
Blog
-
Amajyepfo: Gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byasubukuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’amezi abarirwa muri atatu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bihagaritswe no kutabasha kwiyandikisha kubera ikoranabuhanga ritari rigikora, (…) -
Kenya igiye gusaba inguzanyo ya Miliyoni 750$… – #rwanda #RwOT
Mu biganiro byahuje Kenya n'itsinda rya Bank y'isi, iki gihugu cyasabye ko cyahabwa aya mafaranga mbere ya Kamena mu 2023, akaba azifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere.
Ni ku nshuro ya gatanu Kenya izaba yakiriye inkunga ya Bank y'Isi nk'uko bitangazwa rw'Urwego rw’imari rushyigikiye iterambere ry’ubukungu (DOP).
Ku wa 10 Kamena 2021, ni bwo Banki y'Isi yahaye Kenya amashilingi miliyari 92, aho azishyurwa ku nyungu ya 3.1%. Ni amafaranga, Kenya ivuga izakoresha (yakoreshejwe) mu bikorwa bijyanye no gusakaza umuriro mu gihugu n'ibindi.
Ikigo cya Breton Woods gishinzwe gushyiraho amategeko n'amabwiriza ajyanye n'ivunjisha giherutse kugaragaza ko Kenya yageze kuri miliyari 3.25& ku gipimo cy'ivunjisha.
Inguzanyo izaba igizwe na miliyari 2.3 $yagenewe inguzanyo zo hanze mu mwaka w’ingengo y’imari
Umunyamabanga w'Inama y'Abaminisitiri w'imari y'igihugu, Prof Njuguna Ndung’u, yavuze ko iyi nguzanyo Kenya yasabye izifashishwa mu gukemura ibibazo by'ubukungu byari mu gihugu.
Yagize ati 'Iyi ngengo y'imari yateguwe izakemura ibibazo byinshi mu bukungu kandi bizateza imbere iterambere ry'imari y'abantu nk'uruhare runini mu kuzamura ubukungu.'
Akomeza ati 'Guverinoma yashyizeho Miliyoni 750.0 $ mu mwaka w’ingengo y’imari y'agateganyo kandi gahunda iteganijwe kuganirwaho na Banki y'isi igamije iterambere rirambye rihamye kandi ryuzuye.'
Ibi biri mu rwego rwo gutangira ku mugaragaro ubufatanye bw'ibihugu hagati ya Bank y'Isi na Guverinoma guhera mu 2023 kugeza mu 2028.
Prof Njuguna Ndung’u avuga ko 'Ibi bizanateza imbere iterambere ry’umutungo w’abantu nk’uruhare runini mu kuzamura ubukungu.'
Yakomeje agaragaza ko Guverinoma yagiye iganira inasaba guhabwa inkunga ingana na miliyari 126 $ ariko Banki y’Isi ikaguma kuri miliyari 92 $.
Kenya yari yarateganije gushora miliyari 105,6 binyuze mu gutera inkunga ubucuruzi bwo hanze ariko ihagarika kimwe bitewe n'uko izamuka ry'inyungu ryiyongera ku masoko y'isi.
Kenya ni igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba gifite inkombe ku nyanja y’UBuhinde. Kigizwe n'ibiyaga bigari n’imisozi miremire.
Habayo inyamanswa nk’intare, inzovu n’imvubu. Imibare ya Banki y'Isi yo mu 2021, igaragaza Kenya ituwe n'abaturage miliyoni 54.99. Ni igihugu kiretse ku buso bwa 582,646 km².
William Ruto ni we uherutse gutorerwa kuyobora Kenya akaba yarasimbuye Uhuru Kenyata.
-
Ruhango: Urubyiruko rurashima iterambere rugezeho kubera 'Rungano ndota’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urubyiruko rusaga 200 rwo mu Karere ka Ruhango, rurishimira iterambere rugezeho kuko rwabashije kwihangira imirimo rubifashijwemo na gahunda ya Rungano (…)
-
Urubyiruko rwitabiriye Itorero Urungano rwasabwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urubyiruko rugera kuri 330 rwaturutse mu Rwanda no mu mahanga (Diaspora) rwitabiriye Itorero Urungano mu Karere ka Musanze rwasabwe kwirinda amacakubiri, (…)
-
Gakire wabaga muri Guverinoma ya Padiri Nahimana afungiwe I Mageragere #rwanda #RwOT
Bwana Fidele Gakire wabaga muri Guverinoma ya Nahimana Thomas nka Minisitiri w'abakozi, afungiye Mageragere azira gukoresha impapuro mpimbano.
Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwemeje ko Uzabakiriho Fidèle Gakire wahoze mu itangazamakuru Rwanda afungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano.
IGIHE dukesha iyi nkuru cyanditse ko afunzwe kuva 24/10/2022 mu gihe abakoranaga bya hafi nawe bari bamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yabuze.
Uyu mugabo yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agezeyo atangaza ko yinjiye muri politiki,akorana n'abarimo Padiri Thomas Nahimana muri politiki y'abarwanya leta y'u Rwanda.
Ubwo yari agikora itangazamakuru, Gakire yayoboraga ikinyamakuru Ishema, cyari gifite n'umuyoboro wa YouTube wiswe ISHEMA TV.
Bamwe mu barwanya Leta y'u Rwanda bakorera mu mahanga bamaze iminsi bavuga ko batakimuca iryera ndetse ko babajije i New York aho yari atuye ariko bagaheba
-
Top tips to choose Business Automation Software UK 2023 #rwanda #RwOT
Top tips to choose Best Automation Software For your Business [â¦]
The post Top tips to choose Business Automation Software UK 2023 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/choose-business-automation-software-uk/
-
Bad Rama yapfushije umubyeyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, akaba yaranashinze inzu ifasha abahanzi yitwa 'The Mane Music’, yapfushije se (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bad-rama-yapfushije-umubyeyi
-
Musangabatware na Dr Harebamungu mu badepite… – #rwanda #RwOT
Abadepite batandatu batowe, hatowemo abagabo babiri basanzwe bazwi kubera izindi nshingano bigeze guhabwa na Guverinoma y’u Rwanda. Abo bagabo ni Musangabatware Clement, wamaze imyaka 7 ari umuvunyi Mukuru wungirije, ndetse uwo mugabo nyuma yo kurangiza inshingano yari afite mu rwego rw’umuvunyi akaba yakoraga ikiganiro kuri Radiotv10.
Musangabatware Clement, wigeze kuba umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10 akaba asanzwe ari umurwanashyaka wa PSD. Undi mudepite watowe uzwi muri politike ni Dr Harebamungu Mathias, yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye.
Abadepite n’abasenateri banatoye abagore bane barimo Madamu Fatuma Ndangiza wigeze kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyahoze ari komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Abandi batowe ni Nyiramana Aisha, Kayonza Caroline Rwivanga na Rutazana Francine.
Abatowe bose bagomba gusimbura bagenzi babo batandatu bacyuye igihe, mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA.
-
Irengero ry’Umunyamakuru Fidèle Gakire wakoranaga na Padiri Nahimana, afungiwe i Mageragere #rwanda #RwOT
Afunzwe guhera ku wa 24 Ukwakira 2022, akaba akirimo kuburana ku ifungwa n’ifugurwa ry’agateganyo.
Uyu mugabo yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agezeyo atangaza ko yinjiye muri politiki, agakorana n’abarimo Padiri Thomas Nahimana muri politiki y’abarwanya leta.
Ubwo yari agikora itangazamakuru, Gakire yayoboraga ikinyamakuru Ishema, cyari gifite n’umuyoboro wa YouTube wiswe ISHEMA TV.
Bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu mahanga bamaze iminsi bavuga ko batakimuca iryera ndetse ko babajije i New York aho yari atuye ariko bagaheba.
Ivomo:Igihe
-
Abagize Inteko zishinga Amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba basuye urwibutso rwa Gisozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, tariki 09 Ukuboza 2022 basuye Urwibutso rwa (…)