Blog

  • Mukuru wa Patient Bizimana, Munyaribanje Dida… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 10/12/2022 ni bwo Blessing Miracle Church yimitse abashumba batatu: Rev. Pastor Munyaribanje Didace [Papa Divine], Pastor Uwitonze Jeannette na Pastor Ahishakiye Cansilde.

    Umuhango wo kwimika aba bapasiteri wabereye mu itorero Blessing Miracle Church ishami rya Kanombe mu mujyi wa Kigali. Aba bashumba bimitswe, basanzwe bakorera umurimo w’Imana ku Kacyiru aho bayobowe na Rev. Didace Munyaribanje uvukana na Patient Bizimana.

    Kuri iyo itariki bimikiweho, Rev Pastor Didace Munyaribanje yizihije isabukuru y'imyaka 55 y’amavuko. Ni mu gihe ubwo yizihizaga imyaka 50 y’amavuko, yari yimitswe ku kuba Mwalimu mu Itorero Jesus is coming ryabatirijwemo Anita Pendo kuwa 25 Ukuboza 2015.

    Umuramyi Patient Bizimana n'umugore we Gentille Bizimana batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifashishije iyakure {internet} batanga ubutumwa bwo kukwifuriza Munyaribanje Didace ibihe byiza no kuzahirwa mu nshingano nshya ahawe zo gukorera Imana nka 'Reverend'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123891/mukuru-wa-patient-bizimana-munyaribanje-didace-yagizwe-reverend-muri-blessing-miracle-chur-123891.html

  • Gasabo: Abanyeshuri bahawe impanuro zo kwirin… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuwa Kane tariki 15 Ukuboza 2022 kuri Groupe Scolaire Kagugu, aho abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahawe inama cyane ko bagiye mu biruhuko.

    Ni igikorwa cyitabiriwe na Uwayezu Valens wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB; Narcisse Nteziryayo wari uhagarariye AHF-Rwanda ndetse na Patricie Mukangarambe wari uhagarariye Umujyi wa Kigali muri iki gikorwa.

    Uwayezu Valens wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB niwe waganirije aba banyeshuri. Mu kiganiro cye yibanze ku gukangurira aba bana bagiye kujya mu biruhuko kwirinda ibishuko, ibyobyabwenge ndetse n'ibindi byabangiriza ejo hazaza kuko aribo u Rwanda rutezeho iterambere ry'ahazaza.

    Yabanje kubaza bamwe muri aba bana icyo bifuza kuzaba mu myaka iri imbere, bamwe bakavuga inzozi bafite zirimo kuzaba abaganga, abatwara indege, abapolisi n'ibindi.

    Arangije ati 'Kugira ngo muzagere ku nzozi zanyu bizasaba kwirinda ibiyobyabwenge, ibisindisha, abantu babacuruza, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'imibonano mpuzabitsina kuko byatuma ejo hanyu haba habi.'

    Yakomeje ababwira ko mu bintu byose bakwiriye kujya bagira amakenga mu buzima, kuko abantu bashobora kubereka ko babafitiye impuhwe nyamara hari izindi nyuma babashakamo bo batabizi.

    Muri iki gikorwa hakinwe umukino wiswe 'Iyo Wemeye Inama'. Uyu mukino wakinwe n'abanyeshuri bakangurira bagenzi babo kujya birinda ibishuko. Ugaruka ku mukobwa w'umuhanga utsinda mu cyiciro akajya kwiga mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye.

    Uyu mukobwa agerayo agatangira kurangara, kugera aho akundana n'umusore akamutera inda akamwanduza na SIDA, ubuzima bwe bugatangira kwangirika.


    Aba bana b’abanyeshuri bashimishije benshi mu muvugo ukebura bagenzi babo bashobora kwishora mu ngeso mbi bikica ahazaza habo

    Abanyeshuri bari bari muri iki gikorwa ari benshi

    Abanyeshuri bagiye mu biruhuko bahawe impanuro

    Patricie Mukangarambe wari uhagarariye Umujyi wa Kigali muri iki gikorwa 

    Narcisse Nteziryayo wari uhagarariye AHF-Rwanda 

    Uwayezu Valens wari uhagarariye RIB mu karere ka Gasabo yasabye abana kwitwararika mu biruhuko, babona umuntu uri gukora ibitemewe bagatanga amakuru 

    Turatsinze Bright usanzwe ari umunyamakuru wa RBA , niwe wayoboye iki gikorwa 

    Aba bana basusurukijwe n’ababyinnyi mu ndirimbo zitandukanye zigezweho 

    Hakinwe umukino wari ugamije gukangurira urubyiruko kwitwararika 

    Umukino wakinwe wavugaga ku mukobwa warangajwe n’umuhungu akamutera inda na SIDA, inzozi ze zikarangirira aho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123906/gasabo-abanyeshuri-bahawe-impanuro-zo-kwirinda-ibishuko-mu-bihe-byibiruhuko-bagiye-kwinjir-123906.html

  • Korali Seraphim Melodies yateguye ku nshuro y… – #rwanda #RwOT

    Imyiteguro ya Seraphim Day igiye kuba ku nshuro ya 9 irarimbanyije dore ko habura amasaha macye. Ubusanzwe, Seraphim Day iba mu byiciro bitatu ari byo: Gutanga amaraso ahabwa abarwayi barembeye mu bitaro, Gusura abarwayi mu bitaro bakabaha ibikoresho nkenerwa bakanabasengera, hakabaho n’Igitaramo cya Noheli.

    Muri uyu mwaka, Seraphim Day iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/12/2022 mu gikorwa cyo gutanga amaraso kizabera kuri AEBR Kacyiru saa Yine za mu gitondo kugeza saa Cyenda z’amanywa. Tariki 24/12/2022 saa saba z’amanywa ni bwo bazasura abarwayi mu bitaro bya CHUK hanyuma ku mugoroba w’uwo munsi habe igitaramo cya Noheli.

    Umuhuzabikorwa wa Seraphim Melodies, Bwana Michel Dusingizimana, yabwiye inyaRwanda ko hari ibintu bishimira cyane muri iri vugabutumwa bakora muri mwaka mu gikorwa bise Seraphim Day. 

    Ati “Kuba twaragize uruhare mu gutuma abantu benshi bakeneye ubufasha bafashwa. Buri mwaka twagiye twishyurira abakene fagitire zo kwa muganga bikabafasha kwizihiriza Noheri mu ngo zabo, abandi bagahabwa imyambaro, amafunguro n'ibindi bikenerwa kwa muganga”.

    Yavuze ko amaraso yagiye atangwa nta kabuza yafashije benshi kubona ubuvuzi. Yungamo ati “Ubu twavuga ko ubufatanye bwacu na RBC bumaze guhama aho dutegura ibikorwa byo gutanga amaraso byibuze kabiri mu mwaka kandi intego ni ukubyagura kuko bikenewe cyane na benshi”.

    Ikindi bishimira ni uburyo imyumvire ku bitabira Seraphim Day ikomeje kugenda ihinduka umunsi ku wundi, aho abakristu bagenda bumva ko “gushima Imana bikwiriye kujyana n'ibikorwa ntibigarukire gusa ku gusenga no kuririmba. Ni koko, kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye”.

    Yavuze ko imbogamizi bahura nazo ari ukuba “tutarabasha kugera ku bantu benshi nk’uko tubyifuza, guha imbabare nyinshi amaraso nk'uko tubyifuza, kwishyura fagitiri nyinshi z'abarwayi nk’uko tubyifuza”. 

    Dusingizimana aragira ati “Ariko iyi mbogamizi turi kuyikoraho kuko uko bwije n’uko bucyeye tugenda twunguka abantu benshi bumva ibikorwa bya Seraphim Melodies bakaza kwitanya natwe”.

    Ku bijyanye no kwagura iki gikorwa, bakaba bakwifatanuya n’andi makorali cyangwa andi matsinda, yagize ati “Ntabwo Seraphim Melodie ikora iki gikorwa yonyine ahubwo ifatanya n'andi makorali abarizwa muri AEBR Kacyiru ndetse intumbero ihari ni iyo gufatanya n'izindi korali zo mu matorero atandukanye”. 

    Yongeyeho ati “Ubu bufatanye kandi tunabugirana n'imiryango itandukanye nk’aho ubu turi gufatanya n'Umuryango witwa Every Home for Christ Rwanda (EHC RWANDA) ndetse tukaba turi gushaka n'indi miryango ifite ibi bikorwa dukora mu ntego zayo ngo tubashe gukorana muri uyu murimo mwiza w'Imana”.

    Seraphim Melodies irasaba abantu bose bafite umutima ufasha kwifatanya nayo mu gutanga amaraso kuri uyu wa Gatandadu 17.12.2022 guhera saa tatu kuri AEBR Kacyiru hafi ya MINAGRI.

    Bati “Gutanga amaraso ntacyo bitwara uyatanze. Umuntu wese ufite ubuzima bwiza, utarwaye, ufite imyaka 18 kandi ufite ibiro 50 yemerewe gutanga amaraso. Abakozi ba RBC babishinzwe baba bahari ngo baguhe ubundi busobanuro bwose”.

    Aba baririmbyi bibukije kandi buri umwe kurangwa no gushimisha Imana ibikorwa bafasha bagenzi babo. Bati “Nta muntu wabura icyo amarira abababaye. Turasaba abantu bose gutekereza uko bazasoza umwaka bibuka bagenzi babo bashobora kuba bagiye kuwusoza bari mu bihe bibagoye. Niyo mpamvu Seraphim Melodies yateguye ibi bikorwa byo gutanga amaraso ndetse no gusura abarwayi. 

    Usibye gutanha amaraso bizakorwa ejo, kuwa Gatandatu utaha kuri 24 Ukuboza tuzasura abarwayi kwa muganga, nituvayo duhurire mu Gitaramo cya Noheri kuri AEBR Kacyiru aho Seraphim Melodies izafatanya n'itsinda ry'abaramyi Narada Worship Team, Horeb ndetse n'abahanzi nka Elmax Kagoma k'Imana”.

    “Seraphim Day” ni igikorwa kimaze gushinga imizi aho benshi bishimira uburyo Seraphim Melodies yatekereje neza kujya isangira Noheli n’abarwayi barembeye mu bitaro. Mu mwaka wa 2017 iyi korali yahawe igihembo cy’ishimwe cya “Sifa Reward” cyatanzwe na Isange Corporation.

    Buri mwaka bakora igikorwa cyo kwereka urukundo abarwatyi barembeye mu bitaro

    Seraphim Melodies ikorera umurimo w’Imana muri AEBR Kacyiru

    Seraphim Day igiye kuba ku nshuro ya 9

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123912/korali-seraphim-melodies-yateguye-ku-nshuro-ya-9-igikorwa-cyo-gutanga-amaraso-123912.html

  • Umukobwa w’i Kigali afashe umukunzi we bendaga gukora ubukwe aryamanye n’undi mukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w' I Kigali yanditse asaba inama zihutirwa nyuma yo gufatira mu cyuho umukunzi we aryamanye n'undi mukobwa gusa bikaba byamugoye gufata icyemezo dore ko biteguraga gukora ubukwe mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2023.

    Uyu mukobwa avuga ko , nyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma yamusabye imbabazi ariko akaba yumva bigoye kumubabarira.

    Yagize ati:'Muraho,ndi umukobwa w'imyaka 21 nkaba maranye igihe nkundana n'umutipe ariko ikibazo mfite ni uko mu kanya hashize mufatanye n'undi mukobwa w'inshuti yanjye magara baryamanye kandi ikibazo ni uko atari ubwambere,arimo kunsaba imbabazi ariko njye sinzi…none ndikwibaza,ko twari dufite ubukwe mu kwezi kwa mbere ,gahunda tuyikomeze ko twasuye imiryango yacu yose babizi?ndababaye pee.'

    Mugire inama utwandikira muri comment.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wi-kigali-afashe-umukunzi-we-bendaga-gukora-ubukwe-aryamanye-nundi-mukobwa/

  • AS Kigali yatsinze Gorilla FC yambura Rayon Sports umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Kone Lotin Felix cyo ku munota wa nyuma, cyafashije AS Kigali kurara ku mwanya wa mbere.

    Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022.

    AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibizi ko igomba kuwutsinda ubundi igategereza ibizava mu mukino wa APR FC na Rayon Sports ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.

    AS Kigali ntabwo yorohewe n’umukino kuko byayisabye umunota wa 4 w’inyongera ku minota 90 kugira ngo Lotin Kone Felix wari winjiye mu kibuga asimbura ayitsindire igitego cyayihesheje amanota 3.

    Undi mukino wabaye ni uwo Marines FC yanganyijemo na Sunrise FC i Rubavu ibitego 2-2.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS Kigali ni iya mbere n’amanota 30, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 28 ikaba ifite umukino ba APR FC ejo ya 3 n’amanota 24 inganya na Kiyovu Sports.

    Kalisa Rashid yagoye Gorilla FC

    Haruna Niyonzima mu bakinnyi ba Gorilla FC

    Lotin Kone Felix yicaje AS Kigali ku mwanya wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-gorilla-fc-yambura-rayon-sports-umwanya-wa-mbere

  • Abahanzi Nyarwanda bakunzwe muri 12 batoranyijwe muri East African Party #rwanda #RwOT

    East African Promoters (EAP) yamaze gutangaza abahanzi 12 bazaririmba muri East African Party akaba ari abanyarwanda gusa nta munyumahanga urimo.

    Bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru bari batangaje ko nta munyamahanga n’umwe bazongera gutumira muri iki gitaramo.

    Iki gitaramo kizaba kiba ku nshuro ya 14, biteganyijwe ko kizabera muri Kigali Arena tariki 1 Mutarama 2023.

    Mu bahanzi batoranyijwe harimo bamwe bamaze igihe mu gakino bakunzwe cyane ndetse n’ubu bagikunzwe nka Bruce Melodie, Riderman ndetse na King James.

    Harimo kandi abahanzi bigaragaje cyane muri iyi myaka mike itambutse ariko banamaze igihe mu bakora umuziki ariko bakoze cyane mu mwaka wa 2022 nka Davis D, Alyn Sano, Platini umaze igihe gito akora umuziki ku giti cye nyuma yo kuva muri Dream Boys.

    Hari kandi abahanzi nka Niyo Bosco, Ish Kevin, Nel Ngabo, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.

    Abahanzi 12 batumiwe muri East African Party

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-nyarwanda-bakunzwe-muri-12-batoranyijwe-muri-east-african-party

  • BREAKING NEWS : Imirwano ikaze yubuye hagati ya M23 n’Ingabo za Congo i Bwiza #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na M23 mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko igisirikare cya Guverinoma ya Congo gifatanyije n’imitwe kiri gukorana nacyo, cyagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe mu gace ka Bwiza.

    Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byerekana ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashaka ko hakurikizwa inzira z’amahoro zo gushaka umuti w’ibibazo.

    Uyu mutwe kandi uvuga ko ibyakozwe by’iki gitero bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola yabaye tariki 23 Ugushyingo 2022.

    M23 kandi yaboneyeho kwibutsa ko yatanze umuburo kenshi ko ubutegetsi buhagarika ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gace ka Bwiza ariko ko bukomeje kubirengaho, bityo ko uyu mutwe udashobora kubyihanganira kuko n’izi ikomeje kubireba ikicecekera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-NEWS-Imirwano-ikaze-yubuye-hagati-ya-M23-n-Ingabo-za-Congo-i-Bwiza

  • Urakagenda buheri-heri wababereye nk’umubirizi! Bamwe mu bakinnyi bashavujwe na 2022 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu bakinnyi batazibagirwa umwaka wa 2022 bitewe n’ibyo bawubonyemo, hari abo waryohewe ariko hari n’abo wabihiye mu buryo bukomeye.

    Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bakinnyi batazibagirwa umwaka wa 2022 n’ibihe bibi bawugiriyemo, hari abashobora kuba barawutangiye neza ariko bakawusoza na bi.

    Yannick Mukunzi

    Yannick Mukunzi ni umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Sandvikens IF muri Sweden, ni umukinnyi utazibagirwa ko amezi 12 yose yayamaze nta mukino n’umwe akinnye bitewe n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi yagize mu Kwakira 2021, yari yabwiwe ko agomba kumara amezi 6 hanze y’ikibuga ariko umwaka wose ushize ataratangira gukina, gusa imyitozo yo yarayitangiye.

    Rwatubyaye Abdul

    Kapiteni wa Rayon Sports kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bahuritse mu mwaka wa 2022, mu ntangiriro za wo ubwo yakiniraga FC Shkupi muri Macedonia yagize ikibazo cy’imvune y’agatsintsino aza kubagwa, yamaze amezi 7 adakina muri Kanama 2022 yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, gusa na bwo yaje kugira indi mvune yo mu ivi akaba agomba kubagwa. Uyu mwaka wamubere impfabusa.

    Yves Mutabazi

    Umwe mu bakinnyi beza ba Volleyball u Rwanda rwari rufite muri iyi minsi wamaze no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yves Mutabazi ni umwe mu bantu bahuye n’ibyo batazabagirwa muri uyu mwaka wa 2022.

    Muri Mutarama 2022 yaje guhura n’ikibazo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari asanzwe akinira ikipe ya Al Jazira SC, yaje kuburirwa irengero mu buryo butunguranye, inkuru zikavuga ko yashimuswe cyane ko amashusho ngo yagaragaye mbere y’uko aburirwa irengero habanje kuba imirywano, ariko ku bufatanye bw’Ambasade y’u Rwanda muri UAE n’inzego zibishinzwe, yaje gushakishwa araboneka, agarurwa mu Rwanda.

    Itangishaka Blaise}]

    Ni mumukinnyi wa APR FC, benshi bazi ko asanzwe agira ikinyabupfura, yatangiye umwaka we neza ariko na none yawusoje nabi kuko yaje gusogongezwa ibibera muri gereza.

    Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yafungiwe i Rubavu iminsi 5 kubera gutwara imodoka yanyweye inzoga.

    Nsanzimfura Keddy

    Niba hari umukinnyi wabihiwe na 2022, ni Nsanzimfura Keddy wa APR FC uri mu bihano by’iyi kipe bizarangira muri 2023.

    Kubera imyitwarire mibi, muri Kanama 2022 yahawe ibihano by’amezi 2 akorera imyitozo mu bato b’iyi kipe ariko mu Kwakira 2022 azakwandikirwa indi baruwa imubwira ko ibihano bye byiyongereyeho amezi 4 kubera amakosa yakomeje kugaragaza.

    Uyu mukinnyi yaje gutangaza ko ibi byamukozeho kuko guhanwa byatumye amafaranga yahembwaga agabanukaho, asigaye yakabaye ahembwa banki irayakata yishyura inguzanyo yafashe. Byatumye n’umuvandimwe we yishyuriraga ishuri arivamo.

    Nirisarike Salomon

    Bwa mbere mu mateka ye mu myaka igera mu 10 amaze akina ku mugabane w’u Burayi, Nirisarike Salomon ntazibagirwa ko uyu mwaka ari bwo yamaze igihe kinini nta kipe afite.

    Muri Kamena ni bwo FC Urartu yakiniraga muri Armenia yamumenyesheje ko itazamwongerera amasezerano. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi aricaye nta kipe arabona, ategereje ko muri Mutarama 2023 yazabona indi.

    Djihad Bizimana

    Ni umusore uri mu bihe bigoye mu ikipe ya KMSK Deinze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi. Djihad nta gushidikanya ko agiye gusoza umwaka wa 2022 nabi kubera ibihe arimo.

    Ni umukinnyi kuva umwaka wa 2022-23 watangira nta mukino n’umwe arakina ndetse nta nubwo araboneka muri 18 bifashishwa ku mukino.

    Uyu mukinnyi ndetse byavuzwe ko yanoherejwe gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe. Ubwo ISIMBI yageragezaga kumubaza kuri iki kibazo yavuze ko atari cyo gihe cyiza cyo kubivugaho. Ni Nyuma y’uko ubwo yari mu ikipe y’igihugu nabwo yabibajijweho akavuga ko ari ibintu byinshi byatwara igihe azabivugaho nyuma.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urakagenda-buheri-heri-wababereye-nk-umubirizi-bamwe-mu-bakinnyi-bashavujwe-na-2022-amafoto

  • Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y'icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'Amaguru mu Rwanda izwi nka Primus National League irakomeza kuri uyu wa gatanu ndetse no kuwa gatandatu, cyane umukino utegerejwe ni uhuza Rayon Sports na APR FC.

    Duhereheye ku mikino ikinwa kuri uyu wa gatanu, ikipe ta AS Kigali irakira ikipe ya Gorilla FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino uri bukinwe guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

    Undi mukino utegerejwe kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Marines FC ibarizwa mu karere ka Rubavu irakira ikipe ya Sunrise FC yo ibarizwa mukarere ka Nyagatare, ni umukino ubera kuri Sitade ya Rubavu guhera saa cyenda zuzuye.

    Umukino utegerejwe n'abakunzi ba ruhago nyarwanda, ni uzaba kuri uyu wa gatandatu uzahuza Rayon Sports izakira APR FC guhera saa cyenda zuzuye ukazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Usibye kuba uyu mukino ubwawo uba utegerejwe n'abatari bake bitewe n'ihatana ry'impamde zombi haba guhera mu bakinnyi, abatoza  ndetse n'abafana hakanabaho ubwiza bw'umukino bitewe nibibera mu kibuga.

    Agaciro k'uyu mukino kagaragazwa n'ibiciro byawo cyane cyane kuri iyi ncuro ko ahasanzwe h'amafaranga make ni ibihumbi bitanu by'amanyarwanda, ndetse n'ibihumbi ijana kubazaba bari kubarizwa mu kiciro cy'imyanya y'Abanyacyubahiro.

    Nk'uko Rayon Sports yabitangaje kwinjira ahatwikiriye ho ni amafaranga ibihumbi icumi by'Amafaranga y'u Rwanda ndetse n'ibihumbi mirongo itatu mu myanya yegeranye n'iyo mu cyubahiro.

    Uko imikino y'umunsi wa 14 wa Primus National League iri bukinwe:

    Kuwa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022:

    AS Kigali vs Gorilla FC

    Marines FC vs Sunrise FC

    Kuwa gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2022:

    Rayon Sports vs APR FC

    Rutsiro FC vs Gasogi United

    Musanze FC vs Bugesera FC

    Rwamagana City vs Kiyovu SC

    Mukura VS vs Police FC

    Espoir FC vs Etincelles FC

    The post Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y'icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-irakira-apr-fc-mu-mukino-kwinjira-mu-myanya-yicyubahiro-ari-ibihumbi-100frw-ibiranga-umunsi-wa-14-wa-pnl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-irakira-apr-fc-mu-mukino-kwinjira-mu-myanya-yicyubahiro-ari-ibihumbi-100frw-ibiranga-umunsi-wa-14-wa-pnl

  • Hamenyekanye impamvu Tshisekedi yabuze ku meza y’ibiganiro bisuzuma ibibazo yegeka ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Nk’uko bitangazwa n’Ibiro bye ngo impamvu atabonetse mu nama yo kuwa gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Washington ku kibazo cya Congo, 'muri uwo mwanya' yari yatumiwe na Joe Biden wa Amerika.

    Nyuma y’iyi nama yabaye adahari , Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko 'nta kuruhuka kwemewe amahoro arambye ataraboneka' mu burasirazuba bwa DR Congo, ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi na João Lourenço wa Angola i Washington.

    Ndayishimiye yavuze ko we na Lourenço bahuye na Tshisekedi kugira ngo bamubwire ibyo baganiriye adahari mu nama yabahuje na ba perezida b’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya.

    Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC), yatangaje ko 'amahoro mu karere ari nkenerwa bidasubirwaho', yongeraho ko bategereje ko M23 'ingabo zayo zitangira gushyira intwaro hasi'.

    Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibi biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na USA.

    Inama y’aba bakuru b’ibihugu batatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu Ugushyingo(11) irimo 'kubahiriza agahenge, M23 kuva mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo', nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bibivuga.

    Umutwe wa M23 unenga leta kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro yibasira abanyecongo b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.

    M23 — ishinja leta ya Kinshasa gukorana n’iyo mitwe nka FDLR, PALECO, Nyatura n’indi, ibyo Kinshasa ihakana — ivuga ko igihe cyose ikibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta mahoro arambye azaboneka muri ako gace ka Congo.

    Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace.

    Kugeza ubu ntiziratangira ibikorwa byo gukoresha imbaraga muri izo nshingano gusa umutwe wa M23 watangaje ko izi ngabo niziyigabaho ibitero yiteguye kwitabara mu buryo bushoboka bwose.

    Perezida Tshisekedi yahuye na Mugenzi we wa Amerika, Joe Biden

    Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na cyo Gihugu giheruka kwinjira muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntiyagaragaye muri iyi nama kimwe na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo.

    Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Kagame agashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Hamenyekanye-impamvu-Tshisekedi-yabuze-ku-meza-y-ibiganiro-bisuzuma-ibibazo-yegeka-ku-Rwanda