Blog

  • Imyaka 4 y’umwijima n’amarira atagira gihora kuri Rayon, APR FC irakomeza kuyiriza? Ibyaranze imikino 96 imaze kubahuza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    tariki ya 17 Ukuboza 2022 rukambikana hagati y’amakipe abiri y’amakeba hano mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, imyaka igiye kuzura 4 Rayon Sports itabasha gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko urugamba ari nk’urundi bagomba gutuma amarira ashoka ku matama y’abakunzi ba APR FC.

    Ati “Ni byiza ko ibi bibaye mbere yo ku wa Gatandatu. Baravuga ngo umupira ntabwo ari intambara. Ndizeza abari hano, intambara ni nk’iyindi, dufite abakinnyi beza, dufite ikipe nziza, hasigaye imikino ibiri ngo igice kibanza kirangire, ndabasaba kudushyigikira.”

    “Imyaka ishize ari itatu tudatsinda APR tuzahatana. Ku wa Gatandatu ni ugupfa cyangwa gukira, ni ‘finale’ . Gutsinda tubifite mu nshingano kuva ku bakinnyi, ku batoza, abayobozi, namwe abafana muri hano. Twambarire urugamba. Tugomba gutsinda.”

    Perezida wa Rayon avuga ko ari ugupfa no gukira

    Ni mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023.

    Ni umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022 saa 15:00′ kuri Stade Regional i Nyamirambo. Ni umukino amakipe yombi agiye gukina APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24. Rayon Sports iri ku mwanya wa 1 n’amanota 28.

    Rayon Sports igiye kwakira uyu mukino ifite ibibazo by’imvune bimwe na bimwe aho kapiteni wa yo Rwatubyaye Abdul adahari, Hakizimana Adolphe na we ntiyakinnye umukino uheruka kubera imvune, Raphael Osalue uheruka kubagwa ni mu gihe na Ndizeye Samuel bivugwa ko afite amakarita 3 atazakina uyu mukino. APR FC abakinnyi ba yo bose barahari.

    Ni umukino uba urimo ihangana rikomeye

    Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019 aho yayitsinze 1-0, ni mu gihe umukino uheruka guhuza aya makipe wabaye wabaye tariki ya 19 Gicurasi 2022 hari mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yawutsinze 2-1.

    APR FC na Rayon Sports zigiye gukina uyu mukino APR FC ifite umutoza w’umwungiriza Ben Moussa, ni nyuma y’uko itandukanye Adil ni mu gihe Rayon Sports ifite Haringingo Francis urimo utoza umwaka we wa mbere muri iyi kipe, aba batoza bombi ni ubwa mbere bagiye gukina uyu mukino.

    Ben Moussa wa APR FC wasigaranye iyi kipe, yisanze agiye gutoza umukino w’abakeba

    Haringingo ni ubwa mbere agiye gutoza uyu mukino

    bamaze guhura inshuro 96

    Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 93 harimo imikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti.

    Muri izi nshuro zose APR FC ni yo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 42, Rayon Sports igatsinda 29 banganya inshuro 25.

    Muri izi nshuro kandi ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 256 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 134 n’aho Rayon Sports yinjiza 122.

    Si kenshi uzasanga aya makipe imwe yatsinze indi imikino ibiri yikurikiranya gusa APR FC ni yo yabigezeho bwa mbere muri shampiyona umwaka w’imikino 2005/2006 tariki ya 23 Ukwakira 2006 ubwo yayitsindaga 3-0 ikaza kuyisubira tariki ya 1 Gashyantare 2007 iyitsinda 4-1 mu mukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryari rimaze ryemewe na FIFA.

    Rayon Sports yatsinze APR FC imikino 2 yikurikiranya mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 ubwo yayitsindaga ibitego 4-0 hari tariki ya 3 Gicurasi 2016 muri shampiyona (byari inshuro ya kabiri iyitsinze 4-0 no muri 2013 byabayeho) iyisubira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro tariki ya 4 Nyakanga 2016 iyitsinda 1-0.

    Rayon Sports niyo ifite agahigo ko gutsinda uyu mukino ibitego byinshi aho imaze kuyitsinda inshuro 2 ibitego 5-2.

    Bwa mbere byari tariki ya 3 Ugushyingo 1996 mu mukino wari wateguye n’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda 'NUR’ mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gusana ibyangiritse kubera inkongi y’umuriro muri iyi kaminuza.

    Indi nshuro APR FC yatsinzwe na Rayon Sports 5-2 ni tariki ya 26 Ukwakira 1997 mu mukino wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari yegukanye.

    Umukino uheruka APR FC yawutsinze 2-1

    Muri 2017 ni wo mwaka aya makipe yahuye inshuro nyinshi kuko yahuye inshuro 5. APR FC yatsinzemo 2, tariki ya 21 Mutarama 2017 muri shampiyona 1-0, yongera tariki ya 1 Gashyantare 2017 mu mukino w’ikombe cy’Intwari.

    Rayon Sports na yo yatsinzemo 2, tariki ya 16 Nzeri 2017 iyitsinda 1-0 mu irushanwa ry’Agaciro cyatsinzwe na Rutanga Eric na tariki 23 Nzeri 2017 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup’ batsinzemo 2-0. Aya makipe akaba yaranganyije umukino wa shampiyona wabaye tariki 25 Gicurasi 2017 igitego 1-1.

    Ibi byahise bikuraho agahigo ko muri 2014 ubwo bahuragamo inshuro 4 APR FC itsindamo inshuro 2, Rayon Sports 1 bakanganya imwe.

    Abakinnyi bakiniye amakipe yombi n’abigaragaje muri uyu mukino

    Jimmy Gatete ni we rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino dore ko yakiniye amakipe yombi. Yatsinze ibitego 8 aho buri kipe yayitsindiye 4.

    Masudi Djuma wahoze ari umutoza wa Rayon Sports na Issa Bigirimana wakiniye APR FC ubu akaba ari muri Espoir FC, ni bo batsindiye APR FC ibitego byinshi aho buri umwe yayitsindiye 5, Sina Jerome wakiniraga Rayon Sports yatsinze ibitego 6 muri uyu mukino.

    Jimmy Gatete yakiniye aya makipe yombi, buri imwe ayitsindira ibitego 2

    Isaa Bigirimana wahoze akinira APR FC, na we yatsinze ibitego 5 mu izamu rya Rayon Sports

    Mitima Isaac na Rwatubyaye Abdul ni abakinnyi ba Rayon Sports ariko bahoze muri APR FC.

    Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick, Niyigenda Clement na Mugisha Gilbert ni abakinnyi ba APR FC bahoze bakinira Rayon Sports.

    Davis Kasirye umugande wakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 ni we wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe 'hat-trick’, ibi yabikoze tariki ya 3 Gicurasi 2016 mu mukino wa shampiyona ubwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC 4-0.

    Umutoza washoboye gutoza imikino myinshi hagati y’aba bakeba ni Raoul Shungu watozaga Rayon Sports, wabashije gutoza imikino 16 yahuzaga aya makipe abasha gutsindamo 7, atsindwa 4, anganya 5.

    Manishimwe Djabel, akinira APR FC ariko yanakiniye Rayon Sports igihe kinini

    Davis Kasirye ni we mukinnyi rukumbi wabashije gutsinda ‘hat -trick’ muri uyu mukino w’abakeba

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imyaka-4-y-umwijima-n-amarira-atagira-gihora-kuri-rayon-apr-fc-irakomeza-kuyiriza-ibyaranze-imikino-96-imaze-kubahuza-amafoto

  • Uwahoraga hafi ya Gen Omega ashishuye ba ‘General ‘ bayoboye FDLR n’amakuru kuri Col Ruhinda yihakanye #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze uyu Uwamungu ari kumwe n’abandi bantu bavugako ari abarwanyi ba FDLR bafashwe mpiri na M23 aho avuga ko yinjiye muri FDLR avuye i Masisi aho yageze avuye mu makambi 1996.

    Uwamungu ushimangira ko yakoraga mu bunyamabanga bwa Gen Omega, avuga ko mu bayobozi bayoboye FDLR, harimo Gen Mugisha, Gen.Manzi, Lt Gen. Byiringiro, Gen Calme, Gen Gakwerere, Gen Nyembo,Gen Matovu, Gen.Manzi, Gen Serge na Gen Poette.

    Uwamungu ukomoka mu cyahoze ari Komini Muturag, Col Ruhinda FDLR iherutse kwihakana ayoboye Batayo y’abarwanyi bayo ikorera i Rutare kugera muri Rugari aho agera i Kibumba, Muja na Rusayu.

    Avuga ko iyo bari mu ntambara bakorana n’Ingabo za Congo ndetse bagaha imyitozo umutwe wa Nyatura kandi ko haba imbunda bakoresha 'imyambaro Bambara ndetse n’ibikoresho byose bakenera ku rugamba babihabwa n’Ingabo za Leta ya Congo.

    Umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma aherutse kubwira BBC Gahuzamiryango ko Col Ruhinda uvugwa na EU atamuzi, ko rero nta cyo aka kanya yavuga kuri ibyo bihano.

    Cure Ngoma yagize Ati : 'Ayo mazina ko numva ari mashyashya, biransaba kubanza kugenzura'.

    Col.Ruhinda yiyongeye ku rutonde rw’abandi barwanyi ba FDLR bafatiwe ibihano n’imiryango mpuzamahanga barimo Gen.Maj Ntawunguka Pacificque Omega, Lt.Gen Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro Victor na Gen.Bgd Lucien Nzabamwita uzwi ku mazina ya Karume.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uwahoraga-hafi-ya-Gen-Omega-ashishuye-ba-General-bayoboye-FDLR-n-amakuru-kuri-Col-Ruhinda-yihakanye

  • Abemerewe inka na Perezida Kagame bahawe ingurube nazo ziburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Aba baturage bageze mu zabukuru basanzwe banahabwa inkunga y’ingoboka, babwiye RADIOTV10 ko bari bizejwe Inka ndetse na bo batangira kubyinira ku rukoma bumva ko bagiye kujya banywa amata.

    Niyonagira Therese yagize ati 'Kagame yari yaduhaye Inka noneho baragenda bigurira Ingurube, bazikuye i Zaza, ingurube barazirya.'

    Uyu muturage avuga ko bari banubatse ibiraro bakoresheje amafaranga yabo, bityo ko aba bayobozi bakwiye kubasubiza amafaranga yabo.

    Ati 'Nimuduhe ibyacu turye nimwanga tuzajye kubarega.' Umunyamakuru ahita amubaza aho bazabarega, abanza kwirahira Perezida ati 'Ndakambura Kagame, ntabwo se umuntu yamusanga akabarega.'

    Mugenzi we na we uri muri aba bari bemerewe Inka bakaza guhabwa ingurube, avuga ko na zo zaje ariko ntizimare kabiri mu biraro kuko zimwe bazigurishije, izindi bakazirya.

    Bavuga ko bataburana iki kiraro bubakishije ahubwo ko baburana amatungo bemerewe na Perezida wa Repubulika, bakaza kuyabura mu maherere.

    Ati 'Ubundi ni muri Leta ntituburana ubutaka turaburana igikorwa Paul [Perezida Kagame] yaduhaye yafashije abatishoboye bakongera bakakitwambura, barakitwambura se kuki kandi akiri ku isonga kandi aduhetse mu mugongo.'

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze yaba ubw’Umurenge wa Kazo ndetse n’ubw’Akarere ka Ngoma, ntibugaragaza irengero ry’aya matungo n’uburyo baba barorojwe ayo batemerewe.

    Ku kibazo cy’amafaranga y’imisanzu yatanzwe n’aba baturage yo kubakisha ikiraro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean Claude yavuze ko aba baturage bageze mu zabukuru bifuzaga ko ibi biraro bisenywa ubundi ibikoresho bibyubatse bikagurishwa bagahabwa amafaranga.

    Ati 'Twabiganiriyeho n’Akarere, gasaba ko ibyo biraro bitagurishwa bakazafata umwanzuro, niba bazafata bariya bacyecuru bo muri IDP [umudugudu w’ikitegererezo] na bo bagashyiramo andi matungo.'

    Uyu muyobozi avuga ko aba baturage bazahabwa igisubuzo niba bazasubizwa amafaranga y’imigabane yabo cyangwa iki kiraro cyakongera kororerwamo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abemerewe-inka-na-Perezida-Kagame-bahawe-ingurube-nazo-ziburirwa-irengero

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nyusi wa Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Washington DC, ku mu goroba wa tariki 13 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, byibanze ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-nyusi-wa-mozambique

  • Amashusho y’ubugome ndengakamere ingabo za Congo ziri gukorera Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ni amashusho ari kugarukwaho cyane y’umusirikare wa FARDC wambaye n’impuzankano ya gisirikare, aho aba akubita abaturage b’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Muri aya mashusho, uyu musirikare afata umwe muri aba baturage akamusaba kubyimbisha itama rye kugira ngo amukubite, akabikora, undi akamukubita urushyi ruremereye, rukirangurura.

    Bagenzi b’uyu muturage na bo baba bicaye hasi bifashe ku itama, bagaragaza agahinda kenshi k’iri hohoterwa baba bari gukorerwa mu Gihugu cyabo, bazizwa uko bavutse.

    Ni igikorwa cyamaganywe n’abantu batandukanye, barimo n’Abanyarwanda, aho uwitwa Francine Havugimana yagize ati 'Ubugome ndengakamere, azira ubwoko atahisemo cyangwa ngo yihe.'

    Noel Kambanda na we yagize ati 'Ni gute Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahanwa bene aka kageni bazira ururimi rwabo.'

    Young Congolese Kinyarwanda Speaker being punished punished for his language pic.twitter.com/DiSYjghTZM

    — Noel Kambanda (@NoelKambanda) December 12, 2022

    Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’umushakashatsi ku bya Jenoside, Tom Ndahiro na we yagize ati 'Ibi birenze kuba bibi. Ni Jenoside.'

    Aya mashusho ashyizwe hanze nyuma y’ayandi aherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi.

    Hari amashusho amwe yagaragazaga abo mu nzego z’umutekano za DRC zafashe umwe muri aba banyekongo, zamwambuye ubusa buriburi zamwicaje kuri moto, ziri kumukubita.

    Nanone kandi hagaragaye andi mashusho y’uwari gukubitwa inkoni nini ndetse banamutwitse, byavuzwe ko ari umutwe wa FDLR wari uri kubikora.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amashusho-y-ubugome-ndengakamere-ingabo-za-Congo-ziri-gukorera-Abatutsi

  • Umwuka w’ibiganiro hagati Perezida Kagame na Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro bishobora kuba mu gihe Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze kugera i Washington ahari kubera inama ihuza Umugabane wa Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi nama iri kuba kuva tariki 13-15 Ukuboza 2022, biteganyijwe ko izaganirirwamo uburyo Amerika na Afurika byarushaho gufatanya.

    Ni inama igiye guterana mu gihe ikibazo cy’umutekano muke cyongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo, ibintu iki gihugu kivuga ko bifitwemo uruhare n’umutwe wa M23, kivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

    Mbere y’uko iyi nama itangira Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Ned Price yavuze iyi ngingo y’umutekano muri RDC ari imwe mu zizagarukwaho muri iyi nama.

    Ati “Hari amahirwe menshi iyi nama y’abayobozi ba Afurika na Amerika izazana mu minsi mike iri imbere. Amwe muri iyo ni ajyanye no kuganira ku kibazo cy’amahoro n’umutekano ku mugabane, birumvikana cyane ko icyo ari kimwe mu biganiro bizibandwaho mu minsi mike iri imbere.”

    Yakomeje avuga ko hari gahunda yo guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi kugira ngo haganirwe ku kibazo cy’umutekano muke kuko gihangayikishije Amerika.

    Ati “Nk’uko mubizi, iki kibazo cyafashe indi ntera bituma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken agiha umwihariko, yagiye mu Rwanda no muri RDC muri Kanama mu gihe ibibazo byari bimeze nabi mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’ibihugu byombi, kugira ngo ahoshe amakimbirane ndetse abashishikarize kuyobora inzira zizahagarika ibi bikorwa.”

    Mu gihe ibi biganiro byaba bibaye, byaba bikurikiye uruzinduko Antony Blinken yagiriye mu Rwanda no muri RDC muri Kanama 2022, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC n’umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

    Nubwo RDC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, rwo rubihakana ruvuga ko umuti w’ibibazo biri muri iki gihugu uzava mu bayobozi bacyo.

    Ku wa 30 Ugushyingo mu 2022, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma yongeye gushimangira ko u Rwanda rudashobora gushyigikira M23.

    Ati “Hari imitwe irenga ijana mu Burasirazuba bwa Congo, yitwaje intwaro ntazi ibyo irwanira. Iyo yose ntabwo yaba iriho kubera u Rwanda. Ntibishoboka. Niba ari ukubera u Rwanda, wenda yaba ikorana. Icyo kibazo gikwiriye gukemuka mu buryo bwa nyabwo, ni icy’abanye-congo ntabwo ari icy’u Rwanda, ariko twafasha kuko dushaka igihugu cy’igituranyi gitekanye.”

    Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bibazo, iteka u Rwanda arirwo rushinjwa ko ari nyirabayazana aho kuba ibindi bihugu nka Amerika, u Bwongereza, n’u Bufaransa cyangwa abandi.

    Ati “Oya ni u Rwanda buri gihe. Kandi ngo ni M23 kubera u Rwanda. Urumva ko bikomeza kugaruka ku Rwanda. Ntabwo ari FDLR, abantu bakoze Jenoside hano, ntabwo ari Guverinoma ya Congo, ku mpamvu nyinshi […] mu igereranya, u Rwanda na Congo, hari ikinyuranyo kinini. Hari ibyo Congo yaha ibyo bihugu kurusha u Rwanda.”

    Kugeza ubu M23 yamaze kwemera kuva mu bice yari imaze gufata, ndetse igaragaza ubushake bwo kuganira na Guverinoma ya RDC ku cyagarura amahoro arambye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umwuka-w-ibiganiro-hagati-Perezida-Kagame-na-Tshisekedi

  • M23 yateye indi ntambwe ishobora kuganisha ku mwanzuro yafashe ntuvugweho rumwe #rwanda #RwOT

    Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, Umuvugizi wayo ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uretse intumwa z’ingabo za FARDC banakiriye iz’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC),iza MONUSCO, iz’urwego rushinzwe umutekano wo ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari (EJVM) n’iz’urwego ruhuriweho rushinzwe iperereza ruyobowe n’umusirikare wa Angola.

    Muri iri tangazo M23 ishimangira ko bakiriye izi ntumwa muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Rutshuru kandi ngo bagiranye ibiganiro byabaye mu mahoro.
    Ntihatangajwe ibyavugiwe hagati y’izi nzego, gusa uyu mutwe uvuga ko utegereje kongera guhurira na zo mu yindi nama.

    M23 ikomeje gutabariza Abatuti barimo kwicwa, ntihwema gusaba guhura na Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’Abanyekongo, Perezida wa Angola ndetse n’ingabo za EAC, mu gihe witeguye 'guhagarika imirwano no gusubira inyuma.

    M23 yemeye gusubira inyuma mu gihe yari imaze kwigarurira Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo n’igice cya Masisi, iyi ntambara ikaba yaratumye abaturage barenga ibihumbi 100 bava mu byabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yateye-indi-ntambwe-ishobora-kuganisha-ku-mwanzuro-yafashe-ntuvugweho-rumwe

  • Igikombe cy’isi: Messi asuzuguye Missi Croatia ashyira akadomo ku nzozi za Croatia ubuse wa mu missi ameze gute – YEGOB #rwanda #RwOT

    Argentina ubu imfubise umugambi mubi Croatia yarifitiye amakipe yitabiriye igikombe cy'isi.

    Mubintu bidatunguranye Messi yeretse Croatia ko ari umukinnyi mukuru, ko nasmikino afitanye nabo

    Ku gasuzuguro Argentina yeretse Croatia iyikubita ibitego bitatu kubusa

     

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cyisi-messi-asuzuguye-missi-croatia-ashyira-akadomo-ku-nzozi-za-croatia-ubuse-wa-mu-missi-ameze-gute/

  • Igikombe cy’isi: Messi na Alvarez bahorahoje Croatia batereka Argentina ku mukino wa nyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Argentina itsinze Croatia ibitegk bitatu kuri kumwe mu mikino wa 1/2 mu gikombe cy'isi uyu mwaka ihita ibona n'itike yo kuzakina umukino wanyuma.

    Messi na Alvarez bagarageje umukino mwiza

    Argentina yari yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe y'igihugu y'Ubuhorandi kuri penaliti.
    Umutoza utoza Argentina yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Tagliafico; De Paul, Paredes, Enzo Fernández, Mac Allister; Messi,na Julián Álvarez.
    Croatia yo yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Brazil kuri penaliti 4 kuri 2.

    Uyu mukino wabereye kuri Lusail iconic Stadium utangira ku isaha ya saa tatu z'ijoro.
    Iminota itanu ibanza y'umukino yaranzwe no gukinira umupira mu bibuga by'amakipe kuko nta kipe yigeze igera imbere y'izamu ryindi igamije kuba yashaka igitego.
    Abakinnyi cumi n'umwe babanjemo ku ruhande rwa Croatia.
    Croatia XI: Livakovic; Juranovic, Lovren, Gvardiol, Sosa; Modric, Brozovic, Kovacic; Pasalic, Kramaric, Perisic.
    Iminota 13 ya mbere y'umukino yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Croatia kuko yo yarifite 54% nk'icyigereranyo cyo guhanahana umupira mu gihe Argentina yarifite yarifite 43%.
    Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati cyane bisa nk'aho amakipe arikikwigana.

    Ku munota wa 24 Enzo Fernandez wa Argentina yihambuye umuzinga w'ishoti ariteye umuzamu wa Croatia arawuryamira.
    Croatia nayo yaje kubona amahirwe y'igitego ku munota wa 27 ubwo babonaga kufura ariko Sosa ayitera mu rukuta.
    Ku munota wa 33 Argentina yabonye penaliti yakorewe Julian Alvarez ubwo yinjiraga mu rubuga rw'amahina rwa Croatia,umuzamu wa Croatia akamugonga bikamubuza amahirwe yo gutsinda igitego
    Messi yateye penaliti neza maze ku munota wa 34 Argentina iba ibonye igitego cya mbere kikaba n'igitego cya Messi cya 11 mu gikombe cy'isi kuva yatangira kugikina bimugira umukinnyi watsindiye Argentina ibitego byinshi mu gikombe cy'isi.
    Argentina yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 39 cyatsinzwe na Julian Alvarez ubwo yazamunaga umupira yiruka cyane anacenga akaza kuroba umuzamu agatsinda igitego.

    Argentina yarimeze nabi mu mukino yaje guhusha ikindi gitego ubwo Macalister yateraga umupira n'umutwe waruturutse muri koroneli ariko umuzamu wa Croatia akawukuramo.
    Igice cya mbere cyarangiye Argentina ariyo iyoboye n' ibitego bibiri ku busa bwa Croatia.
    Igice cya kabiri cyatangiye Argentina n'ubundi ubona ishaka igitego cya gatatu, ku munota a
    wa 56 Messi yahaye umupira na Julian Alvarez ariko Messi awuteye umuzamu awukuramo.
    Croatia yageragezaga uburyo yamwishyura byibuze n'igitego kimwe yaje kubona kufura ku munota wa 62 iterwa na Modric , Martinez umuzamu wa Argentina arasimbuka umupira awukuramo habura usobyamo.
    Argentina yaje gutera umusumari wa gatatu muri Croatia ku munota wa 70 ubwo Julian Alvarez yaherezaga umupira Messi nawe akiruka cyane acenga yagera mu rubuga rw'amahina rwa Croatia agasubiza umupira Julian Alvarez agatsinda igitego cya gatatu.

    Argentina yakomeje kwataka ishaka igitego cya kane ku munota wa Paulo Dybala wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje guha umupira Macalester awuyeye uca hanze y'izamu.
    Croatia nayo yashakaga uburyo bwo gutsinda igitego by'ibuze kimwe mu mukino yabonye koroneli ku munota wa 84 Lovren ashyiramo umutwe ariko umupira uca hanze y'izamu.
    Iminota 90 isanzwe yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itanu y'inyongera.
    Umukino warangiye Argentina itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Croatia binayihesha itije y'umukino wa nyuma aho izakina n'ikipe izarokoka hagati ya Morocco n'Ubufaransa.

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cyisi-messi-na-alvarez-bahorahoje-croatia-batereka-argentina-ku-mukino-wa-nyuma/