Blog

  • Aka kanya, Kigali habaye impanuka ishobora kuba ariyo mbi muri uyu mwaka wose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kanya gashize, impanuka ikomeye imaze kubera ahazwi nka Zindiro mu Murenge wa Bumbogo mu Mujyi wa Kigali, aho ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yacitse feri igonga abantu n'inzu z'ubucuruzi.

    Ntiharamenyekana umubare w'abitabye Imana n'abakomeretse gusa ni impanuka ibaye Kandi ikomeye cyane ku buryo n'ubwo imibare itari yamenyekana ariko abantu baba bahakomerekeye ari benshi cyane.

    Source : https://yegob.rw/aka-kanya-kigali-habaye-impamnuka-ishobora-kuba-ariyo-mbi-muri-uyu-mwaka-wose/

  • U Rwanda rwishimiye icyemezo cy'urukiko rukuru rw'Ubwongereza kirwemerera kwakira abimukira #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yishimiye icyemezo cyafashwe n'Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza rwemeye gahunda yo kohereza abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe mu Rwanda.

    Muri Mata, u Rwanda n'Ubwongereza bashyize umukono ku masezerano yubufatanye azatuma abimukira n'abasaba ubuhungiro bitemewe n'amategeko mu Bwongereza bimurirwa mu Rwanda.

    Iyimurwa ry'itsinda rya mbere ryabo ryari riteganijwe muri Kamena, ariko ryahagaritswe n'icyemezo cy'urukiko ku munota wa nyuma, nyuma yuko bamwe mu bimukira baregeye inkiko bavuga ko byanyuze mu nzira itemewe.

    Inzitizi z'amategeko ariko zahagaze kuri uyu wa mbere n'urukiko rukuru rw'igihugu, rwavuze ko gahunda yo kwimurira abimukira mu Rwanda yemewe kandi ko ihuye n'amasezerano arengera impunzi yo mu 1951.

    itangazo guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze rigira riti “Twishimiye iki cyemezo kandi twiteguye guha ubuhungiro n'umutekano ababishaka n'abimukira ndetse n'amahirwe yo kubaka ubuzima bushya mu Rwanda.

    Iyi ni intambwe nziza mu kwifuza kwacu kugira uruhare mu gutanga ibisubizo byiza kandi by'igihe kirekire ku kibazo cy'abimukira ku isi.”

    Amasezerano adasanzwe yiswe ubufatanye bw'abimukira n'iterambere ry'ubukungu bireba abimukira n'abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe kuva ku ya 1 Mutarama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwishimiye-icyemezo-cy-urukiko-rukuru-rw-ubwongereza-cyo-kurwoherereza

  • Umuhanda uhuza Kamonyi na Ruhango wongeye kuba Nyabagendwa nyuma y'imyaka isaga 3 #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri(9) kwa 2019 kugera kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022, ikiraro cy'umuhanda uhuza akarere ka Kamonyi n'aka Ruhango cyari cyarahejeje benshi mu bwigunge nyuma y'aho ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO( HOHO) ikinyuze hejuru yikoreye ibirenze ibyari bikwiye kukinyuraho ikagisenya. Iki kiraro kimaze iminsi gikorwa cyatumye imodoka zongera gucaho, umuhanda uba Nyabagendwa ku binyabiziga(imodoka).

    Iki kiraro, isenyuka ryacyo ntabwo ryahungabanije gusa imihahirane n'imigenderanire hagati y'abaturage ba Kamonyi na Ruhango n'abandi, ahubwo cyanakomye mu nkokora ibikorwa by'ubukungu mu buhinzi bw'umuceri mu kibaya cya Mukunguri kuko abahinga hakurya y'ikiraro ku ruhande rwa Ruhango byabaye imbogamizi mu kwambutsa umusaruro bejeje bawuzana ahakorera Koperative ndetse n'uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri, kimwe n'ibindi nkenerwa mu buhinzi byari ikibazo kubageraho.

    Kuva kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukuboza 2022, umuhanda wongeye kunyurwaho n'imodoka nyuma y'imyaka isaga 3.

    Kuba iki kiraro gikozwe, imodoka zikongera kukinyuraho, bigiye korohereza abaturage b'uturere twombi ndetse n'abaturuka ahandi bahanyura kuko aha ni imwe mu nzira ya bugufi, ihendutse kubatuye n'abagana muri ibi bice kuko mbere byabasabaga kujya kuzenguruka Muhanga mu gihe babaga batwawe n'imodoka zaba ntoya cyangwa nini.

    Igihe HOWO(HOHO) yagisenyaga.

    Soma hano inkuru ikubwira imihangayiko byateye abaturage; Kamonyi/Ruhango: Abakoresha ikiraro cya Mukunguri barahangayitse bikomeye

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/19/umuhanda-uhuza-kamonyi-na-ruhango-wongeye-kuba-nyabagendwa-nyuma-yimyaka-isaga-3/

  • Nyaruguru: Ubuso buto buhingwaho icyayi, butuma uruganda rudakora ku kigero gikwiye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rw'Icyayi rwa Nshili-Kivu ruherereye mu karere ka Nyaruguru, Hakizayezu Marc avuga ko kutagira ubuso buhagije bwo guhingaho bituma batunganya 40% bya Toni 58 bakabaye batunganya ku munsi. Asaba ubuyobozi bw'Akarere kubaha ubutaka bugari kugirango uruganda rubashe gutunganya umusaruro ukwiye.

    Uyu muyobozi w'uruganda, ibi yabisabye ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wahariwe umuhinzi w'icyayi. Ni umunsi wizihijwe ku nshuro ya mbere mu ruganda rwa Nshili-Kivu Tea Factory ruherereye mu murenge wa Nyabimata na Ruheru.

    Icyayi cyamaze gutunganywa mu ruganda.

    Yagize ati' Uruganda rwubakwa, rwubatswe rugomba gutunganya umusaruro ungana na Toni 58 ku munsi, ariko ntabwo ubu turabasha kuwugeraho kuko dukora ku kigero cya 40%. Umusaruro wacu nturazamuka cyane kuko ubuso dufite ntabwo bwakweraho uyu kusaruro watuma dutunyanya ibingana n'ubushobozi rwahawe rwubakwa'.

    Akomeza avuga ko bakeneye ubutaka bwo guhingaho icyayi cyatuma uruganda rukora ku kigero rwubatswe rugomba gukoreraho. Ashimangira ko kugeza ubu umusaruro mucye babona, uboneka ku buso bwa Hegitari 1473 buhingwa n'uru ruganda hamwe na Koperative y'abahinzi b'icyayi ya COTHENK.

    Yagize ati' Dufite ubuso bukiri buto kuko ubw' uruganda bungana na Hegitari 738  ndetse n'ubuso 735 buhingwa na Koperative ihuza abahinzi b'icyayi ya Cothenk igizwe n'abanyamuryango 2560. Dukeneye ubundi buso bwo kwaguriraho kuko haracyaboneka umusaruro mucye cyane. Akarere kadufashe tubone aho kwagurira kuko imbuto yo turayikora kandi igahabwa abayikeneye bagahinga'.

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier yashimiye Perezida wa Repuburika Paul Kagame wabarinze inzara n'ubukene yari yarabaye ikibazo gikomeye ku baturage bari batuye mu cyahoze ari Komini Nshili mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Yibukije uruganda ko rukwiye gukomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry'umuhinzi n'umuturage uturiye uruganda, abizeza ubufatanye bwo kuzakorana n'abaturage mu kwagura ubuso buhingwaho icyayi ariko bigizwemo uruhare n'abaturage bakagihinga mu butaka bwabo, bityo bikazarinda ko hagira abazaka ingurane z'ikirenga kubera kwimurwa. Yabijeje kandi ko n'ibindi bibazo bazajya bahura nabyo ubuyobozi buhari ngo bafatanye kubibonera ibisubizo.

    Kugeza ubu, igiciro cy'icyayi kigurwa n'uru ruganda cyamaze kuzamuka kuko muri 2008, uruganda rutangira cyaguraga amafaranga 86 ku kilo, muri uyu mwaka umuhinzi ukizanye ahabwa amafaranga 321 ku kilo kimwe.

    Imirima y'icyayi.

    Ubuyobozi bw'uruganda, buvuga ko hari igihe icyayi kibura ku isoko kubera ingano y'icyo bakora kidahagije. Buvuga kandi ko umusaruro ugenda uzamuka, kuko mu mwaka wa 2021 basaruye amababi mabisi toni 6,657,589, aho atunganijwe babonyemo Toni 1,750,434 ari nazo zapakiwe neza zikagurishwa ku isoko mpuzamahanga. Mu mwaka wa 2022 bavuga ko bazabona nibura umusaruro w'icyayi kijyanwa ku isoko ungana Toni Miliyoni 2. Kuri Hegitari bezaho Toni 5, ariko bafite intego yo kuzamura bakagera kuri Toni 7 kuri Hegitari imwe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/19/nyaruguru-ubuso-buto-buhingwaho-icyayi-butuma-uruganda-rudakora-ku-kigero-gikwiye/

  • Espoir FC ifite umwuma w’ibitego yahagaritse… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe y’ I Rusizi ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda imerewe nabi, kuko mu mikino 14 imaze gukinwa muri Shampiyona y’umwaka wa 2022-2023, yatsizemo Umwe gusa, ikanganya 4 igatsindwa 9 yose.

    Espoir FC ifite ba rutahizamu 10 barimo abo mu Rwanda no hanze y’igihugu, ariko imaze kubona ibitego 4 gusa, byose byatsinzwe na Ikechukwu Samson wo muri Nigeria. Ihagaze ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma, aho inganya amanota 7 na Marine FC.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bwa Espoir FC burangajwe imbere na Twizeyimana Vincent bwandikiye umutoza Bisengimana Justin, bumemenyesha ko ahagaritswe ku mirimo nk’umutoza mukuru wa Espoir FC.

    Nk’uko byanditswe mu ibaruwa, Bisengimana ashinjwa kugira Umusaruro mucye, Gusebya abayobozi mu itangazamakuru ndetse no Gusebya abakinnyi ko badashoboye, mu gihe bivugwa ko yagize uruhare runini mu kubagura.

    Handitswe ko Bisengimana Justin ahagaritswe kuva ku ya 20 Ukuboza 2022 kugeza ku ya 19 Mutarama 2023, aho abatoza bamwungirije ari bo bazasigara barwanirira ikipe. Ni mu gihe habura umukino umwe ngo imikino ibanza (Phase Aller) ya Shampiyona irangire.

    Ibaruwa yandikiwe Bisengimana Justin

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124006/espoir-fc-ifite-umwuma-wibitego-yahagaritse-umutoza-bisengimana-justin-uvugwaho-gusuzugura-124006.html

  • Umugore we ararembye, Bamporiki Edouard yatakambiye Urukiko #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard uheruka gukatirwa imyaka 4, yatakambiye Urukiko Rukuru ko rwamusubikira igihano agakokomeza gukorera igihugu ndetse akita no ku mugore we urembye.

    Tariki ya 30 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, ibyaha bibiri maze rumukatira imyaka 4 y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 60.

    Bamporiki yarezwe n’Ubushinjacyaha kwakira indonke (ruswa) no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

    Bamporiki Edouard yahise ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru ndetse uyu munsi akaba yaburanye mu bujurire.

    Bamporiki yatakambiye Urukiko asaba ko yagabanyirizwa ibihano ndetse kikaba cyasubikwa akaba yakomeza gukorera igihugu.

    Bamporiki yemera ko yahawe amafaranga yitwa Inzoga kugira ngo asabire imbabazi inshuti ye Norbert Gatera wari wubatse bitemewe n’amategeko mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati “Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira.”

    Me Kayitana wunganira Bamporiki yabwiye Urukiko ko uyu mugabo yagize uruhare mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda rero ko yasubikirwa igihano agakomeza gukorera igihugu.

    Bagaragarije kandi Urukiko ko umugore we arwaye arembye ndetse ko yenda gusubira kwivuza mu Bufaransa rero ko akwiye kumuba hafi.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwisumbuye rutigeze rusuzuma ibyo kuba Bamporiki yarakoze ibyaha ari umuyobozi kandi usobanukiwe, busaba ko ibihano by’igifungo cy’imyaka 4 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60FRW byahindurwa, agahanwa biruseho.

    Biteganijwe ko imyanzuro y’ubujurire bw’uru rubanza izasomerwa mu Rukiko Rukuru Saa 14h00′ ku wa16 Mutarama mu mwaka utaha wa 2023.

    Uko kuburana mu Rukiko Rwisumbuye byagenze

    Bamporiki yisanze imbere y’Ubutabera nyuma y’uko Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na n’uyu mugabo amutoteza amusaba ruswa cyangwa ngo afungishe ibikorwa bye birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.

    Yavuze ko kandi uruganda rwe rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera amakuru yatanzwe na Bamporiki ko rutujuje ibisabwa.

    Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

    Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.

    Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Norbert ari kumwe n’inshuti ye, bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru ariko bakaba bari babimenyesheje RIB.

    Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ya amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ‘Reception’.

    Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

    Icyo gihe ngo basohotse, kubera ko Gatera yari yatanze amakuru ku Bagenzacyaha, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe asangwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera, yamwatse indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

    Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru kwa Visi Meya Mpabwanamaguru, ahita ajya gufunga rwa ruganda.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko yitwaje ububasha afite, Gatera amaze kwemera kumuha amafaranga, Bamporiki yahamagaye Visi Meya Mpabwanamaguru ngo aze bahure na Gatera, amufungurire uruganda.

    Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ubwo Bamporiki yabazwaga mu Bushinjacyaha, yivugiye ko ari we watanze amakuru kuri urwo ruganda.

    Ikindi ngo yizezaga Gatera ko amuhaye ayo mafaranga, uruganda rwe rwafungurwa ubundi agakora akiteza imbere, na we akajya agira ikintu abonaho.

    Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo umugore wa Gatera yari yatawe muri yombi, Bamporiki yamusabye miliyoni 10Frw, kugira ngo amufunguze.

    Ni ibintu Ubushinjacyaha buvuga ko ba Bamporiki ubwe yabyiyemereye ubwo yabazwaga.

    Mu kwiregura, Bamporiki yatangiye asaba imbabazi Umuryango Nyarwanda wose, ko akimara kubona ko ibyo yakoze bishobora kuba bigize icyaha, yihutiye gusobanura uko byagenze ndetse asaba imbabazi.

    Yabwiye Urukiko ko aje imbere yarwo asaba imbabazi, ariko ko nk’uko ahawe umwanya, agomba kubanza gusobanura uko byagenze.

    Bamporiki yavuze ko Mpabwanamaguru yagiye kumureba amubwira ko hari amakuru Umujyi wa Kigali wamenye ko afite uruganda afatanyije na Gatera Norbert, rurimo guteza ikibazo abaturage.

    Icyo gihe ngo yamusubije ko urwo ruganda ari urwa Gatera. Ayo ngo niyo makuru yamuhaye, bitandukanye no kuba yarasabaga ko urwo ruganda rufungwa.

    Nyuma urwo ruganda rwaje gufungwa, Gatera ngo ajya kwa Bamporiki amubwira ko uruganda rwe rwafunzwe, kandi ko Mpabwanamaguru ashobora kumufasha rugafungurwa.

    Icyo gihe ngo Bamporiki yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko afite uruganda rw’inshuti ye rwafunzwe, undi amubwira ko atari we warufunze, ahubwo byakozwe n’Umuyobozi w’Umujyi.

    Ati “Ndi imbere y’urukiko ndababwiza ukuri kose gushoboka uko byagenze nta na kimwe nciye ku ruhande.”

    Bamporiki ngo yaje kugira inama Gatera ko yamuhuza na Mpabwanamaguru bakivuganira, ari nako byaje kugenda tariki 4 Gicurasi 2022.

    Bamporiki ngo yari yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko bashobora guhura bakarebana umupira, ari nabwo bajyaga kuri Grande Legacy Hotel.

    Ahageze ngo yamubwiye ko ari kumwe n’inshuti ye Gatera, ndetse ko ari we nyiri rwa ruganda rwafunzwe.Automatic word wrap
    Yavuze ko icyo yemera akagisabira imbabazi, ari uko bamubwiye ko bazanye amafaranga, akababwira ko bayashyira kuri Reception.

    Mpabwanamaguru ngo bamugejejeho icyifuzo cyo gufungura urwo ruganda arabatsembera, ababwira ko bidashoboka kuko aho rwakoreraga ku Gisozi hatagenewe inganda, abasaba kurujyana i Masoro mu cyanya zahariwe.

    Bamporiki avuga ko birangiye, uko ari bane bakomeje kureba umupira banasangira icyo kunywa, bagiye gutaha basanga Abagenzacyaha babategerereje hanze.

    Bamporiki yabwiye Urukiko ko amafaranga yazanywe na Gatera n’inshuti ye, atari ayo bari bamuzaniye, ahubwo bari bamubwiye ko hari inzoga bateguriye Mpabwanamaguru.

    Ya mafaranga ngo bayagabanyijwemo ibyiciro, miliyoni 2 Frw zijyanwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi ashyirwa kuri Reception kugira ngo aze gukoreshwa mu kwishyura ibyo banyoye, nk’uko Bamporii abivuga.

    Asoza, yavuze ko mu cyubahiro agomba Abacamanza, icyo agomba Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda, atigeze agambanira Gatera ngo uruganda rwe rufungwe.

    Yashimangiye ko nta bubasha afite bwo gufungisha cyangwa gufunguza urwo ruganda, cyane ko Umumyi wa Kigali ufite ubuyobozi, n’ikimenyimenyi umunsi yafatwaga, bwakeye uruganda rufungurwa.

    Icyo gufunguza umugore wa Gatera, Bamporiki yavuze ko icyo yakoze ari ubuvugizi, atari ubutegetsi cyangwa kubwiriza abantu icyo bakora.

    Icyo gihe ngo yahamagaye kuri RIB ababaza niba uwo mugore bamufite, bamusobanurira icyo yakoze, nyuma ararekurwa.

    Bamporiki yari yunganiwe na ba Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.

    Me Habyarimana yavuze ko mu buryo bw’amategeko, uwo yunganira nta cyaha yakoze kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yasabye cyangwa yakiriye indonke.

    Ubushinjacyaha bwanzuye busaba Urukiko kwemeza ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke gihama Bamporiki, hamwe n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

    Bamporiki Edouard yatakambiye Urukiko

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umugore-we-ararembye-bamporiki-edouard-yatakambiye-urukiko

  • Espoir FC yahagaritse umutoza inamushinja kuyisebya #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Espoir FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika igihe cy’ukwezi umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke no gusebya ubuyobozi.

    Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiwe uyu mutoza uyu munsi ku wa 19 Ukuboza 2022 aho bashingiye ku masezerano bagiranye tariki ya 28 Nyakanga 2023 mu ngingo ya kabiri.

    Yagaragarijwe ko ikipe ifite amanota 7/42 aho mu mikino 14 ya shampiyona yatsinzemo umukino umwe anganya 4 akaba ari 16.6% aho ubu ari ku mwanya wa nyuma.

    Bamushinje kandi gusebya ubuyobozi. Bati “dushingiye kandi ku mikoranire ya we n’abo mufatanyije imirimo mu ikipe, aho ujya mu itangazamakuru ugasebya ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakinnyi ko badashoboye kandi waragize uruhare rusesuye mu gushaka abakinnyi 11, ibi bikaba bigaragaza isura mbi y’ikipe.”

    “Turakumenyesha ko uhagarutswe ku kazi by’agateganyo ko gutoza ikipe nk’umutoza mukuru uhereye tariki ya 20 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 19 Mutarama 2023.”

    Ibi bibaye nyuma y’uko inama yahuje ubuyobozi bwa Espoir FC mu Ukwakira uyu mwaka, bwahaye Bisengimana Justin imikino itatu yagombaga kwitwaramo neza akabonamo amanota atanu ku icyenda.

    Byarangiye abonyemo amanota atatu gusa aho yanganyije na APR FC 0-0, anganya na Gasogi United 1-1 ananganya na Bugesera FC igitego 1-1.

    Bisengimana Justin yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/espoir-fc-yahagaritse-umutoza-inamushinja-kuyisebya

  • Igikombe Cy’Isi: Umwitero ‘Bisht’ Messi yambi… – #rwanda #RwOT

    Mu birori byo ku mugoroba wahise, Argentine yahawe igikombe ndetse n’imidari nk’uko bimenyerewe ku ikipe itwara igikombe cy’Isi ariko harengaho umwihariko w’uko Kapiteni wayo Lionel Messi yambitswe umwitero muremure yahawe n’Umwami Emir wa Qatar.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe ‘La Albiceleste’ yari imaze gutsindira ‘Les Bleus’ y’u Bufaransa kuri Penaliti 4-2, zatewe nk’igisubizo giheruka, ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120.

    Messi na bagenzi be bateruye Igikombe cy’Isi

    Umwenda ukoze mu ibara ry’umukara wahawe Messi uzwi ku izina rya ‘Bisht’ mu rurimi rw’Icyarabu. Ufite amaboko manini n’amabara ya Zahabu ndetse ukoranye ubuhanga kuko wambarwa n’abakomeye gusa mu bihugu by’Abarabu.

    Umwitero wa ‘Bisht’ umaze imyaka ibihumbi wambarwa n’abakomeye bo mu bihugu by’Abarabu, aho uhabwa abo mu miryango y’ibwami cyangwa intwari zikomeye ziba zaritwaye neza mu bikorwa by’ingirakamaro cyangwa ku rugamba.

    Abami n’ibikomangoma bambara Bisht mu nama zihuriweho na benshi cyangwa ibirori bikomeye nk’ubukwe, isozwa ry’igisibo ngarukamwaka cya Ramadan n’ibindi.

    Messi yambaye ‘Bisht’ hagati ya Gianni Infantino uyobora FIFA n’Umwami Emir wa Qatar

    DR Mustafa Baig wigisha muri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza yabwiye Talk Sports ati “Si buri wese wambara Bisht, ni abantu bakeya batoranywa.”

    Baig avuga ku kuba Messi yambitswe uyu mwenda, yagize ati “Bawumuhaye nk’ikimenyetso cy’icyubahiro ndetse no kumuha ikaze mu bikorwa by’umuco.”

    Lionel Messi yahawe umwenda w’ibikomangoma

    Mbere y’uko Igikombe cy’Isi cya 2022 gitangira muri Qatar mu kwezi gushize, Umuryango w’ibwami watangaje ko Kapiteni w’ikipe izatwara igikombe azambikwa ‘Bisht’. Ni uko Messi yatahanye uyu mwenda w’icyubahiro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124001/igikombe-cyisi-umwitero-bisht-messi-yambitswe-numwami-wa-qatar-usobanuye-iki-124001.html

  • Lionel Messi yavuze ku hazaza he nyuma yo kwegukana Igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Kizigenza Lionel Messi waraye afashije Argentina kwegukana igikombe cy'isi yavuze ko atagiye gusezera mu ikipe y'igihugu vuba ndetse ko ashobora gukina igikombe cy'isi 2026.

    Messi yatsinze ibitego 2 muri 3-3 banganyije n'Ubufaransa ariko Argentina ye ikegukana igikombe cy'isi kuri Penaliti 4-2.

    Nyuma y'uyu mukino,Messi w'imyaka 35 yabajijwe na TyC Sports niba agiye gusezera mu ikipe y'igihugu,avuga ko agiye gukomeza gukinira Argentina nk'uwatwaye igikombe cy'isi.

    Ati “Ntabwo ngiye gusezera mu ikipe y'igihugu.Ndashaka gukomeza gukinannk'uwatwaye igikombe cy'isi nambaye umwenda wa Argentina.”

    Messi kandi yavuze ko yanyuzwe nibyo yagezeho mu mupira w'amaguru nyuma yo kwegukana iki gikombe cy'isi yaburaga.

    Ati “Twababaye ariko ubu turagifite[igikombe cy'isi].Nari mfite izi nzozi igihe kirekire.Nifuzaga kurangiza umwuga wanjye ngitwaye.Ntakindi nasaba,Imana ishimwe yampaye buri kimwe.

    Ntabwo byoroshye kubyizera. Numvaga Imana izampa iki gikombe ni ibyishimo by'agahebuzo.

    Messi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yashimiye umuryango we wamubaye hafi,yongeraho ko iki gikombe cy'isi bagitwaye nk'ikipe.

    Yavuze ko abakinnyi ba Argentina bongeye gushimangira ko igihugu cyabo cyagera kuri byinshi baramutse bakoreye hamwe.

    Messi niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino ndetse n'umukinnyi w'irushanwa.

    Messi yakoze agahigo ubwo yatsinda igitego cya mbere kuri penaliti muri uyu mukino,agahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi watsinze mu matsinda, muri 1/8, muri 1/4, muri 1/2, agatsinda no kuri finale mu irushanwa rimwe.

    Messi afite igikombe cya zahabu mu biganza bye. Akazi yagakoze — akazi gahera mu myaka 16 ishize ubwo yinjiraga bwa mbere mu kibuga yambaye umwambaro wa Argentine asimbuye bagatsinda 6 — 0 Serbia na Montenegro mu Budage.

    Igice cya nyuma cy'inkuru ya Messi mu gikombe cy'isi, ni iyi ntsinzi yavanye muri Qatar, ni intsinzi ituma benshi ubu babona ko impaka zigiye gucururuka z'imana y'umupira y'ibihe byose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yavuze-ku-hazaza-he-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-cy-isi

  • Ishimwe Anicet ni umunya – Brazil – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa APR FC, Ben Moussa avuga ko umukinnyi we Ishimwe Anicet ari umukinnyi ufite impano itangaje aho yamugereranyije n’umunya — Brazil, igihugu benshi bafata nk’igicumbi cy’impano ya ruhago.

    Ni nyuma yo kumufasha gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2022-23 wabaye tariki ya 17 Ukuboza 2022.

    Ishimwe Anicet yinjiye mu kibuga asimbura Manishimwe Djabel aza gutanga umupira wavuyemo igitego cya Bizimana Yannick ari na cyo cyatandukanyije impande zombi.

    Ben Moussa akaba yavuze ko Ishimwe Anicet ari umukinnyi ufite impano itangaje we abona ari umunya-Brazil w’umunyarwanda uzagera kure n’akomeza gukora cyane.

    Ati 'Anicet [Ishimwe], ni umunya-Brazil w’umunyarwanda, Anicet yahinduye ishusho ya ubwo yari yinjiye mu kibuga yatanze umupira wavuyemo igitego, yari ameze neza ubwo yari yinjiye mu kibuga ku mukino wa Rutsiro FC, Anicet ni umukinnyi ufite ahazaza heza, azavamo umukinnyi mwiza agomba gukora.'

    Ishimwe Anicet ku myaka 17 muri 2019 ni bwo yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu irerero ry’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, akaba ari inshuro ya 2 ababaje Rayon Sports kuko no muri 2021 yinjiye mu kibuga asimbura atsindira APR FC igitego ari na cyo cyahesheje APR FC intsinzi ya 1-0.

    Anicet yashegeshe Rayon Sports

    Ben Moussa yavuze ko Anicet ari umukinnyi ufite impano itangaje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishimwe-anicet-ni-umunya-brazil-umutoza-wa-apr-fc