Blog

  • ”Imana ikunda abagabo koko ,ibisabo byabaye ibisabo”Miss Igisabo yongeye kuzonga ab’iganjemo abasore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss igisabo yongeye kuzonga abasore bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y'amafoto yashyize hanze.

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye ku mazina ya 'Igisabo' ni umwe mu bakobwa bakunze kuvugisha abasore/abagabo benshi kubera imiterere ye. Kuri ubu yashyize hanze amwe mu mafoto ye maze abamukurikira bamubwira ko bamukunda bidasanzwe ndetse bamwe batangara bavuga ko Imana ikunda abagabo.

    Uwase Hirwa Honorine yegukanye ikamba rya Miss Popularity,yamamaye ku izina ry'Igisabo biturutse ku magambo yavuze ubwo yitabiraga ijonjora rya ba Nyampinga bagombaga guhagararira Intara y'Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2017.

     

    Source : https://yegob.rw/imana-ikunda-abagabo-koko-ibisabo-byabaye-ibisabomiss-igisabo-yongeye-kuzonga-abiganjemo-abasore/

  • Igikombe cy’isi: Argentine ya Messi yajwibuye… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi umukino wa mbere wa 1/2 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka wakinwe ikipe y’igihugu ya Argentine iheruka ku mukino wa nyuma mu 2014, mu gihe Croatia yo yaherukagayo mu 2018.

    Mu 2014 Argentine yageze muri 1/2 itsinze u Buhorandi kuri penariti muri 1/4, naho Croatia yo yari yatsinze Brazil ya Neymar nayo kuri penariti.

    Mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi wy’uyu mwaka wahuje Argentine na Croatia, warangiye ari ibitego bitatu bya Argentine ku busa bwa Croatia.

    Ni imikino mukurikirana binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.

    Abakinnyi 11 ba Argentina babanje mu kibuga: Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Tagliafico; De Paul, Paredes, Enzo Fernández, Mac Allister; Messi na Julián Álvarez.

    Uyu mukino watangiye gukinwa saa tatu z’ijoro ubera kuri Lusail Stadium, amakipe yombi yatangiye akina umukino uryoheye ijisho kuko nibura mu minota 5 ya mbere buri kipe yari imaze kugera imbere y’izamu ry’indi.

    Abakinnyi ba Croatia 11 babanje mu kibuga:Livakovic; Juranovic, Lovren, Gvardiol, Sosa; Modric, Brozovic, Kovacic; Pasalic, Kramaric na Perisic.

    Ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje gukina yirinda kwinjizwa igitego bigatuma abakinnyi bayo bose bakinira inyuma ariko Croatia igumya kurangwa no kwiharira umupira cyane.

    Croatia yara kandi no kugerageza kugera imbere y’izamu ibifashijwemo na Modric ndetse na Kovacic bakina mu kibuga hagati.

    Ku munota wa 12 Croatia yari ifite 65% mu kwiharira umupira naho Argentine ifite 35%.

    Messi ari kumwe na Kapiteni wa Croatia, Modric

    Ikipe y’igihugu ya Argentine yageze aho ihindura imikinire itangira kwataka cyane. Ku munota wa 25 Enzo Fernández yarekuye umuzinga w’ishoti ariko Livakovic ufatira Croatia arikuramo. 

    Ku munota wa 33 Argentine yabonye penariti ku ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu arikoreye Julián Álvarez. 

    Ku munota wa 34 Lionel Messi yayiteye neza muri metero 90 z’izamu maze Livakovic wari asanzwe akuramo penariti ayoberwa uko byagenze, Argentine ihita ibona igitego cya 1.

    Messi amaze gutera penariti nziza ndetse anuzuza ibitego 5 muri iki gikombe cy’isi harimo 3 bya penariti

    Nyuma y’uko Argentine itsinze igitego cya 1, yabaye nk’iriye amavubi maze ku munota wa 39 Julian Alvarez atsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Messi mu kibuga hagati ku burangare bwa Sosa ukina yugarira ku ruhande rwa Croatia. Igice cya mbere cyarangiye Argentine iyoboye n’ibitego 2-0 bwa Croatia.

    Julian Alvarez wakoreweho penariti akanatsinda igitego cya 2, yateruye Lionel Messi

    Igice cya kabiri cyatangiye Croatia igerageza uburyo bw’igitego kuko ku munota wa 46 bahise babona kufura nziza ariko Modric ayitera mu biganza Emiliano Martinez ufatira Argentine.

    Ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje gukina nk’itaratsinda. Ku munota wa 56 Lionel Messi yashoboraga gutsinda igitego cya 3 ariko ku bw’amahirwe macye awutera mu biganza by’umuzamu.

    Ku munota wa 69 Lionel Messi yakoze ibisa nko kwandagaza Gvardiol ukinira Croatia amucenga maze atanga umupira kwa Julian Alvarez atsinda igitego cya 3. 

    Ku munota wa 85 Croatia yagombaga kuba yabonye igitego cy’impozamarira ku mupira wari uvuye muri koroneri ariko Perisic ananirwa kuwushyira ku mutwe ngo atsinde igitego. 

    Umukino warangiye Argentine iyoboye n’ibitego 3-0 ihita ikomeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi aho izahura n’izava hagati ya Morocco n’u Bufaransa zikina kuri uyu wa Gatatu.

    StarTimes kandi mu mwaka utaha wa 2023, izabereka 'imikino ya CHAN 2023, CAF Champions League, na CAF Confederations Cup na Shampiyona y'Abadage Bundesliga kuri shene za Sports za StarTimes, no kuri Application ya StarTimes ON.

    Umupira Messi yahaye Alvarez agatsinda igitego cya 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123817/igikombe-cyisi-argentine-ya-messi-yajwibuye-croatia-ikomeza-ku-mukino-wanyuma-123817.html

  • Argentina yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'isi ku nshuro ya Gatandatu #rwanda #RwOT

    Lionel Messi na bagenzi be banyagiye Croatia ibitego 3-0 bakatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi kiri kubera mu gihugu cya Qatar.

    Muri uyu mukino wari ugoye kumenya urawutsinda mbere,Argentina yaje yize neza Croatia bituma iyitsinda ibitego 3-0 birimo 2-0 yayitsinze mu gice cya mbere.

    Lionel Messi yatsinze igitego cyinjiza Argentina mu mukino hanyuma Julian Alvarez wigaragaje ku buryo butangaje atsinda icya kabiri yakoreye aho yaturutse kure yirukankana umupira yinjira mu rububa rw'amahina agenda awurwanira na ba myugariro ba Croatia,birangira asigaranya n'umunyezamu wenyine ashyira mu izamu.

    Argentina yabonye penaliti ku munota wa 34 ubwo umunyezamu wa Croatia,Dominik Livakovic yagerageza guhagarika rutahizamu Alvarez,birangira amuteze byanamuviriyemo guhabwa ikarita y'umuhondo.

    Iyi penaliti yatewe neza na Lionel Messi ahita yuzuza igitego cya 11 mu gikombe cy'isi aho yahise aba umukinnyi watsindiye Argentina ibitego byinshi mu gikombe cy'isi kurusha abandi aca kuri Gabriel Batistuta.

    Nyuma y'iminota 5 gusa,nibwo Alvarez yatsinze igitego cya kabiri kiri mu bitego byiza cyane muri iki gikombe cy'isi,nyuma yo guhabwa umupira na Messi arirukanka yinjira mu rubuga rw'amahina ajijisha ba myugariro ba Croatia bananirwa kumwambura umupira atsinda igitego cya kabiri.

    Icyakora,Argentina yatangiye uyu mukino yigengesera cyane,Croatia irabasatira ariko ntiyabasha kwinjira mu izamu ryayo byoroshye.

    Ku munota wa 25 nibwo Argentina yatangiye kugaruka mu mukino ubwo Enzo Fernandez yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina,umunyezamu wa Croatia, Dominik Livakovic awukuramo.

    Argentina yakomeje kuzamura urwego kugeza ibonye iriya penaliti yinjijwe na Messi ahita agira igitego cya 5 aho anganya ubu ibitego na Mbappe wari umaze gutsinda byinshi.

    Igitego cya kabiri cya Argentina cyaciye intege Croatia ndetse yari igiye gutsindwa icya 3 ubwo Alexis Mac Allister yateraga umupira n'umutwe,hanyuma umunyezamu awukuramo,ukubita ku mukinnyi we ujya muri koloneri.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Igice cya kabiri kigitangira,umutoza wa Croatia,Zlatko Dalic yinjije mu kibuga ba rutahizamu babiri,Nikola Vlasic na Mislav Orsic, nyuma y'iminota 5 ashyiramo na Bruno Petkovic.

    Aba nta bisubizo batanze imbere ya Argentina yari yariye karungu kuko yabatsinze igitego cya 3 ku munota wa 69 ku mupira wazamukanwe na Messi acenga myugariro Gvardiol yinjira mu rubuga rw'amahina,agarura umupira kwa Alvarez ahita atsinda igitego cye cya kabiri muri uyu mukino.

    Argentina yayoboye neza uyu mukino kugeza urangiye itinjijwe igitego,biyifasha kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi yaherukagaho muri 2014 itsindwa n'Ubudage igitego 1-0.

    Argentina yatwaye igikombe cy'isi kabiri muri 1978 na 1986 ndetse itsindirwa ku mukino wa nyuma muri 1930,1990 na 2014.

    Muri 1990 nabwo,Argentina yatsinzwe umukino wa mbere mu gikombe cy'isi na Cameroon igitego 1-0 hanyuma igera ku mukino wa nyuma aho yatsinzwe n'Ubudage igitego 1-0.Uyu mwaka umukino wa mbere yatsinzwe na Saudi Arabia ibitego 2-1.

    Kuwa 18 Ukuboza 2022,Argentina izakina umukino wa nyuma n'izarokoka hagati y'Ubufaransa na Maroc kuri uyu wa gatatu.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/argentina-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-isi-ku-nshuro-ya-gatandatu

  • Kicukiro:Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka yahitanye abantu babiri #rwanda #RwOT

    Imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Royal Express yavaga muri gare ya Nyanza ya Kicukiro yacitse feri igonga imodoka ebyiri ntoya na moto, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima.

    Ahagana saa moya n'iminota mirongo ine zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Ukuboza 2022, nibwo iyi modoka, Coaster yari itwaye abagenzi yakoze impanuka igeze imbere y'ibiro by'Akarere ka Kicukiro ku kiraro gishya.

    Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ni uko abantu babiri ari bo bahise bahasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka, aho bahise bajyanwa ku bitaro bya Kacyiru.

    Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko bakirimo gutanga ubutabazi.

    Ati 'Turacyarimo gutanga ubutabazi, twavugana mu kanya.'

    Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiremezwa n'inzego zibishinzwe, gusa amakuru ahari ni uko umushoferi yabuze feri ubwo yavaga muri gare ya Nyanza-Kicukiro, amanuka agana Centre, agonga ibinyabiziga byari imbere ye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kicukiro-imodoka-itwara-abagenzi-yakoze-impanuka-yahitanye-abantu-babiri

  • Hakenewe gutorwa uhagarariye abahanzi mu Inte… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda aravuga ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Inteko Rusange y’Imitwe yombi yatoye Abadepite b'u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w’Afurika y'Iburasirazuba.

    Mu batowe harimo umudepite uhagarariye urubyiruko, uhagarariye abagore, uhagaragariye abafite ubumuga n'abandi.

    Mu bagerwaho n'ingaruka nziza mu myidagaduro haramutse hatowe uhagarariye abanyempano mu Nteko; harimo abahanzi ubwabo, abacuranzi, abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, aba Dj, abanditsi b'indirimbo, ababyinnyi, abashinzwe kureberera inyungu z'abahanzi, abakora ibijyanye n'amajwi n'abandi.

    Muyoboke avuga ko n'ubwo bimenze gutya ariko ahora yibaza impamvu umuziki w'u Rwanda udahabwa agaciro nk'izindi nganda zose.

    Ashingiye ku byo abona n'ibyo azi, imikino irashyigikirwa cyane. Yewe n'igihe cyo kwishimira ibyo bagezeho hifashishwa umuhanzi akabasusurutsa.

    Muyoboke avuga ko mu bindi bihugu byateye imbere mu muziki usanga mu Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Inganda Ndangamuco. Ati 'Iwacu habura iki?'

    Yibaza niba ibi byose bidakorwa kubera ko wenda umuhanzi nyarwanda adashoboye. Ariko kandi akibaza impamvu abo bireba badashyira imbaraga mu kureshya abashoramari mu inganda ndangamuco.

    Igihe ni iki ngo hagire uhagararira Inganda Ndangamuco mu Nteko?

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Muyoboke Alex yavuze ko mu bindi bihugu haba hari umuntu uhagarariye Inganda Ndangamuco ufasha mu gukurikirana, gutanga ibitekerezo n'icyakorwa kugira ngo izi nganda zitere imbere ari nayo mpamvu iwabo zazamutse cyane.

    Ati 'Kubera iki niba dufite uhagarariye abafite ubumuga, tukagira uhagarariye urubyiruko mu Nteko…Ibyo byose ni ukubera iki tutagira uhagararira umuziki?  Ntabwo ubona ko ari uruganda rukenewe, rukeneye amaboko, rukeneye ingufu. Kubera y'uko ibyo bintu byose uko tubivuga tubikenera mu buzima bwa buri munsi.'

    Muyoboke avuga ko hari ibibazo byinshi abahanzi bafite bitabasha kubonerwa umuti, kuko badafite kivugira. Ati 'Uru ruganda rukenewe kumvwa. Rukeneye gushyigikirwa […] Niba Inteko ishyiraho amategeko arengera ibi ni ibi, kubera iki hatajyaho amategeko ahamye arengera ibihangano mu by'ubwenge agashyirwa mu bikorwa. Ko ari cyo kizakuza uruganda.'

    Avuga ko bitumvikana ukuntu Minisiteri ishyigikira ikipe y'umupira w'amaguru cyangwa se ikipe y'umukino wa Basketball, ariko umuhanzi yajya guhagaragarira u Rwanda mu marushanwa runaka ntashyigikirwe

    Ati 'Byarabaye. Buravan yazanye igikombe, ariko ugasanga nta kintu na kimwe tuvuze. Mbega nta 'support' (gushyigikirwa) y'igihugu ubona ko ihari nk'umunyarwanda wakoze ibyo ngibyo.'

    Muyoboke avuga ko hagikenewe inzu z'imyidagaduro, ahantu abantu batarama kugeza bucyeye. Atari ukugeza saa sita z'ijoro abantu bagafunga. Uyu mugabo avuga ko umuhanzi akwiye gushyigikirwa mu mashyi no mu mudiho, kuko umuziki ntaho utifashishwa mu ngeri z'ubuzima.

    Ati 'Umuziki ni kimwe mu bintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Tuwukenera dushyingira, dushyingura, mu isabukuru, mu nsengero n’ahandi. Tukawukenera igihe Inteko igiye kwiyakira, tukawukenera igihe Umukuru w'Igihugu agiye kwakira abashyitsi. Ibyo byose bitwereka y'uko umuziki ari ikintu gikomeye ariko kititabwaho ngo bagihereze ijisho.'

    Yavuze ko bibabaza kubona umuhanzi wo mu mahanga ataramira mu Rwanda 'ukabona inzego zose z'ubuyobozi zagiyeyo kumureba' ariko 'umunyarwanda ukoze igitaramo na Minisiteri ibashinzwe ntigire umuntu n'umwe ushobora kuba wabona'.

    Atowe yafasha iki abari mu Nganda Ndangamuco mu Rwanda?

    Muyoboke avuga ko igihe abahanzi bagira ubahagararira mu Nteko 'yatuvugira'. Ati 'Ntabwo ari ugukemura ibibazo byose. Yatuvugira. Twaba tubonye umuyobozi w'ibibazo dufite. Kuko bazabimenya ari benshi.'

    Yavuze ko mu busanzwe umudepite mu Nteko aba ahagarariye abaturage, bityo n'uwo muntu watorwa yaba ahagarariye abahanzi, akajya avuga ibibazo bafite.

    Uyu mugabo avuga igihe bidakunze ko hatorwa uhagarariye abahanzi mu Nteko, hakenewe 'urwego rukomeye rushyizweho na Leta rureberera uruganda ndangamuco'.

    Avuga ko atari Minisiteri gusa ikwiye guhabwa izi nshingano, kuko abahanzi basiragizwa iyo bashaka kugira icyo bakora. Ati 'Dukeneye umuntu utwumva mu byo dukora. Dukeneye 'support' iva muri Leta ishyiraho umurongo ngenderwaho w'uru ruganda kugira ngo rukomere nk'izindi zose uko zimeze.'

    Muyoboke avuga ko mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y'amajyambere, inzego nyinshi ziyubaka ari na ko Inganda Ndangamuco zikwiye kubakwa ntizisigazwe inyuma.

    Yavuze ko kimwe mu bintu byasigaye inyuma ari inganda ndangamuco mu Rwanda. Ati 'Uru ruganda ruracyari inyuma. Kubera y'uko ntidufite uwo tubwira. Hagiyeho inzego zishinzwe abahanzi ariko zikora iki? Zifasha iki? Umuhanzi niba atumiwe ngo ajye kuririmbira ba runaka ugasanga yabuze Visa, nta n'ahandi byanabaye uretse mu Rwanda biba.'

    Muyoboke avuga ko nta muntu Minisiteri yakiye Visa ngo abure uko agenda 'ariko umuhanzi arirwariza'.

    Muyoboke yavuze ko hakenewe uhagararira abahanzi mu Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ibibazo bafite bibashe gukemuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123811/hakenewe-gutorwa-uhagarariye-abahanzi-mu-inteko-ishinga-amategeko-123811.html

  • Nonaha Kicukiro habereye impanuka ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kicukiro ahazwi nka Kicukiro Centre habereye impanuka ikomeye.

    Iyi mpanuka itewe n'uko bisi itwara abagenzi ya Royal Express yari iturutse i Nyanza ya Kicukiro igacika feri ikagonga buri kinyabiziga yasangaga munzira.

    Icyakora n'ubwo byagaragaye ko iyi mpanuka yari ikomeye, ntiharamenyekana umubare w'ababa bayiguyemo.

    Source : https://yegob.rw/nonaha-kicukiro-habereye-impanuka-ikomeye/

  • Kicukiro Centre: Habereye impanuka ikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikaba yabereye mu gace kazwi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kicukiro-centre-habereye-impanuka-ikomeye

  • Rayon Sports yatashye ikibuga cya Miliyoni zisaga 500 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikipe ya Rayon Sports (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatashye-ikibuga-cya-miliyoni-zisaga-500

  • Bitewe n'amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n'ikipe ya Musanze FC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2022 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Musanze FC bwatangaje ko uwari umutoza wayo Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso atari umutoza wayo kuko agiye gukomeza amasomo yo gutoza.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe bubinyujije ku rubuga rwa Interineti rwa Twitter, ubuyozi bwa Musanze bwagize buti 'Turashimira cyane Nshimiyimana Maurice wari umutoza wungirije ku bwitange bwanyu mu gihe twamaranye, Tubifurije kuzagira Amasomo meza!'.

    Nubwo uyu mutoza atandukanye n'iyi kipe hari amakuru yavugaga ko yaba yirukanywe, gusa amakuru ikinyamamuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mutoza ashobora kuba ari wasabye gutandukana nayo guko ngo agiye gukomereza amasomo yo gutoza ku mugabane w'i Burayi.

    Maso atandukanye na Musanze FC hashize iminsi mike avuye kwiga mu gihugu cya Uganda aho yakuye impamyabumenyi ya License B y'ubutoza ku mugabane wa Afurika.

    Nshimiyimana Maurice wageze muri Musanze FC kuya 16 Kamena 2021 asize iyi kipe iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 20, nyuma y'imikino 13 imaze gukinwa mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda.

    The post Bitewe n'amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n'ikipe ya Musanze FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bitewe-namasomo-nshimiyimana-maurice-uzwi-nka-maso-wari-umutoza-wungirije-yatandukanye-nikipe-ya-musanze-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bitewe-namasomo-nshimiyimana-maurice-uzwi-nka-maso-wari-umutoza-wungirije-yatandukanye-nikipe-ya-musanze-fc