Blog

  • Pennant wakiniye Arsenal na Liverpool yananiwe kwishyura amadeni yariye #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukinnyi wa Liverpool na Arsenal Jermaine Pennant yakennye nyuma yo kujya mu madeni menshi akarenga miliyoni y'amapawundi.

    Uyu mugabo wamenyekanye muri Premier League w'imyaka 39,yafashe amadeni ahantu hatandukanye mu bantu,mu mabanki no muri kompanyi zitandukanye.

    Uyu mugabo yafatiriwe imitungo ye yose n'urukiko rwa Birmingham.

    Uwahaye amakuru The Sun,yagize ati “Arimo amadeni menshi cyane.Amadeni arimo agera mu mamiliyoni.Amadeni afitiye ibigo by'imisoro n'amabanki araremereye.”

    Yananiwe kwishyura bishobora gutuma imitungo ye yose ifatirwa.”

    Pennant yajyanwe mu nkiko n'abamuhaye ideni nyuma yo kunanirwa kubishyura.Uyu yatse inguzanyo ashaka kubaka ikigo cy'itangazamakuru cyitwa Jermaine Pennant Ltd ariko kirahomba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pennant-wakiniye-arsenal-na-liverpool-yananiwe-kwishyura-amadeni-yariye

  • Umubikira yiyambuye ivara ashyingiranwa n'Umufurere bahuye rimwe gusa #rwanda #RwOT

    Umubikira witwaga Mary Elizabeth yari abayeho nk'umuntu wiyeguriye Imana, utuje kandi ucecetse,mu cyumba cye cyo mu ngoro y'aba Carmelite mu majyaruguru y'Ubwongereza.

    Ariko guhura rimwe n'uyu mufurere nawe wihaye Imana,byarangiye yakiriye ubutumwa butangaje bugira buti: “Warenga ku itegeko wahawe ukaza tukarushinga?”

    Nyuma y'imyaka 24 ari umubikira,uyu mugore yakozwe ku mutima n'uyu mufurere wari wariyemeje kutazigera ashaka na rimwe wabaga ahitwa Preston, Lancashire, bituma yiyemeza kuva mu byizerwa aramushaka.

    Icyahuje uyu wahoze ari umubikira n'uyu mufurere witwa Robert,nuko uyu mugabo yabasuye mu ngoro y'aba Carmelite i Oxford,hanyuma uyu mugore ajya kumureba ngo amubaze niba ashaka ibyokurya.

    Ku bw'amahirwe,umuyobozi wa Mary Elizabeth yarahamagawe bituma asiga aba bombi bonyine.

    Mary Elizabeth yagize ati”Bwari ubwa mbere turi kumwe mu cyumba. Twicaye ku meza ari kurya, kandi umuyobozi ntiyagarutse bityo nagombaga kumurekura.”

    Igihe Mary Elizabeth yaherekezaga Robert, yamukuruye akaboko hanyuma yumva atamurekura

    Ati”Gusa numvise harimo rukuruzi, harimo ikintu, kandi nagize isoni gake. Naratekereje nti ese na we niko yiyumvise koko?. Kandi uko namuherekezaga hanze byari biteye isoni.”

    Yibuka ko nyuma y'icyumweru kimwe yakiriye ubutumwa bwa Robert amubaza niba azagenda akamurongora.

    Uyu mugore yagize ati “Naratunguwe gato.Nari nambaye ivara kandi ntiyigeze abona ibara ry'uruhu rwanjye.Nta kintu na kimwe yari anziho nuko nabayeho.Nta nubwo yari azi izina ryanjye bwite.

    Uyu mugore mbere yo kwinjira mu ba Carmelite ku myaka 19 akitwa Mary Elizabeth mbere amazina ye bwite ni Lisa Tinkler,ukomoka ahitwa Middlesbrough mu Bwongereza.

    Uyu mugore avuga ko nubwo ababyeyi be batari abanyedini,nyirasenge yamukundi shije ibyo kwiha Imana bituma akurana uwo muhamagaro.

    Uyu mubikira ngo ntiyigeze ahita asubiza Robert kuko ngo yabuze icyo yakora ku busabe bwe.

    Icyakora avuga ko nibura we yari azi bike kuri uyu mugabo kuko ngo hari igihe yigeze kuza gusomera misa hafi yaho batuye ayumva ari kumurebera mu idirishya.

    Uyu ngo yavuze uko yakuriye muri Poland hafi y'umupaka n'Ubudage nuko akunda imisozi.Gusa ngo ntiyumvise impinduka muri we.

    Uyu yaje kuvuga ati “Ntabwo nari nzi uko bimera gukunda kandi natekerezaga ko abandi babikira babibona mu maso yanjye.Numvise ndatekanye.Niyumvisemo impinduka bintera ubwoba.

    Uyu ariko ngo yaje gushira ubwoba abwira umukuru wabo ko yakunze Robert ariko ngo igisubizo yahawe cyaramutunguye.

    Umuyobozi we yaramubwiye ati “Ntabwo yumvise uko byagenze kuko yamaraga amasaha 24/7 ari kumwe natwe.Yambajije ukuntu bishoboka ko namukunda kandi twarabonanye rimwe.”

    Uyu mugore yakomeje kwibaza uko ababyeyi be,padiri na kiliziya bazakira ko yadohotse ndetse ngo ahangayikishwa n'umubano we n'Imana.

    Uyu mugore ngo yaje gufata umwanzuro asohoka hanze atwaye uburoso bw'amenyo n'imyenda y'imbere ahita asezera kwitwa umubikira Mary Elizabeth.

    Uyu mugore ngo yari yakiriye ubutumwa bwa Robert ko araza gusura Preston uwo munsi ngo ahure n'inshuti ye amugire inama ku rukundo rwe na Lisa aho niho uyu mugore yerekeje.Uwo munsi wo muri Nyakanga 2015 ngo wamubereye mubi cyane.

    Icyo gihe ngo imvura yaraguye,atekereza ku mwanzuro yafashe bituma yumva yakwiyahura mu modoka ikamugonga.Uyu ngo yibazaga niba koko Robert azamugira umugore.

    Uyu mugore yavuze ko amaze kugera aho Robert yari yavuze ko arasura yasanze hafunguye aramubona niko guhita yinjira.

    Robert yavuze ko akibona Lisa yahise agagara atari ukubera ibyishimo ahubwo kubera ubwoba kuko ngo ntiyumvaga ko bombi biteguye kubana.

    Uyu mufurere avuga ko yibazaga uko aratangira ubuzima n'umugore ku myaka 53 bikamugora ndetse ngo mu ntangiriro bose byarabagoye.

    Aba bombi baje gushyingiranwa ndetse batuye ahitwa Hutton Rudby muri North Yorkshire aho Robert ari umupasiteri muri Church of England.

    Aba bavuga ko bakiri mu bigo by'abihaye Imana babagaho mu bwigunge ariko ubu bishimiye kuba babana.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umubikira-yiyambuye-ivara-ashyingiranwa-n-umufurere-bahuye-rimwe-gusa

  • Ukraine yigambye kwica ingabo z'Abarusiya 400 mu gitero kimwe gusa #rwanda #RwOT

    Ukraine iravuga ko yishe abasirikare 400 b'Uburusiya mu gitero cya misire mu ntara bwigaruriye ya Donetsk.

    Iyo misile yoherejwe ku nyubako yo mu mujyi wa Makiivka, aho ingabo z'Uburusiya byari bizwi ko ariho zikambitse.

    Uwo mubare ntabwo urahinyuzwa. Abategetsi biyumvamo Uburusiya bemeye ko hari abakomeretse n'abapfuye, ariko ntibemeza imibare ivugwa.

    Muri Kyiv, urwamo rw'ibitero rwumvikanye mu ijoro ryo ku cyumweru, mu gihe ibindi bitero by'indege na misile byakomezaga.

    Daniil Bezsonov, umutegetsi mukuru wiyumvamwo Uburusiya mu bice bya Donetsk byigaruriwe, yavuze ko misile yarashwe Makiivka iminota ibiri imbere ya saa sita z'ijoro ku munsi w'umwaka mushya.

    Uwo mutegetsi avuga ko icyo gitero cyagabwe kw'ishuri ry'imyuga hakorehejwe misile yo mu bwoko bwa MLRS Himars y'Abanyamerika, aho yashakaga kuvuga ko hari misile zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bezsonov mu butumwa yacishije kuri Telegram yagize ati'Hari abapfuye n'abakomeretse, imibare nyayo ntiramenyekana.”

    Bamwe mu bavuga n'abandika ku ntambara baremera icyo gitero -ariko bakavuga ko iyo mibare ari mike cyane kurusha iyavuzwe.

    Vladimir Solovyov, uvuga amakuru kuri TV, yanditse kuri Telegram ko 'abahaguye ari benshi … ariko batageze kuri 400.

    Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko abantu 300 bakomerekeye muri icyo gitero nyuma y'aba 400 bishwe.

    Ubutegetsi bwashyizweho n'Uburusiya bwavuze ko nibura roketi 25 zatewe iyo ntara nijoro bucya ari isi yinjira muri 2023.

    Hashize amasaha make habaye igitero kuri Makiivka, Kyiv nayo yahise iterwa. Igitero cya misire na drone cyagabwe ku kigo gikomeye cy'ibikorwa-remezo, nk'uko umukuru w'intara y'umurwa mukuru Oleksiy Kuleba yabivuze.

    Umuntu umwe i Kyiv yakomerekejwe n'ibimanyu bya drone y'Uburusiya, nk'uko umukuru w'umujyi yavuze.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yigambye-kwica-ingabo-z-abarusiya-400-mu-gitero-kimwe-gusa

  • M23 yasabye ibisobanuro leta ya RDC ku byo kuzana abacancuro b'Abarusiya #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wasabye Leta ya Congo gusobanura byimbitse impamvu yahaye akazi abacancuro bavuye mu Burayi mu rugamba bahanganyemo.

    M23 ntiyumva ukuntu leta ya RDC ikomeje kuzana abantu bavuye hanze y'igihugu mu bibazo bafitanye ubwabo kandi bahaye umurongo w'uko byakemuka.

    Mu itangazo ryasohowe na M23 ku wa 1 Mutarama 2023 rishyizweho umukono n'umuyobozi w'uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, rikubiyemo ubutumwa bageneye leta ya Congo, imiryango mpuzamahanga, MONUSCO n'abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwo hasozwaga umwaka wa 2022 binjira mu mwaka mushya.

    Mu butumwa bugenewe Umuryango Mpuzamahanga, M23 yasabye ko hagira igikorwa mu guhagarika ingengabitekerezo ya Jenoside n'imvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Basabye kubafasha kuganira na leta ku muzi nyakuri w'ikibazo cy'umutekano muke muri iki gihugu.

    Aha niho bahereye basaba ibisobanuro byimbitse ku bacanshuro Leta ya Congo yahaye akazi bavuye mu Burayi, aho hari amakuru avuga ko abarwanyi b'Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner bitabajwe mu mirwano ya FARDC na M23.

    Bagize bati 'M23 irasaba ibisobanuro Leta ya Congo kuba ikibazo bafitanye izanamo abantu bavuye hanze, ndetse no guha akazi abacancuro b'abicanyi b'Abanyaburayi.'

    Mu bindi bikubiye muri iri tangazo nuko M23 yanenze Perezida Felix Tshisekedi kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yijeje abanye-Congo ubwo yiyamamazaga mu 2018 harimo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurandura ruswa yabaye karande no gushyira iherezo ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

    M23 ikaba yatanze inama zatuma umutekano muke muri Congo ubonerwa umuti ndetse ibiganiro bya Nairobi na Angola bigatanga umusaruro harimo guhabwa umwanya mu biganiro bishaka igisubizo ku mahoro arambye, leta ya Congo ikareka gukorana n'imitwe ya FDLR, ACPLS, NYATURA, CODECO, Mai Mai n'abaicanyi bakomeje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 nka Kamatembe, Bwiza n'ahandi.

    Ibi bikajyana no guhagarika guhohotera no kwica abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bakomeje kwitwa abanyarwanda, ndetse M23 ikareka kwitwa abavamahanga na leta ya Congo.

    M23 yashimangiye ko kuba FDLR igizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ikomeje kwivanga mu kibazo biri gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z'urwango no guhohoterwa kw'abanye-Congo.

    M23 yasabye abanye-Congo guhitamo neza mu matora ari imbere bakita cyane ku bibazo bafite by'ubuyobozi bubi, ruswa, imvugo z'urwango, kandi ntibemerere abashaka gutinza no gusubika amatora y'umukuru w'igihugu ategerejwe muri uyu mwaka wa 2023.

    M23 ikaba yashimiye byimazeyo umuhate w'abayobozi b'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Akarere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR) mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

    Iri tangazo ry'amapaji atatu risoza risaba abanye-Congo bari mu nkambi z'impunzi hirya no hino ku isi gufatana urunana, ndetse bakihanganira kuba baratereranywe n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yasabye-ibisobanuro-leta-ya-rdc-ku-byo-kuzana-abacancuro-b-abarusiya

  • Ntikizibagirana mu mateka! Igitaramo cya Mign… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu bari buzuwemo amashimwe, kandi banyotewe n'ijambo ry'Imana. Habayemo guhimbaza, kuramya, amasengesho, ibyifuzizo, ndetse no kwiha intego y'umwaka mushya utangiye izabageza ku kwegerana n'Imana biruseho, ndetse ubutumwa Apotre yageneye abitabiriye bwari bukubiye muri Matayo 14:20.

    Apotre Mignonne Kabera ni umwe mu bashumba bafite itorero bayoboye. Niwe washinze iri torero rya Women Foundation Ministry riherereye KIBAGABAGA. 'Gushinga itorero kwe ntabwo ari ibintu byahuriranye cyangwa ngo agire igitekerezo cyabyo, ahubwo Imana yamuhamagaye binyuze mu iyerekwa, iryo yerekwa niryo ryabyaye iri torero'.

    Kabera Mignonne yagize iyerekwa. Ati: 'Nabonye uje mu ishusho y'umuntu aramubwira ati 'Ndashaka ko ujya kumpera abagore amaboko'. Narirebye mbona nanjye ayo mfite ari ibice. Yarongeye arambwira ati 'singira iyo nkoni'. Ngerageje gusingira inkoni mbona amaboko yanjye y'ibice araje, noneho ndafata. Maze arambwira ati 'genda iyo nkoni uyikoze kuri buri mugore wese ubona'.'. 

    Imana yamutumye ku bagore mu buryo butatu harimo uburyo bw'umwuka (kubigisha ijambo ry'Imana), uburyo bw'amarangamutima (komora ibikomere), no mu buryo bufatika.

    Apotre Kabera Mignonne yavuze ko azakorera Imana kugeza avuye mu mubiri.

    Kugeza ubu Women Foundation Ministry ni umuryango uhuza abagore batandukanye, ndetse hatagendewe ku idini basengeramo. Si ibyo gusa kuko iri torero hasengeramo n'igitsinagabo n'abandi.

    Iki gitaramo cyari gishingiye ahanini ku mashimwe y'ibyagezweho no kwiragiza Imana, ndetse no kuyisaba gukomeza kuba hafi yabo. Hakiriwe Apotre mu gitaramo, ndetse atangira kwigisha no guhumriza imitima y'abantu.

    Ubwo Apotre yahagurutse ngo abamanyurire ku mutsima w'ubugingo bamwakiranye ibyishimo byinshi, ndetse bigaragaza urukundo abizera ba Women Foundation Ministry bamufitiye,  bafatanije n'abandi batumirwa n'abashyitsi bari baje gusenga no kuramya Imana.

    Apotre Kabera Mignonne ubwo yafataga umwanya yatangiye yifuriza umwaka mushya ku bitabiriye igitaramo muri Convention Center, ndetse n'abari bari gusenga bakoresheje murandasi (online). Yababwiye ko abakunda aho bari hose, ashimira n'ubufatanye bwabo mu murimo w'ivugabutumwa.

    Mu ijambo yatangije yagize ati 'Mumfashe nshimire itorero Women Foundation Ministry yadutumiye tugahurira, aha n'ubwo arinjye muyobozi wabo.'

    Yakomeje abwira abitabiriye igitaramo ko atari wa muntu wabaswe n'idini, aho waba usengera hose icyo akwifuriza ari ubwami bw'ijuru.

    Ati 'Waba umu Adventist, Cathoric n'ahandi, ntacyo bimaze igifite icyo kimaze ni ukuba wemewe n'Imana. Reka duhuze imitima dusabirane, ndetse turarike Mwuka w'Imana kuba hafi yacu. Amen.'

    Yakiriye abantu batandukanye harimo n'umuryango we.

    Yahereye ku mugabo we aravuga ati 'Nshima Iimana yampaye umugabo utagira ishyari cyangwa ngo ambangamire, kuko byari kunkomerera gukora umurimo w'Imana iyo tuba tudahuje ariko ubu turafatanya muri byose, ndetse ibyo birankomeza.'


    Kabera Mignonne yakira umgabo we ndetse anamushimira.

    Yakomeje amushimira aravuga ati 'Iyi sura nziza mubona mfite ni uko Imana yampaye umugabo mwiza, kandi kuba asa neza kuriya ni uko nanjye mwitaho. Buri umwe ni urugingo rw'undi.” Yasabye abizera guhoberana, ndetse bakifurizanya umwaka mushya.

    Mignonne ahobera umugabo we Kabera.

    Yakiriye ndetse anashimira umubyeyi we (Maman) witabiriye iki gitaramo cyo gushima, ndetse bakaba banasoje umwaka bari mu nzu y'Imana.

    Yagize ati 'Nkunda mama wanjye, kuko yambyaye akantoza urukundo no gukunda gufasha. Amasomo yampaye niyo akimfasha mu buzima bwa buri munsi.'

    Minani Julie akaba n’umubyeyi wa Apotre Mignonne Kabera.

    Abandi bashimiwe harimo Muramukazi we utaba mu gihugu cy'u Rwanda, waje kwifatanya nabo gusoza umwaka bashima Imana.

    Yagize ati 'Mubihe agaciro kuba mushiki w'umugabo wanjye yaza ku bwanjye, akava hanze y'igihugu akaza kwifatanya natwe! Imana y'amahoro imuhe umugisha.'

    Abandi bashimiwe harimo abana ba Apotre bari bitabiriye. Yavuze ko habonetse imfura ndetse na bucura, abandi ko batabonetse. Yanashimiye umuryango wose muri rusange witabiriye n'ubwo bose atabavuga mu mazina, ariko yabasabiye umugisha ku Mana.

    Yashimiye abayobozi bakorana umurimo umunsi ku munsi harimo abakuru b'itorero, abadiyakoni n'abandi. Iki gitaramo gisoza umwaka kandi, cyari kirimo Worship Team yasusurukije abantu mu majwi meza aryoheye amatwi, ndetse n’abacuranzi ba piano na gitari. Nibwo yahise abatangariza insanganyamatsiko y'uyu mwaka utangiye igira iti 'Ibitangaza byivugira.'

    Gushima abantu yabisoreje mu gushima abizera n'abitabiriye muri rusange, ndetse abashishikariza ko gusenga bitarangirana n'impera z'umwaka cyangwa intangiriro z'uwundi, ahubwo ko bakwiye gusenga ubudahwema.

    Apotse yapfukamye asabira umugisha abantu baje mu gitaramo, asabira abanyarwanda, igihugu ndetse n'isi yose muri rusange. Isengesho ryakurikiwe n'indirimbo zitandukanye hifashishijwe Worship Team, maze baramya Imana karahava. Abashoboye kubyina babyinnye abandi baramya Imana bisanzuye, ndetse mu majwi maremare.

    Apotre Mignone yabasabye gusenga babikuye ku mutima, bakabwira Imana ibyabo byose bakayiha n'ibyifuzo byabo kuko ariyo imenya ibiri ahiherereye, ikamenya n'umutima ukeneye gukira.

    Uyu mushumba mwiza ufite umubare munini ahetse ku mugongo yatanze ihumure ku bizera, maze aravuga ati 'Musenge, mwizere, mwihane ibyaha, musabe Imana ibyo mukeneye, mube abantu b'ingirakamaro mu buzima bwanyu kandi mujye muhora mwibuka ko Imana yabahamagaye ngo mukore umurimo wayo'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124497/ntikizibagirana-mu-mateka-igitaramo-cya-mignonne-gisoza-2022-cyitabiriwe-nabuzuye-amashimw-124497.html

  • Mu marira menshi Dj Brianne yahishuye ingorane yahuye nazo i Burayi #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yandikanye akababaro kenshi ku mbuga nkoranyambaga, DJ Brianne avuga ko nta kintu na kimwe yifuza kongera guhuriramo na Social Mula.

    Uyu munyamuziki utasobanuye neza ikibazo yagize, yanditse ati “Mu gahinda kenshi n'amarira menshi nandikanye ibi, Imana izambabarire sinzagire ibintu cyangwa ikintu nongera guhuriramo n'umuhanzi Social Mula.”

    Dj Brinne na Social Mula bari guhurira mu gitaramo mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022, ari nabwo ibibazo avuga byavutse.

    Yagarutse kuri sosiyete ya Nad Progress Ent yamutumiye mu bitaramo yari afite i Burayi, avuga na bo batari shyashya. Yageze aho agomba kubategerereza arababura, amara amasaha abiri yose mu bukonje yabuze umufasha.

    Mu butumwa bw'amashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuganye ikiniga cyinshi ko atazi aho ari, gusa ashimira Imana yamubaye hafi akaba yabonye abamufasha.

    Yagize ati “Maze amasaha abiri mu bukonje ntegereje, sinzi niba aho ndi ariho nakagombye gutegerereza ha nyaho, mbega byanshanze pe, ndabona Isi yanyikaragiyeho, mu by'ukuri simbizi pe.”

    “Hari abantu King Pazzo yampuje nabo, nibo bari kujya bambaza aho bigeze, niba nabonye imodoka intwara, niba namenye aho ndi, hano hantu harakonje cyane ku rwego utakwiyumvisha.”

    DJ Brianne avuga ko ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022 ryamubereye ribi cyane ku buryo adateze kuryibagirwa.

    Ati “Iri joro rya tariki 31 Ukuboza 2022 ryambereye ribi cyane, nzapfa ntaryibagiwe, mwa bantu mwe iyo hatabaho Imana ikidushyizeho amaboko ngo ngire King Pazzo wamfashije, mwari kuzumva ngo DJ Brianne yarabuze cyangwa yarapfuye.”

    “Aho ndi simpazi, gusa aho muri bubonere ibi navuze, ndaba ndi muzima kandi meze neza kuko ndaba mbonye internet, ibindi Imana indinde nzabaha amakuru yose umunsi nagarutse.”

    Kugeza ubu ntacyo Social Mula aratangaza kuri ibi bivugwa, gusa amashusho ari ku rubuga rwa Nad Progress Ent yerekana ko yari mu gitaramo mu ijoro ryakeye.

    Dj Brianne na Social Mulla berekeje i Burayi ku wa 25 Ugushyingo 2022, bafite igitaramo i Hannover mu Budage ku wa 30 na 31 Ukuboza 2022.

    Akigera i Burayi, uyu mukobwa yateguje abakunzi be ko azataramira mu bindi bihugu birimo u Bufaransa,u Bubiligi, Pologne, Suède n'ahandi.

    Bitanganyijwe ko uyu munyamuziki azataha mu Rwanda hagati ya tariki 5 na 10 Mutarama 2023.

    Uko biri kose ntabwo Imana irankuraho amaboko.🙏🙏😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 pic.twitter.com/QYNSiruaSP

    — DeejayBrianne (@BrianneDeejay) January 1, 2023

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-marira-menshi-dj-brianne-yahishuye-ingorane-yahuye-nazi-i-burayi

  • Kantore Sandra yubuye amaso agaruka mu ikipe… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR WBBC ni imwe mu makipe afite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma n’ikipe ya REG WBBC.

    Ni muri ubwo buryo APR WBBC ikomeje kugenda ishakisha abakinnyi batandukanye bayifasha kugera kuri iyo ntego yayo aho ku ikubitiro yahise isinyisha Kantore Sandra umwe mu bazi uko uburyohe bw’iki gikombe bumera.

    Kantore Sandra yagarutse mu rugo

    Kantore Sandra ni umukinnyi ukina nka “Point guard” wamenyekanye cyane mu ikipe ya Berco Stars mbere yo kwerekeza muri APR WBBC yakiniye imyaka umunani.

    Uyu mukobwa abenshi badashidikanya ku bushobozi n’ubuhanga bwe, nyuma yo kumara igihe kirekire adakina kubera imvune agatakaza umwanya mu ikipe ya APR WBBC, ni bwo yahisemo gusinyira ikipe ya REG WBBC muri 2021. 

    Mu gihe yamaze muri iyi kipe ya REG WBBC, Kantore Sandra yafashije ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona batsinze ikipe ya APR WBBC. 

    Kantore yasinye amasezerano y’umwaka umwe

    Muri shampiyona ya Basketball y’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, ikipe ya APR WBBC yatsinzwe ku mukino wa nyuma n’ikipe ya REG WBBC. 

    Kantore Sandra ari mu bakinnyi bagoye cyane ikipe ya APR WBBC  mu mikino 5 ya kamarampaka bahuyemo n’ikipe yakiniraga ya REG WBBC abifashijwemo cyane n’uburambe afite muri iyi shampiyona.

    Nyuma yo kuba iya gatatu mu marushanwa y’akarere ka gatanu (zone5), APR WBBC ikubutse mu mikino nyafurika aho yasoje idatsinze umukino n’umwe. 

    Agarutse gufasha APR WBBC kwiharira ibikombe mu Rwanda

    APR WBBC niyo kipe yubakiyemo izina cyane 

    Yaje kuva muri APR WBBC yerekeza muri REG WBBC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124495/kantore-sandra-yubuye-amaso-agaruka-mu-ikipe-ya-apr-wbbc-amafoto-124495.html

  • Icyo Rayon Sports yiteze muri Luvumbu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko nta kindi bwiteze muri rutahizamu mushya ukomoka muri DR Congo baheruka gusinyisha, Heritier Luvumbu uretse kubafasha kwegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Heritier Luvumbu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6, aho aje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 ndetse n’imikino y’igikombe cy’Amahoro.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko Luvumbu atari umuntu mushya muri Rayon Sports kandi bose bazi ubushobozi bwe.

    Ati “Muzi ko yigeze gukina muri Rayon Sports muri Covid, akinamo amezi 2, shampiyona ni ko yari iteye icyo gihe, ariko abamuzi muzi ko yafashije Rayon Sports nubwo itabashije gutwara igikombe icyo gihe cyangwa ngo ize mu myanya ya mbere ariko yarayifashije twese yaduhaye ibyishimo.”

    Yakomeje avuga ko bazanye uyu rutahizamu kugira ngo abafashe kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu gihugu (shampiyona n’icy’Amahoro) uyu mwaka.

    Ati “N’ubu rero muri gahunda komite iriho twihaye yo kurwanira igikombe, turimo turubaka ikipe, imikino ibanza yararangiye, turimo turashaka aho twashyira imbaraga kugira ngo dukomeze guhatanira igikombe.”

    “Ni muri urwo rwego twashatse umukinnyi Luvumbu Heritier kugira ngo aze afatanye n’abandi kugira ngo dukomeze guhatanira igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, birahari, ni yo ntego yacu kandi turizera ko azaza agafatanya n’abandi bahari muri urwo rugamba.”

    Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 28 inganya na Gasogi United ya 4 na APR FC ya 3, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 30 inganya na AS Kigali ya mbere.

    Biteze ko Luvumbu azabahesha ibikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-rayon-sports-yiteze-muri-luvumbu

  • Perezida wa Rayon Sports yavuze kuri Youssef n’abakinnyi bashya bashobora kugurwa, umupira awujugunyira FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umunya-Maroc Youssef Rharb wanyuze muri iyi kipe bagiranye ibiganiro ariko na none bategereje icyo FERWAFA izababwira ku mubare w’abakinnyi bagomba kongerwamo.

    Rayon Sports iheruka kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko nubwo bababwiye ko abakinnyi ari 30 bazakoreshwa ariko hari amabwiriza atarahinduwe yavugaga ko abakinnyi bagomba kuba 33.

    Iyi kipe yari isigaranye imyanya 2, nyuma yo kongeramo Luvumbu isigaranye umwanya umwe, ikaba iri mu ihurizo mu gihe FERWAFA itakwemera ubusabe bwa yo.

    Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abandi bakinnyi bashobora kongeramo, bizaterwa n’imyanya bazaba basigaje.

    Ati “byose bizaterwa n’imyanya kuko ubanza mwarabimenye twandikiye FERWAFA, yaratubwiye itwoherereza ingengabihe y’imikino yo kwishyura ko abakinnyi batagomba kurenga 30 ariko hari amabwiriza hataraza andi ayavuguruza avuga 33, turabandikira ntibaradusubiza.”

    “Ni ukuvuga twari dufite imyanya 2 isigaye, badusubije bakumva ubusbe bwacu twaba dufite imyanya 5 icyo gihe twakomeza kubaka ikipe n’ahandi ariko batadusubije mu buryo dushaka twaba dusigaranye umwanya umwe, twashakamo rutahizamu nimero 9 ni we turimo dutekereza. “

    Kuri Youssef uheruka muri iyi kipe mu ntangiriro za 2022 n’ubundi akaba ugomba kugaruka bamutijwe na Raja Cassablanca, yemeje ko ibiganiro byabaye ariko bizaterwa n’icyemezo FERWAFA izafata.

    Ati “Youssef rero twarimo tuganira ariko bizaterwa n’icyemezo FERWAFA izafata, igisubizo izaduha ni bwo tuzamenya uko tubigenza. “

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu munya-Maroc ibiganiro byarangiye isaha n’isaha agomba kuza cyane ko n’itike y’indege ye ishobora kuba yaramaze kuyohererezwa.

    Youssef Rharb yamaze kumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-yavuze-kuri-youssef-n-abakinnyi-bashya-bashobora-kugurwa-umupira-awujugunyira-ferwafa

  • Umukinnyi mpuzamahanga w’Amavubi yateye umugongo ubusabe bw’ikipe ye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza amasezerano muri AFC Eskilstuna, Rafael York yeruriye iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ko adashobora kuyongerera amasezerano.

    York muri Kamena yari yabwiye ISIMBI ko mu gihe iyi kipe yasoza shampiyona ibashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere agomba kuyongerera amasezerano ariko bitakunda agashakira ahandi.

    Nyuma y’uko bananiwe kuzamuka mu cyiciro cya mbere, York wasoje amasezerano ye mu kwezi gushize yanze kongera andi muri iyi kipe.

    Perezida w’iyi kipe, Al Jebouri yabwiye ikinyamakuru Kurien ko York bakoze ibishoboka ariko arabanira.

    Ati “York twamuhaye amasezerano meza ashoboka ariko yaranze.”

    Yakomeje avuga ko uretse York n’abandi bakinnyi barimo Alexander Michael na Felix Michel batazakomezanya arimo ashaka abasimbura ba bo.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi hari amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Sweden amwifuza ndetse no muri Norway.

    Rafael York w’imyaka 23 yakiniye amakipe atandukanye muri Sweden aho 2014-18 yakiniraga Sandvikens IF, ubwo yari muri iyi kipe 2016 yatijwe muri Gefle IF, 2017 atizwa muri VFL Bochum. Umwaka wa 2018-19 yawukinnye muri AFK Varnamo aho yakinnye imikino 7 ihita imutiza muri Sandvikens IF. 2019 kugeza 2021 yakiniraga Kalmar FF muri 2021 ni bwo yerekeje muri AFC Eskilstuna yakiniraga kugeza uyu munsi.

    York yanze kongerera amasezerano AFC Eskilstuna

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-w-amavubi-yateye-umugongo-ubusabe-bw-ikipe-ye