Blog

  • André Onana yasezeye mu ikipe y’igihugu ye ku myaka 26 gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu ufatira ikipe y'igihugu ya Cameroon André Onana ukinira Inter Milan yahagaritse gukinira ikipe y'igihugu cye,nyuma yo kwirukanwa mu bakinnyi bari mu mwiherero bagombaga gukina umukino banganyijemo ibitego 3-3 na Serbia mu Gikombe cy'Isi, yasize bagenzi be muri Qatar arataha.

    Onana w'imyaka 26 yakiniye igihugu cye cya Cameroon imikino 34 kuva muri Gicurasi 2016, bivugwa afashe iyu mwanzuro nyuma yo gushwana n'umutoza we Rigobert Song amaze gukina umukino umwe mu gikombe cy'isi wamuhuje n'Ubusuwisi.

    Mu ibaruwa ndende Onana yanditse yagize ati 'Nyuma y'amasaha menshi y'imyitozo, ingendo nyinshi no kwihangana kudasanzwe, ubu navuga ko nageze ku nzozi zanjye ariko buri nkuru yose, uko yaba ari nziza kose igira iherezo. Inkuru yanjye n'ikipe ya Cameroon yageze ku iherezo.

    Abakinnyi baraza bakagenda,amazina araza ariko Cameroon iza imbere y'umuntu wese n'umukinnyi wese. Cameroon izabaho iteka kimwe n'urukundo rwanjye ku ikipe y'igihugu n'abafana badushyigikiye.

    Ibyiyumvo byanjye ntibizahinduka.Umutima wa Cameroon muri njye uzahora utera kandi aho nzajya hose nzaharanira kuzamura ibendera rya Cameroon hejuru cyane.

    Source : https://yegob.rw/andre-onana-yasezeye-mu-ikipe-yigihugu-ye-ku-myaka-26-gusa/

  • Gen Rwarakabije ashobora guhamagarwa mu rubanza rw’abahoze muri FDLR #rwanda #RwOT

    Abagabo batandatu bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kuburabishwa ku byaha baregwa birimo iterabwoba.

    Abo ni ari Mujyambere Leopord alias Musenyeri, Habyarimana Joseph alias Mchebo Sophoni, Habimana Marc, Ruzindana Felicien, Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emilien.

    Baregwa kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Ubwo basubiraga imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane, umunyamategeko wunganira bamwe muri bo yasabye ko abatangabuhamya bazabazwa n’urukiko baba barimo Gen Paul Rwarakabije wahoze akuriye uwo mutwe ariko akaza gutaha mu Rwanda ku bushake bwe agasubizwa no mu kazi ; kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Mu iburanisha, Me Felix Nkundabatware Bigimba wunganira Lt.Col Mpakaniye Emilien, Lt.Col Habimana Emmanuel na Gen de Brigade Léopold Mujyambere bahoze muri FDLR, ni we wahawe umwanya munini.

    Yasabye urukiko ko rwahanagura ibyaha byose ku bo yunganira birimo iterabwoba, kurema no kuba mu mutwe w’abarwanyi utemewe.

    Yabwiye urukiko ko abo yunganira mu mategeko bagiye muri FDLR batabishaka ahubwo barengeraga ubuzima bwabo nk’uko babyivugiye.

    Ati”Iyo habuze ubushake biba bivuze ko nta cyaha cyakozwe”

    Urukiko rwamubajije ukuntu umuntu yamara imyaka irenga 20 afashwe bugwate ari nako agenda yongezwa amapeti ariko bikitwa ko atari ku bushake bwe.

    Me Nkundabatware avuga ko abo yunganira bari bafite abayobozi babakuriye ku buryo iyo babikinisha bari kwicwa cyangwa bagahabwa ibihano biremereye ashingiye ku mvugo zabo kandi ko hari ingero z’aho babigerageje bikanga , bakabihanirwa bikomeye

    Me Nkundabatware avuga ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yasobanuye ko itegeko rihana icyo cyaha ryasohotse nyuma mu gihe Gen Léopold Mujyambere yari afungiye muri Congo naho Lt Col Mpakaniye Emilien yari yarasezeye muri FDLR , ndetse na Lt Col Emmanuel Habimana we akaba yari arwaye umugongo na we atagikora akazi ka gisirikare.

    Yasabye ko Gen Rwarakabije ahamagazwa mu rukiko

    Me Nkundabatware yifuje ko abatangabuhamya batanzwe n’abakiliya be nabo bazabazwa n’urukiko.

    Yavuze ko Lt.Col Mpakaniye Emilien na Gen de Brigade Léopold Mujyambere batanze abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul babanye muri FDLR ari umuyobozi wabo.

    Ati 'Léopold na Mpakaniye batanze nabo abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul banabanaga muri FDLR ariko bo ntibigeze babazwa. Ari ibishoboka nabo bazabazwa nk’uko abo ku ruhande rw’ubushinjacyaha babajijwe.”

    Urukiko rwavuze ko rutanze kubaza abatangabuhamya bo ku ruhande rw’abaregwa ko rwabanje kumva kwiregura kwabo.

    Rwavuze ko nyuma ruzasuzuma niba ari ngombwa ko abatangabuhamya batanzwe bahamagazwa bakabazwa.

    General Paul Rwarakabije wayoboye FDLR -FOCA yagiye avugwa muri uru rubanza, yatashye mu Rwanda mu 2003 asubizwa mu kazi ka leta ; kuri ubu ari mu kiruhuko cy’iza bukuru.

    Abagabo batandatu bakurikiranywe mu rukiko i Nyanza bahakana ibyaha bashinjwa, bagasaba kujyanwa mu kigo cya Mutobo guhabwa amasomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe nk’uko byagiye bigenda kuri bagenzi babi no ku bari abayobozi n’abarwanyi babo batahutse mu bihe bitandukanye ku bushake cyangwa hakoreshejwe ingufu.

    Iburanisha rizakomeza ku wa 13 Gashyantare 2023.

    Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Rwarakabije-ashobora-guhamagarwa-mu-rubanza-rw-abahoze-muri-FDLR

  • Ibikoresho n'ubumenyi buke ni bimwe mu biheza abafite ubumuga ku kugera kuri serivisi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Umushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abafite ubumuga mu Rwanda, Murekatete Brigitte avuga ko mu myaka ine ishize y'uyu mushinga, abafite ubumuga bakanguriwe kumenya uburenganzira bwabo. Abatanga serivisi barasabwa gukuraho inzitizi zikibangamira abafite ubumuga bwaba ubukomatanyije n'ubw'ubugufi budasanzwe. Inzira iracyari ndende bitewe ahanini n'ibikoresho ndetse n'ubumenyi.

    Ibi babigarutseho mu nama y'Igihugu nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye ku migirire idaheza abafite ubumuga, aho hahujwe inzego zigira uruhare mu gufata ibyemezo.

    Brigitte Murekatete.

    Murekatete yagize ati' Muri iyi myaka 4 ishize nk'urugaga ruhuza abafite ubumuga mu Rwanda(NUDOR) biciye mu mushinga ugamije imigirire idaheza abafite ubumuga twabakanguriye ibijyanye n'uburenganzira bwabo kandi bamwe muri bo  barasobanukiwe ndetse twahuje inzego zitandukanye zigira uruhare mu gutanga serivisi zaba izikorera ndetse n'inzego bwite za Leta, ariko bamwe muri aba ntibaragera aho twifuza kugirango inzitizi ziveho burundu'.

    Akomeza avuga ko hari igihe ufite ubumuga agana serivisi z'amabanki bakaba bafite uburyo bwihariye bwo kwakira abafite ubumuga bw'uburebure budasanzwe ndetse hakaba n'abandi batarabasha kubona uko bisabira serivisi nko gutanga ibirego mu ikoranabuhanga kubera ibikoresho ndetse n'ubumenyi aho usanga hari abataramenya uburyo bwo kuvugana n'abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutavuga no kutumva.

    Bamwe mubitabiriye inama.

    Yagize ati' Bamwe muri bagenzi bacu bafite ubumuga bukomatanyije usanga bagana Banki ugasanga zimwe zifite uburyo bwo kubakira ariko izindi ugasanga ntabwo zifite. Ikindi hari abakenera serivisi zo kwitangira ibirego mu gihe basaba uburenganzira bwabo ariko ubuke bw'ibikoresho byakoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona biragoye, ikindi abafasha abafite ubumuga kwaka serivisi nabo ntabwo babasha kumvikana nabo kuko abenshi muri aba, abasaba servisi nabazibaha ntabwo barabasha gukoresha neza bisanzuye ururimi rw'amarenga kugirango bafashwe neza ariko ubukangurambaga buzakomeza bukorwe'.

    Ingabire Marie Solange, umwe mu bafite ubumuga avuga ko bashima ibyo Leta ibakorera. Akomeza asaba ko abikorera bakwiye kwibutswa ko bagifite ibikorwa remezo bimwe bitorohereza abafite ubumuga.

    Yagize ati' Turashimira Leta yacu kuko yatuvanye mu kirambi ariko hari abikorera ndetse n'inzu za Leta zubatswe ubona ko zishaje zitorohereza abafite ubumuga ugasanga hari ibikorwaremezo bikitugora, haba muri za Banki, ahahurira abantu benshi, ubwiherero n'ibindi byinshi bikwiye kwifashishwa n'abafite ubumuga'.

    Ndahayo Eugene, umwe mu bikorera avuga ko bikigoye ko uwikorera yakoresha umuntu ufite ubumuga kubera ko zimwe mu nzu bakoreramo zubatswe kera bityo kubona ubwiherero bw'abafite ubumuga bushya bigoye. Avuga kandi ko hari abafite ubumuga bwo kutabona bize bashobora gukora ibijyanye n'icungamutungo ariko bikaba ikibazo kubabonera imashini bajya bakoresha. Atanga urugero ko hari uwigeze gushaka guha akazi ufite ubumuga bwo kutabona, abajije igiciro cy'imashini yajya akoresha asanga irahenze abivamo.

    Komiseri muri Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda akaba ashinzwe gukurikirana uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga, Gahongayire Eularie avuga ko ubushake bwa Politiki bugaragara kubera amasezerano mpuzamahanga ndetse n'andi  yerekeye uburenganzira bw'abafite ubumuga, ndetse ibyo bikanashyirwa mu mategeko arengera abafite ubumuga. Avuga kandi ko byanashyizwe mu bijyanye n'uburezi, hakaba n' ubundi buryo abafite ubumuga bafashwa mu buryo bushoboka.

    Agira ati' Turacyafite imbogamizi nko mu burezi ntabwo turabona ibikoresho ndetse n'abarimu bahuguwe neza kandi n'inyubako ntabwo ziragira ibisabwa byose bifasha abafite ubumuga butandukanye bw'ingingo. Ikindi ururimi rw'amarenga usanga abafite ikibazo batarabasha kugira ubumenyi bukenewe ariko n'abaturage bakwiye kwigishwa kugirango babashe kujya bumvikana n'aba bafite ubu bumuga'. Akomeza avuga ko baticaye ubusa, ko ahubwo bazakomeza gufatanya n'abaterankunga kugera ku ntego z'Igihugu zinakubiye muri Politiki yashyizweho y'abafite ubumuga.

    Uyu mushinga watangiye muri 2019, ugiye gusozwa ku mpera z'uyu mwaka wa 2022. Wakoreye mu turere twa Gisagara, Kicukiro, Nyamasheke, Ngoma na Burera. Muri iyi gahunda hakoreshejwe abafashamyumvire bagiye bagaragaza ibibazo bikeneye ubuvugizi bikibangamiye abafite ubumuga mu bice babarizwamo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/23/ibikoresho-nubumenyi-buke-ni-bimwe-mu-biheza-abafite-ubumuga-ku-kugera-kuri-serivisi/

  • Ibyo Rick Ross yakoreye Zari byerekanye ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe benshi batari bazi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Rick Ross yashimiye cyane Zari Hassan wongeye kubyutsa ibirori by'abambaye imyenda y'imyeru (All-White party) mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

    Mu butumwa bw'amashusho, Rick Ross yanyujije kuri Instagram yashimiye Zari Hassan wongeye kugarura ibi birori byaherukaga i Kampala mu 2017.

    Uyu muraperi uri mu bafite izina muri Amerika yagize ati 'Ndabikunze cyane Zari, numvise ko hari 'All White Party' i Kampala ku wa 22 Ukuboza. Ibirori byawe bihora ari bigari. Njye n'umuryango wanjye hano turakwishimiye.'

    Zari Hassan w'imyaka 42 avuga ko ibi birori bitandukanye n'ibindi byabaye mu myaka itanu ishize.

    Ibi birori birangwamo inzoga z'ihenze z'amoko atandukanye birabera Motiv Hotel ahubatswe akabyiniro k'umunsi umwe.

    Reba Videwo hasi..

    Source : https://yegob.rw/ibyo-rick-ross-yakoreye-zari-byerekanye-ko-aba-bombi-bafitanye-umubano-udasanzwe-benshi-batari-bazi/

  • Inkuru itari nziza kuri Rudeboy n’umugore we bamaranye imyaka irenga 8 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Anita Isama Okoye wari umaze imyaka umunani ashakanye na Paul Okoye wamamaye nka Rudeboy, akaba umwe mu bagize itsinda rya P-Square. Inkuru itari nziza kuri aba ni uko batandukanye.

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yabyaranye na Rudeboy, yasabye ko yahabwa inzu na miliyoni 20 Frw za buri kwezi nk'amafaranga yo kwiyitaho no kwita ku bana.

    Anita Okoye avuga ko umwuka mubi wavutse muri uyu muryango nyuma yo kwibaruka impanga mu 2017.

    Rudeboy n'umugore we n'abana babo.

    Uyu mugore w'imyaka 35 ashinja Rudeboy gutererana umuryango, kumuca inyuma, kwirengagiza inshingano za kibyeyi, kumutakariza icyizere n'ibindi.

    Anita na Paul Okoye bahuye mu 2004 ubwo bari muri Kaminuza ya Abuja, bashyingiranwa mu 2014. Batandukanye bafitanye abana batatu

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-kuri-rudeboy-numugore-we-bamaranye-imyaka-irenga-8/

  • Manchester City yasubukuye urugendo rwo gukusanya ibikombe ihonda Liverpool – YEGOB #rwanda #RwOT

    Manchester City yatsinze Liverpool Ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa 1/8 mu gikombe cya Carabao.

    Nyuma y'igihe kinini abanyamupira duhugiye mu mikino y'igikombe cy'isi, imikino imbere mu bihugu yari yagarutse ibimburirwa na Carbao Cup mu Bwongereza.
    Pep Guardiola utoza Manchester City yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Ortega; Lewis, Akanji, Laporte, Aké; De Bruyne, Rodri, Gündogan; Mahrez, Haaland,na Palmer.

    Haaland wasubukuye urugendo rwo gutsinda ibitego

    Umukino watangiye ku isaha ya saa yine z' ijoro ubera Kuri Ethihad Stadium i kibuga cya Manchester City.
    Manchester City n'iyo yatangiye umukino imeze nabi kuko ku munota wa mbere gusa Haaland warukumbuwe n'abenshi yahushije igitego ubwo Nathan Ake yamuhaga umupira ariko akawutera hejuru y'izamu.

    Liverpool yo yari ya yabanje mu kibuga: Kelleher; Milner, Matip, Gomez, Robertson; Bajcetic, Thiago, Elliott; Salah, Darwin Núñez na Fábio Carvalho.
    Bidatinze ku munota wa 10 gusa Erling Haaland yatinze igitego cya mbere ku mupira mwiza yarahawe na De Bruyne.
    Liverpool n'ayo yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe ubwo Milner yaherezaga agapira keza Carvalho agatsinda igitego ku munota wa 20.

    Manchester City yakomeje gushakakisha igitego cya kabiri ku munota wa 23 Palmer ahindura umupira ashakisha umutwe wa Haaland ariko ntibyabahira.
    Igice cya cyarangiye impande zombi zinganya igitego kimwe kuri kimwe.
    Igice cya kabiri cyatangiranye n'imbaraga ku mpande zombi bidatinze ku munota wa 47 Riyad Mahrez wa City yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yarahawe na Rodrigo.

    Na Liverpool ntibyayitwaye amasegonda arenze 60 kuko ku munota wa 48 Mohammed Salah yatsinze igitego cya kabiri cya Liverpool ubwo Nunez yazamukanaga umupira yihuta akaza kuwucomekera Salah imbere y'izamu nawe agahita atsinda igitego cyiza.

    Abasore ba City basubukuye imikino neza

    Manchester City yatinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ake ku mupira mwiza yazamuriwe na De Bruyne nawe agasimbuka agakozaho umutwe.
    Iminota 90 yarangiye Manchester City itsinze Ibitego 3-2 byaLiverpool itike ya 1/4 muri Carabao Cup.

    Source : https://yegob.rw/manchester-city-yasubukuye-urugendo-rwo-gukusanya-ibikombe-ihonda-liverpool/