Blog

  • Perezida Kagame yahishuye umugambi w’ibitero bya FDLR #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyateguwe n’Ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.

    I Washington Perezida Kagame yahitabiriye inama y’iminsi itatu yahuzaga Amerika n’umugabane wa Afurika.

    Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko abenshi mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR bamaze gutahuka ndetse basubizwa mu buzima busanzwe.

    Umukuru w’Igihugu cyakora cyo yavuze ko “hari abarwanyi basigaye inyuma ; ntibazigera baruhuka kugeza igihe bazaterera cyangwa bagakora impinduka mu gihugu.”

    Kuri ubu imyaka irarenga 20 FDLR ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ushinjwa gukorera ubwicanyi n’imiryango irimo iharanira uburenganzira bwa muntu.

    Uyu mutwe ushinjwa kandi kuva mu mashyamba ya Congo ukambuka mu Rwanda aho wagiye ugaba ibitero byagiye bihitana abasivile.

    Leta y’u Rwanda yakunze kuwugaragaza nk’umuzi w’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’uw’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, dore ko FDLR imaze igihe ikoranira hafi na FARDC (Igisirikare cya Congo).

    Ku bwa Perezida Kagame, “Ibigaragara neza ni uko FDLR imaze igihe ihabwa intwaro ndetse ikanafatanya mu mirwano n’ingabo za Guverinoma ya RDC. Twabibagejejeho (RDC) inshuro nyinshi.”

    Perezida Paul Kagame kandi yunzemo ko ikibazo cya FDLR kitigeze kinirengagizwa n’Umuryango Mpuzamahanga utarahwemye gusaba Leta ya Congo kureka gukorana n’uriya mutwe.

    Ni Leta ya Congo yo yakunze kugaragaza ko nta bufasha iha FDLR, ndetse ko uriya mutwe utakiri ikibazo ku Rwanda.

    Perezida Félix Antoine Tshisekedi muri Nzeri uyu mwaka ubwo yaganiraga na France 24, yatangaje ko umutwe wa FDLR utakibaho, ko ahubwo usigaye ugizwe n’amabandi yishakira ibyo kurya.

    Ati : “Ntabwo ari abantu bafite intumbero za politiki zo gushaka kwigarurira ubutegetsi i Kigali. Muri make rero, ibyo u Rwanda ruvuga ni ikinyoma.'

    Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango mu Ugushyingo uyu mwaka, yanyomoje Tshisekedi avuga ko abarwanyi b’uriya mutwe atari amabandi.

    Ati : “Turahari, ababivuga ubwo bafite aho babikura, tubaye tudahari ntabwo twaba turi kuvugana. Ingabo zacu zirahari zihagaze bwuma.”

    Raporo Itsinda ry’impuguke za Loni zasohoye mu minsi ishize yagaragaje ko FARDC ifatanya mu buryo bweruye na FDLR ndetse bigakorana mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Guhera muri Werurwe 2022 kugeza mu Ugushyingo, FARDC ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye.

    Ku wa 19 Werurwe 2022 mu Murenge wa Kinigi haguye ibisasu bibiri byatewe n’ingabo za Congo biturutse mu duce twa Tchanzu na Runyoni, ubwo FARDC yagabaga igitero ku mutwe wa M23.

    Ibisasu kandi byongeye kuraswa ku butaka bw’u Rwanda tariki 23 Gicurasi ndetse na tariki 10 Kamena, mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera, bikomeretsa abantu byangiza n’imitungo yabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yahishuye-umugambi-w-ibitero-bya-FDLR

  • Umuyobozi w’Umutwe urwanya u Rwanda yishwe na M23 #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu bilometero bitanu uvuye aho umutwe wa M23 ukambitse mu gace ka Bwiza, habereye imirwano ikomeye yaguyemo Gavana.

    Ni imirwano bivugwa ko yashojwe na FARDC ifatanyije n’Umutwe wa FDLR ndetse n’uwa Mai Mai.

    Maj Nshimiyimana ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14.

    M23 yasohoye itangazo rivuga ko FARDC yagabye igitero ku birindiro byayo biri mu gace ka Bwiza kandi ko byakozwe mu buryo buhonyora ibyemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ya Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo 2023.

    Iryo tangazo rivuga ko mu bigaragara Ingabo za FARDC zidashaka ko amahoro yimakazwa mu Burasirazuba bwa Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-w-Umutwe-urwanya-u-Rwanda-yishwe-na-M23

  • Rayon Sports vs APR FC: 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2022-23.

    Ni umukino Rayon Sports iri bwakirire kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h, witezwe n’abantu benshi.

    Rayon Sports ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28 irabizi ko gutsinda uyu mukino biri buyifashe kwisubiza umwanya wa mbere yaraye yambuwe na AS Kigali ifite 30.

    Irabura abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Osalue Raphael bose kubera ibibazo by’imvune, ni mu gihe Ndizeye Samuel we agishidikanywaho ariko amahirwe menshi ni uko agomba kuba ayoboye ubwugarizi bw’iyi kipe.

    APR FC nta kibazo na kimwe ifite, abakinnyi ba yo bose bakaba bahari. Iyi kipe ikaba isabwa gutsinda ngo yegere andi makipe aho iri ku mwanya 3 n’amanota 24 inganya na Kiyovu Sports.

    Abakinnyi buri kipe ishobora kubanza mu kibuga

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Onana Léandre, Paul Were na Moussa Camara

    APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-fc-11-bashobora-kubanzamo-ku-mpande-zombi

  • Abakanyujijeho barimo Kizigenza Eto'o, Roberto Carlos n’abandi batangiye kumenyekanisha Igikombe cy’isi kitezwe kubera mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakanyijijeho barimo Kizigenza Eto'o, Roberto Carlos n'andi batangiye kumenyekanisha Igikombe cy'isi kitezwe kubera mu Rwanda.

    Abanyabigwi babiciye bigacika mu mupira w'amaguru barimo Umunya-Cameroun Samuel Eto'o Fils, Umufaransa Claude Makélélé n'Umunya-Brésil Roberto Carlos begerewe mu kumenyekanisha Igikombe cy'Isi cy'Abakanyukijijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

     

    Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy'Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC].

    Iki Gikombe cy'Isi ni ubwa mbere kizaba kibereye ku Mugabane wa Afurika. U Rwanda ruzacyakira nyuma y'uko muri Kanama 2021 ubwo Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry'Imikino y'Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE).

     

    Tariki ya 12-14 Ukwakira 2022 ni bwo abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago bari mu Mujyi wa Kigali, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha VCWC byiswe 'Legends in Rwanda'.

    Source : https://yegob.rw/abakanyujijeho-barimo-kizigenza-etoo-roberto-carlos-nabandi-batangiye-kumenyekanisha-igikombe-cyisi-kitezwe-kubera-mu-rwanda/

  • Manchester United yasheshe amasezerano y’ubufatanye na Team Viewers – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United ikina Championa y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza yasheshe amasezerano yarifitanye na Sosiyete yitwa Team Viewers.

    Manchester United itandukanye na Team Viewers nyuma y'amezi 11 gusa

    Manchester United yatangaje ko yasheshe amasezerano yo kwamaza Sosiyete yitwa Team Viewers ku myambaro yabo. Team Viewers ni Sosiyete y'Abadage izoberewe mu gucuruza ibintu bijyanye n'ikoranabuhanga na enternet ikaba yari yaragiranye amasezerano na Manchester United yo kujya yamamazwa ku mipira y'abakinnyi ba Manchester United amakipe yose abagore,abagabo ndetse n'abantu ba Manchester.

    Team Viewers yagaragaraga ku mipira y'abakinnyi ba Manchester

    Team Viewers yari yasinyanye amasezerano na Manchester United mu kwezi kwa gatatu muri 2021 bemeranya ko Manchester United izajya ihabwa Miliyino 47 z'Amapawundi buri mwaka bingana na miliyoni 253 z'Amapawundi mu myaka itanu y'amasezerano bari baragiranye.

    Team Viewers yari yaje isimbuye Sosiyete yitwa Chevrolet ikora ibijanye n'imodoka ariko n'ayo ihisemo gusesa amasezerano bari bafitanye nyuma y'amezi 11 gusa.
    N'ubwo Taem Viewers yasheshe amasezerano yarifitanye na Manchester United izaguma ku mwambaro wa Man UTD kugeza igihe undi muterankunga azazira.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yasheshe-amasezerano-yubufatanye-na-team-viewers/

  • Umufana abwiye Bijoux amagambo ababaje abakoresha Twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo Munezero Aline uzwi nka Bijoux wamamaye muri filime ya bamenya yagize isabukuru y'amavuko,nk'uko yabigaragaje Ku mbuga ze nkoranyambaga.

    Nk'uko hari abantu bakunda gutanga ibitekerezo,hari umufana wahise yifuriza Bijoux isabukuru nziza ariko abikora mu buryo bwababaje abakunzi b'uyu mukinnyi WA filime.Uwitwa Ornella Mwiza yahise ashyiraho amafoto abiri ya Bijoux arenzaho amagambo yo kuumucyurira KO yatandukannye n'umugabo we, maze arongera ati:' ukomeze utandukane n'abagabo n'abagabo benshi nicyo tukwifurije umwamikazi wa za gatanya Aline Bijoux'

    Aya magambo y'uyu mukobwa yakiriwe nabi n'abafana ba Bijoux maze batangira kumwibazaho babaza uwo ari we utinyuka gusebya umuntu,akamucyurira Ku mbuga nkoranyambaga.

    Queen of Divorce was born Today happy birthday to #AlineBijoux! Ukomeze utandukane nabagabo benshi nicyo tukwifurije🎂🎂🎂🎂👌👌🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 pic.twitter.com/h3Bgxh7yYX

    — ornella mwiza (@ornellamwiza) December 16, 2022

    Source : https://yegob.rw/umufana-abwiye-bijoux-amagambo-ababaje-abakoresha-twitter/

  • Umusore wapangaga ubukwe muri 2026 azengerejwe n’umukobwa yambitse impeta ngo amurongore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cya Nigeria akomeje kugorwa no kwihanganira umukobwa yambitse impeta ashaka kumwereka ko amukunda , birangira uyu mukobwa aziko ubukwe bwabo bwegereje, nyamara umusore ateganya kurongora muri 2026.

    Nk'uko uyu musore yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko uyu mukunzi we bamaranye igihe gito, ndetse akaba afite imyaka 27. Mu minsi yashize yashatse kumwereka ko amukunda maze atera ivi amwambika impeta.Umukobwa yahise abwira iwabo ko afite umukunzi bitegura kubana maze atangira kwitegura ko ubukwe bwabo buri vuba.

    Uyu musore ariko ku bwe avuga ko nubwo umukobwa yizeye ko agiye kurongorwa ariko uyu musore we ateganya ubukwe muri 2026. Aribaza icyo yakora niba yareka uyu mukobwa kuko abona badahuje.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wapangaga-ubukwe-muri-2026-azengerejwe-numukobwa-yambitse-impeta-ngo-amurongore/

  • Juno Kizigenza yavuze amagambo akomeye kuri Meddy bituma Meddy yongera gukumburwa cyane n’ubwo abafana bamurakariye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi juno kizigenza uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, yacyeje meddy uri mu banyabigwi muri uru ruganda agaragaza ko yishimiye ko yagarutse mu muziki nyuma y'umwaka n'ubwo Meddy yaryumyeho ahubwo uyu musore akarwana intambara n'abamubwiraga ko atazwi n'uwo ashyigikiye.

    Mu butumwa Juno Kizigenza yashyize kuri Twitter ye, agaragaza ko yishimiye ko Meddy ashyira hanze indirimbo nshya, haje umwe aramubwira ati 'Ntabwo akuzi [Meddy]'.

    Juno Kizigenza yavuze ko atari inkuru kuba Meddy atamuzi kuko akurikirwa na miliyoni nyinshi bityo atamenya buri umwe asoza ashimangira ko ari uw'ibihe byose.

    Juno Kizigenza ati 'Urumva yamenya gute na ziriya miliyoni zimufana, ni uw'ibihe byose kuri njye kandi nishimiye ko agarutse'.

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-meddy-bituma-meddy-yongera-gukumburwa-cyane-nubwo-abafana-bamurakariye/

  • Bwiza na Afrique bagiye guha Noheli abanya-Ru… – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’Iburengerazuba gahana imbibi n'ibihugu n'igihugu cy'u Burundi mu Majyepfo bigabanywa n'umugezi wa Ruhwa n’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu Burengerazuba bigatandukanywa n'ikiyaga cya Kivu n'umugezi wa Rusizi.

    Aka Karere gafite igice cy’umujyi aricyo umujyi wa Rusizi ukaba n’umwe mu mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali. Ikirango cy'Akarere ni ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ubuhinzi bugamije ubucuruzi (Cross border trade and agribusiness).

    Rusizi yabereyemo ibitaramo by'abahanzi bikomeye mu bihe bitandukanye. Gusa, ni Akarere kari kure y’umujyi wa Kigali n’Uturere twinshi tw’u Rwanda, bikaba byaratumye abanya-Rusizi batabona ibitaramo bihoraho.

    Kuva i Kigali ujya muri aka kare ukoresha nibura amasaha 5 n'iminota 20'. Ni ukuvuga 222.7 km.

    Ni ubwa mbere Bwiza ndetse na Afrique bagiye gutaramira muri aka karere. Aba bahanzi bombi nta gihe kinini bamaze mu muziki ariko bari kwigaragaza cyane.

    Bwiza aherutse kwifata amashusho akangurira abakunzi be 'kutazacikwa n'iki gitaramo' aho kwinjira ari ubuntu.

    Kizaba ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2022 ahitwa Kumbya Beach. Kandi cyateguwe na Kikac Music ifatanyije na Royalty Music. Iki gitaramo kandi kizayoborwa na Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta] afatanyije na MC B4Turn.

    Bwiza agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe aherutse kuririmba mu gitaramo 'Kigali Fiesta Live Concert' cyaririmbyemo umunya-Nigeria Joeboy.

    Ni mu gihe Afrique aherutse kuririmba mu gitaramo cyabereye mu gihugu cya Uganda. Muri uyu mwaka kandi uyu muhanzi yaririmbiye mu Burundi na Dubai.

    Bwiza azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Exchange’, ‘Ready’, ‘Yiwe’ ‘Rumours’ n’izidi. Ni mu gihe Afrique yamamaye mu ndirimbo ‘Agatunda’ yakurikiwe n’izirimo ‘Rompe. 

    Kwinjira ni ubuntu! Bwiza na Afrique bagiye gufasha abanya-Rusizi kwizihiza Noheli 

    Bwiza azataramira abanya-Rusizi kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cyibinjiza mu byishimo bya Noheli 

    Afrique agiye gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Rusizi- Anaherutse kuririmbira muri Uganda 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EXCHANGE' YA BWIZA

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY BOO' YA AFRIQUE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123897/bwiza-na-afrique-bagiye-guha-noheli-abanya-rusizi-123897.html

  • Ese Rayon Sports iraza kwikura mu rwobo yashyizwemo na APR FC ?[IBIVUGWA] #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022,guhera saa Cyenda mu mukino w'Umunsi wa 14 wa Shampiyona.

    Aya makipe arahura muri uyu mukino w'ubukeba uhuruza abantu benshi kurusha indi yose mu Rwanda.

    Uyu n'umwe mu mikino ab'imitima yoroshye bahitamo kuba kure y'ikoranabuhanga kugira ngo bamenye ibyabaye nyuma mu gihe abandi barya kare kugira ngo bataza kurya nyuma y'umukino bari kubitamo amarira.

    Ishimwe Claude ni we musifuzi wo hagati kuri uyu mukino. Azaba yungirijwe na Ishimwe Didier na Bamporiki Désiré basifura ku ruhande, mu gihe Ruzindana Nsoro azaba ari umusifuzi wa kane.

    Rayon Sports ntirabasha kubona intsinzi kuri APR FC kuva iyitsinze igitego 1-0 muri Mata 2019.

    Kuva icyo gihe, amakipe yombi yakinnye imikino irindwi, ikipe y'Ingabo itsindamo ine irimo uheruka kuzihuza muri Gicurasi mu gikombe cy'Amahoro warangiye ari ibitego 2-1, zinganya itatu.

    APR FC itozwa n'Umunya-Maroc, Adil Mohammed Erradi,yibasiye bikomeye Rayon Sports ku buryo igikomeye yakoraga ari ukunganya.

    Kuva mu Ukuboza 2019, Umunya-Mexique Javier Martínez Espinoza, Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guy Bukasa n'Umurundi Masudi Djuma batakaje akazi muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC.

    Ni mu gihe Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão Santos atongerewe amasezerano muri iyi kipe nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahorocya 2022, umwaka w'imikino wa 2021/22 ukababera impfabusa.

    Rayon Sports niyo iri ku gitutu kuri uyu mukino kurusha APR FC kuko uretse kuba imaze kugirwa insina ngufi,yanatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-2 mu mukino uheruka.

    Rayon Sports igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri by'agateganyo,nyuma y'aho AS Kigali itsinze igitego 1-0 Gorilla FC cya Felix Lotin kuri uyu wa Gatanu.

    Ibi rero bigomba kuba byashyize Rayon Sports ku gitutu kuko ubuyobozi bwayo bwavuze ko bushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Umutoza Haringingo Francis ari ku gitutu kuko nyuma yo gutsindwa na Musanze FC ndetse na Etincelles FC abakunzi b'iyi kipe bamurakariye cyane ndetse bamwe ntibatinze gusaba ko yirukanwa nubwo yari akiri ku mwanya wa mbere.

    Uyu n'umukino urangira Rayon Sports yirukanye umutoza kuko mu myaka ishize niko byagenze kandi Haringingo niwe wiguriye abakinnyi yashakaga.

    Icyerekana igitutu kiri kuri uyu mutoza,n'uko yagumye i Rubavu nyuma y'umukino wa Etincelles FC,areba uwa APR FC na Rutsiro FC kugira ngo ayige.

    Haringingo arabizi ko gutsinda APR FC atari akazi koroshye nubwo mu mwaka w'imikino ushize yayitsinze kabiri muri shampiyona ari muri Kiyovu Sports.

    Ikindi kigaragaza ko Haringingo ari ku gitutu n'uko yafashe umwanzuro wo kuruhura kizigenza we Esombe Willy Onana mu mukino ushize kugira ngo azabe aryana kuri uyu wa Gatandatu.

    Iki gitutu kiri no mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko kuwa 13 Ukuboza,2022,Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle yagize ati”Imyaka ishize ari itatu tudatsinda APR tuzahatana. Ku wa Gatandatu ni ugupfa cyangwa gukira, ni umukino wa nyuma. Gutsinda tubifite mu nshingano kuva ku bakinnyi, ku batoza. Twambarire urugamba. Tugomba gutsinda.”

    APR FC yiyunze n'abakunzi bayo ubushize ubwo yatsindaga Rutsiro ibitego 2-0 nyamara yari imaze imikino 4 idatsinda harimo 3 itinjiza igitego.

    Nubwo itari ku gitutu cyane ariko nayo irabizi ko gutsinda uyu mukino byayongerera imbaraga mu gushaka shampiyona.

    Uyu n'umukino uziye igihe ku mpande zombi kuko buri imwe iri mu mwanya mwiza wo guhatana ndetse yose afite abakinnyi buzuye nubwo Ndizeye Samuel ashidikanywaho kwa Rayon Sports.Hakizimana Adolphe nawe amaze iminsi afite imvune ariko yarakize.

    Kugeza ubu AS Kigali ni iya mbere n'amanota 30,Rayon Sports ni iya kabiri na 28,APR FC ni iya 3 na 24 inganya na Kiyovu Sports.

    Uyu munsi Marines FC yanganyije na Sunrise FC ibitego 2-2.

    Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw n'ibihumbi 100 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ese-rayon-sports-iraza-kwikura-mu-rwobo-yashyizwemo-na-apr-fc-ibivugwa