Blog

  • Amayobera ku Mirambo y’abana yasanzwe muri Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Iyi mirambo 2 y’abana bato yatoraguwe muri Nyabarongo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022 hagana saa tatu z’igitondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Mukayibanda Prisca yavuze ko umwe muri abo bana afite imyaka 2 y’amavuko, mugenzi we akaba afite imyaka 5 gusa avuga ko ari ukugereranya kubera ko nta mwirondoro wabo bafite.

    Mukayibanda akavuga ko bagerageje gushakisha aho bakomokaga baraheba, kubera ko batanze amatangazo hirya no hino mu Midugudu ntihaboneka ababyeyi babo.

    Yagize ati 'Iyo mirambo y’abana 2 twayisanze mu mazi ya Nyabarongo tuyikuramo turacyashakisha aho baje baturuka.'

    Gusa yavuze ko ikigaragara ari uko aba bana batari abo muri uyu Murenge wa Mushishiro ahubwo ko Nyabarongo yabakuye kure bugacya bageze mu Kagari ka Rwasare.

    Gitifu Mukayibanda avuga ko basanze iyo mirambo yatangiye kwangirika bagakeka ko imaze iminsi mu mazi.

    Yavuze ko bayijyanye mu Bitaro iKabgayi kugira ngo isuzumwe nk’uko bitangazwa na Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Amayobera-ku-Mirambo-y-abana-yasanzwe-muri-Nyabarongo

  • Rwanda:Umuganga ari mu mazi abira azira gukorakora igitsina cy’umugore ari kumusuzuma #rwanda #RwOT

    Uyu muganga yatawe muri yombi tariki ya 01 Ukuboza 2022 nyuma yuko umukobwa akekwaho gukorakora ku gitsinda arekaramye.

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda, Dr Nkurunziza Jean Pierre yagize ati 'Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije.'

    Itabwa muri yombi rw’uyu muganga kandi ryanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry.

    Yagize ati 'Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho akekwa kuba yaragikoreye umuntu w’igitsina gore ufite imyaka 20 ubwo yari agiye kwivuriza ku bitaro bya Murunda. Ibi bikaba byarabereye mu bitaro biherereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Murunda, akagari ka Mburamazi, umudugudu wa Kamuhoza, tariki ya 1/12 uyu mwaka.'

    Dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu muganga, yanamaze gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ndetse yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 06 Ukuboza, nabwo bumuregera urukiko rubifitiye ububasha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwanda-Umuganga-ari-mu-mazi-abira-azira-gukorakora-igitsina-cy-umugore-ari-kumusuzuma

  • Ishuri n’ibyo banyuzemo! Vestine na Dorcas ba… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu gitegura iki gitaramo.

    Murindahabi Irénée [M. Irénée] washinze sosiyete y'umuziki ya MI Empire, yavuze ko iyi album iriho indirimbo icyenda (9), ariko hamaze gusohora indirimbo umunani (8).

    Indirimbo itarasohoka yitwa 'Isaha'. Hari gahunda y'uko ishobora gusohoka mbere y'umunsi w'igitaramo. Murindahabi Irénée yavuze ko abazi neza amateka ya Yesu 'babasha kumva neza icyo isaha ya munani ivuze'.

    Uyu munyamakuru yavuze ko iki gitaramo bakitiriye indirimbo 'Nahawe Ijambo' 'kubera ko ivuze ikintu kinini kuri bo ndetse no ku muryango mugari'.

    Yavuze ko aba bakobwa bamaze gukura ku buryo umuryango ubakunda wagutse. Anashingira ku mubare w'abamaze kugura amatike muri iki gihe. Ati 'Rero niba umuntu yemeye kumva indirimbo ni ngombwa ko tumuha ijambo mu gitaramo.'

    Iyi album aba bakobwa bagiye gusohora iriho indirimbo nka 'Si Bayali', 'Ibuye', 'Arakize', 'Simpagarara', 'Adonai', 'Papa', 'Nzakomora' n'izindi.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Kamikazi Dorcas yavuze ko mu buryo bwumvikana neza album yabo ari 'amateka kuri twebwe.'

    Uyu mukobwa yasobanuye ko ari album bakoze mu gihe 'twari (turi ku ntebe y'ishuri)' ariko bakomeje gukotana kugeza ubwo album irangiye. Avuga ko Imana yababaye hafi mu kuyitegura. Ariko Imana iradukunda cyane.'

    Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye; harimo gukora indirimbo banitegura gusubira ku ishuri.

    Murindahabi yasobanuye ko buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite inkuru yayo yihariye kugeza ku isaha ya cyenda itarasohoka.

    Ati 'Buri ndirimbo ifite ubuhamya bwayo… Baravuze bati umunsi twagize amahirwe yo kuririmbira abantu tuzavuga ibyo twacagamo mu muziki.'

    Murindahabi avuga ko batumiye Prosper Nkomezi ahanini biturutse ku kuba yarababaye hafi cyane aba bakobwa 'ndetse afata umwanya wo gusengera iki gitaramo'.

    Prosper Nkomezi uzaririmba muri iki gitaramo, yashishikarije abantu kuzitabira iki gitaramo, avuga ko ari ikintu cyiza gukora indirimbo abantu bakazumva.

    Ariko biba akarusho 'iyo umuntu akoze igitaramo cya mbere abantu bakitabira'. Uyu muramyi yavuze ko yakoze imyiteguro ihagije ku buryo yiteguye kunyura abantu muri iki gitaramo.

    Nkomezi avuga ko gutumirwa muri iki gitaramo, yavuze ko asanzwe ari umufana wa Vestine na Dorcas. Ati 'Icya kabiri ni uko numva impamvu y'igitaramo cya mbere ku muhanzi ndetse n'uko twaganiraga.'

    Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yashimye Imana ku bwo guhagurutsa aba bakobwa, avuga ko bishimiye gutera ingabo mu bitugu Vestine na Dorcas mu gitaramo cyabo cya mbere.

    Kamikazi Dorcas avuga ko mu rwego rwo kwita kuri bagenzi babo b'abanyeshuri, bahisemo ko buri munyeshuri azishyura 5000 Frw muri iki gitaramo, kandi hari impano zateguwe bazagenera abazasha kuzinduka ku munsi w'iki gitaramo.

    Yavuze ko abanyeshuri bazatagura amatike nk'uko bisanzwe yifashishije ikoranabuhanga, ahubwo bazagurira amatike aho iki gitaramo kizabera. Umunyeshuri asabwa kuba afite ikarita igaragaza ko ari umunyeshuri koko!

    Iki gitaramo kizayoborwa n'umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire. Ni mu gihe Umuyobozi wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apôtre Alice Mignonne Kabera ariwe uzavuga ijambo ry'Imana.

    Kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 guhera saa kumi z'umugoroba (4 PM) muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

    'Nahawe Ijambo Album Lunch' yatewe inkunga Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory).

    RFL itanga serivisi zirimo Gupima ADN; Gusuzuma uburozi n’ingano ya arukoro mu mubiri, gusuzuma imibiri y’abapfuye hagamijwe gusuzuma icyateye urupfu, gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha.

    N'icyo gitaramo cya mbere iri tsinda ry'aba bakobwa bagiye gukora kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana.

    Iyi ndirimbo bitiriye igitaramo cyabo bayishyize hanze ku wa 7 Ukwakira 2020, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 5. Yanditswe na Niyo Bosco uherutse gutandukana na MI Empire ya Murindahabi Irénée [M. Irénée].

    Producer Joaquim wo mu itsinda rya Symphony Band ni we wacuranzemo gitari 'acoustic', ni mu gihe Frank wo muri Symphony Band ari we wacuranze gitari Base.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe n'umuhanzi Chriss Eazy binyuze muri sosiyete y'umuziki yashinze yise Eazy Films. Uyu musore amaze igihe kinini ari we ubafatira amashusho y'indirimbo zabo kuva bakwinjira mu muziki.

    Iki gitaramo kizaririmba itsinda rya Gisubizo Ministries baherutse gukora igitaramo cyo kuramya Imana bise 'Worship Legacy Concert Season 3' bamurikiwemo album yabo ya gatatu.

    Iri tsinda rizwi mu ndirimbo zirimo nka 'Humura' baherutse gusohora, n'izindi zirimo 'Abagufite ntibazakena', 'Ku musaraba', 'None ubwo bimeze bityo', 'Ntayindi Mana twabona' na 'Ebenezer'.

    Kizaririmbamo kandi umuramyi Prosper Nkomezi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Wanyujuje indirimbo’, ‘Warakoze’, ‘Urarinzwe’ n’izindi.

    Uyu muhanzi yatangiye umuziki we mu mwaka 2014 ariko indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu 2017. Ni umucuranzi akaba n'umuhimbyi w'indirimbo. Asanzwe ari Umukristu w'Itorero Zion Temple.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 15,000 Frw muri VIP, 25,000 Frw muri VVIP na 150,000 Frw ku meza y'abantu batandatu (6) harimo icyo kunywa kidasembuye (A Bottle of Non Alcoholic Champagne).    

    Ishimwe Vestine yiga mu mwaka wa gatanu ku kigo cy'amashuri International Technical School of Kigali (I.T.S Kigali) giherereye i Gasogi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera- Yiga ibijyanye n'imicungire y'amahoteli (Hotel Management) 

    Kamikazi Dorcas yiga mu mwaka wa Kane ku kigo cy'amashuri International Technical School of Kigali (I.T.S Kigali)- Nawe yiga ibijyanye n'imicungire y'amahoteli (Hotel Management) 

    Prosper Nkomezi yatangaje ko asanzwe ari umufana wa Vestine na Dorcas ari nayo mpamvu byamworoheye kwisanga muri iki gitaramo 

    Murindahabi Irénée yatangaje ko nta ngaruka umuziki wagize ku rugendo rw'amasomo ya Vestine na Dorcas-Avuga ko ibi binashimangirwa n'indirimbo zigize album yabo 


    Kamikazi Dorcas [Uri iburyo] yavuze ko abanyeshuri bagenzi be bahawe umwihariko muri iki gitaramo, aho abazitabira bazishyura 5000 Frw kandi hari impano zabateguriwe 

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi usanzwe ari Ambasaderi wa Hi Coffee yateye inkunga iki gitaramo-Yavuze ko bishimiye gushyigikira intambwe yatewe n’aba bakobwa 

    Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yashyimye Imana ku bw’iki gitaramo, avuga ko biteguye kuzasusurutsa abakunzi babo muri iki gitaramo 


    Ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn Hotel kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022


    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye iki kiganiro na Vestine na Dorcas 



    Iki gitaramo cyatewe inkunga na Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory)

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAHAWE IJAMBO' YITIRIWE ALBUM YA VESTINE NA DORCAS

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124062/ishuri-nibyo-banyuzemo-vestine-na-dorcas-bakomoje-kuri-album-bitiriye-igitaramo-cyahaye-um-124062.html

  • Myugariro mpuzamahanga w’Amavubi ashobora gutandukana n’ikipe ye akerekeza muri Lativia #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Alki Larnaca FC yo muri Cyprus, Dylan Georges Francis Maes, ashobora kwerekeza muri FK Liepāja yo mu cyiciro cya mbere muri Lativia.

    Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi aheruka mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika ikaba yaraje gusezererwa na Mali.

    Uyu mukinnyi akaba yari yatumiwe na FK Liepāja yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia mu mwiherero wabereye muri Turikiya guhera tariki ya 1 kugeza 14 Ukuboza, ubundi impande zombi zakumvikana akaba yayisinyira cyane ko bamushimye.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Maes utifuza kubivugaho byinshi yavuze ko atakwemeza ko azerekeza muri iyi kipe yasoje ku mwanya wa 4 muri shampiyona ishize ariko na none yemeza ko bamwifuza.

    Ati “kuyerekezamo ntabwo nabihamya. Igihari ikipe yanyeretse ko inyifuza. “

    Dylan Francis Georges Maes w’imyaka 21 yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2018 hari mu batarengeje imyaka 20 yakuwemo na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Dylan Maes ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Latvia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-mpuzamahanga-w-amavubi-ashobora-gutandukana-n-ikipe-ye-akerekeza-muri-lativia

  • Reba impamvu itangaje ituma bamwe bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bivura ibishishi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iby'uko ibishishi bishobora gukizwa no gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu abantu bose bajyaho impaka.

    Ni nka rwa rwenya ruti 'Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana'.

    Rero muri iyi nkuru turibuze kurebera hamwe niba koko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y'ibishishi.

    Isano hagati y'indwara y'ibishishi n'ubuzima bw'imyororokere.

    Bimwe mu bitera indwara y'ibishishi ni ukwiyongera kw'imisemburo y'imyororokere (Estrogen na Testosterone). Iyi misemburo itangira gukorwa ku bwinshi mu gihe cy'ubugimbi n'ubwangavu. Iyi ni nayo mpamvu iyi ndwara ikunze kwibasira cyane ingimbi n'abangavu.

    Abavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi babihera he?

    Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina myiza (Ni ukuvuga ubyemerewe kandi nta ngaruka bizakugiraho) bigira ingaruka nziza ku buzima bw'umuntu. Muri zo harimo no kugabanya stress. Nkuko kandi twabibonye mu nkuru yacu ku ndwara y'ibishishi, stress zongera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara.

    Rero hari abitwaza iyi ngingo maze bakemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y'ibishishi. Nibyo imibonano mpuzabitsina ishobora kugabanya stress ariko iyo abayikora batashakanye akenshi niyo iba imbarutso y'ukwiyongera kwa stress ahubwo naya ndwara washakaga kuvura ikiyongera.

    Hari abantu kandi batekerezako gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya imisemburo mu mubiri w'umuntu maze icyateraga ibishishi kikavaho. Niba nawe utekereza muri ubwo buryo reka ngukurire inzira ku murima. Imisemburo tuvuga ntabwo ari amasohoro ngo ibe yasohoka mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina. Ubundi abantu bose baba abakora imibonano mpuzabitsina cyane cyangwa se abatayikora namba, bagira urugero rw'imisemburo bagira kandi akenshi ijya kungana. Rero ubwinshi by'imisemburo ntibwiyongera kubera imibonano mpuzabitsina.

    Bene iyi myumvire itariyo ku misemburo iriganje ahantu henshi kandi igisekeje ni uko iba ivuguruzanya. Ni nka kwa kundi abantu bajya babona umukobwa ufite amabere manini bagahita bafata umwanzuro ko afite imisemburo myinshi ngo yatewe nuko akora imibonano mpuzabitsina cyane! Nonese iyo bigeze ku mabere imibonano mpuzabitsina yongera imisemburo naho ku bishishi ikayigabanya? Ni ibinyoma.

    Ukuri ni ukuhe?

    Ese kuki hari abagore bafite abagabo bafite ibishishi? Iki kibazo nawe wakibaza maze ukumva ku buryo bworoshye niba gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi.

    Ukuri ni uko imibonano mpuzabitsina idakiza ibishishi.

    Source : https://yegob.rw/reba-impamvu-itangaje-ituma-bamwe-bemeza-ko-gukora-imibonano-mpuzabitsina-bivura-ibishishi/

  • Perezida wa Gasogi United yongeye kuvuga amagambo asesereza Rayon Sports bagiye guhura #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Rayon Sports bazayitsinda ku nabi cyangwa ku neza mu mukino w'Umunsi wa 15 wa Shampiyona,bafitanye ku wa 23 Ukuboza.

    Mu kiganiro yagiranye Fine FM mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC),yavuze ko gahunda yabo ari ukwivuna Rayon Sports bataratsinda.

    Ati 'Ikipe tugiye gukina ndayizi kandi ibyo kuba tutarayitsinda ntabwo ari byo twimirije imbere. Ikindi kandi kuri iyi nshuro tuzayitsinda ku nabi cyangwa ku neza.'

    Yongeyeho ko kuva Gasogi United imaze imikino ibiri ibona amanota atatu, Rayon Sports itabona na rimwe na yo ari impamvu ituma itazamuhagarara imbere.

    Ati 'Tumaze imikino itanu tudatsindwa, none se ni gute iyo kipe idaheruka gutsinda yaduhagarara imbere? Hari ibintu mujya mukinisha, Gasogi United ntabwo ikiri ya kipe ya kera.

    Mwafashe Rayon Sports murayibeshyera, murayisigiriza, murayitaka, mukanayishuka. Ibyo byose ugiye mu mibare usanga nta mukinnyi wa Rayon Sports uhagarara imbere y'uwa Gasogi United.'

    Yisekera cyane, Kakoza Nkuriza Charles yongeye kuvuga ko gutsindwa na Rayon Sports kuri iyi nshuro, Gasogi United FC yaba ari ikipe 'isekeje'.

    Gasogi United yahagamye amwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na Police FC yakuyeho amanota atatu ndetse na APR FC yakuyeho inota rimwe.

    Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 28, irarusha Gasogi United amanota atatu, iri ku mwanya wa gatanu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-gasogi-united-yongeye-kuvuga-amagambo-asesereza-rayon-sports-bagiye

  • Umugabo w’i Kigali azengerejwe n’umugore we ushaka kumuca ku nshuti ze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu mujyi wa Kigali yanditse agisha inama nyuma y'aho umugore we amubujije kugira umuntu ubasura mu rugo rwabo.

    Uyu mugabo asobanura ko uyu mugore amuzengereje kuko yakundaga gusurwa none abantu b'inshuti ze bakaba baramushizeho.

    Yagize ati:'Muraho?Njyewe madam arandembeje kabisa! Nyewe ndi umuntu ukunda abantu, kuva nkiri n'umusore iwanjye hahoraga abantu. Ariko aho nshakiye umugore abajama banjye bagiye kunshiraho kubera amategeko ye. Ngaho ngo ntawinjiza inkweto, ngaho ngo hari uburyo bwo kwicara mu ntebe, ngo ntawuvugira hejuru, ngo nta muntu uhanywera byeri ebyiri ngo bizana ubusinzi. Abantu ntibagishaka kunsura kandi iyo nagiye gusangira n'abajama nabyo biba ikibazo, ubu uru ni urugo rugiye kunca ku nshuti burundu?'

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wi-kigali-azengerejwe-numugore-we-ushaka-kumuca-ku-nshuti-ze/

  • Mwafashe Rayon Sports murayibeshyera, murayisigiriza, murayitaka, mukanayishuka – KNC #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhura na Rayon Sports, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko kuri iyi nshuro bagomba gutsinda iyi kipe kuko Gasogi atari ya yandi bazi.

    Ku wa Gatanu Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 15 ari na wo usoza igice kibanza cya shampiyona ya 2022-23.

    Ni umukino umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis agiye gukina ari ku gitutu nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino uheruka, awutsinzwe bishobora kumukoraho.

    KNC akaba yabwiye Fine FM ko Rayon Sports idaheruka amanota itaza kuyabona kiri Gasogi United imaze imikino 5 idatsindwa.

    Ati “Tumaze imikino itanu tudatsindwa, none se ni gute iyo kipe idaheruka gutsinda yaduhagarara imbere? Hari ibintu mujya mukinisha, Gasogi United ntabwo ikiri ya kipe ya kera.'

    Yakomeje avuga ko abantu bafashe Rayon Sports bakayikabiriza kandi nyamara nta kintu ifite ku buryo yahagarara imbere ya Gasogi United.

    Ati “Mwafashe Rayon Sports murayibeshyera, murayisigiriza, murayitaka, mukanayishuka. Ibyo byose ugiye mu mibare usanga nta mukinnyi wa Rayon Sports uhagarara imbere y’uwa Gasogi United.'

    Kuba Gasogi United itarabasha gutsinda na rimwe Rayon Sports atari byo bareba kuko kuri iyi nshuro bagomba kuyitsinda ku kabi n’akeza.

    Gasogi United iri ku mwanya wa 5 n’amanota 25, Kiyovu Sports na APR FC zifite 27, Rayon Sports ni iya 2 n’amanota 28 mu gihe AS Kigali ya mbere ifite 30.

    KNC yavuze ko azatsinda Rayon uko byagenda kose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mwafashe-rayon-sports-murayibeshyera-murayisigiriza-murayitaka-mukanayishuka-knc

  • Sena igiye guhata ibibazo Minisitiri w'Intebe ku mpanuka zikabije mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inteko Rusange ya Sena, kuri uyu wa Mbere yemeje gutumiza uhagarariye Guverinoma, ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Zimwe mu mpamvu zitera impanuka zagaragajwe na Komisiyo zirimo imiterere y'imihanda, harimo imihanda yubatswe kera iteye nabi; imikoreshereze y'ibinyabiziga, ahanini ibitarakorewe ubugenzuzi; n'imikorere y'amagaraje akenshi usanga adakorerwa ubugenzuzi.

    Komisiyo yavuze ko hari byinshi byakozwe birimo kuba harashyizweho Politiki yo gutwara abantu n'ibintu na Politiki y'igihugu y'umutekano, n'ingamba zo gushyiraho ibigo bisuzuma ibinyabiziga, gupima abatwara banyoye ibisindisha na kamera (camera) zo ku muhanda, mu gukumira no kurwanya impanuka.

    Nyamara ngo impanuka zakomeje kwiyogera, ku buryo zavuye ku 4160 mu 2020 zigera ku 8639 mu 2021, ndetse muri uyu mwaka wa 2022 nubwo utararangira, hamaze kuba impanuka 8,660.

    Izo mpanuka zahitanye abantu benshi, barimo 629 mu 2020, 655 mu 2021 na 687 bamaze gupfa muri uyu mwaka wa 2022.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano Hadija Ndangiza Murangwa, yavuze ko abo bantu bapfuye ari benshi, kuko ari impuzandengo y'abantu babiri bicwa n'impanuka ku munsi.

    Ati “Iki ni ikibazo dukwiye guhagurukira kugira ngo tumenye impamvu zigitera n'uburyo bwo gukumira izi mpanuka.”

    Senateri Emmanuel Havugimana yavuze ko iyi mibare ishyira u Rwanda ku mwanya wa 15 ku isi mu bihugu 153, mu kugira impanuka zihitana abantu benshi, ashingiye kuri raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko mu bantu 100,000, abantu 44 bicwa n'impanuka buri mwaka.

    Ni ibintu yagaragaje ko bikwiye gufatirwa ibyemezo, kuko nko mu Busuwisi, ho bageze ku muntu umwe wicwa n'impanuka mu bantu 100,000.

    Senateri Ndangiza yavuze ko muri iyo gahunda, Minisitiri w'Intebe ubwe akwiye kwitaba Sena cyangwa akohereza minisitiri ubifite mu nshingano, agasubiza ibibazo by'abasenateri.

    Muri iyi minsi impanuka zimaze kuba nyinshi, aho mu bihe bitandukanye zakunze gukorwa n'amakamyo manini atwara ibyifashishwa mu bwubatsi azwi nka HOWO, bamwe bagakeka ko yaba afite ikibazo cyihariye, nubwo nta cyemezo cy'abahanga kirabyemeza.

    Uretse izo modoka ariko, n'ubundi bwoko bw'imodoka bukomeje gukora impanuka, aho nko mu mujyi wa Kigali, mu cyumweru kimwe gusa hamenyekanye impanuka eshatu zikomeye kandi zishe abantu.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu Izindiro, habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.

    Ku wa Gatanu nabwo abanyonzi babiri bagonzwe n'imodoka bahita bitaba Imana, abanyamaguru batatu bakomereka bikabije, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yataga umuhanda mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo.

    Ni mu gihe ku wa 13 Ukuboza 2022, impanuka y'imodoka nini itwara abagenzi mu buryo rusange yabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ihitana abantu babiri barimo umumotari n'umugenzi yari ahetse, nyuma yo gucika feri.

    Ibigo by'ubwishingizi nabyo byakomeje kugaragaza ko impanuka zazamutse cyane, ku buryo biri mu bituma bigira ibihombo.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/sena-igiye-guhata-ibibazo-minisitiri-w-intebe-ku-kibazo-cy-impanuka-zikabije-mu

  • Abakozi ba Minubumwe bahuguwe ku bijyanye no kubungabunga amateka ya jenoside ku buryo burambye -Video #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by'amateka bo mu Bufaransa bari mu Rwanda, aho baje guhugura abakozi ba Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe ) ndetse n'abafatanyabikorwa bayo ku bijyanye no kubungabunga inzibutso n'ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Muri aya mahugurwa y'iminsi ibiri yatangiye tariki 20 Ukuboza 2022, Abakozi ba Minubumwe ndetse n'abafatanyabikorwa bayo bazahugurwa no ku ikoranabuhanga ryo kubika  impapuro za gacaca ndetse n'izindi zizingatiye amateka ya jenoside, ku buryo zimara igihe kirekire zitangiritse.

    Minisitiri  wa Minubumwe, Dr. Jean Damascène BIZIMANA, yavuzeko bafitanye amasezerano y'imyaka itatu n'aba bahanga mu  by'amateka, akaba yizeye ko iyi mikoranire izarushaho kongera ubumenyi bw'abakozi ba Minisiteri ayoboye.

    Yagize ati 'Kwiga ni ikintu kidahagarara, abakozi ba Minubumwe benshi ni bashya ku buryo bakeneye ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga amateka bakeneye ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga inzibutso […] aba bashakashatsi rero b'abanyamahanga b'inzobere nicyo kinini baduha.'

    Umunyamateka w'Umufaransa, Stéphane Audoin-Rouzeau, yacyeje intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka abo yahitanye no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.

    Yakomeje avuga ko mu myaka ishize, u Rwanda rwakoze byinshi mu kubika no kubungabunga ibimenyetso by'amateka ya jenoside.

    Aba banyamateka bo mu Bufaransa barimo n'abakora ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruri i Paris ruzwi nka 'Le Mémorial de la Shoah' bafitanye amasezerano y'imikoranire na Minubumwe y'imyaka itatu, bikaba byitezwe ko azarangira yongereye ubumenyi abakozi b'iyi Minisiteri mu bijyanye no kubungabunga ku buryo burambye kandi bugezweho, ibimenyetso n'amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi.

    [email protected]

     

    The post Abakozi ba Minubumwe bahuguwe ku bijyanye no kubungabunga amateka ya jenoside ku buryo burambye -Video appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/12/20/abakozi-ba-minubumwe-bahuguwe-ku-bijyanye-no-kubungabunga-amateka-ya-jenoside-ku-buryo-burambye-video/