Blog

  • Koroneri w'ingabo zifatanya na FARDC kurwanya M23 yishwe na bagenzi be azira ibiryo #rwanda #RwOT

    Umusirikare w'ipeti rya Coloneli mu gisirikare cy'inyeshyamba za Nyatura zifatanya n'Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo-FARDC mu kurwanya M23, yishwe arashwe na bagenzi be 4 bamuziza ibiryo ahitwa i Mugando, uvuye i Sake ukazamuka werekeza Kimoka hafi y'ahazwi nko kumakara.

    Abarwanyi ba Nyatura mu gace ka Masisi nkuko Bingwa news TV dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu gihe barimo barya, uyu musirikare mu kuru w'ipeti rya Colonel ari nawe wari ubayoboye yaje kubabwira ko nta musirikare muto urya umukuru atararya.

    Habayeho gucyocyorana, baterana amagambo ari nako bimana ibyo kurya dore ko ngo aho bari hafi y'ishyamba bishoboka ko bari bamaze iminsi batarya cyangwa se bikaba byari bikeya( Baca umugani ngo iyo amazi abaye make aharirwa impfizi).

    Muri uko gucyocyorana, umujinya waje gufata aba basirikare bane batoya bayobowe n'uwo Colonel( utatangajwe amazina), baramuteranira bose, baramurasa bakoresheje imbunda bari bafite, baramwica.

    Uko ari bane, aba basirikare bato bose biravugwa ko bamaze gutabwa muri yombi bashyikirizwa inzego zabo zibakuriye kugira ngo bakurikiranweho ubwicanyi bakoreye uyu mukuru wabo bapfaga ibiryo.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/28/koroneri-wingabo-zifatanya-na-fardc-kurwanya-m23-yishwe-na-bagenzi-be-azira-ibiryo/

  • Umutoza wa Man United yahishuye umukinnyi akeneye nyuma yo gushimisha abafana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester United,Erik Ten Hag yavuze ko ikipe ye ikeneye abakinnyi bashya kugira ngo igume mu marushanwa yose iri guhatanira gusa yemeza ko we akeneye rutahizamu.

    Ibi yabivuze nyuma yo kubura Umuholandi,Cody Gakpo w'imyaka 23.

    The Red Devils bari imbere mu rugamba rwo gushaka uyu mukinnyi mu mpeshyi ariko byarangiye Liverpool imutwaye.

    Ikipe ya Manchester United yatsinze ibitego 3-0 Nottingham Forest mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri iha abakunzi bayo Noheli nziza no kwinjira neza mu mwaka mushya wa 2023.

    Ibitego bya Marcus Rashford,Anthony Martial na Fred byatumye iyi kipe ikomeza imbaraga mu rugamba rwo gushaka uko yaguma mu myanya 4 ya mbere.

    Nyuma y'uyu mukino,umutoza Ten Hag abajijwe ku kubura uyu mukinnyi,yagize ati “Ntabwo njya mvuga ku byerekeye umukinnyi ku giti cye.

    Turashaka rutahizamu,byaba byiza kubera imikino myinshi igiye kuza.Turashaka kuguma mu marushanwa yose tuzakinamo kandi kugira abakinnyi benshi ni ingenzi.

    Turacyari ku isoko gusa rigomba kujyana n'imikinire ndetse n'ubukungu dufite.”

    Abafana ba United bararakaye nyuma yo kumva ko Gakpo yatwawe na Liverpool.

    Ikinyamakuru Mail kivuga ko United nta mafaranga ifite yo gushora ku isoko mu kwezi gutaha ariyo mpamvu ihanze amaso gutira umukinnyi usimbura Ronaldo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-man-united-yahishuye-umukinnyi-akeneye-nyuma-yo-gushimisha-abafana

  • Rubavu : Abacuruzi bakoze igisa n’imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Aba bacuruzi bari babukereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, bagiye gushaka imibereho nkuko bisanzwe, batunguwe no kwangirwa gupakurura ibicuruzwa byabo.

    Umwe muri aba bacuruzi usanzwe acuruza imyembe, aganira na RADIOTV10, yagize ati 'Gitifu wacu w’uyu Murenge wa Rugerero yanze ko dupakurura ngo imyembe yacu itera umwanda, ngo igira gute, ngo abantu ntibagira inzira…'

    Uyu mucuruzi avuga ko ikibabaje ari uko baje gucururiza ibi bicuruzwa byabo hano boherejwe n’ubuyobozi bw’Akarere, none ubuyobozi buri munsi yabwo butangiye kubaburabuza. Ati 'Nk’Akarere katwohereje hano nikabikemure kagira aho katwerekeza.'

    Aba bacuruzi bavuga ko bari kubwirwa ko bagomba kujya gucururiza ahitwa muri Bikoro batanazi, bavuga ko aho bari koherezwa batabona abakiliya.

    Undi mucuruzi ati 'Ndi kumva abahazi bavuga ngo ni ahantu haba abashumba, ngo ni mu mabuye, nta modoka yahamanuka ngo ihazamuke.'

    Bavuga ko iki cyemezo bafatiwe cyahise kibagusha mu gihombo nyamara basanzwe bafite imiryango batunze, kandi ko ntahandi bakura amikoro atari muri ubu bucuruzi bwabo, bityo ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora.

    Uyu mucuruzi yakomeje agira ati 'Iyi myembe yacu ubuyobozi buratwishyura kuko imyembe yacu icuruzwa mu gitondo, ubu yakagombye kuba irangiye. Ubwo rero ubuyobozi bugomba kutwishyura kuko ntakindi kintu turi bukoreshe.'

    Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubakemurira ikibazo mu maguru mashya kuko bitabaye ibyo na bo baraba babayeho badafite umutekano.

    Evariste Nzabahimana uyobora Umurenge wa Rugerero, yemeye ko aba bacuruzi babujijwe gucururiza iyi myembe muri iri soko rya Rugerero ngo kuko iteza umwanda.

    Yagize ati 'Ntabwo ari ahantu hakwiriye ku buryo bahacururiza imbuto abantu barya, byahateje umwanda munini, hari irindi soko twabateguriye rya Bikoro riteguye ku buryo ubwo bucuruzi bwahabera, niho rero twabohereje gukorera.'

    Yahakanye ibivugw ako aho hoherejwe aba bacuruzi hadakwiye, avuga ko ari imihini mishya itera amabavu kuko aba bacuruzi batahamenyereye ariko ko nibahamenyera bazahishimira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abacuruzi-bakoze-igisa-n-imyigaragambyo

  • Pogba yashimagije Cristiano Ronaldo by’akatar… – #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo na Paul Pogba bagize amahirwe yo gukinana mu mwaka w’imikino 2021/22 ubwo Ronaldo yari avuye muri Juventus agarutse muri Manchester United.

    Icyo gihe byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi ba Manchester United bari batunze ibihangange bikomeye n’ubwo nta gikomeye bageranyeho byanatumye kuri ubu nta mukinnyi n’umwe muri aba ukiri muri Manchester United.

    Aganira n’itangazamakuru, Pagba yavuze ko Ronaldo ari umukinnyi utangaje mu mibereho ye. Yagize ati”Ikinyabupfura cya Cristiano Ronaldo ntabwo gisanzwe nta handi nari narakibonye. Ikinyabupfura cye kiri ku rundi rwego. 

    Nahuye n’abakinnyi benshi batandukanye kandi bakaze, bitabira imyitozo cyane, ariko niba hari umuntu utarasibye umwitozo na rimwe mu maso yanjye, ugera ku kazi mbere y’amasaha, ni Cristiano Ronaldo. 

    Rimwe na rimwe usanga bamwe tubikora tuvuga ko ntacyo bitwaye ariko umuntu ufite umutima ugendera ku gihe kariya kageni, nabyo ni ikindi kintu.”

    Nyuma yo kugaruka muri Manchester United mu 2016 avuye muri Juventus, isoko riheruka Paul Pogba yaje gusubira yo, mu gihe Ronaldo kuri ubu atarabona ikipe yo gukinira nyuma yo gutandukana na Manchester United. 

    Babanye umwaka umwe muri Manchester United  

    Paul Pogba na Ronaldo bose ntibakibarizwa muri Manchester United 

    Aha Pogba yakiniraga Manchester United Ronaldo akinira Juvenal 

    Pogba ajya impaka na Ronaldo ubwo ibihugu byabo byari byahuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124330/pogba-yashimagije-cristiano-ronaldo-byakataraboneka-124330.html

  • Imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Congo i Sake #rwanda #RwOT

    Ni imirwano yabayeho nyuma yuko FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Nyatura bagabye ibitero kuri uyu mutwe umaze iminsi ugaragaza ko udashaka ko hakomeza kubaho imirwano.

    Uyu mutwe wagize uti 'Nyuma yuko habayeho ibitero bya FARDC-FDLR-NYATURA, M23 wafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Sake.'

    Uyu mutwe uvuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba Igisirikare cya Congo Kinshasa ndetse n’imitwe kiyambaje, bakomeje gushotora uyu mutwe bakaba batifuza guhagarika imirwano.

    Uyu mutwe wakomeje ugira uti 'M23 yamaze gufata imisozi ya Karale, Karuli, Kisimba mu bilometero umunani uvuye Kirolirwe.'

    Ubutumwa bwa M23 buherekejwe n’amashusho y’urugamba yumvikanamo urufaya rw’amasasu agaragaza abasirikare b’uyu mutwe baryamiye amajanja basubizanya mu buryo bw’amasasu n’abariho babarasa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imirwano-ikomeye-hagati-ya-M23-n-Ingabo-za-Congo-i-Sake

  • Bamwe mu bakinnyi bo mu cyiciro cya mbere babonye License D y’ubutoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Benshi bibaza icyo bazakora nibamara gusoza urugendo rwa bo rwo gukina umupira w’amaguru, gusa bamwe bamwe gufata umwanzuro ko batazawujya kure ni nyuma y’uko batangiye kwiga ubutoza ku buryo nibamara gukina bazahita bakomereza mu butoza.

    Mu minsi ishize FERWAFA yatanze License D ku bari bamaze iminsi mu masomo biga kuba abatoza.

    Ni amasomo yakurikiranywe na benshi biganjemo abasanzwe bazwi muri ruhago cyane cyane abakinnyi, abahoze bakina ndetse n’abagikina batarasezera.

    Muri 20 bakuriranye aya masomo bakanabona License D, barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa Police FC wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Kiyovu Sports mu Rwanda, KMC, Azam FC na Gor Mahia zo hanze y’u Rwanda.

    Hari kandi umunyezamu udafite ikipe kuri ubu ariko utarasezera, Ndayishimiye Eric Bakame wakiniye APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Police FC ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.

    Myugariro uheruka gutandukana na AS Kigali wakiniye Rayon Sports na APR FC, Rugwiro Herve Amadeus na we yasoje aya masomo akaba ateganya kwinjira mu butoza.

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Musanze FC wanakiniye Rayon Sports na APR FC utibagiwe Police FC, Nshimiyimana Amran na we ari muri 20 bamaze kubona License D ya FERWAFA.

    Kayumba Soter, myugariro wa Mukura VS na we yamaze kubona iyi License. Yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports na AS Kigali ndetse na Ngirimana Alexis na we ukinira Mukura VS.

    Uretse aba kandi hari n’abasoje gukina babonye iyi License barimo Ntamuhanga Tumaine Tity, Uwimana d’Amaour na Yumba Kayite.

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi umwe mu bakinnyi bamaze igihe bakina, yabonye License D y’ubutoza

    Nshimiyimana Amran wa Musanze FC

    Kayumba Soter asanzwe akinira Mukura VS

    Myugariro Rugwiro Herve Amadeus yabonye License D

    Bakame na Ngirimana Alexis

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-bo-mu-cyiciro-cya-mbere-babonye-license-d-y-ubutoza-amafoto

  • Bushali na Jack B bahurijwe mu birori bizatan… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa riri gutegurwa n'inzu y'imideli yitwa 'Urutozi Gakondo', aho uzatsinda azaba yahize abandi mu kubyina neza indirimbo 'Wayawaya' ya Master KG, kandi yaserutse mu myambaro ya 'Made in Rwanda' ihangwa n'iyi nzu.

    Ibirori byo gutangaza uwahize abandi bizaba ku wa 30 Ukuboza 2022, ku kibuga cya Club Rafiki giherutswe gufungurwa ahakinirwa Basketball. Guhera saa kumi kugeza saa kumi n'ebyiri.

    Guhitamo uwatsinze bizarangwa n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo nk'abahanzi bazasusurutsa abazitabira uyu munsi nka Bushali wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Agasima', 'Mukwaha' n'izindi zitandukanye.

    Jack B ukuriye Akanama Nkemurampaka yabwiye InyaRwanda ko batangiye kwitegura kugira ngo bazashyire umucyo muri iri rushanwa.

    Yavuze ko iri rushanwa rigamije gukangurira cyane abantu kwambara imyenda ikorerwa mu Rwanda no kureba uzahiga abandi kubyina indirimbo 'Wayawaya'.

    Ati “Ni ikintu kinini twateguye ariko binyuze muri ‘Urutozi Challenge Dance' nkanjye ‘Brand Ambassador’ icyo tugomba gukora ni ugushishikariza abantu gukunda ‘Made in Rwanda’ bakumva y’uko atari imyenda y’abantu b’aba Papa cyangwa abantu bakuze-ahubwo ari imyenda y’abantu bose.'

    Jack B yavuze ko hari ibyo Akanama Nkemurampaka kazagenderaho mu kwemeza uzahiga abandi, birimo ikinyabupfura, imyitwarire ku rubyiniro, imbyino n'ibindi.

    Yavuze ati 'Icya mbere tuzagenderaho n'uburyo yinjiye ku rubyiniro n'uburyo aserutsemo. Ikindi tuzareba imbyino n'uburyo bahuzamo.'

    'Ikindi tuzareba imyambaro bazaba bambaye. Ni ukuvuga ko amatsinda (Group) zose zigomba kuba zinjiriye mu ndirimbo bita 'Wayawaya.'

    Mu Kanama Nkemurampaka, Jack B ari kumwe na Olvis, Joxy Parker ndetse na Tizzo. Ni mu gihe Dj Toxxyk, Dj Diallo ari bo bazavanga imiziki bifashishije indirimbo zitandukanye. Biteganyiwe ko umunyamakuru Mc Tino ariwe uzayobora ibi birori.

    Iyi nzu y'imideli yateguye iri rushanwa iri ku isoko kuva mu mwaka w'2019. Ikora imyambaro itandukanye cyane cyane iya Made in Rwanda.

    'Urutozi Gakondo' iherutse gufungura ishami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwiyegereza abafana. Ariko inafite amashami mu Rwanda, Dubai, Texas n'ahandi.

    Iyi nzu y'imideli bayise 'Urutozi' bisanisha n'agakoko kazwi nk' 'urutozi gafite imyitwarire myinshi kandi myiza.

    Bati 'Twakuruwe n'imiterere n'izina ry'aka gakoko. Kubera urukundo, kuyobora no guhuza byatumye dushyigikirana mu gutangiza iyi nzu y'imideli (Ubu imaze imyaka ine ku isoko).'


    Umuraperi Bushali azaririmba mu birori bizapfundikira irushanwa “Urutozi Challenge Dance”


    Umuhanzi akaba n'umubyinnyi Jack B ni we ukuriye Akanama Nkemurampaka kazemeza uwegukana irushanwa 

    Umuhanzi Olvis wo mu itsinda Active ari mu bazatanga amanota muri iri rushanwa 

    Tizzo wo mu itsinda Active riherutse gusohora indirimbo 'Kubicu' ari mu bazagaragaza uwahize abandi 

    Ku wa 3 Ukuboza 2022, nibwo hazasozwa iri rushanwa ryo kureba uwahize abandi muri 'Urutozi Challenge Dance'


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIRIKA' YA BUSHALI

     “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KUBICU' Y'ITSINDA ACTIVE

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAYAWAYA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124306/bushali-na-jack-b-bahurijwe-mu-birori-bizatangarizwamo-uwahize-abandi-kwambara-made-in-rwa-124306.html

  • Sebihogo Merci wahatanye mu irushanwa rya Mis… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto n'amashusho inyaRwanda.com yasangijwe n'inshuti za hafi z'uyu mukobwa zari zabukereye mu birori byambikiwemo Sebihogo Merci Impeta, bavuze ko atazuyaje kuyambara cyane ko ari umukunzi we w'ibihe byose.

    Inshuti za hafi za Sebihogo zavuze ko byari ibyishimo kuri bombi, ndetse abantu bari bahari bishimiye urukundo rwabo cyane ko aba hafi mu muryango wabo bari baruzi cyane.

    Sebihogo yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yari yarabaye igisonga cya Miss RTUC 2016, ndetse akaba akora ku ishusho aho ashinzwe ibyinjira n'ibisohoka.

    Kazeneza Marie Merci kandi yanakoze muri RwandAir imyaka ibiri nka “Flight Attendant”, yinjiye muri Miss Rwanda afite umushinga wo gukora urubuga rwo kuri murandasi rufasha benshi kwiga no kwihugura ariko rukanafasha abarukoresha kwidagadura, bigatuma bakomeza kugira ubushake no gushishikarira inyigisho barukuraho.

    Kazeneza yerekana impeta yambitswe

    Kazeneza Marie Merci yitabiriye Miss Rwanda yifuza gushyira mu bikorwa umushinga wo gukora urubuga rwo kuri murandasi, gusa amahirwe ye yaje gucishwamo umurongo ubwo yavaga muri iri rushanwa.

    Umukunzi wa Merci bafata agafoto nyuma yo kumwambika impeta

    Musaza we Manzi yari umugabo wo kubihamya

    Umukunzi we yabanje kumusaba ko yamubera umugore

    Amaze kubyemera yamuhaye ikiganza ngo amwambike impeta

    Yayikuyemo arayimwambika

    Amaze kuyambara aramuhobera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124327/sebihogo-merci-wahatanye-mu-irushanwa-rya-miss-rwanda-2022-yambitswe-impeta-amafoto-124327.html

  • Umunyamakuru Assoumpta wa RBA yakoze ubukwe n… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo byumvikana ko uyu muririmbyi yayubakiye ku mukobwa wari ugiye kurushinga. Ayihimba, amwifuriza kurushinga rugakomera n’umukunzi we bahuje imitima.

    Ni imwe mu ndirimbo zifashishwa cyane mu bukwe burimo n’ubwa Assoumpta Abayezu w’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) warushinze kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 n’umukunzi we Caleb Niyobuhungiro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Caleb yatanze inkwano mu muryango wa Assoumpta hanyuma ahabwa umugeni. Ni mu muhango wabereye kuri Golden Rebero.

    Gusezerana imbere y’Imana no kwakira abatumiwe nabyo byabereye kuri Golden-Rebero.

    Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'uko ku wa 22 Ukuboza 2022 basezeranye imbere y'amategeko. Icyo gihe Assoumpta yagize ati 'Imana irabikoze nasezeranye mu mategeko na byose byanjye.'

    Ku wa 30 Gicurasi 2022, nibwo Assoumpta yambitswe impeta y'urukundo [Fiançailles’] n'umukunzi we Niyobuhungiro, amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Ubwo yambikaga impeta y'urukundo umukunzi we, Niyobuhungiro yavuze ko azahora azirikana umunsi umukunzi we yamubwiriyeho 'Yego', kandi yifuza kumarana nawe iminsi y'ubuzima asigaje kuri iyi si.

    Uyu musore yabwiye Abayezu Assoumpta ko 'akwiye ibyiza birenze nshobora gutanga'. Yasabye Imana kubagenda imbere mu rugo rushya rw'ubuzima bagiye gutangira.

    Avuga ati 'Imana itugende imbere, ituyobore muri uru rugendo dutangiye. Ndagukunda mukunzi.'

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, yavuze ko yakunze Assoumpta kuva ku munsi wa mbere bahura. Ati 'Imana ikomeze ituyobore mu nzira ducamo.'

    Abayezu Assoumpta warushinze yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio/Tv Isango Star, Televiziyo Tv10 binyuze mu kiganiro 'Prime' muri iki gihe akorera RBA.



    Niyobuhungiro yasabye anakwa umukunzi we Assoumpta Abayezu mu birori binogeye ijisho


    Niyobuhungiro yagaragaje impeta y’urudashira yambitse umukunzi we nyuma y’igihe bakundana 

    Caleb Niyobuhungiro yitegereza umugeni we….. 

    Bahoberanye bashirana urukumbuzi. Nyuma y’uko imiryango yombi ihaye umugisha intambwe bateye 

    Umunsi w’igisobanuro kinini mu buzima bwa Assoumpta…. 

    Niyobuhungiro Caleb yahaye impano yihariye umukunzi we Assoumpta nk’ikimenyetso cy’urukundo yamukunze 

    Ibyishimo bidashira kuri bombi…. 

    Ku buzima bwacu! Intangiriro y’urugendo rushya rw’ubuzima bwabo 

    Assoumpta Abayezu na Caleb Niyobuhungiro bahuje imiryango yombi. Ni rwogere!  

      

    Umusizi akaba n’umunyamakuru wa Radio Isango Star, ‘Mushakamba’ yasusurukije abitabiriye ubukwe binyuze mu mazina y’inka 

    Assoumpta yacinye akadiho….. mu mbyino za Kinyarwanda…. 

    Umunyamakuru wa Radio Isango Star, Kageme Grace ukora ikiganiro ‘Isango Relax’

    Abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Gloria Mukamabano na Ingabire Egidie Bibio bashyigikiye mugenzi wabo 

    Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri filime Papa Sava-Aherutse gushinga sosiyete y’ubwubatsi yise ‘Clen Solutions Group’

    Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Clarisse Uwineza [Clara Uwineza] ukora mu kiganiro ‘Nta rungu’ 

    Umunyamakuru wa Tv1, Hope Icyzere 

    Ubwo abasaza baganiraga mu gusaba no gukwa Assoumpta Abayezu

    AMAFOTO YO GUSEZERANA IMBERE Y’IMANA: ASSOUMPTA &CALEB

    Assoumpta yarushinze na Caleb nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo


    Kanda hano na hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124323/umunyamakuru-assoumpta-wa-rba-yakoze-ubukwe-na-caleb-amafoto-50-124323.html

  • Richest lawyers in Nigeria 2023 #rwanda #RwOT

    Richest lawyers in Nigeria according to Forbes and their current […]

    The post Richest lawyers in Nigeria 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/richest-lawyers-nigeria/