Blog

  • Cristano Ronaldo udafite akazi yatunguwe n’um… – #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristano Ronaldo nyuma yo gusezererwa muri 1/4 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyaberaga muri Qatar, yahawe impano y’imodoka y'akataraboneka mu rwego rwo kwizihiza Noheli.

    Ku munsi w'ejo nibwo ku isi yose hizihijwe ibirori bya Noheli, ndetse hanatangwa impano. Uyu munsi Georgina Rodriguez usanzwe ari umunyamideri akaba n’umugore wa Kizigenza Cristiano Ronaldo, yamutunguye amuha imodoka iri mu bwoko bwa New Rolls Royce ifite agaciro ka Miliyoni 250 z’amayero.

    Iyi modoka yakozwe mu mwaka wa 2022 ikaba ifite imyanya 4 yo kwicaramo. Cristano Ronaldo mu rwego rwo kwishimira iyi mpano, yagiye kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 523 ashyiraho ifoto y’imodoka, munsi yandikaho ngo 'wakoze rukundo rwanjye'.

    Impano Cristiano Ronaldo yahawe

    Georgina Rodriguez nawe abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho amashusho yafashwe, igihe yatunguraga Cristano Ronaldo amuhereza iyi modoka. Uyu mukinnyi akimara kubona imodoka umugore we yamugeneye, yahise ayisimbukiramo ari kumwe n’abana be. 

    Cristiano Ronaldo wahawe impano ihenze kugeza ubu nta kipe afite, uyu mukinnyi yavuye muri Manchester United ku bwumvikane ariko kubona indi kipe yifuza bikomeje kugorana. 

    Amakuru ashyirwa hanze n’ibinyamakuru mpuzamahanga ni uko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia, kujya gukina mu ikipe ya Al Nassr iri kumuha ibifurumba by’amafaranga.

    Kizigenza Cristiano Ronaldo aseka kubera gutungurwa n’umugore we

    Ronaldo n’umuryango we wose bicaye mu mudoka yahawe nk’impano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124270/cristano-ronaldo-udafite-akazi-yatunguwe-numugore-we-amuha-impano-yakataraboneka-amafoto-124270.html

  • Mbonyi yatanze ubuhamya bw'uko yakijijwe,agira inama ikomeye urubyiruko #rwanda #RwOT

    Israel Mbonyi yitanzeho urugero atanga ubuhamya bw'uko we yakijijwe.

    Ati 'Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n'umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.'

    Uyu muhanzi wari usanzwe ari umucuranzi ukomeye ku ishuri, bagenzi be bose bazi ko ari umukirisitu, ahamya ko uwo munsi yagize isoni zo kwatura kugira ngo abandi banyeshuri batamubona nk'utari ukijijwe.

    Ati 'Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z'ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w'Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.'

    Ni ijambo ryakurikiwe n'isengesho rigufi yakoze asengera abari bamaze gufata icyemezo cyo kwakira agakiza.

    Uyu muhanzi yibukije urubyiruko ko kwakira agakiza ukiri muto bitabuza kubaho ubuzima buryoheye abakiri bato.

    Ati 'Gukizwa ntabwo bituma utaba umu 'Jeune' mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana 'vibes' zawe.'

    Uyu muhanzi yibukije urubyiruko ko gukizwa ari ukumenya Kirisitu, ukamwakira, ukareka ibyaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mbonyi-yratanze-ubuhamya-bw-uko-yakijijwe-agira-inama-ikomeye-urubyiruko

  • Umulisa Edith wakiniye amakipe atandukanye arimo Amavubi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ni inkuru mbi yamenyekanye Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ivuga ko uwahoze ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore ndetse akaba yarakiniye As Kigali WFC yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, akaba yaguye mu bitaro bya Butaro.

    Umulisa Edith yitabye Imana aheruka muri Freedom WFC yerekejemo muri 2020 ariko muri uyu mwaka akaba atarigeze agaragara kubera uburwayi yahuye nabwo.

    Guhera muri 2009 Edith yakiniye ikipe y'Igihugu y'Amavubi ari myugariro aho yakinaga nka nimero ya 4 cyangwa 5.

    Urupfu rwa Edith n'Igihombo gikomeye ku banyarwanda bose by'umwihariko abakunzi b'umupira w'amaguru kuko yari umwe mu bakinnyi beza Igihugu gifite akaba intangarugero mu gihe ari mu kazi ndetse no hanze yako.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umulisa-edith-wakiniye-amakipe-atandukanye-arimo-amavubi-yitabye-imana

  • Paul Pogba yahishuye ikintu gikomeye yakundiye Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Umufaransa Paul Pogba yavuze ko nubwo Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w'igitangaza ariko ikintu gikomeye yamukundiye ubwo bakinanaga muri Manchester United ari ikinyabupfura cyae.

    Pogba na Cristiano Ronaldo bakinannye umwaka wose ubwo uyu Ronaldo yagarukaga Old Trafford mu mpeshyi ya 2021.

    Pogba yabwiye Field of Stories ati “Ikinyabupfura cya Ronaldo nticyari gisanzwe,sinigeze nkibona.

    Ikinyabupfura cye cyari ku rundi rwego.Nabonye abakinnyi b'abanyamwuga,abakinnyi benshi bazindukaga,bakaruhuka ndetse bagakora ibindi byinshi.

    Ariko umuntu umwe wabihoranaga buri munsi ntahagarare ni Cristiano.

    Buri munsi !umunsi umwe uravuga uti “meze neza”ariko we ntiyasibaga na rimwe.Ikinyabupfura cyo kubikora buri munsi kiratngaje.

    Pogba w'imyaka 29 yavuye muri United mu mpeshyi asubira Juventus,gusa yahuye n'ikibazo cy'imvune yamugoye cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/paul-pogba-yahishuye-ikintu-gikomeye-yakundiye-cristiano-ronaldo

  • Ronaldo wo muri Brazil yahishuye umukinnyi wahize abandi mu gikombe cy'isi utari Messi #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Ronaldo,Luis Nazario de Lima yavuze ko Kylian Mbappé yitwaye neza mu gikombe cy'isi 2022 kurusha abandi bose ariwe wagombaga gutorwa nk'umukinnyi w'irushanwa.

    Nyuma yo gutsinda ibitego 8 akarusha abandi bose,Mbappe yafashije Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma batsindwa na Argentina ariko nabwo awutsindamo ibitego 3 wenyine.

    Lionel Messi yatsinze ibitego 2 muri uwo mukino ndetse atsinda penaliti muri 4-2 Argentina yatsinze Ubufaransa ariko Ronaldo yavuze ko nubwo yitwaye neza atagombaga kuza imbere ya Mbappe ku gihembo cy'umukinnyi mwiza w'irushanwa.

    Ronaldo mukuru yavuze ko mu bintu byose Mbappe yari hejuru ndetse ko nubwo atatwaye igikombe cy'isi,abatoye batagombaga kwirengagiza uruahre rukomeye yagize.

    Ati “Yakoze igikombe cy'isi cyiza cyane kuva ku mukino wa mbere kugera kuwa nyuma.Nubwo atatsinze ku mukino w'Ubwongereza n'uwa Maroc ariko yakinnye neza atanga imipira yavuyemo ibitego.

    Ku mukino wa nyuma yitwaye neza atsinda ibitego 4 ubariyemo na penaliti zose yateye.Mu buryo bw'imikinire yari hejuru cyane.Yari agoye gufata,mu by'ukuri yari akwiriye gutorwa nk'umukinnyi w'irushanwa.

    Mu gikombe cy'isi harimo abakinnyi bihuta ariko Mbappe yari abarusha cyane.Uko namubonye yanyibukije njye wa kera ndi mu bihe byiza.

    Yari azi neza kubyaza umusaruro umwanya muto afite,yari mwiza n'igihe nta mupira afite n'igihe asigaranye n'umukinnyi umwe,yari agoye cyane.Kuri njye yari igitangaza.”

    Ronaldo yatwaye Ballon d'Or ebyiri iyo muri 1997 na 2002 ari nabwo yanafashije Brazil gutwara igikombe cy'isi iheruka.


    R9 yavuze ko Mbappe yaruhije buri mukinnyi wese mu gikombe cy'isi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ronaldo-wo-muri-brazil-yahishuye-umukinnyi-wahize-abandi-mu-gikombe-cy-isi

  • Rutsiro:Amashanyarazi yakuruwe mu buryo butemewe yahitanye umuntu wasaruraga ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu masaha ya saa mbili z'igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022, bibera mu Murenge wa Kivumu ,Akagari ka Kabujenje mu Mudugudu wa Rurembo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kivumu , Munyamahoro Patrick,yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru uyu muturage yakoze iyi mpanuka nyuma yo gufata urutsinga runyura mu murima we.

    Yagize ati'Yafashwe n'amashanyarazi yagiye gusarura ibishyimbo bye.Hari umuturanyi uri hafi y'ahari umurima we,yakuruye amashanyarazi mu buryo butemewe,ayajyana ku rundi rugo noneho ntibayashyira hejuru,basa naho bayanyujije hasi mu bishyimbo by'imishingiriro.Afashe umushingiriro ngo akureho ibishyimbo,aba afashe kuri rwa rutsinga,amashanyarazi aba aramufashe.'

    Uyu muyobozi yavuze ko yari kumwe na mugenzi we nawe yafashwe nayo mashanyarazi ubwo yageragezaga kumukuraho .

    Gitifu Munyamahoro avuga ko yihutanywe ku kigo nderabuzima cya Kivumu ariko yitaba Imana atarahabwa ubuvuzi.Uwasahakaga kumukuraho we yakize.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bakurura amashanyarazi mu buryo bwemewe.

    Yagize ati'Impanuka yabayeariko ni kubera ko abo baturage bikuririye amashanyarazi kandi batabifitiye uburenganzira.Ushatse gukurura amashanyarazi,agomba kuyakurura abatekinisiye babyigiye bagashyiraho amapoto ari hejuru,hanyuma akanyura hejuru cyane n'abantu kugira ngo adateza impanuka.Ni gihe urutsinga rwaguye ni ukwirinda ariko bakanaduhamagara ngo dushyire ikimenyetso aho hantu.'

    Nyakwigendera asize uruhinja rw'amezi atandatu.Ubwo twakoraga inkuru Urwego rw'Ubugenzacyaha rwateganyaga gufata icyemezo niba umurambo wa nyakwigendera wahita ushyingurwa.

    Src:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rutsiro-amashanyarazi-yakuruwe-mu-buryo-butemewe-yahitanye-umuntu-wasaruraga

  • Haravugwa umwuka mubi hagati ya Diamond n'umujyanama we Sallam SK #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko Sallam SK yaba ari mu nzira zimwerekeza muri Konde Gang Worldwide ya Harmonize.

    Sallam SK wari usanzwe ahorana na Diamond agatoki ku kandi ahakana ibyo gutandukana n' uyu muhanzi abereye umujyanama, ahubwo akavuga ko nubwo badaherutse kugaragara bari kumwe nta kibazo bafitanye.

    Mu kiganiro na Radiyo yitwa Mjini FM yagize ati ' Njye na Diamond tumeze neza cyane, twese tuzi ko tutagomba kujyana ahantu hamwe na hamwe igihe cyose.'

    Yakomeje agira ati ' Ni umusore uhora mu bushabitsi nanjye nibyo nkora, rero duhora duhuze cyane, kuba abantu badaheruka kutubonana ntibivuze ko tutavugana, tubikora buri gihe, ni yo mpamvu dutunze telefoni.'

    Umwuka mubi uvugwa hagati ya Diamond na Sallam SK wazamutse cyane mu bitangazamakuru nyuma yaho Sallam SK afunguriye radiyo ye yise Mjini FM.

    Ibi byafashwe nk'ibihanganisha aba bombi dore ko Diamond atishimiye kubona umwe mu bajyanama be afungura radiyo ye bwite mu gihe na we asanzwe afite Wasafi FM.

    Sallam SK agaruka kuri ibi yagize ati 'Igitekerezo cyo gufungura radiyo na Televiziyo bya Wasafi cyaturutse ku mushinga wanjye wa mbere ubwo natangiraga Dizzim Online, ntabwo rero mbona ko byakagombye kuba ikibazo.'

    Uyu mujyanama wa Diamond avuga ko kuba amaze amezi abiri adahura n'uyu muhanzi byatewe n'akazi kenshi yari arimo ahugiye muri gahunda zo gutunganya Mjini FM imaze amezi abiri itangiye.

    Avuga ko inshingano ze yari yazisigiye Babu Tale batafatanyije akazi ko kureberera inyungu n'ibikorwa bya Diamond Platnmuz.

    Sallam SK Mendez yatangiye gukorana na Diamond Platnumz mu 2013 nyuma yo kumuhuza na Davido bagakorana indirimbo bise 'Number One'.

    Kwamamaza

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/haravugwa-umwuka-mubi-hagati-ya-diamond-n-umujyanama-we-sallam-sk

  • Mugenzi Bienvenue na Bertrand mu bitabiriye a… – #rwanda #RwOT

    Dream Team football academy ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bateguye amahuruwa agamije kongerera ubumenyi abatoza b’amarerero bagera kuri 47 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Amahugurwa ari kubera mu cyumba cy'inama cya sitade ya kigali i Nyamirambo.

    Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere akaba mu gihe cy’iminsi 8 aho azarangira tariki 3 Mutarama umwaka utaha, bivuze ko harimo akaruhuko k’iminsi 2. 

    Umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA, Gerrad Busher niwe watangije aya mahugurwa, aho yasabye abayitabiriye ko nibasoza kwiga batagomba kugenda ngo basinzire. Yagize ati” ndasaba ko abitabiriye aya mahugurwa, narangira nta kugenda ngo mwidamararire ahubwo mugomba gukomeza kwihugura kuko kwiga ari uguhozaho.”

    Gerrard Busher ushinzwe tekinike muri FERWAFA, niwe watangije aya mahugurwa 

    Aya mahugurwa ayobowe n’abarimu barimo Antoine Rutsindura bakunze kwita Mabombe, Muhire Hassan ndetse hakaba hari n’umukozi wa FERWAFA uhagarariye amasomo, Bazirake Hamim.

    Mu bitabiriye aya mahugurwa, harimo abakinnyi ba Kiyovu Sports barimo Mugenzi Bienvenue, umwe mu banyarwanda bafite ibitego byinshi muri shampiyona kuri ubu, na Iradukunda Bertrand uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Botswana.

    Iradukunda Bertrand wakiniye APR FC, Police FC, Bugesera FC, Mukura VS Gasogi United, Township na Kiyovu Sports arimo kuri ubu, nawe yari ari mubitabiriye aya mahugurwa 


    Mugenzi nawe ukinira Kiyovu Sports ari mubitabiriye aya mahugurwa 

    Henriette Byukusenge, ari mu bagore 2 bagaragaye muri aya mahugurwa 

    Mutezinka Prisca nawe yitabiriye aya mahugurwa, akaba asanzwe ari umutoza w’abana 


    Ramadhan ubanza iburyo nawe ni umukinnyi wa Kiyovu Sports wayigezemo avuye muri Mukura 


    Muhire Hassan ni umwe mu barimu bari guhugura aba batoza 


    Muhire afatanyije na Antoine Rutsindura 

    Didier Cyiza usanzwe ubu mu ikipe y’abasheshakanguhe ya ASV FC nawe yari yitabiriye aya mahugurwa
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124278/mugenzi-bienvenue-na-bertrand-mu-bitabiriye-amahugurwa-yubutoza-mu-gushaka-license-d-124278.html

  • Umupasiteri yatamajwe n'agasembuye benshi bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Umupasiteri ukiri muto yakoze agashya ubwo yafatwaga amashusho ari mu kabyiniro ari kunywa inzoga yasinze bikomeye.

    Ikinyamakuru Netizens cyashyize hanze iyi foto y'uyu mupasiteri ukiri muto waciye ibintu muri Kenya kubera ukuntu yiyahuzaga inzoga mu kabyiniro.

    Uyu mupasiteri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yanywaga byeri nta gutuza ari no kubyina bidasanzwe.

    Iyi foto yatumye benshi bacika ururondogoro aho hari uwagize ati “Igice kimwe Yesu ikindi gice umunyabyaha.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yatamajwe-n-agasembuye-benshi-bacika-ururondogoro

  • Bugesera: Yibarutse abana 4 icyarimwe nyuma y'imyaka 15 ategereje urubyaro #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo mu Karere ka Bugesera yibarutse abana 4 icyarimwe nyuma y'imyaka 15 yari amaze ategereje urubyaro.

    Ibi byabaye mu rukererera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Ukuboza 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho uyu mugore yibarutse abakobwa babiri n'abahungu babiri.

    Uyu muryango ukaba wari umaze imyaka 15 utegereje urubyaro, aho bari barivuje mu bitaro binyuranye ariko bikananirana.

    Uwiragiye Marie Chantal yasamaga inda zikavamo.

    Nk'uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, Uwiragiye Marie Chantal yibarutse abana hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa, bavutse bafite hagati y'ikilo na garama 700g n'ikiro na garama 300g.

    Bari barivuje mu mavuriro anyuranye harimo ayo mu Karere ka Bugesera ndetse n'ibindi bitaro bikomeye mu gihugu.

    Uwiragiye Marie Chantal akaba yageneye ubutumwa indi miryango itegereje urubyaro, aho abasaba kwihangana kandi ntibacike intege.

    Uyu muryango ukaba uvuga ko ubushobozi wari ufite bumaze gucyendera bitewe n'imyaka bari bamaze bivuza, bagasaba ubufasha bwo kubunganira harimo no kwishyura ibitaro n'ibizatunga abo bana.

    IFOTO: yakuwe kuri Interineti si iyabo bana

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/bugesera-yibarutse-abana-4-icyarimwe-nyuma-y-imyaka-15-ategereje-urubyaro