Blog

  • Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al Nassr ku mafaranga ataratangwa muri ruhago #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo mu mujyi wa Dubai muri Saudi Arabia,aho yayisinyiye amasezerano y'imyaka 2 n'igice.

    Uyu mugabo wari umaze imyaka ikabakaba 20 akina I Burayi,agiye gukorera amafaranga mu ikipe ya All Nassr, izajya imuhemba akayabo ka miliyoni 200 z'amayero ku mwaka.

    Ronaldo azajya ahembwa 4,000,000Frw ku munota cyangwa 240,000,000Frw ku isaha nkuko amakuru abivuga.

    Ronaldo nta kipe yagiraga kuva mu Ugushyingo atandukana na Manchester United nyuma y'ikiganiro yakoranye na Piers Morgan.

    Amasezerano bivugwa ko ashobora kumara imyaka 7 kuko Ronaldo nasezera umupira azahita aba Ambasaderi w'iki gihugu cyo muri Aziya,bivuze ko yahava akoreye miliyari na miliyoni 200 z'amapawundi.

    Ronaldo yagize ati “Nishimiye ubunararibonye bushya muri shampiyona nshya no mu gihugu gishya.Icyerekezo Al Nassr ifite kirahambaye.Ntewe amashyushyu no guhura na bagenzi banjye tuzafatanya guhesha iyi kipe intsinzi.”

    Yakomeje avuga ko i Burayi yahakoze amteka menshi bityo ku myaka 37 aricyo gihe ngo asangize ubuhanga bwe nabo muri Aziya.

    Al Nassr yo yagize iti “Amateka arakozwe.Uku kugura uyu mukinnyi ntabwo kuzafasha iyi kipe kugera ku ntsinzi gusa ahubwo kuzazamura shampiyona yacu,igihugu cyacu,n'abana bazavuka,abahungu n'abakobwa bazabashe kuba beza cyane.”

    Al Nassr irashaka abandi bakinnyi barimo Sergio Ramos,N'golo Kante n'abandi.Isanzwe ifite Vincent Abubakar wo muri Cameroon.


    Akayabo Cristiano azajya ahembwa mu mapawundi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yerekeje-muri-al-nassr-ku-mafaranga-ataratangwa-muri-ruhago

  • Cristiano Ronaldo yaciye agahigo asinyira Al Nassr #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira Al Nassr yo muri Saudi Arabia aho abaye umukinnyi ugiye kujya ahembwa amafaranga menshi ku Isi, miliyoni 200 z’amayero.

    Nyuma yo gutandukana na Manchester United mu Gushyingo 2022 nibwo inkuru y’uko iyi kipe yo muri Saudi Arabia imwifuza zatangiye kuvugwa.

    Iyi kipe ndetse na Cristiano Ronaldo bamaze kwemeza ko uyu rutahizamu ufite uduhigo twinshi ku Isi yamaze kwerekeza muri iyi kipe.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yagize iti “Ibi birenze kwandika amateka. Iri sinyisha ntabwo rizatuma ikipe yacu igera kuri byinshi gusa ahubwo bizatuma na shampiyona yacu irebwa, igihugu cyacu ndetse n’abakibyiruka abahungu n’abakobwa kuba beza.”

    Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al Nassr nyuma yo gutandukana na Manchester United yashinje kumugambanira mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan.

    Aha ni ho havuye umwuka mubi bituma iyi kipe afata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye na Cristiano Ronaldo aho yari asigaje amezi 8.

    Ronaldo agiye gutangira bushya nyuma y’uko atahiriwe n’igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar aho yaviriyemo muri 1/4 aho Maroc yatsinze Portugal 1-0.

    Muri 2003 ni bwo yatandukanye na Sporting CP y’iwabo muri Portugal yerekeza muri Manchester United yakiniye kugeza 2009 ubwo yahitaga asinyira Real Madrid, yayivuyemo 2018 yerekeza muri Juventus yakiniye kugeza 2021 agaruka muri Manchester United.

    Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira Al Nassr

    Cristiano Ronaldo yagiye kwisarurira amafaranga muri Saudi Arabia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yaciye-agahigo-asinyira-al-nassr

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UFITE UPI: 1/02/12/01/4146 UHEREREYE MU MUDUGUDU WA NYARUBUYE, AKAGALI KA BUTARE, UMURENGE WA NDUBA,AKARERE GASABO.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA RIZATANGIRA TARIKI YA 01/01/2023 I SAA MBIRI Z'AMANYWA (08H00'AM) KUGEZA TARIKI YA 08/01/2023 I SAA MBIRI Z'AMANYWA (08H00'AM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788441672.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-gasabo-68255

  • “Nta hantu na hamwe utegekwa gutanga inkwano ngo ubone guhabwa isezerano”-MIGEPROF #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango,Mireille Batamuliza,yavuze ko nta tegeko rihari mu Rwanda ritegeka umugabo ko agomba gutanga inkwano kugira ngo yemererwe gusezerana.

    Madamu Batamuliza yabwiye abanyamakuruko inkwano kuyitanga cyangwa kutayitanga ari uburenganzira bw'umuntu bityo ushaka gusezerana atabibuzwa nuko atayitanze.

    Yagize ati “Nta muntu utaratanze inkwano ngo abure isezerano, nta tegeko rishyiraho inkwano.Ushobora kuyitanga cyangwa se ntuyitange.Nta hantu na hamwe utegekwa gutanga inkwano ngo ubone guhabwa isezerano.”

    Ibi yabitangaje nyuma y'impaka zikomeje mu Banyarwanda ziganjemo kwinubira ukuntu inkwano isigaye yarabaye ikiguzi aho kuba ishimwe ry'umuryango wabyaye umukobwa ukamurera kugeza ashyingiwe.

    Kuwa 16 Ugushyingo 2022,Minisitiri Bayisenge yabwiye Abadepite bari bamutumije kugira ngo atange ibisobanuro ku ngamba iyi Minisiteri ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda, ko amategeko y'u Rwanda atabuza gushaka utatanze inkwano gusa avuga ko abitegura kurushinga bagomba kwitegura neza.

    Yagize ati 'Itegeko ryacu nta hantu rishyiramo ko utatanze inkwano udasezerana.Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo.Ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagifata uko kitari.Nk'ihame ry'uburinganire turabizi ko ari uguha uburenganzira bungana abahungu n'abakobwa,abagore n'abagabo ariko hari imyumvire igenda iyishamikiyeho.'

    Yakomeje agira ati'Inkwano yari ikimenyetso cy'ishimwe ariko iyo myumvire ifatwa. Ugasanga n'ababyeyi bayifashe nkaho ari ikiguzi ,nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga kurwanywa naho ubwayo n'igisobanuro cyayo ntabwo byari bibi.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango,yasabye abagiye gushyingiranwa kwitondera ahazaza habo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nta-hantu-na-hamwe-utegekwa-gutanga-inkwano-ngo-ubone-guhabwa-isezerano

  • Umusore yabenze umugeni ku munsi w'ubukwe kubera ikosa rikomeye yakoze #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Ghana ari guca ibintu hirya no hino kubera guhagarika ubukwe bwe bwatangiye nyuma yo kuvumbura ko ugiye kumubera umugore yabanje gusambana n'uwo bahoze bakundana amusezera.

    Ubu bukwe yabuhagaritse ubwo yari amaze kugera ku rusengero ahitwa Kasoa mu ntara ya Awutu Senya East muri Ghana.

    Videwo yaciye ibintu yagaragaje umugeni ari kurira cyane nyuma yo kumva umwanzuro ufashwe mu gihe bagenzi be bageragezaga kumwihanganisha.

    Amakuru avuga ko ari uyu musore wasambanyije uyu mukobwa waciye inyuma ajya kubwira uyu mugenzi wari ugiye kurushinga ko uwo agiye gushaka nta kigenda yaje bagasambana mbere y'uko ubu bukwe buba.

    Video y'ibyabaye yashyizwe hanze n'urubuga The Nation Nigeria (@TheNationNews) iri kurebwa cyane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umusore-yabenze-umugeni-ku-munsi-w-ubukwe-kubera-ikosa-rikomeye-yakoze

  • Nick Cannon ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka umwana wa 12 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki 29 Ukuboza 2022, nibwo Nick Cannon yatangarije abamukurikira ko yibarutse umwana wa 12, wavutse ku wa 14 Ukuboza 2022.

    Uyu mwana yise 'Halo Marie Cannon' yamwitiriye nyirakuru witwaga Marie. Yamubyaranye n'umunyamideri Alyssa Scott.

    Uyu ni mwana wa kabiri aba bombi babyaranye, nyuma y'umuhungu bise Zen witabye Imana ku wa 15 Ukuboza 2021, amaze amezi atanu avutse.

    Nick Cannon na Alyssa Scott bishimiye kwakira uyu mwana w'umukobwa binyuze mu butumwa bw'amashusho n'amafoto bafashe mu minsi 15 ishize.

    Uyu mwaka Nick Cannon yakiriye abana bane, dore ko mu minsi ishize yabyaye undi mwana yise Beautiful Zeppelin umaze ibyumweru bitandatu avutse, yabyaranye na Abby De La Rosa basanzwe bafitanye abana babiri b'impanga.

    Hashize kandi ibyumweru 10 abyaye umuhungu yise Rise Messiah yabyaranye na Brittany Bell basanzwe bafitanye abana babiri.

    Mu mezi atatu ashize nabwo yabyaye umwana w'umukobwa yise Onyx Ice Cole yabyaranye na LaNisha Cole

    Nanone mu mezi atanu ashize uyu muryango mugari wakiriye undi mwana w'umuhungu bise Legendary Love yabyaranye na Bre Tiesi.

    Moroccan na Monroe nibo bana bakuru ba Nick Cannon bafite imyaka 11, bakaba ari impanga yabyaranye n'umuhanzikazi Mariah Carey.

    Mu bana ba Cannon, 11 ni bo bariho dore ko hari uwitwaga Zen wapfuye azize kanseri y'ubwonko, nyuma y'amezi atanu avutse.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-cannon-ari-mu-byishimo-byinshi-byo-kwibaruka-umwana-wa-12

  • Yahaga agaciro abakene, abirabura bakabona u… – #rwanda #RwOT

    Edson Arantes do Nascimento wari uzwi nka Pele, yitabye Imana afite imyaka 82. Uyu mugabo yamenyekaniye ku buhanga ndetse n’ubushobozi yagaragaje mu mupira w’amaguru. Pele mu kibuga yarangwaga n’umuvuduko udasanzwe, gusimbuka cyane, kugenzura umupira mu buryo bworoshye ndetse no kuba yagutsinda igitego mu mwanya uwo ariwo wose. 

    Uyu munyabigwi yavutse tariki 23 z'ukwezi kwa 10 mu 1940, avukira mu byaro bya Três Corações biherereye muri Brazil. Papa wa Pele ntiyemeraga ko akina umupira w’amaguru, ku myaka 11 gusa yavuye mu ishuri atangira guhabwa imyitozo kugira ngo azabe umukinnyi w’igihangange. 

    Mu mwaka wi 1956 nibwo Pele yatangiye gukina umupira w’amaguru nk'uwabigize umwuga, ahera mu ikipe ya Santos football club y'iwabo muri Brazil. Iyi kipe niyo Pele yakomeje gukinira, kuko yahamaze imyaka 18. Yahisheje ibikombe 25 muri rusange, ndetse ayitsindira ibitego 643 mu mikino 659. 

    Uyu munyabigwi yaje kuva muri iyi kipe ya Los Angeles mu 1975 yerekeza mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa New York Cosmos, ho yabafashije gutwara igikombe 1 ahita asezera ku mupira w’amaguru burundu.

    Bimwe mu bitangaza Pele yakoreraga mu kibuga

    Mu Ikipe y’igihugu ya Brazil niho Pele yakoreye ibitangaza bituma amenywa n’umuntu wese, bitewe n’uduhigo yari ari kugenda yishyiriraho. Uyu mukinnyi yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu mu mwaka wi 1958, afite imyaka 17 gusa. 

    Mu gikombe cy’isi cye cya mbere yakinnye yahise atsinda ibitego 6 harimo na bibiri yatsinze ku mukino wa nyuma, bigatuma begukana igikombe cy’isi. Pele yakomeje gufasha ikipe y’igihugu cye batwara igikombe cy’isi cyo mu 1962 n'icyo mu 1970.

    Mu mateka y’umupira w’amaguru uyu mukinnyi niwe wenyine wabashije kwegukana ibikombe by’isi 3. Nk'uko tubikesha urubuga rwa FIFA, mu buzima bwa Pele bwose yakinnye imikino 1363 atsinda ibitego 1281. 

     Mu bikombe bikomeye Pele atatwaye harimo Balloon d’Or, kubera ko atigeze akina ku mugabane w’iburayi ndetse ntanavukire ku mugabane w’iburayi kuko mu gihe cye batanga icyo gihembo bagihaga abakinnyi bavukiye ku mugabane w’iburayi ndetse bakanahakinira. Ikindi gikombe atatwaye ni Champions League, bitewe na cya kibazo cyo kuba atarakinnye ku mugabane w’iburayi. 

    Pele wafataga umupira agahera ku murongo acenga

    Nyuma y'uko Pele asezeye kuri ruhago burundu yakoze Ibintu bitandukanye, birimo kwandika ibitabo ku buzima bwe ndetse anagaragara mu mafirime agiye atandukanye. Mu mwaka wi 1990, Pele yabaye Minisitiri wa Siporo muri Brazil imyaka 4. 

    Uyu mugabo ikindi kintu azwiho ni uko yakundishije abantu umupira w’amaguru bitewe n’ubuhanga bwe, yahaye ndetse anahesha agaciro abirabura ndetse yari azwiho kubaha abakene cyane.

    Nyakwigendera Pele yatanze ibyishimo bidasanzwe mu mupira w’amaguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124431/yahaga-agaciro-abakene-abirabura-bakabona-uruvugiro-ibyaranze-ubuzima-bwa-nyakwigendera-pe-124431.html

  • Andrew Tate n’umuvandimwe we Tristan batawe m… – #rwanda #RwOT

    Umwongereza Andrew Tate, uzwi ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba yarakinnye umukino w’iteramakofi, yatawe muri yombi we n’umuvandimwe we Tristan, mu gitero bagabweho mu rugo n’igipolisi cya Romania, bashinjwa icuruzwa ry’abantu. 

    Andrew Tate n’umuvandimwe we Tristan bamamaye mu mukino w’iteramakofi batawe muri yombi n’igipolisi cya Romania bashinjwa icuruzwa ry’abantu

    Nk'uko byatangajwe mu nyandiko y’ikinyamakuru Reuters, ubushinjacyaha bwemeje ko Andrew na Tristan bari muri bane bamaze gutabwa muri yombi, kandi ko iperereza rigikomeje. 

    Bwagize buti “Bane bakekwaho icyaha … bashinjwa gushinga itsinda ry’ibyaha rigamije gushaka, gutuza no gukoresha abagore babahatira gukina filime z’urukozasoni (pornography) mu buryo bwo kubabyaza inyungu.” ndetse bongeyeho ko “Bari kubona amafaranga menshi.”

    Byatangajwe ko aba bombi bari bamaze igihe bakorwaho iperereza bashinjwa gushimuta abangavu babiri bo mu gace kabo mu mujyi wa Voluntari, aribwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu batawe muri yombi n'ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha n'iterabwoba bw’i Bucharest.

    Aba bavandimwe bahawe impapuro zibashinja gushinga umutwe w'abagizi ba nabi, gucuruza abantu ku rwego mpuzamahanga, no gufata ku ngufu.

    Ibitangazamakuru byo muri aka gace byatangaje ko itabwa muri yombi ryakomereje ku mugore wahoze ari umupolisi, ukekwaho nawe kugira uruhare muri ubu bucuruzi. 

    Andrew n’umuvandimwe we bafatiwe mu rugo rwabo ruri mu gace ka Valuntari muri Romania 

    Ubushinjacyaha bwavuze ko buzi abagore batandatu bakekwaho kuba barahohotewe n'aba bavandimwe, nyuma y'uko muri Mata ubuyobozi busanze abakobwa babiri b’abangavu, barimo n’umunyamerika umwe mu gace ka Voluntari, bagatangaza ko bafashwe bugwate n’aba Tates.

    Andrew n’umuvandimwe we Tristan, babaye ibyamamare mu mukino w’iteramakofe, baza kwimukira muri Romania muri 2017. 

    Muri videwo yasibwe ku rubuga rwe rwa YouTube, Andrew Tate yavuze ko '40 ku ijana by’impamvu' yavuye mu Bwongereza yerekeza muri Romania, ari ukubera ko igipolisi cyaho kidakunze gukurikirana ibirego byo gufata ku ngufu.

    Andrew yagize ati “Ntabwo ndi umuntu ufata ku ngufu, ariko nkunda igitekerezo cyo kuba nshobora gukora ibyo nshaka byose. Nkunda kwisanzura.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124433/andrew-tate-numuvandimwe-we-tristan-batawe-muri-yombi-bashinjwa-icuruzwa-ryabantu-124433.html

  • Umugabo yahitanwe n'umuti yahawe ngo umufashe gucika ku nzoga #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Ephraim Mwape,wo mu karere kitwa Mwense,mu ntara ya Luapula muri zambia yahitanwe n'umuti yahawe n'umuvuzi gakondo amubeshya ko uramufasha kuva ku kunywa agasembuye.

    Uyu mugabo w'imyaka 63,yari yamaramaje ashaka kuva ku nzoga ariko iki cyifuzo cye byarangiye kimuhitanye.

    Bivugwa ko Bwana Mwape yari amaze imyaka myinshi akanda amazi ariko ku myaka ye 63 yifuza kuruhura umubiri we ngo ntazongere gusoma ku icupa.

    Mu rwego rwo kugera kuri iki cyifuzo gikomeye,Mwape yarangiwe umuvuzi gakondo na mushiki we Judith Mwape,w'imyaka 78,ko azamuha umuti umuhuza inzoga burundu.

    Ubwo uyu mugabo yari avuye gufata uwo muti yahawe n'uyu muvuzi gakondo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza,yawuvanze n'inzoga yitwa Kachasu,arawunywa.

    Nyuma y'aho gato,Mwape yatangiye kuruka cyane birangira ajyanwe ku bitaro byitwa Mambilima Mission ari naho yaguye.

    Umuyobozi wa Polisi yo mu ntara ya Luapula,Gloria Mulele yavuze ko polisi yataye muri yombi bwana Dout Chande kugira ngo ikore iperereza ku miti yahaye Mwape bikamuviramo urupfu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yahitanwe-n-umuti-yashakaga-ngo-umufashe-gucika-ku-nzoga

  • Indege ya Perezida w'u Burundi yaheze muri Espagne aho yagiye gukoreshwa #rwanda #RwOT

    Indege ya Perezida w'u Burundi yo mu bwoko bwa Gulf Stream 4 yaheze ku kibuga cy'indege i Madrid muri Espagne, aho yagiye gukoreshwa ariko bikagaragara ko ifite ibibazo bitahita bikira.

    Mu 2016 nibwo u Burundi bwashyikirijwe iyi ndege iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zikorerewa. Byavugwaga ko yaguzwe miliyoni 8.5 z'amayero.

    Iyi ndege nshya ishinzwe gutwara Perezida w'u Burundi, yaje isimbura Falcon 50 u Burundi bwahoranye, ikaza kugurishwa mu 2007.

    Mu 2017, Guverinoma yaje kwemeza ko iyi ndege yakodeshwa abandi kuko yari irimo kwangirika, cyane ko muri icyo gihe, Perezida Pierre Nkurunziza nta ngendo yakoraga zijya hanze y'igihugu.

    Nubwo imyaka ibaye itandatu u Burundi bubonye indege nshya ya Perezida, nayo imaze igihe idakora kubera ibibazo yagize.

    Kuri uyu wa Gatanu Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba koko iyo ndege yarakodeshejwe cyangwa yaragurishijwe, amafaranga ikodeshwa n'uyikodesha. Yari mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Perezida Ndayishimiye yagize ati “Aho kugira ngo indege ikomeze kuba ihagaze ku kibuga cy'indege igategereza ko Perezida azafata urugendo, indege iyo igiye, hari ibilometero isabwa ikabanza gukoreshwa, ibe yicaye hari amasaha imara igasabwa gukoreshwa. Wahitamo kuyikoresha rero yakoze.”

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko bajya gufata umwanzuro wo kuyitanga ngo ikoreshwe no mu bindi bikorwa byo gutwara abantu, bashakaga ko ibyara inyungu aho kwicara ubusa.

    Ndayishimiye yavuze ko mu gihe bari bagiye gutangira kuyibyaza umusaruro, aribwo basanze ifite ikibazo bakajya kuyikoresha muri Espagne.

    Ati “Basanze ifite ikibazo, ugiye i Madrid n'ubu uyisangayo. Icyo kibazo rero ntibaragikemura, nabwiye uyoboye ishyirahamwe ry'indege kugira ngo ajye kuvugana na sosiyete twari twayishinze, kugira ngo bakore ibishoboka byose isubire ku murongo.”

    Yakomeje agira ati “Bavugaga ko bayisuzumye yajya gukorerwa mu Bwongereza, ntiragenda iracyari i Madrid, rero nibyo turimo ngo turebe ko yakongera gukora. Dusanze ari ngombwa kuyigurisha tugashaka indi, bizaturuka ku nama tuzahabwa n'inararibonye.”

    Nubwo nta ndege ubu afite, Ndayishimiye yavuze ko inshuti z'u Burundi zibatiza iyo afite urugendo.

    Ati “Umuntu agirwa n'undi. Ntimugire ubwoba, hari igihe kizagera tugire n'indege eshanu. U Burundi bukomeje gutera imbere cyane.”

    Mu ngendo Perezida Ndayishimiye akora muri iyi minsi, yifashisha indege z'ibihugu byo mu Karere, nka Uganda Airlines na Ethiopian Airlines.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/indege-ya-perezida-w-u-burundi-yaheze-muri-espagne-aho-yagiye-gukoreshwa