Blog

  • Aime na Nkomezi bahembuye ibihumbi byabantu… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cy'amasengesho cyiswe 'Cross Over' [Kwambuka cyangwa se Kwambukiranya] cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, cyafashije Abakristu b'iri torero kwinjira mu mwaka mushya wa 2023 batunganiye Imana binyuze mu nyigisho n'indirimbo bumvishije.

    Abitabiriye aya masengesho batangiye kugera kuri BK Arena ahagana saa kumi z'amanywa, zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022. Ni amasengesho yamaze amasaha arenga 11, kuko yarangiye ahagana saa kumi n'imwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023.

    Yayobowe n'Abashumba Batandukanye ba Zion Temple, barangajwe imbere n'Intumwa Dr Paul Gitwaza wafashije abakristu kwegerana n'Imana.

    Aya masengesho yatambukaga imbona nkubone (Live) ku rubuga rwa Youtube rwa Zion Temple, ndetse no kuri Televiziyo y'iri torero Authentic [TV0]. Yahujwe no gutaramirwa n'abahanzi babiri Aime Uwimana ndetse na Prosper Nkomezi.

    Ariko ubwo Apotre Gitwaza yasozaga kubwiriza yasabye Gisubizo Ministries kumusanga ku rubyiniro, bagafasha abakristu kujya mu mwuka binyuze mu bihangano byabo.

    Prosper Nkomezi ni we wabimburiye abandi. Yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye yise ‘Wanyujuje Ishimwe’.

    Iri kuri shene ye Youtube kuva ku wa 14 Nzeri 2020, kandi imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 500. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “Wanyujuje indirimbo mu mutima z’amashimwe. Sinzigera nibagirwa ya mirimo wankoreye…”

    Uyu muramyi aherutse kuririmba mu gitaramo gikomeye Vestine na Dorcas bamurikiyemo album yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’ cyabereye muri Camp Kigali.

    Muri iki gitaramo kandi Prosper Nkomezi yaririmbye indirimbo ‘Urarinzwe’. Yayiririmbye afatanya n’abakristu ba Zion Temple kuririmba babwira buri wese ko hamwe n’Imana ‘Urarinzwe’.

    Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo mu gitaramo yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda mu myaka ibiri ishize, abanyeshuri bo muri Kaminuza bayakirije amashyi y’urufaya.

    Ku rubyiniro, Nkomezi yari kumwe n’abasore n’inkumi bamufashaga mu miririmbire mu bijyanye no kunoza amajwi kugira ngo indirimbo yumvikane neza. Byageze n’aho abakristu ba Zion Temple basimbuka, ubwo iyi ndirimbo yari igeze hagati.

    Atarasoza iyi ndirimbo, Aime Uwimana yamusanganiye ku rubyiniro maze asubiramo amagambo y’iyi ndirimbo ‘Urarinzwe’. Uyu muramyi umaze imyaka irenga 20 mu muziki, yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Muririmbire Uwiteka’.

    Uwimana aherutse kubwira Radio Rwanda, ko iyi ndirimbo yaje mu mutima ubwo yari afite gitari ari gucuranga ari no gusoma Bibiliya. Yavuze ko iyi ndirimbo yayishyize hanze mu mwaka wa 1998, kandi ko ibyo yaririmbye byasohoye k’u Rwanda.

    ‘Muririmbire Uwiteka’ iri mu ndirimbo zicengera cyane mu bakristu. Ahanini biturutse ku butumwa buyigize. Bayiririmba bacanye amatoroshi ya telefoni, mu kwerekana ko Yesu yazanye umucyo mu Rwanda. Hejuru y’ibyo kandi, iyi ndirimbo yakomeje izina rya Aime Uwimana.

    Muri iki gitaramo cy’amasengesho kandi, Aime Uwimana yaririmbye indirimbo ‘Beautifull Name’ ya Hillsong Worship. Iyi ndirimbo imaze imyaka itandatu kuri shene ya Youtube y’iri tsinda, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 468.

    Ishami rya Hillsong ryo mu Bwongereza riherutse mu Rwanda mu gitaramo gikomeye bakoreye muri BK Arena. Amakuru avuga ko iki gitaramo kinjije miliyoni 50 Frw avuye mu baguze amatike. Birashoboka ko ari cyo gitaramo cya mbere cyinjije menshi muri uyu mwaka mu Rwanda.

    Uwimana yanaririmbye indirimbo ‘Urakwiriye Gushimwa’ na 'Yongeye guca akanzu’ ya James na Daniella na Israel Mbonyi. Muri iyi ndirimbo, Uwimana yayiririmbaga asaba buri wese guhanurira umwaka we wa 2023, yumvikanisha ko Imana yabanye nawe.

    Uyu muramyi waboneye benshi izuba, yaririmbaga anyuza akabyiniro, akazenguruka urubyiniro mu rwego rwo gufasha Abakristu ba Zion Temple kwinjira neza mu mwaka 2023. Ati “Ese wahanurira umwaka wawe wa 2023.”

    Ubwo yasozaga aya masengesho, Apotre Gitwaza yahamagaye ku rubyiniro Gisubizo Ministries kumusanga ku rubyiniro ubundi bagashyira abakristu mu mwuka. Ati “Reka batwinjize mu mwaka.”

    Yanasabye ko Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Nkomezi amusanga ku rubyiniro ubundi bagafatana ifoto. Ati 'Gisubizo Imana ibahe umugisha cyane.”

    Mbere yo gutangira kuririmba, Gitwaza yanasabye ko Asaph Ministries isanganira ku rubyiniro Gisubizo Ministries bagafatanya kuramya Imana. Iri tsinda ryinjiriye mu ndirimbo zirimo ‘Uri ibuye rizima' n'izindi.

    Gisubizo iherutse gukora igitaramo cya 'Worship Legacy Concert Season 3' bamurikiyemo album yabo ya gatatu.

    Bazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Humura', 'Abagufite ntibazakena', 'Ku musaraba', 'None ubwo bimeze bityo', 'Ntayindi Mana twabona' na 'Ebenezer'..

    Prosper Nkomezi aherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Nyigisha’ imaze iminsi irindwi isohotse

    Nkomezi azwi cyane mu ndirimbo ‘Warakoze’, ‘Wanyujuje indirimbo’ n’izindi zitandukanye

    Amasegesho ya ‘Cross Over’ yafashije Abakristu kongera gutekereza ku rukundo rw’Imana


    Hari gahunda y’uko muri uyu mwaka wa 2023, Nkomezi azakora igitaramo cye bwite

    Apotre Dr Paul Gitwaza ari kumwe n’umufasha we Angelique Gitwaza mu masengesho ya ‘Cross Over’

    Prosper yafashije abakristu ba Zion Temple kugirira ibihe byiza mu masengesho yiswe “Cross Over”

    Muri uyu mwaka, Nkomezi yaririmbye mu bitaramo byubakiye ku gufasha abantu kwegerana n’Imana

    Aime Uwimana yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Muririmbire Uwiteka’ yakunzwe mu buryo bukomeye

    Mu bihe byo kwinjira mu mwaka mushya upfukamira Imana ukayishimira uburinzi bwayo

    Apotre Gitwaza yahanuye ibyiza gusa ku buzima bwa benshi

    Uwimana yasanganiye ku rubyiniro Nkomezi Prosper mu ndirimbo ye ‘Urarinzwe’

    Imyaka irenze 20, Uwimana ari mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana


    Aime Uwimana yabaye ikitegererezo cya benshi mu banyamuziki muri iki gihe





    Uwimana yatunguwe no gusanga abakristu ba Zion Temple bazi neza indirimbo ‘Muririmbire Uwiteka’

    Gisubizo Ministries yahamagawe ku rubyiniro na Apotre Gitwaza

    Gisubizo yafashije abakristu gusoza aya masengesho batunganiye Imana


    Umuyobozi wa Isha Collections, Gatarayiha Angelique akaba umwe mu basobanurira Apotre Gitwaza iyo ari kubwiriza

    Ibihumbi by’Abakristu ba Zion Temple bari bakoraniye muri BK Arena mu masengesho yambukiranije umwaka





    Byari ibihe byo gutuza ukumvira ijwi ry’Imana….




    Itsinda ry’abaririmbyi rya Asaph ryafashije benshi kwegerana n’Imana binjira mu mwaka wa 2023

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YARANZE ‘CROSS OVER’

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124459/aime-na-nkomezi-bahembuye-ibihumbi-byabantu-mu-masengesho-yambukiranyije-umwaka-gisubizo-i-124459.html

  • Uganda: Indege yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Indege yari itwaye ba mukerarugendo muri Uganda, yahanukiye muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth irangirika bikomeye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.

    Iyi ndege biravugwa ko yahushije inzira ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cya Mweya giherereye muri pariki ikagonga bimwe mu bice byakorerwagamo n'abakozi.

    Abagenzi bane ni bo bari muri iyo ndege nk'uko inkuruChimpreports ibivuga, bakaba bavuyemo nta n'umwe ukomeretse nk'uko ubuyobozi bw'iyi sosiyete bwatanze amakuru.

    Iyi mpanuka yabaye nyuma ya saa sita ku wa Gatandatu ndetse ibikorwa by'ingendo z'iyi sosoyete zirakomeje mu gihe hakomeje iperereza ry'icyateye iyi mpanuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-indege-yari-itwaye-ba-mukerarugendo-yakoze-impanuka

  • Amakipe yo mu mujyi wa Kigali agiye guhura n'uruva gusenya kubera gufungwa kwa Stade ya Kigali #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) rimaze igihe gito rimenyesheje abanyamuryago baryo, ko bagomba gushaka aho bazakinira imikino y'igice cya kabiri cya Shampiyona kuko Stade ya Kigali igiye kuvugururwa.

    Byitezwe ko imirimo yo kuyivugurura izihutishwa ku buryo bukomeye kugira ngo izakire umukino uzahuza abakanyujijeho bazitabira inama ya FIFA izabera mu Rwanda muri Werurwe 2023.

    Uyu mwanzuro wamenyeshejwe amakipe asanzwe yakirira imikino kuri iki kibuga mu bagabo arimo Police FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United FC, Gorilla FC, APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Aya makipe yamenyeshejwe ko agomba kuzishakira aho azakirira imikino ku bindi bibuga biri mu mijyi itandukanye, gusa Ferwafa ikabafasha mu buvugizi.

    Uyu ni umwanzuro watinze gufatwa, gusa amarenga yawo yari amaze igihe kirenga umwaka, kuko Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) yari yavuze ko iki kibuga kitemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

    Amakipe yatangiye gusongongera ku mbogamizi zo kutagira ibibuga byiza byakwakira imikino ya Shampiyona biri mu Mujyi wa Kigali, wagakwiye kuba uyoboye indi mu kubigira.

    Nubwo amakipe adatunguwe, abakunzi b'umupira w'amaguru n'amakipe ubwayo bazagirwaho ingaruka n'iyimurwa ry'imikino bakurikiraniraga kuri iyi stade.

    Biragoye ko amakipe azabona ibyo yateganyaga muri uyu mwaka w'imikino byinjirijwe ku bibuga, ndetse n'ibyo yashoboraga kwereka abakunzi bayo birimo imikino myiza.

    Umunyamabaga mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yabwiye IGIHE ko nubwo bitabura kubangamira inyungu z'amakipe ukurikije uko yari yiteguye, mu nyungu rusange z'umupira w'amaguru mu Rwanda bagomba kwishakamo ibisubizo.

    Ati 'Ni umwanzuro tumenyeshejwe vuba kubera inama ya FIFA iteganyijwe kubera mu Rwanda. Twe rero n'abandi bakiriraga kuri kiriya kibuga tugomba kwemera guhangana n'ingaruka bizatera, kuko ni ku nyungu za ruhago mu Rwanda.'

    Kuva imikino igiye kuba myinshi ku bibuga bitandukanye, bishobora gutuma amakipe akina imikino ku masaha ya kare.

    Ubusanzwe imikino yabaga kare yatangiraga saa cyenda, ariko imikino ishobora gutungurana ikagera na saa sita.

    Amakipe menshi mu yakiriraga imikino mu Mujyi wa Kigali ari mu biganiro byo kujya yakirira kuri Stade ya Bugesera, ibi bikazatuma habaho guhurira kuri iki kibuga ari benshi kandi nta matara ariho ngo bakine na nijoro.

    Ibi bizagarura amasaha imbere azaba ataberanye no kuba abakinnyi batanga umusaruro uhagije nkuko bikwiye. Ibihe byasubira nk'uko byari bimeze 2020-2021 ubwo amakipe yakinaga ku zuba ry'igikatu.

    Amakipe kandi azahura n'ikibazo cy'ingendo ndende zizabaviramo umunaniro ukomeye.

    Ikipe ya AS Kigali na Police FC hari amahirwe menshi ko zizakirira imikino mu Karere ka Muhanga, APR FC isanzwe iba i Shyorongi ikajya kwakirira imikino kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

    Aya makipe agiye kujya akora izo ngendo azahura n'ibibazo by'umunaniro, cyangwa afite ubushobozi yisange yagiye mu mwanya wo kuba yakwimukira muri utwo turere azaba yakiriramo,

    Kubura kw'abafana ku bibuga ni kimwe mu bibazo bizagaragara ku mikino y'aya makipe umunani abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

    Usibye APR FC na Rayon Sports zifite abakunzi benshi kandi mu ntara zitandukanye, izindi kipe nka Gasogi United, Kiyovu Sports na AS Kigali zikomoka mu Mujyi wa Kigali zizagorwa no gusanganirwa n'amakipe aho zizerekeza.

    Aya makipe azahura n'ibyo bibazo mu gihe cy'amezi abiri gusa kuko Stade ya Kigali iri Nyamirambo, izaba yamaze kuvugururwa.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipe-yo-mu-mujyi-wa-kigali-agiye-guhura-n-uruva-gusenya-kubera-gufungwa-kwa

  • Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye  #rwanda #RwOT

    Leta ya Kongo imaze iminsi yiriza amarira y'ingona ngo M23 yishe abantu ahitwa Kishishe mu karere ka Rutshuru kugirango yirize imbere y'Umuryango Mpuzamahanga kandi ariyo nyirabayazana. Kishishe ni agace kabarizwamo abaturage basaga 7000 gaherutse kuberamo imirwano mu kwezi k'Ugushyingo 2022 hagati ya M23 n'ingabo za Kongo FARDC zifatanyije na FDLR, Nyatura, Mai Mai na CODECO.

    Leta ya Kongo yohereje Mai Mai ubwo ingabo za M23 zafataga Kishishe ngo zibarwanye nuko imirwano iraba hapfa abaturage bagera ku munani kandi M23 itangaza amazina yabo. 

    Hadaciye n'amasaha make, Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y'abapfuye; urugero nk'Umuvugizi w'Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50, umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya avuga abasaga 100, nyuma yaho Julien Paluku Minisitiri w'Inganda wabaye Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru avuga abarenga 300. 

    Habaye guhuzagurika bitandukanye bikozwe n'inzego zitandukanye harimo n'abahagarariye LONI kugeza ubwo itsinda ry'abanyamakuru babiri Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni ndetse n'umunyamategeko Gatete Ruhumuliza Nyiringabo  bajya Kishishe bagakora iperereza ryabo aho bavuganye n'abatangabuhamya batandukanye aho  imirwano yabereye. 

    Raporo yabo ifite paji 29, igaragaza ukuri mpamo gushingiye ku bimenyetso no ku buhamya bw'abaturage bari bahari mu gihe cy'iyo mirwano, ari na bo batangaje amazina ya benewabo bapfuye, banerekana n'imva bashyinguyemo.

    Kugira ngo babashe kugera muri ako gace, basabye uburenganzira M23 kuko ariyo ikagenzura, inabacungira umutekano. Gucungirwa umutekano na M23 bemeza ko ntacyo byahinduye ku buhamya bahawe n'abaturage, dore ko hari n'abaturage bayishinja imbonankubone uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Muri make ibyabereye Kishishe nuko Ingabo za Leta na FARDC zashatse kwisubiza Kishishe bohereza Mai Mai yambaye imyenda ya gisiviri bagahangana n'ingabo za M23 babateze igivo (ambush). 

    Nyuma y'imirwano M23 yasabye abaturage kuva mu nzu zabo aho bari bihishe, basabwa kureba niba hari abaguye muri iyo mirwano babazi. Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n'ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.

    Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b'aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n'abaturage, babona kubashyingura. M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.

    Imyirondoro y'abapfuye yashyizwe hanze muri Raporo igaragaza ko abaturage umunani bapfuye, barimo uwitwa Fumbo Miss, Segatumberi James, Mumbere Dieu Aimé (Umuhungu wa Shakwira), Serugendo Manishimwe uzwi nka Mushime (umuhungu wa Segatumberi James), Semutobe Kuhongera, Paluku Siwatura Letakamba André, Maman Kamuzungu na Mutampera.

    Abandi bapfuye b'abarwanyi, Raporo nabo ivuga amazina yabo kuko harimo uwitwa Mushi (Baba Tumu), Nizeye (Baba Zawa), Baseme Karekezi, Bahati Sentama, Batahwa Ndaki-Joel, Semugaye (Baba Chatete), Muhawe Munyazikwiye, Kababa Ndamiyeho, Manyinya Deo, Sebuhoro Kajolite, Kinyoni Mweshi, Zaire Nzabonimpa na Rukenyera Ndimubanzi.

    Leta y'u Rwanda ntiyahwemye gutangaza ko igisirikari cya Kongo, FARDC gikorana n'imitwe yitwaje intwaro yayogoje Kivu y'Amajyaruguru. Raporo nshya nayo irabihamya ndetse abaturage mu buhamya batanze, basa nk'ababimenyereye dore ko nka FDLR na Mai Mai ari bo bashinzwe gusoresha muri Kishishe. Raporo ivuga ko ako gace ka Kishishe na Bambo, nta ngabo za Leta zihabarizwa uretse kuhaca rimwe na rimwe, ubundi zikifashisha FDLR, Mai Mai, PALECO n'abandi mu gihe hari imirwano na M23. 

    The post Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amashirakinyoma-ku-byabereye-kishishe-ukuri-leta-ya-kongo-itashatse-ko-kujya-hanze-kwamenyekanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amashirakinyoma-ku-byabereye-kishishe-ukuri-leta-ya-kongo-itashatse-ko-kujya-hanze-kwamenyekanye

  • Mukansanga, Prince Kid, Melodie na Knowless m… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo ni ngarukamwaka, bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakauru bakora ikiganiro 'The Choice Live', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo 'Isibo TV'.

    Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Ni ku nshuro ya gatatu bigiye gutangwa. Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze cyangwa se abigaragaje, kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2022.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 rishyira kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023, ni bwo abanyamakuru ba Isibo Tv bakora mu biganiro bitandukanye batangaje ku mugaragaro abahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye.

    Murenzi Emmalito uri mu bategura ibi bihembo, yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gutangaza abahatanye, mu gihe cya vuba bazatangaza amatora yo kuri internet.

    Avuga ko amajwi yo kuri internet, azatangwa n'abagize Akanama Nkemurampaka, n'ibindi bizahuzwa hanyuma hatangazwe uwatsinze muri buri cyiciro.

    Yavuze ko buri wese washyizwe muri ibi bihembo, hashingiwe ku bikorwa bye. Ati 'Ikintu cya mbere twashingiyeho ni imikorere ya buri umwe. Abantu babimenye ko The Choice Awards nta mahitamo ya kabiri igira. Icyo wakoze kigaragara bakagishyigikira bakagutora.”

    “N'ubwo tuba turi komite ariko komite ifata umwanya wo gukora ubushakashatsi, igahitamo abantu ikavuga iti bano bantu turabakoresha ku bw'iyi mpamvu.'

    Yavuze ko ku nshuro ya gatatu bagiye gutanga ibi bihembo hari byinshi byo kwishimira. Ati 'Icyo twishimira cya mbere ni uko tutigeze twumva ikintu kijyanye no kujya impaka. Umuntu yumva ngo uyu bamwibiye, uyu ntiyari abikwiye. Ibintu byose tubishyira ku mugaragaro, tugashyiraho urubuga rwo gutoreraho, abafana bagatora, abagize Akanama Nkemurampaka bagakora ibyabo, hanyuma tugafata umwanzuro.'

    IBYICIRO 12 BY'ABAHATANIYE IBIHEMBO BYA THE CHOICE AWARDS 2022

    Uwahize abandi mu gutunganya amashusho y’indirimbo [Best Video Director of the year] harimo Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

    Uwahize abandi mu kuvanga imiziki [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Briane na Nep Djs.

    Umuhanzi Mushya w’umwaka [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

    Inzu y’imideli yahize izindi y’umwaka [Best Fashion Designer of the year] harimo Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi ndetse na Style By Chriss Be.

    Umukinnyi wa filime wahize abandi mub'igitsinagore [Best Actress of the year] harimo Nadia, Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha na Rufonsina.

    Umuhanzikazi wahize abandi w’umwaka [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

    Indirimbo yahize izindi mu kugira amashusho meza [Best Video of the year] harimo Why ya The Ben, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

    Icyiciro cy’uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], Mukansanga Salima, Coach Gael [Umujyanama wa Bruce Melodie], Mutesi Scovia na Mushyoma Joseph [Boubou].

    Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagabo [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

    Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moise na Shabana Hussein Tchabalala.

    Mu cyiciro cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine na Dorcas, James na Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.

    Icyiciro cy’umubyinnyi wahize abandi [Best Dance of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid.     

    Mukansanga Salima aherutse kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo [CAN] n'icy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar 

     Prince Kid muri uyu mwaka yaravuzwe cyane nyuma yo gutabwa muri yombi. Ariko ku wa 2 Ukuboza 2022, Urukiko rwategetswe ko afungurwa, kuko ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwerekanaga ku byaha bwamuregaga 

    Mu bihembo bya The Choice Awards, Bruce Melodie ahatanye mu byiciro bibiri: Muri 'Best Female artist of the year' no muri 'Best Video of the year'


     

    Umunyamakuru Babu ukora ikiganiro 'The Choice' ubwo yari kumwe na Zaba Missed Call na Lynda Priya mu gutangaza abahataniye ibi bihembo


    Abanyamakuru ba Isibo Tv, Emmalito na Giti Ketty ni bamwe mu batangaje ibyiciro by'abahataniye ibihembo












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124458/mukansanga-prince-kid-melodie-na-knowless-mu-bahataniye-ibihembo-the-choice-awards-124458.html

  • M23 igiye kuva mu tundi duce tubiri yafashe #rwanda #RwOT

    Ingabo z'Umuryango wa Afurika y''Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, zatangaje ko umutwe wa M23 wemeye kuva mu duce twa Kishishe na Rumangabo wari wafashe, mu rweo rwo kubahiriza ibyemezo byafashwe n'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, nyuma y'inama yo kureba ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo M23 iherutse kwiyemeza byo kuva muri Kibumba.

    Itangazo ingabo za EAC zashyize hanze, rivuga ko umutwe wa M23 wamaze kuva muri Kibumba, bityo ko guhera tariki 5 Mutarama 2023 uyu mutwe uzava mu duce twa Kishishe na Rumangabo.

    Mu mpera za Ukwakira 2022 nibwo M23 yafashe Rumangabo ibamo ikigo cya gisirikare cy'ingabo za Leta mu gihe Kishishe yafashwe mu mpera z'Ugushyingo.

    Icyakora, ingabo za EAC zatangaje ko hakiri ubushyamirane n'imirwano ku mpande zombi kandi ko bishyira mu kaga ubuzima bw'abaturage.

    M23 yijejwe ko izoroherezwa kuganira na Leta ya Congo, mu gihe izaba yubahirijwe n'ibiteganywa n'amasezerano ya Luanda byo gusubira inyuma ikava mu duce yafashe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-igiye-kuva-mu-tundi-duce-tubiri-yafashe

  • Yarimbishijwe! Tembera Stade Umuganda igiye g… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo kiri buririmbemo abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo; Ariel Wayz, Bull Dog, Kenny Sol, Young Grace, itsinda The Same, Pacifica, Shizzo, Eric Senderi n’abandi batandukaye. Cyiteguwe mu buryo busanzwe dore ko imyubakire y’urubyiniro igeze kuri 98%. 

    Stade Umuganda iri buberemo iki gitaramo cy’imbonekarimwe i Rubavu, yatewemo ameza y’abari bwicare muri VVIP, aya meza akaba yarimbishijwe bikomeye dore ko bayambitse ibitambaro by’umweru, ibintu ubona biryoheye ijisho.

    Uretse kuba amasaha yegereje ndetse n’umunsi nyirizina ukaba wamaze kugera, kugeza ubu abahanzi bari buririmbe muri iki gitaramo bamaze kugera mu karere ka Rubavu kimwe n’urayobora iki gitaramo Lucky Nzeyimana ukorera RBA wanagaragaye ku kibuga mu myiteguro.

    Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa 31 Ukuboza 2022 guhera saa 17H00′ zuzuye kugeza bucyeye. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw muri VVIP, 5,000 Frw muri VIP na 2,000 Frw mu myanya isanzwe. Abanyeshuri bafite amakarita y’ishuri barishyura 1,000 Frw yonyine.

    KANDA HANO WIGURIRE ITIKE IKWINJIZA MURI IKI GITARAMO

    AMAFOTO AGARAGAZA IBYICARO UHEREYE MURI VVIP HISHYURA IBIHUMBI 10 RWF

    Ibinyobwa byose biraba bihari ku giciro gito

    Aha ni ho ibinyobwa bizajya bigurirwa 

    Kuri Stade Umuganda hagiye kubera igitaramo ‘ERICA’S GISENYI FESTIVAL’ ku nshuro ya Mbere

    Imyiteguro igeze kure


    AMAFOTO: KWIZERA Jean de Dieu /InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124447/yarimbishijwe-tembera-stade-umuganda-igiye-gutaramirwamo-nibyamamare-muri-ericas-gisenyi-f-124447.html

  • Haruna Niyonzima yasubiye gukina hanze – #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima wari Kapiteni w’ikipe wa As Kigali, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Ta’awn Sports yo mu gihugu cya Libya mu gihe cy’umwaka umwe. 

    Haruna Niyonzima ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, ikipe ya Al Ta’awn Sports yamubonye ubwo As Kigali yari mu mikino ya CAF Confederation Cup ubwo yari yagiye gukina muri Libya.

    Haruna Niyonzima yari Kapiteni wa As Kigali

    Mu 2019 ni bwo bwa mbere Haruna Niyonzima yageze mu ikipe ya As Kigali gusa aza kuyivamo yerekeza muri Yanga African, mu 2021 agaruka muri As Kigali akaba aguzwe yari afite amasezerano y’umwaka umwe.

    Libya ibaye igihugu cya kabiri Haruna Niyonzima agiye gukinamo nyuma ya Tanzania yakinnyemo akanahubakira izina kuva mu 2011 kugera mu 2020. 

    Haruna Niyonzima uherutse kuzuza imyaka 32, yafashije As Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro, igikombe kiruta ibindi, ndetse asize As Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Haruna Niyonzima amaze gukinira Amavubi imikino 107, akaba yaciye mu makipe arimo Etincelles FC yazamukiyemo, Rayon Sports, APR FC, Yanga African, Simba SC na As Kigali. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124446/haruna-niyonzima-yasubiye-gukina-hanze-124446.html

  • Papa Benedict XVI yatabarutse #rwanda #RwOT

    Uwahoze Pope Emeritus Benedict XVI yatabarutse nyuma y'imyaka 9 yeguye ku ntebe y'Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

    Uyu Papa Benedicto XVI yitabye Imana aho yabaga i Vaticani, ku myaka 95, hafi imyaka 10 kuva yeguye kubera amagara make.

    Yabaye umukuru wa kiliziya Gatorika mu gihe kitageze ku myaka umunani kugeza muri 2013,aba umu-Papa wa mbere weguye nyuma ya Gregoire XII mu 1415.

    Benedicto yamaze iminsi ye ya nyuma muri monastere ya Mater Ecclesiae mu kigo cya Vaticani.

    Uwamusimbuye Papa François yavuze ko yagiye kuhamureba kenshi.

    Vaticani yavuze mu itangazo iti: “N'agahinda kenshi ndabamenyesha ko Papa Emerite, Benedicto XVI, yitabye Imana uyu munsi saa 9:34 muri monastere ya Mater Ecclesiae i Vaticani.

    ” Amakuru yandi aratangwa nibishoboka''.

    Vatacani yavuze ko umurambo wa Papa Emerite uzashyirwa muri Basilika St Pierre kuva tariki 2 Mutarama.

    Imyiteguro yo wo gushyingura Papa Benedicto iramenyeshwa mu masaha ari imbere nk'uko byavuzwe na Vaticani.

    Ku wa gatatu, Papa François yasabye mu mubonano we wa nyuma wo mu mwaka i Vaticani ''gusabira bidasanzwe Papa Emerite'', avuga ko yari arwaye cyane.

    Yavutse yitwa Joseph Ratzinger mu Budage, ku myaka 78 mu 2005 aba umwe mu ba-Papa batowe bashaje cyane.

    Mu mwanya munini w'igihe cye nka Papa,kiliziya gatorika yavuzweho byinshi, haba imanza n'ibyegeranyo ku myaka mirongo y'ihohoterwa ry'abana n'abapadiri.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/papa-benedict-xvi-yatabarutse

  • Impala zasusurukije abitabiriye igitaramo ‘Er… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo “Erica’s Gisenyi Festival” cyabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022.

    Binyuze mu ndirimbo zakanyujijeho hambere harimo n’izisoza umwaka (Bonane), abantu bacinnye agakweto bishimira ko bagiye gusoza umwaka.

    Impala zahawe kuririmba indirimbo zitari munsi y’esheshatu zarangiye abantu bategereje umuhanzi ukurikira ku rubyiniro.

    Mu gihe imvura yari imaze kugenza make, abafana bagarutse mu byicaro byabo si ukubyina bakura amashati. Impala de Kigali zasoreje ku ndirimbo zizwi nka Lumba ndetse n’izibyinitse.


    Impala zashimishije abitabiriye igitaramo Erica’s Gisenyi Festival

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124457/impala-zasusurukije-abitabiriye-igitaramo-ericas-gisenyi-festival-amafoto-124457.html