Blog

  • Uyu munsi Ndagutamo cheri wanjye! Bushali yat… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije kuri status ya Whatsap na Instagram, imbuga uyu muhanzi akunda gukoresha, aho yabwiye umukunzi we ko uyu munsi ari bumutemo, amwe mu magambo amenyerewe kuri uyu muraperi.

    Mbere y'uko amwifuriza isabukuru ye, Bushali yabanje gusangiza abamukurikira ibihe byiza yagiranye n'umugore we muri uyu mwaka, maze amuragiza Imana amubwira ko amukunda cyane.

    Yagize ati''Isabukuru nziza mukunzi, Imana ibane nawe, inakurinde kuri uyu munsi wawe udasanzwe.''

    Muri 2021 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi bushali yibarutse imfura y'umuhungu, abyaranye n'umukunzi we bari bamaranye igihe kinini bakundana.

    Umukunzi wa Bushali

    Uyu mukunzi wa Bushali akaba na Mama w'umwana we ni umwe mu bafana bakomeye Bushali afite, kuko usanga anamushyigikira aho uyu muhanzi yagiye gutaramira akenshi.

    Bushali kandi uretse kuba ashyigikirwa n'umukunzi we n'umwana wabo ntibamusiga, kuko mu minsi ishize yagiye agaragara ku rubyiniro rurimo n'urwa Joeboy aherukaho yambaye nk'ininja.

    Bushali, umwana n’umukunzi we

    Bushali n’umugore we

    KANDA HANO UREBE KIRIKA YA BUSHALI

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO BONANE YA BUSHALI NA DJ PIUS, ALYN SANO NA BUSHALI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124325/uyu-munsi-ndagutamo-cheri-wanjye-bushali-yateye-imitoma-itagira-uko-isa-umukunzi-we-amafot-124325.html

  • Hazashya! Ariel Wayz, Bulldogg, Kenny Sol na… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mike ngo tugere mu mwaka wa 2023, Abanyarubavu biteguye kwakira igitaramo gikomeye kizaba ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 kizabera kuri Stade Umuganda. Iki gitaramo cyiswe ERICA 'S GISENYI FESTIVAL', kizaba kirimo ibyamamara Nyarwanda bitandukanye.

    Hashize imyaka myinshi mu Karere ka Rubavu, hatabera igitaramo ngo kibere muri 'Stade Umuganda' imwe muri Stade nshya zakira abantu benshi.

    Abahanzi Nyarwanda batandukanye barimo; Bull Dogg, Eric Senderi, Ariel Wayz, Kenny Sol, Impala, Young Grace, The Same na Pacifica ni bamwe mu bazaririmba. Lucky Nzeyimana wa RBA, ni we uzaba ari umushyushya rugamba muri iki gitaramo. 

    Dj Philpeter azafatanya na Selekta Dady, Dj Jackso na Dj Ice mu kuvangavanga imiziki muri iki gitaramo cyitezweho kubaka amateka y'umuziki mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y'Uburengerazuba muri rusange.

    Abahanzi bazacyitabira ni bamwe mu bari gukora cyane muri Muzika Nyarwanda; Bull Dogg  uherutse gufatanya igisigo n'abarimo Junior Rumaga, Eric Senderi udasiba no kurangwa n'udushya, Ariel Wayz uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'You should know';

    Kenny Sol uherutse kumvikana avugwa mu ndirimbo yafatanyije na Dj PhilPeter, Impala, The Same ndetse n'umuhanzi Pacifica uherutse gushyira hanze umuzingo w'indirimbo 11 yitiriye umwana we 'Gomez'.

    NYURA HANO UGURE ITIKE YAWE UZITABIRE IKI GITARAMO

    Eric Hagenimana ni we wa mbere mu mateka y'Akarere ka Rubavu uteguye igitaramo muri Stade Umuganda ari wenyine nta wundi bagifatanyije mu nzego zose. Uyu mugabo umaze kumenyekana binyuze mu gutumira abahanzi batandukanye, yasobanuye ko ibyo ashaka ari ugushimisha Abanyarwanda ubundi nabo bakamufasha gusoza umwaka neza.



    Mu magambo ye yagize ati: “Njye byamfashe igihe kugira ngo negeranye bariya bahanzi, byantwaye amafaranga ariko ikintu nshyize imbere ni ugushimisha Abanyarwanda. Ndashaka ko Abanyarubavu, Abanye-congo, Abanya-Kigali, n'abandi bazaturuka impande zose, bazaza tukishimana;

    Mbese tugasoza umwaka tumeze neza. Ni amateka agiye gukorwa kandi abahanzi bose natumiye ni  abahanzi bakunzwe n'abaturage ku buryo nzi neza ko bazaza tukishimana kandi Imana izadufasha bizagende neza'.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira isaa kumi n'imwe (5H00PM) z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi 10 Frw muri VVIP, 5000 Frw muri VIP naho ahasanzwe ni 2000 Frw. Abanyeshuri bafite amakarita y'ishuri bazemererwa kwinjira ku mafaranga igihumbi (1000 Frw) gusa..

    I Rubavu hagiye kubera igitaramo cy’amateka!

    GURA TIKE YAWE UNYUZE HANO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124291/hazashya-ariel-wayz-bulldogg-kenny-sol-na-eric-senderi-bahurijwe-mu-gitaramo-kizabera-kuri-124291.html

  • Igikombe cyIsi: Icyumba Messi yararagamo kig… – #rwanda #RwOT

    Icyumweru kirenga kirashize imikino y'igikombe cy'isi yaberaga muri Qatar irangiye, ikipe y'igihugu ya Argentine niyo yegukanye iki gikombe itsinze ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ku mukino wa nyuma hitabajwe penariti. 

    Kapiteni Lionel Messi ari mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye kugira ngo ikipe y'igihugu cye yegukane iki gikombe, mu mikino yose yakinnye muri iki gikombe cy'isi cy'uyu mwaka yatsinzemo ibitego 7 harimo na 2 yatsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma. 

    Lionel Messi yakoze amateka abifashijwemo na bagenzi be, atwara iki gikombe cy'isi yari yarahize ariko yarakibuze. Muri 2014 yari yarageze ku mukino wa nyuma ariko batsindwa n'u Budage, ndetse na 2018 bari bageze muri 1/8 batsindwa n'u Bufaransa. 

    Kuva Messi w'imyaka 35 yatwara iki gikombe bamwe bahise batangira kumugira umukinnyi w'ibihe byose, kuko igikombe cy'isi aricyo yari asigaje gutwara mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru.


    Icyumba Lionel Messi yararagamo kigiye  gushyirwa mu nzu ndangamurage

    Nyuma y'uko Lionel Messi yegukanye igikombe cy'isi, mu rwego rwo kumuha icyubahiro kaminuza yo muri Qatar yatangaje ko icyumba uyu mukinnyi yararagamo ubwo yari ari mu mikino y'igikombe cy'isi cyabereye muri iki gihugu, igiye kukimurira mu nzu ndagamurage nto.




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124316/igikombe-cyisi-icyumba-messi-yararagamo-kigiye-gushyirwa-mu-nzu-ndangamurage-124316.html

  • Kylian Mbappe yakamejeje arashaka ko Neymar y… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy'isi akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi, Kylian Mbappe arifuza ibintu 3 kugira ngo akomeze gukina  muri  Paris Saint-Germain imufata nk'umukinnyi uzayicungura akayihesha Champions League ishaka ariko yabuze. 

    Uyu mukinnyi w'imyaka 24 mu mpeshyi y'uyu mwaka nibwo yongereye amasezerano azamara imyaka 2 muri iyi kipe, Mbappe yashyizeho ibimeze nk'ibyifuzo kugira ngo Paris Saint-Germain imugumane nibura indi myaka 3. 

    Ikifuzo cya mbere cy'uyu mukinnyi ni uko umukinnyi ukomoka muri Brazil Neymar asezererwa muri iyi kipe byihuse, gusa ntatangaza impamvu atamushaka.


     Neymar utifuzwa na Mbappe

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cyandika kitwa Sportskeeda, ikifuzo cya 2 cya Kylian Mbappe ni uko umutoza witwa Christophe Galtier usanzwe atoza Paris Saint-Germain yagenda, hakaza umutoza w'umufaransa Zinedine Zidane udafite ikipe atoza kugeza ubu. 

    Naho ikifuzo cya 3 ni uko Paris Saint-Germain yagura Harry Kane, watakira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza na Tottenham. Uyu mukinnyi ibyo ari gusaba biri mu masezerano ye kuko kugira ngo yongere amasezerano muri Paris Saint-Germain yemerewe ko azajya agira uruhare mu myanzuro izajya ifatwa mu ikipe, akagira uruhare mu bakinnyi basohoka n'abinjira mu ikipe ndetse akagira n'uruhare ku mutoza ugomba gutoza Paris Saint-Germain.

     Kylian Mbappe byavugwaga ko yasesa amasezerano kubera umwuka mubi yari afitanye na bagenzi be, ikipe yamushakaga cyane ni Real Madrid ariko kugeza ubu ntabwo ikimufite mu mishinga nyuma y'uko atayerekejemo. Kugeza ubu uyu mukinnyi amaze gukinira Paris Saint-Germain imikino 236 ayitsindira ibitego 190.


    Mbappé ukomeje kugora Paris Saint-Germain



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124315/kylian-mbappe-yakamejeje-arashaka-ko-neymar-yirukanwa-byihuse-124315.html

  • Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya. #rwanda #RwOT

    Iyo urebye umurava ibihugu nk'Ubufaransa, Ububiligi, Espagne na bamwe mu bategetsi bo muri Amerika, bafite mu kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, wibaza impamvu bahitamo kuremekanya ibirego batanafitiye ibimenyetso, naho ibyo buri wese arebesha amaso bakabirenza ingohe.

    Igisubizo cya mbere ni uko abikoma uRwanda basanzwe bafitanye isano n'amateka mabi rwanyuzemo, dore ko bananagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Igisubizo cya kabiri, ni ugukinga Kongo ibikarito mu maso, aho kuyereka ukuri ngo ishake umuti w'ikibazo izi neza umuzi wacyo, bagahitamo kuyiyobya ngo ikomeze yivurugute mu bibazo by'urudaca, nabo bakomeze bisahurire umutungo utagira nyirawo.

    Dore nk'ubu , aho kwamagana ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo n'abandi baturage bavuga ikinyarwanda, baravugiriza induru umutwe wa M23, birengagije ko intambara hagati y'uwo mutwe n'igisirikari cya Kongo idashobora kurangizwa no 'kwamagana' gusa kw'abanyaburayi, hatabayeho gukemura ikibazo cyatumye iyo ntambara ivuka, aricyo kurwanira uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

    Kwibwira ko ikibazo cy'umutekano wa Kongo kizarangizwa n'ibihumbi by'ingabo z'amahanga zikoraniye muri icyo gihugu, ni ukwibeshya cyane, kuko uko abarwanyi baba benshi, niko bigorana kugenzura intwaro zikwira mu baturage, imitwe yitwara gisirikari ikavuka ku bwinshi. Aho gushingira amizero ku ngabo z'amahanga, kongo yagombye gusaba ayo mahanga kuyifasha kubaka igisirikari gikomeye, gikora kinyamwuga mu kurengera ubusugire bw'igihugu.

    Hari benshi bafite inyungu mu ntambara imaze imyaka iyogoza Kongo, uretse abasirikari ba Loni bamaze muri Kongo ¼ cy'ikinyejana, kandi aho gukemura ikibazo bakaba bararushijeho kucyongera, n'ingabo z'Umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba bizagora kugira icyo zifasha, kuko hari izigenzwa na twinshi.

    Ubu noneho Kongo yiyambaje abacanshuro b'Abarusiya, bazwi ku izina rya'WAGNER', ndetse bakaba baranamaze gusesekara mu Mujyi wa Goma. Uretse kwica abaturage b'igihugu barimo no kubasahura, ahandi abacancuro bafashije kubona igisubizo ni hehe? Iyo Loni n'Umuryango Mpuzamahanga bya baringa, aho kwamagana igihugu gishoye abacancuro mu baturage, ejo uzumva bashinja uRwanda ibyo badafitiye ibimenyetso. 

    The post Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abashinja-u-rwanda-gufasha-umutwe-wa-m23-birengagiza-ibibonwa-na-buri-wese-bagahitambo-guhimba-ibyo-badafitiye-gihamya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abashinja-u-rwanda-gufasha-umutwe-wa-m23-birengagiza-ibibonwa-na-buri-wese-bagahitambo-guhimba-ibyo-badafitiye-gihamya

  • Gisozi:Umuturage ati: 'Maze ibyumweru 2 ndara hanze', ubuyobozi buti 'Twamuhaye ayo gukodesha arayarya' #rwanda #RwOT

    Kamana Ziadi,  uri mu kigero cy'imyaka 29 y'amavuko, utuye mu KagaaRi ka Ruhango mu mudugudu wa Ntora mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, aratabaza  nyuma y'aho amaze ibyumweru bisaga 2  asohowe mu nzu yakodesherezwaga  n'umurenge.

    Kamana Ziadi ni umugabo ufite ubumuga bw'amaguru kuva mu myaka icumi ishize, avuga ko bwatewe n'imvune yakuye mu mupira w'amaguru, ibituma nta n'akazi ajya akora.

    Muri Kanama uyu mwaka wa 2022 yakodesherejwe inzu mu kagari ka Ruhango n'ubuyobozi mu ntangiriro z'Ukuboza 2022, asohorwa mu nzu nyuma yo kubura ubwishyu, aganira n'umunyamakuru wa Flash aravuga uko byagenze.

    Yagize ati 'Nagize ibibazo mbura amafaranga yo kwishyura inzu, umurenge unyishyurira amezi abiri bitewe n'ibibazo by'uburwayi nari mfite, bituma ntabasha kwiyishyurira. Ariko nkeneye ubufasha bwo kubona aho mba no kujya mu ishuri, kubera ibibazo by'uburwayi mbona akazi simbashe kugakora.''

    Ny'iri iyo nzu avuga ko yamusohoyemo kuko yari amaze kumujyamo andi mezi abiri, bityo ko atabyihanganira ndetse no kuba arara hanze biteje umutekano muke.

    Yagize ati 'Uyu mugabo yaje hano nk'umupangayi yaje azanwe na Gitifu w'akagari ka Ruhango, amwishyurira amezi abiri bambwira ko ayo mezi narangira azasohokamo akagenda, amezi abiri ashize abura ubwishyu. Icyo tubona ni uko we azahava akagenda, kuko no kuba ahari byonyine biteje umutekano muke.''

    Abaturanyi be baramusabira ko yabona aho kuba, kuko abayeho buzima bugoye.

    Umwe yagize ati 'Ahubwo habaye hari ubushobozi namusabira ko yabona inzu. Niyo yaba mu nkegero z'umujyi baba bakemuriye ikibazo mu buryo burambye.'

    Mugenzi we ati 'Ubuyobozi bwamufasha akabona aho gutura.''

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi, buvuga ko buzi iby'iki kibazo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Madame Musasangohe Providence, avuga ko   ko bemereye uyu mugabo kumukodeshereza amezi abiri, nyuma agashaka  akazi akitunga.

    Yagize ati 'Nonese yumva umurenge uzakomeza gukodeshereza umuntu ufite imyaka 29? Uwo mugabo afite ingeso zo kwanga kuva mu nzu z'abandi, bwa mbere bamukuriyeho urugi ku nzu yabuze ubwishyu arara hanze, tumuha ubufasha tumuha amafaranga yo kwishyura, ariko nyuma yaje kuyarya birangira atishyuye inzu.''

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi, buvuga ko uyu mugabo bwamusabye kuva cyera kujya gushaka aho gucumbika, ndetse ko kuguma arara hanze bigaragaza ko ari ukwigomeka

    Amakuru ava mu batuye muri aka gace, avuga ko umugore w'uyu mugabo yamucunze adahari akazinga utwe akigendera atamubwiye, bitewe nuko yabonaga nta bwishyu bazabona.

    AGAHOZO Amiella

    The post <strong>Gisozi:Umuturage ati: 'Maze ibyumweru 2 ndara hanze', ubuyobozi buti 'Twamuhaye ayo gukodesha arayarya'</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/27/gisoziumuturage-ati-maze-ibyumweru-2-ndara-hanze-ubuyobozi-buti-twamuhaye-ayo-gukodesha-arayarya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gisoziumuturage-ati-maze-ibyumweru-2-ndara-hanze-ubuyobozi-buti-twamuhaye-ayo-gukodesha-arayarya

  • Liverpool yabimburiye andi makipe igura umuki… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe ya Liverpool yumvikanye n’umukinnyi ukomeye witwa Cody Gakpo wari usanzwe akinira Psv Eindhoven yo mu Buhorandi. Nk’uko tubikesha Daily Mail, uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Liverpool ko igiye kumutangaho Miliyoni 37 z’amapawundi ashobora kuzagera kuri miliyoni 50 z’amapawundi bitewe n’uko azitwara.

    Gakpo w’imyaka 23 biteganyijwe ko azashyira umukono ku masezerano y’ibyo yumvikanye na Liverpool mu mpera z’iki cy’umweru, yarangiza agakorerwa isuzuma ry’ubuzima mu cyumweru gitaha. 

    Liverpool kugira ngo yegukane uyu mukinnyi, yahigitse andi makipe akomeye arimo Manchester United yari ikiri kuganira n’uyu mukinnyi ku mafaranga yatangwaho. 

    Mbere y’uko uyu mukinnyi ajya muri PSV Eindhoven y’iwabo yari yabanje gushakwa n’amakipe yo mu Bwongereza arimo Leeds na Southampton ariko yanga kuyerekezamo kubera ko yashakaga amakipe makuru akina Champions League.

    Gakpo wakoze akazi gakomeye mu gikombe cy’isi 

    Kugeza ubu Liverpool ku ruhande rw’ubusatirizi ifite ikibazo cya Luis Dias uri mu mvune ndetse na Darwin Nunez baguze muri Benfica utari wamenyera neza ngo atangire gutsinda ibitego, ariko uyu mukinnyi ukina anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa akataka anyuze mu kibuga hagati ashobora kubafasha kongera kwitwara neza cyane mu mikino ya shampiyona no muri Champions league. 

    Uyu mukinnyi yigaragagarije cyane mu mikino y’igikombe cy’isi afasha u Buhorandi kwitwara neza ndetse anatsinda ibitego 3 mu mikino yose y’igikombe cy’isi. Mu mikino 159 yari amaze gukinira PSV Eindhoven, yatsinzemo ibitego 55 anatanga imipira 50 ivamo ibitego. PSV Eindhoven ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo nabo bemeje ko bamaze kumvikana na Liverpool kuri Cody Gakpo.

    Gakpo usanze Virgin muri Liverpool basanzwe bakinana mu ikipe y’igihugu y’u Buhorandi

    Liverpool yaguze umukinnyi ukomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124284/liverpool-yabimburiye-andi-makipe-igura-umukinnyi-ukomeye-wigaragarije-mu-gikombe-cyisi-124284.html

  • Mugunga Christian agiye gufasha uwo Buravan y… – #rwanda #RwOT

    Kaberuka Isaac Kaberuka yagaragaje impano ye, ubwo yari umwe mu bitabiriye igitaramo cyo gutanga ibihembo bya Kalisimbi. Uyu musore na bagenzi be basabye Mc Nario ko yahabwa umwanya, akerekana ko afite impano yo kuririmba.

    Nario wari uyoboye ibirori yabimwemereye. Kaberuka yabanje kuririmba indirimbo yitwa 'Peace of Mind' ya Shemi, abantu benshi bari bateraniye ahabereye igikorwa batangarira impano y'uyu mwana w'umuhungu.

    Uyu musore yahise asabwa na Nario kuririmba indi ndirimbo y'umuhanzi akunda, aririmba 'Gusaakaara' ya Buravan. Iyi ndirimbo yayiririmbaga arira, abajijwe impamvu asubiza ko uyu muhanzi yari yaramwemereye ubufasha ariko ku bw'amahirwe make akitaba Imana batongeye guhura ngo amujyane muri studio.

    Ati ''Buravan twahuye muri CHOGM yishimira impano yanjye. Icyambabaje nyuma yahise arwara bityo aza gupfa atanjyanye muri studio, nk'uko yari yabinsezeranyije.''

    Mugunga wari umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutanga ibi bihembo, yabanje aza imbere amufumbatiza amafaranga. Nyuma aza kugaruka kubera kunyurwa n'ubuhanga bw'uyu mwana asaba ijambo, avuga ko amwereye kumwishyurira amashusho n'amajwi indirimbo ebyiri.

    Kaberuka wemerewe gukorerwa  indirimbo afite imyaka 18, yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye. Avuka mu bana barindwi akaba uwa kabiri. Uyu musore wavukiye muri Nyarugenge yatangiye umuziki mu 2018.

    Abahanzi akunda harimo Nel Ngabo, Kenny Sol na Ish Kevin. Yiga ku Kabusunzu.

    Mugunga Christian wamwemereye ubufasha yabonye izuba ku wa 18 Kanama 1983, avukira i Burundi mu nkambi y'impunzi yarimo bamwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga kubera imiyoborere mibi yari mu Rwanda.

    Ni umwe mu bahanzi baririmba injyana gakondo. Ubusanzwe aba mu Mujyi wa Dubai aho acuruza 'avoka'.


    Kaberuka yagaragaje impano itangaje mu kuririmba yemererwa na Mugunga kuzamufasha 

    Kaberuka yari yemerewe na Buravan ko azamufasha akajya muri studio, uyu musore ahita arwara ndetse aza gupfa bitamukundiye 

    Mugunga [ubazana ibumoso] yavuze ko azafasha uyu mwana uko ashoboye. Mugunga ari no mu bashyikirije ibihembo umwe mu bacyegukanye muri Kalisimbi Entertainment Awards

    REBA INDIRIMBO YA MUGUNGA AHERUKA GUSHYIRA HANZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124273/mugunga-christian-agiye-gufasha-uwo-buravan-yemereye-inkunga-mu-muziki-agapfa-bitamukundiy-124273.html

  • Andy Bumuntu yifashishije Arthur Nkusi mu ndi… – #rwanda #RwOT

    'Ni uko iravuga iti umuntu ntakabe wenyine reka muremere umufasha umukwiriye' ayo ni amagambo atangiza indirimbo 'Igitego', imwe mu ndirimbo z'ubudasa uyu muhanzi asohoye mu mpera z'uyu mwaka.

    Iyi ndirimbo iririmbanye umwimerere w'ijwi ry'uyu muhanzi, amashusho yayo yifashishijemo umunyarwenya Arthur Nkusi n'umugore we Miss Fiona bari mu nzu iwabo banyuzwe n'urukundo rwabo.

    Usibye Arthur na Fiona kandi, muri iyi ndirimbo hagaragaramo Yannick na Christellee bamaze igihe gito barushinze, ariko bakaba bari bamaze igihe mu munyenga w'urrukundo ruhorana ibyiza.

    Sibo gusa kandi kuko hagaragaramo umuhanzi Ngarambe François, wanyuzagamo agakina ubuto bwe n'umugore we mu byaranze ubusore bwabo byabereye urugero rwiza rw'abato no kurushinga rugakomera.

    Ni indirimbo kandi igaragaramo Ibihame mu mbyino za Kinyarwanda, ndetse n'ibikoresho byinshi bya Kinyarwanda. Ikaba ari indirimbo ya kane iri kuri Album 'The Pleasure and Pain' intekerezo yayo ikaba yaraje kubw'urukundo.

    Arthur Nkusi n’umugore we bagaragaye mu ndirimbo Igitego ya Andy

    Igitego ni indirimbo yanditswe na Andy Bumuntu, ikorwa na Khrisau afatanyije na Bob pro naho amashusho yayo afatwa na Serge Girishya.

    Iyi ndirimbo imaze amasaha 13 isohotse, imaze kurebwa n'ibihumbi 25,396, ikaba imaze gutangwaho ubutumwa burenga 200 bw'abayikunze, ndetse n'abagera ku bihumbi bitatu na Magana abiri bayikunze bakoresheje ikimenyetso.

    Ngarambe n’umugore we bagaragaye mu ndirimbo na Andy

    Andy Bumuntu yihariye umwimerere w’ijwi mu ndirimbo Igitego

    Christelle na Yannick wanashinze Soho bagaragaye muri iyi ndirimbo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124265/andy-bumuntu-yifashishije-arthur-nkusi-mu-ndirimbo-ngarambe-francois-yakinnyemo-ubuto-bwe–124265.html