Blog

  • Minisitiri muto muri Guverinoma y’u Rwanda yasezeranye n’uwo yihebeye imbere y’Imana #rwanda #RwOT

    Dr Butera ugiye kumara ukwezi muri Guverinoma, yasezeranye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu mu Rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y’iminsi ibiri n’ubundi asezeranye imbere y’amategeko n’uyu mukobwa mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Dr Butera Yvan w’imyaka 32, ni we muto mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.

    Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Minisitiri-muto-muri-Guverinoma-y-u-Rwanda-yasezeranye-n-uwo-yihebeye-imbere-y-Imana

  • U Rwanda rwavuze ku byo kohereza Ingabo muri Congo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Agence France-Presse nibwo yatangaje ko hari raporo y’impuguke za Loni ku bibazo by’umutekano wa RDC yabonye, yemeza ko u Rwanda rwafashije umutwe wa M23 mu ntambara imazemo iminsi n’igisirikare cya Congo, FARDC.

    Ni raporo yakunze kwibazwaho uburyo igera mu itangazamakuru Loni itarayisohora, dore ko no muri Nyakanga uyu mwaka imbanzirizanyandiko y’iyo raporo yagiye mu itangazamakuru igihe kitaragera.

    U Rwanda rumaze iminsi ruhakana gufasha umutwe wa M23, rugaragaza ko ari ikibazo kireba Guverinoma ya Congo kuko ibyo M23 isaba ari amasezerano atarashyizwe mu bikorwa yasinywe n’iyo Guverinoma.

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko gukomeza kwegeka ibibazo bya RDC ku Rwanda, nta muti bizatanga.

    Ati 'Politiki yo gushinja u Rwanda nk’uburyo bwo kwihunza inshingano ku ntege nke za Guverinoma ya RDC, ingaruka zabyo ni akaga ku baturage bo ku mipaka ihuza ibihugu byombi.'

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda kuri uyu wa Kane yabwiye TV5 Monde ko 'Ingabo z’u Rwanda ntabwo zijya zirenga umupaka, ingabo z’u Rwanda zicungira umutekano ku butaka bwarwo. Ntabwo u Rwanda rukeneye kwambuka imipaka mu gihe nta masezerano rufitanye na Guverinoma ya Congo.'

    Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itagira icyo itangaza kuri ibyo birego mu gihe raporo itarajya hanze, ngo hagaragazwe ibimenyetso simusiga.

    Ati 'Ni ngombwa gutegereza ko ibimenyetso simusiga byerekanwa kugira ngo Guverinoma ibashe kugira icyo ibivugaho kuko iyo raporo ni nayo irimo ko ingabo za Congo zikorana na FDLR. Niho batubwira inama zahuje FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ahitwa Pinga, baduha amatariki. Ni ibintu byo kwitondera rero kuko izo mpuguke ziratubwira M23 na FDLR, nyamara mu itangazamakuru bahisemo kuvuga gusa M23.'

    Iyi raporo igarutse nyuma y’iminsi mike ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, U Budage n’ibindi nabyo bisohoye amatangazo bisaba u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23.

    Mukuralinda avuga ko ubwo buryo atari wo muti w’ikibazo ahubwo ari ugutuma kidakemuka.

    Ati 'Ntabwo kuba byavuzwe n’ibihugu bikomeye aribyo bibigira ukuri, mu gihe ibihugu byo mu karere by’umwihariko Perezida uyoboye kuri ubu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko ari u Rwanda. Ni ukwitondera ibiri kuvugwa n’ibihugu bya kure aho kureba ku bivugwa n’abayobozi ba hafi.'

    Mu bihe bitandukanye uyu mwaka, FARDC ifatanyije na FDLR yarashe ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Musanze, ibisasu bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

    U Rwanda rumaze igihe rubigaragaza ndetse rugasaba Congo guhagarika ubwo bufatanye n’umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba unagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Yolande Makolo yagize ati 'Raporo y’impuguke za Loni kuri RDC yanyereye ikajya mu itangazamakuru ikura urujijo ku byo u Rwanda rwari rusanzwe ruvuga. Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje gufasha imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko gukorana bya hafi n’umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside wa FDLR.'

    U Rwanda kandi rwamaganye ubugizi bwa nabi bwibasiye abaturage bavuga Ikinyarwanda bakomoka mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bamaze iminsi bicwa bazizwa uko bavutse.

    Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe kurwanya Jenoside, iherutse gusohora itangazo igaragaza ko ibiri gukorerwa muri Congo bishobora kubyara Jenoside hatagize igikorwa.

    Mu ntangiriro z’Ukuboza 2022, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafatiye ibihano abantu 17 bo muri RDC barimo na Justin Bitakwira wahoze muri Guverinoma, wahanwe ashinjwa gukwirakwiza imvugo z’urwango zibasiye abatutsi.

    Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rwavuze-ku-byo-kohereza-Ingabo-muri-Congo

  • Gasogi United yatsinze Rayon Sports ku nshuro ya mbere mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku munsi wa 15 wa shampiyona,iba inshuro ya mbere iyitsinze muri shampiyona y'u Rwanda

    Abafana ba Rayon Sports babujijwe kwinjira muri Noheli bari ku mwanya wa mbere,ndetse uba umukino wa 3 wikurikiranya batsinzwe muri shampiyona.

    Rayon Sports yaje muri uyu mukino yugarijwe n'imvune,yatangiye nabi ibura umunyezamu wayo,Hakizimana Adolphe, ku munota wa 15,wagonganye na Rutahizamu wa Gasogi United ahita akurwa mu kibuga.

    Hakizimana Adolphe wakomeretse umutwe, yahise yihutanwa kwa muganga hifashishijwe imbangukiragutabara.

    Ibi byatumye Hategekimana Bonheur yinjira mu kibuga aramusimbura ndetse bidatinze ku munota wa 30 Onana Willy Essombe ahita nawe akorerwa ikosa ryatumye ahita asimburwa na Paul Were.

    Paul Were yahise ahindura umukino ndetse ku munota wa 34 abona amahirwe akomeye ku mupira yinjiranye mu rubuga rw'amahina atera mu izamu umunyezamu awushyira muri koloneri.

    Ku munota wa 44,Mucyo Didier Junior yazamukanye umupira acomekera abarimo Mbirizi Eric na Paul Were batera amashoti menshi mu izamu rya Cuzuzo ariko umupira birangira uvuyemo.

    Rayon Sports yabonye ubundi buryo Rudasingwa Prince atera umutwe umunyezamu arawufata.

    Kubera gutinda mu kuvura umuzamu,igice cya mbere vongeyeho iminota 8 yagoye cyane Rayon Sports

    Ku munota wa 2 w'inyongera,Malipangou Theodore Christian yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gasogi United nyuma yo guca mu rihumye ubwugarizi bwa Rayon Sports.

    Rayon Sports yahise ikanguka hanyuma ku munota wa 6 w'inyongera,Paul Were yazamukanye umupira wenyine acenga ab'inyuma ba Gasogi United, ananirwa gutera umupira ahubwo ashaka kuwuhereza mugenzi we Prince,ukorwaho n'umukinnyi wa Gasogi usanga umunyezamu.

    Nyuma y'aho gato Paul Were yongeye kubona ubundi buryo nabwo yanze kwiterera mu izamu ahubwo ahereza mugenzi we upfa ubusa.Igice cya mbere cyahise kirangira.

    Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ishaka kwishyura ndetse ibona amakoloneri menshi atagize icyo ayimarira kuko ubusatirizi bwayo buri ku rwego rwo hasi cyane.

    Rayon Sportsyakomeje kwisirisimba imbere y'izamu ari nako abakinnyi bayo bapfusha ubusa umupira by'umwihariko ba rutahizamu.

    Ikipe ya Gasogi United yaje kubona uburyo bukomeye ubwo Felicien yari atakaje umupira,rutahizamu wayo wari mu rubuga rw'amahina awutera nabi ufatwa na Bonheur.

    Rayon Sports yabonye amakoloneri 11 kuko yageragezaga gusatira cyane Gasogi United ariko ntacyo yayimariye kuko umukino warangiye itsinzwe igitego 1-0.

    Imikino ibanza ya Shampiyona y'u Rwanda yarangiye AS Kigali ari yo iyoboye andi makipe aho ifite amanota 30, inganya na Kiyovu Sports. Iya gatatu ni APR FC ifite amanota 28, inganya na Rayon Sports na Gasogi United.

    Undi mukino wabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinze Marines FC 1-0 cyatsinzwe na Muhozi Fred ku munota wa 49.

    Gasogi yabanje itsinda Kiyovu, inganya na APR FC none itsinze Rayon Sports.

    Uko imikino y'Umunsi wa 15 wa Shampiyona yagenze:

    Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukuboza 2022

    Sunrise FC 2-1 AS Kigali
    Musanze FC 1-2 Police FC
    Espoir FC 0-1 Gorilla FC
    Rwamagana City 2-1 Mukura VS
    Rutsiro FC 2-1 Bugesera FC

    Ku wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022

    Etincelles 1-1 APR FC

    Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022

    Marines FC 0-1 Kiyovu Sports
    Rayon Sports 0-1 Gasogi United

    Urutonde:

    1. AS KIGALI 30 (+14)
    2. KIYOVU 30 (+7)
    3. APR FC 28 (+8)
    4. GASOGI 28 (+7)
    5. RAYON SPORTS 28 (+6)
    6. MUKURA 23 (+9)
    7. ETINCELLES 23 (-1)
    8. SUNRISE 22
    9. MUSANZE 22
    10. GORILLA 21
    11. POLICE 21
    12. BUGESERA 18
    13. RUTSIRO 13
    14. RWAMAGANA FC 10
    15. MARINES 7
    16. ESPOIR FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gasogi-united-yatsinze-rayon-sports-ku-nshuro-ya-mbere-mu-mateka-yayo

  • Diamond Platnumz yahishuye impamvu ataje gutaramira I Kigali #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz uzwi nka Simba yemeje ko atagitaramiye I Kigali aho ashinja abari bamutumiye kuba nyirabayazana,ntibakore ibyo bari bumvikanye.

    Biravugwa ko Kizigenza Diamond Platnumz yanze kwitabira iki gitaramo nyuma y'uko adahawe amafaranga yose yari yumvikanye n'abagiteguye.

    Abinyujije kuri Instagram ye,Simba yagize ati “Kubera ibikorwa by'ukudaha agaciro ibintu n'uburangazi ku bategura igitaramo,mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu i Kigali-Rwanda,cyagombaga kuba uyu munsi kuwa 23 Ukuboza 2022 kitari bube.”

    Uyu yakomeje agira ati “Abashinzwe inyungu zanjye n'abanyamategeko banjye bari kubikoraho.Ntegereje ikindi gitaramo,vuba aha nzabamenyesha amatariki mashya y'igihe nzaririmbira i Kigali.

    Simba Arabakunda.”

    Iki igitaramo cyiswe 'One People Concert'cyatangiye guca amarenga ejo ko kitazaba ubwo uyu muhanzi bwije atageze mu Rwanda kandi yari gusangira n'abakunzi be ku mugoroba.

    Byari byitezwe ko uyu muhanzi agera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali saa kumi n'imwe z'umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza, gusa abanyamakuru bamutegereje baraheba, bazinga ibikoresho barataha.

    Byari byitezwe ko Diamond afata indege ikamuzana i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza nyuma y'ibiganiro byamuhuje n'umwe mu bamutumiye, gusa yanze guhaguruka atarahabwa 80% y'amafaranga bumvikanye.

    Biravugwa ko muri kontaro harimo ko yagombaga kwishyurwa miliyoni 124 Frw, ariko yari yamaze guhabwa miliyoni 40 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/diamond-platnumz-yahishuye-impamvu-ataje-gutaramira-i-kigali

  • Inka zibwe Tanzania zikazanwa mu Rwanda zigiye gusubizwayo #rwanda #RwOT

    Izi nka zibwe muri Tanzania ku wa 3 Ukuboza 2022, ziza gufatirwa mu Murenge wa Rwimiyaga bukeye bwaho ku makuru yari atanzwe n'abaturage, aho habanje gukeka ko ari uwari utuye muri iki gihugu wambukanye inka ze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga izi nka zafatiwemo, Anthony Bagabo yabwiye Umuseke ko izi nka 11 zibwe n'Abanyarwanda bakoranye n'umuntu wabaga muri Tanzania.

    Yagize ati 'Izi nka 11 zibwe Tanzania ku itariki 3 tuzifata kuri 4 Ukuboza, 2022 mu murenge wa Rwimiyaga zimaze kwambuka Akagera katugabanya n'abaturanyi, twazifashe tuzi ko ari inka abantu batuye hakurya bashobora kuba bambukije, ariko nyuma dukurikiranye tuza gusanga zari zibwe.'

    Yakomeje agira ati 'Hari umuntu wabaga muri Tanzania ari na we wari wibye izo nka, hanyuma akorana n'Abanyarwanda bajyayo bazirongora bazizana.'

    Abantu batatu bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB bakurikiranyweho ubujura bw'izi nka.

    Anthony Bagabo akaba yasabye abaturage gukomeza kubana neza n'abaturanyi, kandi bakazirikana ko ari icyasha kuba umuntu yakambuka akajya kwiba mu baturanyi, ibintu bakwiye gucikaho.

    Ati 'Icyo dusaba abaturage ni uko dukomeza kugira imibanire myiza n'abaturanyi, ni ibintu bibi kuba umuntu yava mu gihugu kimwe akajya kwiba mu kindi, cyane cyane igihugu nk'iki cy'inshuti tubanye neza.'

    Yavuze ko bakwiye kwirinda ibi bikorwa nubwo kenshi usanga harabayemo ubufatanye n'abantu batuye hakurya muri Tanzania.

    Ati 'Icyo tutakwifuza ni uko hari icyaha cyakorwa, umuntu yiba mu gihugu kimwe azana mu kindi.'

    Igikorwa cyo gushyikiriza izi inka ubuyobozi bwa Tanzania giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022, aho izinka zigomba kuba zagejejwe ku mupaka wa Rusumo ku saha ya saa cyenda z'amanywa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Anthony Bagabo akaba ashyikiriza izi nka ubuyobozi bwa Tanzania, ari kumwe n'inzego z'umutekano z'u Rwanda, ingabo, polisi na DASSO n'ubuyobozi bwo ku mupaka.

    Src:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/inka-zibwe-tanzania-zikazanwa-mu-rwanda-zigiye-gusubizwayo

  • Leonardo DiCaprio wakinnye Titanic yongeye gukundana n'umukobwa muto cyane akubye mu myaka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Fiimi,Leonardo DiCaprio wamamaye nka Jack muri filimi Titanic,ari mu rukundo n'umukobwa w'imyaka 23 witwa Victoria Lamas,kandi we afite imyaka 48.

    Uyu mwana w'umukobwa uri gukundana na Leonardo yavutse muri 1999,nyuma y'imyaka ibiri hasohotse filimi yakoze amateka ya Titanic.

    Uyu mugabo akundanye n'uyu mukobwa,nyuma y'amezi make atandukanye n'umukinnyi wa filimi ukomoka muri Argentine witwa Camila Morrone waburaga iminsi mike ngo yuzuze imyaka 25.

    Uyu Leonardo yagaragare ari kuva Hollywood ari kumwe na Victoria n'itsinda ry'inshuti zabo

    Uyu mukobwa uri mu rukundo na Leonardo DiCaprio asanzwe ari umwana w'umukinnyi wa filimi witwa Lorenzo Lamas w'imyaka 64, wakinnye yitwa Lance Cumson muri filimi yasohotse muri 1980 yitwa Falcon Crest.

    Abakobwa bane baheruka gukundana na DiCaprio bose bari munsi y'imyaka 25 ubwo bari mu rukundo nawe.

    Camila yasubije abamwibasiye ko ari mu rukundo n'umusaza ko buri wese afite uburenganzira bwo gukundana n'umuntu ashaka.



    DiCaprio n'umukunzi we arusha imyaka 25 yose

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/leonardo-di-caprio-wakinnye-titanic-yongeye-gukundana-n-umukobwa-muto-cyane

  • Diamond Platnumz yatanze umwanzuro wa nyuma w’igitaramo cye i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz yakuriye inzira Ku murima abari bamutegereje.
    Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yari yitezwe mu rw'imisozi igihumbi mu gitaramo yari gukora Ku mugoroba w'itariki 23 ukuboza akagikorera mu nzu y'myidagaduro uzwi nka BK Arena ariko Diamond Platnumz abinyujije Ku rukuta rwe rwa Instagram atangaje ko atakije gutaramira i Kigali bitewe n'ibibazo abateguye igitaramo batacyemuye.
    Platnumz aciye ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ati ' Bitewe no kutita Ku bintu no kudashyira umutima ku bintu kw'abateguye igitaramo,mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu i Kigali mu Rwanda cyari giteganyijwe kuwa 23 ukuboza kita kibaye.Abandeberera n'abanyamategeko bange bari kubikoraho ndizera ko hazabaho ikindi. Vuba aha ndatangaza i tariki nzataramiraho i Kigali.
    Simba Arabakunda,Rwanda tubonane vuba'.

    Ubutumwa bwa Diamond Platnumz

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-wari-utegerejwe-i-kigali-yasabye-abanyabirori-guhigira-ahandi-ho-kubyinira/

  • Diamond Platnumz yifatiye ku gahanga abateguye igitego cye i Kigali, abanyamategeko be babyinjiyemo #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz wari utegerejwe i Kigali kuhakorera igitaramo, yavuze ko kitakibaye kubera guhuzagurika kw’abagiteguye.

    Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, ni mu gihe yagombaga kugera i Kigali ejo hashize ariko baramutegereza baramubura.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yavuze ko ababajwe no kuba atakitabiriye igitaramo yari yatumiwemo i Kigali ku bw’impamvu z’abamuteguriye igitaramo.

    Ati 'Bitewe no guhuzagurika kw’abateguye igitaramo, mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu cy’i Kigali – Rwanda cyari giteganyijwe uyu munsi ku wa 23 Ukuboza 2022 kitakibaye.'

    Uyu muhanzi yahishuye ko abajyanama be ndetse n’abanyamategeko be batangiye gukora kuri iki kibazo.

    Diamond yavuze ko yatangiye gutekereza gukorera igitaramo mu Rwanda agataramana n’abakunzi be mu minsi ya vuba.

    Diamond Platnumz yavuze ko kubera guhuzagurika kw’abateguye igitaramo atagitaramiye i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yifatiye-ku-gahanga-abateguye-igitego-cye-i-kigali-abanyamategeko-be-babyinjiyemo

  • Abari gusabana na Diamond batashye bijujuta nyuma yo gutegereza bagaheba #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano zari ziteguye kubungabunga umutekano w'abari kwitabira ibi birori, ku rundi ruhande ubuyobozi bwa Romantic Garden butegura aho bibera, ariko abitabiriye batashye batabonye ibyabajyanye.

    Ni ibintu byatumye abafana bataha bijujuta, icyakora ubuyobozi bwa Romantic Garden buhamya ko nta ruhare bwabigizemo.

    Mu kiganiro na Igihe, Ubuyobozi bwa Romantic Garden bwavuze ko bwababajwe n'ibyabaye buhamya ko atari byo bari biteze. Baboneyeho kandi umwanya wo kwisegura ku bakiriya babo n'abandi babagana.

    Bati 'Ntabwo twari twiteze ko bigenda uko byagenze, byatubabaje! hari abaje batugana basanga ibyo babwiwe ntibyabaye kuko umuhanzi ataje, tubiseguyeho cyane.'

    Ku rundi ruhande ibya Diamond bikomeje kugorana kuko bigeze ku manywa y'umunsi afiteho igitaramo nta makuru avuga ko agera i Kigali arasohoka.

    Nyuma y'uko Diamond ananiwe kugera i Kigali ku munsi watangajwe, impungenge z'uko atakibashije gutaramira i Kigali zongeye kuzamuka.

    Buri wese mu bakurikiranira hafi ibya muzika ari kwibaza ikiri kujya imbere, hibazwa niba uyu muhanzi akije i Kigali mu gitaramo yagombaga gukorera muri BK Arena ku wa 23 Ukuboza 2022 ariko igisubizo kiri kugorana.

    Andi makuru ahari avuga ko abatumiye uyu muhanzi bari muri Tanzania ahari kubera ibiganiro byamaze kurenga gutaramira i Kigali ahubwo hibazwa ikiri bukurikire nyuma y'uko uyu muhanzi yaba atakitabiriye igitaramo yatumiwemo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abari-gusabana-na-diamond-batashye-bijujuta-nyuma-yo-gutegereza-bagaheba

  • Umunyezamu Onana washinjwe imyitwarire mibi mu gikombe cy'isi yasezeye mu ikipe ya Cameroon #rwanda #RwOT

    Umunya-Cameroun André Onana ukinira Inter Milan yahagaritse gukinira ikipe y'igihugu cye,nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero mbere yo guhura na Serbia mu itsinda ry'igikombe cy'isi.

    Yafashe iki cyemezo nyuma y'uko nyuma yo gukurwa mu bagombaga gukina uwo mukino banganyijemo ibitego 3-3 na Serbia mu Gikombe cy'Isi, yasize bagenzi be muri Qatar arataha.

    Onana w'imyaka 26 yakiniye “Les Lions Indomptables” imikino 34 kuva muri Gicurasi 2016.

    Uyu bivugwa ko yashwanye n'umutoza we Rigobert Song mu gikombe cy'isi.Yirukanwe amaze gukina umukino umwe mu gikombe cy'isi wamuhuje n'Ubusuwisi.

    Uyu yanditse ati “Nyuma y'amasaha menshi y'imyitozo,ingendo nyinshi no kwihangana kudasanzwe,ubu navuga ko nageze ku nzozi zanjye.

    Ariko buri nkuru yose,uko yaba ari nziza kose igira iherezo.Inkuru yanjye n'ikipe ya Cameroon yageze ku iherezo.

    Abakinnyi baraza bakagenda,amazina araza ariko Cameroon iza imbere y'umuntu wese n'umukinnyi wese.

    Cameroon izabaho iteka kimwe n'urukundo rwanjye ku ikipe y'igihugu n'abafana badushyigikiye.

    Ibyiyumvo byanjye ntibizahinduka.Umutima wa Cameroon muri njye uzahora utera kandi aho nzajya hose nzaharanira kuzamura ibendera rya Cameroon hejuru cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-onana-washinjwe-imyitwarire-mibi-mu-gikombe-cy-isi-yasezeye-mu-ikipe