia Meloni yavuze ko umwe mu bagore bishwe, Nicoletta Golisano, ari inshuti ye. Abandi bishwe ni Elisabetta Silenzi and Sabina Sperandio.

    Meloni avuga ko yibuka inshuti ye nk'umuntu 'mwiza kandi unezerewe'.

    Mu butumwa yashyize kuri Facebook yagize ati: 'Nicoletta yari umubyeyi urinda abe, inshuti nyayo kandi yo kwizera, umugore ukomeye kandi woroshye icya rimwe.'

    Yongeraho ati: 'Ariko hejuru ya byose yari umunyamwuga ufite ubushake budasanzwe ku nshingano…Nicoletta yari inshuti yanjye.

    'Ntabwo bikwiye gupfa kuriya. Nicoletta yari anezerewe, yari mwiza, mu ikanzu ye y'umutuku yaguze ku isabukuru ye y'imyaka 50 mu byumweru bicye bishize. Kuri njye azahora ari mwiza kandi anezerewe gutyo.'

    Minisitiri w'intebe Giorgia Meloni (ibumoso) yatangaje ifoto ari kumwe na Nicoletta Golisano

    Minisitiri w'intebe Giorgia Meloni (ibumoso) yatangaje ifoto ari kumwe na Nicoletta Golisano

    Minisitiri w'intebe Meloni yavuze ko uwabarashe akekwaho kuba yari yaribye intwaro yakoresheje kandi ko yariho akorwaho iperereza.

    Polisi ntacyo iratangaza ku cyaba cyateye uwo ukekwa gukora ubu bwicanyi. Gusa bikekwa ko ubu atari ubwicanyi bufitanye isano na politike.

    Amakuru avuga ko ukekwa hamwe na bamwe mu batuye muri iyo gorofa bamaze igihe mu makimbirane akomeye.

    @BBC

    The post Abagore batatu bishwe barasiwe mu kabari bashavuje benshi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/12/12/abagore-batatu-bishwe-barasiwe-mu-kabari-bashavuje-benshi/

  • Canada: Umunyarwanda yanditse igitabo giha umurongo abifuza kuba abasemuzi b'indimi #rwanda #RwOT

    Sim Ngezahayo, Umunyarwanda uba muri Canada yanditse Igitabo yise 'Essentials of Career Management for Language Professionals' cyafatwa nk'igishushanyombonera ku bakora umwuga wo gusemura indimi cyangwa abifuza kubikora kinyamwuga.

    Muri iki gitabo gifite page 144, Sim Ngezahano, uyobora ikigo kitwa 'Golden Lines Translation' amaze imyaka isaga 10 akora akazi ko gusemura indimi, yerekana mu buryo burambuye uko umuntu yakora neza umwuga wo gusemura indimi kuva atangiye kugeza agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

                                                                          Imvune z'abasemuzi

    Mu kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS, yavuze ko yandika iki gitabo yashingiye ku bunararibonye bwe.

    Avuga ku mvune abasemuzi bahura nazo yagize ati 'Imvune mvuga hano ni izishingiye ku gukora cyane kuko iyo umuntu akoze cyane aravunika. Ngitangira umwuga wo gusemura guhera muri 2013, nakoraga iminsi irindwi mu cyumweru nataha ngakomeza gukorera mu rugo kuri mudasobwa. Urumva harimo imvune.'

    Yakomeje ati 'Impamvu nakoraga nk'umutima navuga ko byaterwaga cyane n'impamvu 2: Iya mbere ni uko ntapangaga neza akazi kanjye, ari na yo mbogamizi nyamukuru benshi mu bakora umwuga ujyanye n'indimi bahura nayo. Nakoraga ibije ariko nta gahunda y'igihe kirekire ngenderaho. Impamvu ya kabiri ni ukutamenya guhakana kuko numvaga ko kunezeza abakiriya banjye ari byo bizatuma bankunda tukazarambana.'

    Akomeza avuga ko n'ubwo uyu mwuga ubamo imvune zitandukanye harimo n' inyungu. Ati 'Iyo ukora umwuga ugenda neza urahembwa ukabona amafaranga. Ni yo nyungu nyamukuru kandi igaragarira amaso. Izindi nyungu nagiye ngarukaho mu gitabo cyanjye zirimo kwaguka mu bitekerezo, kuzuzanya n'abo mukora umwuga umwe, n'ibindi. Gusa kugira ngo akazi kagende neza bisaba kugategura no kugakora neza. Ibyo byose bikubiye mu gitabo cyanjye. “

    Ku bantu bashaka gutangira umwuga wo gusemura, Sim Ngezahayo, abagira inama yo gutegura umushinga neza no kugendera kuri gahunda y'igihe kirekire. Muri iyo gahunda harimo kwiha intego no gukomeza gusuzuma aho ugeze uzigeraho kugira ngo utazatezuka.

    Uwabikora gutya bikaba byamufasha kwirinda amakosa abandi bagwamo akadindiza iterambere ryabo ndetse rimwe na rimwe n'ubuzima bukazamba.

    Sim Ngezahayo

    Ku bashaka kugura iki gitabo ari mu Rwanda yagisanga kuri 'Kindle books' uwagishaka ngo agitunge mu ntoki yagitumiza anyuze kuri Amazon.

    Igitabo 'Essentials of Career Management for Language Professionals' ni cyo gitabo cya mbere Sim Ngezahayo asohoye ariko ibyo yanditse ni byinshi, akaba ateganya gusohora igitabo cya kabiri muri 2023 n'ibindi bigakurikiraho.

    Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

     

     

     

    The post Canada: Umunyarwanda yanditse igitabo giha umurongo abifuza kuba abasemuzi b'indimi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/12/12/canada-umunyarwanda-yanditse-igitabo-giha-umurongo-abifuza-kuba-abasemuzi-bindimi/

  • Mu gahinda, akababaro n’amarira, Cristiano yashyize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe y’igihugu cye cya Portugal isezerewe mu gikombe cy’Isi, Cristiano Ronaldo mu nyandiko ndende mu mvugo yumvikanamo akababaro n’agahinda yavuze akari ku mutima we ariko benshi bibaza niba yarimo asezera mu ikipe y’igihugu cyangwa niba azakomeza gukinira.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Portugal yasezerewe na Maroc muri 1/4 iyitsinze 1-0 ntiyabasha kugera muri 1/2.

    Isi yose yari ihanze amaso icyo kapiteni wa yo, kizigenza washyizeho uduhigo ku Isi agakuraho utundi, Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 ari butangaze, aho benshi bakekaga ko ashobora no kuza gusezerera mu ikipe y’igihugu.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cristiano Ronaldo yagaragaje agahinda afite ku mutima ko intego ze nyamukuru zo gutwara igikombe cy’Isi na Portugal atazigezeho, gusa na none ntabwo yigeze asezera.

    Ati “Kwegukana igikombe cy’Isi ndi kumwe na Portugal zari zo nzozi zanjye nyamukuru. Mu by’ukuri negukanye ibikombe bitandukanye ku rwego mpuzamahanga mu makipe atandukanye arimo na Portugal, ariko gushyira izina ry’igihugu cyanjye ku gasongero ka ruhago, ni zo nzozi nyamukuru zanjye.”

    Yakomeje avuga ko yarwanye bishoboka, atanga ibyo afite byose ku bw’igihugu cye ariko bikaba bisa n’aho byanze.

    Ati:”Narabirwaniye. Narwanye bikomeye ku bw’izi nzozi. Kugaragara mu bikombe by’Isi 5 nkanatsinda ibitego mu myaka isaga 16 ndi kumwe n’abakinnyi bakomeye batandukanye ndetse n’abafana bacu. Natanze byose. Byose tubirekera ikibuga. Sinigeze mpisha isura yanjye mu kurwana nta nubwo nigeze ncika intege ku nzozi zanjye.”

    Ronaldo yavuze ko ababajwe n’uko inzozi ze zishyizweho akadomo atabigezeho.

    Ati “Mu buryo bubabaje, ejo izo nzozi zose zageze ku iherezo. Ndashaka ko mwese mumenya ko byinshi byaravuzwe, byaranditswe, byinshi byarakwirakwijwe, gusa intego yanjye kuri Portugal ntabwo yigeze ihinduka muri aka kanya. Nahoze ndi umuntu urwana ku ntego za bose kandi ntabwo nzigera ntera umugongo bagenzi banjye n’igihugu cyanjye.”

    Yasoje agira ati “nta byinshi byo kuvuga aka kanya. Urakoze Portugal, urakoze Qatar, inzozi zari nziza mu gihe zari zigikomeje… ubu ndizera ko ikirere ni cyo kigiye kuba umujyanama mwiza hanyuma tureke buri umwe yifatire umwanzuro.”

    Cyari igikombe cy’Isi cya 5 Cristiano Ronaldo akinnye aho yahereye ku cya 2006.

    Uyu mugabo bidashikanywaho ko ari mu minsi ye ya nyuma muri Portugal cyane ko amagambo ye yasaga n’usezera nubwo ateruye, yayikiniye imikino 196 ayitsindira ibitego 118.

    Cristiano Ronaldo mu marira menshi yaciye amarenga ko inzozi yari afite kuzigeraho byanze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-gahinda-akababaro-n-amarira-cristiano-yashyize-benshi-mu-rujijo

  • Umutoza wa Rayon Sports mu mvugo ikakaye yikomye abasifuzi, atanga impuruza ku mukino wa APR FC bazakurikizaho #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yikomye abasifuzi baraye bamusifuriye umukino w’umunsi wa 13 batsinzwemo na Etincelles FC 3-2, avuga ko abizi neza ko no ku mukino wa APR FC imisifurire izaba itameze neza.

    Rayon Sports ejo hashize yari yasuye Etincelles FC i Rubavu mu mukino w’umunsi wa 13, ni umukino yatsindiwe i Rubavu ibitego 3-2.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza Haringingo Francis akaba yikomye abasifuzi avuga ko ari bo batumye batakaza umukino.

    Ati “Ni umukino watugoye mu gice cya mbere, twagarutse neza mu gice cya kabiri, dukina neza ni umukino twashoboraga gutsinda ariko urebye uko ibintu byari bimeze, ukareba uko imisifurire yari imeze urabona ko nta hantu twashoboraga guca, bagerageje bakoze amakosa menshi nta makarita babahaye, nyine babahaye na ko sinzi uko nabivuga, ariko nyine ni shampiyona, shampiyona yo mu Rwanda turabizi ukuntu ibintu bimera, twaranditse uyu munsi nza kubisubiramo hano.”

    Uyu mutoza kandi ntabwo yishimiye iminota yakinwe aho yavuze ko abasifuzi bongeyeho iminota mike kandi Etincelles yatindije umukino mu buryo bushoboka bwose.

    Yakomeje avuga ko bagiye gutegura umukino wa APR FC neza nubwo abizi neza ko n’imisifurire izaba itameze neza bitewe n’ibyaye ku mukino Etincelles.

    Ati “ndabizi ko k’umukino w’umukeba bizaba bimeze gutya, ubu rero ni ugutegura ibindi kuko ndabizi ko imisifurire izaba itameze neza kuko urebye ibibaye hano n’ibizaba ku mikino ikurikira ni ugutegura abakinnyi mu mutwe kwirinda kuko ni umukino uzaba ugoye.”

    Rayon Sports ikaba izakira APR FC tariki ya 17 Ukuboza 2022 mu mukino w’umunsi wa 14 uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h.

    Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 28, AS Kigali ifite 27, Kiyovu Sports 24 ni mu gihe APR FC ifite 21.

    Haringingo Francis yikomye imisifurire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-mu-mvugo-ikakaye-yikomye-abasifuzi-atanga-impuruza-ku-mukino-wa-apr-fc-bazakurikizaho

  • Papa Cyangwe, Yvanny Mpano na Comfort People… – #rwanda #RwOT

    Comfort People Ministries ivuga ko iyi ndirimbo yashibutse ku muririmbyi wayo Munyaburanga Eliona ubwo bari mu bihe byo gusenga, biga ku nyigisho yagarukaga ku kubwira buri wese gukoresha neza igihe cye muri iki gihe akiri ku Isi.

    Inashingiye ku ijambo ry'Imana riboneka muri 2 Timothy 4:6 hagira hati “Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyose kugenda kwanjye gisohoye.”

    Umuyobozi wa Comfort Ministries, Ndayishimye Jean Damascène yabwiye InyaRwanda ko bakimara kwanzura gukora iyi ndirimbo, ari nabwo batekereje kuyikorana na Papa Cyangwe na Yvanny Mpano.

    Ati 'Nibwo twateguye kujya muri studio dukora 'record' gusa tuza kumva dushaka abahanzi baza gufatanya natwe… Imana iduha ihishurirwa ryo gukorana na Papa Cyangwe na Yvanny Mpano.'

    Yavuze ko bavugishije aba bahanzi bakira neza igitekerezo cyabo. Ati 'Twabagejejeho igitekerezo, kubera wari umugambi w'Imana baratwemerera. Byari urugendo rurerure dukora ‘audio’ gusa byadusabye imbaraga nyinshi no mu gukora ‘video’, ubu turashimira Imana.'

    Uyu muyobozi avuga ko by'umwihariko muri iyi ndirimbo bashakaga kubwira abantu gukoresha neza igihe cyabo.

    Ati 'By'umwihariko twashakaga kubwira abantu nk'uko Imana yaduhamagariye guhumuriza abantu bayo dusanga muri Yesaya 40:1-2, twifuje kubwira abantu gukoresha igihe cyabo neza.'

    Muri Yesaya 40: 1-2 hagira hati 'Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Niko Imana yanyu ivuga. Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi y'uko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’uwiteka.”

    'Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.' Niko Imana yanyu ivuga.'

    Avuga ko bashima uruhare rwa Papa Cyangwe na Yvanny Mpano bagize kuri iyi ndirimbo binyuze mu myandikire, mu miririmbire n'ibindi. Ati 'Batubereye umugisha.' 

    Akomeza ati 'Tukaba twifuza ko abanyarwanda bakomeza kuyumva no gusangiza abandi ubutumwa bukomeye burimo. Ni ihishurirwa ry'ibihe tugezemo, kandi twifuza ko iduherekeza dusoza umwaka 2022 twinjira 2023. Twifurije abanyarwanda gusoza umwaka neza, na Noheli nziza n'umwaka mushya muhire.'

    'Igihe' ibaye indirimbo ya Gatandatu iri tsinda rishyize hanze, iri kuri album yabo ya mbere bifuza kuzamurikira abakunzi babo mu 2023. Yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Laser Beat, naho amashusho yafashwe na Sinta Films. 

    Comfort People Ministries bazwi mu ndirimbo nka ‘Ubutunzi’, bashyize hanze indirimbo ‘Igihe’ bakoranye na Papa Cyangwe na Yvanny Mpano

    Yvanny Mpano azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ndabigukundira’, ‘Nyuma yawe’ n’izindi zitandukanye. Muri iyi ndirimbo ‘Igihe’ aririmba ashishikariza abantu gukoresha neza igihe.

    Umuraperi Papa Cyangwe uzwi mu ndirimbo nka ‘It’s Okay’, ‘Nyosho’ n’izindi yaririmbye mu ndirimbo ihimbaza Imana.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGIHE'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123741/papa-cyangwe-yvanny-mpano-na-comfort-people-ministries-bakoranye-indirimbo-ihimbaza-imana–123741.html

  • Mr Kagame yahuriye bwa mbere na mushiki we mu… – #rwanda #RwOT

    Niyo ndirimbo ya mbere Mr Kagame akoranye na mushiki we Flawa, yabaye n'intangiriro y'urugendo rw'umuziki we [Flawa].

    Mr Kagame yabwiye InyaRwanda, ko ari bwo bwa mbere mushiki we agaragaye mu ndirimbo aririmba.

    Uyu muhanzi amaze hafi imyaka irenga umunani ari mu muziki, akora indirimbo nyinshi zizwi nk'iz'isi 'Secullar'.

    Mr Kagame avuga ko atari yarakoranye indirimbo na mushiki we, kubera ko yibanda cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana. Ati 'Ni nabwo bwa mbere agaragaye aririmba mu ndirimbo, kuko aririmba gospel, twari tutarakorana kuko nari ntarakora gospel.'

    Niyo ndirimbo ya mbere Mr Kagame akoze ihimbaza Imana. Yavuze ko yatekereje kuyikora ashingiye ku bihe bitandukanye yanyuzemo, mu gihe umwaka uri kugana ku musoza.

    Yavuze ati 'Iyo umwaka urangiye, akenshi urareba ukabona hari abo mwari kumwe umwaka ushize batakiriho. Ndavuga nti ubwo nshoje umwaka ndiho, ntacyambuza gushima Imana ko yandinze.'

    Eric Mabano Kagame wamenyekanye mu muziki nka Mr Kagame, ni umwe mu bahanzi bigoye ko wabona mu bitaramo, atari uko aba yananiranywe n'ababitegura ahubwo 'ibikorwa bye ntabwo bihabwa agaciro'.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bafite indirimbo nyinshi zakunzwe, kuva mu myaka yo hambere nk'icumi ishize.

    By'umwihariko mu myaka ibiri ishize ni umwe mu bafite indirimbo zakunzwe nka 'Ntiza', 'Amadeni', 'Mpa Power', 'Belle', 'Igitekerezo', na 'Sembela'. Izi zose ni indirimbo yakoze mu gihe isi yari yugarijwe na Covid-19, kandi zarakunzwe.

    Guhera mu ntangiro z'uyu mwaka nabwo yakoze indirimbo nyinshi zigize album ye ya mbere, yashyize hanze ku wa 1 Werurwe 2022 yise 'Goligota' yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

    Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo n'abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud na Nessa. Iyi album iriho indirimbo nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini k'icumi n'izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123743/mr-kagame-yahuriye-bwa-mbere-na-mushiki-we-mu-ndirimbo-123743.html

  • Shaddy Boo yatangaje igituma abantu benshi bahorana umushiha ndetse batishimye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia uzwi ku mazina ya Shaddy Boo yatangaje igituma abantu batishima bitso abagira inama.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Shaddy Boo yatangaje ko ibintu bibiri bitubuza kwishima ari kubaho uhora mu gihe cyashize ndetse no kwita ku bintu by'abandi.

    Shaddy Boo ni umumama w'abana 2 b'abakobwa yabyaranye na Meddy Salah uzwi mu kuyobora indirimbo mu buryo bw'amashusho.

    Source : https://yegob.rw/shaddy-boo-yatangaje-igituma-abantu-benshi-bahorana-umushiha-ndetse-batishimye/

  • Ntibyaherukaga: Rayon sport yanyagiye Gatsibo ibitego 16 mu minota 90 gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yatsinze ibitego 16-0 Gatsibo y'abagore bakinnye ku munsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

    Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe n'abakinnyi 9 barimo umwe watsinze bitanu wenyine.

    Ibi bitego byatsinzwe na Imanizabayo Florence watsinze 5,Divine,Uwamariya Diane na Muhoza buri umwe atsinda ibitego 2 mu gihe abarimo Gikundiro,Valentine,Rosine,Araza na Pascaline bashyizemo igitego kimwe buri umwe.

    Mbere y'uko umwaka w'imikino 2021/2022 urangira,amakipe yose y'ibigugu mu Rwanda yiyemeje gushinga amakipe y'abagore ariko bihurirana n'uko Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yavuze ko mu 2023 nta kipe izakina amarushanwa yayo idafite ikipe y'abagore.

    Ibi byatumye amakipe atekereza Kabiri, maze amwe ahita atangira kurambagiza abakobwa bakina umupira w'amaguru mu rwego rwo kwitegura hakiri kare.

    Source : https://yegob.rw/ntibyaherukaga-rayon-sport-yanyagiye-gatsibo-ibitego-16-mu-munota-90-gusa/