Blog

  • Cristiano Ronaldo yageze muri Arabia Saudite kurangizanya n’ikipe izajya imuhemba akavagari k’amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ageze ku kibuga cy'indege cya Riyadh muri Arabia Saudite. Biteganijwe ko ahura n'abayobozi ba Al-Nassr.

    Ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabia Saudite iteganya ko Cristiano Ronaldo azaba umukinnyi wayo umwaka urangiye ku masezerano y' imyaka ibiri n'igice.
    Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United byemewe n'amategeko mbere y'uko yerekeza mu mikino y'igikombe cy'isi ahanini bitewe n'ikiganiro rutwitsi Ronaldo yagiranye n'umutamakuru witwa Piers Morgan akagaruka ku bintu byinshi bitagendaga muri Manchester United. Nyuma y'iki kiganiro kitishimiwe n'abayobozi ba Manchester United ndetse na Ten Hag utoza Manchester United bahitamo gutandukana na Cristiano Ronaldo.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yageze-muri-arabia-saudite-kurangizanya-nikipe-izajya-imuhemba-akavagari-kamafaranga/

  • Nyanza: umuganga arashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize icyumweru kirenga umuganga wo ku bitaro bya Nyanza atawe muri yombi ku nshuro ya kabiri akekwaho gusambanya umwana.

    Mu kwezi kwa cumi umuganga usanzwe ukora muri laboratoire mu bitaro bya Nyanza yatawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) rumukurikiranyeho gusambanya umwana w'imyaka 16.

    Kiriya gihe RIB yamutaye muri yombi mugukora iperereza biba ngombwa ko uriya muganga arekurwa ahita anasubira mu kazi.

    Bikekwa ko kiriya cyaha cyaba cyarabereye mu bitaro bya Nyanza ubwo uriya mwana yaragiye gufatwa ibizamini n'uriya muganga.

    Amakuru atangazwa na Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko uriya muganga yongeye gutabwa muri yombi amaze icyumweru kirenga afunzwe.

    Intandaro yo gutabwa muri yombi kuri uriya muganga kandi yari yararekuwe by'agateganyo byaturutse ko bagiye gupima ibizamini muri laboratoire biza bigaragaza ko uriya mwana ashobora kuba yarasambanyijwe koko ahita atabwa muri yombi n'ubushinjacyaha bikaba bitegerejwe ko uriya muganga agomba kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Source : https://yegob.rw/nyanza-umuganga-arashinjwa-gusambanya-umwana-wumukobwa/

  • Bamwe bazwi ku rwego mpuzamahanga! Abanyamid… – #rwanda #RwOT

    Kugira ngo uru ruganda rube rumaze kugira aho rugera, hari benshi babibiriye icyuya ndetse bamwe bemera kwitwa amazina atandukanye, ariko barahanyanyaza mpaka abantu batangiye guhindura imyumvire bari bafite, kuri uru ruganda rwatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bamwe muri aba batangiye urugamba rwo kumenyekanisha imideli mu Rwanda mu myaka yatambutse barimo abateguye ibikorwa bitandukanye byo kumurika imideli barimo Dady de Maximo Mwicira-Mitali watanze umusanzu ukomeye mu buhanzi mu ngeri zinyuranye.

    Harimo kandi Franco Kabano usanzwe ari umwe mu batangije We Best Models Management imaze kohereza abanyamideli mu birori bikomeye byo kuyimurika ariko akaba atari mushya muri uru ruganda kuko nawe arumazemo imyaka irenga 15, Ntawirema Celestin watangije Rwanda Cultural Fashion Show n'abandi benshi ntarondora muri iyi nkuru.

    Kuri ubu ibintu byaroroshye, inzu nyinshi zihanga imideli ziruzuye muri Kigali no hanze ndetse n'abamurika imideli bamaze kuba benshi, kandi babisaruramo agatubutse.

    Bitewe n'ibikorwa bya bamwe, muri iyi nkuru InyaRwanda yifuje gukora urutonde rwa bamwe mu bamurika imideli barangije umwaka bahagaze neza. Ni urutonde twakoze tugendeye ku birori bikomeye bitabiriye, sosiyete bamamariza n'ibindi birimo kuba barifashishijwe nko mu mashusho y'indirimbo n'ahandi nko ku byapa byamamaza.

    Yambayisa

    Christelle Yambayisa ni Umunyarwandakazi umurika imideli wabigize umwuga, ubikorera mu Bufaransa aho yabitangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 21 y'amavuko. Uyu munyamideli amaze kwitabira ibirori by'imideli bikomeye birimo Paris, London na Milan fashion Week n'ibindi.

    Yambayisa yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho yageze mu 1996 ari kumwe n'umuryango we. Nyuma yaje kujya kuba mu Mujyi wa Paris, ari na wo Murwa Mukuru w'u Bufaransa.

    Mu kiganiro yagiranye na Vogue mu minsi ishize, Ishami ry'Igifaransa, mu gice cya 'Une fille, un style', Yambayisa w'imyaka 27 yatangaje ko yinjiye mu byo kumurika imideli mu buryo busa nk'impanuka. Christelle Yambayisa yize ibijyanye n'Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics).

    Muri uyu mwaka ni umwe mu banyamideli bakomoka mu Rwanda bahiriwe. Yabashije gukorana n'ibigo birimo Hermès ikomeye mu nzu z'imideli ku isi zihagazeho yo mu Bufaransa, yabaye Ambasaderi wa Mr K_ ODA Paris ikora ibijyanye no kurimbisha inzu(interior design),  inzu y'imideli ya Ami Paris n'ibindi.

    Yambayisa usanzwe ari umufotozi ari gutegura imurikabikorwa mu gufotora ateganya muri Werurwe umwaka utaha.


    Uyu mukobwa akorera akazi ko kumurika imideli mu Bufaransa 

    We Best Model Management yabaye ikiraro mu ruganda rw'imideli mu Rwanda mu 2022

    Niyonizeye Claude

    Niyonizeye Claude ukorana n'inzu ya We Best Model Management (WBM) ifasha abamurika imideli babigize umwuga, ni umwe mu bamurika basoje umwaka babyinira ku rukoma. Uyu musore mu ntangiro z'uyu mwaka  yasinye amasezerano na Elite Modeling Agency Network.

    Uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka itatu afashwa n'iyi nzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye n'akazi ke ko kumurika imideli. Niyozineye wasinye muri iyi nzu ifasha abanyamideli afite imyaka 19. Ni uburiza mu muryango w'abana batanu.

    Kabano Franco watangije WBM ikorana n'uyu musore  avuga ko yahuriye na we mu muhanda akabona yavamo umurika imideli ukomeye. Niyonizeye uyu mwaka yitabiriye ibirori bitandukanye birimo Paris Fashion, London Fashion Week mu Bwongereza na Milan Fashion Week mu Butaliyani.


    Niyonizeye Claude ari mu Banyarwanda bamurika imideli b’abasore bahiriwe na 2022

    Isheja Morella

    Uretse uyu musore muri WBM, harimo n'abandi benshi bagiye bitwara neza muri uyu mwaka babarizwamo. Abo harimo nka Isheja Morella.

    Isheja w'imyaka 19 yatangiye ibijyanye no kumurika imideli afite imyaka 15 y'amavuko.

    Mu 2018 nibwo uyu mukobwa yashimwe sosiyete zikomeye z'abamurika imideli zirimo Supreme Paris yo mu Bufaransa, Woman Milano yo mu Butaliyani, Milk Model Management yo mu Bwongereza i Londres na Two model management yo muri Espagne.

    Mu ntangiro  z'uyu mwaka yasinye amasezerano yo gukora n'Ikigo cya Dior kiri muri sosiyete zikomeye ku isi zihanga imideli. Uretse iyi nzu ihanga imideli yanakoranye na Courrèges n'izindi.

    Yitabiriye ibirori birimo Dior spring summer 23 na Millan Fashion Week anagirwa  Ambasaderi wa Emporio Armani.


    Munezero Christine

    Munezero Christine w'imyaka 24, amaze imyaka ine atangiye urugendo rw'imideli. Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na 'Webest Model Management' ikigo cyatangijwe Franco Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n'ibigo n'inzu mpuzamahanga z'imideli.

    Amaze gukorana n'inzu z'imideli zirimo  Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n'izindi.

    Kuri Munezero ibi ntibikiri inzozi kuko yakoranye n'izi nzu z'imideli zose binyuze mu birori byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week. Ni umwe mu bamurika imideli b'Abanyarwanda babashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

    Uyu mukobwa akorana na Few Models mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, Next Models Worldwide na Uno Models mu Butaliyani.

    Abandi babarizwa muri iyi nzu ifasha abamurika barangije umwaka bahagaze neza barimo Ornella Umutoni, Kirezi kentha, Ines Pamela na Girukwishaka Jennifer.


    Munezero Christine 


    Jeniffer Girukwishaka ni umwe mu banyamideli bamuritse mu birori bikomeye uyu mwaka


    Umutoni Ornella ni umwe mu banyamideli bazamuye ibendera ry’u Rwanda mu 2022


    Ine Pamela nawe yagiye ahagararira u Rwanda mu birori by’imideli bikomeye 

    Uwase ari mu banyamideli bagezweho

    Uwase Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Phiona Silver, ni umwe mu bahiriwe na 2022. Uyu mukobwa w'imyaka 22 yahiriwe cyane na 2022 biturutse ku kuba yaragiye yifashishwa n'Inzu z'imideli mu Rwanda mu kwamamaza imyambaro mishya yazo.

    Mu 2021 nibwo abakurikiranira hafi imideli batangiye kubona Uwase Phiona cyane, haba mu mafoto no mu myambaro amurika muri rusange, ubona ko ari ibintu ashoboye.

    Uyu mukobwa iyo yivuga agaragaza ko mu 2020 aribwo,  Kabano yamweretse ko yaba umunyamideli mwiza, mu gihe yari atangiye kubyitoza, hahita habaho ibihe bya guma mu rugo kubera Covid-19, ntiyabona uko akomeza.

    Uwase yafashe gahunda yo kwiyigishiriza ibyo kumurika imideli aciye kuri YouTube, arabimenya, nibwo yaje gutangira kubikora nk'akazi. Uyu mukobwa usanzwe akora mu bijyanye no kwita ku barwayi akorana n'inzu z'imideli zitandukanye nka Moshions, Izubaa, Masa Mara Africa n'izindi.


    Umwaka w'amatunda kuri Umufite wabangikanyije itangazamakuru no kumurika imideli

    Umufite Anipha, usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star akaba n'umunyamideli wabigize umwuga ni umwe mu bahiriwe na 2022.

    Umufite asanzwe ari umunyamideli wakoranye n'ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari n'umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Supranational Rwanda 2019 anitabira Miss Rwanda uwo mwaka.

    Mu 2021 nibwo Umufite yasinyanye amasezerano y'imikoranire na sosiyete mpuzamahanga isanzwe ifasha abanyamideri bamurika imideri 'Elite Modeling Agency Network' ndetse na ‘The Hunt Management’.

    Muri Nzeri uyu mwaka ni umwe mu banyamideli bitabiriye Millan Fashion Week. Mu myenda yaserukanye harimo iya Benetton, Ermanno Scervino , Fendi,  Etro n'iyindi.


    Umufite yabashije kugaragara ku mapaji y’ibitangazamakuru bikomeye mu gusakaza inkuru zijyanye n’imideli birimo na Vogue

    Amélie Ikuzwe Fasolini, umwana wo guhangwa amaso

    Ku myaka 12, Ikuzwe amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aho aba mu Butaliyani. Ikuzwe amaze kwitabira ibirori bikomeye aho mu Butaliyani birimo nk'ibya Pitti Immagine byabereye mu Mujyi wa Florence ndetse akaba akorana na Sosiyete nyinshi zo muri icyo gihugu.

    Mu cyumweru cyahariwe Pitti Immagine, Ikuzwe ufite umubyeyi umwe w'Umunyarwanda yanyuraga mu binyamakuru bitandukanye mu Butaliyani, abantu bagatangazwa n'uburyo uwo mwana ukiri muto yabashije kuzamuka vuba mu mwuga urimo ihangana rikomeye nko kumurika imideli.

    Ikuzwe akorana na Sosiyete zitandukanye zirimo MSGM yamuhisemo kugira ngo akoreshwe ku mbuga nkoranyambaga zayo muri gahunda yayo yo kurwanya irondaruhu. Mu gitabo cy'iyo Sosiyete, Ikuzwe yatangajwe nk'umwana ukora imideli wabanyuze kurusha abandi.

    Ku barebye filime ya 'Dieci giorni con Babbo Natale' yaciye ibintu mu Butaliyani, Ikuzwe yakinnyemo agace gato, umuhigo uhambaye kuko iyo filime yakinwemo n'abakinnyi bakomeye  mu Butaliyani barimo nka 'Diego Abatantuono, Fabio di Luigi n'abandi.

    Yakoranye n'Ibigo nka Fendi, MSGM, Versace, Armani, Beneton, Monalisa , Il GUFFO bakoranye akiri umwana muto, FAY, MC, OVS, Dolce&Gabbana , Ferretti Group n'ibindi. 

    Uretse kuba uyu mwaka awusoje ari mu banyamideli bahagaze bwuma, uyu mwana ni uwo guhangwa mu mideli mpuzamahanga nk'Umunyarwanda uzakora amateka mu myaka iri imbere.


    Ikuzwe ni umwe mu bana bamaze kubaka amateka mu mideli mu Butaliyani

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124069/bamwe-bazwi-ku-rwego-mpuzamahanga-abanyamideli-barangije-umwaka-bahagaze-bwuma-amafoto-124069.html

  • Diamond azasabana nabakunzi be mbere yo kuba… – #rwanda #RwOT

    Uyu munya-Tanzania wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Jeje',  azahura n'abakunzi be mu byiswe 'Meet and Greet' ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 guhera saa moya z'umugoroba kuri Romantic Garden.

    Uyu mugoroba wo guhura, kuganira no gusangira uzanasusurutswa n’aba Dj barimo Dj Pyfo, Dj Sonia, Dj Phil Peter, kandi uzaririmbamo umuhanzi Jay Pac.

    Igitaramo 'One People Concert' Diamond azaririmbamo ni kimwe mu bitaramo uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd, rwateye inkunga muri uyu mwaka.

    Kwinjira muri ibi birori byo guhura no kuganira na Diamond birasaba kwishyura 10,000 Frw ku muntu umwe ndetse na 200,000 Frw ku meza y’abantu umunani, ugahabwa n’icyo kunywa.

    Diamond aherutse gushyira umukono ku masezerano n'Umuyobozi wa East Gold, Gedeon Rwigema, yemeza ko azataramira Abaturarwanda kuwa 23 Ukuboza 2022.

    Kwinjira ni 30,000 Frw muri VVIP, 15,000 Frw muri VIP na 5,000 Frw ahasanzwe-Aha ni mu gihe uguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo.

    Diamond agarutse i Kigali nyuma yo kuhakorera igitaramo gikomeye ku wa 17 Kanama 2019 cyaherekeje iserukiramuco 'Iwacu Muzika Festival', cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

    Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye iminota 110, abyinisha inkumi z'i Kigali, ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

    Icyo gihe Diamond yataramiye i Kigali avuye mu gitaramo yakoreye mu Burundi, ku wa 16 Kanama 2019.

    Mu 2017, uyu muhanzi yaririmbye i Kigali mu gitaramo cyiswe Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata, yahuriyemo n’itsinda Morgan Heritage ryo muri Jamaica.

    Mu 2015, nabwo yemeje abanya-Kigali mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka. Muri uwo mwaka, yari kumwe na Zari babyaranye abana babiri.

    Diamond agiye kuza i Kigali nyuma yo kugura indege ye bwite, kandi aherutse gukorana indirimbo 'Why' n'umuhanzi w'umunyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben].

    Umwibuke mu ndirimbo nyinshi ze zabiciye nka 'Tandale', 'Mbagala', 'The One', 'Number One’, ‘Yope Remix’ na Innoss’B, ‘Waah’ na Koffi Olomide, ‘Ntampata Wapi' n'izindi nyinshi.

     

    Diamond azabanza gusabana n'abakunzi be mbere y’uko abataramira 

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 ni bwo Diamond azahurira n'abakunzi be kuri Romantic Garden 

    Imyaka itatu yari ishize Diamond adakorera igitaramo i Kigali 

    Diamond kuva yakwinjira mu muziki, ntasiba mu bitangazamakuru yaba iby'i Kigali, iwabo muri Tanzania, muri Afurika nzima n'ahandi


    DIAMOND AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MELODY' YAKORANYE NA JAY WILLZ


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124077/diamond-azasabana-nabakunzi-be-mbere-yo-kubataramira-124077.html

  • Miss Yassip agiye gusangira ubunani nabana 1… – #rwanda #RwOT

    Binyuze muri mu muryango Casmir Foundation mu gikorwa yise “Toto Eve 2023”, Miss Yassip Casmir azasangira ubunani n'abana barenga 1500 barimo 500 baturuka mu miryango itifashije.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Miss Yassip yavuze ko yateguye iki gikorwa abinyujije mu muryango we 'Casmir Foundation' abifashijwemo n'abaterankunga barimo umujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali n'abandi bafatanyabikorwa twiteguye gusangira ubunani n'abana 1500 baturuka mu Mujyi wa Kigali. Abagera kuri 500 baturuka mu miryango itifashije. Tukaba twarabateguriye impano ziganjemo ibikoresho by'ishuri.'

    Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, yatangije umuryango yise Casmir Foundation ku wa 15 Werurwe 2019 ubwo yamurikaga umushinga wo guhangana n'ikibazo cy'abana bataye ishuri bakajya mu mihanda.

    Miss Yassip agiye kongera guhura n’abana

    Uyu muryango we ufite intego zo gufasha abanyarwanda cyane abana bari hagati y'imyaka 6-12 baba ku muhanda, kugira ngo biyubakemo icyizere cy'u Rwanda rw'ejo heza bafite ubwenge n'ubumenyi. Amaze kubona abana barenga 30 bakeneye gusubira mu ishuri mu Karere ka Gasabo.

    Miss Yassip imbere ya Perezida Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124087/miss-yassip-agiye-gusangira-ubunani-nabana-1500-124087.html

  • Guverinoma y'u Rwanda yongeye gusubiza amahanga akomeje kuyishinja gufasha M23 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2022, Guverinoma y'u Rwanda yasohoye itangazo ryamagana abakomeje kuyishinja gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n'ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    U Rwanda ruvuga ko “gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ni ukwibeshya no kwirengagiza impamvu nyamukuru ikomeje gutera amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC n'ingaruka zayo ku bihugu by'ibituranyi birimo n'u Rwanda”.

    U Rwanda rutangaje ibi mu gihe ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika 'u Bufaransa, bikomeje kurushinja kuba rushyigikiye M23, ivuga ko irwanira uburenganzira bw'abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje guhohoterwa.

    Iri tangazo ryashyizwe hanze n'u Rwanda rivuga ko “Ibi birego by'amahanga bimaze imyaka bibangamira imbaraga abayobozi b'akarere bari gushyira mu gushaka amahoro arambye muri RDC, by'umwihariko ibijyanye n'ibiganiro bya Nairobi na Luanda.”

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu myaka yashize ubusugire bw'u Rwanda bwagiye buhonyorwa n'ingabo za RDC ndetse n'abarwanyi ba FDLR binyuze mu bikorwa birimo igitero cyagabwe mu Kinigi (agace k'ubukerarugendo kari mu majyaruguru) mu Ukwakira 2019, kigahitana abaturage 14 b'inzirakarengane.”

    “Hari kandi ibisasu byarashwe ku butaka bw'u Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka, gushimuta abasirikare b'u Rwanda bikozwe n'abasirikare ba RDC ndetse mu Ugushyingo habayeho no kuvogera ikirere cy'u Rwanda bikozwe n'indege y'intambara ya Congo.'

    U Rwanda ruvuga ko “Nta muntu n'umwe wigeze aryoza Guverinoma ya RDC kuba yarananiwe guhangana n'imitwe 130 yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw'iki gihugu cyangwa ngo babazwe ibijyanye n'ibyaha bikomeje kwibasira abasivile bikozwe n'ingabo za RDC ku bufatanye n'indi mitwe irimo na FDLR, yasize ikoze Jenoside ariko ikaba ikomeje gukingirwa ikibaba na RDC.”

    Rwavuze ko “bibabaje kuba abayobozi ba RDC barahawe rugari ngo bakomeze gukwirakwiza imvugo zibiba urwango ku baturage b'iki gihugu bavuga Ikinyarwanda ndetse n'Abatutsi, nk'uko byagiye bigaragazwa na raporo za Loni, iz'imiryango yo mu karere na mpuzamahanga.”

    Muri iri tangazo, u Rwanda rwavuze ko “kugerageza gukemura ibibazo bya RDC binyuze mu guhora guverinoma y'iki gihugu isubira mu binyoma bimwe bitazatanga igisubizo.”

    “Ubwicanyi bwa Kishishe, ikinyoma cya Guverinoma ya RDC cyageretswe kuri M23, cyakwirakwiriye hose, hadakozwe iperereza bigizwemo uruhare n'urwego rubifitiye ububasha nubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyabaye byari imirwano hagati ya M23 n'imitwe yitwaje intwaro ikorana n'Ingabo za RDC. Ibi ni ikimenyetso cy'uburyo akavuyo kari muri Congo gatizwa umurindi ndetse kakaba karahawe intebe mu myaka myinshi ishize.”

    U Rwanda rwagaragaje ko gukomeza kurushinja gushyigikira M23 bigaragaza ubushake buke amahanga afite mu gukemura ibibazo by'umutekano muke n'amakimbirane muri RDC haherewe mu mizi, ndetse no gukomeza kureberera abayobozi bagize uruhare mu kujenjekera iki kibazo.

    Rwagaragaje kandi ko bitumvikana uburyo ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zimaze imyaka 22 mu burasirazuba bwa RDC zananiwe gutanga umusaruro, mu gihe arenga miliyari 1$ azigendaho buri mwaka.

    Ibihugu nka Amerika, Ubudage n'Ubufaransa biheruka gusaba u Rwanda guhagarika gufasha M23, naho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu y'Iburayi yasabye ko inkunga ihabwa igisirikare cy'u Rwanda ihagarikirwa kubera iyo mpamvu.

    Iyo miryango ivuga ko 'igitutu n'ibihano' ku Rwanda byagize uruhare mu guhagarika aya makimbirane mu 2012.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-y-u-rwanda-yongeye-gusubiza-amahanga-akomeje-kuyishinja-gufasha-m23

  • Nta nzoga zizacuruzwa! Israel Mbonyi agiye kumurika Album irimo ubutumwa yahawe n’Imana #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mbarwa umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu akamurika Album 2 harimo iyo yise “Icyambu” avuga ko ikubiyemo ubutumwa yahawe n’Imana.

    Iki gitaramo yise “Icyambu Live Concert” kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2022 muri Kigali Arena, akaba yaragiteguye abifashijwemo na East African Promoters (EAP).

    Azafatanya n’abahanzi nka Japhet Murava, Danny Mutabazi na James na Daniella.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, Israel Mbonyi yavuze ko iki gitaramo azakimurikiramo Album 2, “Mbwira”, “Icyambu”.

    Agaruka kuri Album “Icyambu”, yavuze ko ari ubutumwa Imana yamuhaye gutambutsa.

    Ati “Ni ubuhamya , Imana yarambwiye iti ‘ntiwitwa Mbonyicyambu? nzakugira icyambu cyambutsa abantu benshi kuri iyi Si’.”

    Muri iki gitaramo hazaba hanacururizwa izi Album ku buryo umuntu ushaka kuyigura yayigura.

    Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph yavuze ko bitewe n’icyifuzo cya nyirigitaramo, nta nzoga zizacuruzwa muri iki gitaramo.

    Mbonyi agiye kumurika izi Album nyuma y’izo yamuritse muri 2015 ari yo “Number One” ndetse na “Intashyo” yamuritse 2017.

    Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw.

    Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo azanyurizamo ubutumwa yahawe n’Imana

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/nta-nzoga-zizacuruzwa-israel-mbonyi-agiye-kumurika-album-irimo-ubutumwa-yahawe-n-imana

  • Uwahoze ari Umusenateri yakubiswe n'abagizi ba nabi bamuteze bivugwa ko yari agiye kugura indaya #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umusenateri muri Kenya,Anwar Loitiptip,mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri yakubiswe agirwa intere birangira ajyanwe mu bitaro.

    Uyu munya politiki uzwiho gukunda abagore cyane,yatabawe n'abapolisi bari ku burinzi nijoro ari kuvirirana cyane nyuma yo gukubitwa n'insoresore zikanamwiba.

    Uyu mugabo ngo yarimo kwerekeza kuri lodge y'ahitwa Ngara muri iryo joro,agiye guhura n'umukobwa.

    Uwatanze amakuru yagize ati “Abapolisi bari kuburinzi babonye uyu wahoze ari umusenateri ari kuvirirana ku mutwe no mu kanwa.Yabwiye abapolisi ko yari avuye CBD n'amaguru agiye kureba umushyitsi we mu gace ka Ngara hanyuma ageze ahitwa Globe Roundabout agatsiko k'insoresore karamukubita.”

    Ibi bisambo ngo byamutwaye telefoni n'ibindi bintu yari afite.

    Uyu ngo yahise ajyanwa kuvurirwa ahitwa Aga Khan Hospital,ndetse ubu ameze neza nkuko Kenya Post ibitangaza.

    Uyu mugabo azwiho gukunda abagore cyane ndetse uwari umugore we yavuze ko yajyaga amuca inyuma ku bagore batandukanye ubwo babanaga.Uyu kandi akunda ngo kujya kureba indaya mu macumbi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwahoze-ari-umusenateri-yakubiswe-n-abagizi-ba-nabi-bamuteze-bivugwa-ko-yari

  • Abaturiye Imirenge ihana imbibi na Congo basabwe kuba maso #rwanda #RwOT

    Mu biganiro n’abatuye mu Mirenge ya Bugeshi, Cyanzarwe na Busasamana ihana imbibi na DRC hamwe mu hakunze kunyura abageregeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ministiri Gasana yavuze ko abahungabanya umutekano ntaho bagiye nubwo imbaraga zabo zayoyotse.

    Gusa yavuze ko nubwo u Rwanda rufite umutekano usendereye nta kwirara gukwiye kubaho, abiheraho asaba abatuye iyi mirenge kwirinda no kwitandukanya n’ushaka guhungabanya ituze ry’abanyarwanda kabone nubwo yaba ari umuvandimwe wabo.

    Abatuye muri iyi mirenge yakunze kwibasirwa n’abacengezi bashimangira ko bazi ingaruka zo kubura umutekano.

    Kuba iterambere bagezeho ubu barikesha uwo umutekano bari barabuze, bemeza ko bazakora ibishoboka byose mu kuwicungira. Naho ku ngingo yo kwitandukanya n’abavandimwe babo bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abatuye kuri iyi mipaka ngo nta kuzuyaza.

    Abandi baburiwe ni abakora ibikorwa by’ubucoracora bambutsa ibicuruzwa n’ibiyobyabwenge mu nzira zitemewe n’amategeko, aba basabwe kubireka.

    RBA

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abaturiye-Imirenge-ihana-imbibi-na-Congo-basabwe-kuba-maso

  • Nishimwe Blaize yababaje cyane umutoza Haringingo Francis bishobora gutuma atandukana na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nishimwe Blaize umaze iminsi avugwaho imyitwarire itari myiza yongeye kubabaza cyane umutoza Haringingo Francis nyuma yo gukomeza kwanga gukora imyitozo.

    Blaize ukomeje kugaruka mu mitwe y'abafana benshi ba Rayon Sports bamushinja kwitwara nabi mu mikino akomeza kugenda akina Kandi yari umukinnyi mwiza wakagombye gufasha iyi kipe muri iki gihe iri mubibazo bikomeye byo kubura abakinnyi bafite imvune.

    Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y'iminsi bari mu karuhuko ko kwitekerezaho nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0. Muri iyi myitozo Nishimwe Blaize baramutegereje baramubura, nubwo asanzwe abikora bigakomeza kubabaza cyane umutoza Haringingo Francis.

    Ibi yakomezaga kubikora Haringingo akabyihorera ariko kuri iyi nshuro Aho ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bitoroshye bishobora gutuma atandukana n'iyi kipe nyuma y'iyi myitwarire itari kwishimirwa n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

    Uyu musore muri iki gihe ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo yakagombye gukorana imbaraga nyinshi agakiraho ikintu abafana bakomeza kumushinja ariko we akomeza kwigira nk'umuntu bitareba cyane bishobora gutuma atandukana n'iyi kipe kandi kubona indi ikomeye byagorana cyane.

    Source : https://yegob.rw/nishimwe-blaize-yababaje-cyane-umutoza-haringingo-francis-bishobora-gutuma-atandukana-na-rayon-sports/