Blog

  • Umuyobozi wa APR FC yagiriye inama ikomeye Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye Rayon Sports kutirukana umutoza Haringingo Francis bamuziza ko yatsinzwe n'ikipe ye ngo kuko bibaho muri ruhago.

    Uyu muyobozi yasabye Rayon Sports kutagira Haringingo nk'abandi bamubanjirije, batakaje akazi nyuma yo gutsindwa n'iyi kipe y'Ingabo.

    Yagize ati “Impamvu si iyindi ni uko mu mukino habamo ibisubizo bitatu muzi [gutsinda, kunganya no gutsindwa] bityo tujye tubyakira nk'abayobozi kandi b'aba-sportifs.”

    Yongeyeho ati “Mwihangane ntimumwirukane.”

    Kuva mu Ukuboza 2019, Rayon Sports imaze gutandukana n'abatoza bane b'abanyamahanga, ahanini biturutse ku mikino batsinzwemo na APR FC.

    Umunya-Mexique Javier Martínez Espinoza, Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guy Bukasa n'Umurundi Masudi Djuma batakaje akazi muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC.

    Rayon Sports yaraye itsinzwe na APR FC igitego 1-0,iri kugenda itakara mu ruhando rwo gushaka igikombe kuko wari umukino wa kabiri wikurikiranya itsinzwe.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 28,inyuma ya AS Kigali iyoboye urutonde n'amanota 30.APR FC ni iya 3 na 27.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yagiriye-inama-ikomeye-rayon-sports-nyuma-yo-kuyitsinda

  • Uburusiya bwavumbuye ibanga ritangaje ryafasha abasirikare babwo gutsinda Ukraine vuba #rwanda #RwOT

    Uburusiya buvuga ko bugiye kohereza abanyamuziki ku rugamba rwo mu ntambara yabwo muri Ukraine mu rwego rwo kongerera ishyaka (umurava) abasirikare babwo.

    Muri iki cyumweru, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yatangaje ishyirwaho ry'”umutwe [brigade] w'abahanzi bo ku rugamba”, ivuga ko uzaba urimo abaririmbyi n'abacuranzi.

    Mu makuru y'ubutasi yatangaje kuri iki cyumweru, minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yagarutse ku ishyirwaho ry'uwo mutwe.

    Hagati aho, leta y'Uburusiya yavuze ko Minisitiri w'ingabo Sergei Shoigu yasuye abasirikare bari ku rugamba muri Ukraine.

    Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko Shoigu “yagiye mu ndege mu turere twagabwemo ingabo anagenzura ibirindiro by'imbere by'imitwe [y'abasirikare] y'Uburusiya mu karere k'igikorwa cya gisirikare cyihariye”.

    Iyi minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yongeyeho ko Shoigu “yavuganye n'ingabo ku rugamba” no mu “kigo cyo kuyoboreramo urugamba” — ariko BBC ntishobora kwemeza igihe urwo ruzinduko rwabereye cyangwa niba Shoigu yarasuye Ukraine ubwayo.

    Urwo ruzinduko rwatangajwe, rubaye mu gihe abategetsi ba gisirikare b'Ubwongereza bavuze ko 'morale' iri hasi ikomeje kuba “intege nkeya cyane muri benshi bo mu gisirikare cy'Uburusiya”.

    Ubwongereza bwavuze ko uyu mutwe mushya w'abahanzi — ukurikiye igikorwa giheruka kuba cyo gushishikariza abaturage gutanga imfashanyo y'ibikoresho by'umuziki bakabiha abasirikare — uhuje n'amateka y'ikoreshwa ry'”umuziki wa gisirikare n'imyidagaduro iteguwe” mu rwego rwo kongera umurava.

    Ariko abategetsi ba gisirikare b'Ubwongereza bakemanze niba uyu mutwe mushya mu by'ukuri uzahugenza (uzarangaza) abasirikare, bahangayikishijwe mbere na mbere n'”ibigero [ikigero] biri hejuru cyane by'abicwa n'abakomereka, ubuyobozi bubi, ibibazo by'imishahara, ibikoresho n'amasasu bidahagije, no kuba nta mucyo uhari ku byo intambara igamije”.

    Igitangazamakuru RBC cyo mu Burusiya cyasubiyemo amagambo ya minisiteri y'ingabo ivuga ko uwo mutwe uzaba urimo abasirikare bakusanyijwe mu gikorwa cya Perezida Vladimir Putin cyo kwinjiza abantu mu gisirikare, hamwe n'”abahanzi babigize umwuga binjiye mu gisirikare ku bushake”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwafashe-umwanzuro-utangaje-wafasha-abasirikare-babwo-gutsinda

  • Meddy yishimanye numugore we wizihiza isabuk… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho ya mbere yashyize hanze, Meddy yari afashe umwambaro w'umugore we agenda ameze nk'utwaje ikanzu umugeni ubona ibyishimo byarenze Mimi.

    Yongeraho ko ibyo aribyo aza kuba amukorera none kuri uyu munsi ati: 'Uyu munsi ni uwe w'amavuko, nintafata fone cyangwa ngo mpamagare mumenye ko ari ibi ndaba ndi gukora.'

    Akomeza amutaka ubwiza kandi agira ati: 'Umugore ubarusha ubwiza yavutse none.' Itariki ya 18 Ukuboza uretse kandi kuba ariyo Mimi yavukiyeho ni n'umunsi w'amateka kuri aba bombi.

    Hari ku itariki nk'iyi mu mwaka wa 2020 ubwo Meddy yateraga ivi agasaba Mimi ko bazabana, undi nawe akabimwemerera akemera ko amwambika impeta.

    Ibi kandi byaje guherekezwa n'ibirori by'agatangaza by'ubukwe bw'aba bombi byabaye muri Gicurasi 2022, bigahuza ibyamamare nyarwanda mu ngeri zitandukanye.

    Aba bombi kandi nyuma y'igihe cyenda kugera ku mwaka, muri Werurwe 2022 Imana yabaye umwana w'umukobwa bise Myla Ngabo.

    Muri iyi minsi hakaba hitezwe ko Meddy wari umaze iminsi itari micye nta ndirimbo ko ashyira hanze iyitwa 'Blessed', izafasha abantu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022.

    Meddy n’umugore umurutira abandi Mimi

    Meddy akinana na Mimi mu buryo bunejeje

    Bombi bamaze umwaka urenga biyemeje kubana banafitanye umwana umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123965/meddy-yishimanye-numugore-we-wizihiza-isabukuru-yamavuko-123965.html

  • Musanze: umukobwa w’imyaka 16 watewe inda n’umuntu atazi aratabariza(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa witwa Uwumugisha Monika w'imyaka 16 y'amavuko wo mu karere ka Musanze arasaba ubuyobozi n'abagiraneza kumugoboka nyuma yaho atewe inda n'umuntu atazi wamuhaye ibiyobyabwenge akamusambanya.

    Ubuyobozi bw'akagari ka Cyabagarura buganira na BTN TV dukesha iyi nkuru buravuga ko ubuzima bw'uyu mwana w'umukobwa buri mu kaga kubera ko yatewe inda akiri muto, gusa ngo ubuyobozi burimo gufatanya n'inzindi nzego kugira ngo barebe uko baramira umwana uri mu nda na nyina.

    Source : https://yegob.rw/musanze-umukobwa-wimyaka-16-watewe-inda-numuntu-atazi-aratabarizavideo/

  • Bitunguranye umwataka ukomeye w’u Bufaransa y… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru saa kumi n'imwe kuri Lusail Stadium harabera ibirori bya Ruhago bihuza isi yose, ikipe y’igihugu ya Argentine irakina n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, kiri gukinwa ku nshuro ya 22. 

    Lionel Messi wa Argentine, araba ashaka gukora amateka akomeye mu mupira w’amaguru yegukana iki gikombe. Uyu mukinnyi yatwaye ibindi bikombe bikomeye bibaho ku isi ariko iki gikombe ntabwo aragitwara, ndetse abafana ba Argentine banamushinja kutagira igihambaye akorera igihugu yavukiyemo. 

    Kylian Mbappé ugenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa we arashaka gukora amateka akomeye yo kuba ku myaka 23 gusa yakegukana igikombe cy’isi cya 2, nyuma y'icyo batwaye muri 2018 cyakiniwe mu Burusiya.

    Giroud wagiriye ikibazo mu myitozo

    N'ubwo amakipe yose yiteguye neza uyu mukino, ariko u Bufaransa buri guhura n’ibibazo bitunguranye cyane cyane iby’imvune. 

    Kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yari iri mu myitozo, umwataka wayo Olivier Giroud yasohotse mu kibuga imyitozo itarangiye kubera ikibazo cy’imvune yari ahuye nacyo. 

    N'ubwo uyu mukinnyi yavunitse ariko Didier Descham ashobora kumukoresha, kuko nta yandi mahitamo y’umwataka afite. Karim Benzema wari gusimbura Giroud kuri uyu mwanya, nawe ntabwo ahari kubera imvune.

    Mu myitozo y'ejo abakinnyi bagarutse batari bakoze iyo kuwa 5 ni Raphael Varane, Ibrahima Konate, Kingsley Coman, Aurelien Tchouameni na Theo Hernandez.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123958/bitunguranye-umwataka-ukomeye-wu-bufaransa-yagize-ikibazo-gikomeye-bitegura-gukina-na-arge-123958.html

  • Hamenyekanye impamvu itangaje yatumye Messi yanga kubana n’undi mukinnyi wo muri Argentine akaba wenyine abandi babana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Argentina, Lionel Messi yabaga wenyine mu cyumba kubera ko mugenzi we Sergio Aguero bararanye kuva bakiri mu makipe y'abato atabonetse.

    Kuri ubu, Sergio Aguero yatumiwe mu ikipe ya Argentine aho ari kubana mu icyumba na Lionel Messi.

    Uyu mukinyi w'imyaka 34 byabaye ngombwa ko asezera ku mupira mu mwaka ushize kubera ikibazo cy'umutima, ariko yaje gushyigikira bagenzi be bakinannye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi kugira ngo arebe ko batwara igikombe cy'isi.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-impamvu-itangaje-yatumye-messi-yanga-kubana-nundi-mukinnyi-wo-muri-argentine-akaba-wenyine-abandi-babana/

  • Gutsindwa na mucyeba mu izuba ry’ i Nyamiramb… – #rwanda #RwOT

    Umugoroba w’uyu wa Gatandatu wabaye uw’agahinda gakomeye ku bafana ba ‘Gikundiro’ ubwo huzuraga imikino 7 badatsinda ikipe y’ingabo bafata nka mucyeba wabo kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21.

    Guhera i Saa Saba z’amanywa (13:00), Abafana ba ‘Gikundiro’ binjiraga muri Stade ya Kigali ku bwinshi, aho icyizere cyagaragaraga mu maso ko batsinda APR FC, ariko birangira kiraje amasinde, batakaza umukino wa karindwi imbere ya mucyeba.

    Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri iyi ‘Clasico’ cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 71′ gitanga intsinzi ku ikipe y’ingabo, biraza nabi ikipe ifite ya Rayon Sports ifite abafana benshi kurusha izindi zose mu Rwanda.

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Mu munota ya nyuma y’umukino, abafana, abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports bari bumiwe, nyuma yo gutakariza amanota atatu i Nyamirambo hagaragaraga izuba ry’igikatu.

    Nyuma y’umunsi wa 14 wa Shampiyona, AS Kigali iyoboye urutonde n’amanota 30, igakurikirwa na Rayon Sports ifite 28, APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 27.

    Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

    Ku munota wa 80′ abafana ba Rayon Sports bari batangiye kwiheba

    Abafana ba APR FC bo bari bishimye

    Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Bizimana Yannick



    Abafana ba Rayon Sports bageragezaga guhumurizanya

    Agahinda ko mu izuba ntikaba koroshye

    Abafana ba APR FC bo bari bishimye

    AMAFOTO: NGABO M. Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123956/gutsindwa-na-mucyeba-mu-izuba-ry-i-nyamirambo-byumije-abafana-ba-rayon-sports-amafoto-123956.html

  • Kamonyi-Rugalika/RPF: Amafoto y'Ingenzi yaranze igikorwa cyo kuremera Intwaza #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi Biganjemo abakora umwuga w'Uburezi mu Murenge wa Rugalika, kuri uyu wa Gatanu Tariki 16 Ukuboza 2022, baremeye imiryango 6 y'Intwaza mu tugari dutandukanye. Byakozwe murwego rw'urugendo rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 35 Umuryango umaze uvutse. Abaremewe, mu byo bahawe harimo; Ibiribwa, Imyambaro, Amafaranga, Inkwi, Radio, ibikoresho by'Isuku n'ibindi.(Amafoto)

    Bamwe mu Ntwaza aho umunyamakuru yabashije kugera.
    Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu rugendo berekeza aho bagiye kuremera Intwaza.

    Hari igihe ibyishimo ubiburira igisobanuro.

    Aha bari bageze i Nyarubuye mu isantere ahaba Intwaza bari bagiye kuremera.

    Gitifu wa Rugalika yasabye Abanyamuryango gukomera ku muco w'Urukundo.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/18/kamonyi-rugalika-rpf-amafoto-yingenzi-yaranze-igikorwa-cyo-kuremera-intwaza/

  • Igikombe cy’isi: Croatia yabujije Morocco guk… – #rwanda #RwOT

    Morocco yakoze amateka ikaba ikipe ya mbere muri Afurika igeze mu mikino ya 1/2 mu gikombe cy’isi, yananiwe kwegukana umwanya wa 3 itsindwa na Croatia. Mu mikino ya 1/2, Croatia yari yatsinzwe na Argentine naho Morocco yo yatsinzwe n’u Bufaransa.

    Abakinnyi 11 ba Croatia babanje mu kibuga: Livakovic, Stanisic, Sutalo, Gvardiol, Perisic, Modric, Kovacic, Majer, Kramaric, Orsic na Livaja.

    Uyu mukino watangiye gukinwa saa kumi n’imwe ubera kuri Khalifa international stadium. Ikipe y’igihugu ya Morocco yatangiye ihuzagurika, ku munota wa 3 gusa Bono yari yitsinze igitego ariko agira Imana umupira ujya muri koroneri.

    Abakinnyi ba Morocco 11 babanje mu kibuga: Bono, Hakimi, Dari, El Yamiq, Attiat-Allah, Amrabat, El Khannouss, Ziyech, Sabiri, Boufal na En-Nesyri. 

    Kutagira Ounahi kwa Morocco mu kibuga hagati, byatumye hapfa ndetse banatangira bakora amakosa. Ku munota wa 7, Croatia yabonye kufura maze Modric ariyitera ijya ku mutwe wa Ivan Perisic nawe ahita awutanga kwa Gvardiol atsinda igitego cya 1 cy’umutwe. 

    Morocco nyuma yo gutsindwa igitego yahise izamukana umupira nayo ikorerwaho kufura. Ku munota wa 9, Ziyech yahise ayitera neza iragenda isanga Achraf Dari ahagaze neza atsinda igitego cyo kwishyura nawe akoresheje umutwe.

    Croatia itsinda igitego cya 1

    Croatia na Morocco zarizisanzwe zizwiho gukina zugarira ariko uyu munsi si ko byari bimeze kuko amakipe yombi yatakanye ndetse agumya no kurata ibitego cyane cyane Croatia. Ku munota wa 23 Modric yarekuye ishoti riremereye ariko Bono awukoraho habura utsinda igitego. 

    Mu minota 34 Morocco yahengekeye ikibuga kuri Croatia ishaka igitego cya 2 ndetse binashoboka ko yakibona ariko abakinnyi bayo nka Boufal na En-Nesyri bananirwa kubyaza amahirwe umusaruro. 

    Ku munota wa 42 Mislav Orsic yatsinze igitego kiza cya 2 cya Croatia ku mupira yari ahawe na Marko Livaja bituma igice cya mbere kirangira Croatia ariyo iyoboye.

    Morocco itsinda igitego cyo kwishyura

    Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Morocco ikora amakosa hagati mu kibuga bituma Orsic nyuma y’imunota 1 gusa atera ishoti riremereye ariko El Yamiq arikuraho rijya muri koroneri. Ku munota wa 55 Ounahi wari wabanje hanze y’ikibuga kandi asanzwe afasha Morocco, yinjiye mu kibuga asimbuye El Khannouss. 

    Morocco yakomeje gukina ishaka igitego cya 2 ariko kirabura burundu ahubwo abakinnyi bayo bakomeza gusohoka mu kibuga kubera imvune. Ku munota wa 70 Croatia yashoboraga kubona igitego cya 3 ariko Vlasic atera ishoti riremereye riragenda rinyura hejuru y’izamu gato. 

    Morocco yananiwe kwishyura igitego cya 2 bituma Croatia yegukana umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kiri kubera muri Qatar itsinze ibitego 2-1.

    Croatia yabaye iya gatatu mu gikombe cy’Isi nyuma yo gutsind Morocco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123953/igikombe-cyisi-croatia-yabujije-morocco-gukomeza-gukora-amateka-yegukana-umwanya-wa-3-123953.html

  • Morocco yari yimanye Africa ishoje urugendo rw’igikombe cy’isi ikubitwa na Croatia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Croatia itsinze Morocco ibitego 2 kuri kimwe mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy'isi.

    Morocco itashhe buriwese ayikurira ingofero

    Croatia yari yatsinzwe na Argentina muri 1/2 ibitego bitatu ku busa biyibuza amahirwe yo guhatanira igikombe cy'isi.
    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Croatia
    Croatia XI: Livakovic, Stanisic, Sutalo, Gvardiol, Perisic, Modric, Kovacic, Majer, Kramaric, Orsic, Livaja.
    Morocco yo yari yatsinzwe n'Ubufaransa ibitego 2 ku busa mu mukino wa 1/2.
    Uyu mukino wahuzaga Croatia na Morocco bahatanira umwanya wa gatatu wari wabereye kuri Khalifa International Stadium utangira saa kumi n'imwe z'umugoroba.
    Umukino watangiye Croatia ariyo yataka cyane bidatinze ku munota wa gatandatu yabonye kufura bayiteye Perisic ahindura umupira akoresheje umutwe usanga aho Gvardiol ahagaze atsinda igitego n'umutwe kiba kibaye icya mbere cya Croatia.

    Umutoza wa Morocco yari yahisemo kubanza mu kibuga nka bakinnyi Bono, Hakimi, Dari, El Yamiq, Attiat-Allah, Amrabat, El Khannouss, Ziyech, Sabiri, Boufal na En-Nesyri.
    Morocco n'ayo yahise ikanguka kuko bidatinze Achilaf Dari yatsinze igitego cya Morocco ku munota wa 9.
    Croatia yahise ibona ko ibintu bihinduye isura itangira kwataka ishaka uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri , ku munota wa 17 Ivan Perisic warumeze nabi mu mukino yahinduye umupira mwiza ashaka uwakozaho umutwe maze Karamaric awuteye ugwa mu biganza by'umuzamu Bono.
    Ubwugarizi bwa Morocco butari bwiza mu mukino bwakoze ibara ku munota wa 22 ubwo biheraga umupira Modric wa Croatia maze yatera ishoti umuzamu wa Morocco akawukuramo.

    Morocco itashhe buriwese ayikurira ingif

    Morocco n'ayo yashakishaga igitego cya kabiri n'imbaraga zose ku munota wa 30 Achilaf Hakim yahinduye umupira, En-Nesyri agerageje gushyira ku mutwe umupira uba muremure. En-Neysri yongeye Kandi guhusha igitego ubwo Ziyech yateraga koroneri ariki Neysri agashyira ku mutwe umupira ukarenga.
    Croatia yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 43 gitsinzwe na Orsic wateye umupira mwiza ugakubita igiti cy'izamu ugahita ujya mu izamu, Croatia iba itsinze ibitego 2 kuri kimwe cya Morocco.
    Igice cya mbere cyarangiye Croatia ifite ibitego bibiri kuri kimwe cya Morocco.

    Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi Crotia ariyo irihejuru kuko yabonye koroneri ku munota wa 47 w'umukino.
    Imutoza wa Morocco wabonaga ko mu kibuga hagati byapfuye yaje gukuramo El Khannouss azana Ounahi ngo yongere akagufu mu kibuga hagati.
    Croatia yahigaga igitego cya Gatatu hasi kubura hejuru yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 71 ubwo Vlasic yihamburaga ishoti ariko umupira akawutera hejuru y'izamu.

    Morocco yagerageza gushaka igitego cya kabiri ariko bikagorana yabonye kufura ku munota wa 88 Ziyech ayiteye habura uwakozaho umutwe.
    Iminota 90 yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 6 y'inyongera ariko igitego gikomeza kubura umukino urangira Ari Ibitego 2 bya Croatia kuri kimwe cya Morocco.

    Source : https://yegob.rw/morocco-yari-yimanye-africa-ishoje-urugendo-rwigikombe-cyisi-ikubitwa-na-croatia/