Blog

  • 'Icyo mbarusha sha'-Clapton Kibonke yeretse urukundo rudasanzwe umufasha we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonke umaze kwigarurira imitima y'abenshi kubera ubuhanga bwe mu gukina filime z'urwenya.

    Clapton Kibonke wamenyekanye muri filime seburikoko ndetse kuri ubu akaba yarashoje amafaranga muri filime ye umuturanyi.

    kuri uyu munsi Clapton Kibonke yasangije abakunzi be kuri instagram ye amafoto y'umufasha we yongera amagambo 'icyombarusha'.

    Kuri ubu Clapton Kibonke n'umufasha we Ntambara Jacky bafitanye abana babiri umuhungu n'umukobwa.

    Source : https://yegob.rw/icyo-mbarusha-sha-clapton-kibonke-yeretse-urukundo-rudasanzwe-umufasha-we/

  • Biryogo: Abafana ba APR FC ibyishimo byabarenze buzura imihanda, babuza imodoka gutambuka bishimira gutsinda Rayon Sports(videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na APR FC bikaza kurangira APR FC inyabitse Rayon Sports igitego 1-0 cya Yannick Bizigamira, abafana ba APR FC ibyishimo byabarenze bakwira mu mihanda.

    Aba bafana bagaragaye mi mihanda ya Nyamirambo na Biryogo bavuza amahoni ya moto ndetse na Vuvuzera.

    Source : https://yegob.rw/biryogo-abafana-ba-apr-fc-ibyishimo-byabarenze-buzura-imihanda-babuza-imodoka-gutambuka-bishimira-gutsinda-rayon-sportsvidewo/

  • Niba uri umukobwa ukagira izi ngeso kakubayeho ntuzubaka urugo ngo rukomere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe YEGOB tubagezaho zimwe mu nkuru z'urukundo ndetse n'izijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. uyu munsi rero twagerageje kubakusanyiriza bimwe mubintu byingenzi bikunzwe kugarukwaho biranga umukobwa udafite gahunda yogushinga urugo ngo rukomere,kuburyo wamugendera kure kuko ntaho yakugeza  mu rukundo.

    Ibiranga uwo mukobwa ni ibi:

    1. Akabya gukunda gusenga

    Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y'abamalayika n'ibyerekaranye n'amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.

    Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby'urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.

    2. Ntahaga gutera akabariro 

    Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n'umuntu umwe, n'abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n'abantu barenze umwe.

    Uko biri kose bombi nta n'umwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma .

    3.Ukunda ibintu

    Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n'ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda y'igiciro, imibavu y'imitaliyani iza n'indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo,cyangwa muyandi ma soko yo mu Rwanda mbese akunda icyo bita Luxe.

    Muri we burya nta mwanya w'urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay'agasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi n'uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.

    4.Ukunda rwaserera

    Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n'abantu asanze.

    Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe 'type' (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

    5. Niwe utegeka

    Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo 'Robot'. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati 'Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze'.

    Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n'ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y'amatwi.

    6. Habuze gato ngo abe umuhungu

    Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y'ubu babita 'Abajama' ngo 'nta ribi rye', n'ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk'abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk'abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n'umubiri we akenshi umeze nk'uw'abakora sport cyane.

    Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk'abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n'ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.

    7. Ni Nyirabirori

    Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro n'utubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.

    8. Ntajya akura mu mutwe

    Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk'umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by'ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

    Usanga ameze nk'ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n'umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni 'abana beza' kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

    9. Yasaritswe n'ifuha

    Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry'umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n'uwo mukeba.

    Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha, arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook, WhatsApp, Email kuri Telephone nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva, nawe arashaka nimero y'uwo mukeba ataranamenya.

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-umukobwa-ukagira-izi-ngeso-kakubayeho-ntuzubaka-urugo-ngo-rukomere/

  • Rayon Sports ntibuze byose icyuye amafaranga nyuma yo kwandagazwa na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022 nibwo ikipe ya APR FC yakinnye n'ikipe ya Rayon Sports muri shampiyona aho byaje kurangira APR FC yandagaje Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0.

    Hari mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona aho ikipe ya APR FC ibifashijwemo n'umusore wayo Yannick Bizigamira wayitsindiye iki gitego cyayihesheje amanota atatu.

    Gustinda APR FC bikomeje kuba inzozi ku ikipe ya Rayon Sports kuko ubu hashije imyaka igera kuri 3 itazi uko gutsinda APR bimera.

    Gusa Rayon Sports ntibuze byose byibuze icyuye amafaranga kuko niyo yari yakiriye uyu mukino doreko yari yishyura akayabo, itike ya make byari ibihumbi bitanu naho iya meshi byari ibihumbi 100.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ntibuze-byose-icyuye-amafaranga-nyuma-yo-kwandagazwa-na-apr-fc/

  • Nyuma yo gutsindwa abakinnyi ba Rayon bageze mu Rwambariro basubiranamo bararwana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa abakinnyi ba Rayon bageze mu Rwambariro basubiranamo bararwana.

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports , Mugisha Francois bakunze kwita Master yatonganye bikomeye na rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Moussa Camara ,bahita babakiza intambara itarakomera.

    Bivugwa ko ubu bwumvikane buke bwavuye ku kuba aba bombi bashinjanyaga amakosa nyuma yo kubura umusaruro bikabaviramo gutsindwa .

    Ni mu mukino Rayon Sport Yari kakiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho APR FC yaje no gutsinda Rayon Sports 1-0.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutsindwa-abakinnyi-ba-rayon-bageze-mu-rwambariro-basubiranamo-bararwana/

  • Rayon Sports yongeye gutsindwa na APR FC yuzuza imikino irindwi itayitsinda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yakomeje inzira mbi yo gutsindwa na APR FC kuko kuri uyu wa Gatandatu yatsinzwe igitego 1-0.

    Muri uyu mukino w'Umunsi wa 14 wa Shampiyona wari utegerejwe na benshi, Rayon Sports yari imaze imyaka 3 idatsinda APR FC yongeye gutsindwa umukino wa 2 wikurikiranya.

    Rayon Sports yatangiye neza,ku munota wa 2 Blaise Nishimwe ahusha uburyo bukomeye ku ishoti yatereye kure, umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koloneri.

    Iyi koloneri yatewe neza abakinnyi ba Rayon Sports barawuhusha mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Ishimwe arawufata.

    Ku munota wa 7 Onana yahawe umupira wenyine mu rubuga rw'amahina yanga guhita atera, ahubwo aracenga barawumwaka

    Ku munota wa 8 Djabel yahawe umupira mwiza na Niyibizi Ramadhan ari mu rubuga rw'amahina wenyine awutera nabi ujya hanze.

    Ku munota wa 37, Essombe Willy Onana yacenze abakinnyi babiri ba APR FC,agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina Niyigena Clement aramutega ahabwa ikarita y'umuhondo.

    Umusifuzi yatanze Free kick, yatewe neza na Willy Onana, umupira uca gato ku ruhande.Aya mahirwe niyo yagaragaye mu gice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ibona amahirwe akomeye ya penaliti ku ikosa Moussa Camara yakoreweho mu rubuga rw'amahina na Buregeya ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

    Ku munota wa 59 APR FC yabonye amahirwe ku mupira wari uturutse muri koloneri umukinnyi wayo yikaraga mu kirere arawutera,ubwugarizi bwa Rayon Sports bwirwanaho.

    Ku munota wa 69, Niyibizi Ramadhan yahawe umupira ari mu rubuga rw'amahina atera ishoti rikomeye, umunyezamu Hakizimana Adolphe awushyira muri koloneri.

    Ku munota wa 72,APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira mwiza yahawe na Ishimwe Anicet wari umaze gucenga myugariro Gasongo wa Rayon Sports.

    APR FC yakomeje gusatira ngo ishake igitego cya kabiri ariko umukino urangira ari kimwe ku busa.

    Mu minota ya Nyuma,Mugisha Francois yakoze ikosa ryagombaga kumuhesha ikarita itukura ariko umusifuzi amuha umuhondo.

    Rayon Sports yakiriye uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, iheruka gutsinda APR FC muri Mata 2019.

    Kuva icyo gihe, amakipe yombi amaze gukina imikino irindwi. APR FC yatsinzemo 5, indi ibiri barayinganya.

    Umukino uheruka kuyahuza ni uwo ku wa 19 Gicurasi, aho APR FC yatsinze ibitego 2-1, isezerera Rayon Sports muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

    Ubwo amakipe yombi aheruka guhura muri Shampiyona, muri Gashyantare 2022, yanganyije ubusa ku busa.

    Kuri ubu, APR FC igize amanota 27 ku mwanya wa gatatu, isigara irushwa rimwe na Rayon Sports ya kabiri.

    AS Kigali ni iya mbere n'amanota 30.

    Uko imikino yose yagenze:

    MUKURA VS 1-0 POLICE FC
    ESPOIR FC 0-2 ETINCELLES FC
    MUSANZE 0-0 BUGESERA FC
    RUTSIRO FC 0-1 GASOGI UTD
    RWAMAGANA FC 1-2 KIYOVU SPORTS

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yongeye-gutsindwa-na-apr-fc-yuzuza-imikino-irindwi-itayitsinda

  • Bizimana Yannick wa APR FC yagaritse Rayon Sp… – #rwanda #RwOT

    APR FC yongeye gutsinda Rayon Sports, iyisatira ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, mu gihe hasigaye umukino umwe ngo imikino ibanza (Phase Aller) ya Shampiyona ishyirweho akadomo.

    Igitego kimwe cyatsinzwe na Bizimana Yannick nicyo cyatandukanyije amakipe yombi, mu mukino waranzwe no gucunga amazamu cyane ku bugarizi b’impande zombi.

    UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

    16:55′ UMUKINO URARANGIYE

    90+5′ Abugarizi ba APR FC bakomeje guhagarara neza bakiza izamu ryabo ridaheruka kwinjizwamo igitego n’umukinnyi wa Rayon Sports

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yitabiriye umukino

    90+4′ Paul Were wa Rayon Sports ahannye ikosa yerekeza umupira ku izamu rya APR FC, abugarizi b’ikipe y’ingabo bayobowe na Buregeya Prince bakiza izamu ryabo.

    90+2′ Bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye gusohokera mu marembo manini ya Stade ya Kigali bataha. Umupira wo urakinirwa mu kibuga hagati. 

    90′ Abasifuzi bemeje ko iminota isanzwe y’umukino yongerwaho itanu.

    Izuba riri i Nyamirambo ntiryigeze rihumbya, Gutsindwa wanakubiswe n’izuba bibabaje kabiri.

    Abafana ba Rayon Sports batangiye kwiheba kuko APR FC yabonye igitego cyayo

    85′ Mugisha Gilbert wa APR FC afunze nabi umupira yari ahawe na Ishimwe Anicet, atakaza uburyo bw’igitego bwari gutuma APR FC iyobora umukino yisanzuye.

    83′ GUSIMBUZA; Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yinjiye mu kibuga ahita anahabwa ikarita y’umuhondo kuko yinjiye asimbuye Mugisha François ariko Umusifuzi atabimenyeshejwe.

    82′ Mugisha François wa Rayon Sports na Mugisha Bonheur wa APR FC bahawe amakarita y’umuhondo bazira gutangiza ubushyamirane muri bagenzi babo.

    80′ Mugisha François wa Rayon Sports akiniye nabi Niyomugabo Claude wa APR FC, abakinnyi ku mpande zombi bahita bashyamirana ari benshi, abasifuzi bajya kwitambika.

    78′ GUSIMBUZA; Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Mugunga Yves binjiye mu kibuga basimbura Bizimana Yannick na Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC.

    Bizimana Yannick agenzura umupira

    76′ Rayon Sports iragerageza amasshoti menshi imbere y’izamu rya APR FC ishaka kwishyura igitego yatsinzwe na Bizimana Yannick wahoze ayikinira.

    73′ GUSIMBUZA; Bavakure Ndekwe Felix asimbuye Nishimwe Blaise ku ruhande rwa Rayon Sports ishaka kwishyura igitego.

    72′ GOAAAAAAAALLLLLLLL…….

    Bizimana Yannick wa APR FC yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, ahita aboneza mu izamu umupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Anicet.

    70′ Rayon Sports ibonye uburyo bwa ‘Contre-Attaque’ Moussa Camara ateye umupira kwa Nishimwe Blaise uba muremure urarenga.

    69′ Niyibizi Ramadan wa APR FC arekuye ishoti riremereye cyane, Hakizimana Adolphe uri mu izamu rya Rayon Sports yerekeza umupira muri Koruneri itagize Icyo itanga.

    APR FC iri gutozwa na Ben Moussa mu gihe umutoza mukuru Adil Mohammed yahagaritswe n’ikipe azira imyitwarire mibi.

    67′ Ngendahimana Eric wa Rayon Sports asimbuye Ndizeye Samuel ugaragaza ko ababara umugongo, ari na ko Iraguha Hadji asimburwa na Paul Ooko Were.

    64′ Ndizeye Samuel wa Rayon Sports aryamye hasi, agaragaza ko akeneye kwitabwaho n’abaganga.

    60′ Leandre Onana wa Rayon Sports ahawe ikarita y’umuhondo azira gukinira nabi Ishimwe Anicet wa APR FC

    GUSIMBUZA; Ishimwe Anicet asimbuye Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague asimburwa na Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC.

    59′ Ndizeye Samuel ateye umupira akiza izamu rya Rayon Sports awerekeza ku kuboko kwa Ganijuru Elie, abafana ba APR FC baburana ko bari guhabwa Penaliti, abasifuzi babyima amatwi kuko Ganijuru yatewe umupira atawureba.

    56′ Byiringiro Lague wa APR FC aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga ngo barebe Icyo yabaye.

    54′ Mucyo Didier Junior, Iraguha Hadji na Moussa Camara ba Rayon Sports bahererekanyije neza umupira ariko birangira bawuteye hanze y’izamu rya APR FC ririnzwe na Ishimwe Pierre.

    52′ Moussa Camara w’imbaraga nyinshi akubitaniye na Niyigena Clement mu rubuga rw’amahina aragwa, Aba-Rayon basigara baburana ko bakagombye guhabwa Penaliti, Umusifuzi Ishimwe Claude arabihorera.

    49′ Niyibizi Ramadan ateye umupira yerekeza ku izamu rya Rayon Sports, umupira ujya muri Koruneri.

    48′ Mbirizi Eric wa Rayon Sports ahannye ikosaz arenza umupira.

    16:03′ Umukino irakomeje. Abakinnyi ba Rayon Sports berekeza ku izamu rya ‘Gitinyiro’.

    16:00 Abakinnyi b’amakipe yombi, abatoza babo ndetse n’abasifuzi bari kugaruka mu kibuga bitegura gukomereza umukino mu gice cya kabiri.

    Haringingo Francis utoza Rayon Sports yambaye bya gisirimu nk’uko amenyerewe

    15:47′ Igice cya mbere kirarangiye, abakinnyi bagiye kuruhuka.

    45′ Iminota isanzwe y’igice cya mbere yarangiye, hongejweho umwe.

    44′ Rayon Sports yongeye guhomba uburyo bukomeye bw’igitego, aho Leandre Onana asize abugarizi ba APR FC, ahinduye umupira neza usanga Buregeya Prince wa APR FC yiteguye neza ahita awusubiza hagati.

    Abafana ba Rayon Sports baragaragaza kwishimira Leandre Essomba Onana, kuko ari gusatira kenshi ndetse agafasha bagenzi be gukiza izamu mu gihe bugarijwe.

    40′ Rayon Sports ibonye Indi ‘Coup-Franc’ bahana ikosa rikorewe Iraguha Hadji, Ndizeye Samuel ateye umupira n’umutwe, uca hanze y’izamu gato.

    38′ Onana wa Rayon Sports ahannye ikosa, ishoti rye rikomeye ryerekeza umupira hanze gato y’izamu rya APR FC

    37′ Niyigenda Clement wa APR FC ahawe ikarita y’umuhondo azira gutega Leandre Onana wa Rayon Sports wari ucenze abakinnyi 3.

    33′ Ganijuru Elie wa Rayon Sports agerageje ishoti rirerire, umupira unyura Hejuru y’izamu.

    Iminota 30 ya mbere y’umukino urangiye amakipe yombi anganya Ubusa ku busa. Abanyezamu bombi borohewe n’akazi n’ubwo mu minota itanu ya mbere Rayon Sports yabonye Koruneri ebyiri.

    30′ Manishimwe Djabel wa APR FC ateye ‘Coup-Franc’ aha umupira Niyomugabo Claude, undi na we atera ishoti Hejuru y’izamu, umupira urenga Stade ya Kigali ujya ku muhanda.

    28′ Ganijuru Elie uri gukina ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports akoreye ikosa Ombolenga Fitina, ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

    24′ Byiringiro Lague aragerageza gucenga yerekeza ku izamu rya Rayon Sports ariko abugarizi bamubereye ibamba.

    21′ Niyomugabo Claude wa APR FC ahawe ikarita y’umuhondo ari nayo ya mbere ibonetse mu mukino, azira gukinira nabi Ndizeye Samuel wa Rayon Sports. Hatanzwe umwanya w’abahanga ngo bavure Samuel

    18′ Nishimwe Blaise wa Rayon Sports atakaje umupira ndetse ahita akorera ikosa Bizimana Yannick wari uwumwambuye yihuta. Umupira urakinirwa mu kibuga hagati.

    17′ Mucyo Didier Junior wa Rayon Sports agerageje guhindura umupira awuvana mu Nguni y’iburyo awerekeza ku izamu rya APR FC, ariko urenga izamu utageze ku bataha izamu ba ‘Gikundiro’.

    15′ Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati, abakina inyuma ku mpande zombi bawurenza ikibuga kenshi.

    Abafana bicara mu myanya isanzwe ni benshi

    Muri uyu mukino, kwinjira byasabye amafaranga nibura 5000FRW ku bicara mu myanya isanzwe, 10000FRW ku bicara ahasakaye, 30000FRW ku bicara muri VIP n’ibihumbi 100 ku bicara mu myanya ya VVIP.

    11′ Manishimwe Djabel udaheruka ibihe byiza, ateye ishoti rito cyane rijya hanze y’izamu, nyuma y’umupira mwiza yari aherewe mu rubuga rw’amahina na Niyibizi Ramadan. Amakipe yombi arasatirana ku rwego rumwe.

    09′ Rayon Sports inaniwe kubyaza umusaruro uburyo bwa kabiri bw’igitego bukomeye, aho Leandre Onana na Moussa Camara basiganiye gutera umupira bari bahawe na Iraguha Hadji, kugeza wigiriye hanze y’izamu.

    06′ Bizimana Yannick wa APR FC agonganya na Hakizimana Adolphe uri mu izamu rya Rayon Sports, Umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko Rayon Sports ihana ikosa.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni; Hakizimana Adolphe (GK), Mitoma Isaac, Ndizeye Samuel, Ganijuru Elie, Mucyo Didier, Mugisha ‘Master’, Nishimwe Blaise, Mbirizi Eric, Leandre Onana, Iraguha Hadji na Moussa Camara.

    03′ Nishimwe Blaise wa Rayon Sports ateye ishoti rikomeye, Umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC ariterera yohereza umupira muri Koruneri itagize Icyo ibyara.

    APR FC yambaye imyenda ifite amabara y’umukara n’umwe nk’uko bisanzwe, mu gihe Rayon Sports yambaye imyenda y’umweru n’ubururu.

    15:00′ Bizimana Yannick na Manishimwe Djabel batangiye umukino ku ruhande rwa APR FC. abafana b’impande zombi baracyafite ubwitonzi.

    14:55′ Abakinnyi b’amakipe yombi basohotse mu rwambariro ndetse n’abasifuzi bayobowe na Ishimwe Claude ‘Cucuri’ bari kwifotoza.

    Abakinnyi ba APR FC babanza mu kibuga ni; Ishimwe Pierre (GK), Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadan, Manishimwe Djabel na Bizimana Yannick.

    Umutoza: Ben Moussa Abdessattar

    14:50′ Abakinnyi b’amakipe yombi baritegura gusohoka mu rwambariro, mu gihe abafana nabo bakomeje kwinjira muri Stade ya Kigali ku bwinshi, bitegura umukino utangira i Saa Cyenda (15:00′) zuzuye.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya

    Rayon Sports na APR FC bagiye guhurira mu mukino wa 97 w’amateka, aho bahataniye gusoreza ku mwanya wa mbere imikino ibanza ya Shampiyona ya 2022-2023, mu rwego rwo kwiyorohereza mu rugendo rw’imikino yo kwishyura, izatagira muri Mutarama 2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123951/live-rayon-sports-yakiriye-apr-fc-i-nyamirambo-123951.html

  • “Mbega aba Miss ba Rayon Sports!” Abakobwa bavuze ko nta mukobwa mwiza ukunda APR FC bakomeje kuvugisha abantu benshi(videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha make ngo rwambikane hagata ya APR FC na Rayon Sports kuri Stade ya Nyamirambo abafana ba Rayon Sports bakomeje kwivuga imyato.

    Hari abafana ba Rayon Sports b'abakobwa batangaje ko iyi kipe bihebeye ikundwa n'abakobwa beza, nkandi ngo nta musore ufana Rayon Sports ngo abure akazi, ikindi kandi ngo nta mukobwa ukunda Rayon Sports ubura umugabo.

    Ibi byose ba bishimangizaga bemeza ko iyi kipe ikundwa n'abantu benshi hano mu Rwanda, bavuga ko iri iy'Imana.

    Aya magambo aba bakobwa bavuze yavugishije abatari bacye, abenshi bahurizaga ku gutangara bibaza niba aribo ba Miss ba Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/mbega-aba-miss-ba-rayon-sports-abakobwa-bavuze-ko-nta-mukobwa-mwiza-ukunda-apr-fc-bakomeje-kuvugisha-abantu-benshividewo/

  • Mu mukino warebwe na Mutesi Jolly, APR FC yatsinze Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Bizimana Yannick, cyafashije APR FC gutsinda Rayon Sports ibura amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere.

    Rayon Sports ni yo yari yakiriye uyu mukino, yashakaga gutsinda kugira ngo irebe ko yakwisubiza umwanya wa mbere yaraye yambuwe na AS Kigali, ni mu gihe APR FC na yo yashakaga gusatira aya makipe kuko yasaga n’ayayisize.

    Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 3 nyuma y’uko Camara na Nishimwe Blaise bahererekanyije neza ariko umupira Ishimwe Pierre awukuramo.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’ayo ku munota 7 ubwo Iraguha Hadji yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu ariko Mbirizi awurwanira na Onana wahise anawutera hanze y’izamu.

    Ku munota wa 9 Manishimwe Djabel yagerageje ishoti nyuma y’umupira wari uhinduwe na Lague ariko unyura hanze y’izamu.

    Kuva kuri uyu munota nta yandi mahirwe APR FC yongeye kubona, ni mu gihe aya Rayon Sports imipira myinshi yabonye ari imipira y’imiterekano itabyaje umusaruro. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yakoze impinduka za mbere 2 ku munota wa 60, Byiringiro Lague wavunitse na Manishimwe Djabel basimbuwe na Ishimwe Anicet ndetse na Mugisha Gilbert.

    Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 65 ubwo Ndizeye Samuel yagiraga ikibazo cy’imvune amaranye iminsi asimburwa na Mitima Isaac.

    Ishimwe Anicet yahinduye umukino ku ruhande rwa APR FC, irasatira ndetse aza no gutanga umupira wavuyemo igitego cya mbere ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 71 cyatsinzwe na Bizimana Yannick wari wahuye na Rayon Sports yahozemo.

    Nishimwe Blaise utari mu mukino yahaye umwanya Ndekwe Felix ku munota wa 75.

    Ni nako kandi Mugisha François Master wakoraga amakosa menshi mu kibuga yasimbuwe na Rudasingwa Prince. Ni nako kandi Bizimana Yannick yahaye umwanya Mugunga Yves.

    Uyu mukino warebwe n’abarimo Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly warangiye APR FC iwutsinze ku gitego 1-0.

    Nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 14, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde n’amanota 30, Rayon Sports ifite 28, Kiyovu Sports na APR FC zifite 27.

    Uko umunsi wa 16 wagenze

    Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022

    AS Kigali 1-0 Gorilla FC
    Marines FC 2-2 Sunrise FC

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022

    Rayon Sports 0-1 APR FC
    Rutsiro FC 0-1 Gasogi United
    Musanze FC 0-0 Bugesera FC
    Rwamagana City FC 1-2 Kiyovu Sports
    Mukura VS&L 1-0 Police FC
    Espoir FC 0-2 Etincelles FC

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Wari umukino utoroshye

    APR FC ni yo yatsinze uyu mukino

    Mutesi Jolly yarebye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-warebwe-na-mutesi-jolly-apr-fc-yatsinze-rayon-sports-amafoto

  • Miss Ivana Knoll ukomeje kurangarirwa n’abitabiriye igikombe cy’isi kubera imyambire igaragaza ibice by’umubiri we bidasanzwe yungutse abantu miliyoni 3 bamukurikira(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Miss wa Croatia witwa Ivana knoll akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga z'abatuye isi kubera igikombe cy'isi, akomeza kubyaza amahirwe yo kwigaragaza bidasanzwe mu myambarire idasanzwe.

    Uyu mukobwa uri kugarukwaho ku isi, kuva igikombe cy'isi cyatangira ubwo yagaragaraga ku mukino wa mbere ikipe ya Croatia kugeza ubu amaze gukurikirwa n'abantu bagera kuri miliyoni 2.8 ku rukuta rwa Instagram kubera ko atarajya muri Qatar yari afite abamukurikira bagera ku bihumbi 250 none kuri ubu akurikirwa n'abantu bagera kuri miliyoni 3.1.

    Miss Ivana Knoll kuri ubu hari ibigo bikomeye ku isi biri kumusaba kubyamamariza ibikorwa byabo, bikaba biri kubyiganira kumuha akayabo k'amafaranga.

    Si abamukurikira gusa kuko Miss Ivana Knoll yatangaje ko ku munsi umwe asabwa kurongorwa n'abantu barenga igihumbi.

    Source : https://yegob.rw/miss-ivana-knoll-ukomeje-kurangarirwa-nabitabiriye-igikombe-cyisi-kubera-imyambire-igaragaza-ibice-byumubiri-we-bidasanzwe-yungutse-abantu-miliyoni-3-bamukurikiraamafoto/