Blog

  • Uretse gutsindira igikombe cy’isi n’imitima y’abantu, Messi yatsindiye urubuga rwa Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Argentine, Lionel Messi yabonye indi ntsinzi imbere ya Cristiano Ronaldo ubwo ifoto ye afite Igikombe cy'Isi yabaga iya mbere y'umukinnyi ikunzwe n'abantu benshi kuri Instagram.

    Nyuma yo gutsinda u Bufaransa kuri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi ku Cyumweru, Messi usanzwe ukinira PSG yagiye kuri Instagram ashyiraho amafoto 10 bishimira iki gikombe muri Qatar.

    Mu masaha 17 yari amaze kuva ayashyizeho, abayakunze bari bageze kuri miliyoni 52 ndetse yamaze no kurenza miliyoni 400 z'abantu bamukurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga.

    Aya mafoto, Messi yayakurikije amagambo avuga ko ari bo batwaye Igikombe cy'Isi. Yongeyego ati 'Nabirose inshuro nyinshi cyane, nabishakaga cyane kandi sinacitse intege….'

    Source : https://yegob.rw/uretse-gutsindira-igikombe-cyisi-nimitima-yabantu-messi-yatsindiye-urubuga-rwa-instagram/

  • Umukinnyi wa APR FC muri 7 batemerewe gukina umunsi wa 15 #rwanda #RwOT

    Mugisha Bonheur ukinira APR FC ari mu bakinnyi batandatu batemerewe gukina umunsi wa 15 ubwo ikipe ye izaba yasuye Etincelles FC i Rubavu.

    Ejo ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza ni bwo hazatangira gukinwa umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-23, ni na wo munsi usoza igice kibanza cya shampiyona.

    AS Kigali ejo izakira Sunrise FC kuri Stade Regional i Nyamirambo aho isabwa kuyitsinda kugira ngo yizere gusoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde.

    APR FC izakina na Etincelles FC ku wa Kane, ni mu gihe Rayon Sports yo izakira Gasogi United.

    Kugeza ubu AS Kigali ni yo iyoboye urutonde n’amanota 30, Rayon Sports 28, APR FC na Kiyovu Sports zifite 27. Marines FC na Espoir FC ni zo za nyuma n’amanota 7.

    Gahunda y’umunsi wa 15

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022

    AS Kigali vs Sunrise FC
    Musanze FC vs Police 3
    Espoir FC vs Gorilla FC
    Rwamagana City vs Mukura VS
    Rutsiro FC vs Bugesera FC

    Ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2022

    Etincelles vs APR FC

    Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022

    Marines FC vs Kiyovu Sports
    Rayon Sports vs Gasogi United

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 15

    Mugisha Bonheur (APR FC)

    Ally Kwitonda (AS Kigali)

    Mercy Duru Ikemna (Gorilla FC)

    Eric Karema (Gorilla FC)

    Obed Harerimana (Musanze FC)

    Emilie Kwizera Bahati (Rutsiro FC)

    Watanga Shukulu Jules (Rutsiro FC)

    Mugisha Bonheur wa APR FC ntabwo yemerewe gukina umunsi wa 15

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-fc-muri-7-batemerewe-gukina-umunsi-wa-15

  • Umuraperi Drake mu marira menshi kubera Lionel Messi #rwanda #RwOT

    Umuperi w’umunyamerika, Aubrey Drake Graham ari mu marira menshi nyuma yo guhomba miliyari y’amanyarwanda kubera Argentine na Lionel Messi.

    Uyu muraperi yari yategeye Argentine ko iri butsinde u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi wabaye tariki ya 18 Ukuboza 2022 maze ikegukana igikombe cy’Isi.

    Uyu mugabo yari yashyizeho miliyoni y’amadorali (Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda) agomba gutsindira miliyoni 2.75 z’amadorali y’Amerika.

    Argentine yaje kwegukana iki gikombe ariko iminota 90 yari yarangiye 2-2 hongerwaho iminota 30 umukino urangira ari 3-3 hitabazwa penaliti Argentine igitwara kuri penaliti 4-2. Gusa uko yari yabetinze yari yabetinze iminota 90.

    Bivuze ko uyu Drake yahombye kuko yategeye Argentine gutsinda ariko iminota y’umukino yarangiye banganyije.

    Drake wari washyize ibyo yaguze kuri Twitter, yaje guhita asiba ubu butumwa nyuma y’iminota mike ahombye.

    Uyu mugabo ukunze kugaragaza ko akunda kubetinga, gusa ntaragira amahirwe yo kurya kuko muri Gicurasi yahombye ibihumbi 200 by’amadorali ni mu gihe mu Gushyingo yari yahombye miliyari 2 z’amadorali.

    Ibyo Drake yari yaguze

    Drake ari mu marira menshi nyuma yo guhomba

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-drake-mu-marira-menshi-kubera-lionel-messi

  • Judith wahoze ari umugore wa Safi agiye gusohora indirimbo yakoranye n’umunya-Guinea #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi yateguje abantu indirimbo izasohoka mu minsi 4 yakoranye n’umuhanzi wo muri Guinea.

    Ni indirimbo yise ‘My Judy’ yakoranye na Musbe Black ukomoka muri Guinea.

    Ni indirimbo y’urukundo ivuga ko musore uba waranze Judy, akazenguruka hose ashaka undi mukobwa ariko akabura umukobwa mwiza nka we.

    Uyu mugore uba muri Camasa asanzwe ari n’umukinnyi wa filime, aheruka gusohora iyitwa ‘Gift of Kindness’.

    Ni indirimbo yakoranye na Musbe Black ukomoka muri Guinea

    Judy agiye gusohora indirimbo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-agiye-gusohora-indirimbo-yakoranye-n-umunya-guinea

  • Nyina wa Zuchu yatunguye benshi ubwo yavugaga ku rukundo rw’umukobwa we na Diamond #rwanda #RwOT

    Nubwo bamaze kubyemerera itangazamakuru ko bari mu rukundo, Zuchu na Diamond Platnumz, nyina w’uyu muhanzikazi yabiteye utwatsi avuga ko we ntabyo azi.

    Umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby ya Diamond Platnumz, aherutse kwemeza ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi nyuma y’iminsi babihishahisha.

    Nyuma y’aho Diamond Platnumz na we yemeje ko ari mu rukundo n’uyu muhanzikazi ndetse bagenda banasohora amashusho basomana.

    Ikinyamakuru The Star gitangaza ko Khadija Kopa, nyina wa Zuchu yavuze ko atazi iby’urukundo rwe na Diamond ahubwo yumva abantu babivuga.

    Ati “nta kintu na kimwe nzi ku by’urukundo rwe. Nta mashusho basomana nabonye basomana nabonye, numva abantu gusa babivuga.”

    Yakomeje avuga ko yiteguye kwakira umugabo wese azamuzanira.

    Ati “ni umugore nk’abandi, nabonaga umugabo azarongorwa nk’abandi, ubukwe ni bwiza.”

    Uyu mubyeyi kandi aheruka kuvuga ko Diamond atarajya kwiyerekana nk’umukwe we ndetse n’umukobwa we ataramujyana kumwerekana.

    Ati “ntabyo yambwiye kubera aho mpagaze. Yambwira ko agiye gukora ubukwe, ibyo ni byo yambwira.”

    Mu minsi ishize Diamond yabwiye Zuchu ko yatumye Intare yemera icyaha kandi ko afite impano itangaje ku buryo afite ubushobozi bwo kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

    Nyina wa Zuchu yavuze ko atazi iby’urukundo rwa bo

    Zuchu ngo ntabwo arerekana Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyina-wa-zuchu-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ku-rukundo-rw-umukobwa-we-na-diamond

  • Reba ibidasanzwe ushobora kuba utazi ku gitsina cy’umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubugabo cg igitsina ni rumwe mu ngingo ziteye amatsiko haba ku bayigira n'abatayigira (abagore) dore ko no kuyivuga mu izina uri mu bantu bitinyitse kuko ari igice cy'ibanga ndetse kera ho umwana wabivugaga mu izina yakubitwaga iz'akabwana nubwo n'ubu hamwe ariko bikimeze.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu bimwe na bimwe utari uzi ku gitsina cy'umugabo gitangira gukora kuva akiri mu nda ya mama we kugeza avuye ku isi.

    Ubusanzwe igitsina cy'umugabo gishinzwe gukora ibintu bibiri by'ingenzi. Icya mbere niyo ikoreshwa mu kunyara dore ko ari ho hanyura umuyoboro uvana inkari mu ruhago (umuvaruhago), icya kabiri niyo ikoreshwa mu gihe cyo gutera akabariro, ikananyuramo amasohoro abamo intanga zigamije kuzavamo umuntu.

    1. Wari uzi se ko umuhungu utazaba ikiremba amenyekana akivuka? Umwana w'umuhungu muzima avuka igitsina cye cyafashe umurego . Ndetse niyo wari umuhetse ukamwururutsa usanga cyareze. Rimwe na rimwe no muri echographie igaragaza umwana mu nda yashyutswe.

    2.Twavuze ko umwana avuka igitsina cye cyafashe umurego, reka hano nanone tuvuge ko mbere yo gupfa naho umugabo ashyukwa bwa nyuma. Aha ni naho kenshi bahera bavuga ko abasaza bakunda kuraga babiterwa nuko baba bamaze igihe badashyukwa nuko bajya kubona bakabona birongeye birabaye bakamenya ko iminsi yabo ku isi irangiye. Uretse bo kandi n'umuntu upfuye yiyahuye, arashwe mu mutwe, arozwe ubutaraza se cyangwa akoze impanuka, nabo bapfa bashyutswe.

    3. Mu bihe byashize abagabo bahoranaga ubwoba ko bashobora kwibirwa igitsina n'abarozi, mu Rwanda babyita kwabura. Aha harimo kuba wakibura burundu cyangwa kuba wahinduka ikiremba kubera kurogwa gusa n'ubu hari ababyemeza ko bibaho.

    4. Nubwo ushobora gucyeka ko gufata umurego kw'igitsina ari ibintu byoroshye byizana ariko burya si ibintu byoroshye. Bisaba uruhurirane rw'imisemburo yiyongera kandi igakora neza, kuba uri mutaraga ufite amagara mazima, kuba urwungano rw'imyakura ruri kohereza amakuru neza kandi ibitekerezo biri hamwe, utuje. Ibi iyo bihuye hakiyongeraho n'amarangamutima niho gufata umurego kw'igitsinagabo bigenda neza.

    5.Nubwo nta gufwa kigira, ariko ubugabo bujya buvunika kandi iyi mvune irababaza cyane. Ni impanuka idakunze kubaho ariko hari uburyo bw'imibonano bwongera ibyago byo kuba yavunika. Muri bwo harimo kuba umugore ari hejuru, aho ashobora kuzamuka vuba vuba ikavamo agahita amanuka n'ingufu akayicarira ishinze ikayobera ku ruhande ikavunika, no kuba umugabo ari inyuma y'umugore, baba baryamye cyangwa bapfukamye (doggy style). Mu gihe ubikora muri ubu buryo jya ugabanya umuvuduko niho uba wirinze iyi mpanuka ishobora kugusigira uburemba.

    6. Burya igice tubona ni hafi kimwe cya kabiri cy'uko yose ireshya kuko uhereye aho itereye mu mubiri imbere harimo ikindi gice cyenda kungana n'ikigaragara inyuma.

    7. Ubugabo bushyirwa mu bice bibiri. Hari abagira butoya iyo butafashe umurego nuko bwawufata bukiyongera cyane mu mubyimba n'uburebure, hakabaho n'abagira bunini budahagurutse hanyuma ntibwiyongere ahubwo bugakomera gusa.

    8.Amateka agaragaza ko umwami Fatefehi wa Tonga (aka gace gaherereye mu nyanjya ya Pasifika y'amajyepfo, ahegereye Oceania) ari we mwami waba warabyaje umusaruro igitsina cye kurenza abandi kuko hagati ya 1770 na 1784 yaryamanye n'amasugi 37800, ubwo ni amasugi 7 ku munsi, buri munsi (biratangaje ariko birashoboka, ku mwami).

    9.Kugeza ubu uwabonyweho igitsina kirekire cyane ku isi ni Johan Falcon ugira ikireshya na 34cm naho uwabonyweho ikigufi cyane ntavugwa ariko havugwa ko cyareshyaga na 4cm, aha bikaba byarapimwaga byafashe umurego.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibidasanzwe-ushobora-kuba-utazi-ku-gitsina-cyumugabo/

  • Inkuru nziza ku bakunzi ba Nyaxo comedy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi ba Nyaxo comedy, imwe mu kinamico ikinnye mu buryo bw'urwenya (comedy) inyuzwa kuri YouTube bashyizwe igorora nyuma yuko Nyaxo (umukinnyi mukuru muri iyi kinamico) ababwiye ko mu minsi ya vuba hagiye gutegurwa undi mukino ugamije gutuma abakunzi ba Nyaxo comedy bamenya ubuzima bundi bw'abakina Nyaxo comedy.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Nyaxo yavuze amagambo ateguza abakunzi ndetse n'abakurikira Nyaxo comedy ko vuba bagiye gutegurirwa undi mukino uzabafasha kumenya neza ubuzima bw'abakinnyi bakina muri Nyaxo comedy.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-nyaxo-comedy/

  • Kigali: umusore arashaka umukobwa w’imico myiza wamubera umugore||reba ibisabwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore utuye mu mujyi wa Kigali yaratwandikiye yifuza umukunzi .Uyu musore avuga ko umukobwa w'imico myiza uhuje n'ibyo asaba, azamufasha gusigasira urukundo rwabo rugakomera kugeza bashyingiranwe nk'umugabo n'umugore.

    Uyu musore yagize ati:'Mwiriwe? Mbandikiye nshaka umukunzi.Nitwa AIME, ndi umusore, imyaka ni 33, ntuye kimironko muri kigali, ndi umwubatsi w'amazu, sinigeze umugore, mfite amashuri 6 yisumbuye, nshyira mu gaciro nkanatega amatwi uwo tuganira, nta gakoko ka HIV mfite, none nkaba nifuza umukunzi twapanga tugahita tunabana akaba afite izi quality:

    1. Imyaka 35 kuzamura
    2. Amafaranga 3. Akazi keza 4. Adafite agakoko ka HIV
    5. Ari mwiza (ateye neza bigaragara)
    6. Afite gahunda yo kuba yahita ashinga urugo .

    Uwumva yujuje ibi bintu bitandatu yampamagara kuri numero yanjye 0790291617 .Murakoze! '

    Niba na we wifuza umukunzi ushobora kutwandikira kuri numero ubona hano hasi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-umusore-arashaka-umukobwa-wimico-myiza-wamubera-umugorereba-ibisabwa/

  • “ Nzahorana nawe umutima wanjye urawufite… ” – Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan yongeye kugaragaza amarangamutima ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Chiffa Marty wamamaye kubera kuba mu rukundo n'umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana ku ya 17 Kanama 2022 yongeye kugaragaza amarangamutima ye. Abinyujije kuri story ya instagram ye, Chiffa yashyize hanze imwe mu mafoto ye ari kumwe na Yvan Buravan igaragaza ibiganza byabo bombi maze ayiherekesha amwe mu magambo ari mu ndirimbo Malaika ya Yvan Buravan ariyo nzahorana nawe umutima wanjye urawufite….

    Source : https://yegob.rw/nzahorana-nawe-umutima-wanjye-urawufite-chiffa-wakundanaga-na-yvan-buravan-yongeye-kugaragaza-amarangamutima-ye/

  • Afurika y’Epfo: Perezida Ramaphosa yongeye gu… – #rwanda #RwOT

    Ramaphosa wari uhanganye Dr Zweli Mkhize wahoze ari Minisitiri we w'ubuzima, yamutsinze atowe n'amajwi 2,476 kuri  1,897. Abatoye zari intumwa z’ishyaka ANC 4,386  zaturutse hose mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Aya matora yabaye uyu munsi kuwa mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu nteko rusange ya 55 y’Ishyaka rya ANC mu mujyi wa Johannesburg.

    Itorwa rya Ramaphosa ku mwanya wa Perezida wa ANC rimuharuriye inzira yo kongera gutorerwa umwanya w'umukuru w'igihugu, mu mu matora agomba kuba muri  2024. Cyril Ramaphosa ntiyahabwaga amahirwe kuko mu cyumweru gishize, inteko ishinga amategeko yari hafi kumwirukana ku mirimo ye habura gato kubera kuregwa ibyaha bya  ruswa. 

    Dr Mkhize wari uhanganye na Ramaphosa nawe yongereye amahirwe ye, kuko muri Kanama 2021 yegujwe ku mwanya wa Minisitiri w'ubuzima azira ibyaha bya ruswa.

    Inkomoko: Ijwi ry’Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124022/afurika-yepfo-perezida-ramaphosa-yongeye-gutorerwa-kuyobora-anc-124022.html