Blog

  • Filime yakomowe kuri Karuhimbi warokoye abat… – #rwanda #RwOT

    Bazigaga ivuga ku mugore w'umupfumu uhisha umupasteri n'umwana we w'umukobwa bari guhigwa muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi filime yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi.

     

    Iyi yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Igaragaramo Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa Voyou, Ery Nzaramba ukina ari Karembe na Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga ari nawe witiriwe iyi filime. Iyi filime imara iminota 25.

     

    Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime ihatanyemo, rizatangira ku wa 27 Mutarama 2023 kugeza ku wa 4 Gashyantare.

     

    Zula Karuhimbi wakomoweho iyi filime yamenyekanye nk'umurinzi w'igihango, bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa byo kurokora Abatutsi muri Jenoside mu 1994 yakoze.

     

    Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.

     

    Mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n'isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by'inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n'igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n'amaguru.

     

    Mu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y'abantu.

     

    Karuhimbi wabaye indashyikirwa yahawe umudari w'umurinzi w'igihango, anahembwa kandi n'Ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.



    Umuhire ni umwe mu bakinnyi b’imena muri iyi filime ndetse ni nawe ukina ari Bazigaga urokora abantu barenga 100 muri iyi filime

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123806/filime-yakomowe-kuri-karuhimbi-warokoye-abatutsi-ihataniye-igihembo-ku-rwego-mpuzamahanga-123806.html

  • Barashinjwa kwica ! RIB yataye muri yombi Mudugudu,Ushinzwe umutekano aburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Iminsi ibiri irashize Kayumba Charles atawe muri yombi akekwaho gukubita Ndindabahizi Eric w’imyaka 22 y’amavuko bikamuviramo urupfu.

    Amakuru avuga ko umukuru w’umudugudu Kayumba ukekwaho gukubita uriya muturage atari wenyine ahubwo yari kumwe na Irabizi Gerard ushinzwe umutekano, we akaba agishakishwa kuko yatorotse ubutabera.

    Hari andi makuru ko Ndindabahizi yaketsweho kwiba imifuka ibiri y’ibishyimbo y’umukecuru wari warafashe amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itanu y’u Rwanda, ayashyira mu gitabo cyitwa Intambara Ikomeye, maze ahita abishyira mu mufuka w’ibishyimbo, ari na byo bikekwa ko nyakwigendera yatwaye ayo mafaranga, n’ibishyimbo maze akirirwa agurira abantu inzoga n’inyama mu isantere.

    Mu kiganiro cy’ihariye umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yahaye UMUSEKE dukesha iyi nkuru,yavuze ko RIB yatangiye iperereza.

    Ati 'Abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, hari n’abandi bagishakishwa RIB ikomeje iperereza.'

    Nyakwigendera usize umugore n’abana babiri, yakomokaga mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, bivugwa ko bamuvanye mu kagari ka Mututu bamujyana aho avuka atarashiramo umwuka akaba yaraguye ku ivuko.

    Abamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibirizi.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwibutsa abayobozi kwirinda ibintu byose bishobora guhungabanya ubuzima bw’abaturage, kuko ari na bo baba bashinzwe kubareberera no kubashakira ubuzima bwiza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Barashinjwa-kwica-RIB-yataye-muri-yombi-Mudugudu-Ushinzwe-umutekano-aburirwa-irengero

  • Muhanga: Rwamrec iratabariza abana bavuka mu miryango irimo amakimbirane #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle aratabariza abana bavuka mu miryango igaragaramo amakimbirane kuko bibagiraho ingaruka zikomeye ku mikurire yabo. Asaba ko buri wese yagira uruhare mu kwamagana abakora ihohoterwa mu muryango. Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw'abagabo mu gukumira ihohoterwa ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Rutayisire, yagize ati' Hakwiye imbaraga zihuriweho n'inzego za Leta n'abagize Sosiyete Sivili kuko twebwe nka Rwamrec twakoze ubushakashatsi butwereka ko abana bakomoka mu miryango ifite amakimbirane bahura n'ibibazo bikomeye ndetse bikabagiraho ingaruka ku mirkurire yabo, bakiheba bagatakaza icyizere ndetse bamwe bahitamo guhunga imiryango ndetse nabo twabonye ko bazakurana ikibazo cyo gukora ihohoterwa kubera guhora babona ababyeyi barwana'.

    Akomeza avuga ko buri mu muntu wese adakwiye kurebera ihohoterwa rikorwa, ko kandi aba bana bakwiye kurindwa icyatuma bahindura imyitwarire nabo bakazakorera abandi ihohotera, bakabaho mu makimbirane.

    Yagize ati' Buri muntu wese akwiye kutarebera ngo akorerwe ihohoterwa aceceke. Mu Mwaka wa 2019 twakoze ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bagera 46% ndetse n'abagabo 18% bakorerwa ihohoterwa n'abo bashakanye. Usibye mu Rwanda, no ku Isi ikibazo cy'ihohoterwa kirahangayikishije. Dukwiye gufata ingamba zihamye zo kurinda Urubyiruko n'abato barimo kubona uko ababyeyi babo bahohoterana hagati yabo'.

    Mu buhamya bwatanzwe na Nyandwi Jean Marie Vianney n'umugore we batuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko RWAMREC yabafashije kuva mu makimbirane kuko yatumaga abana badahabwa uburere bukwiye. Bavuga ko bahoraga mu makimbirane adashira, ko batitaga ku bana babo kuko bahoraga barwana, ariko ubu 'Tumeze neza cyane n'abana barezwe neza'. Bagira inama indi miryango ko ikwiye kuganirizwa abana bagahabwa ibyiza bitarimo uburozi bwo guhohoterana kw'ababyeyi babo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'amajyepfo, Parfait Busabizwa yavuze ko buri wese akwiye kugira uruhare rufatika rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa riterwa n'amakimbirane ari mu miryango ndetse abana bakaba umwihariko bakitabwaho kurushaho.

    Yagize ati' Izi nzego zahujwe kugirango zumve uburyo ihohoterwa rikorerwa mu muryango riteje ikibazo kandi buri wese yarihagurukira akarirwanya umuryango ukabaho neza kandi tudakumiriye vuba byateza ikibazo ku bana bavuka muri iyi miryango irimo amakimbirane. Byagaragajweko mu gihe bakuriye muri sosiyete irangwamo amakimbira nabo bumva ko guhohotera ari ibisanzwe'.

    Akomeza asaba ko n'abagabo bakorerwa ihohoterwa ugasanga bahitamo guceceka bakwiye gutinyuka, bakegera inzego zikabafasha kuko abantu bose imbere y'amategeko barangana, bahanwa kimwe.

    Umuryango Rwamrec, umaze kugera ku basaga ibihumbi 50 bagaragaweho ibibazo by'amakimbirane mu turere 24 ariko mu ntara y'Amajyepfo uyu muryango umaze guhugura abasaga ibihumbi 7 ndetse wanahinduye imyumvire y'abagabo ku byemezo bafataga mbere. Abagabo hejuru ya 5% baherekeza abagore babo kwipimisha, 15 % bakagira uruhare mu kuboneza urubyaro, munsi ya 5% bamenye ko gukubita umwana uba umwigisha kuzakora ihohotera ku bo babana, indwara zo mutwe zagabanutseho 7% ariko haracyari ibindi bibazo byo kwitaho bibangamiye imiryango.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/13/muhanga-rwamrec-iratabariza-abana-bavuka-mu-miryango-irimo-amakimbirane/

  • Umupira uragatsindwa! Nta rwenya ugira, niyo… – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria, Ghana na Chad bakunze gukoresha ijambo ry’icyongereza rivuga ngo “Football no bi your mate”. Iri jambo risobanuye ibintu byinshi harimo kuba umupira nta nshuti ugira, nta muntu bangana mu myaka, kuko umupira nta muntu n’umwe wubaha.

    Iri jambo rikunze gukoreshwa mu gihe uri umukinnyi mwiza ariko kubona ikipe bikakugora, ndetse rikanakoreshwa mu gihe ikipe abantu batacyekaga yiziritse ku ikipe ikomeye ikayikuraho amanota.

    Abahanga bavuga ko umukinnyi wese ku Isi aho ava akagera, nibura ahagarika umupira w’amaguru nibura warigeze kumurizaho n'iyo amarira atatemba.

    Umupira w’amaguru nta burere ugira. Umupira w’amaguru urababaza, ukababaza abawukunda, ugahutaza abitambukiraga ndetse ukariza abato n’abakuru nta n’umuntu uwukozeho.

    Lt Gen MK MUBARAKH uyobora APR FC ubwo biteguraga guhura na As Kigali, yibukije abakinnyi b’ikipe ko bafite ibitego byinshi mu maguru yabo bagomba gutsinda, ariko umupira aho ugirira uburere bucye, APR FC mu gitondo yarabyutse inganya 0-0 itanatsinze igitego ngo bacyange.

    Ubusanzwe biragoye kubona umuntu w'umugabo arira nk'umwana muto, ariko hari aho ibintu bigera umupira w’amaguru ukaba nta kindi ugusaba gusa usibye guturika ukarira

    Umupira usuzuguza abakuze, ariko urabeshya uzabibazwa. Umupira w’amaguru ntabwo mwakumvikana ibintu ngo ukumvire ndetse ntutinya uwo uriwe, uragutamaza ivumbi rigatumuka. 

    Ubwo ikipe y’igihugu ya Cameroun yasezererwaga mu mikino y’igikombe cy’Isi, Samuel Eto’o yahuye n’umunyakakuru wari waramuzengereje, maze aramwirukankana ku gasozi amwahukamo n’imigeri abantu baratabara bati “Samuel ko urwana ku manywa y’ihangu kandi uri umuyobozi ukomeye muri Cameroun, Isi yose ikaba ikwemera watuje ko gutsindwa bibaho?” Samuel Eto’o arimyoza, aricara aratuza. 

    Abagabo bararira kandi baziko abana babo babareba

    Umupira w’amaguru nta mafaranga wawuha ngo ukumve, ariko urabeshya uzabibazwa.

    Umuhanzi ati “Icyangiye umuntu gitera agahinda', ni nk'uko umupira umuntu wangiye n'iyo yawuha iki ntabwo wareka kumubabaza. Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakize ku Isi badafite icyo babuze bafite amazu, abana, umugore, amafaranga ndetse n’amamodoka ahenze.

    Ariko ubwo Maroc yamusezereraga mu mikino y’igikombe cy’Isi, uyu mugabo yabuze aho anyura ikiniga kiramwica, agahinda karamusaga asohoka muri sitade amarira ari yose, ntawamukubise, atishwe n’inzara, kubera umupira. Jyenda mupira urababaza.

    Umwana muto cyane urengana umupira uramufata ugakanda amarangamutima ye maze si ukurira akivayo

    Umupira urababaza uragatsindwa!! Umupira w’amaguru ufata umuntu w’umugabo ukamutesha umutwe akabura aho anyura, akabura icyo avuga agahinda kakamutereka mu nguni akiheba uboshye uwo batereje cyamunara?

    Tinya umupira w’amaguru ufata umuntu w’umugabo utunze urugo, abana bamwubaha, umugore amwubaha ariko agatoza ikipe amanota akabura bakamwirukana nk’inzererezi! Mupira urababaza uragatsindwa!

    Ronaldo 2016 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’uburayi yavuye mu kibuga asimbuwe kubera imvune yari agize, ariko amarira yari yayakwije ikibuga

    Tinya umupira utuma umuntu yirirwa asaba imbabazi abahisi n’abagenzi 'Ndasaba imbabazi kuri buri kimwe ndetse no kuba narahagaritse inzozi zawe, ndizera ko tuzakomezanya no mu minsi iri imbere.” Aha Rodrygo yarimo gusaba imbabazi nyuma yo guhusha penariti, byatumye Croatia isezerera Brazil. 

    'Ntabwo nabasha gusobanura uko niyumva aka kanya, ariko twakoze igishoboka cyose kandi twifuzaga ko iki gikombe twakizana mu rugo ariko ntabwo byadukundiye.” Saka asaba imbabazi abafana b’u Bwongereza, nyuma yo gusezererwa n’abafaransa.

    Abafana barababara ijoro n’amanywa

    Tinya umupira utajya uhaza ibyishimo by’abawukunda aho mutangirana museka mwishimye ibitego bijyamo sinakubwira, ariko mu gice cya kabiri agahinda kakakwarikamo ukubika umutwe, ugahekenya imyenda ugakubita ibikwegereye byose? ariko umupira ukakureba ukisekera!

    Tinya umupira w’amaguru ufata igihugu nk’u Rwanda cyakataje mu iterambere aho n’ibindi bihugu biza kukigiraho, ariko ibyo umupira ntubikozwa uragenda ibintu ukabivuyanga ugasanga Ikipe y’igihugu ntiyabasha no gutsinda umukino n’umwe, yewe no kubona igitego ni ukugihandura. Mupira urababaza ariko urabeshya tuzagufata!

    Umugabo ava mu rugo umugore ahishije akajya gufana byacitse, ariko umugore akaza gutungurwa abonye umugabo we ari kurira muri sitade byacitse, uboshye umwana bimye igikinisho

    Tinya umupira w’amaguru ufata umukinnyi nka Eden Hazard agakura atanga ikizere, akazamuka atanga ikizere, akageza imyaka 25 atanga ikizere, akageza imyaka 30 atanga ikizere, ndetse akarinda asaza atanga ikizere, gusa washaka icyo kizere icyo cyamaze ukakibura ukumirwa ukikomereza.

    Umupira w’amaguru nturebe indeshyo, ntureba ibyangombwa ufite, ntureba uburambe mu kazi ufite, ntureba icyubahiro ufite mu rugo, ntureba umwanya uriho mu gihugu, ntureba niba uri imfubyi, ntureba ni ba uri umupfakazi, wo urifata ukakubabaza ukakuriza upfa kuba ari wowe wawizaniye. 

    Neymar ntabwo aha yasengaga yarariraga 

    Ntaho butekera no mu Rwanda amarira n’agahinda hari igihe byibasira abakunzi bawo 

    Camara, umukinnyi w’ibigango ariko ntiyabizana kuri ruhago irakuriza ukumva

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123789/umupira-uragatsindwa-nta-rwenya-ugira-niyo-mushatse-kuganira-cyane-urakwiyama-uwawuremye-a-123789.html

  • Hamenyekanye Umubare w’Abasirikare u Rwanda rumaze kohereza mu butumwa bw’amahoro #rwanda #RwOT

    Minisitiri Murasira yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza, ubwo yagiranaga ikiganiro na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ; umutwe w’abadepite.

    Ni ikiganiro cyari kigamije gutanga amakuru yerekeye uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

    Ingabo u Rwanda rwohereza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga ziri mu byiciro bibiri, birimo icy’izoherezwa binyuze mu muryango w’Abibumbye ndetse n’izoherezwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye rufitanye n’ibihugu ruzoherezamo.

    Minisitiri Albert Murasira yavuze ko mu bihugu rumaze igihe rwoherezamo ingabo harimo Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.

    Yavuze ko muri ibyo bihugu byose “Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ikinyabupfura n’ubunyamwuga”, ibishyira u Rwanda ku mwanya wa kane ku Isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

    Ni umuhigo Minisitiri Albert Murasira yavuze ko u Rwanda rubasha kwesa nyamara rusanzwe ruzwiho kuba igihugu gito mu buso, ikindi na rwo rukaba rwarigeze kugira ikibazo cyo kubura amahoro ubwo rwisangaga muri Jenoside yaguyemo Abatutsi basaga miliyoni imwe mu 1994.

    Mu kwirinda ko ibyarubayeho hari ahandi byaba ku Isi, ni yo mpamvu rwiyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino.

    Kuri ubu igihugu cya Mozambique ni cyo u Rwanda ruheruka koherezamo ingabo, nyuma y’uko kuva muri Nyakanga umwaka ushize rutangiye kohereza Ingabo mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze igihe yaribasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

    Aha muri Cabo Delgado u Rwanda ruhafite Ingabo n’abapolisi barenga 2,000 ; nk’uko biheruka gutangazwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hamenyekanye-Umubare-w-Abasirikare-u-Rwanda-rumaze-kohereza-mu-butumwa-bw-amahoro

  • Umunyamakuru wa RBA Rigoga Ruth yifurije isabukuru y’amavuko mugenzi we Jean Luc Imfurayacu mu magambo atagira uko asa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wejo kuwa mbere tariki 12 Ukuboza 2022 nibwo umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu yagize isabukuru y'amavuko.

    Bagenzi be bakorana kuri B&B Umwezi bamwifurije isabukuru nziza, umunyamakuru wa RBA Rigoga Ruth nawe yagize icyo abwira Jean Luc.

    Yagize ati 'Twahinganye imigende none ugenda mu ndege  gira unyibuke muyobozi na ka soda na kanywa none.

    Isabukuru nziza Jean Luc Imfurayacu

    Uri imfura rwose nk'izina ryawe,Uwiteka akomeze akwiteho kandi aguhaze uburame.

    Amafaranga yo ni nk'amaraso

    Ndagukunda urabizi'.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-rigoga-ruth-yifurije-isabukuru-yamavuko-mugenzi-we-jean-luc-imfurayacu-mu-magambo-atagira-uko-asa/

  • U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cya Africa cyahawe inkunga ya miliyoni $319 y’urwego rushya rwa FMI #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga izatangwa biciye mu rwego rushya rwa FMI rwitwa Resilience and Sustainability Facility (RSF) yasabwe n’u Rwanda, nk’uko byatangajwe na FMI, ni iya mbere RSF ihaye igihugu cya Africa.

    FMI ivuga ko nyuma y’uwo mwanzuro Mr. Bo Li wungirije umukuru wayo yatangaje ko u Rwanda ruhawe iyo nkunga mu 'gushima umuhate w’icyo gihugu mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere'.

    Ibihugu bikennye byakomeje kunenga ibikize kudatanga inkunga byiyemeje mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere ryugarije umubumbe w’isi.

    FMI ivuga ko izagenzura imikoreshereze y’iyo nkunga yemerewe u Rwanda biciye muri RSF, urwego rwashinzwe muri uyu mwaka.

    FMI ivuga kandi ko iyo nkunga izafasha leta kunoza imishinga igamije kurengera ibidukikije no guteza imbere ibikorwa by’inyungu bikomoka ku mishinga yo kurengera ibidukikije, muri iki gihe ivuga ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro no guhungabana kw’ifaranga ryarwo imbere y’idorari.

    Politiki y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije yagiye ishimwa ku rwego mpuzamahanga. Mu 2008 leta yemeje itegeko ribuza ikoreshwa ry’amashashi mu gihugu, kimwe mu byangiza urusobe rw’ibidukikije, nyuma inashyira imbaraga mu kurengera ibishanga mu gihugu.

    Ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kurengera ibidukikije ariko rinengwa na bamwe gukorwa mu buryo bubangamira abaturage hamwe na hamwe, nk’ibikorwa byo kwimura abatuye batuye 'mu manegeka’ hamwe bivugwa ko byakoranywe urugomo ahandi mu nyungu z’abashoramari.

    Muri iki gihe, isi yugarijwe n’ingaruka zikomeye zo gushyuha kw’isi kubera ibikorwa bya muntu byo kohereza imyuka ihumanya ikirere.

    Ibihugu bikize nibyo byohereza ikigero kinini cy’imyuka ihumanya ariko ingaruka zikomeye, nk’amapfa akabije n’ihinduka ry’ibihe by’imvura, zibasiye ibihugu bikennye.

    Inzobere ziburira ko ibintu bishobora kumera nabi mu gihe nta gikozwe, naho leta z’ibihugu bikennye ziri ku gitutu cyo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rubaye-Igihugu-cya-mbere-cya-Africa-cyahawe-inkunga-ya-miliyoni-319-y-urwego-rushya-rwa-FMI

  • Ibya Dosiye y’Abagaragaye bahondagura Umurundi i Kigali bikamuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batatu barimo uwari usanzwe ashinzwe kurinda umutekano muri aka kabari (bouncer), Jean Claude Habiyaremye, umuyobozi wako Elie Ahishakiye ndetse n’umusekirite Juvenal Nshizimpumpu, batawe muri yombi mu minsi micye ishize.

    Bakurikiranyweho gukubita umugabo witwa Emmanuel Muhizi, bikamuviramo gupfa azize ibikomere yatewe no gukubitwa n’aba babikekwaho dore ko yitabye Imana ku munsi yakubitiweho tariki 28 Ugushyingo 2022.

    Batawe muri yombi nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto agaragaza aba bagabo bari gukubita nyakwigendera bamuryamishije hasi mu muhanda, ubundi bari kumuniga.

    Muhizi Emmanuel wakubitwaga bivugwa ko yazizwaga ko muri Kanama 2022 yafatanyije na mugenzi we bakubita uwitwa Harushyubuzima Clément baramukomeretsa bikomeye.

    Icyo gihe ngo haje gufatwa mugenzi we gusa, Muhizi Emmanuel aratoroka ; uwafashwe yakorewe dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Nyuma Muhizi yasubiye kuri ako kabari abagabo batawe muri yombi baramubona batangira gukimbirana bamushinja ko yagize uruhare mu gukubita no gukomeretsa Harushyubuzima.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry mu cyumweru gishize wari wemeje ko aba bagabo bari mu maboko y’uru rwego, yatangaje ko RIB yamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bagabo, ndetse ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo bubaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

    Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko dosiye ikubiyemo iki kirego, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 05 Ukuboza 2022.
    Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake aba bagabo bakekwaho, gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, abahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

    I Kabuga @CityofKigali imbere y’akabari kitwa #250 ku gahanda kari munsi ya Gare… kandi byarangiye koko uyu mugabo bamwishe… @Rwandapolice @RIB_Rw hatagira umukire ujijisha inzego aba bantu bahanwe… @ProsecutionRw @PrimatureRwanda @Rwanda_Justice pic.twitter.com/SUpzdQlfjF

    — Mutabaruka Angeli (@AngelMutabaruka) December 4, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibya-Dosiye-y-Abagaragaye-bahondagura-Umurundi-i-Kigali-bikamuviramo-urupfu

  • Hatangajwe gahunda y’ingendo z’abanyeshuri zo kujya mu biruhuko #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego NESA imenyesha ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo iteye ku buryo bukurikira :

    Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira :

    - Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
    - Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amamyepfo
    - Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
    - Rwamagana na kayonza mu ntara y’Iburasirazuba

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira :

    - Muhanga na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
    - Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
    - Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba
    - Gatsibo na Nyagatare mu Itara y’Iburasirazuba

    Ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 hazataha hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira :

    - Nyamagabe na Ruhango mu ntara y’Amajyepfo
    - Gakenke na Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru
    - Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba’
    - Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba

    Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira :

    - Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo
    - Gicumbi mu Ntara y’Amjyaruguru
    - Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba
    - Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

    NESA irasaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

    Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo

    Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe.

    Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, zibajyana mu miryango yabo. Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hatangajwe-gahunda-y-ingendo-z-abanyeshuri-zo-kujya-mu-biruhuko