Blog

  • Ibihano bitegereje Abanyarwanda bafatanywe amahembe y’Inzovu #rwanda #RwOT

    Aba bagabo babiri bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, bakorewe dosiye y’ikirego cyabo yanamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ku ya 14 Ukuboza 2022.

    Aba bagabo bafashwe mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 02 Ukuboza 2022 ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rwakigeri, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo, baturiye Pariki y’Igihugu Akagera.

    Aba bagabo babiri bafatanywe amahembe y’inzovu afite uburebure bwa santimetero 37 ku mugongo w’inyuma na santimetero 35 mu mugongo w’imbere, afite amagarama 700. Abafashwe bombi bemera icyaha.

    Ingingo ya 65 y’Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ivuga ko umuntu ku giti cye ucuruza igikanka cy’ikinyabuzima ndangasano cyashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko atabifitiye uruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo ahamijwe icyaha ahanishhwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi y’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibihano-bitegereje-Abanyarwanda-bafatanywe-amahembe-y-Inzovu

  • Umugore yasimbutse urwo kwicishwa amabuye, ahanishwa gufungwa azira gusoma umugabo #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Sudani warezwe ubusambanyi yarokotse kwicwa ahanishwa gufungwa amezi atandatu nyuma yo kwemera ko yasomye umugabo. Uwo mugore w'imyaka 20 mbere yari yakatiwe urwo gupfa atewe amabuye, bituma ibi byamaganwa cyane ku isi.  

    Uyu mugore, yatawe muri yombi na Polisi nyuma y'uko mubyara we yishe umugabo bakundanaga. Ikigo African Centre for Justice and Peace Studies (ACJPS) kivuga ko igihano yakatiwe ari 'uguhonyora bikabije amategeko mpuzamahanga'.

    Uyu mugore watanye n'umugabo, yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n'ubusambanyi mu rukiko rw'i Kotsi muri Leta ya White Nile ya Sudan. Nyuma y'uko byamaganywe cyane ku isi, urwo rukiko rwasubiyemo uru rubanza.

    Amaherezo, umucamanza mukuru yahinduye ikirego kiva ku 'ubusambanyi' kitwa 'igikorwa cy'urukozasoni' bisobanuye ko aho kwicwa yagifungirwa. Yemeye mu rukiko ko yari kumwe n'uwo mugabo kandi ko bombi basomanaga.

    Umunyamategeko we, Intisar Abdullah, yavuze ko umucamanza 'nta mahitamo menshi yari afite uretse kumukatira'. Abdullah yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Ikiriho ni uko yemeye mu rukiko ko yari kumwe n'umugabo, aracyari muto cyane kandi ntazi uburyo uru rubanza rukomeye'.

    Uyu mugore yari yarekuwe hatanzwe ingwate ariko ubu yajyanywe muri gereza gutangira igihano cye. ACJPS yavuze ko mu rubanza rwa mbere nta munyamategeko yari afite, kandi amakosa yarukozwemo yatumye igihano cyo kwicishwa amabuye gikurwaho.

    Sudan iracyacira abantu urwo gupfa ku byaba mu cyarabu bita Hudud, ibyaha bivugwa na Allah muri Korowani, birimo ubusambanyi. Itegeko rya Sudan ritanga ibihano nko gukubitwa ibiboko, gucibwa ikiganza n'ikirenge, kumanikwa no kwicishwa amabuye.

    Byinshi mu bihano byo kwicishwa amabuye muri Sudan, byakatiwe cyane cyane abagore byagiye bikurwaho n'Urukiko Rukuru.

    Mbere, abaminisitiri ba Leta bavuze ko iki gihano 'gisekeje' ariko bemera ko nta muminisitiri wa Leta wagira icyo abikoraho. Sudan itegetswe n'agatsiko ka gisirikare kuva kuri coup d'etat yo mu 2021.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/16/umugore-yasimbutse-urwo-kwicishwa-amabuye-ahanishwa-gufungwa-azira-gusoma-umugabo/

  • Birabe ibyuya! Abakinnyi b’Ubufaransa bakomeje kwatakwa n’icyorezo kitaramenyekana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa bakomeje kwibasirwa n'uburwayi butunguranye mu gihe habura iminsi mbarwa ngo umukino wanyuma w'igikombe cy'Isi ube.

    Abakinnyi nka Rabiot Upamecano na Kingsley Coman bamaze gufatwa n',uburwayi

    Ku mukino Ubufaransa bwatsinze Morocco bwaburaga abakinnyi nka Rabiot na Upamecano kuko hari habanjemo Konate mu mwanya wa Upamecano ndetse na Fofana mu mwanya wa Rabiot. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane n'ibwo haramutse amakuru avuga ko na Kingsley Coman nawe yafashwe n'icyo cyorezo cyadutse mu bakinnyi b'Ubufaransa.
    Didier Deschamps utoza Ubufaransa yatangarije itangazamakuru ko Coman nawe yaramukanye umuriro mu gitondo vm Deschamps yagize ati ' Coman nawe yaramukanye umuriro mu gitondo, muri Doha ubushyuhe bwagabanutse turi gukenera imashine zongera ubushyuhe buri kanya .Dufite utubazo tugaragaza ibimenyetso by'ibicurane.'
    Didier Deschamps utoza Ubufaransa yakomeje avuga ko n'ubwo hari ikibazo cy'icyorezo bitazababuza gikomeza kwitegura neza kuko ngo bafashe ingamba zo gushyira mu kato umukinnyi ugaraje ibimenyetso by'ubwandu.

    Ubufaransa buracakirana n'Argentina Ku cyumweru kuri Lusail iconic Stadium I saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-abakinnyi-bubufaransa-bakomeje-kwatakwa-nicyorezo-kitaramenyekana/

  • “Anita ko wabaye icyuki we, kabaye”Isura nshya ya Anita Pendo yazonze abakoresha Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Anita Pendo yongeye kurangarirwa n'abakoresha Instagram nyuma yo kugaragara mu isura nshya , ubwo yifotozaga ari muri salon .

    Ni ifoto uyu mushyushya birori akaba n'umunyamakuru yashyize hanze arimo gusokoresha imisatsi ye muri salon , bamwe mu bakoresha Instagram batunguwe , bavuga ko yabaye mwiza kurushaho bitewe n'uburyo yasokojemo ibisatsi ye.

    Source : https://yegob.rw/anita-ko-wabaye-icyuki-we-kabayeisura-nshya-ya-anita-pendo-yazonze-abakoresha-instagram/

  • Fernando Santos utakozwaga Cristiano Ronaldo… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Portugal yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi yatunguranye isezererwa na Morocco iyitsinze igitego 1 muri 1/4. 

    Mbere y’uko isezererwa na Morocco, Portugal yari yabanje kunyagira Switzerland ibitego 6-1 muri 1/8 mu mikino yo mu itsinda bari barimo, itsinda Ghana na Uruguay ariko itsindwa na Korea y’Epfo. 

    Fernando Santos weretswe umuryango, yari amaze iminsi atumvikana na kizigenza Cristiano Ronaldo kubera kumubanza hanze y’ikibuga.


    Santos abwira Cristano Ronaldo kujya mu kibuga kubera ko yari yamubanje hanze

    Uyu mutoza mu ikipe y’igihugu ya Portugal yatwaye Igikombe cya Euro muri 2016 nyuma y’imyaka 2 atangiye kuyitoza. Portugal kandi yatwaye igikombe cya Nations League mu 2019 itozwa na Santos.

    Nk’uko ibinyamakuru bimwe biri kubyandika, Fernando Santos ashobora gusimbuzwa umutoza wanyuze muri Real Madrid, Chelsea na Manchester United, Jose Mourinho. 

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal rirabonamo ubushobozi Mourinho bwo kuza kubahesha ibikombe bikomeye ndetse baranateganya kuba bamuha akazi vuba kugira ngo abone umwanya wo gutegura ibintu bye hakiri kare.

    Santos yeretswe umuryango mu ikipe y’igihugu ya Portugal

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123904/fernando-santos-utakozwaga-cristiano-ronaldo-yeretswe-umuryango-na-portugal-123904.html

  • Perezida wa Monza FC yemereye abakinnyi be ko… – #rwanda #RwOT

    Tariki 14 Ukuboza 2022, Silvio Berlusconi yasangiye n’abakinnyi b’ikipe ye ubwo biteguraga iminsi mikuru, abasezeranya ko nibaramuka batsinze ikipe ya AC Milan cyangwa Inter Milan, azafata imodoka nini yuzuye indaya akayizana mu rwambariro umukino ukirangira n’igihembo cy’ibyo bazaba bamaze gukora.

    Muri iyi nkuru yagarutsweho cyane n’ibinyamakuru bikomeye ku Isi nka DailyMail, The Guardian na The Mirror, Silvio Berlusconi yagize ati: “Umwaka utaha muzakina na AC Milan na Juventus nimugira ikipe mutsinda muri izi, nzazana imodoka yuzuye indaya mu rwambariro”.

    Silvio Berlusconi yatangaje ko azaha abakinnyi be agahimbazamusyi k’abakobwa bicuruza

    Monza iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere bwa mbere muri shampiyona y’u Butariyani uyu mwaka, ubu ikaba iri ku mwanya wa 14 mu makipe 20.

    Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yahoze ari Perezida wa Ac Milan mu myaka isaga 30, mu 2018 akaba ari bwo yaguze ikipe ya Monza.

    Monza izakina na Juventus na Inter Milan muri Mutarama umwaka utaha, naho ikipe na AC Milan muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023.

    Monza ni ikipe bwite ya Silvio Berlusconi yaguze nyuma yo kuva muri AC Milan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123901/perezida-wa-monza-fc-yemereye-abakinnyi-be-ko-azabagurira-indaya-nibatsinda-ac-milan-na-ju-123901.html

  • Miss Naomie yasigiwe igifunguzo! Pamella Loan… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byasize amateka maremare mu rukundo rw'aba bombi. Abatumiwe muri ibi birori byabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2022, bari ku mubare kuko abicaraga mu ntebe zateguwe, bose babaga bafite ubutumire. Intebe zose zari ziteye ku murongo, ibintu wabonaga biryoheye ijisho.

    Ubukwe bwabo bwanyuze abarimo abavandimwe ba Pamella bayobowe na Miss Naomie babana muri Mackenzie. Bwashimishije kandi ababwitabiriye barimo umuryango n'inshuti z’aba bombi.

    Miss Nishimwe Naomie wari wabukereye, atambuka ari kumwe n'umukunzi we Michael, baciye amarenga yo gukurikiraho. Bahatambukanye umucyo bibera abandi urugero nk'uko amafoto n'amashusho ari gucicikana abigaragaza. Hari n’amakuru y’uko Miss Naomie ari we watahanye igifunguzo.

    Usibye Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 witabiriye ubu bukwe, bwitabiriwe kandi na Kathia Kamali, Brenda, Umukundwa n'abandi bafatanyije gushinga inzu ya Zoi ari nayo yagize uruhare mu kwambika benshi mu bitabiriye ibi birori. Mu baserukanye imyenda y’iyi nzu harimo Miss Naomie n'umukunzi we.

    Ahabereye ubukwe uko hari hateguye

    Tariki 9 Ugushingo ni bwo amakuru yamenyekanye ko Lol Pamla yambitswe impeta. Pamla abarizwa mu itsinda rya Mackenzies no muri Zoi nk’ubafasha gutekereza imyenda iri busohoke.

    Tariki 8 Ukuboza 2022 ni bwo aba bombi basezeranye mu mategeko mu muhango witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe b'uyu muryango.

    Iri tsinda rya Mäckenzies mu busanzwe ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'abakobwa batanu b'ubwiza bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z'abahanzi batandukanye. 

    Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora n'ibyo bambara, bituma benshi bahora batera akajisho kuri Instagram ngo barebe ko nta gashya babafitiye mu bihe bitandukanye.

    Pamella yasabwe aranakobwa

    Abantu benshi bababona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe, cyangwa se ari ishyirahamwe ry'abakobwa beza. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies.

    Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie. Ni itsinda ririmo Miss Naomie, abavandimwe be Brenda Kathia Kamali, Lol Pamla na nyirasenge wabo Kelly Madla.

    Miss Naomie n’umukunzi we nibo batahiwe

    Ibyishimo ni byose kuri Pamella

    Kathia na Brenda babyinnye karahava

    Pamella mu mukenyero

    Ibyishimo byari byose kuri Pamella

    Miss Naomie yanyuzwe biragaragara

    Pamella ni uko yatanzwe

    Imbere y’abantu berekanaga akanyamuneza

    Ikanzu yari urwererane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123895/miss-naomie-yasigiwe-igifunguzo-pamella-loana-yasabwe-aranakobwa-mu-birori-byagatangaza-am-123895.html

  • Umuramyi Vedaste N. Christian ari mu gahinda… – #rwanda #RwOT

    Niyondora Vedaste Christian Vedaste [Vedaste N. Christian] yabuze mushiki we witabye Imana tariki 14 Ukuboza 2022. Mushiki we yazize indwara ya Cancer yari amaze igihe kinini yivuza mu bitaro bitandukanye ariko birangira yitabye Imana.

    Inshuti y’umuryango w’uyu muhanzi, yabwiye InyaRwanda ko nyakwigendera yari atuye i Rusizi, akaba yari amaze igihe kinini arwaye. Gushyingura biraba kuri uyu wa Gatanu saa Yine za mu gitondo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

    Vedaste N. Christian yandikanye akababaro n’ishavu kuri WhatsApp mu gusezera ku muvandimwe we. Yafashe ifoto bari kumwe munsi yayo arandika ati “Sinabashije gutabara ubuzima bwawe umbabarire, ariko ndagukunda pe!” Yihanganishihje umubyeyi we, ati “Mukecuru,..wihangane umukobwa wawe tuzamusanga nubwo tutaramenya ari ryari”.

    Vedaste N. Christian ni umuhanzi w’impano ikomeye mu muziki wa Gospel. Yamamaye mu ndirimbo “Uzi Gukunda” aririmbamo ko Imana ariyo yonyinze izi gukunda, “abandi turagerageza”. Aherutse gukora igitaramo gikomeye cyabereye muri Dove Hotel aho yari kumwe n’abarimo Simon Kabera, Alex Dusabe, Aime Frank na Papi Clever & Dorcas.

    Vedaste N. Christian yabuze mushiki we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123905/umuramyi-vedaste-n-christian-ari-mu-gahinda-ko-kubura-mushiki-we-123905.html

  • Ngiyi ingano y’igitsinagabo ishimisha abagore benshi mu gihe batera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe abantu baremye mu buryo butandukanye hakaba ibikara n'inzobe ndetse n'abarebare n'abagufi,burya  n'uburebure bw'imyanya y'ibanga yabo itandukanye, hari abagira binini abandi bakagira bito ariko ntaho bihuriye n'uko umuntu asa cyangwa areshya.

    Ese ni ryari bavuga ko umugabo afite igitsina kinini cyangwa kigufi ?

    Ubundi umugabo bavuga ko afite igitsina gito iyo ari munsi y'urugero fatizo igitsina cy'umugabo cyakagombye kugira bakavuga na none ko afite ikiringaniye iyo agejeje ku rugero fatizo, Bamwe bemeza ko umugabo afatwa nk'ufite igitsina kirekire cyane iyo agejeje kuri sentimetero 20 kuzamura.

    Ubusanzwe ubundi igipimo fatizo cy'uburebure bw'igitsina cy'umugabo bwakagombye kuba sentimetero 13.2 igihe cyafashe umurego, mu bugari (umuzenguruko) byibura ukaba sentimetero 5.7 yafashe umurego.

    Abagabo bamwe bagira ipfunwe ry'ubugabo bwabo, Ese abagore bakunda ubureshya gute ?

    Nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Califonia Los Angeles n'iya New Mexico bwerekanye ko 75% by'abagore bakunda igitsinagabo kiruta gato igipimo fatizo.

    Abagore bafite ingo bavuze ko byibura bashimishwa n'umugabo ufite igitsina cya sentimetero 16 kikagira umuzenguruko (ubugari) bwa sentimetero 7.2.

    Ku bagore babonana n'abagabo ijoro rimwe (indaya) bagaragaje ko umugabo bishimira ari ufite igitsina kingana na sentimetero 16.3 naho mu muzenguruko kikangana na 8.7.

    Abagore benshi kandi bagaragaje ko batishimira abagabo bafite ibitsina birebire cyane.

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-ingano-yigitsinagabo-ishimisha-abagore-benshi-mu-gihe-batera-akabariro/

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateye abantu ubwoba nyuma y’agahimbazamusyi bashyiriyeho abakinnyi bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, APR FC na Rayon sports ziracakorana mu mukino uhuruza abantu cyane mu mpande enye z'igihugu.

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma y'imyaka igera kuri 2 idatsinda ikipe ya APR FC, ishaka kugira icyo ikora kugirango inakomeze kwizeza abafana bayo gutwara igikombe uyu mwaka ibintu bahora bishyuza abayobozi bayo bayobowe na Uwayezu Jean Fidel.

    Ku munsi wo kuwa kabiri ubwo ikipe ya Rayon Sports yahabwaga ikibuga na SKOL cyo mu Nzove, yafashe ijambo atangaza ko uyu mukino uzaba umukino wo gupfa no gukira aza no kwizeza abafana ko bagomba kubona intsinzi kugirango bazasoze igice cya mbere cya Shampiyona bakicaye ku mwanya wa mbere.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gutangaza ko bashaka intsinzi uko byagenda kose, babishimangiye bashyiriraho abakinnyi b'iyi kipe agahimbazamusyi kadasanzwe hano mu makipe akina shampiyona y'icyiciro cya mbere.

    YEGOB yamenye ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwemeye kuzahereza abakinnyi ba Rayon Sports bose ibihumbi 500 kuri buri umwe mu gihe babonye intsinzi kuri uyu wa gatandatu batsinda ikipe ya APR FC mu mukino wa mbere hano mu Rwanda.

    Aya makipe yose afite impamvu nyinshi zituma agomba kwitwara neza cyane ikipe ya Rayon Sports yo iri ku mwanya wa mbere irebye nabi AS Kigali yayikuraho uko byagenda kose. APR FC yo kugeza ubu irarushwa na Rayon Sports amanota 4 bivuze ibashije gutsinda uyu mukino bafitanye hasigaramo inota 1, mu gihe ku mukino wanyuma Rayon Sports izakina na Gasogi United yatsindwa, APR FC igatsinda igice cya mbere cya Shampiyona cyarangira APR FC yamaze kuyinyuraho.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwateye-abantu-ubwoba-nyuma-yagahimbazamusyi-bashyiriyeho-abakinnyi-bayo/