Blog

  • AV yageze i Kigali yitabiriye igitaramo ROC… – #rwanda #RwOT

    Bruce Intore uri gutegura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ko AV yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.

    Ati 'Yamaze kugera hano. Hari amashusho ateguza abantu iki gitaramo agiye gushyira hanze (mu masaha ari imbere).”

    Bruce yakomeje avuga ko n’aba Dj bo mu mahanga bazacuranga muri iki gitaramo n'abo bamaze kugera mu Rwanda

    Iki gitaramo ni ngaruka mwaka. Kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Urupapuro rwamamaza iki gitaramo rugaragaza ko kizacurangamo DJ Glenn wo mu Bufaransa, Dj Spunj wo muri Zimbabwe, Dj Karim, Dj Tyga, Dj Pyfo, Bood’Up Djs, Dj Kalexx, Dj Kim na Dj Yvezz.

    Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 400,000 Frw ku meza y’abantu umunani.

    AV wamaze kugera kugera i Kigali, ni umunya-Nigeria kavukire, umwanditsi w'indirimbo wubakiye umuziki we ku njyana ya Afro-Pop.

    Izina rye ryafatishije mu muziki binyuze mu ndirimbo ziirmo nka 'Big Thug Boys' yasohotse ku wa 4 Kanama 2020.

    Hari ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko inkomoko ye itazwi neza. Ariko bivuga ko yavukiye mu gace ka Benin mu Ntara ya Edo muri iki gihugu.

    Bivuga ko kwinjira mu muziki bitatunguwe benshi. Kuko, umubare munini w'abo mu muryango ni abanyamuziki.

    Inyandiko zimwe zigaragaza ko AV yatangiye umuziki mu mwaka 2018. Indirimbo ye ya mbere yayise 'Temperature'.

    Uyu muririmbyi yigeze kuvuga ko yakuze afatira urugero ku bahanzi bakomeye mu muziki ku Isi nka Kendrick Lamar, Future, Xxxtentacion, Chronixx n'abandi.

    Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Blow', 'Hustle', 'My Song', 'Temperature', 'Big Thug Boys' n'izindi.


    AV wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Confession' yageze i Kigali yitabiriye gitaramo 'ROC NYE' kizafasha Abanyarwanda guherekeza 2023 

    AV yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 

    Kuva mu 2018, AV ari ku rutonde rw'abanyamuziki bakomeye muri Nigeria 



    AV ni inshuti y’abanyamuziki bakomeye muri Nigeria barimo Mr Eazi 

    'ROC NYE', ni igitaramo ngarukamwaka gisanzwe gihuza aba Dj bo mu Rwanda no mu mahanga

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NO DEY FORM' YA AV

     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONFESSION' YA AV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124424/av-yageze-i-kigali-yitabiriye-igitaramo-roc-nye-2023-124424.html

  • Uwahoze ari umukinnyi wa Mukura VS ari mu baguye mu mpanuka ya Volcano Express #rwanda #RwOT

    Gakuru Jean Claude (Desailly) wakiniye ikipe ya Esperance na Mukura Victory Sports ari mu bahitanwe n'impanuka ya Bisi ya Volcano yagonganye n'indi modoka ya Oxygen yo muri Kenya.

    Abanyarwanda batatu barimo Gakuru nibo bapfuye mu bagenzi bari muri iyi modoka ya sosiyete ya Volcano Express yavaga Kampala muri Uganda iza i Kigali, ikaza gukora impanuka igeze ku musozi wa Rwahi ubwo yagongana n'indi ya sosiyete ya Oxygen mu muhanda Ntungamo-Kabale.

    Byabaye ahagana saa cyenda z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.Imodoka ya Volcano yari ivuye i Kampala igana i Kigali mu gihe iya Oxygen yari iturutse i Kigali igana i Nairobi.

    Polisi ya Uganda yatangaje ko abapfuye harimo abanyarwanda bane, umunya-Kenya umwe n'Umurundi umwe.

    Murara Alphonse wari utwaye imodoka ya Volcano , Omido David wari utwaye imodoka ya Oxygen, Ishingiro Mustafa na Gakuru Jean Claude, Hakizimana Etienne n'umugenzi umwe w'umugore ukomoka mu Burundi.

    Polisi ya Uganda yatangaje ko abakomeretse bagera kuri 40, bakaba bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lotom mu gace ka Muhanga.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Volcano Express, Agaba Andrew Japhet, yavuze ko abagenzi babiri aribo bakomeretse bikomeye ndetse bo bagumye Kabale muri Uganda, ari naho imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe.

    Avuga ko barimo gushaka uburyo imirambo y'ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka bazanwa mu Rwanda.

    Yavuze ko ubwo bamenyaga ko iyi mpanuka imaze kuba bihutiye kohereza imodoka y'ingoboka yo kuzana abayirokotse, kugeze ubu bo bakaba bamaze kugera amahoro mu Rwanda.


    Gakuru Jean Claude wakiniye Mukura VS yaguye mu mpanuka ya Bisi 2 zagonganiye Uganda

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwahoze-ari-umukinnyi-wa-mukura-vs-ari-mu-baguye-mu-mpanuka-ya-volcano-express

  • Al Nassr iri mu nzira zo gusinyisha umukinnyi w'inshuti ya Cristiano Ronaldo ngo bakinane #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AL-NASSR bivugwa ko iri hafi gusinyisha Cristiano Ronaldo muri uku kwezi kwa mbere yiteguye kandi kumuhuza n'inshuti ye bakinannye Sergio Ramos.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 37 arashaka kwerekeza muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Manchester United biturutse ku kiganiro yahaye Piers Morgan.

    Amakuru aravuga ko iyi kipe yo muri Saudi Arabia iri hafi kugera ku bwumvikane n'uyu kizigenza ikajya imuhemba miliyobi zisaga 200 z'amayero buri mwaka.

    MARCA iravuga ko iyi kipe ifite abandi bakinnyi bakomeye yifuza kugura vuba ngo bakinane na Ronaldo.

    Abo barimo kizigenza wa Chelsea,N'golo Kante ndetse na myugariro Sergio Ramos wa PSG.

    Uyu Ramos afite amasezerano azarangirana n'uyu mwaka bityo PSG ngo ishobora kugabanya umushahara itanga imurekura hakiri kare muri uku kwezi kwa mbere.

    Ramos na Ronaldo bagiranye ibihe byiza cyane ubwo bakinanaga muri Madrid kuva 2009 kugeza 2018.

    Batwaranye Champions League enye ndetse banatwara La liga ebyiri muri icyo gihe.

    Al-Nassr iri mu makipe akomeye muri Saudi Arabia kuko yatwaye ibikombe bya shampiyona icyenda gusa icyo iheruka ni muri 2019.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/al-nassr-iri-mu-nzira-zo-gusinyisha-umukinnyi-w-inshuti-ya-cristiano-ronaldo

  • Volcano yo mu Rwanda yagonganye na Oxygen ya Kenya abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 30 Ukuboza 2022, abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye, aho bisi ya Volcano yo mu Rwanda n'iya Oxygen yo muri Kenya zagonganye. Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Rwahi [Kabale] mu burengerazuba bwa Uganda.

    Abapolisi n'abaturage bateraniye aho iyi mpanuka yabereye bemeje ko abantu batandatu bapfiriye muri iyi mpanuka ubwo bisi yo muri Kenya (Oxygen KCU 054L) yagonganaga na bisi yo mu Rwanda (Volcano RAD798B) mu mudugudu wa Rwahi uhana imbibi n'uturere twa Ntungamo na Rukiga mu burengerazuba bwa Uganda.

    Volcano yavaga Kampala yagoganye n'iyi Oxygen.Biravugwa ko umushoferi wa Trinity wari wasabye Lift, Abashoferi ba za Bus zagoganye n'ababafasha akazi uko ari 2 ngo bahise bahasiga ubuzima.

    Amakuru akomeza avuga ko Gakuru Jean Claude (Desailly) wakiniye Mukura na Esperance FC wari usanzwe ari umwe mu bafashaga abashoferi ku ruhande rwa Bisi ya Volcano nawe yaguye muri iyi mpanuka.

    Elly Maate, umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace kitwa Kigezi, yavuze ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu, ishobora kuba yaturutse ku ku kirere kitasaga neza kuko hariho ibihu byatumaga abashoferi batabona neza imbere.

    Bivugwa ko uretse abantu batandatu bahise bitaba Imana, hanakomeretse abagenzi bagera muri mirongo itatu (30).

    Polisi ya Uganda kandi ivuga ko hahise hakorwa ubutabazi bwihuse kuko imodoka zitwara indembe zihutiye kuhagera zihita zijyana inkomere ku kigo nderabuzima kiri hafi y'ahabereye iyi mpanuka.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/volcano-yo-mu-rwanda-yagonganye-na-oxygen-ya-kenya-abantu-batandatu-bahita

  • Uganda: Volcano Express yakoze impanuka hapfa… – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 30 Ukuboza 2022. Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, avuga ko imodoka ya Volcano Express yo mu Rwanda yagonganye na Oxygen Express yo mu Gihugu cya Kenya.

    Iyo mpanuka yabereye ahitwa Rwahi mu Burengerazuba bw’Igihugu cya Uganda mu Karere ka Rukiga hafi y’umupaka wa Ntungamo mu cyerekezo cya Kabale. 

    Nyuma y’uko izo modoka zigonganye, abantu batandatu bahise bapfa ariko ntiratangazwa ubwenegihugu bw’abapfuye niba bakomoka muri Kenya cyangwa mu Rwanda. Abagenzi barenga 30 nabo bakomerekeye muri iyo mpanuka.

    Inkomoko:  DailyMonitor

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124423/uganda-volcano-express-yakoze-impanuka-hapfa-abantu-batandatu-124423.html

  •  Imodoka itwara abagenzi ya Volcano yavaga i Kigali yakoreye impanuka muri Uganda #rwanda #RwOT

    Abantu 6 nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n'impanuka y'imodoka zitwara abagenzi za Kompanyi ya Volacano na Oxygen, yabereye mu muhanda Ntungamo-Kabale, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.

    Ababibonye bavuga ko iyi mpanuka yabaye saa Kumi z'igitondo, aho imodoka itwara abagenzi ya Kompanyi ya Volcano yari iturutse i Kigali mu Rwanda yerekeza i Kampala muri Uganda, yagonganye n'indi modoka itwara abagenzi ya Kompanyi ya Oxygen yavaga i Nairobi muri Kenya yerekeza i Kigali mu Rwanda.

    Daily Monitor yanditse ko umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kigezi SSP Ibrahim Saiga, yemeje iby'aya makuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n'ikirere cyitari kimeze neza.

    Yongeyeho ko abakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro by'akarere ka Kabale, mu gihe abandi bajyanwe mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu turere twa Rukiga na Ntungamo, kugira ngo bitabweho.

    SSP Ibrahim Saiga kandi yavuze ko abapolisi bari kwegeranya imyirondoro y'abahitanywe n'iyi mpanuka ndetse n'abakomeretse.

    Icyakora ngo mu bapfuye bamaze kumenyekana harimo abashoferi bari batwaye imodoka zombi, andi makuru arambuye araza gutangazwa nyuma.

    WATCH: Police and residents gathered at the road crash scene where six people died this morning when a Kenya-bound bus collided with a Rwanda-bound bus at Rwahi village which borders Ntungamo and Rukiga districts in western Uganda. #MonitorUpdates
    📹Robert Muhereza pic.twitter.com/xCxxVYAOUf

    — Daily Monitor (@DailyMonitor) December 30, 2022

    The post  Imodoka itwara abagenzi ya Volcano yavaga i Kigali yakoreye impanuka muri Uganda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/30/imodoka-itwara-abagenzi-ya-volcano-yavaga-i-kigali-yakoreye-impanuka-muri-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imodoka-itwara-abagenzi-ya-volcano-yavaga-i-kigali-yakoreye-impanuka-muri-uganda

  • Umukecuru Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umukecuru Rachel Nyiramandwa wo mu Karere ka Nyamagabe wari inshuti y'Umukuru w'Igihugu yitabye Imana azize uburwayi, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bwemeje iby'aya makuru, buvuga ko Nyiramandwa w'imyaka 110 y'amavuko yazize uburwayi, aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kaminuza ya Huye (CHUB).

    Umukecuru Nyiramandwa, yari inshuti ya Perezida Paul Kagame.

    Perezida Kagame yaherukaga gusura inshuti ye Nyiramandwa tariki 26 Kanama 2022, mu ruzinduko rwe rwa kabiri yari akoreye mu Karere ka Nyamagabe kuva yatangira manda ye ya gatatu.

    Nyiramandwa ni umwe mu bagezweho na gahunda zo guteza imbere abaturage, harimo gutuzwa mu nzu y'icyitegererezo na gahunda ya Girinka, aho ubu ari umworozi unagemurira abaturanyi be amata.

    NYIRAMANDWA NI MUNTU KI?

    Nyiramandwa Rachel ni umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo, wamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame bwa mbere, agacishamo akamwongorera.

    Uyu mukecuru avuga ko icyo gihe yamusabye amata maze nawe aramukundira, nyuma y'igihe gito amworoza inka yaje kumuhindurira ubuzima.

    Mu 1994 muri jenoside yakorewe Abatutsi, interahamwe zishe umugabo we n'abana batatu asigarana umwe gusa. Umukecuru Nyiramandwa avuga ko nyuma ya Jenoside ubuzima bwahindutse buba bubi cyane.

    Nyuma yo korozwa inka muri 2010, uyu mukecuru ahamya ko yamugiriye umumaro ariko kandi ngo si kuri we gusa, ngo kuko n'abaturanyi be iyo nka bayigiriyeho umugisha.

    Nyuma yo guhura n'umukuru w'igihugu muri 2010, Nyiramandwa yongeye guhura na Perezida Kagame mu 2017 naho ubwa gatatu bahura mu 2019.

    Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yabaga yasuye abaturage mu Karere ka Nyamagabe.

    The post <strong>Umukecuru Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/12/30/umukecuru-nyiramandwa-wari-inshuti-ya-perezida-kagame-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukecuru-nyiramandwa-wari-inshuti-ya-perezida-kagame-yitabye-imana

  • Perezida Kagame yageneye ubutumwa busoza umwaka Ingabo z’u Rwanda akomoza ku baguye ku rugamba #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukuboza 2022, yabifurije umwaka mushya hamwe n’imiryango yabo ku bw’akazi keza n’umurava bagira mu gushakira amahoro u Rwanda.

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye RDF n’izindi nzego z’umutekano ku bw’akazi bakora, karenze imbibe kakagera no mu bindi bihugu by’Afurika nka Mozambique.

    Yagize ati 'Nk’uko turigusatira impera za 2022, nifuje kubashimira akazi k’intangarugero, gukora cyane n’ubunyamwuga mu gusohoza inshingano zanyu zo kurinda abantu n’imbibi z’u Rwanda, no guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano wa muntu nk’ibibabuza amahoro arambye.'

    Yakomeje agira ati 'Byarenze imbibe, Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano zigira uruhare mu guhangana n’ibibazo mu bindi bihugu bya Afurika biciye mu bufatanye, cyane cyane guhangana n’iterabwoba muri Mozambique, no kugira uruhare mu mahoro n’ituze muri Repubulika ya Central Afurika.'

    Perezida Kagame akaba yashimiye byimaze ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse abashimira uburyo bakomeje kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda bagaragaza indangagaciro z’u Rwanda.

    Ati 'Ndifuza kubashimira byimazeyo mwese uburyo muhesha ishema igihugu, ntabwo biba byoroshye gutandukana nabo bakukunda mu gihe cy’umwaka kuri abo boherezwa hanze, u Rwanda rushima cyane uwo mutima.'

    Aha kandi yanifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo bitanzeho ibitambo mu gukorera igihugu, abizeza ko abanyarwanda bose bari kumwe nabo.

    Yongera kwibutsa ko umwaka mushya wa 2023 ugomba kuba uwo guhagaraga ku busugire bw’igihugu, ndetse u Rwanda rugakomeza gutera imbere.

    U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumye mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Central Africa n’ahandi.

    Gusa hari n’iziri mu bihindi bihugu ku bufatanye bw’u Rwanda nk’ibyo bihugu, nko muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare n’abapolisi basaga 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari byarazengereje iyi ntara, ni nyuma y’uko u Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

    Kugeza ubu, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera ku 2,500 barimo naboherejwe muri iki Cyumweru, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije ko ingabo z’u Rwanda zikurikira ibyihebe n’ahandi hose byahungiye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yageneye-ubutumwa-busoza-umwaka-Ingabo-z-u-Rwanda-akomoza-ku-baguye-ku-rugamba

  • Ntabwo nakubita intoki zangaburiye! Kylian Mb… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igikombe cy’isi, imikino ya shampiyona yo mu bihugu bitandukanye yatangiye gukinwa. Kuri uyu wa Gatatu muri Ligue 1 Paris Saint-Germain yatsinze Strasbourg ibitego 2-1 bigoranye, kuko muri uyu mukino Neymar yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 62. 

    Ibitego bya Paris Saint-Germain byatsinzwe na Marquinhos ku munota wa 14 ndetse na Kylian Mbappe ku munota wa 4 w’inyongera, naho igitego cya Strasbourg cyabonetse ari Marquinhos witsinze ku munota wa 51. 

    Messi na Mbappe bagomba kongera gukinana n'ubwo umwe yatwaye undi igikombe cy’isi

    Kylian Mbappe arangije gukina uyu mukino abanyamakuru bari benshi bashaka kumva icyo atangaza nyuma yo kubura igikombe cy’isi ku mukino wa nyuma, agitwawe na mugenzi we bakinana muri Paris Saint-Germain Lionel Messi. 

    Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yagize ati”Njyewe na Lionel Messi tuzaba tumeze neza nagaruka mu ikipe, natsinze ibitego 3 nawe atsinda ibitego 2. Yakoze akazi ke muri Qatar, nanjye nkora akanjye. Mu ikipe ya Paris Saint-Germain dufite intego imwe,  kandi ni turamuka dukoreye hamwe njye nawe ndetse na Neymar tuzakora ibintu byiza. 

    Akazi ke ni ukumfasha kugera kuri byinshi nkawe, yarabimbwiye kandi ndamwizeye. Buri gihe akunda kumbwira ko umupira woroshye, niba wabibonye nanjye niko mbifata ntabwo nakubita intoki zangaburiye kubera itangazamakuru. Lionel Messi mwigiraho ibintu byinshi, ikipe y’igihugu yacu n'iya Argentine twari turi ku rwego rumwe, ariko kubera Lionel Messi habamo itandukaniro. Akazi kanjye ni ukumwumva nta kibazo gihari”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124389/ntabwo-nakubita-intoki-zangaburiye-kylian-mbappe-yoherereje-ubutumwa-messi-wamutwaye-igiko-124389.html

  • Top 10 Richest People in Europe 2023 #rwanda #RwOT

    Top 10 richest people in Europe 2023 according to The […]

    The post Top 10 Richest People in Europe 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/richest-people-europe/