Blog

  • Cristiano Ronaldo nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi yandagajwe na Morocco, yabuze ikipe akoreramo imyitozo maze yitabaza ikipe yagiriyemo ibihe byiza(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ikipe y'igihugu ya Portugal yandagajwe na Morocco iyisezerera mu gikombe ,Cristiano Ronaldo yatangiye gukorara imyitozo ku kibuga cya Valdebebas cy'ikipe ya Real Madrid kugira ngo arebe ko yamera neza,yitegura kwerekeza mu yindi kipe cyane ko ubu ntayo agira.

    I

    Nyuma yo guhabwa uburenganzira na Real Madrid, mu gitondo Cristiano yahawe ikibuga cye bwite gitandukanye n'igikoreraho ikipe ya mbere.

    Ronaldo yagarutse I Madrid nyuma yo kuva nabi muri Qatar ndetse nta nubwo azongera gusubira muri Manchester United kuko basheshe amasezerano.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-nyuma-yo-kuva-mu-gikombe-cyisi-yandagajwe-na-morocco-yabuze-ikipe-akoreramo-imyitozo-maze-yitabaza-ikipe-yagiriyemo-ibihe-byizaamafoto/

  • U Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    U Bufaransa bwatsinze Maroc ibitego 2-0 maze bugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2023 kirimo kubera Qatar aho buzahura na Argentine.

    Hari mu mukino wa 1/2 aho Maroc yari yasezereye Portugal yahuraga na France yakuyemo u Bwongereza muri 1/2.

    Hakiri kare cyane, ku munota 5 Theo Hernandez yatsindiye u Bufaransa igitego cya mbere.

    Maroc yahise ishyira igitutu kuri France ariko kureba mu izamu ryari ririnzwe na Lloris biba ikibazo, ni na ko n’u Bufaransa abarimo Mbappe na Giroud bahushije amahirwe atandukanye. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Maroc yaje mu gice cya kabiri icurika ikibuga ariko ku munota wa 79, Randal Kolo Muan wari winjiye mu kibuga asimbura Ousmane Dembélè yatsindiye u Bufaransa igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-0.

    Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022, uzahuza u Bufaransa na Argentine yasezereye Croatia. Uzabanzirizwa n’umwanya 3 uzakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza ugahuza Croatia na Maroc.

    Mbappe wigaragaje yari hagati y’abakinnyi ba Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-bufaransa-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-isi

  • Ngororero: Abiga kuri ADEC bavumbuye umuti w’ikaramu mu bimera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga Siyansi ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero, bamaze amezi abiri bavumbuye umuti w’ikaramu yandika (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/ngororero-abiga-kuri-adec-bavumbuye-umuti-w-ikaramu-mu-bimera

  • Rayon Sports yabonye umuterankunga mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iyo kipe yasinyanye amasezerano n’umuterankunga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yabonye-umuterankunga-mushya

  • Urubyiruko rurashishikarizwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango itatu yita cyane cyane ku kurwanya ihohoterwa, ku buzima bw’imyororokere no kwita ku rubyiruko, ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/urubyiruko-rurashishikarizwa-kwirinda-imibonano-mpuzabitsina-idakingiye

  • ”Abifata nku rwibutso” Safi Madiba yagarutse ku ndirimbo afitanye na nyakwigendera Dj Miller – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyibikora Safi uzwi ku izina nka Safi Madiba yavuze ku ndirimbo ifatwa nk'urwibutso kuri we yashyize kuri Album ye 'Back to Life', itazibagirana mu mitwe y'abakunzi ba Dj Miller witabye Imana agashengura imitima ya benshi bamukundaga.

    Tariki 5 Mata ni imwe mu minsi itazibagirana mu mateka y'Umuziki w'u Rwanda. Mu masaha y'igicamunsi ku zuba ry'i saa sita z'amanywa muri Mata 2020, nibwo mu matwi ya benshi hatashye inkuru mbi, ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana.

    Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ica igikuba mu bakunzi b'umuziki, abari bazi uyu mugabo ndetse n'abatari bamuzi bamwumvaga nk'inkingi ya mwamba mu kuvanga imiziki.

    DJ Miller yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by'indwara ya 'Stroke'.

    DJ Miller ni umwe mu batangije igitekerezo cy'uko aba DJs bajya bakorana indirimbo n'abahanzi, mu rwego rwo kurushaho gukundisha Abanyarwanda umuziki w'abahanzi babo.

    Source : https://yegob.rw/abifata-nku-rwibutso-safi-madiba-yagarutse-ku-ndirimbo-afitanye-na-nyakwigendera-dj-miller/

  • Nyuma y’imyaka 14 EAP yacukije abanyamahanga, abahanzi abanyarwanda bashyirwa ku ibere #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) butegura igitaramo cya East African Party bwemeje ko nta muhanzi w’umunyamahanga uzongera gutumirwamo hagiye guhabwa agaciro abahanzi Nyarwanda.

    EAP itangaje ibi nyuma y’imyaka 14 itegura igitaramo cya East African Party cyatumirwamo umuhanzi ukomeye w’umunyamahanga, umunyarwanda ukorera umuziki hanze ya rwo bagahuzwa n’abagezweho imbere mu bihugu.

    Mushyoma Joseph uyobora EAP, yavuze ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo guha agaciro abahanzi nyarwanda.

    Ati “Twifuza kuyikora mu yindi sura ku buryo mu myaka iri imbere, ntabwo ikigambiriwe ari abantu benshi ahubwo ni uguha agaciro umuziki wacu, turavuga kuri iyi nshuro, twari dufite urutonde rwinshi, abo hanze, aba hano, turavuga tuti iki gitaramo kimaze igihe, reka tugihe undi murongo dushyiremo abahanzi bakoze.”

    “Ikigambiriwe ni uguha agaciro umuziki wacu aho ugeze, bishobora kuba urugendo rurerure ariko bisaba kureba ukavuga uti nakora iki, nkagikora gute?'

    Yavuze ko bamaze gukora urutonde rw’abahanzi bazitabira East African Party ya 2023 aho bashobora gutangazwa uyu munsi cyangwa ejo ku wa Gatanu.

    Batoranyijwe bitewe n’uburyo bakoze cyane kandi bakuzwe mu mwaka wa 2022.

    Iki gitaramo cyaherukaga kuba 2021, uyu mwaka ntabwo byabaye kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus. Icyo gihe cyanyuze kuri televiziyo Rwanda aho cyaririmbwemo n’abahanzi, Intore Masamba, Makanyaga Abdoul, Cecile Kayirebwa ndetse na Cyusa Ibrahim.

    EAP yahinduye umuvuno muri East African Party

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-14-eap-yacukije-abanyamahanga-abahanzi-abanyarwanda-bashyirwa-ku-ibere

  • Mugure ibyo mukeneye, ibyo mudakeneye mubireke-Minisitiri Mujawamariya  #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc aributsa abanyarwanda ko mu gihe twegereza iminsi mikuru isoza umwaka bakwiye kugura ibyo bakeneye aho kugura ibyo badakeneye kuko uko bagura byinshi bishobora kubapfana ndetse bimwe muri ibyo bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

    Dr Mujawamariya, ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yagarukaga ku bukungu bwisubira butangiza ibidukikije(World Circular Economy Forum 2022), yabereye i Kigali mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ukuboza 2022.

    Yagize ati' Twese dukwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko dufite inshingano zo kubibungabunga ndetse tukirinda kubyangiza. Ntidukwiye kugura ibyo tudakeneye ngo nuko bishobora guhenda. Tugure ibyo dukeneye aho kugura n'ibyo tudakeneye bizatuborana cyangwa bikarangiza igihe tukabijugunya bikaba intandaro yo kwangiza ibidukikije bigatera ibibazo ku rusobe rw'ibinyabuzima'.

    Akomeza avuga ko buri munyarwanda akwiye kumva icyo isuku ivuze ku buzima, haba abato, abakuru ndetse n'abashaje. Avuga kandi ko buri wese akwiye kumva ko adakwiye kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije kandi abato bakabigiramo uruhare bakabikurana.

    Buregeya Paulin, Impuguke mu bidukikije akaba n'umuyobozi wa Kompanyi ya COPED( Company for Protection of Environment and Development) ikusanya imyanda ikagerageza no kuyitunganya, avuga ko abanyarwanda mu minsi mikuru bakunda guhaha ibyo bakoresha byaba ibyo kurya n'ibyo kunywa, ariko ko nyuma y'aho bavanga imyanda ku buryo hari ishobora no kwanduza, hakaba n'abandi bakoresha amavuta ava mu nganda bajya kubimena bikavangwa bikaba byatera akaga gakomeye ku buzima bw'abantu ako kanya ndetse na nyuma.

    Murwanashyaka Dismas, umucuruzi ukorera mu mujyi wa Muhanga yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu gihe cy'iminsi mikuru ababagurira benshi bagura n'ibyo baherukaga kugura mu mwaka wahise. Yemeza ko hari abagura ibyo bakeneye bakoresha bikarangira ariko hakaba n'abandi bagura byinshi bavuga ko bizaba bihenze mu minsi mikuru batitaye ku ngaruka z'indi byateza.

    Ati' Mu minsi mikuru tubona icyashara kinshi kuko buri wese ahahira iminsi mikuru, ariko usanga bagura n'ibyo baheruka kugura mu mwaka washize n'aho abandi bakagura byinshi harimo n'ibyo bazakoresha bavuga ko mu minsi mikuru bizahenda bakabigura ku bwinshi ku buryo binabapfana ubusa'.

    Uwera Marie Josee, umwe mu baguzi batangiye kwitegura iminsi mikuru, yemeza ko hari bagenzi be batangiye kwitegura guhahira imiryango yabo. Avuga ko iyo uhashye byinshi hari n'ibigupfira ubusa kandi bakagombye guhaha ingano y'ibizahaza imiryango yabo, bakirinda gusesagura kuko iyo bipfuye batabiriye babijugunya ugasanga harimo ibyangiza ibidukikije mu gihe byakoreshejwe nabi bikanangiza umwuka duhumeka.

    Mu gihe cy'iminsi mikuru, usanga buri muyobozi w'umuryango agana ku isoko guhaha ibyo bazifashisha ndetse bakagura byinshi kugirango bitazabura kubera ko ababikeneye ari benshi. Bamwe banagura byinshi bikabapfana batabikoresheje bakabijugunya bikajya kwanduza ibidukikije, aho akenshi usanga harimo na bimwe mu bikoze mu binyabutabire. Buri wese aragirwa inama yo kwitwararika, akirinda kuba nyirabayazana w'iyangizwa ry'ibidukikije kuko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/14/mugure-ibyo-mukeneye-ibyo-mudakeneye-mubireke-minisitiri-mujawamariya/

  • Rayon Sports yasinye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya uzafasha abafana #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’umufatanyabikorwa mushya, RNIT Iterambere Fund izafasha abafana kwizigamira mu buryo bworoshye.

    Umuhango wabereye ku cyicaro cya Rayon Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022.

    Umuyobozi wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bafite intego yo kubaka Rayon ikomeye kandi ihamye mu byiciro byose yaba mu ikipe y’abagabo abagore, abana n’ibindi ariko na none basanga batabyifasha ari yo mpamvu bakomeje abafatanyabikorwa.

    Nk’ikipe ikoresha urubyiruko bahisemo kwegere iki kigega gifite inshingano yo kwigisha abanyarwanda impamvu kwizigamira ari ingenzi no gufasha kwizigama mu buryo bworoshye kugira ngo bagifashe ariko na none n’abakinnyi ba yo bagire icyo bunguka.

    Ati “Mu nshingano z’ikigega harimo n’urubyiruko, biciye mu mikino dukina, biciye mu bikorwa byacu by’umupira w’amaguru dushobora kubafasha, turicara nk’abayobozi dusinya amasezerano, biraza kudufasha kuko baje biyongera ku bandi, bizadufasha cyane.”

    Umuyobozi w’ikigega RNIT Iterambere Fund yavuze ko Rayon Sports yabegereye ibereka uburyo yabafasha kugera ku ntego zacu, ndetse ko hari igihe itike umufana yaguze izajya ihita ijya mu kigega ikamubera ubwizigame.

    Ati “Rayon Sports yaratwegereye itwereka ko muri gahunda dufite yo kwegera urubyiruko hari uburyo yadufasha binyuze mu mikino, basanga natwe igo gahunda twari tuyifite.”

    “Hari imikino ya gicuti izajya itegura maze amafaranga ya tike uguze ahite akubera ubwizigame, aze mu kigega atangire kuyabyaza inyungu uburyo bizakorwamo byarateguwe.”

    Rayon Sports ikaba yarishyuwe amafaranga ariko bakaba birinze kuvuga umubare wa yo bahawe, bakazajya bamamaza iki kigega ku mbuga nkoranyambaga, ku bibuga cyane cyane mu mikino ya gicuti ndetse no kubaha abakinnyi bo kubafasha mu bukangurambaga bwa bo.

    Ikigega cy’Ishoramari 'RNIT Iterambere Fund’, cyafunguwe mu Rwanda 2016 cyashyiriweho abaturage bose b’u Rwanda, abaciriritse n’abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire.

    Rayon Sports yasinye amasezerano n’umuterankunga mushya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinye-amasezerano-n-umufatanyabikorwa-mushya-uzafasha-abafana