Blog

  • Gatsibo : Abagabo batanzweho amakuru baguwe gitumo batema ishyamba rya Leta #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni uwitwa Nsekanabo Alex ufite imyaka 28 y’amavuko na Bizimana Pascal w’imyaka 40, bafatiwe mu Mudugudu wa Bujumo, Akagari ka Matare mu Murenge wa Rugarama bamaze gutema ibiti 30, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe ahagana saa tanu z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Hari hashize iminsi abaturage batanga amakuru ko hari abantu batema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu mudugudu wa Bujumo. Ku wa Gatanu nibwo baduhamagaye bavuga ko hari abantu babonye batema ibiti muri iryo shyamba, abapolisi bahise bajyayo bahageze bahasanga Nsekanabo na Bizimana bamaze gutema ibiti 30 babirunda mu bihuru biri hafi y’iryo shyamba, bahita batabwa muri yombi.“

    Biyemereye ko babitemye mu ishyamba rya Leta bavuga ko bari kubyikorera mu ijoro bakajya kubitwikamo amakara bari kuzagurisha.

    SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru yatumye abangizaga ishyamba rya Leta bafatwa, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bangiza amashyamba n’ibindi bikorwaremezo.

    Yihanangirije abigabiza amashyamba ya Leta bayatemamo ibiti, anabibutsa ko bihanwa n’amategeko.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe : gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya ; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abagabo-batanzweho-amakuru-baguwe-gitumo-batema-ishyamba-rya-Leta

  • AGASHYA : Umusaza arishyuza umuhungu yitaga uwe inkwano yatanze kuri nyina #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo witwa Wilson Shirichena w’ahitwa Mhondoro muri Zimbabwe, na n’ubu ntarumva ukuntu yamaze imyaka irenga 40 ataramenya ko Milton Shirichena yitaga umuhungu we atari we wamwibyariye.

    Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko umusaza Wilson, arega uwo yitaga umuhungu we kuba yarasuwe na se wamubyaye mbere y’uko apfa, akamubwira ko ari we se nyawe, akabiceceka, nk’uko byatangajwe na AfrikMag.

    Wilson Shirichena

    Kuri ubu arasaba uyu muhungu kwishyura inkwano yatanze kuri nyina, kuko ababyeyi b’umugore we yayihaye bapfuye.

    Yagize ati 'Ubwo namenyaga iby’iyi nkuru nababajwe cyane no kuba umugore wanjye nkunda yarampishe ukuri mu gihe cy’imyaka 43 yose. Ubu ndashaka kwishyurwa inkwano natanze kuko byagombye kuba byaratanzwe na se wamubyaye, wateye umugore wanjye inda mbere y’uko tubana.'

    Yunzemo ati 'Umugore wanjye ntameze neza kuko arwaye mu mutwe, n’ababyeyi be barapfuye. Milton rero agomba kunyishyura mu mwanya wa se.'

    Icyakora, Milton ntiyemera icyaha ashinjwa cy’uko yaba yaravuganye na se wamubyaye, atarapfa.

    Yagize ati 'Simpakana iby’igihuha kivuga ko naba ntari umuhungu wa Wilson, ariko sinigeze mbivuganaho na we. Niba afite gihamya cy’ibyo avuga, azabinyuze mu nzira zikwiye aho kunyirukana mu muryango nk’uwirukana imbwa.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AGASHYA-Umusaza-arishyuza-umuhungu-yitaga-uwe-inkwano-yatanze-kuri-nyina

  • U Burayi bwakije umuriro hagati y’u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

    Ni itangazo uyu muryango wasohoye ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, nyuma y’iminsi hasohowe raporo y’impuguke za Loni ku mutekano muri RDC.

    Iyo raporo yagaragaje ibintu bitandukanye bikomeje gutuma umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ukomeza kuba muke harimo imikoranire hagati ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro, imvugo z’urwango zibasiye abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu zikongezwa n’abanyapolitiki kandi Leta irebera, n’ibindi.

    Itangazo rya EU rivuga ko uwo muryango ushyigikiye ko ingamba zafashwe n’imiryango itandukanye ihuza ibihugu byo mu karere, kugira ngo umutekano muri RDC uboneke.

    Riti “Uyu muryango washimye ingamba zafashwe n’imiryango ihuza ibihugu byo mu karere birimo ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

    Raporo y’impuguke za Loni, yagaragaje ko FARDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, raporo yagaragaje ko inyeshyamba za FDLR zagiye zirwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara iri kurwana na M23.

    FDLR kandi ifatanyije na FARDC, bateye ibisasu mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu 2022, bikomeretsa abaturage, byangiza byinshi.

    EU yagize iti “Turasaba RDC guhagarika mu buryo bwose no kwirinda ubufatanye bwa FARDC n’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko FDLR no gufata ingamba zikwiriye zo kurinda abaturage.”

    Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi, bari mu bibasiwe cyane ndetse raporo y’impuguke yagaragaje ko ibiri kubakorerwa bituruka ku mvugo z’urwango zenyegezwa na bamwe mu banyapolitiki n’abandi bavuga rikijyana muri RDC.

    Intumwa idasanzwe ya Loni ishinzwe gukumira Jenoside, iherutse gutangaza ko ibiri gukorerwa abo baturage biganisha kuri Jenoside mu gihe haba nta gikozwe.

    EU yasabye RDC guhagarika ubwo bugizi bwa nabi n’imvugo z’urwango, no kugeza mu butabera ababigizemo uruhare bose.

    Itangazo rikomeza riti “EU kandi yamaganye yivuye inyuma ivangura n’imvugo z’urwango zihamagarira abaturage kujya mu rugomo rwibasira andi matsinda y’abantu hashingiwe ku bwoko cyangwa inkomoko, kandi igasaba ko ababigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera.”

    Uyu muryango washyize n’u Rwanda mu majwi ku gushyigikira umutwe wa M23, urusaba kubihagarika no guhatira uwo mutwe kubahiriza ibyavuye mu biganiro bihuza abakuru b’ibihugu byo mu karere.

    Leta y’u Rwanda imaze igihe ihakana gushyigikira uwo mutwe, ikavuga ko ibyo M23 irwanira ari ibibazo by’abanye-Congo ubwabo kandi byavuye ku kutubahiriza amasezerano uwo mutwe wari waragiranye na Guverinoma.

    Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko gushinja u Rwanda guteza umutekano muke muri RDC, bituruka ku gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga uhafite ingabo zihamaze imyaka isaga 20 ariko umutekano ukarushaho kuzamba.

    Ati “Kugira ngo uku gutsindwa gushakirwe igisobanuro, bamwe mu muryango mpuzamahanga bashinja u Rwanda kabone nubwo babizi neza ko uruhare rwa nyarwo ari urwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’abandi bo hanze banze gukemura ikibazo bahereye mu mizi.”

    Kuri ubu muri RDC habarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130. Ibikorwa by’iyo mitwe byatumye kugeza ubu abaturage basaga miliyoni 27 babayeho nabi ku buryo bakeneye ubutabazi bwihuse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Burayi-bwakije-umuriro-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo

  • Yari Iwabo! Young Grace yasubije mu mateka ab… – #rwanda #RwOT

    Mu ndirimbo ziganjemo iz'ahahise, umuhanzikazi Young Grace yagaragarijwe urukundo rukomeye mu gihe yari ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo ze zose akaziririmbana n’abafana be.

    Indirimbo ze zamenyekanye hafi ya zose yaziririmbye. Muri izo ndirimbo twavuga nk’iyo yise ngo ‘Ataha he’, ‘Lady Boss’ ndetse n’izindi zitandukanye abantu bakunze cyane.

    Umuhanzikazi Young Grace yaranzwe no  kuririmba indirimbo ze yiruka cyane, dore ko nta ndirimbo ye yigeze aririmba ngo ayirangize. Young Grace ntako atagize ngo ashimishe abafana be bari basa n’abamukumbuye cyane.

    Young Grace yagize ati: “Ab’iwacu muraho? Umwaka mushya muhire kuri mwese ndetse n’inshuti zanyu! Ndabakunda cyane”.


    Young Grace yari iwabo

    Ugereranyije n’abamubanjirije, Young Grace nta tandukaniro yashyize ku bijyanye no gushimisha abafana, kugeza umuhanzi Phil Peter wamukurikiye ageze ku rubyiniro ahindura byinshi.

    Phil Peter waje asa n’ukenewe cyane, yahagurukije imbaga y’abafana bamufashije kuririmba indirimbo. Uyu musore yahawe umukoro wo gukora indirimbo nyinshi dore ko zamubanye nke ajya kuz'abandi bahanzi, barimo Chris Brown n’abandi batandukanye.


    Kenny Sol yakoze amateka i Rubavu mu gitaramo ERICA’S GISENYI FESTIVAL cyabereye kuri Stade Umuganda.


    MC LUCKY NZEYIMANA yafatanye mu mashati n’umuhanzi Pacifica nyuma yo kumushyira ku rubyiniro atamuhaye ikaze, akamukuraho atarangije indirimbo ze.


    Young Grace imbere y’abafana be iwabo mu rugo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124471/yari-iwabo-young-grace-yasubije-mu-mateka-abafana-be-abibutsa-ahashize-amafoto-124471.html

  • Aba Minisitiri babiri, u Rwanda mu gikombe cy… – #rwanda #RwOT

    Uyu Mushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, yahanuye mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023, nyuma y'amasaha arenga 11 n'iminota 29' Abakristu ba Zion Temple bateraniye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena mu masengesho y'amacyesha yiswe 'Cross Over' yambukiranyije umwaka.

    Yitabiriwe n'abarenga ibihumbi bitandatu biganjemo urubyiruko. Harimo abayobozi b'amatorero atandukanye ya Zion Temple n'abandi bakorera umurimo w'Imana mu bihugu by'amahanga nka Pasiteri Claudine wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bishop Leonard, Apotre Domitille wo mu Mujyi wa Ottawa muri Canada [Gitwaza yavutse Domitille akora umurimo w’Imana] n'abandi.

    Yari yubakiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya muri Zaburi ya 90 umurogo 15, hagira hati ‘Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo n’imyaka twabonyemo ibyago.'

    Mu ijambo rifungura aya masengesho, Gitwaza yavuze ko ari amahirwe adasanzwe Abanyarwanda babonye yo gushimira Imana, kuko imyaka ibiri yari ishize badaterana gutya kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, kuva mu myaka ibiri ishize.

    Ati “Navuga ko ari amahirwe akomeye cyane nyuma y’imyaka ibiri tudaterana gutya, Imana yongeye kutugirira ubuntu.'

    Intumwa y’Imana yavuze ko ari umunezero udasanzwe ku muryango we, ku giti cye ndetse no ku Itorero mu rusange kuba babashije gutegura aya materaniro, kugira ngo ‘Abanyarwanda twese dutarame’ mu gusoza umwaka wa 2022.

    Yavuze ko n’ubwo hari abinjiye muri BK Arena ariko hari abandi bari hanze babuze uko binjira. Ndetse, hari abari basabye ko bategurirwa inyakiramashusho (Televiziyo) mu Gatenga aho Zion Temple ikorera, kugira ngo barebe neza aya materaniro.

    Gitwaza yavuze ko uyu mwaka wa 2023 wiswe ‘uwo gusimbura’. Yifurije Umwaka Mushya Muhire amashami yose ya Zion Temple ku Isi. Ati “Umwaka Mushya Muhire Bene Data.”

    Yagarutse ku bintu 12 bizaba muri uyu mwaka. Harimo nka ‘Kudindira kugiye gusimburwa n’umuvuduko w’iterambere’. Kuri iyi ngingo yavuze ko Imana igiye ‘kugusimbutsa aho utari waranyuze’.

    Gusubira inyuma kwa benshi kugiye gusimburwa no kubyuka k’umwuka: Avuga kuri iyi ngingo yavuze ko Imana igiye kongera kubyutsa impano iri muri buri umwe kugira ngo zikangure n’iz’abandi. Ati 'Mwese impano z’Imana zigiye kwaka.'

    Ubwoba bugiye gusimbuzwa no kwizera: Yasabye Abakristu kwakira kwizera muri bo, kugira ngo babashe kurenga aho batatekerezaga. 

    Ni ukwizera avuga ko kuzanesha satani, kukagukemurira ibibazo. Ati “Imana imaze umwuka w’ubwoba muri wowe.' 

    Apotre Gitwaza yigisha Ijambo ry’Imana ananyuzamo akaririmba. Yashimye buri wese witabiriye umugoroba w’aya masengesho

    Kwamburwa bigiye gusimburwa no kugarurirwa: Yabajije niba hari umuntu utarigera wamburwa, abasaba kuzamura amaboko. Nawe avuga ko yambuwe mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ko bitewe n’ibibazo bihari, umuntu aguza mugenzi we akwizeza ko azakwishyura bidatinze ariko bikarangira akwambuye.

    Gitwaza avuga ko hari abatakwambura ahubwo wowe wenyine urinyaga, birimo nko gukoresha nabi ibyo Imana yaguhaye ugasanga usubiye mu madeni. 

    Ati “Bavandimwe umwuka wo kwamburwa Imana iwugukuyeho.” Ari kuri iyi ngingo, yasabye Imana guhagarika intambara mu Karere, ikazana amahoro n’ituze mu bantu.

    Gusharira ko mu mutima kugiye gusimburwa n’amashimwe: Avuga kuri iyi ngingo yavuze ko amashimwe agiye kuba menshi muri benshi. Avuga ko ibikomere byo gutabwa, iby’inzara, ubukene n’ibindi bigiye kurangira muri uyu mwaka wa 2023.

    Gutakarizwa icyizere bigiye gusimbuzwa n’izina ryiza: Yavuze ko Imana igiye kugarura izina ryiza ‘ryari ryarangiritse hano hanze’. Yatanze urugero avuga ko hari abantu bazi ko ‘uri umuntu mubi’ nyamara muri wowe uri umuntu mwiza.

    Ati “Ni ukuri reka nkubwire izina ryawe ryiza rigiye kugaruka.” Yavuze ko ntacyo uzabikoraho ahubwo Imana yonyine izagenda ibyikorera.

    Ubuzima budasenga bugiye gusimburwa n’umwuka w’amasengesho. Gitwaza yavuze ko muri uyu mwaka mu ngo nyinshi hagiye kubaho ibicaniro by’amasengesho. Ati “Imana igiye kumanura umwuka wo gusenga mu ngo.”

    Ubuzima bwo kwiheba bugiye gusimbuzwa n’umwuka wo guhimbaza no kuramya: Gitwaza yavuze ko bibaho ko umuntu aruha umutima wo kuramya no guhimbaza bikamuvamo, ugasanga asigaranye indirimbo z’amanyaga. Yavuze ko nta kongera gushakisha, ahubwo ibyiza bizaza mu muntu.  Avuga ko uzashima Imana mu bibi no mu byiza.

    Umwuka wo kuma mu mwuka ugiye gusimbuzwa n’umuriro w’ivugabutumwa: Intumwa y’Imana avuga ko umwuka wo kuma mu mwuka utera cyane cyane abakozi b’Imana. Gusa ngo nta muntu udatera. Gitwaza avuga ko uyu mwuka uzaba umwuka w’ivugabutumwa kurusha indi yose.

    Mu gihe cyo guhanura, Gitwaza yavuze ko Imana yamubwiye ko urubyiruko ruzakizwa cyane muri uyu mwaka. Kuri we, avuga ko uyu mwaka uzaba uw’urubyiruko.

    Yanavuze ko mu bari bitabiriye iri torero harimo babiri bazaba aba Minisitiri, ashimangira ko hari ukuboko kwiza ku bwoko bw’Imana. Ariko asaba aba bazazamurwa mu ntera, gukomeza gukorera Imana no guca bugufi.

    Gitwaza yanasengeye Ngoga ufite ikipe y’amagare, amubwira ko ikipe ye izahiga izindi muri shampiyona. Yanamubwiye ko bitazagarukira ku ikipe, ahubwo no mu marushanwa Mpuzamahanga.

    Yavuze ko muri we, adakunda igare, atazi kuritwara, ariko biramutunguye uburyo Imana yamweretse ibijyanye n’igare.

    Gitwaza yanasengeye umusore ukina muri ‘Academy’ amubwira ko azagurwa amafaranga menshi, harimo undi ukina Bugesera FC, Muhinda Brian.

    Aha yavuze ko mu 1996, ubwo yari mu Bugesera, Imana yamubwiye umusore uzahava akina umupira kandi akazakomera ku rwego rukomeye.

    Mu bandi bakinnyi yasengeye harimo umukinnyi wa Gasogi United, n’umukobwa ukina Basketball.

    Gitwaza yasabye buri wese kwizera amateka agahinduka, u Rwanda rukazabasha kwitabira igikombe cy'Isi.  Ati “Reka twemezanya, turema amateka u Rwanda ruzagera mu gikombe cy’Isi. Sibyo? Tureme ayo mateka, dufite imbaraga hano zo kuyarema…”

    Ubwo yavugaga ibi yakiriye ku rubyiniro abakinnyi barimo Adolphe Hakizimana, umunyezamu wa Rayon Sports, n’umunyezamu wa Kiyovu Sports. Ati “Nta bitego by’umwanzi bizongera kwinjira mu buzima bwacu.”

    Hari kandi Ngabonziza Pacifique ukina Police Fc. Gitwaza yavuze ko ubuzima bw’aba bombi bugiye guhinduka.

    Yabujije aba bakinnyi kujya mu bapfumu nk’uko abandi babikora. Yavuze ko amasengesho azafasha aba kujya bagurwa nk’amafaranga angana n’ayo Messi bamugura. 

    Gitwaza ko yavuze ko mu bari bitabiriye iri torero harimo babiri bazaba aba Minisitiri Gitwaza yavuze uko konti ya Facebook y’umuhungu we [Elyse Gitwaza] yinjiriwe  

    Gitwaza yavuze ku mukecuru Nyiramandwa Rachel uherutse kwitaba Imana ku myaka 110. Avuga ko yarinze yitahira kwa Jambo, yariyeguriye Imana    

    Gitwaza yashimye Imana….Avuga ko uyu mwaka uzaba udasanzwe 

    Gitwaza agezemo hagati yasengeye uwari wifitemo umwuka wo kwiyahura….Bamusize amavuta… ati ‘Baho’ 

    Gitwaza yavuze ko hari umuntu wari umaze igihe kinini atwita inda zivamo, yamusize amavuta avuga ko azabyara neza bidatinze. Ati “Mu izina rya Yesu inda ntizongere kuvamo.” Umwana wa mbere w’umuhungu uzamwita Musimbura.’ 

    Gitwaza yasabye Imana kwibuka buri wese muri uyu mwaka… Imibereho ihinduke… ibibi bisimburwe n’ibyiza.. Umuvumo usimburwe n’umugisha.. Imana iguhe ibyishimo bingana n’amarira warize 

    Gitwaza yasabiye abakristu guhirwa n’ubuzima…. aho bazahura bazabe abanyamugisha.. inzozi zabo zizabe umumaro… bakore Imirimo ifasha abandi


    Gitwaza yavuze ko agakiza ari keza, bigaragarira mu basore, inkumi n’abubatse baraye ijoro bahimbaza Imana 

    Gitwaza ati “Urukundo ruzaguhobera…. Umunezero uzabe inshuti yawe…. Yifuriza Abanyarwanda n’abakristu ba Zion Temple umwaka Mushya Muhire wa 2023    

    Gitwaza ati ‘Nshobora gushidikanya ko uyu atari Mushiki wanjye ariko nsinshobora gushidikanya ko nakijijwe.” 

    Gitwaza avuga ko ‘igihe kimwe tuzareba Yesu… Tuzamureba ntituzamuhaga….” 

    Gitwaza yavuze ko yasabye Imana kuzamugira umuhereza wayo mu Bwami bwayo. Ati “Naravuze nti ndashaka kuba umuhereza mu Bwami bwawe… Kandi birashoboka ko yanyemereye.” 

    Gitwaza ati “Inshuti ni Yesu.” …. Nta munsi n’umwe Yesu aza kuvuga nabi 

    Gitwaza yavuze ko ‘ibyago cyangwa ibigeragezo wanyuzemo ntabwo byatunguye Imana….” 

    Intuma y’Imana yavuze ko hari amasengesho usenga woroheje agasubizwa, andi ugasengana umutima ushaka ariko ntasubizwe 

    Gitwaza yavuze uko mu minsi ishize umudozi we yibagiwe gukura ‘akadodo’ (Urudodo) ku mwenda we, abantu baramwandikira kugera muri Australia bamubwira uko hari akadodo kari ku mwenda we 

    Gitwaza avuga ko kuba umusitari ari bibi… Avuga ko kumenyekana bisaba kubaho wigengesera 




    Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakuyemo inkweto Gitwaza abasiga amavuta 


    Gitwaza yabwiye Ngoga ufite ikipe y’amagare ko igiye gukomera ku rwego Mpuzamahanga 

       

    Gitwaza yavuze ko muri uyu mwaka hagiye kubaho impinduka mu buzima bwa benshi no ku Isi yose muri rusange




    Gitwaza yafashe ifoto n’abakinnyi b’umupira barimo uwa Rayon Sports, Police Fc, Gasogi United n’abandi



    KANDA HANO UREBE UKO AYA MATERANIRO YISWE ‘CROSS OVER’ YAGENZE
    “>

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Serge Ngabo-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124470/aba-minisitiri-babiri-u-rwanda-mu-gikombe-cyisi-apotre-gitwaza-yahanuye-amafoto-124470.html

  • Rumaga yasohoye igisigo kiri mu cyiciro kibi… – #rwanda #RwOT

    Iki gisigo gifite iminota 10' n'amasegonda 49', Rumaga yagisohoye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023.

    Yabwiye InyaRwanda ko yacyanditse ashaka kwibutsa abatahira ubuvanganzo Nyanka ari bumwe mu bukwiye kubungabungwa, cyane cyane haremwa amazina y'inka mashya cyane kurusha gufata mu mutwe Inka zimwe aho ujya mu rubanza ugasanga amazina y'inka avugwa akenshi ntahinduka.

    Rumaga avuga ko iki gisigo ari kimwe mu bigize Album 'Mawe' aherutse gusohora. By'umwihariko iki gisigo ni ubwoko bw’ubusizi butamenyerewe ariko kandi amazina y’inka nayo aba mu ngeri z’ubusizi, cyane ko agerageza kwerekana uburyo ibisigo byaturwaga mu Rwanda rwo hambere ku ngoma ya cyami.

    Aho ibisigo byatorwagwa bigaturwa mu majwi atatu ariyo, Urugera: Ijwi ryo hejuru umusizi yanzikiragamo akiri kure y’ibwami avunyisha, ngo bamuhe karibu avuge ikimugenza.

    Hari kandi Amataga/irarire: ijwi riririmbitse ariko riciye bugufi, ubu buryo bukaba bwarakoreshwaga umusizi yegereye ibwami mu rwego rwo kudakangaranya iby’ibwami, yirinda kuhinjira asahinda.

    Iyo umusizi yamaraga guhabwa karibu ibwami rero, yanzikaga igisigo mu buryo bw'inkuru, uburyo bworohereza abakumva kumva ibyo uvuga, aha niho abikirizi babaga batora igisigo bakagisigurira umwami cyangwa undi kigenewe ibwami.

    Rumaga avuga ko iki gisigo yagifatiye amashusho mu Bigogwe. Ashimira cyane abamufashije mu itunganywa ryacyo by'umwihariko Ngabo Karegeya, uzwi nka Ibere rya Bigogwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

    Uyu musizi anashima abaturage bo mu Bigogwe bamufashije kwisanga muri aka gace bakamwakira, bikamufasha gukora amashusho arimo ubuzima.

    Rumaga avuga ko yakoze iki gisigo mu rwego rwo kwifuza kugarura umuco wo kuvuga inka 'z’iwacu no kugerageza kwerekana uburyo n'inzira amazina y’inka aremwa, n'uko aturwa ku kuva ku myoma n’amahamba'.

    Muri muzika, Rumaga aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bashya batanga umuziki ‘Best New Artist’ mu bihembo ‘The Choice Awards’ bya Isibo Tv. 

    Rumaga yasohoye amashusho y'igisigo yise 'Inyana y'inyange Imaragahinda' kimwe mu bigize album ye yise 'Mawe'


    Rumaga avuga ko yakoze iki gisigo mu rwego rwo kugarura umuco wo kuvugira inka


    Album 'Mawe' ya Rumaga iriho ibisigo 111 iboneka ku rubuga rwa www.sigarwanda.com

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INYANA Y’INYANGE IMARAGAHINDA' YA JUNIOR RUMAGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124476/rumaga-yasohoye-igisigo-kiri-mu-cyiciro-kibizwi-nkamazina-yinka-video-124476.html

  • Most Cheapest Universities in Uganda 2023 #rwanda #RwOT

    Cheapest University in Uganda. Most of you have been asking […]

    The post Most Cheapest Universities in Uganda 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/cheapest-universities-uganda/

  • Miss Muheto yagarutse ku rugendo rutoroshye y… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Muheto yagize ati: 'Undi mwaka ku rugendo rw'ubuzima bwacu! Twongeye kubikora hamwe n'ibigeragezo n'intsinzi, gusa icy'ingenzi ni ukumenya icyo ushaka. Muri uyu mwaka ndishimye kubw'urukundo n'ubufatanye mwangaragarije muri byose.'

    Yongeraho ati: 'Ntewe ishema n'ishimwe n'umuryango wanjye, inshuti n'igihugu cyanjye mwarakoze kubwa buri kimwe, byari ibihe naronse inararibonye ikomeye mu buzima bwanjye bwose, mwese mbifurije umwaka mushya muhire.'

    Asoza yongera gushima cyane buri umwe ariko by'umwihariko irushanwa rya Miss Rwanda, ryamugejeje kuri byinshi n'ubwo iri rushanwa mu gihe cye ryajemo ibibazo bitandukanye; yakomeje kugerageza gukora agenda agaragara mu bikorwa bitandukanye.

    Ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y'amavuko mu Ukuboza 2022, yahisemo kuyizihizanya n'abafite ubumuga anakangurira abantu kubatekerezaho kuko nabo baba bakeneye urukundo kandi mu ukuri ababatekerezaho atari benshi.

    Miss Muheto ubusanzwe yabonye izuba 2003, bivuze ko afite imyaka 19. Atangiye uwa 20 yamamaye, na mbere y'uko yambara ikamba, kubera uburanga bwe bwanakangaranyije abarimo abagize akanama nkempuramaka ka Miss Rwanda.

    Mubyo yemerewe ahabwa ikamba harimo imodoka ya Hyundai yamaze no gushyikirizwa, no kuzajya ahabwa umushara w'ibihumbi 800Frw n'ibindi bitandukanye kugeza ubu amakuru ahari ni uko ashobora kuzamarana ikamba imyaka 2 inarenga kuko iri rushanwa mu mwaka wa 2023 rishobora kutazaba mu gihe hakiri gukosorwa bimwe mu bitari biwuriho muriryo.

    Yifurije umwaka mushya muhire abanyarwanda banamubaye hafi mu mwaka utoroshye wa 2022Muheto yashimye kandi Miss Rwanda imaze kumugeza kuri byinshiHatagize igihinduka yazamarana ikamba rya Miss Rwanda imyaka irenga 2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124464/miss-muheto-yagarutse-ku-rugendo-rutoroshye-yanyuzemo-mu-mwaka-ushize-anashima-abamubaye-h-124464.html