
Blog
-
Ruswa ni umwanzi w’Igihugu n’iterambere – Minisitiri Nyirahabimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana avuga ko ruswa ari umwanzi w’Igihugu n’Iterambere, agasaba abaturage gutunga (…) -
Perezida Kagame aravuga ko kurekura Paul Rusesabagina byasaba gukora igitero ku Rwanda #rwanda #RwOT
Perezida Kagame Paul wa Repubulika y'u Rwanda, avuga ku busabe bwa Leta ya  Amerika ko Paul Rusesabagina arekurwa, yavuze ko' nta uzadukanga' ku byemezo u Rwanda rufata. Yabivuze mu kiganiro muri Amerika asubiza ku kibazo cy'ubusabe bwa minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika Antony Blinken bwo kurekura Rusesabagina. Yavuze kandi ko byasaba kugaba igitero ku Rwanda.
Kagame yavuze ko Rusesabagina yareganywe n'abandi bantu 20 barimo abemeye ibyaha bakanamushinja ko ari we wari ubakuriye. Yagize ati: 'Ariko hari abavuga ngo 'hoya uyu muntu ni cyamamare, atuye muri Amerika none kubera ibyo mugomba kumurekuraâ¦nonese nitumurekura bizagenda bite kuri abo 20 bavuga ko yari abakuriye?'.
Yavuze ko uru ari urubanza rukomeye ariko bashaka ko ruba impfabusa kuko 'hari umuntu muri Amerika wabigennye atyo', ati: 'Yego, hari ababibona nk'ibisanzwe, ariko siko mbibonaâ¦'.
Yongeraho ati: 'Twabivuze neza ko nta muntu uzava aho ariho hose ngo adukange ku kintu dukora mu buzima bwacuâ¦Wenda wakora igitero ugafata igihugu, wakora ibyo, arikoâ¦'.
Rusesabagina w'imyaka 68, wamenyakanye cyane kubera filimi ya 'Hotel Rwanda', umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by'iterabwoba. Â We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(ukwezi kwa 3) 2021 avuga ko 'nta butabera ategereje' mu rukiko.
Rusesabagina, Ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi n'uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yahawe umudari na Leta ya Washington w'ibikorwa by'indashyikirwa uzwi nka 'Presidential Medal of Freedom' kubera iriya filimi ya Hollywood yakinwe ku nkuru ye itavugwaho rumwe mu Rwanda.
Muri uyu mwaka, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Leta ya Amerika yavuze ko yasanze Paul Rusesabagina 'yarafunzwe mu buryo butari bwo' mu Rwanda, ibyo kandi niko byitwaga ku munyamerika ukina Basketball Britney Griner wari ufunzwe n'Uburusiya, ibyo rero bituma na Rusesabagina afatwa na Amerika nk'imfungwa ya Politiki, nk'uko New York Times ibivuga.
Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho yashakishwaga n'ubucamanza nk'uko ubushinjacyaha bwabivuze, nyuma yo gushukwa ko agiye i Burundi akinjira mu ndege bwite yamugejeje i Kigali. Uruhande rwe ruvuga ko yashimuswe.
Ubwo Blinken yari i Kigali muri Kanama(8) aho yahuye na perezida Paul Kagame, ikibazo cya Rusesabagina n'uko Amerika ikibona kiri mubyo baganiriyeho. Icyo gihe asubiza ku byanditswe ku gitutu Amerika yotsa u Rwanda ngo rurekure Rusesabagina, Kagame yanditse kuri Twitter ati: 'Nta mpungenge â¦hari ibintu bidakora gutyo hano!!'
intyoza
-
Basezeranyijwe na perezida wa bo imodoka yuzuye indaya nibatsinda imwe mu makipe akomeye mu Butaliyani #rwanda #RwOT
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyoni, Silvio Berlusconi yatunguye benshi ubwo yasezeranyaga abakinnyi b’ikipe ye ya AC Monza mu Butaliyani ko nibaramuka batsinze imwe hagati ya Juventus na Milan AC azabazanira bisi yuzuye indaya bakishimisha.
Uyu mugabo muri 2011 wigeze gushinjwa kuryanama n’umukobwa w’indaya utarageza imyaka y’ubukure nk’uko Reuters yabitangaje, mu mashusho yakwirakiye ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza abwira abakinnyi b’ikipe yashinze ya AC Monza irimo ikina umwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani ko azabazanira imodoka yuzuye indaya nibatsinda Juventus cyangwa Milan.
Yabivuze mu musangiro yagiranye n’abakinnyi ku wa Kabiri w’iki cyumweru bitegura Noheli, hakaba hari mu rwego rwo gutera imbaraga aba bakinnyi ngo bashyiremo imbagaraga batazasubira mu cyiciro cya kabiri.
Ati 'Nababwiye basore⦠Ubu muzakina na Milan, Juventus. Nimutsinda umwe muri ayo makipe akomeye, zazana bisi yuzuye indaya mu rwambariro.'
Ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Berlusconi yavuze ko atumva uburyo urwenya yatereye mu rwambariro abantu baruzengurukije bigafata intera ndende bamwe bamutuka aho yavuze ko ari nko kubura ibyo bamusebya.
Kugeza ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 ni mu gihe AC Milan basabwe gutsinda ari iya 2 n’amanota 33 n’aho Juventus ikaba iya 3 n’amanota 31.
AC Monza yasezeranyijwe bisi yuzuye indaya
Silvio Berlusconi wasezeranyije abakinnyi be indaya -
Abigaga mu burezi rusange batsinze ibizamini bya Leta ku kigero cya 94.6% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022 yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ivuga ko muri rusange (…)
-
Zari Hassan yahishuye ikintu gikomeye umubyeyi w’umusore bari mu rukundo yamubwiye – YEGOB #rwanda #RwOT
Zari Hassan yahishuye ko ku bana batanu bafite nta gihindutse agomba kongeraho n'abana agomba kubyarana n'umukunzi we mushya arusha imyaka 12, Shakib Lutaaya.
Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y'Epfo, amaze iminsi atigisa imbuga nkoranyambaga kubera umukunzi we mushya, Shakib Lutaaya arusha imyaka 12 yose.
Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku kirori ategura kizaba tariki ya 22 Ukuboza cya All White Party, itangazamakuru ryaboneyeho rimubaza no ku mubano we na Shakib.
Uyu mubyeyi uheruka kujya kwerekanwa kwa Shakib, yavuze ko ababyeyi be bamukunze ndetse urukundo rwa bo baruha umugisha, yahishuye ko bazabyara igihe n'ikigera.
Ati 'Yego nahuye n'ababyeyi be. Yantwaye mu muryango we n'inshuti ze kandi bose baranyemeye. Nzamubyarira ariko si ukubera igitutu cy'abantu.'
Shakib aheruka gutangaza ko barimo bateganya kuba bakora imihango yose y'ubukwe mu mwaka utaha wa 2022.
Source : https://yegob.rw/zari-hassan-yahishuye-ikintu-gikomeye-umubyeyi-wumusore-bari-mu-rukundo-yamubwiye/
-
Twari tuzi ko bakuroze – Meddy yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gusohora indirimbo #rwanda #RwOT
Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ko agiye gusohora indirimbo nshya, ni nyuma y’igihe kinini abakunzi be batagerwaho n’umuziki we.
Hashize umwaka urenga uyu muhanzi nta ndirimbo nshya asohora, akaba aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Queen of Sheba’ yasohoye tariki ya 20 Nzeri 2022.
Nyuma y’iyi ndirimbo nta yindi yasohoye ndetse amakuru akaba avuga ko atazongera gusohora indirimbo z’Isi ahubwo azajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko mu minsi ya vuba agiye gusohora indirimbo nshya.
Ati “Indirimbo nshya iraje! Hari hashize igihe.”
Byitezwe ko iyi ndirimbo izaba yitwa “Blessed” izajya hanze tariki ya 20 Ukuboza 2022 ni mu gihe izakurikirwa n’indi izasohoka tariki ya 20 Mutarama 2023.
Ubu butumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi be batari bamuherutse, bagenda bagaragaza ko bishimiye cyane kongera kumva ko hari indirimbo agiye gusohora ni mu gihe hari n’abatebyaga bitewe n’igihe amaze adasohora indirimbo bavuga ko baketse ko bari baramuroze. Gusa hari na benshi bamugaragarije ko batishimiye icyemezo yafashe cyo kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
New Music coming! Been a minute ! 🫤
â” MEDDY (@Meddyonly) December 14, 2022
Mana ushimwe Meddy arutse uburozi😂😂😂😂
â” NZOGERA (@Damour_nzogera) December 15, 2022
Narinziko baguhaye uburozi bwa Ethiopia bwitwa rugarikamabondo😂
â” Heavy🇷🇼 (@KizitoIzzy) December 15, 2022
Twari tuziko bakuroze🥹🥹
â” Joselyine Chap❤️ (@joselyinechap) December 15, 2022
Aha ni sawa ✌🏾
â” 🅡🅤🅚🅤🅝🅓🅞 🅟🅐🅣🅡🅘🅒🅚 (@Patycope) December 15, 2022
ahwi!!!, bari baratubwiye ko wabaye umutayeri🥺
â” la boubou🇦🇷💙 (@umucln) December 15, 2022
Thank God, batubwiraga ko usigaye utwara ibikamyo🥶😭😩
â” Siga Inkweto Hanze ™ (@Nomiso__) December 15, 2022
Meddy ft Israel Mbonyi, Daniella and James😂
â” Rütunganya 🇷🇼 💙 (@Manasehnduwayo) December 15, 2022
Please Meddy if really God called you…you need to leave this industry and live your real life for the benefit of yourself and your family!!! Don’t go to so called Gospel coz it is also not clean (no difference)…many of Gospel singers also work with devils to please lucifer!
â” kwapa (@kwampalang) December 15, 2022
I think he is trying to live like Christ not trying to live like any other person . He is living a life worth of his calling .
â” Ngabo Ariel (@NgaboAriel) December 15, 2022
Hope it’s Gospel
â” MAMAYIWEE❕🌼🏹 (@mrj_00000) December 15, 2022
We can’t wait,
Gusa ibe atari gospel kuko Mbonyicambu, Vesitina na Dorukasi, Bosebabireba,…. dore ko babaye ubwatsi baraduhagije.
â” KT 🇷🇼🇨🇩 (@KigaliNight) December 14, 2022
Ewe!! Abanyarwanda tugira amatiku gusa!! Ntimwanubaha umuntu mukaba muretse guca imanza? Ntimwari muzi ko iyo umusore yabyaye aba umugabo byinshi bigahinduka? Murabana babi by @DannyVumbi
â” HimbaMPIMBE (@Birman2500) December 15, 2022
â¥️â¥️â¥️
â” brother (@brotherwacu) December 15, 2022
Ese ubwo iyubanza kudusuhuza nkabantu warumaze iminsi utavugisha man?
Gusa irabe atari Gospel rwoseâ” KA VIRUNGA KUMUKARA🇷🇼 (@TheVolk250) December 15, 2022
Drop the 💣 we are ready @Meddyonly
â” Krein (@KreinNtezi) December 15, 2022
Blessed turayi tegereje cyane
â” Sir. Nizeyimana Egide (@nizeyimanaegid5) December 15, 2022
Ft vestina&Dorcas , bosebabireba , mbonyi alongside Nyarudindiri😩😩
â” P mars_RWUBUSISI 🇲🇬🇷🇼 (@Mars_NGOGA) December 15, 2022
I can’t wait 🥺
â” 🌼KABUTO 🌹 (@Alinewagahaman1) December 15, 2022
Ase man wagiye ureka kubabaza abafana koko?? Brazil iratubabaje, Portugal iratubabaje,…Messi ageze final ☹️☹️ enough is enough duhe umuzike
â” Munna kigali (@Kennyahmed5) December 14, 2022
Ready my idol @Meddyonly I hope it’s gospel
â” NIYIGABA Pacifique (@nipacis) December 15, 2022
Nyuma yo kuvugana n’Imana ukaba umanukanye new gospel song🤗
â” Umwari Utamwaye❤❤ (@KettyCarine) December 15, 2022
Ngo ariko n’Imana yaraguhamagaye?ariko njyewe nigute yabona Numero yanjye?ese warayitabye?CG ihamagara ibyamamare gusa?
â” IZABAYO Theophile (@IZABAYOTheophi3) December 15, 2022
Can’t wait I stay connected on @Meddyonly umwana wo kwifishi sha! 🔥
â” 𝔻𝕚𝕕𝕪𝕋𝕙𝕖𝕂𝕚𝕟𝕘 ®️ (@didytheking) December 14, 2022
Inspired by Holly spirit? Or as usually it’s just beat? Wenda reka mfomboze izina ryayoo ni (sinzasubira inyuma.) (Si nzakuvaho) cg Ndakomeje Murugendo.. si ingo @Meddyonly
â” 👨â⚕️PRO-ERNESTO👀💉💊 (@mr_munyantore) December 14, 2022
Waratubirije cyane, ukwiriye gucibwa amande.
Gira vuba wangu wabona utuzaniye Gospel kandi buri Sunday tujya kuri church 😄â” Fabrice MUKUNZI (@mfabrouce) December 15, 2022
Meddy agiye gusohora indirimbo nyuma y’igihe kinini -
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy'umutekano muke mu gihugu cye #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, i Washington muri Amerika hateraniye inama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umutekano wagaruka mu burasirazuba bwa Kongo.
Icyatunguye benshi ni uko Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi atagaragaye muri iyo nama, nk'aho iby'umutekano w'igihugu cye bitamureba. Amakuru atugeraho aravuga ko ubwo bagenzi be bari mu nama, we yari ariho asinyana n'amasosiyete yo muri Amerika, amasezerano arebana n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Kongo.
Mbere y'iyo nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya, William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi na Perezida Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi yari yahuye na Anthony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amarika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, wamwihanangirije, amusaba guhagarika inkunga Leta ya Kongo itera imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ndetse akanashyira akadomo ku mvugo zibiba urwango, cyane cyane izibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi.Â
Perezida Tshisekedi ntakibasha guhisha ko akorana n'abajenosideri ba FDLR, dore ko yanivugiye ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda. Ibi byanemejwe n'abarwanyi ba FDLR umutwe wa M23 wafatiye ku rugamba, bakaba baraneretswe itangazamakuru mpuzamahanga, biyemerera ko bafatanya ku rugamba n'igisirikari cya Kongo, FARDC. Ese Tshisekedi ntiyaba yarakwepye bagenzi be bo mu karere, ngo batamugayira imvugo nyandagazi akoresha yibasira mugenzi we w'u Rwanda, bakanamubaza impamvu agaragaza ubushake buke mu kugarura amahoro n'umutekano muri Kongo?
Tugarutse ku nama y'Abakuru b'Ibihugu byo muri aka karere, twamenye ko yashojwe hasabwe ko impande zishyamiranye muri Kongo zishyira mu bikorwa imyanzuro y'inama yabereye i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022 , irimo isaba umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi, imitwe y'abanyamahanga iri muri Kongo nka FDLR, igataha mu bihugu byabo. Abasesenguzi bo bakomeje guhamya ko bigoranye ko iyi myanzuro ishyirwa mu bikorwa, ahanini kubera ubushake buke bw'ubutegetsi bwa Kinshasa.
Â
Â
The post Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy'umutekano muke mu gihugu cye appeared first on RUSHYASHYA.
-
Kamonyi-Nyamiyaga: Hatanzwe Telefone nk'imwe mu ntwaro mu gukumira ibyaha no gucunga Umutekano #rwanda #RwOT
Mu cyumba cy'inama cya Paruwase ya EPR i Ruyumba, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, habereye inama y'umutekano yaguye y'umurenge. Bimwe mu byari ku murongo w'ibyigwa harimo; ukurebera hamwe uko umutekano uhagaze muri aya mezi abiri asoza uyu mwaka( Ugushyingo n'ukuboza). Muri iyi nama, hatangiwemo Telefone z'Irondo zahawe abashinzwe Umutekano kuva ku rwego rw'Umudugudu.
Mu butumwa bwatanzwe n' Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel wari witabiriye iyi nama, yasabye ko umutekano witabwaho, amarondo agakorwa neza, kuva ku rwego rw'Isibo bakamenya abinjira n'abasohoka mu Mudugudu, bakandikwa mu ikaye yabugenewe.

Visi Meya Uzziel Niyongira aganira n'abitabiriye iyi nama, yabasabye kwita ku Mutekano. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yasabye abahawe Telefone kuzifata neza kuko ari iz'akazi kandi zikaba iz'abatuye Umurenge bose mu rwego rwo gukumira ibyaha no kwicungira umutekano.
Yibukije ko izi Telefone zije gufasha abaturage guhanahana amakuru ku cyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano. Yasabye abazihawe kumenyesha abatuye Umudugudu bose izi Telefone kugira ngo bamenye uko bazikoresha mu gihe cy'ubutabazi bw'irondo mu Mudugudu wabo cyangwa se indi mpamvu yose hagamijwe gutanga amakuru mu gukumira ibyaha no kwicungira umutekano aho batuye.

Izi Telefone zatanzwe, zizajya zirara ku irondo, igihe umuturage ahuye n'ikibazo cyangwa se hari amakuru amenye asaba ko hatangwa ubutabazi bwihuse ahamagare irondo rigoboke bwangu. Mutekano ku Mudugudu niwe uzajya aba afite iyi Terefone, ku mugoroba ayihe irondo, mu gitondo ayigarure anahite atanga raporo y'uko ijoro rikeye.
Agaciro k'izi Telefone zatanzwe ni amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Magana atandatu na mirongo itandatu( 660,000Frws). Umurenge wa Nyamiyaga ni umwe mu Mirenge ibiri igize akarere ka Kamonyi ifite Imodoka y'Isuku n'Umutekano( undi ni Runda) zaguzwe n'abaturage ku bufatanye n'abafatanyabikorwa.
Iyi nama yaguye y'Umutekano mu Murenge wa Nyamiyaga, uretse Gitifu w'Umurenge, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge na Visi Meya Uzziel bayitabiriye, yanitabiriwe n'Uhagarariye Ingabo mu karere ka Kamonyi, uhagarariye Polisi, Abakozi b'Umurenge, ba Gitifu b'Utugari(bose), DASSO, Inkeragutabara, ba Perezida b'Inama Njyanama z'Utugari, Abayobozi b'Ibigo by'amashuri akorera muri uyu murenge( bose), Abahagarariye urwego rw' abikorera-PSF ku rwego rw'Akagari (bose) hamwe n'uw'Umurenge, hari kandi abakuru b'Imidugudu n'abashinzwe umutekano (bose).

Mu bindi byigiwe muri iyi nama yaguye y'Umutekano mu Murenge wa Nyamiyaga hari; Isuku n'Isukura, Gahunda za Leta zikeneye ubukangurambaga zirimo; Ubwisungane mukwivuza, Ejo Heza n'izindi. Harebwe kandi Imikorere y'Urugerero n'ibindi.
intyoza
-
Kicukiro: Abamotari biyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano n’Umujyi wa Kigal, i bakoranye Inama n’Abamotari tariki 14 Ukuboza 2022 igamije kunoza (…)
-
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022 nibwo hakinwaga umukino wa nyuma wa 1/2 cy'irushanwa ry'igikombe cy'isi 2022, umikino wakinwe wasize ikipe y'igihugu y'u Bufaransa itsinze Morocco ibitego 2-0.
Muri uyu mukino wabaye nyuma yaho kipe y'igihuhu ya Argentina yo yo yari yasezereye ikipe ya Croatia mu ijoro ryo kuwa kabiri iyitsinze ibitego 3-0, ibi bikaba byarahise bituma Argentina igera ku mukino uzakinwa kuri iki cyumweru.
Mu mukino w'u Bufaransa, iyi kipe iheruka no gutwara igikombe cy'isi giheruka mu mwaka wa 2018, niyo yatangize neza aho ku munota wa gatanu gusa myugariro Theo Hernandez yahise afungura amazamu ya Morocco.
Amakipe yombi akaba yagiye kuruhuka ari igitego kimwr ku busa, bavuye mu karuhuko ikipe ga Morocco yakomeje kureba ko yahindura umukino ikagerageza guhindura umukino ariko ntibyagira icyo bitanga ahubwo u Bufaransa bubongera ikindi gitego.
Ni igitego cyatsinzwe na Kolo Muani wari umaze amasegonga 44 mu kibuga gusa aho yari yinjiyemo asimbuye, uyu rutahizamu akaba yahise atsindira ikipe ye igitego cyabahesheje itike yo kuzakina umukino wa nyuma na Argentina.
Amakipe yageze ku mukino wa nyuma ariyo U Bufaransa na Argentina bazakina umukino wo guhatanira igikombe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022, ni umukino uzakinwa ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.
Uyu mukino uzabanzirizwa n'uzaba kuwa gatandatu ugahuza ikipe ya Morocco ndetse na Croatie wo guhatanira umwanya wa gatatu, ni umukimo uzakinwa ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba. The post U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma appeared first on RUSHYASHYA.