Blog

  • Eric Senderi yasengereye abafana b’i Rubavu S… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo “Erica’s Gisenyi Festival” cyabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022.

    Cyatumiwemo Kenny Sol, Ariel Wayz, Bull Dogg, Senderi, Young Grace, Orchestre Impala, Shizzo, The Same n'abandi.

    Senderi Hit ukunzwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda, yaririmbye indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo, 'Tuzarinda igihugu cyacu”, benshi barizihirwa.

    Uyu muhanzi yifashishije akavura gake kagwaga mu Karere ka Rubavu, maze asusurutsa abashakaga kukamagana na cyane ko ari bwo igitaramo cyari gitangiye.

    Mu byishimo, inseko n’akanyamuneza, abafana bari bitabiriye igitaramo babyinanye na Eric Senderi biratinda.

    Uyu muhanzi yacishagamo agahamagara abafana bakabyinana indirimbo ze harimo n’iyo yaririmbanye na Theo Bosebabireba.

    Eric Senderi yasize ibyishimo bidasanzwe mu mitima y’Abanyarubavu mu gitaramo ‘Erica’s Gisenyi Festival’.

    Uyu muhanzi wasoreje ku ndirimbo yaririmbiye ikipe ya APR FC, yakoze iyo bwabaga akurirwa ingofero.

    Umushyushyarugamba Mc Lucky Nzeyimana, yafashije Abanyarubavu kwirukana akavura muri iki gitaramo Erica’s Gisenyi Festival nyuma ya Eric Senderi wari umaze gutanga umwaka mushya.

    Uko iminota yagiye itambuka ni ko abantu bagiye binjira mu gitaramo batitaye ku mvura.


    Abafana bari buzuye umunezero batewe na Eric Senderi


    Eric Senderi yabasengereye


    Abafana bari benshi dore ko bagiye biyongera uko iminota yatambukaga


    Senderi yahaye Ubunani Abanyarubavu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124455/eric-senderi-yasengereye-abafana-bi-rubavu-stade-umuganda-iranyeganyega-amafoto-124455.html

  • Perezida Kagame yagarutse cyane ku kibazo cya RDC mu ijambo risoza umwaka #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda kwihangana no kudatezuka bagaragaje muri 2022, abasaba gukomerezaho mu mwaka mushya wa 2023.

    Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, yashimiye Abanyarwanda uko babashije gukemura ibibazo ndetse abasaba kudatezuka muri 2023.

    Yagize ati 'Twashoboye gukemura ibibazo biremereye harimo n'icyorezo cya Covid-19, twatangije icyiciro cya kabiri cy'Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za Covid-19 none ubukungu bw'igihugu cyacu bwarazamutse cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka.'

    Yakomeje ati 'Tuzaba dusigaje umwaka umwe gusa ngo dusoze gahunda ya Guverinoma y'Imyaka 7, twateye intambwe ishimishije, biradusaba kudatezuka n'imbaraga kugira ngo tugere ku ntego twihaye.

    Umubano hagati y'igihugu cyacu n'ibindi byo mu karere ni mwiza kandi tumaze kugera ku bindi byinshi byiza ariko havutse n'ibindi bibazo bisaba ko tubikurikirana cyane cyane ibijyanye n;umutekano mu baturanyi bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Umukuru w'Igihugu yashimiye Abanyarwanda ku ruhare rwabo mu itegurwa ry'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Ururimi rw'Icyongereza, CHOGM, u Rwanda rwakiriye muri Kamena 2022 hamwe n'ibindi bikorwa byagenze neza.

    Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko umwaka wa 2023 uzaba uw'amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo iterambere rigerweho.

    Yashimye gahunda z'akarere zigamije gukemura ibibazo by'umutekano muke muri RDC, zirimo iyobowe na Perezida wa Angola, uw'u Burundi ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.

    Mu gihe imyitwarire y'Umuryango Mpuzamahanga muri iki kibazo idahindutse, Perezida Kagame yavuze ko atabona ko hari umusaruro izi gahunda zizatanga.

    Ati 'Birababaje kuba Umuryango Mpuzamahanga wemeza ko ushyigikira ibikorwa by'amahoro, hanyuma bikarangira ugize uruhare mu bikorwa bitesha agaciro gahunda zashyizweho n'akarere.'

    Perezida Kagame yavuze ko gushinja u Rwanda ibibazo bya RDC ari ikinyoma cyambaye ubusa, gikwirakwizwa n'ababa barengera inyungu zabo, bagakora ibishoboka byose ngo banezeze Guverinoma ya Congo, ku buryo iyo mikorere yabo irangira igize ingaruka ku baturage aho kubarengera.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rubangamiwe no kuba FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatanya n'Ingabo za Leta ya Congo, hanyuma ikagaba ibitero ku Rwanda.

    Ati 'Nta gihugu na kimwe gishobora kwemera ibi, u Rwanda ntiruzigera rubyemera nk'ibintu bisanzwe, ruzahora iteka rusubiza kuko umutekano wacu ari ingenzi.'

    Yagarutse kandi ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC irenga 100 irimo FDLR, iteza umutekano muke ku basivile bo muri Congo no mu Rwanda, kandi ko impamvu iki kibazo kitarangira, ari uko Leta ya Congo yo ubwayo idafite ubushake bwo gusigasira umutekano ku butaka bwayo.

    Ati 'Ese u Rwanda rukwiriye kwirengera imikorere idahwitse y'iki gihugu?'

    Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko umwaka utaha wa 2023 uzagenda neza, ko umutekano w'igihugu uzaba nta makemwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cya-rdc-mu-ijambo-risoza-umwaka

  • Emmy Pro, Dieudonn na Ndahiro basubiyemo ind… – #rwanda #RwOT

    Emmy Pro asanzwe atunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika, ni mu gihe Dieudonné Mure ari umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali naho Ndahiro Pacis asanzwe ari umuhanzi ku giti cye.

    Iyi ndirimbo 'Komeza Intore Zawe' imenyerewe ku Minsi Mikuru ikomeye cyane muri Kiliziya Gatolika n'ahandi.

    Emmy Pro yabwiye InyaRwanda ko bayisubiyemo 'kubera ubutumwa buyirimo budasaza.'

    Arakomeza ati 'Ubusanzwe ni indirimbo y’ubutore. Imana ni yo yitorera, ariko n’ubwo yagutorera ubutumwa ubu n’ubu, uba ugomba kuyisaba imbaraga zo kubusohoza.'

    Yungamo ati 'Kuko umuntu ni umunyantege nke. Twabikoze nk’isengesho, dusabira intore z’imana muri rusange. Kuko muri ino iminsi hari ibicantege bitandukanye.'

    Uyu muririmbyi akaba na Producer avuga ko by'umwihariko iyi ndirimbo ari isengesho risaba Imana gukomeza intore zayo 'ngo zibashe gusohoza inshingano zitandukanye'.

    Emmy Pro yihariye mu gutunganya no gukorana n'abahanzi b'umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana by'umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika.

    Anazwiho guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe binyuze mu itsinda ryitwa 'Rwanda Catholic All Stars'.

    Uyu musore yakoze indirimbo nka 'Mana idukunda', 'Twaje Mana yacu', 'Ni wowe rutare rwange', 'Niyeguriye Nyagasani', 'Komeza intambwe', 'Byose bihira abakunda Imana', 'Yezu Ngufitiye Inyota' n'izindi.

    Izi ndirimbo zose yagiye azitunganya binyuze muri studio yitwa Universal Record afatanyije na Aime Pride wakoze amashusho yazo.

    Dieudonne Mure waririmbye muri iyi ndirimbo atunganya umuziki binyuze muri studio ye yitwa MuRe Sounds, akanigisha muzika abana bato n'abakuru, n'ibyuma bya muzika, amenyerewe nk'umucuranzi n'umuyobozi w'indirimbo muri Chorale de Kigali, kandi n'umuhanzi ku giti cye umaze gusohora album zirenga imwe. 

    Yakoranye cyane na Emmy Pro muri studio ya Universal Records, isanzwe imenyerewe mu njyana Gatolika no kuvugurura indirimbo mu buryo bugezweho. 

    Dieudonne, yasubiyemo indirimbo 'Gusaakaara' ya Yvan Buravan yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo cyayo giheruka, yongerererwa uburyohe, bihurirana no kwifatanya n'umuryango wa Yvan Buravan mu kumwibuka no kumuha icyubahiro.

    Ndoli Ndahiro Pacis ni umwanditsi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuyobozi wa chorale (dirigent) wabigize umwuga.

    Akaba ayoboye Choeur International, ari nayo iheruka kwegukana umwanya wa kabiri muri Afurika mu marushanwa ya ACGC aherutse.

    Pacis akaba kandi n’umutoza wa muzika, akaba yari mu batoza 12 bakoranye na REB mu mushinga wo guhugura kuri piano na solfege abarimu ba muzika ku rwego rw’igihugu.

    Andi matsinda akorana nayo arimo The Bright Five Singers, aho ari umuyobozi w'amajwi. Ndetse ari mu batangije I.V. League Jazz.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124453/emmy-pro-dieudonne-na-ndahiro-basubiyemo-indirimbo-komeza-intore-zawe-video-124453.html

  • Danny Mutabazi usoje 2022 ari kwicinya icyara… – #rwanda #RwOT

    Nubwo hari abari kuvumira ku gahera umwaka wa 2022, bagasaba ko urangira vuba bakinjira mu mwaka mushya bizeye kuzabonamo ibyiza, siko bimeze kuri Danny Mutabazi kuko yahiriwe cyane na 2022. Umwaka wa 2022 ni bwo uyu muhanzi n’umugore we Berry bibarutse imfura yabo bise Shimwa Abby Davina yabonye izuba kuwa 22 Kamena 2022.

    Mu muziki, nabwo yahaboneye umugisha uremereye kuko ari bwo impano ye yarabagiranye kurusha mbere, ikarambagizwa n’abanyamuziki batari bacye bamusabye kubandikira indirimbo. Mu bamwiyambaje harimo Vestine na Dorcas, akaba yarabandikiye iyitwa “Isaha” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 377 mu minsi 8 gusa imaze kuri Youtube. 

    2022 ni umwaka Danny Mutabazi atazibagirwa kuko yeretswe urukundo rwinshi ubwo yaririmbiraga abagera ku bihumbi icumi bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi, “Icyambu Live Concert”, cyabereye muri BK Arena tariki 25/12/2022. Ni bwo bwa mbere mu mateka ye yari aririmbiye abantu bangana gutyo. Yabaririmbiye indirimbo ye “Igitondo” iri mu zikunzwe cyane.

    Umuziki akora wamuhesheje akazi agirwa ‘Brand Ambassador’ wa Resitora ikorera ku Kisimenti yitwa Hi Coffee. Hari n’amakuru y’uko hari ikigo gikomeye i Kigali kigiye kumuha akazi mu minsi ya vuba. Ibyo byose ari kubigeraho abicyesha umuziki yabiriyemo ibyuya mu gihe cy’imyaka 7.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Danny Mutabazi yavuze ko hari byinshi Imana yamukoreye ari nabyo byatumye yandika indirimbo “Ingabo”. Ati “Iyi ni indirimbo yanjye nshya yitwa “Ingabo” yasohotse kuri uyu wa 6. Ni indirimbo ikoze mu buryo nari narifuje nko mu mezi 2 ashije uburyo icuranze”.

    Yavuze ko yifuje gusoza 2022 ashima Imana mu ndirimbo ari kumwe n’umuryango we. Yongeyeho ko ari indirimbo yari aranye igihe mu bitecyerezo “numva nzasoza umwaka nshima Imana hamwe n’Umwana ndetse n’Umudamu wanjye”. Yayituye buri wese ufite icyo ashimira Imana.

    Danny Mutabazi amaze imyaka 7 mu muziki kuko mu mwaka wa 2015 ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere. Amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zeretswe urukundo, aho twavugamo “Binkoze ku mutima”, “Calvary”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Ntiwanyihakanye, “n’izindi.

    Danny Mutabazi na Berry ubwo biteguraga kwibaruka imfura

    Danny Mutabazi hamwe n’umuryango we

    Afite amashimwe menshi mu mutima we

    Danny yahiriwe cyane n’umwaka wa 2022

    Mu 2022 yiyambajwe n’abanyamuziki bakomeye

    REBA INDIRIMBO NSHYA “INGABO” YA DANNY MUTABAZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124449/danny-mutabazi-usoje-2022-ari-kwicinya-icyara-yashyize-hanze-indirimbo-yishimwe-yise-ingab-124449.html

  • Luvumbu Nzinga Hritier yongeye gusinyira Ray… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza ni bwo rutahizamu Luvumbu Nzinga Héritier w’imyaka 30 yageze mu Rwanda aho yari aje mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Rayon Sports. 

    Nyuma yaho akorewe ibizamini by’ubuzima bagasanga umubiri we umeze neza, kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Nzinga Héritier yashyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu akinira Rayon Sports.

    Tariki 28 Ukuboza ni bwo Luvumbu Nzinga Héritier yari yageze mu Rwanda 

    Tariki ya 24 Mata 2021 ni bwo Luvumbu yasinye amasezerano y’amezi ane akinira Rayon, nyuma tariki 19 Nyakanga 2021 yahise ayisohokamo, yerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola, gusa kuri ubu akaba nta kipe yari afite. 

    Luvumbu umwaka awusoje asinya amasezerano yo kubira ibyuya yitangira Rayon Sports 

    Ni ubwa kabiri Luvumbu agiye gukinira Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124448/luvumbu-nzinga-heritier-yongeye-gusinyira-rayon-sports-bwa-kabiri-124448.html

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Amwe mu mafoto y'ihererekanya rya Gitifu mushya n'Impanuro za Meya Dr Nahayo #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022, ahagana ku i saa 18h30 mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, habereye umuhango w' ihererekanyabubasha hagati ya Gitifu Niyobuhungiro Obed wakuwe mu Murenge wa Kayumbu. Hayoborwaga by'agateganyo na Ayinkamiye Beatrice. Mu butumwa bahawe na Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabasabye, bo n'abandi bakozi b'Umurenge kurangwa  n'imikoranire myiza igamije kwesa Imihigo no gukora nk'ikipe imwe.

    Muri iki gikorwa cyayobowe na Dr Nahayo Sylvere, aho yari avuye gukora nkacyo mu Murenge wa Kayumbu wahawe Gitifu mushya( niwe watsindiye umwanya), yari usanzwe ari umukozi mu biro bya Gitifu w'Akarere igihe kitari gito, yabasabye gushyira hamwe nk'Abesamihigo, bagaharanira iterambere ry'imibereho myiza y'Umuturage.

    Dr Nahayo Sylvere, yasabye buri mukozi w'Umurenge kugira ishyaka rizana impinduka nziza birinda icyo aricyo cyose cyatuma akazi bashinzwe kadakorwa neza. Yabasabye ko mu mbaraga zabo baharanira gutanga Serivise nziza ku babagana no kunoza neza ibyo bashinzwe, abasa ko aho bazabona inzitizi bazajya begera ubuyobozi bakagisha inama.

    Amwe mu mafoto ya Gacurabwenge;

    Ayinkamiye, yabanje guha Gitifu Obed ishusho y'Umurenge aje kuyobora.
    Barimo basinya ibyo bagiye guhererekanya.
    Meya Dr Nahayo Sylvere yashyize umukono ku byo bombi bari bamaze gusinya.
    Bakoraga ihererekanya.
    Aha Meya yari amwibukije ko yibagiwe gitanga imfunguzo, aba arazimuhaye.
    Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye Imokorere n'imikoranire igamije gushyira umuturage ku isonga.
    Gitifu Niyobuhungiro Obed.
    Bamwe mu bakozi b'Umurenge wa Kayumbu baherekeje Gitifu Obed. Uwo uhagaze ni Perezida wa Njyanama y'Umurenge.
    Bamwe mu bakozi b'Umurenge wa Gacurabwenge.

    Umukozi w'Umurenge wa Kayumbu.
    Umukozi w'Umurenge wa Kayumbu.
    Uko baje baherekeje uwari Umuyobozi wabo bicaye hamwe.
    Umukozi w'Akarere mu ishami ry'Imiyoborere myiza, yari yaherekeje Meya Kayumbu na Gacurabwenge.
    Gitifu Niyobuhungiro Obed yari afite akanyamuneza ku maso.

    Ubanza Meya Dr Nahayo Sylvere yarebaga ko asinya neza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/12/31/kamonyi-gacurabwenge-amwe-mu-mafoto-yihererekanya-rya-gitifu-mushya-nimpanuro-za-meya-dr-nahayo/

  • Luvumbu yasinye ku mugaragaro muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yasinye amasezerano y'amezi atandatu nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports.

    Luvumbu yashyize umukono ku masezerano ye muri Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Ukuboza 2022.

    Ni umuhango wabereye ku biro bya Rayon Sports biherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yahageze atwawe mu modoka na Perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle.

    Uyu mukinnyi yasesekaye i Kigali ku wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022. Yagarutse muri iyi kipe y'igikundiro yigeze gukinira mu 2021 mbere yo kwerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

    Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n'amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n'amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumbu-yasinye-ku-mugaragaro-muri-rayon-sports

  • Haruna Niyonzima yaguzwe n'ikipe yo muri Libya #rwanda #RwOT

    Niyonzima Haruna wari Kapiteni wa AS Kigali yaguzwe n'ikipe ya Al Ta'awon SC yo muri Libya ku masezerano y'umwaka umwe.

    Azerekeza muri Libya bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2023.Ikipe ya AS Kigali yamaze kwemeza ko batandukanye.

    Haruna Niyonzima yagarutse mu ikipe ya AS Kigali yabereye Kapiteni mu 2019. Haruna yakiniye Yanga Africans hafi imyaka 8.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yaguzwe-n-ikipe-yo-muri-libya

  • Ubutumwa Luvumbu yageneye abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Heritier Luvumbu yamaze gusinya amasezerano y’amezi 6 yageze muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

    Luvumbu yasinye nyuma y’uko asesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukuboza 2022, ahagana saa 18h34′.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022 nibwo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6.

    Yasabye abakubzi b’iyi kipe kuza kubashyigikira ko na bo baza bahari gushyira Rayon Sports ku rwego rwiza.

    Ati “Ubutumwa ku bafana, ndabizi ntabwo bareka ikipe yonyine, abaafana bose turabakeneye, abakinnyi banyu barahari ku bwanyu, turashaka gushyira ikipe ku rwego rwo hejuru rero dukeneye abafana bose.”

    Luvumbu w’imyaka 29 aheruka muri Rayon Sports muri Gicurasi 2021 muri shampiyona yakinwe mu matsinda, akaba ari nabwo yigaruriye imitima y’abakunzi b’iyi kipe akaba nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

    Luvumbu yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-luvumbu-yageneye-abakunzi-ba-rayon-sports-nyuma-yo-kuyisinyira

  • Papa Benedict XVI yitabye Imana ku myaka 95 – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi micye Papa Francis atangaje amasengesho yihariye yo gusabira Benedigito XVI wari urembye, kuri ubu yitabye Imana mu masaha macye ashize. Benedict yayoboye Kiliziya Gatolika mu gihe kigera ku myaka 8, aza kwegura mu wa 2013.

    Kwegura kwe byaturutse ku burwayi, gusa biba inkuru yibajijweho byinshi kubera ko mu busanzwe Papa asoza imirimo ye atabarutse. Gusa si we wenyine weguye kuri iyi mirimo kuko byari byarabayeho no ku bwa Papa Gregory XII hari 1415.

    Urugendo rwo kumusezeraho ruzatangirana tariki 02 Mutarama 2023 mbere y’uko ashyingurwa mu cyubahiro muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124444/papa-benedict-xvi-yitabye-imana-ku-myaka-95-124444.html