Blog

  • Hatangajwe amatariki mashya shampiyona y'u Rwanda izasubukurirwaho #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje impinduka ku gihe imikino yo kwishyura muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igomba gutangiriraho.

    FERWAFA yanzuye ko iyi mikino yagombaga gutangira ku wa 5 Gashyantare, ishyirwa ku wa 20 Mutarama 2023.

    Icyemezo cya FERWAFA cyatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukuboza 2022. Ni nyuma y'uko u Rwanda rutabonye itike yo kwitabira imikino ihuza abakinnyi bakina muri shampiyona zo mu bihugu byabo ku Mugabane wa Afurika, CHAN 2023, izabera muri Algeria ku wa 13 Mutarama-4 Gashyantare 2023.

    Mu kwihutisha Shampiyona ya 2022/2023 kugira ngo izasorezwe igihe, FERWAFA yahisemo kwegeza imikino imbere ku buryo izashyirwaho akadomo ku wa 28 Gicurasi 2023.

    Nyuma y'iminsi 15 imaze gukinwa muri Shampiyona, AS Kigali ni yo iyoboye n'amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ya kabiri ariko bigatandukanywa n'ibitego zizigamye. Ku mwanya wa gatatu hariho APR FC ifite amanota 28, inganya na Gasogi United ya kane na Rayon Sports ya gatanu.

    Impinduka ku ngengabihe z'imikino itandukanye mu Rwanda zanageze ku yo mu Cyiciro cya Kabiri ndetse na Shampiyona y'Abagore.

    Imikino y'Icyiciro cya Kabiri izatangira ku wa 27 Mutarama mu gihe iyo mu matsinda izasozwa ku wa 16 Mata 2023.

    Imikino ya kamarampaka izakinwa ku wa 22 Mata mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 29 Gicurasi 2023.

    Ku rundi ruhande, Icyiciro cya Mbere cya Shampiyona y'Abagore kizatangira ku wa 27 Mutarama mu gihe icy'Icyiciro cya Kabiri kizasubukurwa ku wa 4 Gashyantare 2023.

    Imikino y'Igikombe cy'Amahoro izatangira ku wa 7 Gashyantare mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa ku wa 14 Gicurasi 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hatangajwe-amatariki-mashya-shampiyona-y-u-rwanda-izasubukurirwaho

  • Eric & Yael, itsinda rishya ryo kwitega muri… – #rwanda #RwOT

    “Tumaze imyaka itatu tubifite muri gahunda tunabisengera, turashima Imana ko igihe ari iki noneho byasohoye” – Eric & Yael baganira na InyaRwanda. Aba bombi nubwo bamaze imyaka itatu bashaka gutangiza iri tsinda bakagenda bahura n’imbogamizi, basanzwe ari abaririmbyi bakomeye.

    Yael Niyitegeka ni umuririmbyi w’imena muri Kingdom of God Ministries, akaba yaramamaye cyane biturutse ku ndirimbo atera y’iri tsinda yitwa “Nzamuhimbaza” n’izindi zinyuranye. Umugabo we Eric Rukundo ni umu Producer, umucuranzi akaba n’umuririmbyi mu itsinda Country Legends.

    Tariki 05.10.2019 nibwo Eric na Yael barushinze. Kuva bakoze ubukwe hashize imyaka itatu, ingana neza n’imyaka bamaranye igitekerezo cyo gushinga itsinda Eric & Yael. Birumvikanisha ko bakimara gukora ubukwe bahise batekereza ku kuririmbana mu itsinda ry’umuryango [couple].

    Itsinda ryabo rifite umwihariko!. Andi matsind y’abashakanye, agaragara bose baririmba ariko Eric & Yael siko bimeze kuko Yael niwe gusa uririmba, hanyuma umugabowe Eric akamucurangira piano. Mu ndirimbo bahereyeho, bagaragara banafite abandi baririmbyi bahagararana na Yael.

    Eric & Yael biyongereye ku matsinda y’abashakanye yiyemeje guhimbaza Imana mu ndirimbo

    “Impavu turitangije ubu nk’uko twabivuze haruguru twamaze igihe tubisengera tunabitegura ariko byari bitaradukundira bitewe n’impamvu zitandukanye ariko twizera ko ari cyo gihe Imana yari yarateguye ko tuzatangira” – Eric Rukundo asubiza umunyamakuru wacu.

    Yakomeje avuga ko iyo umuntu afite inshingano hari igihe bimusaba kubanza gufata umwanya kugira ngo abashe kuzubahiriza zaba izo mu kazi gasanzwe cyangwa iz’urugo, bisaba igihe rero kugira ngo umuntu abishyire ku murongo neza nta na kimwe kibangamiwe. 

    Yavuze ko Yael ubusanzwe ari umuramyi mu itorero ariko akanakunda kuba afite ahantu henshi ari bujye kwifatanya nabo kuramya Imana haba mu yandi matorero, ibitaramo n’ahandi, noneho hakiyongeraho ko ari umubyeyi afite ninshimgano z’urugo. Ibi bikaba biri mu mpamvu batahise batangira kuririmbana nyuma yo kurushinga.

    Producer Eric yavuze bimwe mu bizaranga itsinda ryabo, ati “Tuzajya dukora indirimbo zo gusohora ziramya zikanahimbaza Imana. Ariko cyane cyane twifuza kujya twifatanya n’abantu tubasanze aho bari mu bice bitandukanye tugafatanya kuramya no guhimbaza Imana, tugasangira ijambo ry’Imana tukanagira n’abo dufasha bakeneye ubufasha  mubuzima busanzwe”.

    Indirimbo “Hozana” basohoye, yavuze ko bayikoze kubera “turimo kwitegura Noheli. Umusi twizihizaho kuvuka kwa Yesu”. Ati “Twifatanyaga n’isi yose kwishimira Yesu watuvukiye ariko tunibutsa abantu icyamuzanye harimo kudukuraho ibyaha, gucirwaho iteka ndetse n’umutwaro wo kwirirwa dushaka ibitambo nk’uko cyera byahendaga kugira ngo umuntu ababarirwe”.

    Arakomeza ati “Muri chorus [inyikirizo] yayo twifashishije amagambo ya Bibiliya Luka 19:36 Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira. Luka 19:37 Yenda kugera mu ibanga rw’umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry’abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw’ibitangaza babonye byose bati Luka 19:38 'Hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka, Amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba hose.'

    Eric asanzwe ari umuproducer akaba na Perezida wa Country Legends

    Yael ari mu baririmbyi bakomeye mu Rwanda

    REBA INDIRIMBO NSHYA “HOZANA” YA ERIC & YAEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124218/eric-yael-itsinda-rishya-ryo-kwitega-muri-gospel-ryasohoye-indirimbo-ya-mbere-hozana-video-124218.html

  • Aptre Mignonne, Coach Gael na Alliah Cool mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yatanzwe mu gitaramo aba bakobwa bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 bamurika album yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo.'

    Iyi nkunga yatanzwe nyuma y'aho Apôtre Munezero Alice Mignonne yari amaze kwigisha. Nyuma yo kwigisha uyu mubyeyi yagize ati 'Uburyo nashatse kubasiga ni uku. Ubuhanuzi bwa mbere bukwereka ko uzakomera ni ugushyigikira abo Imana yakomeje.'

    Uyu mubyeyi yahise atanga miliyoni imwe y'Amanyarwanda abashyikiriza sheki (1,000,000 Frw). Abandi barimo Coach Gael usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie n'umuryango we baguze CD ya Vestine na Dorcas 2.000 $ (2,000,000 Frw).

    Aline Gahongayire wari umusangiza w'amagambo yahise avuga ati 'Gukora CD umaze imyaka ibiri mu muziki ni ikintu gihambaye. Nk'uko Mignonne yabivuze mu 2006 ubwo nakoraga igitaramo umuntu yampaye miliyoni 1 Frw numva ndakize ndetse buracya njya mu ijuru.'

    Akomeza ati 'Uyu mwaka twinjiyemo buri kwezi nzajya mpa Vestine na Dorcas ibihumbi 100 Frw ubwo ni miliyoni imwe n'ibihumbi 200 Frw.'

    Abandi barimo Chelina Doll wakundanye Rwatubyaye Abdul yitanze ariko ntabwo yigeze ashaka kuvuga amafaranga atanze. Bishop Habineza yavuze ko aba bana azajya abagenera amadorali 200 buri kwezi ubwo ni 2.400 $ mu 2023.

    Sustainable Home Design batanze 100,000 Rwf, Alliah Cool yaguze CD ibihumbi bibiri by'amadorali naho Muyango agura iyi CD 500,000 Frw, Fiacre Tantmaker yatanze 200,000 Frw.

    Hari abandi baguze iyi CD yabo amadorali 300. Kigali Protocal baguze iyi CD 100,000 Rwf. Samsung 250 nabo baguze iyi CD 500,000 Frw.

    Hari umubyeyi wavuye muri Canada waje i Kigali aje mu gitaramo cy'aba bakobwa. Uyu mubyeyi kubera urukundo akunda aba bana yatanze ibihumbi Magana atanu by'amanyarwanda (500,000 Frw).

    Nyambo uzwi muri sinema yavuze ko azajya atanga 50,000 Rwf buri kwezi ubwo ni 600,000 umwaka wose, DC Clement yitanze amayero 50;

    Kigali Phones itanga Ibihumbi 600 Frw, Prosper Nkomezi ibihumbi 100 Frw n'abandi benshi baritanga ndetse kubera uburyo benshi babyiganaga bafashe umwanzuro wo kubaha code yo gushyiraho inkunga y'aba bana. 

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yitanze miliyoni 1.2 Frw agura Album ya Vestine na Dorcas 

    Dorcas na Vestine bakoze iki gitaramo banafata amashusho y’indirimbo zabo mu buryo bwa Live 

    Abacuranzi ba Vestine na Dorcas bari bambaye ingofero zigaragaza iminsi Mikuru isoza umwaka irimo Noheli 

    Dorcas yavuze ko bashima buri wese wabashyigikiye muri iki gitaramo cy’amateka kuri bo    

    Vestine, imbuto ya Korali Goshen y’i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru 

    Aline Gahongayire ni we wari umusangiza w’amagambo (MC) muri iki gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana 

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, akunze kugaragaza ari umufana ukomeye wa Vestine na Dorcas 

    Umuhoza Fanique wabaye igisonga cya Kane cya Miss Rwanda 2017 yagiye mu mwuka muri iki gitaramo 

    Vestine na Dorcas bashimye byihariye Apôtre Mignonne Kabera ku bwo kubabera umugisha mu rugendo rwabo rw’umuziki 

    Apôtre Alice Mignonne Kabera yahaye miliyoni 1 Frw Vestine na Dorcas agura album yabo bise ‘Nahawe Ijambo’ 

    Kamikazi Dorcas [Dorcas] yaririmbaga akanyuzamo akifashisha amagambo yo muri Bibiliya mu rwego rwo gushimira abitabiriye iki gitaramo 

    Apôtre Alice Mignonne Kabera yavuze ko yakunze cyane indirimbo ‘Nahawe ijambo’ ya Vestine na Dorcas


    Isimbi Alliance [Alliah Cool] uherutse kuzuza inzu ya Miliyoni 500 Frw yatanze miliyoni 2 Frw agura album ya Vestine na Dorcas 

    Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic 2019, yatanze 500,000 Frw agura album ya Vestine na Dorcas 

    Coach Gael, umujyanama wa Bruce Melodie yatanze miliyoni 2 Frw yo kugura album ya Vestine na Dorcas








    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAHAWE IJAMBO’ YA VESTINE NA DORCAS BITIRIYE ALBUM

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124217/apotre-mignonne-coach-gael-na-alliah-cool-mu-bitanze-asaga-miliyoni-15-frw-yahawe-na-vesti-124217.html

  • Hategekimana Richard wamuritse ibitabo bibiri… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitabo yamuritse birimo icyitwa 'Ubudasa bw'u Rwanda' kigaruka ku bidasanzwe u Rwanda rwakoze byarufashije kandi bikomeje kurufasha kugera ku iterambere ritangaza benshi abarusura uko bwije n'uko bukeye.

    Ikindi ni 'Umukozi Ubereye u Rwanda' kigaruka ku mpanuro za Perezida Kagame yatanze mu bihe bitandukanye ku bakozi bo mu nzego zitandukanye, ku buryo bwo kunoza akazi kabo.

    Uyu muhango wabaye ku mugoroba wa tariki 23 Ukuboza 2022 muri Kigali Marriot Hotel, wari uyobowe na Cleophas Barore.

    Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo Sina Gérard, Rucagu Boniface, Charles Murigande n'abandi.

    Hategekimana Richard avuga ko kwandika ibi bitabo yabikoze mu rwego rwo gushimangira  umusanzu we nk'umwanditsi agomba gutanga ku iterambere ry'u Rwanda ndetse aharanira ko ibyagezweho bikomeza gusigasirwa.

    Yagize ati 'Mu Rwanda rwo hambere benshi bavugaga ko nta muntu ujya gusaba akazi ariko uyu munsi turi mu Isi yo gushaka akazi, isaba guhatana cyane, ariko uwo mukozi usaba akazi hari ibyo asabwa kuba yujuje nibyo biri muri iki gitabo.'

    Bimwe mu byavugiwe muri uyu muhango n’abafashe ijambo, bagarutse ku ruhare rw'abikorera mu guteza imbere ubwanditsi bw'ibitabo mu Rwanda.

    Aha abikorera basabwe gushora imari muri uyu mwuga udapfa kwisukirwa n'ubonetse wese. Sina Gérard uherutse kwandika igitabo yise 'Umuhangamirimo mu rugendo rw'ubuzima' yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi z'abantu batandukanye mu kugerageza kwimakaza umuco wo gusoma ibitamo mu banyarwanda.

    Yavuze ko ari kugerageza kugira icyo akora kuri iki kibazo. Ati 'Ndagira ngo najye mbizeze ko ngiye gukomeza kugira icyo nkora cyane ko ninjiye muri ubu bwanditsi bw'ibitabo. Ubu hari icyo mfite cyanditse mu ndimi anye (igifaransa, icyongereza, igiswayile n'ikinyarwanda). 

    Ubu mu ishuri mfite nimakaje umuco wo gusoma ibitabo kuko mbona ari byo byazafasha mu gutanga abanditsi beza b'ibitabo b'ejo hazaza.'

    Muri uyu muhango hashimiwe abagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira ubwanditsi bw'ibitabo mu Rwanda, aba barimo rwiyemezamireho Sina Gérard na Dr. Ignace Niyigaba.

    Ikindi cyaganiriweho ni uruhare rw'ubwanditsi bw'ibitabo mu kwimakaza ubudasa bw'u Rwanda ndetse no gusigasira ibyagezweho.

    Sheikh Abdul Karim Harerimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Richard Hategekimana avuga ko ubwanditse bw'ibitabo mu Rwanda bukwiriye gushyigikirwa.

    Yagize ati 'Nkurikije ibyo nabonye muri ibi bitabo  nabonye ko bikwiriye gusomwa n'abanyarwanda ndetse n'abandi, Hategekimana yakoze cyane.'

    Yasabye abanditsi kwandika inkuru z'u Rwanda nibyo rwagezeho mu rwego rwo gusigasira amateka y'iki gihugu. Yagize ati 'Nubwo tukivuga ko abanyarwanda basoma ibitabo ari bake ariko inzira turacyayirimo kandi biragenda bigana aheza, hari ibitabo  minisiteri y'uburezi yafasha ibigeza mu mashuri byigiswa abana bacu.'

    'U Rwanda ntabwo rusa n'ibindi bihugu , amateka y'iki gihugu, ibyo rwanyuzemo rwikura mu mateka mabi rukagera aheza mu buryo bukomeje gutangaza abandi ni ibintu bikwiriye gushyirwa mu nyandiko.'

    Agurika  ku gitabo 'Umukozi ubereye u Rwanda' yagize ati 'Koko mu mbwirwaruhame Perezida wa Repubulika avuga  hari ibyo agarukaho kenshi ariko buriya hari abatagira amahirwe yo kubyumva, ibi bitabo byabafasha akagira icyo akuramo cyamugirira akamora mu kwiyubaka kwe.'

    Si ubwa mbere Hategekimana ashyira hanze ibitabo bigaruka ku iterambere ry'u Rwanda dore ko afite ibindi nka 'Urubyiruko dufitanye Igihango', Igihango n'Inkotanyi, Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame n'ibindi.

    Hategikimana Richard wamuritse ibitabo bye bibiri yasobanuye ko yabyanditse agendeye ku mpanuro za Perezida Kagame

    Murigande Charles, Rugacu Bonifase, Sina Gerard, na Sheihk Abdul Karim mu bitabiriye uyu muhango

    Hategikimana Charles yahigiye kuzajya asohora ibiabo bitatu buri mwaka

    Abitabiriye uyu muhango banyuzwe n’ibitabo bya Hategekimana Richard

    Bahawe umwanya wo gusoma ibitabo bya Hategekimana Richard bikubiyemo ubumenyi

    Uretse ibitabo bya Hategekimana hari n’ibindi byerekanywe birimo icya Sina Gerard

    Sheihk Abdul Karim yashimye umurava wa Hategekimana Richard

    Sina Gerard yashimwe ku ntambwe yateye yo kwandika igitabo yise ”Umuhangamirimo mu rugendo rw’ubuzima”

    Cleophas Barore wari umusangiza w’amagambo muri uyu muhango

    Umwanditsi Hategekimana Richard yashimiwe umurava we mu kubaka u Rwanda abinyujije mu bitabo yamuritse

    Murigande Charles yitabiriye uyu muhango

    “Umukozi Ubereye U Rwanda” kimwe mu bitabo byamuritswe na Hategekimana Richard

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124209/hategekimana-richard-wamuritse-ibitabo-bibiri-yashimiwe-umusanzu-we-mu-kubaka-u-rwanda-ama-124209.html

  • Ibitego 263 mu mikino 120, imituku 10: Imibar… – #rwanda #RwOT

    Tariki 19 Kanama 2022 ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2022/23 yatangiye, bikaba biteganyijwe ko izasozwa tariki 16 Mata 2023.

    Nk’ibisanzwe amakipe 16 niyo yitabiriye iyi shampiyona arimo Sunrise FC na Rwamagana City zari zizamutse mu cyiciro cya mbere. 

    Tugiye kureba hamwe imibare yaranze icyiciro kibanza cy’imikino 15 ya shampiyona gisize As Kigali ariyo iyoboye shampiyona n’amanota 30, ikurikirwa na Kiyovu banganya amanota, APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 28 inganya na Gasogi United na Rayon Sports.

    Imikino n’ibitego

    Hamaze gukinwa imikino 120 mu mikino 240 izakinwa. Muri iyi mikino hamaze kubonekamo ibitego 263 bivuze ko ku mukino habonekaho ibitego 2.19. Muri iyi mikino habonetsemo amakarita y'imituku agera ku 10, Rayon Sports na Gorilla FC buri kipe ikaba ifite imituku 2.

    Nibura buri mukino ubonekaho ibitego 2 n’ibice, bigaragaza ko hinjiye ibitego biruta ibyinjije mu mikino ibanza ya shampiyona mu mwaka ushize wa shampiyona.

    Imikino yatsinzwe ku makipe ya kiriye ni 50 amakipe yasuye yatsinze imikino 41 banganya imikino 29. Igitego kimwe ku busa ni wo musaruro wavuye ku kibuga inshuro nyinshi kuko byabayeho inshuro 22. 

    Umukino wa Rwamagana City na Sunrise FC niwo wabonetseho ibitego byinshi 7 kuko Sunrise FC yatsinze Rwamagana City ibitego 5-2.

    Mu bitego 263 bimaze kwinjira, mu mikino yo murugo habonetse ibitego 141 bivuze ko ari igitego 1.19 kuri buri mukino, naho imikino yo hanze yabonetseho ibitego 122 bivuze igitego 1.02 kuri buri mukino.

    Dore iminota ibitego byagiriyemo

    Kuva ku munota wa 1-15 habonetsemo ibitego 30 kuva ku munota wa 16-30 habonetsemo ibitego 28 ku munota wa 31-45 habonetsemo ibitego 38, ku munota wa 46-60 habonetsemo ibitego 16, ku munota wa  61-75 habonetsemo ibitego 24, kuva kumunota wa 76-90 habonetsemo ibitego 24 naho ku munota wa 90 kuzamura habonakamo ibitego 5.

    Gorilla FC niyo kipe yasuye imikino myinshi 11 ikurikirwa na APR FC na Bugesera FC zifite imikino 9. Muri Rusange Gasogi United niyo yasaruye amanota menshi mu mikino yo hanze, kuko mu mikino 8 yakiniye hanze yasaruye amanota 19 kuri 24 Rwamagana City niyo kipe itaratsinda umukino n’umwe hanze.

    Igitego cya Bryan Ssali nicyo cyafunguriye ibindi kwinjira mu izamu ubwo Sunrise FC yatsindaga Police FC igitego 1-0 kikaba cyarabonetse ku munota wa 5. Igitego cya Yawanendji Malipangou yaraye atsinze Rayon nicyo cyujuje igitego cya 263, kikaba ari nacyo cyashyizeho umutemeri ku mikino ibanza ya shampiyona. Igitego cya Namanda Luke Wafula ukinira Musanze FC yatsinze Mukura nicyo gitego cyihuse muri iyi mikino ibanza kuko cyabonetse ku isegonda rya 13. Umunsi wa 4 wa shampiyona niwo wabonetseho ibitego byinshi bigera kuri 30 ikipe ya Police FC ikaba ariyo itarabonye igitego kuri uwo munsi kuko yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-0. Umunsi wa 11 wa shampiyona niwo mukino wabonetseho ibitego bike bigera ku 10.

    Malipangou niwe watsinze igitego gisoza imikino ibanza ya shampiyona 

    Kiyovu Sports niyo kipe yatsinze ibitego byinshi bigera kuri 25 igakurikirwa na Mukura yatsinze ibitego 24. As Kigali niyo kipe imaze gutsindwa ibitego bicye 7, ikurikirwa na Gasogi United imaze gutsindwa ibitego 10, APR FC 11. Etincelles FC na APR FC nizo kipe zitaratsindirwa murugo, aho Etincelles mu mikino 7 yakiniye murugo yatsinze 5 inganya 2. Mu mikino 6 APR FC yakiniye murugo yatsinze 4 inganya 2. Rwamagana City niyo kipe yatsinze imikino myinshi murugo 6.

    As Kigali niyo kipe imaze gutsindwa ibitego bicye mu mikino 15 imaze gutambuka 

    Amakipe atatu niyo amaze kuyobora urutonde rwa shampiyona, Kiyovu Sports imaze kuyobora iminsi 3, Rayon Sports yayoboye iminsi 10 na As Kigali imaze kuyobora iminsi ibiri ikaba ari nayo iryamye kuri uyu mwanya. 

    Gorilla FC niyo kipe imaze gukina hanze imikino myinshi

    Abatoza batandukanye n’amakipe yabo

    Alain Andre wa Kiyovu Sports yahinduriwe imirimo, Adel watozaga Gasogi United yarirukanwe, Mohammed Adil Erradi watozaga APR FC yarahagaritswe agenda burundu, Maso wari wungirije muri Musanze FC nawe arasezererwa, Bisengimana Justin watozaga Espoir FC nawe aherutse guhagarikwa bisa na burundu kuko ikipe iri gushaka undi mutoza, na Rutsiro FC yatandukanye na Haruna Feruzi.

    Abakinnyi bafite ibitego byinshi

    Shabani TChabalala Hussein ukinira As Kigali afite ibitego 10 anganya na Yafesi Mubilu wa Sunrise FC, Moro Sumaila ukinira Etincelles FC afite ibitego 9, Erisa Ssekisambu, Robert Mukoghotya na Willy Onana bose bafite ibitego 7.

     

    imikino 15 irangiye Haringingo utoza Rayon Sports atazi aho ubuzima bugana 

    Kiyovu Sports niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu mikino 15 itambutse 

    Namanda Wafula niwe watsinze igitego cyihuse 

    Hussein Shabani ukinira As Kigali niwe ufite ibitego byinshi 10 

    Yafesi Mubiru ukomoka muri Uganda, akaba akinira Sunrise FC nawe afite ibitego 10 

    Ntwali Fiacre ufatira As Kigali niwe umaze gutsindwa ibitego bicye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124210/ibitego-263-mu-mikino-120-imituku-10-imibare-yigice-cya-mbere-cya-shampiyona-124210.html

  • Iyo Yesu avutse na Herode aba ahari! Aptre M… – #rwanda #RwOT

    Ni mu igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022. Uyu muvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ajya kubwiriza yatangiranye n'indirimbo ya Aline Gahongayire yise 'Hari Impamvu'. Arangije avuga ko buri wese waje mu gitaramo hari impamvu nziza yatumye aza.

    Ati 'Ushobora kuba inshuti ya Vestine na Dorcas, inshuti y'Imana cyangwa se ukunda y'igihugu. Ndashimira Dorcas na Vestine bantekerejeho kugira ngo album yabo ya mbere ibashe guhagararana nabo. Ntabwo kuntoranya ngo abe arinjye uhagarara imbere yanyu ari ikindi ahubwo ni ubuntu bw'Imana.'

    Yakomeje ati 'Munkundire ababyeyi b'aba bana ndetse n'umuryango wabo mbashimire. Ntabwo biba byoroshye gufatisha abantu kuri 24 Ukuboza nanjye ndimo.'

    Yigishije ijambo rifite umutwe uvuga ngo ''Nahawe Ijambo'' ryitiriwe album ya mbere ya Vestine na Dorcas.

    Ati 'Turasoma mu Rwandiko rwa kabiri rwa Petero 1:19. Iri riravuga riti dufite ijambo. Njya mbona abagore bahaguruka ngo dushaka ijambo ninde warikwimye. Imana yarariduhaye ndetse n'igihugu cyarariduhaye mu izina rya Yesu. Ijambo nurihabwa na nyumbakumi cyangwa umukuru w'Umudugudu rizagera aho ririrangire ariko ijambo wahawe n'Imana ntabwo rirangira.'

    Yakomeje yereka abantu ko Imana ariyo ya mbere mu buzima bw'abantu cyane ko ijambo umuntu yahawe n'Imana rikomera bamwe bakabisukamo amazi ariko Imana ikongera ikarikomeza. Ati 'Ndashaka muvuge ngo nahawe ijambo.'

    Uyu mubyeyi mu ijambo rye yabwiye abari bamukurikiye ko niyo abantu bashaka kugushyingura Imana igutaburura.

    Ati 'Ijambo Imana iguha ntabwo idini ryarikwambura. Igihe cyose Yesu avutse na Herode aba ahari. Icyo Herode yashakaga ubwo Yesu yavukaga ni ukumenya uwo mwana Yesaya yavuze, uwo mwana Mika yavuze. Uwo muntu Imana yaramuhanuye. Dorcas na Vestine bavuka Imana yari ibizi ko uyu munsi tuzaba turi hano. Iyo umuntu yahawe ijambo no mu bigeragezo araririmba. Iyo umuntu yahawe ijambo no mu butayu araririmba.'

    Asoza kubwiriza yatangije ubukangurambaga bwo gutera inkunga aba bana, aho yatanze miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Ati 'Uburyo nashatse kubasiga ni uku. Ubuhanuzi bwa mbere bukwereka ko uzakomera ni ugushyigikira abo Imana yakomeje. Kubera ko umwaka urangiye twiyemeje gutanga amafaranga atari ideni. Ntanze miliyoni ebyiri z'Amanyarwanda. Aya mafaranga ntabwo ari menshi cyane ariko avuye mu mutima ukunda.'

    Nyuma y'ubu bukangurambaga abantu benshi batanze amafaranga ku buryo buhambaye.


    Apotre Mignone ahoberana n’umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo

    Apotre Mignone ubwo yashyikirizaga sheki ye ya miliyoni Vestine na Dorcas nyuma yo kwigisha mu gitaramo cyabo 

    Ubwo uyu mubyeyi yari ari kwigisha 

    Mignone asoje kwigisha yahobeye Vestine 

    Apotre Mignone ahoberana na Dorcas 

    Apotre Mignone yigisha yibanze ku cyigishwa kigendanye n’izina rya album aba bakobwa bamuritse 

    Uyu mubyeyi ni uku yaserutse 

    Aba bakobwa bamaze guhabwa miliyoni na Apotre Mignone baririmbye bahita bagenda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HUMURA’ YA GISUBIZO MINISTRIES

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO-Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124214/iyo-yesu-avutse-na-herode-aba-ahari-apotre-mignone-yabwirije-mu-gitaramo-cya-vestine-na-do-124214.html

  • Danny Mutabazi yatunguranye mu gitaramo cya V… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo uyu muhanzi ntabwo yitezwemo cyane ko abantu bari bazi ko gisubizo Ministries na Prosper Nkomezi aribo barafasha aba bahanzikazi bamaze kubaka ibigwi mu muziki wo kuramya.

    Bitunguranye Danny Mutabazi yagiye ku rubyiniro. Uyu muhanzi ntabwo yaririmbye ibihangano byinshi yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo “Calvary” na “Binkoze ku mutima”  gusa yishimiwe n'abitabiriye iki gitaramo arangije aha Gisubizo Ministries. Ategerejwe no mu gitaramo cya Israel Mbonyi giteganyijwe kuri 25 Ukuboza 2022.

    Danny Mutabazi asanzwe ari umuramyi ubivanga n'ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave.

    Yatangiye kuririmba mu 2004 abarizwa muri korali z'abana, impano ye yaje gukura kugeza mu 2015 ubwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubuhanzi bwe abuvanga n'ivugabutumwa akorera muri ADEPR,  akaba amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi.

    Indirimbo yitwa 'Calvary' ni yo yazamuye izina rye mu muziki  uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo 'Ntiyasinziriye', 'Ntiwanyihakanye', 'Binkoze ku Mutima', 'Ufite uwo mwana', 'Amarira y'Ibyishimo', 'Saa Cyenda' n'izindi.

    Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu musore w'imyaka 28  aheruka kurushinga na Mahoro Bernadette [Berry] nyuma y'imyaka isaga ibiri bari bamaze bakundana.


    Danny Mutabazi yatunguranye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas 


    Uyu muhanzi wize icungamutungo muri Appega Gahengeri, ni na ho yatangiriye kugaragaza impano ye mu muziki 


    Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi bakomeye basengera muri ADEPR 



    Reba indirimbo uyu muhanzi yaririmbye 

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124211/danny-mutabazi-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-vestine-na-dorcas-amafoto-124211.html

  • Muri Gare ya Nyabugogo, amatike ari kurwanirw… – #rwanda #RwOT

    Abantu ni uruvunganzoka muri gare ya Nyabugogo, aho bategera imodoka zijya mu Ntara zitandukanye z’igihugu. Buri wese arashaka itike ngo ajye gusangira iminsi mikuru n’abo ku ivuko, icyakora na yo irabona umugabo igasiba undi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Abanyamakuru ba InyaRwanda bihereye ijisho umuvundo ukabije uri muri iyi gare isanzwe igendwa n’abantu benshi kurusha izindi zose zo mu Rwanda.

    Gare ya Nyabugogo iragutse ariko abayirimo muri iyi minsi isoza umwaka nabo ni benshi cyane, ku buryo abashaka amatike babasha guhagarara bemye gusa, hatajemo ibyo kwicara cyangwa kwihina byo kuruhuka.

    Hateraniye abantu b’imyaka itandukanye, aho hagaragara abanyeshuri bamwe bavuye mu bigo nyuma yo gusoza amasomo y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022-2023, abasanzwe bashakira ubuzima i Kigali n’abambukiranya bava mu Ntara imwe bajya mu yindi.

    Ku meza atandukanye abagenzi bashaka amatike y’imodoka n’abakozi ba Kompanyi ziyatanga, ibiganza biri kuyarwanira, mbese urebye wagira ngo ni abanyeshuri bararwanira inyama cyangwa abaturage bahawe iz’ubuntu.

    Ku muryango birasaba guhatana

    Mu busanzwe, Gare ya Nyabugogo ibamo abantu benshi ku munsi wo kuwa Gatanu, ubwo bamwe mu bakorera i Kigali baba batashye mu Ntara bakiyongeraho abanyamujyi baba bagiye kuryoshya no kuruhuka.

    Iyi minsi mikuru yo ni ibindi bindi kuko kuva mu minsi itatu ishize abantu bari benshi nk’uko twabisobanuriwe nk’umwe mu bakozi batanga amatike ku bagenzi bajya mu Majyaruguru y’ u Rwanda.

    Yagize ati “Kuva mu minsi itatu ishize gare yari yuzuye, abantu bamwe baje mbere biraborohereza ariko uko turushaho kwegera Noheri bakomeza kwiyongera cyane.”

    Avuga ku mpamvu abona yatumye abantu biyongera, yagize ati “Mu bigaragara, iminsi ibiri y’ikiruhuko izakurikira Noheri ndetse n’indi ibiri izakurikira Ubunani bwa 2023, byongereye abantu benshi uyu munsi, bumva ko nibajya mu Ntara bazagira igihe gihagije cyo kuhaba.”

    Urategereza itike, wayihabwa ugategereza imodoka

    Abagenzi ni benshi muri Gare, ku buryo abadafite agatege batari korohererwa no gutegereza umwanya munini, bamwe bakava mu murongo, bakicara ku ruhande.

    Kugenda biragoye kuri buri umwe ariko bigoye ku rushaho ku babyeyi bafite abana cyangwa abafite imizigo iremereye, ni mu gihe abanyeshuri bambye impuzankano bo bari gufashwa n’abakozi kubona amatike vuba.

    Umubyeyi witwa Mukamanzi Donatille utahanye n’umwana we umwe i Nyamagabe yagize ati “Nageze aha Saa Moya z’igitondo (05:00) kubw’amahirwe mpita mbona itike ariko bambwiye ko imodoka intwara Saa Munani ubu ndayitegereje.” (Yabivuze i Saa 11:30′).

    Yakomeje ati “Abanyeshuri bambaye ‘Uniforme’ bo bari gufashwa, natwe ababyeyi hari ubwo turi kugira amahirwe bakadufasha ariko abandi bose bari kwirwariza, aha hari kugenda umugabo hagasiba undi da!”

    Abajya mu Ntara zitandukanye z’igihugu, biganjemo abagiye gusangira iminsi mikuru n’abo mu miryango yabo aho bakomoka. Benshi mu bo twaganiriye bihuta, bavuze ko banezezwa no gusangira n’ababo Noheri n’Ubunani cyane ko atari kenshi bagira uburyo bwo kugera hanze ya Kigali.

    Kubona imodoka byagoranye


    Abakiliya bagura amagi n’ubunyobwa babonetse

    Ubonye imodoka arakubita agatwenge

    Abava i Nyabugogo bajya mu Ntara ni uruvunganzoka

    Kanda hano urebe aamfoto menshi

    AMAFOTO: NGABO M. Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124206/muri-gare-ya-nyabugogo-amatike-ari-kurwanirwa-nkinyama-zubuntu-amafoto-124206.html

  • Umukobwa w'ikizungerezi yavuze ko ashaka umugabo nubwo yanduye SIDA [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikizungerezi uvuga ko yanduye virusi itera SIDA yashegeshe abasore ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko yifuza uwo babana nubwo abana n'ubwo burwayi

    Abinyujije kuri Twitter,uyu mukobwa yavuze ko ashaka umugabo wamwemera mu burwayi bwe.

    Yahisemo ko abamushaka bamenya uburwayi bwe hakiri kare gusa yemeza ko bitamubuza kubona umugabo.

    Yagize ati “Nanduye VIH.Ninde ushaka ko dushyingiranwa.”

    Yongeyeho ati “N'ukuri nzaba umugoe mwiza kandi VIH ntizambuza kubona umugabo mwiza kandi unkunda.”

    Nubwo uyu mukobwa atavuze igihugu cye ariko benshi mu bagabo batangariye ubwiza bwe ndetse baramushima.

    Uyu mukobwa yiyise Gloria kuri Twitter yongeraho HIV Beauty Queen.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-ikizungerezi-yavuze-ko-ashaka-umugabo-nubwo-yanduye-sida-amafoto

  • Yateye icyuma umugabo we asinziriye nyuma y'amezi abiri gusa babana #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Zambia witwa Elizabeth Mandiza w'imyaka 22arashinjwa gutera icyuma umugabo we bikamuviramo urupfu.

    Uyu mugore ngo yahengereye umugabo we w'imyaka 29 witwa Henry Msoni asinziriye niko kumutera icyuma aramwica.

    Amakuru aravuga ko uyu mugore yabitse inzika nyuma y'uko bari bamaze gushwana hanyuma aza gufunga icyumba uyu mugabo asinziriye niko kumwicisha icyuma.

    Aba bombi bari bamaze amezi 2 bakoze ubukwe gakondo kandi uyu mugabo yari yaramukoye ibihumbi bisaga 600 FRW.

    Umukuru wa Polisi mu ntara y'Uburasirazuba bwa Zambia witwa Limpo Liywali,yavuze ko nyakwigendera yatewe icyuma mu gituza.

    Uyu mugabo ngo yari asanzwe ari umuganga mu ivuriro ryigenga.
    .

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yateye-icyuma-umugabo-we-asinziriye-nyuma-y-amezi-abiri-gusa-babana