Blog

  • Yateye icyuma umugabo we asinziriye nyuma y'amezi abiri gusa babana #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Zambia witwa Elizabeth Mandiza w'imyaka 22arashinjwa gutera icyuma umugabo we bikamuviramo urupfu.

    Uyu mugore ngo yahengereye umugabo we w'imyaka 29 witwa Henry Msoni asinziriye niko kumutera icyuma aramwica.

    Amakuru aravuga ko uyu mugore yabitse inzika nyuma y'uko bari bamaze gushwana hanyuma aza gufunga icyumba uyu mugabo asinziriye niko kumwicisha icyuma.

    Aba bombi bari bamaze amezi 2 bakoze ubukwe gakondo kandi uyu mugabo yari yaramukoye ibihumbi bisaga 600 FRW.

    Umukuru wa Polisi mu ntara y'Uburasirazuba bwa Zambia witwa Limpo Liywali,yavuze ko nyakwigendera yatewe icyuma mu gituza.

    Uyu mugabo ngo yari asanzwe ari umuganga mu ivuriro ryigenga.
    .

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yateye-icyuma-umugabo-we-asinziriye-nyuma-y-amezi-abiri-gusa-babana

  • Burundi: Umugore wari utwite inda y’amezi 7 y… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Mugishimana Johali wari utwite inda y’amezi 7 yabyaye abazwe (cesarienne) kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, mu bitaro bya Gisirikare bya Kamenge mu mujyi wa Bujumbura. Uwo mugore usanzwe atuye mu ntara ya Rumonge yabyaye abana batatu b’abakobwa  n’abahungu batatu.

    Amakuru yatanzwe n’ibitaro bya Gisirikare bya Kamenge avuga ko ubuzima bw’uwo mubyeyi n’abana bose uko ari batandatu bameze neza.

    Kuwa  Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, Minisitiri w’Intebe mu gihugu cy’u Burundi Ndirakobuca Gervais yasuye uwo mubyeyi wari wajyanwe mu bitaro bya Gisirikare bya Kamenge ubwo inda yari atwite yari ifite amezi atanu kugira ngo afashwe kubyara abo abana batandatu.

    Min. Ndirakobuca yamuhaye ibahasha irimo miliyoni 5 z’amarundi zagombaga kumufasha kubona ibiribwa n’ibikoresho kuko asanzwe ari umuturage utishoboye.

    Inkomoko: Radio Izere 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124207/burundi-umugore-wari-utwite-inda-yamezi-7-yibarutse-abana-batandatu-124207.html

  • Rwamagana :Umurambo w’umusore wasanzwe umanitse ku Ipoto y’amashyanyarazi #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n’Umuboyozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko amakuru abaturage batanze ari uko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yiyahuye akoresheje umugozi, yimanitse kw’ipoto y’amashanyarazi.

    Uyu musore ngo icyamuteye kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umubyeyi we witwa Mukansanga Thacienne, akamukubita intebe bicaraho akamukomeretsa mu mutwe.

    Uyu musore nyuma yo kumukomeretsa mu mutwe yahise yirukanka ahunga, nyuma agaragara yimanitse ku ipoto ku mutambiko wa nyuma wo hejuru.

    Aya makimbirane yaturutse kuba yari yongeye kwaka umunani w’isambu nyina, akamuhakanira ko nta bundi butaka yamuha kuko ubwo yamuhaye mbere yabugurishije.

    Uyu musore asanzwe afite imyitwarire mibi kuko yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco, kubera urugomo yari yakoze.

    Ku bufatanye bwa REG, RIB, abaturage, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bagiye gutabara kugira ngo umurambo umanurwe ku ipoto.

    Mbonyumuvunyi atanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda kugirana amakimbirane mu miryango, kuko akurura ubwumvikane buke bigatuma habaho no kwicana ndetse n’urugomo.

    Ikindi yabasabye ni ugutangira amakuru ku gihe kugira ngo umuryango urangwamo amakimbirane babafashe kuyakemura, bityo bakumire impfu ziyaturukaho.

    Ivomo:Kigalitoday

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umurambo-w-umusore-wasanzwe-umanitse-ku-Ipoto-y-amashyanyarazi

  • Abafaransa ibihumbi 200 bamaze gutorera ko um… – #rwanda #RwOT

    Icyumweru kirashize ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cy’isi cya 3 cy’uyu mwaka itsinze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. 

    Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Argentine niyo yabonye ibitego 2 bifungura mu gice cya mbere, igitego cya 1 cyatsinzwe na Lionel Messi kuri penariti yari ikorewe Di Maria ikozwe na Dembele ariko abaturage ndetse n’abayobozi bo mu Bufaransa ntibabyemera ko yari Penariti akaba ariyo mpamvu basaba ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wasubirwamo.

    Ikindi gitego Abafaransa batemera ni igitego cya 2 cyatsinzwe na Di Maria. Mbere yuko uyu mukinnyi atsinda igitego, Kylian Mbappe yari yakoreweho ikosa ariko umusifuzi ntiyasifura.

    Di Maria watsinze igitego Abafaransa batemera

    Kugeza ubu Abafaransa bashyizeho urubuga abantu bari kunyuraho batora ndetse banatanga igitekerezo niba uyu mukino wasubirwamo,.

    Uru rubuga rugizwe n’aho umuntu ashyira amazina ye, warangiza gushyiraho amazina ugashyiraho niba umusifuzi yaraguzwe, niba nta penariti yari ikwiye gutangwa, n’ahavuga ngo igitego cya 2 cya Argentine si cyo kuko Mbappe yakoreweho ikosa.

    Iyo urangije ibyo byose ushyiraho umukono, warangiza ukabisangiza abandi kugira ngo basabe ko umukino wasubirwamo. Kugeza ubu abantu ibihumbi 200 ni bo bamaze gusaba ko uyu mukino wasubirwamo.

    Iki cyifuzo kimaze kuza muri 20 byagize imikono myinshi mu Bufaransa. Mu gihe cyaba kigejeje abantu ibihumbi 500 cyaba kije mu byifuzo 3 byagiye bitangwa bikamenyekana ndetse bigashyirwano n’imikono myinshi. 

    Kuri uru rubuga ibitekerezo (comments) bimaze kuba 85,000, byiganjemo ibivuga ko umusifuzi wasifuye yari afite ubwoba cyangwa akaba yari yariye ruswa.

    Mbappe yabuze igikombe cy’isi akireba

    Lionel Messi yatwaye igikombe cy’isi ariko Abafaransa barasaba ko umukino wasubirwamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124195/abafaransa-ibihumbi-200-bamaze-gutorera-ko-umukino-wa-nyuma-wigikombe-cyisi-usubirwamo-124195.html

  • Rwamagana :Umurambo w’umusore wasanzwe umanitse ku Ipoto y’amashyanyarazi #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n’Umuboyozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko amakuru abaturage batanze ari uko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yiyahuye akoresheje umugozi, yimanitse kw’ipoto y’amashanyarazi.

    Uyu musore ngo icyamuteye kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umubyeyi we witwa Mukansanga Thacienne, akamukubita intebe bicaraho akamukomeretsa mu mutwe.

    Uyu musore nyuma yo kumukomeretsa mu mutwe yahise yirukanka ahunga, nyuma agaragara yimanitse ku ipoto ku mutambiko wa nyuma wo hejuru.

    Aya makimbirane yaturutse kuba yari yongeye kwaka umunani w’isambu nyina, akamuhakanira ko nta bundi butaka yamuha kuko ubwo yamuhaye mbere yabugurishije.

    Uyu musore asanzwe afite imyitwarire mibi kuko yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco, kubera urugomo yari yakoze.

    Ku bufatanye bwa REG, RIB, abaturage, Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bagiye gutabara kugira ngo umurambo umanurwe ku ipoto.

    Mbonyumuvunyi atanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda kugirana amakimbirane mu miryango, kuko akurura ubwumvikane buke bigatuma habaho no kwicana ndetse n’urugomo.

    Ikindi yabasabye ni ugutangira amakuru ku gihe kugira ngo umuryango urangwamo amakimbirane babafashe kuyakemura, bityo bakumire impfu ziyaturukaho.

    Ivomo:Kigalitoday

    Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umurambo-w-umusore-wasanzwe-umanitse-ku-Ipoto-y-amashyanyarazi

  • Mu cyiswe ‘Ibimenyetso’ UN yakije umuriro hagati y’u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

    Raporo ntirasohoka ku mugaragaro ariko ibigo ntaramakuru bitandukanye, nka AFP y’Abafaransa na Reuters y’Abongereza twifashisha muri iyi nkuru, byemeza ko byayiboneye, kandi ko yashyikirijwe Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi.

    Mu birego rero, abahanga ba ONU bemeza ko bakusanyije ibimenyetso simusiga byerekana ko u Rwanda rwohereje abasilikare barwo muri M23, ruyiha n’intwaro, amasasu, n’imyenda ya gisilikare. Raporo, iti 'Ni gutyo M23 yabashije kwigarurira ahantu hatandukanye mu ntara ya Kivu ya Ruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru kuva mu kwa 11 mu 2021 kugera mu kwa karindwi k’uyu mwaka w’2022.'

    Isobanura ariko na none ko u Rwanda rwaboneyeho no kugaba ibitero ku nyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR.

    Ibirego bya ONU biriyongera ku bindi by’ibihugu bitandukanye, nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ubwayo, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ububilihyi, Ubudage, n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi.

    Muri iki cyumweru, Leta y’u Rwanda yongeye na none kwiyama abayishinja gutera inkunga no gufatanya na M23. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa gatatu, umuvugizi wayo avuga ko 'u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kurinda no kurengera ubusugire n’imbizi zarwo n’abaturage barwo.' Ati : 'Ingamba rwafashe muri urwo rwego ntizikwiye kwitiranywa no gushyigikira umutwe uwo ari wo wose urwana muri Kongo.'

    Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-cyiswe-Ibimenyetso-UN-yakije-umuriro-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo

  • Minisitiri muto muri Guverinomay’u Rwanda yasezeranye n’uwo yihebeye imbere y’Imana #rwanda #RwOT

    Dr Butera ugiye kumara ukwezi muri Guverinoma, yasezeranye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu mu Rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y’iminsi ibiri n’ubundi asezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukobwa mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Dr Butera Yvan w’imyaka 32, ni we muto mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

    Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-muto-muri-Guverinomay-u-Rwanda-yasezeranye-n-uwo-yihebeye-imbere-y-Imana

  • MU MAFOTO 25: Zari yakoreye ibirori i Kampala… – #rwanda #RwOT

    Hongeye kuba ibirori bizwi nka Zari All White Party bimaze kumenyerwa aho Zari agenda abikorera mu bihugu bitandukanye ariko cyane cyane muri Uganda, igihugu cy'ibisekuru n'amavuko.

    Ni ibirori byari bimaze iminsi byamamazwa. Bisanzwe bihuza ibyamamare bitandukanye. Kuri iyi nshuro byari byatewe inkunga n'ikompanyi ikora inzoga ihenze izwi nka Belaire ku buryo n'umuherwe asoma intama.

    Ibi birori byatumye Rick Ross umaze imyaka myinshi yamamaza iki kinyobwa, agira icyo avuga. Byabaye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022.

    Rick Ross ugira igikundiro kiri hejuru kubera imirapire, imyambarire, imivugire n'ibindi, mbere gato y’uko ibi birori bitangira yagize ati: 'Urukundo rwinshi Zari.'

    Yongeraho ati:'Numvise ibijyanye n'ibirori by’abambaye ibyera muri Kampala bizaba kuwa 22 Ukuboza, ibirori byawe iteka biba ari agatangaza. Nta kindi uretse kuba tukwishimira cyane n'umuryango wanjye hano.'

    Ibi birori byaranzwe n'udushya twinshi turimo imyambarire n'uburyo Shakib yasangiragamo na Zari ibinyobwa asoma akamusangiza mu kanwa.

    Hari kandi ibyamamare bitandukanye birimo abo muri Uganda nka Eddy Kenzo na Pallaso n’abakinnye muri filimi ya Young Famous African nka Khanyi, Andile Ncube, DJ  Naked n'umukunzi we Kayleigh Schwark na Swanky Jerry.

    Ibi birori byabereye mu kabyiniro kari kubatswe muri Kampala ahazwi nka Motiv ku bufatanye na Trading Africa yari ishinzwe gutunganya ibijyanye no gutegura ibi birori.

    Mbere gato y’uko ibirori bitangira Rick Ross yabanje kubicyeza

    Zari yari yabyambariyeUmukunzi wa Zari na we yari yaje kumushyigikiraEddy Kenzo mu byamamare byari byitabiriyeHari abirabura n’abazunguNubwo Zari aba South Africa yari amaze iminsi muri UgandaUmunsi w’ikiganiro n’itangazamakuru ni uku yari yambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124185/mu-mafoto-25-zari-yakoreye-ibirori-i-kampala-byavugishije-rick-ross-bihagurutsa-abarimo-ed-124185.html

  • Abantu 10 bahinduye umuvuno mu myidagaduro b… – #rwanda #RwOT

    Ni ko bimeze ku isi yose ndetse umuntu amenyekana yaranyuze muri byinshi. Ubu se wakwemera ko Umuraperi Shawn Corey Carter uzwi nka Jay Z, uri mu baraperi mu bari ku Isi y'abazima bake bafite umutungo ubarirwa muri Miliyari imwe y'amadorali y'Amerika yabayeho mu buzima bubi?

    N'ubwo atari byo ngambiriye kuvugaho uyu munsi nagira ngo ubanze wumve ko umuntu kugira ngo abe icyamamare anyura muri byinshi. Uyu mugabo yacuruje ibiyobyabwenge mbere y'uko atangira umuziki akaba umuraperi ukomeye ku isi.

    Ibya Jay-Z reka tubireke tuzabigarukaho ubutaha! No mu Rwanda hari benshi uzi ariko utazi inzira zitandukanye banyuze ariko nta n'umwe wanyuze mu nzira nk'iy'uyu muraperi.

    Benshi uzi uyu munsi mu Rwanda bagiye banyura mu nzira nyinshi zimwe zikanga izindi zikanyerera cyangwa se bakabona bitari kugenda uko babyifuza bagaca indi mivuno.

    Dashim

    Dushimimana Dashim ni umwe mu bazwi cyane muri iki gihe mu itangazamakuru. Azwi cyane mu biganiro birimo icyo yise 'Inzu y'Ibitabo' atambutsamo agace kihariye yise 'Ijambo ryahindura ubuzima'. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Fine Fm iri muri radiyo zikunzwe.

    Mbere yo kwimariramo itangazamakuru, Dashim yabanje kuba umuhanzi ariko ashimyeho biranga. Uyu musore yakoze indirimbo zirimo iyo yise 'Gasaro ka Mama'. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2011 ikorwa na Lick Lick mu buryo bw'amajwi.


    Dashim yatangiye ari umuhanzi nyuma aza kubivamo 

    David Bayingana

    Ni umwe mu banyamakuru bakundwa cyane mu gice cy'amakuru ajyanye n'imikino ariko mu busesenguzi. Ubu ni umwe mu banyamakuru ba B&B FM UMWEZI.

    Bayingana ni umwe mu banyamakuru bakoraga ibiganiro kuri Voice of Africa aho yakoranaga na Bagabo Adolphe wamenyekanye nawe mu muziki nka Kamichi aho bakoraga ikiganiro cya Star Forum cyakundwaga mu myaka ya 2008. Ibi biganiro yabikomatanyaga n’ibya Siporo.

    Bayingana yaje kuva kuri iyi radiyo yerekeza mu zirimo Radio 10 ari naho yazamuye izina rye cyane muri siporo kurusha mu biganiro by’imyidagaduro. 

    Akunda kugendana n'abahanzi ariko asa nk'uwahinduye umuvuno akigira muri siporo. Ibirori bitandukanye bijyanye na siporo ni we witabazwa nka MC. Twatanga urugero nko muri CHAN 2016, Imikino y'amagare n'ibindi bitandukanye.


    Bayingana yatangiriye itangazamakuru kuri radiyo Salus akomereza muri Voice of Africa, aha hose yakoraga ibiganiro birimo n’iby’imyidagaduro aza kubivamo yinjira muri siporo. 

    Seburikoko

    Uyu musore azwi cyane muri sinema nyarwanda. Amazina ye asanzwe ni Niyitegeka Gratien. Muri kaminuza yize ibijyanye n'ubwarimu ndetse yigeze kubikoraho abifatanya no gukina filime.

    Nyuma yaje kwirundumurira mu gukina filime atera umugongo ubwarimu detse ni umwe mu bakinnyi ba filime bakundwa na benshi mu Rwanda. Kuri ubu uretse 'Seburikoko' yamwitiriwe, afite indi filime y'urwenya acisha ku rubuga rwa Youtube yise 'Papa Sava' nayo ikundwa na benshi.


    Seburikoko yabanje kuba umwarimu, nyuma aza kubivamo yiyegurira sinema 

    Dj Pius

    Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Rickie Pius Rukabuza ariko mu myidagaduro azwi nka Dj Pius. Ni umwe mu bamaze igihe kinini mu ruganda rw'imyidagaduro yabayeho umu-Dj igihe kinini ndetse anaba umunyamakuru ku maradiyo atandukanye arimo nka City Radio mu biganiro by'imyidagaduro.

    Yabaye mu itsinda ry'abaririmbyi rya Two 4Real ariko riza gutandukana. Ubu ni umuhanzi ku giti cye kandi ni umwe mu bakundwa na benshi mu Rwanda.


    Dj Pius yabanje kuba umu-dj abivamo yiharira umuziki 

    Murungi Sabin

    Kuri ubu iyo umuntu avuze uyu mugabo buri wese ahita yumva ISIMBI TV. Murungi yabaye igihe kinini umunyamakuru w'imyidagaduro ariko yandika. Yakoreye Igihe na InyaRwanda. Yigeze kugerageza gukora itangazamakuru kuri radio Magic Fm ariko biza kwanga.

    Mu 2018 ni bwo yinjiye mu biganiro byo kuri Youtube atangiza Isimbi Tv iri muri shene zikundwa na benshi mu Rwanda. Ugereranyije izina yari afite yandika n'iryo afite uyu munsi, ubona ko yahiriwe.


    Murungi Sabin yamaze igihe kinini yandika nyuma aza kubireka ajya kuri Youtube 

    KNC

    Uno mugabo azwi nka Kakooza Nkuriza Charles ari naho havuye impine ya KNC. Yamenyekanye cyane ari umunyamakuru kuri City Radio ndetse yamenyekanye nka Dr Runiga mu ikinamico yise 'Indya Nkurye'.

    Ntabwo yagiye kure cyane y'itangazamakuru kuko ubu yashinze Radio 1 na Tv 1 biri mu bitangazamakuru bikundwa na benshi mu Rwanda. Uyu mugabo wahiriwe n'ubushabitsi ni nyiri ikipe ya Gasogi United ikina mu cyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda.


    KNC yaretse gukina amakinamico n’umujyo w’itangazamakuru yakoraga aca undi muvuno ndetse ashinga ibitangazamakuru bye 

    Alliah Cool

    Uyu mukobwa yamenyekanye nka Alliah Cool muri sinema nyarwanda. Amazina ye asanzwe yitwa Isimbi Alliance. Izina rye ryabanje kunyura mu itangazamakuru aho yakoraga kuri Flash TV.

    Ryakomeje kuzamuka ubwo yatangiraga gukina filime mu buryo bw'umwuga ubwo yakinaga muri filme yiswe 'Rwasa'. 

    Ubu yahinduye umuvuno atangira gukora filime ze abifashijwemo na One Percent International MGT imureberera inyungu. Yahereye ku yo yise 'Alliah The Movie' ndetse hari n'indi yagiye gukorera muri Nigeria mu minsi yashize.


    Alliah Cool yatangiye akina filime z’abandi aba n’umunyamakuru byose yarahagaritse ajya gutangiza filime ze

    Yago

    Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya “YAGO” ni umunyamukuru. Yakoreye ibitangazamakuru birimo Goodrich Tv, Radio&Tv10, ubu akaba afite umuyoboro we wa shene ya Youtube aho yawitiriye izina rye “YAGO TV SHOW”.

    Kuva yahindura umuvuno akajya kuri Youtube ni bwo izina rye ryatangiye kuzamuka. Uyu musore aheruka kwinjira mu muziki aho yahereye ku ndirimbo 'Suwejo' ndetse aheruka gushyira hanze iyo yise 'Rata' naho kandi akaba ari gukora ibihangano bigakundwa.


    Yago yahinduye umuvuno arahirwa 

    Boubou

    Uyu mugabo azwi mu gutegura ibitaramo bitandukanye, yamenyekanye mu birimo: 'Iwacu Muzika Festival, 'Primus Guma Guma Super Star [PGGSS]', East Africa Muzika n'ibindi. Mbere yari umubyinnyi.

    Ni we washinze itsinda ry'ababyinnyi ryigeze kumenyekana mu 2000 ririmo umuhanzi Daddy Cassanova. Iri tsinda ryitwaga Cool Family, yaritangije mu 1997.

    Muri iri tsinda, Boubou ntiyaribayemo igihe kinini, nyuma y'umwaka yahise ajya muri Canada aho yamaze imyaka ine, agaruka mu Rwanda iri tsinda naryo riri mu marembera.

    Kuva ubwo iby'umuziki yatangira kubirebera ku ruhande n'ubwo yari agifite rwa rukundo.

    Mu 2008 ni bwo yateguye igitaramo cya mbere cya East African Party yo gusoza umwaka wa 2008.

    Icyo gihe yari yatumiye abahanzi bagera kuri barindwi bo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba nka Nameless wo muri Kenya, Kidumu, Juliana Kanyomozi, itsinda ryahoze ryitwa Blue 3 na Micheal Ross, Zanto wo muri Tanzania, Dr Claude, Miss Jojo na Rafiki.

    Kuva uyu mugabo yatangira gutegura ibitaramo ni umwe mu babikora bagahirwa ku buryo bamwe batebya bakavuga ko ari we nyirabyo.


    Boubou watangiye ari umubyinnyi ubu ni umushoramari mu muziki

    Bamenya

    Uyu mugabo ni umwe mu bazwi muri filime nyaranda. Ubusanzwe yitwa Benimana Ramadhan, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo. Yakuze azi umubyeyi we umwe cyane ko Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bamenya ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kinini ariko ntabwo yari yarahiriwe. Yagiye no mu itangazamakuri kuri Flash Tv biranga ahitamo gukuramo ake.

    Nyuma yo guhindura agatangira gucisha filime yanamwitiriwe kuri Youtube, izina Bamenya ryaratumbagiye ndetse rinazamura abandi batandukanye bakinana barimo Kanimba, Kecapu, Bijoux n'abandi.


    Bamenya yahiriwe muri sinema nyuma yo gutangira gukina filime yamwitiriwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124174/abantu-10-bahinduye-umuvuno-mu-myidagaduro-bikabahira-amafoto-124174.html

  • Rayon Sports yateye imigeri biranga Gasogi Un… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yongeye gutsindwa umukino wa 3 wikurikiranya nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC na APR FC. Wari umukino usoza umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo munsi usoza imikino ibanza ya shampiyona. Iminota 15 ya mbere nta mahirwe afatika yabonetse uretse amwe ku ruhande rwa Gasogi United ariko Maxwell ntiyayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 18, umukino wahagaze iminota 8 nyuma y'uko umunyezamu Hakizimana Adolphe yagonganye na rutahizamu wa Gasogi United, Maxwell, uyu munyezamu yahise atwarwa kwa muganga muri Ambulance yahise asimburwa na Hategekimana Bonheur.

    Rayon Sports yaje gukora impinduka zitateguwe ku munota wa 34 ubwo havagamo Onana kubera imvune hinjiramo Paul Were. Uyu mukinnyi yafashije Rayon Sports kuko nyuma y'umunota umwe, yinjiranye ubwugarizi bwa Gasogi United ariko ateye mu izamu, Gael awohereza muri koruneri.

    Ku munota wa nyuma w'igice cya mbere, Rudasingwa Prince yahawe umupira ashyizeho umutwe umupira uruhukira mu ntoki za Cuzuzo Gael. Ku munota wa 4 w'inyongera, Bugingo Hakim yahaye umupira mwiza Theodore Malipango yatsindiye Gasogi United igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ndekwe Felix aha umwanya Moussa Camara.Ibi byafashije cyane Rayon Sports yashyize igitutu kuri Gasogi United mu minota 15 ya mbere y'igice cya kabiri ariko Prince na Moussa Camara ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Gasogi United na yo yanyuzagamo igasatira ari na ko abakinnyi barimo Hakim bagerageje amahirwe ariko imipira ntiyajya mu izamu, umukino warangiye ari 1-0.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinze Marines FC 1-0. Nyuma y'umunsi wa 15, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde n'amanota 30 inganya na Kiyovu Sports, APR FC ni iya 3 n'amanota 28 inganya na Gasogi United ya 4 ndetse na Rayon Sports ya 5.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124192/rayon-sports-yateye-imigeri-biranga-gasogi-united-iyitwara-amanota-124192.html