Blog

  • Wanyeretse urukundo-Cristiano Ronaldo yasheng… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane mu masaha ya nimugoroba nibwo inkuru y'incamugongo yageze ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi, ivuga ko umunyabigwi Ednson Arantes do Nascimento wari uzwi nka Pele yitabye Imana. 

    Uyu ni umwe mu bakinnyi beza isi yagize, yafashije ikipe y’igihugu cye cya Brazil gutwara ibikombe 3 by’isi ndetse aba n’umukinnyi wa mbere utwaye ibikombe 3 by’isi. Pele yapfiriye mu bitaro biherereye Sao Polo muri Brazil, azize kanseri yarwaye kuva  muri 2021. 

    Cristano Ronaldo ari kumwe na Pele witabye Imana 

    Nyuma y'urupfu rwa Pele wafatwaga nk’umukinnyi w’ibihe byose mu mupira w’amaguru, kizigenza Cristiano Ronaldo mu ba mbere yagize icyo atangaza abinyujije kuri Instagram. 

    Yagize ati”nihanganishije abaturage bo muri Brazil, ndetse n’umuryango wa Ednson Arantes do Nascimento by'umwihariko. gusezera ku mwami Pele ntibihagije, ndetse ntibyasobanura igikomere Isi y’umupira w’amaguru ifite. Yabaye ikitegererezo ku bantu benshi cyane, haba mu gihe cyashize, uyu munsi ndetse n’igihe cyose azahora ari ikitegererezo mu mupira w’amaguru. 

    Wahoraga unyereka urukundo mu gihe turi kumwe, ndetse no mu gihe undi kure. Ntabwo azigera yibagirana kuri buri umwe ukunda umupira w’amaguru. Ruhukira mu mahoro umwami Pele”.

    Pele watanze ibyishimo mu mupira w’amaguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124401/wanyeretse-urukundo-cristiano-ronaldo-yashenguwe-nurupfu-rwa-pele-124401.html

  • Perezida Kagame yageneye ubutumwa bukora ku mutima inzego z'umutekano #rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe by'iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, yifurije ingabo z'igihugu n'abandi bagize inzego z'umutekano n'imiryango yabo, umwaka mushya muhire wa 2023.

    Perezida Paul Kagame yashimye umuhate, ikinyabupfura n'ubunyamwuga byaranze abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda mu 2022 ndetse yihanganisha imiryango n'inshuti z'abaguye ku rugamba muri uyu mwaka.

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa bwo kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 yageneye abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda.

    Perezida Kagame yasabye ingabo ziri mu butumwa mu mahanga gukomeza kubera u Rwanda ba Ambasaderi beza no gukomeza kurinda indangagaciro ziranga abasirikare b'u Rwanda.

    Perezida Kagame Kagame yavuze ko yifuza gushimira byimazeyo ingabo kubera ukuntu zateye igihugu ishema.

    Yavuze ko bitoroshye gusiga imiryango yabo muri iki gihe bityo u Rwanda rubashimira ubwo bwitange.

    Yavuze ko intangiriro za 2023 ari umwanya mwiza wo kongera umuhati wabo mu kurinda igihugu ibitero byose,bigatuma u Rwanda rutera imbere mu bukungu n'iterambere kuri bose.

    Yasoje abifuriza umwaka mushya muhire.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yageneye-ubutumwa-bukora-ku-mutima-inzego-z-umutekano

  • Kylian Mbappe yahishuye amagambo yabwiye Messi amaze kumutwara igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kylian Mbappe yatangaje ko nyuma y'aho Argentina ya kizigenza Lionel Messi itwaye igikombe cy'isi ibatsinze kuri penaliti 4-2,yegereye uyu mugenzi we bakinana muri PSG aramushimira.

    Mbappe yatsindiye Ubufaransa ibitego 3 muri uyu mukino wa nyuma mu gihe Messi yatsindiye Argentina ibitego 2 muri 3-3 aya makipe yanganyije mu minota 120.

    Nyuma yo gufasha PSG gutsinda Strasbourg ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu,Mbappe yabwiye abanyamakuru ko yashimiye Messi nyuma yo kumutsinda.

    Ati “Navuganye na Messi nyuma y'umukino,ndamushimira.Byari ingenzi kuri njye no kuri we ariko njye naratsinzwe ariko ugaragaza ubukuru ugashimira uwatsinze.”

    Kylian Mbappe yaraye atsinze igitego ku munota wa nyuma w'inyongera kuri penaliti, ubwo Strasbourg yari yabahagamye bikomeye.

    Ibi byabaye nyuma y'aho Neymar Jr ahawe ikarita itukura muri uyu mukino byashyize mu mazi abira PSG ariko Mbappe arayirokora icyura amanota 3.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yahishuye-amagambo-yabwiye-messi-amaze-kumutwara-igikombe-cy-isi

  • Vipers SC yirukanye umutoza Robertinho wayifashije gukora amateka mu mikino ya CAF #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vipers SC imaze gutangaza ko yatandukanye na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka Robertinho.

    Ibinyujije kuri Twitter,ikipe ya Vipers yatangaje ko yatandukanye na Robertinho wayigejeje mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere mu mateka yayo ndetse akanayihesha igikombe cya shampiyona.

    Yagize iti “Ikipe irashimira Robertinho kubera imbaraga nyinshi yatanze mu gihe cyose yamaze mu ikipe kandi irashaka kumwifuriza ibyiza mu gihe kizaza.

    Ikipe iratangaza mu gihe gito gishoboka abatoza bashya nyuma yo kugenda k'umutoza.”

    Muri uyu mwaka w'imikino,Vipers SC izwi nka “Venoms” yakoze amateka isezerera TP Mazembe igera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Yabaye indi kipe ya Uganda yabikoze nyuma ya KCCA.

    Umutoza Robertinho wayifashije gukora aya mateka,muri 2018 yagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya Confederations Cup,bwa mbere mu mateka y'ikipe yo mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/vipers-sc-yirukanye-umutoza-robertinho-wayifashije-gukora-amateka-mu-mikino-ya

  • Pele watowe nk'umukinnyi w'ikinyejana cya 20 yahitanwe na kanseri #rwanda #RwOT

    Icyamamare mu mupira w'amaguru Edson Arantes do Nascimento “Pelé” yitabye Imana ku myaka 82 y'amavuko azize uburwayi bwa kanseri.

    Uyu mugabo watwaranye na Brazil ibikombe bitatu by'Isi, yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ikinyejana cya 20.

    Amakuru y'urupfu rwa Pelé yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022.

    Al Jazeera yanditse ko amakuru y'itabaruka rye yemejwe n'Uhagararariye Inyungu ze, Joe Fraga.

    Pelé yari amaze iminsi arwariye mu bitaro kuva mu Ugushyingo k'uyu mwaka, aho yitabwagaho n'abaganga.

    Uyu musaza w'imyaka 82, yajyanywe mu bitaro ku wa 29 Ugushyingo nyuma yo kugira ikibazo mu buhumekero no kugira ngo akurikinwe ku burwayi bwa kanseri yasanzwemo muri Nzeri 2021.

    Pelé, wari urwariye mu bitaro byitwa Albert Einstein Israelite Hospital, biri i Sao Paulo, kuva ku ya 29 Ugushyingo 2022, yitabye Imana afite imyaka 82 y'amavuko, akaba ari we mukinnyi wenyine wabashije gutwara igikombe cy'isi inshuro 3 (1958, 1962, 1970).

    Pelé, ufatwa na benshi nk'umukinnyi mwiza w'ibihe byose, yamaze imyaka 20 aconga Ruhago, kuva mu 1957 kugeza mu 1977, atsindamo ibitego 757 mu mikino 831 nubwo ikipe ya Santos, imwe mu zo yakiniye, akanayimaramo igihe kinini, yo yemeza ko yatsinze ibitego birenga 1200.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pele-watowe-nk-umukinnyi-w-ikinyejana-cya-20-yahitanwe-na-kanseri

  • Umunyamakuru Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta umukunzi we(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2022, ubwo uyu musore usigaye uvugira ikipe ya Rayon Sports yafataga icyemezo akambika impeta umukunzi we bemeranyije kurushinga.

    Amakuru avuga ko Nkurunziza n'uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana aho bivugwa ko urukundo rwabo rwashibutse muri 2014.

    Nkurunziza azwi cyane ku nk'umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Umuseke, Radio1 n'ibindi binyuranye.

    Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza asanzwe ari n'umukunzi w'iyi kipe igira abafana benshi mu Rwanda.

    Abazi Gogo witegura kurushinga na Nkurunziza bahamya ko ari umufana wa APR FC na Arsenal akaba yarihebeye izi kipe ku rwego rw'uko zinatsindwa akarira.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-nkurunziza-jean-paul-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

  • Pelé ufatwa nk’umwami wa ruhago yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk’umukinnyi mwiza Isi yagize, yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mugabo wari ufite imyaka 8, inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022.

    Yari amaze iminsi afite ikibazo cy’impyiko ndetse n’udusabo tw’intanga.

    Pelé muri Nzeri 2021 yabagiwe mu bitaro bya Albert Einstein muri Sao Paulo kugira ngo akurwe ikibyimba mu mara ye nyuma y’uko cyari kimaze kugaragara mu bizamini bisanzwe. Yongeye koherezwa mu bitaro mu mpera z’Ugushyingo 2022 akaba ari na ho yaririye iminsi mikuru.

    Umukobwa we, Kely Nascimento wakomezaga kubwira abantu iby’uburwayi bwa se, ni we watangaje ko se yapfuye kuri uyu wa Kane.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “icyo tugomba gukora ni ukugushimira. Turagukunda ubuziraherezo. Ruhukira mu mahoro. “

    Ibitaro byemeje ko Pelé yitabye Imana nyuma y’uko bimwe mu bice by’umubiri bitari bigikora kubera ko kanseri y’amara yari yamaze gukwira ahantu henshi.

    Pelé akaba yari afite amateka yo kuba umukinnyi rukumbi wegukanye ibikombe by’Isi 3; 1958, 1962 na 1970.

    Pelé yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/pele-ufatwa-nk-umwami-wa-ruhago-yitabye-imana

  • Sheikh Musa Fazil Harerimana yagiriye inama ikomeye abadepite ayobora bakomeje kweguzwa n'ubusinzi #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga amategeko, umutwe w'abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana,yavuze ko abayobozi bakwiye kumva ko ari intumwa za rubanda, ko hari abantu benshi babareberaho baba abaturage babatoye ndetse n'imiryango yabo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye IGIHE nyuma yo kwegura kwa Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko aho bivugwa ko yafunzwe kuri Noheli nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze.

    Yagize ati “Ubundi abadepite ni abaturage b'intore, batoranyijwe n'abandi. Bakwiye kuba bandebereho. Natwe dufite urwego rukurikirana imyitwarire yacu, ariko nyine abantu bakaba abantu. Abayobozi bakwiye kumva ko bagomba kuba bandebereho, kandi bakabareberaho mu byiza, ntabwo ari mu bibi.”

    Depite Kamanzi yabaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu zifitanye isano n'ubusinzi.

    Aje akurikira Mbonimana Gamariel na Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin, we wagaragaye mu mashusho yafashwe n'abapolisi, atwaye imodoka yasinze

    Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize yakomoje ku mudepite wanyoye inzoga ariko abapolisi bakamureka kubera ko afite ubudahangarwa, ibintu yavuze ko bitumvikana.

    Yagize ati “Bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite, bamufashe nk'inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”

    Icyo gihe hari ku wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.

    Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu, nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk'iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/sheikh-musa-fazil-harerimana-yagiriye-inama-ikomeye-abadepite-ayobora-bakomeje

  • Menya amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe warakaranyije n'umukunzi wawe #rwanda #RwOT

    1. Wimutesha umutwe umuhatiriza

    Hari abantu benshi bibeshya ko mu gihe bababaje abakunzi babo, guhora babahamagara cyangwa babandikira babasaba imbabazi aricyo kizatuma babasha kubababarira. Niba umukunzi wawe wamurakaje nibyo witerera agati mu ryinyo ni byiza ko umusaba imbabazi ariko kandi niba atarimo kukwereka ko ashaka kukuvugisha ndetse ukabona ko uburakari bwatumye yumva mwanahagarika gukundana, wowe tuza umureke amare igihe aturije aho utari, asubize ubwenge ku gihe niba koko agukunda azanagukumbura ariko kandi ntuzarekere burundu ujye ucishamo gacye gacye umwandikire umusuhuza, umubaza uko ameze ariko wirinda kongera kumuhendahenda ngo mukomezanye. Wowe icyo usabwa ni ukumwereka ko umutekerezaho kandi ko n'ubwo wamubabaje nta mutima mubi wabikoranye, kandi umwereke ko witeguye icyemezo cye n'ubwo utifuza kumubura.

    2. Irinde kwishora mu businzi n'ibindi bisa nabwo

    Kwiyahuza inzoga kuko umukunzi wawe yakurakariye cyangwa yakwanze sibyo bizakemura ikibazo, zirikana ko iyo abibonye bimubabaza kurushaho kandi akabona ko utagira kwihangana. Ibuka ko n'iyo yakureka burundu ukwiye kwita ku buzima bwawe no guharanira gutera imbere, nta gisubizo uzakura mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge ahubwo uzaba wiyongerera ibibazo. Ereka umukunzi wawe ko n'ubwo yakwanze cyangwa akaba yarakurakariye akagucikaho wowe ukiha agaciro kandi utigeze ureka kwiyitaho.

    3. Irinde kumwereka ko ubuzima bwawe bwageze ku musozo kubera we

    Niba umaze kubona ko umukunzi wawe yamaramaje kukureka ndetse atakikwifuza, mutere wowe kukwifuza kandi umwereke ko ubuzima butarangiye kubera we, umwereke ko kuba mutakiri kumwe bitagutereye icyizere ngo wihebe ahubwo kora ibishoka byose nawe abone ko uri uwo undi wese wifuza umukunzi yashima bityo anagire impungenge ko ashobora gutinda mu burakari akazagaruka abandi baragutwaye. Kumutera impuhwe umwereka ko byanze bikunze natakwemerera nta mahoro uzagira ntago byatuma ahita abona agaciro kawe nyakuri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-amakosa-akomeye-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-gihe-warakaranyije-n-umukunzi-68231

  • Umunyamakuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports akaba n’umunyamakuru, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta y’urukundo Nkusi Goreth [Gogo] bamaze igihe bakundana amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 muri Quiet Heaven Garden.

    Nyuma y’igihe bakundana Nkurunziza Jean Paul akaba yahisemo gusaba Gogo ko yamwemerera akazamubera nyina w’abana be maze igihe basigaje ku Isi bakakimarana undi arabyemera.

    Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari n’umunyanyamakuru w’imikino ubimazemo igihe aho akorera Isango Star & TV amazeho imyaka itari mike, Gogo yahise amuha ikinganza maze amwambika impeta ya fiançailles.

    Yasabye Gogo ko yazamubera umugore

    Gogo byamutunguye abura uko yifata

    Yamwemereye maze amuha ikiganza amwambika impeta ya fiançailles

    Byari ibyishimo kuri Goreth Nkusi

    Bombi bari bamaze igihe kinini bakundana

    Igihe basigaje ku Isi bahisemo kukimara bari kumwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-akaba-n-umuvugizi-wa-rayon-sports-nkurunziza-jean-paul-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto