Blog

  • Tshisekedi yitabaje igihugu cy’Igihangange ku Isi agisaba gushyira igitutu ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Iruhande rw’inama ya US-Africa Summit irimo kubera i Washington, Perezida Joe Biden yaganiriye na Tshisekedi ku ngingo zitandukanye.

    Ibiro bya Tshisekedi bivuga ko baganiriye ku matora ateganyijwe mu mpera z’umwaka utaha muri RD Congo, no ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Tshisekedi yamusabye ko Amerika 'ishyira igitutu ku Rwanda ngo ruhagarike gufasha M23', nk’uko ibiro bye bibivuga.

    Hagati aho i Washington kandi habereye inama yahuje ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya na João Lourenço wa Angola nayo yaganiriye kuri iki kibazo cya DR Congo.

    Muri iyi nama, ititabiriwe na Tshisekedi, baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’inzira z’amahoro za Luanda hamwe n’iby’inama ya Nairobi, nk’uko ibiro bya perezida w’u Rwanda bibivuga.

    Muri Teritwari ya Rutshuru ya Kivu ya Ruguru abarenga 400,000 bahunze ingo zabo kuva muri Werurwe(3) nk’uko ONU ibivuga, abari mu nkambi muri Teritwari ya Nyiragongo bibasiwe n’imibereho mibi n’icyorezo cya Kolera, nk’uko abategetsi baho babivuga.

    Leta y’u Rwanda ihakana gufasha umutwe wa M23 ivuga ko ari ikibazo cy’abanyecongo na leta ya DR Congo ubwabo, M23 nayo yagiye ihakana ko nta nkunga iterwa na leta y’u Rwanda.

    Uyu mutwe w’inyeshyamba, kuwa gatatu wakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi ugenzura wa Bunagana unenga leta ya Kinshasa kwanga ko baganira ngo bashake amahoro, nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bayitabiriye.

    Muri icyo kiganiro kandi M23 yashinje leta gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya leta y’u Rwanda yerekana bamwe mu bavuga ko ari abarwanyi ba FDLR bafatiwe ku rubuga rw’imirwano, hamwe n’abasirikare bafashwe bo mu ngabo za leta, FARDC.

    Abakuriye uwo mutwe muri icyo kiganiro bahakanye ubwicanyi ushinjwa bwa Kishishe na Bambo aho uvuga ko “leta yari yararekeye FDLR kuva mu 1994”, wongera kunenga raporo y’ingabo za MONUSCO yashinje M23 ubwo bwicanyi.

    Kuva mu mpera z’icyumweru gishize hari agahenge ku rubuga rw’imirwano, ubu hakomeje kugeragezwa ibikorwa byo guhuza impande zishyamiranye, hamwe n’ibya politiki na propaganda ku mpande zombi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Tshisekedi-yitabaje-igihugu-cy-Igihangange-ku-Isi-agisaba-gushyira-igitutu-ku-Rwanda

  • Haracura iki nyuma y’Imyanzuro yafatiwe i Kibumba hagati ya M23 n’Ingabo za Congo ? #rwanda #RwOT

    Okapi yatangaje ko ibiganiro byabereye i Kibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa n’ukuriye ingabo z 'Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

    Umuvugizi wa Kivu y’Amajyaruguru,Lt Col Guillaume Njike Kaiko,yatangaje ko ibi biganiro byabaye ku busabe bwa M23.

    Yagize ati 'M23 yashakaga guhura n’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba ngo bababwire ikibateye inkeke.Ku bw’ibyo ni uko ni bemera kurekura uduce bafashe nk’uko abakuru b’ibibihugu babyemeje mu nama yabereye i Louanda, ingabo za Congo,FARDC zitazabagabaho ibitero.'

    Yakomeje agira ati 'Abayobozi b’ingabo za Congo,ngiye kuvugana n’uhagarariye ingabo muri batayo ya gatatu n’uwungirije ibikorwa bya gisirikare, ku buryo M23 ishyize mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu bayisabye, batagabwaho ibitero na FARDC.'

    M23 ivuga ko ibi biganiro byabaye mu mwuka mwiza ndetse ko mu gihe cya vuba hategerejwe ibindi bizabahuza n’abahagarariye ingabo za Congo .

    Byabaye nyuma yaho M23 iheruka kwerekana imfungwa z’intambara yafashe zirimo umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, wafatiwe mu mirwano.

    Umutwe wa M23 wafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kibumba,Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Haracura-iki-nyuma-y-Imyanzuro-yafatiwe-i-Kibumba-hagati-ya-M23-n-Ingabo-za-Congo

  • 'Burya ni nshuti magara'-Kylian Mbappe na Hakimi bongeye kwerekana ubushuti bafitanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino ikipe y'igihugu y'ubufaransa imaze gutsindamo ikipe ya Morocco ibitego (2-0) byatumye yerekeza ku mukino wanyuma izahuramo na Argentina.

    Kylian Mbappe usanzwe afitanye ubushuti buhambaye na Hakimi dore ko Mbappe yahishuye ko mu bakinnyi bakinana muri Paris saint Germain,umunya-maroc Hakimi ari we Nshuti ye.

    Nyuma y'umukino aba bombi bongeye kwerekana ubushuti bafitanye bahinduranya imyenda.

     

    Source : https://yegob.rw/burya-ni-nshuti-magara-kylian-mbappe-na-hakimi-bongeye-kwerekana-ubushuti-bafitanye/

  • Impuruza ku bibazo byugarije abatwara n'abatunganya ibishingwe bishobora kubashyira mu kaga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakora akazi ko gukusanya imyanda bayivana mu bigo bitandukanye ndetse no mu ngo z'abaturage, baravuga ko ibibazo ari byinshi bikomoka ku bumenyi buke bwo kutabasha kuvangura ibishingwe-imyanda, ibikoresho bike ku bayitunganya, aho ingaruka zirimo zishobora gutwara ubuzima bwa benshi.

    Mu kiganiro umunyamakuru wa intyoza.com yagiranye na Buregeya Paulin, impuguke mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije akaba n'Umuyobozi wa Kompanyi ya COPED ikorera mu karere ka Kamonyi, aho itwara ibishingwe, yavuze ashize amanga ko abakorera uru rwego rwo gukusanya imyanda bugarijwe n'ibibazo bitandukanye bishobora no kubatwara ubuzima.

    Buregeya Paulin, aganira n'itangazamakuru.

    Yagize ati' Uru rwego bigaragara ko rwasigaye inyuma cyane kuko abarukorera ni abantu badafite ubumenyi kuko ntaho babyize usibye abafite ibyo bashinzwe nabo bize ibifite aho bihurira n'ubuzima busanzwe. Dukusanya imyanda ariko tukayikusanya nabi. Abayitwara birabagora cyane kuko mu ngo zivanwamo imyanda ntabwo bashobora kuyivangura neza. Usanga bivangavanze harimo n'ibyatera akaga ku buzima bw'ababikoramo ndetse n'abazarya ibyafumbijwe ifumbire yanduye'.

    Ni iki gikwiye gukorwa ?

    Buregeya Paulin, avuga ko hakwiye uruhare rwa Leta igashyiraho amategeko yo kubungabunga ibidukikije, abaturage bakigishwa uko bagomba gutandukanya imyaka bakamenya ahashyirwa imyanda ibora, itabora ndetse n'ibishobora guteza akaga ku buzima ndetse bigatwarwa n'ababikusanya nabo bakabitwara neza, hakabaho no kwigisha abakiri bato bakabikurana.

    Abakozi ba COPED mu kazi ko kuvangura imyanda yakusanijwe ikuwe mu ngo n'ahandi.

    Akomeza yemeza n'ubwo bakusanya imyanda, basanga hakwiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo kuvangura imyanda kuko akenshi usanga ivangavanze ku buryo n'ibishobora kugurishwa abandi biba bitagishobotse kubera bivanze, harimo amasosi yo muri za Resitora ntoya na za Hotel bamennyemo inzoga n'imiti usanga yararangije igihe hakaba rero n'ibikoresho bikoreshwa rimwe bikajugunwa n'ibindi.

    Iradukunda Jonas, Umujyanama mu by'ubuhinzi (Agronome) ushinzwe kubyaza umusaruro ibishingwe bibora muri COPED, avuga ko iyi myanda ikusanywa(ibishingwe), ibibora n'ibitabora usanga bivangavanze, ibyo kwa muganga bishobora konona ubuzima nk'amacupa yametse yatema abakozi, inshinge zo kwa muganga zabajomba n'ibindi byakwangiza ubuzima.

    Iradukunda Jonas.

    Avuga kandi ko hari n'ingorane zikomeye k'ubuzima bw'abakozi bakora mu kimoteri batagira ibikoresho byabugenewe, aho usanga bahumeka ibirimo uburozi bwakwangiza imyanya y'ubuhumekero bitewe n'uruvangavange rw'iyi myanda yateza akaga k'indwara zirimo n'izishobora kudakira.

    Mukamana Daphrose, umuturage utwarirwa imyanda yabwiye intyoza.com ko iyo bashyira imyanda mu mufuka bashyiramo ibonetse yose batajya bayitandukanya. Ahamya ko nta bumenyi buhagije bafite ndetse n'ibikoresho badashobora kubibona ngo bamenye n'ubwoko bw'ibishobora gutera ingaruka mbi ku buzima bw'ababikoramo.

    Kuvangura iyi myanda iba yakuwe hirya no hino ni akazi katoroshye.

    Inzego zirebwa n'ibi bibazo bishamikiye ku ikusanywa ry'iyi myanda ishobora kuvamo ingaruka zirimo n'izahitana ubuzima bw'abantu, zirasabwa kubihagurukira kugirango bibashe kugenda neza kuko imyanda ikwiye kujya ivangurirwa mu rugo, ikagera ku kimoteri buri yose ishyirwa aho yagenewe bijyanye n'iyo ariyo.

    Mu gihe, abatwarirwa imyanda mu Rwanda baba babyumvise bagatandukanya imyanda 100%, yatwarwa uko yatandukanyijwe ku kigero 100% nabwo ibyakurwamo bikabyazwa umusarururo ku kigero cya 90% mu gihe 8% isanzwe itwikirwa kwa muganga naho 2% ikaba yajugunywa nkuko impuguke Buregeya Paulin abivuga.

    Icyerekezo cy'igihugu cy'u Rwanda kugera muri 2024 kigaragaza ko nibura imyanda 80% izaba ihindurwa naho 50% igomba kuba ivanguwe neza, mu gihe 50% izaba ihindurwamo ibindi ikongera gukoreshwa.

    Kugeza ubu, Igihugu cy'Ubudage nicyo kiyoboye ibindi mu kubyaza umusaruro imyanda, aho 67% byayo yongera ikabyazwa umusaruro mu gihe igihugu cya Autriche kiri ku kigero cya 58%, Pays de Galles ari 52,2%, u Busuwisi ku kigero cya 49%, Koreya y'Epfo ifite 44,9%.

    Buri mwaka ku Isi, hajugunywa toni miliyari 2,1 z'imyanda, aho buri muntu nibura ajugunya ibiro 20 buri kwezi. Gusa imyanda ingana na 16% ni yo ibyazwa umusaruro kuko iba yatunganyijwe. Iyi myanda itunganijwe neza yabyazwamo ibindi bikoresho, indi igakoreshwa ubukungu bwisubira mu gihe abaturage baba basobanuriwe uburyo bwiza bwo kujugunya imyanda bityo bakaba banarinze iyangirika ry'ibidukikije.

    Imyanda ntabwo ikwiye kujugunywa ahabonetse hose.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/15/impuruza-ku-bibazo-byugarije-abatwara-nabatunganya-ibishingwe-bishobora-kubashyira-mu-kaga/

  • Mushyoma Joseph yavuze ko EAP iri gutegura gufasha Junior Multisystem mu buryo bugoranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa Eap Mushyoma Joseph uzwi ku mazina ya Boubou yatangaje ko gutegura igitaramo cyo gufasha Producer  Junior Multisystem bigoye ariko bishoboka.

    Mushyoma Joseph avuga ko abantu babyiyumvamo ku giti cyabo aribo bashobora kumwegera bagafasha Junior urembeye mu rugo iwe.

    Ni mu kiganiro East African Promoters bagiranye n'itangazamakuru uyu munsi ku wa gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.

    Source : https://yegob.rw/mushyoma-joseph-yavuze-ko-eap-iri-gutegura-gufasha-junior-multisystem-mu-buryo-bugoranye/

  • Ubufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ku nshuro ya 2 bwikurikiranya #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yahagaritse urugendo rwa Morocco igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

    Ibitego bya Theo Hernandez na Randal Kolo Muani byatumye Ubufaransa butsinda Morocco ibitego 2-0 mu mukino wa 1/2 bugera ku mukino wa nyuma aho bazahura na Argentina ya Lionel Messi ihagaze neza cyane.

    Ikipe ya Morocco yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbereyo ku mugabane wa Afurika igeze muri 1/2,ntiyahiriwe n'urugendo kuko Ubufaransa bwayitsinze mu mukino butigeze bwigaragaza na gato.

    Ubufaransa bwatangiye neza kuko ku munota wa 5 bwabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Theo Hernandez.

    Iki gitego cyinjiye ku munota wa 4 n'amasegonda 39', kikaba ari cyo gitego cyihuse kurusha ibindi muri 1/2 cy'igikombe cy'isi kuva mu 1958 ubwo Umunya Brezil Edvaldo Vavá Izidio Neto yatsindaga igitego Ubufaransa ku munota wa 2.

    Iki gitego kikaba ari n'icya 2 Morocco yaitsinzwe mu gikombe cy'isi cya 2022, ari na cyo cya mbere itsinzwe atari umukinnyi wayo ucyitsinze muri iri rushanwa.

    Nyuma y'iki gitego,Maroc yahushije igitego ubwo umukinnyi wayo Azzedine Ounahi yateraga idhoti rikomeye umunyezamu Lloris awukuramo.

    Ku munota wa 17 w'umukino, Olivier Giroud yasigaranye n'umunyezamu Bono atera ishoti rikomeye rigarurwa n'igiti cy'izamu.

    Morocco yahuye n'akaga ubwo ku munota wa 21 kapiteni wayo Romain Saiss yavunikaga asimburwa na Amallah mu bwugarizi.

    Morocco yari igiye kwishyura mu mpera z'igice cya mbere ubwo Jawad El Yamiq yateraga umupira yikaraze mu kirere umupira ukurwamo n'Umunyezamu Lloris ariko unakora ku giti cy'izamu ujya hanze.

    Ubufaransa bwabashije kwihagararaho mu gice cya kabiri,burinda izamu ryayo kugeza ubwo ku munota wa 79 rutahizamu Kolo Muani yabuboneraga igitego cya kabiri ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Mbappe.

    Nyuma y'amasegonda 44 gusa,Randal Kolo Muani yinjiye mu kibuga asimbuye Dembele,yabaye umukinnyi wa 3 mu mateka y'igikombe cy'isi utsinze igitego amaze umwanya muto asimbuye.

    Nibwo bwa mbere Ubufransa bubashije kwinjiza ikinyuranyo cy'ibitego 2 muri 1/2 cy'irangiza mu gikombe cy'isi,kuko muri 1998, 2006 na 2018 bazamutse batsinze ikinyuranyo cy'igitego kimwe.

    Ubufaransa bwageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 4 aho buzahura na Argentine ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza,saa 17h00.

    Perezida Emmanuel Macron yarebye uyu mukino ndetse yakomeye amashyi abakinnyi urangiye.

    Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2022 nyuma yo gutwara igikombe cy'isi giheruka muri 2018, ikaba ibaye iya mbere igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi kabiri yikurikiranya kuva Brezil yabikora mu 1998 na 2002.

    Ubufaransa kandi bubaye ikipe y'igihugu ya 2 yo ku mugabane w'i Burayi ibikoze nyuma y'Ubutaliyani mu 1934 n'1938.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubufaransa-bwageze-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-isi-ku-nshuro-ya-2

  • Mu Rwanda: n’agahinda kenshi umubyeyi aratabariza abana be barengeje imyaka 40 baranze gushaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi yanditse asaba inama , avuga ko afite abana batatu barengeje imyaka 35 ariko bakaba baranze gushaka bakaba bavuga ko bagifite byinshi bahugiyemo , kandi akabona nta gitekerezo cyo gushinga ingo zabo bafite.

    Uyu mubyeyi yagize ati:'

    Muraho neza. Ndi umubyeyi mukuru cyane mfite abana 3. Umukuru ni umuhungu ufite imyaka 41, akurikirwa na murumuna we ufite imyaka 38 na mushiki wabo muto ufite 35.

    Aba bose uko mbavuze nta numwe urashaka, kandi mba mbona nta nigitekerezo cyabyo. Maze imyaka myinshi mbabaza ibyo gushaka bose bati hari ibyo tukirimo nibirangira tuzashaka, uyu mukobwa we ambwira ko akiri kuminuza, abahungu bo bambwira ko bagishaka ubushobozi kandi rwose ni abakozi mu bigo bitandukanye.

    Nk'umubyeyi binteye ikibazo kuba abana bangana gutya nta numwe urashinga urugo, noneho aho ntuye mu cyaro nabaye iciro ry'umugani ngo abana banjye barabazize ndetse hari abakecuru b'inshuti zambwira ko mbyemeye bandagira umuganga wabafasha akabazingura. Mu cyaro hari abandi bamvugiraho ngo bigize abanyamujyi niyo mpamvu badashaka.

    Bavandimwe ndagirango mungire inama y'icyo nakora kuko njye bimaze kuntesha umutwe.'

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-nagahinda-kenshi-umubyeyi-aratabariza-abana-be-barengeje-imyaka-40-baranze-gushaka/

  • Cristiano Ronaldo yagaragaye muri Real Madrid – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kizigenza Cristiano Ronaldo uherutse gusezererwa mu gikombe cy'isi yagaragaye ari mu myitozo Ku kibuga cya Real Madrid.

    Cristiano Ronaldo wanyuze Muri Real Madrid nyuma akaza kuyivamo muri 2018 akerekeza muri Juventus ariko akaza kugaruka muri Manchester United ariko bakaba baherutse gutandukana yagaragaye ari mu myitozo ku kibuga cya Real Madrid gihereye muri Espagne.
    Ronaldo uherutse gusezererwa mu gikombe cy'isi ubwo Morocco yatsindaga Portugal akinira yatangiye gukora imyitozo mu gihe agitegereje aho kwerekeza kuko nyuma yo gutandukana na Manchester United ubu ntakipe afite izwi.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yagaragaye-muri-real-madrid/

  • Igikombe cy’isi: U Bufaransa bwagutuye akagoz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu u Bufaransa yatsinze Morocco ibitego 2-0 mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar. U Bufaransa bwazamutse butsinze ikipe y’igihugu y’u Bwongereza muri 1/4 naho Morocco yo yakoze ibitangaza itsinda Portugal ya Cristiano igitego 1-0 yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi.

    Ni imikino mukurikirana binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.

    Abakinnyi b’u Bufaransa 11 babanje mu kibuga: Lloris; Koundé, Varane, Konaté, Théo Hernandez; Tchouaméni, Fofana; Dembélé, Griezmann, Mbappé na Giroud.

    Uyu mukino watangiye gukinwa saa tatu z’ijoro kuri Albyt stadium, Ikipe y’igihugu ya Morocco niyo yatangiye ikina neza ariko bihinduka imfabusa ku munota wa 5 gusa Theo Hernandez atsinda igitego cya 1 cy’u Bufaransa.

    Igitego Theo Hernandez yarashe Morocco hakiri kare

    Abakinnyi ba Morocco 11 babanje mu kibuga: Bono; Hakimi, El Yamiq, Achraf Dari , Saiss, Mazraoui; Amrabat, Ounahi; Ziyech, En Nesyri na Boufal.

    Morocco nyuma yo gutsindwa igitego ntabwo yigeze iva mu mukino kuko yakomeje gukina neza inagerageza gushaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 9 Ounahi usanzwe akina neza mu kibuga hagati yarekuye ishoti riremereye ariko Lloris arikuramo nta nkommyi. 

    Ubusanzwe ikipe y’igihugu ya Morocco isanzwe ikinira inyuma igacungira ku kwirukankana imipira ariko uyu munsi ntabwo byabahiriye bitewe n’abakinnyi bataka ku ruhande rw’u Bufaransa.

    Ku munota wa 17 Oliver Giroud yarekuye ishoti ripima amatoni ariko riragenda rikubita igiti cy’izamu. Ku munota wa 21 Morocco yasimbuje ku buryo butateguwe kubera imvune havamo kapiteni Romain Saiss hinjiramo Selim Amallah.

    Hernandez na Giroud bishimira igitego

    Ku munota wa 37 u Bufaransa bwashoboraga kubona igitego cya 2 ku mupira wari uzamukanywe na Mbappe ariko awushyize mu izamu uhura na myugariro wa Morocco. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere Morocco yakinnye nk’iyariye amavubi ndetse yashoboraga no kuba yabonye ibitego 2 ariko Lloris ababera ibamba bituma igice cya mbere kirangira ari u Bufaransa buyoboye.

    Igitego Morocco yarase mbere y’uko igice cya mbere kirangira

    Igice cya kabiri cyatangiye Morocco isimbuza havamo Mazraoui utababaniye mu gice cya mbere hinjiramo Attiyat-Allah. Mu minota 50 Morocco yahinduye imikinire ireka gukinira inyuma bituma imera nk’iyisize insenda irataka cyane ariko igitego gikomeza kuba ikibazo. Abakinnyi ba Morocco nka Ounahi; Ziyech na En Nesyr bagiye barata ibitego byabazwe.

    U Bufaransa bwakomeje kwatakwa cyane maze umutoza afata umwanzuro wo gukuramo Oliver Giroud wari wananiwe azana Thuram bituma bongera gutambaza umupira. Ku munota wa 79 u Bufaransa bwatsinze igitego cya 2 gitsinzwe na Kolo Muani winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira mwiza yari ahawe na Kylian Mbappe. 

    Mu minota y’inyongera Morocco yatatse cyane ariko bakomeza gukina nk’abadashaka gutsinda maze umukino urangira u Bufaransa buyoboye umukino n’ibitego 2-0. 

    Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki 18/12/2022, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa izakina na Argentine ya Lionel Messi yasezereye Croatia muri 1/2.

    StarTimes kandi mu mwaka utaha wa 2023, izabereka 'imikino ya CHAN 2023, CAF Champions League, na CAF Confederations Cup na Shampiyona y'Abadage Bundesliga kuri shene za Sports za StarTimes, no kuri Application ya StarTimes ON.

    Umukinnyi watsinze igitego cya 2 asimbuye Dembele

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123863/igikombe-cyisi-u-bufaransa-bwagutuye-akagozi-ka-morocco-yirangayeho-bwerekeza-ku-mukino-wa-123863.html