Blog

  • Muhanga-Expo: Abikorera barasabwa kumenyakanisha ibyo bakora kurushaho #rwanda #RwOT

    Umuyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait arasaba abikorera bo muri iyi ntara gukora uko bashoboye bakamenyakanisha ibyo bakora kurusha uko bisanzwe bikorwa kugira ngo ababigura babigure babizi ko ari iby'umwimerere kandi biri ku rwego rwiza.

    Busabizwa Parfait, ibi yabisabye abikorera ubwo hafungurwaga Imurikagurisha ryateguwe n'Urugaga rw'Abikorera mu ntara y'Amajyepfo, aho ryatangiye tariki ya 22 rikazageza tariki ya 30 Ukuboza 2022. Rirabera kuri sitade y'Akarere ka Muhanga.

    Yagize ati' Hashize igihe tudategura iri murikagurisha kubera icyorezo cya COVID-19, ariko ikigaragara ni uko dufite ibikorwa byinshi byo kugaragariza abaguzi harimo; Amavuta twabonye y'umwimerere akomoka ku bihwagari akorerwa mu karere ka Ruhango, twabonye kandi ko abahinzi bo mu ntara yacu basigaye bohereza imiteja mu gihugu cy'ubudage ndetse n'izindi nganda zitandukanye zigira uruhare mu guha agaciro ibikomoka ku buhinzi'.

    Akomeza agira ati' Dufite ibikorwa byinshi bikwiye kugaragazwa ariko turasaba abikorera kumenyekanisha ibyo bakora bakabasha kwigarurira isoko kandi bakabikora neza bikamenyekana ko ari byiza. Nibabigenza gutyo abaguzi bazabigura kuko bazaba babyizeye neza'.

    Bamwe mu bacuruzi batashatse ko dutangaza amazina yabo babwiye intyoza.com ko iyo imurikagurisha rije abaguzi baboneka. Gusa bahamya ko hari aho usanga abitabira Imurikagurisha batungurwa, batazi bimwe mu bikorwa ahubwo bakabibonera ku imurikwa ryabyo.

    Benshi mu bacuruzi ntabwo baramenya akamaro ko kumenyakanisha ibyo bakora kuko usanga bazi ko ibyo bakoze kubishyira ku isoko bihagije kandi nyamara kubihashyira ari kimwe no kubimenyekanisha bikaba ikindi.

    Perezida w'urugaga rw'Abikorera mu ntara y'Amajyepfo, Dr Kubumwe Celestin avuga ko abikorera bakwiye kwigira ku bandi bakamurika kandi banacuruza. Yemeza ko 80% by'imyanya yari yarateganyijwe yafashwe n'abarimo kumurika ibikorwa byabo. Ahamya ko hakiri urugendo kuko hari inganda zitunganya umusaruro ariko ugasanga ibikorwa bitamenyekana.

    Akomeza asaba ko buri karere gakwiye kujya gategura imurikagurisha kandi rigategurwa bijyanye n'icyerekezo haba mu buhinzi, ikoranabunga, ibikorerwa mu nganda, iby'ubwubatsi, Ubukorikori ndetse n'ibindi hagamijwe kuzamura buri kiciro. Asaba ko buri wese yajya ahitamo aho ajya bitewe n'imiterere y'ibyo akora n'umwihariko we.

    Iri murikagurisha ryatangiye tariki ya 22 Ukuboza, rizagera tariki ya 30 Ukuboza 2022. Rihuje abikorera bo mu ntara y'Amajyepfo, baba abafite inganda zitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi, ibikorerwa mu nganda nk'imitobe ndetse n'ibisembuye ariko hakabamo na sosiyete z'itumanaho, amabanki n'ibigo by'Imari n'ibindi bitandukanye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/26/muhanga-expo-abikorera-barasabwa-kumenyakanisha-ibyo-bakora-kurushaho/

  • Diamond Platnumz watengushye Abanyarwanda yariye Noheli nabi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz wari utegerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe One People Concert cyagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza 2022 ariko ntaboneke,yagaragaje ko arwaye.

    Diamond Platnumz yasangije abakunzi be amashusho agaragara ko ameze nabi ari mu bitaro.

    Amakuru aravuga ko kuri iki cyumweru,Diamond yiriwe aryamye mu bitaro yitabwaho n'abaganga,ameze nabi cyane.

    Yanditse ko Noheli yamugendekeye nabi kuko yabaye ari mu bitaro ndetse yari mu byuma byinshi bigaragaza ko uburwayi bwe butoroshye.

    Yavuze ati “Noheli yagenze nabi uyu mwaka”.

    Diamond Platnumz yatangaje ko kutaza gutaramira mu Rwanda byatewe no guhuzagurika n'uburangazi bw'abateguye igitaramo.

    Haravugwa kandi umwuka mubi mu mubano wa Diamond Platnumz n'umujyanama we Sallam SK Mendez aho ngo bamaze amezi ane badahurira mu bikorwa bitandukanye nk'uko byari bisanzwe.

    Sallam SK Mendez yatangiye gukorana na Diamond Platnumz mu 2013 nyuma yo kumuhuza na Davido bagakorana indirimbo bise 'Number One'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/diamond-platnumz-watengushye-abanyarwanda-yariye-noheli-nabi

  • Ubushishozi bw'abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi #rwanda #RwOT

    Batitaye ku nyungu Abanyekongo bafite mu buhahirane n'Abanyarwanda, Martin Fayulu, Denis Mukwege na Matata Ponyo barasaba ko imipaka yose ya Kongo n'u Rwanda ifungwa!

    Mu gihe Afrika n'isi yose bahangayikishijwe no gushaka uko imipaka itakomeza kuba inzitizi y'ubuhahirane n'imigenderanire hagati y'ibihugu, aba bana muri politiki bo bati 'imipaka nifungwe'!
    Ubundi buswa no kwivuguruza biri mu itangazo ry'aba bagabo banarota kuyobora Kongo, ni uko bivugira ko ubutegetsi bubi bwa Perezida Tshisekedi ari wo musingi w'ibibazo by'igihugu cyabo, ariko bakongera bakabigereka ku Rwanda.

    Fayulu,Matata na Mukwege bari mu Banyekongo bakomeje guhakana ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w'u Rwanda n'akarere kose, bagera n'aho bemeza ko itakibaho, nyamara muri kwa guhuzagurika mu bikorwa no mu mvugo, bati 'FDLR ikwiye kwigizwa kure hashoboka y'umupaka w'u Rwanda'.
    Ntushobora rero gukemura ikibazo utazi cyangwa wirengagiza inkomoko yacyo. Niba Abanyekongo batagize ubutwari bwo kwemera ko ikibyimba barwaye gikubitwa umwotso, igihugu cyabo kizakomeza kubaho ku izina gusa.

    The post Ubushishozi bw'abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubushishozi-bwabanyapolitiki-ba-kongo-bugerwa-ku-mashyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubushishozi-bwabanyapolitiki-ba-kongo-bugerwa-ku-mashyi

  • Isimbi wavuzwe mu Rukundo na Jay Rwanda yasoj… – #rwanda #RwOT

    Mu byishimo byinshi abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Isimbi yizihije iminsi mikuru neza ya Noheri, yerekana amarangamutima ye nyuma yo gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Amerika.

    Mu magambo yuzuye ikiniga uyu mukobwa yavuze ko yasenze cyane kuruta kwiga none Imana ikaba ibikoze, ndetse agenera ubutumwa abantu bwo gutumbera Imana cyane kuko ibindi byose biba biri mu biganza byayo.

    Yagize ati 'Iyo mvuze ko bishoboka ntekereje ukuntu namaze igihe kinini mu masengesho nsenga kuruta uko nigaga? Nkaba nshoboye kurangiza mfite 4.0?! ni Imana gusa.''

    Isimbi kandi yakomeje avuga ko yaraye amajoro yigira ikizame ndetse rimwe na rimwe agafungura ijisho rimwe, ariko Imana byose ikaba ibimugaruriye mu buryo bwiza.

    Isimbi ubwo yasekaga amasaro agaseseka nyuma yo gusoza

    Isimbi yavuzwe cyane mu Rukundo na Jay Rwanda, ariko urwabo rugenda rushonga nk'isabune kugeza ubwo Jay Rwanda yongeye kwerekana uwo yakunze mu myaka ibiri ishize, ndetse aca amarenga yo kumugira umugore.

    Uyu mukobwa wahoze mu rukundo na Jay Rwanda, akurikirwa n'abarenga 2000 kuri konti ye ya instagram. Iyo winjiye kuri konti ye usanganirwa n'amagambo agira ati: 'Nakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera.'' Konti ya Isimbi iyo amaze kukwemerera nibwo wemerewe kureba amafoto ye gusa.

    Mu busanzwe Isimbi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho na Jay Rwanda asanzwe atuye, urukundo rwabo rukaba rwaramenyekanye cyane ubwo ku isabukuru ya Jay Rwanda birekuraga bakerekana ko bakundana, mu mafoto n'amashusho basangije abantu.

    Isimbi yerekanye ibyishimo byinshi

    Isimbi yasoje ikiciro cya Gatatu cya kaminuza

    Yagaragaraga anyuzwe cyane

    Isimbi ni umukobwa w’ikimero gitangaje

    Yavuzwe mu rukundo na Jay Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124262/isimbi-wavuzwe-mu-rukundo-na-jay-rwanda-yasoje-masters-muri-amerika-amafoto-124262.html

  • U Rwanda rwasabwe kubungabunga umutekano w'Abana mu ikoranabuhanga ku mashuri #rwanda #RwOT

    Abagize sosiyete Sivile, basabye ko guteza imbere ikoreshwa rya Internet mu mashuri, bikwiye no guherekezwa n'ingamba zo kurinda  abana bayikoresha  kuko hari byinshi bibaho, bishobora kwangiza ubuzima bwabo.

    Iterambere ry'ikoreshwa rya Internet rizana n'impungenge z'abantu mu ngeri zinyuranye  ku mutekano w'abana bayikoresha.

    Ku rubuga rw'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ubukungu WEF, batanga  urugero rw'umwana w'imyaka 10 mu Butaliyani  wapfuye ageregaza kwigana umukino uteye ubwoba,  yari yabonye ku rubuga rwa Tiktok. 

    U Rwanda nka kimwe mu bihugu bya Afurika biri gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga, abaturage basaba ko runashyira imbaraga mu kurinda umutekano w'abana muby'ikoranabuhanga.

    Umwe ati 'Ikibi ni amafirime y'urukozasoni n'ariya y'indwano.'

    Undi nawe ati 'Umwana niba ashobora kuba yareba filime, ejo ashobora kwigana ibyo yabonye, ugasanga havuyemo gukomereka.'

    Umuryango Uharanira ko Murandasi igera kuri bose Internet Society, 

    uherutse kugaragaza ko uko u Rwanda rushyira imbaraga mu guteza imbere ikoreshwa rya Internet mu mashuri, bikwiye no guhekezwa n'Ingamba zikomeye zo kurinda Umutekano w'abanyeshuri kuko ngo bashobora gutandukira bakajya ku mbuga ziriho ibibangiza.  

    Emmanuel Mfitimukiza ni umuyobozi wa Internet Society.

    Ati 'Umubyeyi akwiye guhabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga, kuko niwe ukwiye kurinda umwana we muby'ikoranabuhanga. Arahererwa amahugurwa he? Ni ku ishuri kuko riramwegereye, kandi umwana we niho ahererwa ubumenyi.'

    Ikigo cy'igihigu gishinzwe uburezi bw'ibanze REB, kivuga ko kiri mu biganiro n'abatanga internet mu mashuri, kugira ngo muri mudasobwa hashyirwemo uburyo bwihariye bwo gukumira ko umunyeshuri ajya ku mbuga, ziriho ibishobora kumuyobya.

    Diane Sengati, ni Umuyobozi muri REB ushinzwe imyigishirize y'Ikoranabuhanga.

    Ati 'Twatekereje ku kintu bita 'content filtering solution' hari abo twegereye dusanzwe dukorana nabo batanga Interineti mu mashuri, ariko nabo ni gahunda batubwiye isaba ikindi kiguzi, bisaba indi ngengo y'imari tutarabonera ubushobozi. Turabizi kuko abana ni urugero rwabo baba bafite ibyo bagomba kureba cyangwa gukoresha k'urugero bariho. Ibyo byose rero nabyita ko turi kubiganiraho.'

    Kuri ubu Isi yabaye umudugudu kubera iterembere rya Internet.

    Abarezi ndetse n'ababyeyi bagirwa inama yo kuba hafi y'abana babo, kugira ngo babereke uburyo bashobora gukoresha ikoranabuhanga ritabateza ingorane.

    Ikindi cy'ingenzi abanyeshuri bagirwaho inama ni ukwirinda kuvuga amakuru yabo arebana n'ikoranabuhanga, kugira ngo hatagira uyitwaza akaba yabajyana mu wundi murongo ubaganisha mu byabangiriza ubuzima.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>U Rwanda rwasabwe kubungabunga umutekano w'Abana mu ikoranabuhanga ku mashuri</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/26/u-rwanda-rwasabwe-kubungabunga-umutekano-wabana-mu-ikoranabuhanga-ku-mashuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwasabwe-kubungabunga-umutekano-wabana-mu-ikoranabuhanga-ku-mashuri

  • Imiryango ikomeye yafashaga Abanya Afghanistan yahagaritse ibikorwa kubera umwanzuro w'Abatalibani #rwanda #RwOT

    Amashyirahamwe atanu akomeye cyane yahagaritse ibikorwa muri Afghanistan nyuma y'aho aba Taliban bahagaritse abakozi b'abagore bayakoreraga.

    Amashyirahamwe arimo Care International, Norwegian Refugee Council (NRC) hamwe na Save the Children avuga ko adashobora gukomeza ibikorwa byayo 'abakozi bacu b'abagore batarimo'.

    International Rescue Committee (IRC) nayo yahagaritse ibikorwa, mu gihe irindi na Islamic Relief rivuga ko ryahagaritse hafi ibikorwa byaryo byose.

    Ubutegetsi bw'aba Taliban muri Afghanistan bukomeje kubangamira uburenganzira bw'abagore.

    Iri tegeko ku mashyirahamwe y'abagiraneza rije nyuma y'iminsi mike aba Taliban babujije abagore kwiga amashuri ya kaminuza.

    Ubuyobozi bw'Abatalibani bwafashe umwanzuro ko imiryango itegamiye kuri Leta igomba guhagarika gukorana n'abagore nyuma y'uko bivuzwe ko batambara mu buryo buboneye.

    Minisiteri y'Imari ifite mu nshingano imiryango itegamiye kuri leta, yavuze ko ifite impungenge ku kuba abagore batambara 'hijab' uko bikwiriye cyangwa se ngo bakurikize andi mahame ajyanye n'imyitwarire y'abagore mu kazi mu gihe bakora mu miryango mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/imiryango-ikomeye-yafashaga-abanya-afghanistan-yahagaritse-ibikorwa-kubera

  • Nyamasheke: Barasaba ko poste de santé za kongererwa serivise zitanga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bivuriza ku mavuriro mato azwi nka poste de santé, bavuga hari serivise bajya kwaka ku kigo nderabuzima, bakifuza ko zashyirwa muri poste de santé, mu rwego kubagabanyiriza ingendo.

    Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bagaragaza ko poste de santébahawe zidakora, ariko aho zikora bazivuga imyato, urugero ni urwa Poste de sante Buvungira, mu mudugutu w'ikitegererezo wa Bushekeri.

    Umwe ati 'Twivuzaga tugiye ku Kinini cyangwa se i Ruvumbo ariko aho igereye hano, abantu bose bivuriza aha. Byabaye byiza kuba itwegereye.'

     Undi ati 'Aha bampa serivise nziza, ibitaro bitari byahagera twari twarapfuye ariko aho byaziye byaradutabaye. Nubwo haba n'ijoro umuntu akarwara ahita aza kwivuza.'

    Aha niho bahera basaba ko muri aya mavuriro mato hari serivise adatanga, kandi bazishyizemo byabafasha kudakora ingendo ndende, bajya kwivuriza ku bigo nderabuzima.

    Umwe ati 'Ubuyobozi bwadufasha kutwongerera ibitaro, wenda nk'abagre bakabibyariramo,bakabipimiramo bakaduha Ambulance (imbangukiragutabara).'

     Undi ati 'Hari umudamu uza afite ikibazo cy'inda akabura ahantu yabyarira cyangwa se ahandi hantu yaba yaruhukira bigasaba ko bamwohereza ahandi hantu, byaba byiza batwubakiye ibitaro byagutse.'

     Mugenzi wabo ati 'Bayagura ku buryo bishobotse baduha uburyo bwo gukingirira hano kuko nabyo ni ibintu bitugora kubona. Izo serivise bidusaba kujya ku kigonderabuzima.'

    Umuyobozi w'iri vuriro rito, Ntagayisha Alex, avuga ko hari imbogamizi bahura nazo, ariko bafite icyizere ko hari icyo leta igiye kubafasha kugira ngo barusheho gutanga serivise nziza.

    Ati 'Nka serivise yo gukingira ntayo dukora,  hari serivise yo gupima abadamu batwite  na serivise yo kubyaza, izo ni ntabwo tuzemerewe ariko iyo baje turabasobanurira  tunagerageza kujya no mu nteko z'abaturage tukababwira ibyo twemerewe  bitewe n'ubushobozi bwa poste de santé, icyo gihe tubohereza ku kigo nderabuzima.'

    Yakomeje agira ati 'Hari gahunda nshya igiye gusohoka  y'ama poste de santé  y'uburyo bagiye bayagabanyamo  ikiciro cya mbere n'icya Kabiri. Ikiciro cya Kabiri  ishobora kuzabona ayo mahirwe yo kugira serivise zari zisanzwe , tugize amahirwe natwe dushobora kwibonamo  noneho abaturage tukabibaher ahamwe.'

    Hirya no hino mu Rwanda hari amavuriro mato, intego ni uko mu mwaka wa  2024, muri buri Kagari hazaba hari poste de santé.

    Sitio Ndoli

    The post <strong>Nyamasheke: Barasaba ko poste de santé za kongererwa serivise zitanga</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/26/nyamasheke-barasaba-ko-poste-de-sante-za-kongererwa-serivise-zitanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-barasaba-ko-poste-de-sante-za-kongererwa-serivise-zitanga

  • Danny Mutabazi yahaye impano yihariye Israel… – #rwanda #RwOT

    Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi b'indirimbo ziha ikuzo Imana baririmbye mu gitaramo 'Icyambu Live Concert' Israel Mbonyi yamurikiyemo album ebyiri.

    Mutabazi yaririmbye nyuma ya Annette Murava waririmbye indirimbo 'Niho nkiri' ndetse na James na Daniella baririmbye indirimbo 'Yongeye guca akanzu' bakoranye na Israel Mbonyi, iri mu zikunzwe muri iki gihe.

    Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu Rwanda akaba n'umwanditsi ukomeye. Yifashishije ikaramu ye yanditse indirimbo 'Isaha' ya Vestine na Dorcas.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, uyu muririmbyi yahuriyemo na Vestine na Dorcas mu gitaramo cyabo bamurikiyemo album bise 'Nahawe Ijambo' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Muri iki gitaramo Danny Mutabazi yaririmbye indirimbo imwe nyuma y'uko yari izamuwe na mugenzi we Israel Mbonyi bamaze igihe ari inshuti z'akadasohoka.

    Nyuma yo kuririmba, Danny Mutabazi yavuze ko yanyuzwe n'urugendo rw'umuziki wa mugenzi we kuva mu mwaka wa 2015 yiyeguriye Imana.

    Mutabazi yavuze ko nk'umuhanzi azirikana neza imvune zo gukora indirimbo yaba mu buryo bw'amajwi cyangwa se mu buryo bw'amashusho. Azi kandi imvune abahanzi bahura nazo muri studio iyo bagiye gukora indirimbo.

    Uyu muririmbyi yashimye Israel Mbonyi ku bw'imbaraga yashyize mu muziki we. Avuga ko atabona impano yo guha mugenzi we uretse iyo yamuteguriye afatanyije n'umugore we utabashije kuboneka muri iki gitaramo.

    Yasabye abari muri iki gitaramo gufatanya nawe kwifuriza ubuzima bwiza Israel Mbonyi. Ati “Imama imwagure kurushaho. Imukoreshe iby’ubutwari. Imana izamuhe iherezo ryiza.'

    Nyuma yo guhabwa iyi mpano, Israel Mbonyi yashimye Danny Mutabazi agira ati “Urakoze cyane, Imana iguhe umugisha.'

    Danny Mutabazi ni umugabo wubatse washakanye na Mahoro Bernadette (Berry) mu birori byabaye mu 2021. Abarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yarinjijwe mu muziki n’indirimbo “Calvary”.

    Yatangiye kuririmba kera ariko kuririmba ku giti cye abitangira mu 2015, ibisobanuye ko amaze imyaka 7 mu muziki. 

    Ni urugendo rwamuhiriye dore ko uyu munsi wa none ar guhabwa ubutumire hirya no hino mu gihugu mu bitaramo byiganjemo ibibera mu nsengero.

    Danny Mutabazi amaze gukora indirimbo zirimo: Binkoze ku mutima, Amarira y’Ibyishimo, Siyoni, Ngiye kwa Yesu, Ntiwanyihakanye, Imbabazi, Ntacyo bitwaye, Calvary, Saa Cyenda, Umutangabuhamya, na Ineza yawe Ft Aime Uwimana.

    Tariki 02/06/2019 ni bwo yamuritse Album ye ya mbere mu gitaramo cyabereye muri Dove Hotel. Ni igitaramo cyahumuye abakunzi b’umuziki wa Gospel, babona impano ikomeye afite batangira kumukunda kurusha mbere. 

    Danny Mutabazi yahaye impano yihariye mugenzi we Israel Mbonyi amushimira kudacika intege 

    Mutabazi yatanze indabo zanditseho 'Urakoze Mbonyi'. Yavuze ko iyi mpano yayiteguye afatanyije n'umugore we 

    Israel Mbonyi yashimiye mugenzi we Dany Mutabazi ku bw'iyi mpano yamuhaye


    Israel Mbonyi yavuze ko kumenya Imana 'ni byiza cyane' 

    Israel Mbonyi yavuze ko gukizwa bitakubuza gukomeza kuba 'umusore mwiza' 

    Israel avuga ko gukizwa atari ukwambara imyambaro ihishe umubiri. Ati 'Ushobora gukira ukaguma 'vibes' zawe 

    Israel Mbonyi yavuze ati 'Ngo uyu mugoroba twakoze amatekano. Hano hantu huzuye.' 

    Israel yaririmbye indirimbo zirimo 'Yaratwimanye', 'Baho', 'Urwandiko' n'izindi 

    Muri iki gitaramo, Danny Mutabazi yaririmbye indirimbo imwe yise ‘Igitondo’

    Kanda hano urebe amafoto menshi 

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124241/danny-mutabazi-yahaye-impano-yihariye-israel-mbonyi-amafoto-124241.html

  • AMAFOTO 50 ya mbere ya Israel Mbonyi mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Umukunzi' yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko Imana yasubije gusenga kwe, nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

    Ni mu gitaramo gikomeye “Icyambu Live Concert” yakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, cyahuriranye no kwizihiza Noheli.

    Ni igitaramo cyihariye, kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri harimo album ye ya kane yise “Icyambu” yasohoye mu mpera z'umwaka ushize.

    Hari kandi album ya gatatu yise 'Mbwira' yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise 'Number One' yagiye hanze mu 2014, iya kabiri yayise 'Intashyo' yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.

    Israel Mbonyi aherutse kubwira ibitangazamakuru birimo InyaRwanda, ko Album yayise 'Icyambu' mu rwego rwo kumvikanisha uko Imana yamuhamagaye.

    Yavuze ati “Iki gitaramo rero ni icyo kumurika Album ebyiri icyarimwe, iyo yitwa 'Mbwira' n'iyindi yitwa 'Icyambu'.”

    Akomeza ati 'Icyambu rero ni ubuhamya bwanjye. Ni uburyo Imana yampamagaye, ni uburyo Imana yanganirije impamagarira kuyikorera. Niyo mpamvu album nayise 'icyambu'. Kuko nibaza ko ikubiyemo inkuru yose y'urugendo rwanjye no gukorera Imana.'

    Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yaserutse yambaye imyenda y'ibara ry'umweru aranzika mu ndirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, ariko yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Icyambu’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3.

    Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro ahagana saa mbiri z'ijoro. Ntiyigeze ava ku rubyiniro ahubwo yagiye yakira bagenzi be yatumiye muri iki gitaramo;

    Barimo nka Annette Murava baririmbanye indirimbo 'Niho Nkiri', ndetse na James na Daniella baririmbanye indirimbo 'Yongeye guca akanzu'.

    Israel Mbonyi aherutse kuvuga ko nta byinshi yashingiyeho mu gutumira aba bahanzi bafatanije nawe muri iki gitaramo, ahubwo yagendeye ku kuba ari abanyempano. 

    Yanavuze ariko ko yashingiye ku byo aba bahanzi bazakorana muri iki gitaramo. Ati 'Ibyo nifuza gukora bihura neza n'ibyo tuzakora mu gitaramo.' 

    Israel Mbonyi yaserutse yambaye imyenda yiganjemo ibara ry’umweru

    Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye yandikiyemo amateka avuguruye, mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana 

    Kuva mu mwaka wa 2015, Israel Mbonyi ari mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana 

    Umutima wishimye wa Israel Mbonyi wamuritse album ze ebyiri mu gitaramo yise 'Icyambu Live Concert 

    Israel Mbonyi yifashishije abaririmbyi n'abacuranzi basanzwe bakorana mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana 

    Israel Mbonyi w'imyaka 30 yashimye Imana ku bwo kumuherekeza mu rugendo rwe rw'umuziki 

    Israel Mbonyi yasabye Imana gukiza abarwayi, no kurebana impuhwe buri wese 

    Mu nkuru mbarankuru ye, Israel Mbonyi avuga ko yakuriye mu muryango wa Gikirisitu ariko yakijijwe ageze mu mashuri yisumbuye

    Israel Mbonyi yavuze ko yavutse kandi akurira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

    Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Number One” yaririmbye yicurangira na gitari nk’ibisanzwe

    Israel Mbonyi yavuze ko hari ijoro rimwe yaryamye Imana iramugenderera mu nzozi imwumvisha inyungu ziri mu kuyikorera

    Israel Mbonyi, umunyamuziki wize ibijyanye na ‘Pharmacy’ akiyegurira Imana na n’ubu


    Israel Mbonyi yashimye mu buryo bukomeye buri wese wamushyigikiye kuva atangiye umuziki




    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ICYAMBU’ YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124237/amafoto-50-ya-mbere-ya-israel-mbonyi-mu-gitaramo-yandikiyemo-amateka-avuguruye-124237.html

  • RAB irashishikariza aborozi gukoresha amasazi y'umukara mu biryo by'amatungo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry' ubuhinzi n'Ubworozi-RAB, ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi, Dr Uwituze Solange yasabye aborozi korora amasazi y'Umukara kuko asimbura Soya yavaga mu bihugu by'amahanga ndetse n'indagara ku kigero cya 75%, byose byajyaga byifashishwa mu kuvanga ibiryo by'amatungo arimo ingurube n'inkoko.

    Dr Uwituze, ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga amahugurwa y'Imyaka ibiri (2) yakorewe abafashamyumvire mu bworozi bw'inkoko n'ingurube ndetse n'abahinzi bahinga soya n'ibigori nk'ibyibanze bikorwamo ibiryo by'amatungo.

    Yabibukije ko ikibazo gikomereye aborozi mu Rwanda ari ikijyanye n'ibiryo by'amatungo kuko ibyakorwagamo bimwe byavaga muri Ukraine, ibindi bigatumizwa mu bihugu byo mu majyepfo y'Afurika nko muri Zimbabwe n'ibindi bihugu bitandukanye, bikagera mu Rwanda igiciro cyazamutse.

    Akomeza avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe kandi bugikomeje gukorwa ku masazi y'umukara yororwa asimbura soya, aho aya agabanya igiciro gisanzwe cy'ibiryo by'aya matungo.

    Amasazi y'umukara.

     

    Yagize ati' Tuzi ikibazo cyugarije aborozi muri iki gihe cyatewe n'intambara yo muri Ukraine kuko n'icyo gihugu cyatangaga bimwe mu bihingwa birimo ingano na soya zifashishwaga gukora ibiryo by'amatungo, ariko twakoze ubushakashatsi bugaragaza ko amasazi y'umukara yororwa asimbura soya n'indagara bikoreshwa mu gukora ibiryo by'amatungo ku kigero cya 75%, kandi birashoboka cyane'.

    Akomeza yibutsa aborozi ko hari n'ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko inkoko, inka, ingurube zajya zinahabwa ibyatsi bihingwa byiswe 'Hydroponique' bivanwa ku ngano, amasaka n'ibigori, bityo bikaba byafasha cyane kuko ubu bwatsi buboneka mu minsi 18 gusa.

    Abahuguwe.

    Yagize ati' Aborozi bakwiye kujya bareba ubushakashatsi dukora kuko nabwo buzaba ibisubizo ku bibazo bibabangamiye. Turabashishikariza kureba uko bahinga ibyatsi byiswe'Hydroponique' kuko nabyo bihinzwe neza kandi ku bwinshi byagaburirwa amatungo magufi n'amaremare kuko ubwatsi buboneka mu minsi 18 gusa'.

    Uwotwambaza, umufashamyumvire uhagarariye abandi mu karere ka Rwamagana wabihuguriwe yagize ati' Twarahuguwe ariko kuva natangira korora aya masazi byatumye igiciro cy'ibiryo kigabanuka kuko aho nakoreshaga ibiro 10 bya Soya ndimo gukoresha ibiro bitanu by'amasazi y'umukara, akaba yasimbura indagara cyangwa soya twajyaga tuvangira ibindi tukabigaburira amatungo yacu. Mbere ntarayorora byansabaga nibura kwishyura amafaranga 680 ku kilo cy'ibiryo by'amatungo none ubu nsigaye mbona kimpagarara amafaranga 405 ku kilo kimwe kandi nayo aboneka mu gihe gito'.

    Iki kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda(RAB) ku bufatanye na Enabel bemeza ko amahugurwa yahawe abafashamyumvire basaga 413 azazana impinduka zigaragara ku bahinzi 113 bahinga Soya n'ibigori naho mu bworozi hahuguwe 205 borora inkoko ndetse na 95 borora Ingurube kugirango bajye guhugura abandi bahinzi — borozi, aba bakaba barahawe ubutumwa bwo kuzigisha abandi.

    Ibyatsi bya Hydroponique

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/26/rab-irashishikariza-aborozi-gukoresha-amasazi-yumukara-mu-biryo-byamatungo/