Blog

  • Nyiri Kigali Arena yabonetse! Israel Mbonyi yahakoreye amateka akomeye #rwanda #RwOT

    Mbonyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoreye amateka muri Kigali Arena ubwo yahakoreraga igitaramo cyo kumurika Album ze 2.

    Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’ejo hashize kuri Noheli, kibera muri Kigali Arena aho yakubise ikuzura no mu myanya yo hejuru itari isanzwe igibwamo n’abantu benshi.

    Israel Mbonyi mbere y’amasaha make ngo iki gitaramo gitangire, yatunguye benshi ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze ko amatike y’iki gitaramo yamaze kugurwa yose yashize.

    Saa 20h Israel Mbonyi yinjiye ku rubyiniro ku ndirimbo ye Icyambu yitiriye imwe muri Album ze, ndetse agahamya ko iriho ubutumwa bwo Imana yamuhaye gutambutsa mu bantu ba yo.

    Saa 20:14 yifatiye mu murya wa gitari dore ko mikurire ye yakuze ari umucuranzi n’umuririmbyi afatanya n’abandi bacuranzi be gususurutsa abantu mu ndirimbo 'Urwandiko’.

    Iki gitaramo kandi cyitabiwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Aime Uwimana wanagaragaye yizihiwe cyane n’indirimbo za Israel Mbonyi hari kandi n’abandi barimo Masamba Intore wari waherekejwe n’umukobwa we.

    Saa 20:23 nibwo afashijwe mu buryo butarimo ibyuma n’abakunzi be yatangiye kuririmba indirimbo 'Nzaririmba’ hagiyeho ibicurangisho biba ibindi arambitse hasi guitar abantu basimbukira muri Yesu koko.

    Saa 20:33 Israel Mbonyi yikojeje mu bukwe bwa Album ye ya mbere maze anyeganyeza inkuta z’inzu y’imyidagaduro mu ndirimbo 'Number One’ yakunzwe kuva yasohoka mu myaka ijya kugera ku munani imaze.

    Saa 20:40 abantu banyurwa n’iyitwa 'Ku Marembo y’Ijuru’ aha abantu barimaze kujya mu mwuka agiye gutangirira kuririmba iyitwa 'Nkwiye Kurara Iwawe’ habanza kugarukwa ku nkuru ya Zakayo iri muri Bibiliya.

    Mu bandi bahanzi baje gushyigikira Israel Mbonyi harimo kandi Alyn Sano na Prosper Nkomezi.

    Saa 20:56 yakoze ku mutima ya benshi mu buryo busa n’ubutuje abantu bagenda banyeganyega gacye bijyanye n’umuziki w’indirimbo mu yitwa 'Ndakubabariye’.

    Saa 21:02 Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo 'Umukunzi’ igaruka ku buryo uwahisemo ko Yesu aba afite uburinzi bukomeye.

    Saa 21:13 yasabiye abitabiye avuga ko atifuza ko birangirira mu kuririmba gusa ahubwo Imana yafasha nuwaje arwaye cyangwa afite izindi ngorane gutaha zacyemutse.

    Saa 21:24 Israel Mbonyi yakiriye ku rubyiniro umuhanzikazi uri mu bakunzwe Annette Murava waje yambaye ikanzu niza irabagirana isa n’ikamba yarafite mu mutwe bafatanya kuririmba indirimbo y’uyu muhanzikazi yitwa 'Niho Nkiri’.

    Saa 21:40 abahanzi James na Daniella bakubutse mu gihugu cy’u Burundi bifatanije na Israel Mbonyi bakiranwa ubwuzu maze bafatanya na Mbonyi kuririmba indirimbo 'Yongeye guca akanzu’.

    Saa 22:04 Israel Mbonyi yakiriye Danny Mutabazi winjiriye mu ndirimbo 'Igitondo’ maze nyuma yo kuririmba iy’indirimbo aha impano Israel Mbonyi.

    Saa 22:16 Ivan Ngenzi yongeye kugaruka ku rubyiniro ashimira abantu bose bifatanije nabo barimo ababyeyi bifatanije nabo nabaterankunga babo batandukanye Coke Cola, RBC, EAP, Park Inn Hotel n’abandi.

    Saa 22:32: Nyuma ya karuhuko, Israel Mbonyi yagarutse mu ikoti ry’umutuku ishati n’inkweto z’umukara n’abacuranzi n’abaririmbyi be bari bambaye imyambaro mishya.

    Atangira aririmba indirimbo 'Ibihe’ avuga ko nyuma y’amasaha agera kuri abiri ubu aribwo atangiye saa 22:41. Yahise avuga ko agiye kuririmba imwe mu ndirimbo akunda cyane maze akora mu nganzo aririmbana n’abantu bose indirimbo 'Karame’.

    Saa 22:53: Ni bwo Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ye 'Isezerano’ Mbonyi wari ugarutse mu mu gice cya kabiri kibanze ku ndirimbo ziri kuri Album ‘Icyambu’ yasaga nkaho aribwo agitangira kandi abantu bakigaragaza ko bakinyotewe n’indirimbo ze.

    Asoza avuga ko kumenya Imana ari byiza cyane gukizwa ni byiza cyane asaba abantu bifuza gukizwa ko bafatanya gusenga maze uwifuza kwakira agakiza akakakira ahamya ko kandi gukizwa atari ibya baturage.

    Igitaramo cya Israel Mbonyi cyashyizweho akadomo haririmbwa indirimbo icyambu ku isaha ya saa 00:02 zo ku wa 26 Ukuboza 2022.

    Israel Mbonyi yakoreye amateka muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/nyiri-kigali-arena-yabonetse-israel-mbonyi-yahakoreye-amateka-akomeye

  • Umurindi windirimbo zirimo izo muri Kiliziya… – #rwanda #RwOT

    Saa 19:15 nibwo igitaramo cyatangijwe ku mugaragaro n'isengesho rya Ivan Ngenzi, wayoboye iki gitaramo nk’umushyushyarugamba (MC) atangira yisegura ko amasaha yari yateganijwe atariyo igitaramo cyatangiriyeho. 

    Ahanini byaturutse ku mubare w’abantu benshi, bari bakiri hanze bategereje kwinjira muri iki gitaramo.

    Nyuma yo kuririmbana n'abitabiriye iki gitaramo, Ivan Ngenzi uri mu baramyi bakomeye yifashishije indirimbo zirimo izo muri Kiliya Gatolika nka 'Ni Wowe Mugenga', ubundi abantu bafatanya nawe kwinjira mu byishimo bya Noheli.

    Saa 19:37 hakiriwe ku rubyiniro itsinda ry'abacuranzi b'ingoma, baherekejwe n'abambaye imyenda y’ibara ry’umweru bagendaga bazunguza mu kirere amadarapo yanditseho amazina y'Imana arimo Adonai, Elohim n’ayandi banafite urumuri mu ntoki.

    Bari kumwe kandi n'abasore n'inkumi bagendaga bavuga ku iremwa ry'isi n'uburyo byose byahinduwe n'umucyo, mu gihe mu iremwa byari umwijima bagaruka ku buryo Imana ari itangiriro ikanaba n’iherezo kandi ko yariho izanahoraho.

    Bagaruka kandi kuri Noheli umunsi w'ivuka rya Yesu Kristo, umunsi nyir'izina igitaramo cyabereyeho n'uburyo yabaye isoko yo gukira kw'abamwizera nyuma y'urupfu rwe ku musaraba igorogota, akaba 'Icyambu' cy'abamwemera ukwiye guhimbazwa no gushimwa. 

    Israel Mbonyi aherutse kubwira itangazamakuru ko yahisemo ko iki gitaramo kiba ku munsi wa Noheli, mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza byihariye uyu munsi.

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvan Ngenzi yinjije abantu muri iki gitaramo yifashishije indirimbo zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika

    Yvan Ngenzi yakoze uko ashoboye kugira ngo binjire mu byishimo bya Noheli

    Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams bitabiriye iki gitaramo

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, Masamba Intore ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

    Umuhanzikazi Ikirezi Deborah ubarizwa muri Canada, akaba umukobwa wa Masamba Intore ntiyacitswe n’iki gitaramo

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124233/umurindi-windirimbo-zirimo-izo-muri-kiliziya-gatolika-ni-wo-wafunguye-igitaramo-cya-israel-124233.html

  • Vestine na Dorcas bakoze igitaramo cyamateka… – #rwanda #RwOT

    Vestine na Dorcas bakoze igitaramo gikomeye cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza, bafashwa n’abandi bahanzi barimo Gisubizo Ministries, Danny Mutabazi ndetse na Prosper Nkomezi.

    Saa mbili n'iminota ine ni bwo baherekejwe n'itsinda ribafasha binjiye ku rubyiniro. Baririmbye indirimbo zabo bahereye kuri 'Arakiza', 'Papa', 'Nzakomora' na 'Si Bayali'.

    Aba bahanzi muri iki gice cya mbere baririmbye iminota 34. Basize abantu bagifite inyota yo gukomeza gutaramana nabo. 

    Aline Gahongayire yaje ku rubyiniro asabira aba bana b'abakobwa umugisha no guhundagazwaho imvura y'umugisha kuko 'Imana' basenga atari bayali.

    Saa tatu na 25 aba bahanzi baje ku rubyiniro ubwo bahabwaga impano ya miliyoni y'Amanyarwanda na Apotre Mignonne. Bamaze kuyakira baririmbye indirimbo yabo bise 'Adonai'.

    Vestine ashimira Apotre Mignonne n'ikiniga cyinshi yagize ati 'Twaravuze ngo nidukura tuzaba nkawe. Turagukunda. Imana Ishimwe, kandi izagufashe mu gihe cyose usigaje ku isi. Uri umubyeyi mwiza, twishimiye kuba turi kumwe nawe.'

    Saa yine na 45 bagarutse ku rubyiniro nyuma yaho Prosper Nkomezi yari amaze kuririmba. Aba bahanzi bahise banzika n'indirimbo bise 'Ibuye' bafatiye ku murindi Nkomezi yasigiye abari bitabiriye iki gitaramo yasize ashyuhije ndetse bose bagahaguruka, baririmbanye iyi ndirimbo bose bari mu birere.

    Bakomeje baririmbana n'abari bitabiriye ubona bose baryohewe ku rwego rwo hejuru. Bahise bakurikizaho 'Nahawe Ijambo' yabahaye ikaze mu muziki. Iyi ndirimbo bayiririmbye bagezemo hagati basanganirwa na Niyo Bosco wanayanditse.

    Ijwi rya Niyo Bosco ryashimishije benshi kubera uburyo yarigororaga. Niyo Bosco yasabye  abacuranzi kuzimya ibyuma akaririmbana nabo, maze benshi baryoherwa n'uko yaririmbaga avagamo n'ndi  magambo adasanzwe muri iyi ndirimbo.

    Umurishyo wa nyuma wakubiswe 23:04.

    Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y'ubuto bwabo.

    Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Yiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.

    Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n'abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y'i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 guhera mu 2020 ni bwo bakoranaga na MIE Empire  y'umunyamakuru Murindahabi Irénée.


    Aba b’abakobwa ni uku baririmbye indirimbo zashyize akadomo ku gitaramo bameze


    Akanyamuneza kari kose kuri aba bana 


    Amashimwe yari yose kubera uburyo igitaramo cyabo cyagenze bakanagenerwa miliyoni zirenga 15 Frw zo kwifashisha mu bikorwa byabo bya muzika


    Baririmba indirimbo yabo bise ‘Ibuye’ yakunzwe cyane ni uku bari bameze


    Aba bahanzi baririmbye mu bice bibiri, uku ni ko baserutse mu gice cya kabiri ari nacyo cyashyize akadomo ku gitaramo 



    Niyo Bosco yatunguranye muri iki gitaramo 

    Umudiho wacinwe karahava

    Aline Gahongayire niwe wayoboye iki gitaramo

    Alliah Cool ni umwe mu baje muri iki gitaramo ndetse yanitanze 2000$

    Danny Mutabazi yatunguranye muri iki gitaramo

    Iki gitaramo cyari cyitabiriwe 

    Dorcas ku rubyiniro ari kubyinira Imana 

    Vestine na Dorcas bamaze igihe gito batangiye kuririmba ariko bafite igikundiro 

    M. Irene yashimiye Niyo Bosco ku bw’umusanzu we yatanze mu muzikii w’aba bakobwa 

    M.Irene usanzwe ari umujyanama wa Vestine na Dorcas byamurenze 

    Uyu musore ni umwe mu bafashaga aba bakobwa ku rubyiniro 

    Vestine na Dorcas ni abanyempano bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza 

    Vestine yagoroye ijwi karahava , mu gihe we n’umuvandimwe we bamurikaga album yabo ya mbere 

    Abitabiriye igitaramo akanyamuneza kari kose 

    Miss Muyango ni umwe mu bitabiriye ndetse yanatanze inkunga ya 500 000 Frw

    Prosper Nkomezi niwe wabakiriye ku rubyiniro 

    Sonia Mutako uzwi muri sinema nyarwanda yari mu bitabiriye 

    Gisubizo Ministries yaririmbye muri iki gitaramo 

    Coach Gael usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie 

    Miss Simbi Fanique witabiriye Miss Rwanda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo 

    Ingabire wa Transparency Rwanda yari yaje gushyigikira aba bana 

    David Bayingana ni umwe mu byamamare byari byabukereye muri iki gitaramo 

    APOTRE MIGNONNE YAHAYE MILIYONI 1 FRW VESTINE NA DORCAS

    “>

    VESTINE NA DORCAS BASHIMIYE BURI WESE WASHYIGIKIYE IMPANO YABO

    “>

    AMAFOTO-Sangwa Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124215/vestine-na-dorcas-bakoze-igitaramo-cyamateka-bamurika-album-ya-mbere-niyo-bosco-aratungura-124215.html

  • Israel Mbonyi yaciye agahigo ibyishimo bimure… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya Israel Mbonyi cyatanze umwihariko kuko abantu batangiye kugera ahabereye igitaramo mu masaha ya saa cyenda saa kumi bahita banatangira kwinjizwa muri BK Arena.

    Isaha ya saa kumi nimwe yageze abantu bamaze kwinjira ari nako ibyuma byarimo bishyushywa muri ay'amasaha kandi nibwo Israel Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimye Imana.

    Ibi bikaba byatewe nuko amatike yabagombaga kwitabira igitaramo yashize hakiri kare ati:'BK Arena amatike yamaze gushira mwami mwiza urakoze.' Igitaramo cya Israel Mbonyi kikaba itike ya macye yari ibihumbi 5Frw iya menshi ibihumbi 20Frw .




    Polisi yatangiye gufasha abantu kubona aho baparika mbere y’uko binjira

    Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba BK Arena yatangaje ko amatike yashize


    Ni ab’ibwotamasimbi bitabiriye iki gitaramo cy’umuhanzi w’umunyarwanda

    Mu gitaramo nk’iki ni byiza kwitwazwa Bibiliya, ukajya unyuzamo ugasoma ijambo ry’Imana


    Coca-Cola ivuga ko yishimiye gutera inkunga iki gitaramo cya Israel Mbonyi

    Aba mbere bageze kuri BK Arena ahagana saa cyenda z’amanywa ariko umurongo w’imodoka urarombereje
    Uruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya ‘Coca-Cola’








    Ibihumbi 10 BK Arena ifitiye ubushobozi bwo kwakira byamaze kugura amatikeNi ishimwe rikomeye kuri Israel Mbonyi na gahigo kagira mbarwa Abantu bari kwerekana amatike mbere y’uko binjira muri iki gitaramo ‘Icyambu Live Concert’

    Imodoka zatangiye kubura aho ziparika- Ndetse, imbere mu gitaramo basaba abaparitse neza gusubirayo guparika neza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDAKUBABARIYE’ YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124231/israel-mbonyi-yaciye-agahigo-ibyishimo-bimurenga-umutima-ashima-imana-124231.html

  • Ibiro bya ‘Traffic Police’ byafashwe n’inkong… – #rwanda #RwOT

    Inkongi y’umuriro hataramenya icyayiteye, yadukiye mu igorofa ryo hejuru ry’inzu ndende ikoreramo ‘Traffic Police’, umwotsi ukwira mu kirere.

    Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko iyi nzu yacumbye umuriro i Saa Kumi (16:00) z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, abari bayirimo bagahungira hasi.

    Iyi nzu y’amagorofa atandatu isanzwe itangirwamo Serivisi nyinshi, zijyanye n’ibinyabiziga ndetse n’ababitwara.

    InyaRwanda yagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi, ACP John Bosco Kabera ku murongo wa Telephone, ntibyakunda.

    INKURU IRAMBUYE IRAZA MU MASAHA ARI IMBERE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124229/ibiro-bya-traffic-police-byafashwe-ninkongi-yumuriro-124229.html

  • Ange Kagame numuryango we bageneye ubutumwa… – #rwanda #RwOT

    Ateruye umwana w'imfura yabo n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ateruye Ubuheta bwabo, bose ubona ko banyuzwe no kwizihizanya Noheli, Ange Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda.

    Abinyujije kuri konti ye ya twitter, Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame yavuze ko we n'umuryango we babikuye ku mutima bifurije ibiruhuko byiza abantu bose.

    Yagize ati 'Tubifurije ibiruhuko byiza tubikuye ku mitima yacu ishimira.' yongeraho umuryango wabo 'Ndengeyingoma'.

    Ange Kagame asoje umwaka mu byishimo byinshi kuko nibwo yibarutse ubuheta bwe, umwana waje akurikira imfura yabo.

    Ku wa 19 Nyakanga 2020, ni bwo Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yibarutse imfura ye y’umukobwa n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

    Ange Kagame n'umuryango we

    Icyo gihe, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter avuga ko we na Madamu Jeannette Kagame bishimiye kwakira umwuzukuru, anashima kandi umukobwa we n'umukwe we ku bw'imfura yabo.

    Ku wa 06 Nzeri 2020, Perezida Kagame yabwiye RBA ko kuba Sogokuru w'abana ari ukuzamurwa mu ntera.

    Ati 'Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa Se w'abana. Iyo wabaye noneho na Sekuru w'abana uba wazamutse mu ntera ni nka 'promotion'. Ni indi 'grade' yo hejuru ishimishije.'

    Ange Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda muri iyi minsi mikuru

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma y'inshingano ze nk'Umukuru w'Igihugu, umwanya we azawuharira kwita ku buzukuru be. Akomeza ati 'Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru….'

    Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bahamije isezerano ryabo ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 mu birori bibereye ijisho, byitabiriwe n'abantu bo mu miryango yombi n'abandi batumirwa bari bahawe ubutumire.

    Imwe mu mafoto y'urwibutso ya Ange Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124225/ange-kagame-numuryango-we-bageneye-ubutumwa-abanyarwanda-muri-iyi-minsi-mikuru-ya-noheli-n-124225.html

  • Uburengerazuba! Abahanzi 5 basoje umwaka wa 2… – #rwanda #RwOT

    Iyo dutereye amaso mu turere 7 tugize iyi Ntara aritwo; Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Rusizi na Nyabihu,tugize Intara y'Uburengerazuba, dusanga hari uturere tugifite akazi gakomeye mu rwego rwo kuzamura imyidagaduro yaho, na cyane ko hari utwo ushobora gusanga tutabamo inzu n'imwe itunganya umuziki cyangwa ngo ube wahabona umuhanzi. Ibi bituma utu turere dufatwa nk'utwasigaye inyuma.

    Mu biganiro twagiranye n'abatandukanye barimo umunyamakuru wa Radiyo Rubavu, Big Shem [Salomon], Deo Habineza wa Radiyo Rusizi, Yvan Traz ,… niho havuye aba bahanzi 5 b'imena mu Ntara y'Uburengerazuba.

    Aba bahanzi nibo basoje umwaka ku isoko mu bikorwa by'imyidagaduro, nibo bahanzi bakoze indirimbo zirenze imwe kandi zikumvikana mu Ntara yose ndetse no mu gihugu muri rusange.

    URUTONDE RW'ABAHANZI 5 BASOJE UMWAKA WA 2022 BAYOBOYE ABANDI mu Burengerazuba:

    1. Javanix

    Uyu musore yakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mwaka wa 2022, ni umwe mu basore bakoze iyo bwabaga kugira ngo umuziki wabo ugere kure mu buryo bwose. Uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo binyuranye harimo n'ibyo nawe ubwe yiteguriye.

    Javanix ni umuhanzi wo mu Karere ka Rusizi waguye umuziki we mu buryo bwagaragariye buri wese. Javanix yakoze indirimbo zitandukanye, muri zo izasohokeye kuri channel ye harimo; Amabiya n’izindi.


    REBA HANO AMABIYA YA JAVANIX

    2. Ben Adolphe.

    Uyu muhanzi ni umwe mu bashyigikira umuziki nyarwanda by'umwihariko umuziki wo Ntara y'Uburengerazuba, binyuze mu bitaramo byinshi  yitabiriye mu Karere ka Rubavu ari naho akomoka. 

    Uyu muhanzi yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo iyo yafatanyije na Platini P bise Aba Ex , iyo yafatanyije na Papa Cyangwe , yasohoye indirimbo yise Nkawe, Rimwe na Bella n'inzindi. Ben Adolph yagaragaje ko ari umuhanzi ufite icyerekezo gikomeye muri muzika.

    REBA HANO BELLA YA BEN ADOLPH

    3. Mary Igene.

    Mary Igene, ni umukobwa ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu. Igene yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yafayanyije na Ben Kayiranga bayita 'WHY ME', iyo yise 'MUTIMA' n'izindi zirimo iyo yafatanyije n'ibyamamare bitandukanye. Igene Mary ni umwe mu bakobwa batanga icyizere muri muzika y'Intara y'uburengerazuba muri rusange.

    REBA HANO WHY ME YA IGENE MARY

    4. Yani Rukumbi.

    Yani Rukumbi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Donke (Don't Care), Rizava yafatanyije na Element Elee, Inkoni n'izindi zitandukanye zasohotse muri uyu mwaka wa 2022. Uyu musore ari mu batanga icyizere nk'umuhanzi uzakora umuziki mwiza muri iyi Ntara y'Uburengerazuba.

    REBA HANO INKONI YA YANI RUKUMBI

    5. Malizuku.

     Uyu ni umusore wo mu Karere ka Rusizi. Ni umwe mu bahanzi bafite intego n'icyerekezo gikomeye. Malizuku yasoje umwaka wa 2022 ahagaze neza cyane muri iyi Ntara y'Uburengerazuba. Malizuku aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Feel'.

    REBA HANO FEEL YA MALIZUKU. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124224/uburengerazuba-abahanzi-5-basoje-umwaka-wa-2022-ku-gasongero-124224.html

  • Perezida Tshisekedi yahaye isezerano rikomeye abanyekongo #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwo kwifuriza abanyecongo Noheli nziza Perezida Felix Tshisekedi wa DRC yavuze ko azarinda umutekano wabo n'ibyabo mu gihugu hose.

    Mu butumwa bwateguwe kandi yasomaga yakuranwa n'umugore we Denise Nyakeru, bavuze ko mu 2022 igihugu cyabo cyaciye 'mu byiza n'ibitari byiza'.

    Uburasirazuba bwa DR Congo bukomeje kuba isibaniro ry'intambara z'imitwe yitwaje intwaro, ubuhunzi, ubusahuzi, n'ubwicanyi bukorerwa abasivile ahatandukanye.

    Muri uyu mwaka, amakimbirane mashya n'imirwano hagati y'amoko y'aba-Yaka na Teke nabyo byaguyemo ababarirwa mu magana mu ntara ya Mai-Ndombe mu burengerazuba.

    Mu gihe ingabo za leta n'izindi nzego z'umutekano zinengwa kunanirwa kubungabunga umutekano no kurwanya imitwe y'inyeshyamba, Tshisekedi yizeje ko ibi azabikora.

    Ni ubutumwa byumvikana ko ari bwa politiki muri iki gihugu aho abarenga 50% by'abaturage miliyoni 95 ari abakristu gatolika bizihiza uyu munsi.

    Yagize ati: 'Mu mwuka wa Noheli, ndashimangira intego zanjye zo kurinda umutekano wanyu n'ibyanyu ku butaka bwose bwa RDC, ni ibyo niyemeje kandi ndateganya kubyubahiriza.'

    Akomoza ku mirwano n'inyeshyamba za M23 ubu zigenzura 80% bya teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru, atagize uwo atunga urutoki, yagize ati: 'abanzi b'amahoro bongeye guhaguruka babiba amarira, imfu, n'agahinda aho baciye.'

    Yongeraho ati: 'Turagetekereza ku bahunze intambara bagiye guca muri noheli bari mu bihe bikomeye.'

    ONU ivuga ko abantu barenga 400,000 bahunze imirwano y'ingabo za leta n'inyeshyamba za M23 muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.

    Mme Denise Nyakeru yavuze ko mu mwaka mushya ntacyo bazarekura, ati 'habe na centimetero kare y'ubutaka bwacu, cyangwa se rugamba rwacu ku bukene.'

    Tshisekedi yavuze ko umwaka utaha Congo irimo kwitegura ibintu bikomeye birimo uruzinduko rwa Papa, imikino ya Francophonie, n'amatora ya perezida ateganyijwe mu Ukuboza(12) gutaha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-tshisekedi-yahaye-isezerano-rikomeye-abanyekongo

  • Ingabo za RDC zanenze igikorwa cya M23 cyo kurekura Kibumba #rwanda #RwOT

    Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,FARDC,zatangaje ko kuba umutwe wa M23 waravuye muri Kibumba ari “umutego” ugamije kuyobya abantu kuko ngo wagiye gukomeza ibirindiro byawo ahandi.

    FARDC yasohoye iri tangazo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2022 ivuga ko kuva i Kibumba kwa M23 ari umutego ugamije kuyobya Abakongomani n'isi muri rusange.

    Yagize iti “Ibirori byo kugenda [Kibumba] by'umutwe wa M23 ufashwa n'Ingabo z'u Rwanda n'umutego no kwigaragaza neza biciriritse bigamije kurangaza abanyekongo n'imiryango mpuzamahanga.”

    Umutwe wa M23 wakoze umuhango wo kuva mu gace ka Kibumba igashyikiriza Ingabo za EAC kuwa Gatanu w'iki cyumweru,uvuga ko biri mu kubahiriza ibyasabwe n'inama y'abakuru b'ibihugu yabereye I Luanda.

    Umuyobozi wa M23 yavuze ko bashyikirije Kibumba izi ngabo mu rwego rwo kwerekana Ubushake bwiza mu kugarura amahoro.

    Ingabo za FARDC zo zatangaje ko “ingabo zose zavuye muri Kibumba aho kujya mu birindiro bya M23 biri muri Sabyinyo zafashe ikindi cyerekezo cyo kujya gukomeza ibirindiro biri I Tongo,Kishishe na Bambu.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-rdc-zanenze-igikorwa-cya-m23-cyo-kurekura-kibumba

  • Barack Obama yongeye gusangiza abamukurikira indirimbo yakunze kurusha izindi muri 2022 #rwanda #RwOT

    Barack Hussein Obama II wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika buri mwaka agaragaza urutonde rw'indirimbo zamunyuze, kuri ubu hagaragayeho indirimbo eshatu z'abahanzi bo muri Afurika.

    Zimwe nu ndirimbo ziri kuri uru rutonde zirimo 'Last Last' ya Burna Boy, 'Rush' ya Ayra Starr na 'Calm Down' ya Rema bose bo muri Nigeria.

    Mu butumwa Obama yanyujije kuri Twitter asangiza abamukurikira izi ndirimbo, yagize ati 'Buri gihe nshimishwa no kubasangiza urutonde rw'indirimbo z'umwaka. Uyu mwaka twumvise indirimbo nyinshi nziza, izi ni zimwe mu ndirimbo zanyuze muri uyu mwaka.'

    Abandi bahanzi bagaragaye kuri uru rutonde barimo Beyonce, Kendrick Lamar, Rosalia, Koffee, Bad Bunny, H.E.R, Lizzo, SZA, Jazmine Sullivan n'abandi.

    Uretse indirimbo Barack Obama yasangije abamukurikira filime yakunze muri uyu mwaka zirimo The Women King, Happening, Till, A Hero, After Sun, The Good Boss, Hit the road, Petite Maman n'izindi.

    Yanagaragaje urutonde rw'ibitabo 13 yasomye muri uyu mwaka birimo icyitwa 'The Light we Carry' cyanditswe n'umugore we Michelle Obama.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/barack-obama-yongeye-gusangiza-abamukurikira-indirimbo-yakunze-kurusha-izindi