Blog

  • M23 yanze kuva mu duce yasabwe kurekura ifata utundi tubiri #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umunsi umwe gusa M23 isabwe n'Ubuyobozi bw'ingabo zihuriwe n'Ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro n'Umutekano muri DRC, kuva muri Rumangabo na Kishishe, uyu mutwe warushijeho kwigarurira ibindi bice bitandukanye birimo Nyamilima na Gisharu muri Teritwari ya Rutshuru hafi y'umupaka wa Ishasha uhuza iki gihugu na Uganda.

    Ejo kuwa 2 Mutarama 2023,Lt Col Ndjike Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri Opresiyo Sokola 2, nawe yemeje aya makuru avuga ko guhera ku munsi wejo , agace ka Nyamilima na Gisharu muri Gurupoma ya Binza Teritwari ya Rutshuru, kamaze kugera mu Maboko ya M23 nyuma y'imirwano ikomeye.

    Mbere yaho gato kuwa 30 Ukuboza 2022, Umutwe wa M23 wari wamaze kwigaruri agace ka Bwiza muri Teritwari ya Rutshuru nyuma y'imirwano ikomeye yanagaragayemo abacancuro b'Abazungu harimo uwahasize ubuzima , barimo kurwana k'uruhande rwa FARDC.

    N'ubwo M23 isabwa kuva muri Rumangabo na Kishishe bitarenze kuwa 5 Mutarama 2023 nyuma yo kuva muri Kibumba,ubu uyu mutwe ukomeje gukataza aho imirwano yamaze kugera muri Teritwari ya Msisi .

    Ubu, imirwano ikomeye ihanaganishije Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR , Mai Mai Nyatura n'abacancuro b'Ababazungu, iri kubera mu gace ka Kamatembe na Karenga muri Pariki ya Virunga ho muri Teritwari ya Masisi, k'uburyo isaha iyari yose utu duce natwo dushobora kugwa mu maboko ya M23.

    Umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko ushobora kwigarurira Teritwari ya Misisi yose mu rwego rwo kwirwanaho , bitewe n'uko FARDC ,FDLR n'imitwe ya Mai Mai bakomeje kuyishotora bayigabaho ibitero.

    M23, ivuga ko yateye intambwe mu rwego rwo kubahiriza imyanzurio ya Luanda na Nairobi ubwo yavaga muri Kibumba k'ubushake , ariko Ubutegesti bwa Kinshasa, FDLR , Mai Mai n'indi mitwe irebwa niyo myanzuro ikaba nta gahunda ifite cyangwa se kugaragaza ubushake mu rwego rwo kubahiriza iyo myanzuro igamije kuzanira igihugu cya DRC amahoro.

    Kugeza ubu, haribazwa niba M23 izemera kuva muri Rumangabo na Kishishe bitarenze kuwa 5 Mutarama 2023 , mu gihe ikomeje gukataza yigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru hafi kuyifata yose ndetse ikaba yamaze kwagura imirwano yerekeza muri Teritwari ya Masisi.

    IVOMO: RWANDA TRIBUNE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yanze-kuva-mu-duce-yasabwe-kurekura-ifata-utundi-tubiri

  • Robertinho wanditse amateka muri Rayon Sports na Vipers, ageze muri Simba SC #rwanda #RwOT

    Simba SC yamaze gutangaza umutoza ukomoka muri Brazil umaze kwandika izina muri aka karere, Roberto Oliveira uzwi nka Robertinho nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

    Robertinho yatandukanye na Vipers FC yo muri Uganda mu cyumweru gishize, ni nyuma yo kuyifasha kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2023 ni bwo uyu mutoza w’imyaka 62 yatangajwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe aho asimbuye Zoran Maki batandukanye muri Nzeri 2022, azungirizwa na Juma Mgunda wari usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe.

    Inkuru y’urugendo rw’ubutoza muri Afurika y’Iburasirazuba ya Robertinho yatangiriye muri Rayon Sports muri 2018 ubwo yayifashaga kwandika amateka agera muri 1/4 cy’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Muri Kanama 2021 yerekeje muri Uganda afasha Vipers FC kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse anayifasha kugera mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

    Robertinho yagizwe umutoza wa Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-wanditse-amateka-muri-rayon-sports-na-vipers-ageze-muri-simba-sc

  • 2023: FERWACY izategura amasiganwa 17 harimo… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2023 mu magare, ugiye gutanga ibyishimo byunganira ibya 2022 aho abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare begerejwe uyu mukino mu turere twabo. 

    Uyu mwaka w’imikino uzabanzirizwa n’isiganwa rya Heroes’ Cycling Race rizazenguruka mu turere twa Kicukiro na Gasabo. Nyuma yaho muri Gashyantare hazakinwa isiganwa rya Tour du Rwanda ari naryo rikuru muri aya 17.

    Nyuma ya Tour du Rwanda hazakurikiraho Kivu Belt Race rizabera mu Karere ka Rusizi, Karongi na Rubavu. Nyuma yaho kandi hazakinwa Africa Cycling Championship itaramenyekana aho izabera. Muri Mata hazakinwa isiganwa rya Race to Remember rizanyura mu muhanda Kigali-Gicumbi-Kigali.

    Abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda bagiye kuryoherwa n’umwaka wa 2023 

    Muri Gicurasi 2023 hazakinwa isiganwa ry’Akagera Race rizabera i Gatsibo, muri Kamena hakinwe amasiganwa abiri arimo irya Education and Cultural race rizabera i Huye, nyuma yaho hakinwe National Cycling Championship izabera muri Kigali na Bugesera.

    Muri Nyakanga 2023, hazakinwa isiganwa rya Liberation Race rizabera mu muhanda Kigali-Nyagatare. Muri Kanama naho hazakinwa amasiganwa abiri, arimo Royal Nyanza Race rizahuzwa n’umunsi w’Umuganura, ribere i Nyanza, nyuma yaho hakinwe 2023 UCI World Championships rizabera muri Scotland.

    Mugisha Moise ni umukinnyi wo kwitega muri 2023 nyuma yaho mu mwaka ushize yatwaye amasiganwa atatu yikurikiranya harimo n’iryasoje umwaka ryabereye i Nyanza 

    Muri Nzeri hazakinwa amasiganwa abiri, arimo, Kibugabuga Race rizabera i Bugesera, ndetse n’isiganwa ryo Kwita Izina. Mu Ukwakira hazakinwa isiganwa rimwe rya Gisaka Race rizabera i Kirehe, naho mu Ugushyingo hakinwe Kibeho race rizabera mu Karere ka Nyaruguru. 

    Mu Ukuboza 2023, hazakinwa amasiganwa 2, arimo isiganwa rya Human Rights Race ndetse na Musanze Gorilla Race rizabera i Musanze rikazaba ari naryo siganwa rizasoza umwaka. 

    Ingengabihe y’umwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ni uko iteye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124511/2023-ferwacy-izategura-amasiganwa-17-harimo-nirizabera-muri-gatsibo-124511.html

  • Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Women Basketball Club yamaze guha amasezerano umukinnyi wahoze ayikinira Kantore Sandra uzwi ku izina rya Do Mi, uyu mukinnyi akaba agarutse mu ikipe yahozemo mbere yo kwerekeza muri REG WBBC.

    Nk'uko byagaragaye ku mafoto ikipe ya APR WBBC yashyize hanze, Kantore Sandra yagaragaye afashe umwambaro w'iyi kipe ye nshya yasinyiye amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Kantore Sandra uzwi nka Do Mi ni umwe mubakinnyi b'umukino w'intoki bakomeye hano mu Rwanda bitewe n'ubuhanga yagiye agaragaza mu mikino itandukanye yakinnye hano muri shampiyona.

    Nyuma yo kuva muri iyi kipe ya REG WBBC, Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko REG yaraye ihaye amasezerano abandi bakinnyi 4 bashya.

    Muri abo bakinnyi bahawe amasezerano ni Micomyiza Rosine uzwi nka Cissé, Rutagengwa Nadine, Mwizerwa Faustine na Munezero Ramula, aba bose bakaba bakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda.

    Amakipe atandukanye arimo kwiyubaka ategura umwaka mushya w'imikino wa 2023, nk'uko ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda, FERWABA ryabitangaje, shampiyona izatangira tariki ya 21 Mutarama 2023.

    The post Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kantore-sandra-uzwi-nka-do-mi-yerekeje-muri-apr-wbbc-avuye-muri-reg-bbc-yahise-yishumbusha-abandi-4-ba-the-hoops/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kantore-sandra-uzwi-nka-do-mi-yerekeje-muri-apr-wbbc-avuye-muri-reg-bbc-yahise-yishumbusha-abandi-4-ba-the-hoops

  • Kora ibi bintu uwo mwanya ukimara kurumwa ni… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwirinda guhita uhura n'ibindi bibazo bitandukanye, hari ibintu ukwiriye gukora ugakomeza kugira ubuzima bwiza. Mu by'ukuri, muri iyi nkuru urakuramo igisubizo.

    Nk'ibisanzwe inzoka nikuruma bitunguranye cyangwa ukiyumva warumwe nayo, ikintu cya mbere uzakora uzajye kwa muganga babanze bakuvure. 

    Umuti kwa muganga bazaguha witwa 'Antivenoms' uhita urwanya ingaruka zitandukanye ziterwa no kurumwa n'inzoka, mu gihe yagusizemo ubumara bwayo. Uyu muti ni umwe mu miti yifashishwa cyane n'ikigo 'World Health Organization'.

    Mu gihe ikurumye uwo mwanya, hita uyikuraho. Tinyuka uyifate /uyisunike uhite uyikuraho kugira ngo ubuzima bwawe butaba mu kaga bitewe n'uko yagutinzeho. Ahantu inzoka yakurumye byashoboka ko hahise hahindura ibara hagasa umukara, habyimbye se ndetse n'amaraso akaba ari kuva cyane bivanze n'uburibwe. 

    Mu gihe nta bundi bufasha buri aho wamaze kuyikuraho, ugirwa inama yo guhita ujya kureba abaganga bakagufasha.

    Uzahite ukuramo imyenda, ugerageze kuhoza ndetse uhafunge n'igitambaro gisa neza cyane mbere y'uko habyimba, nta kindi kintu na kimwe ukoze. Bibaye byiza wagura umuti twagarutseho haruguru, ukajya uwugendana mu gikapu cyawe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo mu gihe waterwa utiteguye.

    Inzoka ikimara kukuruma, uzahite ufata ifoto yayo kugira ngo uzabashe kumenya ubwoko bw'inzoka yakurumye, ndetse binafashe uraguha ubufasha bw'ibanze. Iyi nkuru ikozwe mu rwego rwo gufasha abantu batandukanye bashobora kuzahura n'iki kibazo cyo kurumwa n'inzoka.

    Inkomoko: WHO  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124505/kora-ibi-bintu-uwo-mwanya-ukimara-kurumwa-ninzoka-124505.html

  • Ibyavuye mu Iperereza ku Barundi 24 bafungiye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Ifungwa ry’aba Barundi ryemejwe n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, ACP Nabakka S.Claire, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku byaranze icyumweru gishize.

    ACP Nabakka S.Claire yavuze ko aba Barundi 24 bafashwe tariki 29 Ukuboza 2022 ubwo bari mu modoka nto itwara abagenzi yari yanarengeje umubare w’abagenzi yemerewe gutwara dore ko hari harimo abagenzi 26 muri bo hakaba harimo Abarundi 24.

    Yagize ati 'Tugendeye ku byagaragajwe n’iperereza abo Barundi 24 bari batutse mu bice bitandukanye byo mu Ntara zinyuranye zo mu Burundi baje muri Uganda ku mpamvu z’akazi.'

    Abarundi batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpigi mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza, naho umushoferi ndetse na kigingi we bari babatwaye, bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu.

    Polisi ya Uganda ivuga ko aba Barundi bari bagiye mu bikorwa by’ubucuruzi birimo nko gukora mu tubari, kubyina imyindo zireshya abantu mu nzu z’utubyiniro ndetse n’uburaya.

    Iki gipolisi kandi kivuga ko cyagiye gitahura ibikorwa by’ubucuruzi nk’ibi byakorwaga n’Abashinwa, Abahindi, Abanyekongo ndetse n’abo muri Sudani y’Epfo, babaga bafite ibikorwa by’ubucuruzi bitemewe byahabwagamo akazi abaturutse mu bindi Bihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Ibyavuye-mu-Iperereza-ku-Barundi-24-bafungiye-muri-Uganda

  • Mugisha werekeje gukina muri Amerika ntazibagirwa umunsi atwarwa kuri sitasiyo ya polisi akiri umwana #rwanda #RwOT

    Mugisha Emmy ukina umukino wa Tennis, wabonnye ‘Scholarship’ yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Bethel University abikesha uyu mukino, ahamya ko ikintu cyamubabaje ari urupfu rwa se wa bo.

    Ni umusore w’imyaka 21, yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro i Kanombe, ni imfura mu muryango w’abana 3. Ababyeyi be bose aracyabafite.

    Yatangiye gukina umukino wa Tennis muri 2012 yishimisha, nyuma ni bwo yaje kubona ko afite impano ya yo.

    Yakiniye IPRC Kigali Tennis Academy na Extreme Tennis Academy yo mu Mujyi wa Ismaila mu Misiri ari na ho yaboneye amahirwe yo kujya gukina muri Canada akinira iyi Kaminuza.

    Uyu musore werekeje muri Canada ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yabwiye ISIMBI ko itandukaniro ryo gukina mu Rwanda no hanze ya rwo ari imitegurire.

    Ati “Nasanze itandukaniro ryo mu Rwanda no hanze, akenshi bibanda kugutegura abana cyane kurusha ibindi bintu byose kuko baba bareba ejo hazaza, ikindi usanga bafite amafaranga, bafite abaterankunga benshi.”

    Avuga ko akimara kumenya ko yabonye amahirwe yo kujya kwiga ‘Computer Science’ muri iyi Kaminuza anayikinira yishimye cyane kuko yumvaga ari ibintu bidashoboka kuri we, bikaba bizamufasha kuzamura urwego rwe.

    Ati “Nkimara kumenya ko nabonye iyi Scholarship, nabyakiriye neza cyane, narishimye kuko ni zo nzozi nari mfite ubundi nkitangira gukina Tennis, nabonaga abantu ku mateleviziyo muri za Kaminuza bakina nkumva ni ibitangaza bidashobora kumbaho, mbonye aya mahirwe narishimye numva ko Tennis izangeza kure hashoboka. “

    “Bizamfasha kuzamura urwego rwanjye kuko nzaba nkinana n’abakinnyi bakomeye, ikindi nkafasha ikipe yanjye gutwara igikombe.”

    Agaruka ku buzima bwe bwite, yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane ari urupfu rwa se wa bo, n’aho icyamushimishije ari ‘Scholarship’ aheruka kubona.

    Ati “ikintu cyamubabaje cyane mu buzima ni igihe natakazaga ‘Uncle’ wanjye uvukana na papa, yari inshuti yanjye. Ikintu cyanshimishije cyane mu buzima ni ukubona aya mahirwe yo kujya gukinira iyi Kaminuza ibyari inzozi kuri njye bigahinduka impamo.”

    Mu buto bwe ikintu ajya yibuka kikamusetsa cyane ni uburyo akiri umwana yatwawe kuri polisi nyuma yo kumena ikirahure cy’imodoka ya ‘Coaster’.

    Ati “ikintu cya mbere kijya kinsetsa cyane, nk’iri umwana ni igihe nari ndimo kuva ku ishuri ndi kumwe na murumuna wanjye noneho nyura kuri coaster nkubitaho ibuye ikirahure cy’imbere kirameneka, bahise banjyana kuri sitasiyo ya polisi, nararize cyane numvaga bitaribuze kuvamo ikibazo.”

    Mugisha Emmy ashimira umuryango we cyane wamufashije mu rugendo rwo gukina Tennis yaba mu nama no mu bushobozi, ashimira federasiyo y’uyu mukino ndetse n’umutoza wa IPRC Kigali.

    Mugisha Emmy ku myaka 21 yagiye gukina muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mugisha-werekeje-gukina-muri-amerika-ntazibagirwa-umunsi-atwarwa-kuri-sitasiyo-ya-polisi-akiri-umwana

  • Gasabo:Imodoka ya Fuso yakoze impanuka ihitana umuntu umwe abandi barakomereka #rwanda #RwOT

    Ibi byabyaye ahagana saa tatu z'igitondo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, ubwo Fuso RAG 586E yamanukaga umuhanda uva i Jabana ahitwa mu Makawa igana Karuruma muri uyu Murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yahamirije UMUSEKE iby'iyi mpanuka avuga ko amakuru bahawe na Majyambere Valens wari uyitwaye, aruko yafashe feri bikanga agashaka uko yayihagarikamo.

    Yagize ati 'Yagiye kugera mu gasanteri ka Karuruma igonga abantu bari bari ku muhanda hitaba Imana umuntu umwe abandi batanu barakomereka. Shoferi we aratubwira ko yafashe feri biranga, ashaka ubundi buryo yayihagarikamo birangira agonze motari warimo akoresha moto ye, umunyonzi warimo w'igendera n'umunyamaguru, ariko hanakomeretse nabo babiri bandi bari mur' iyo kamyo.'

    Uwitabye Imana akaba ari umumotari warimo akoresha moto ye, ni mu gihe kandi umunyonzi we yakomeretse bikomeye ndetse n'umugenzi wigenderaga n'amaguru, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

    SSP Rene Irere akaba yongeye kwibutsa abatwara imodoka nini z'amakamyo kujya bahora bagenzura ubuzima bwazo.

    Ati 'Ubutumwa twaha abantu cyane cyane abatwara ziriya modoka z'amakamyo kuko harimo n'izikuze ni ukujya bakurikirana hafi ubuzima bwazo, kuko niba ari ikibazo kiri mechanique yagize, buriya bishobora kuba hari ibibazo by'amavuta yari ifite yamenetse wenda shoferi cyangwa turn boy ntabikurikirane, bishobora kuba impanuka yatewe n'imikurikiranire mike y'iriya modoka.'

    Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba shoferi w'iyi modoka yabanje gutoroka, gusa baje kumugarura.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/gasabo-imodoka-ya-fuso-yakoze-impanuka-ihitana-umuntu-umwe-abandi-barakomereka

  • Cristiano Ronaldo agiye kujya ahembwa umushahara uruta uwa Mbappe,Messi na Neymar Jr uyiteranyije #rwanda #RwOT

    Kizigenza Cristiano Ronaldo aheruka kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia ku masezerano azageza muri Kamena 2025.

    Ikipe ya Al Nassr yiyemeje kuzajya ihemba Cristiano Ronaldo miliyoni 214 z'amadolari ku mwaka ahita arusha umushahara wa Messi,Mbappe na Neymar Jr uyiteranyije yose.

    Al Nassr FC ibinyujije kuri Twitter,yanditse iti “Amateka yakozwe. Iri sinyisha ntabwo rizatuma ikipe yacu igera kuri byinshi gusa ahubwo bizatuma na shampiyona yacu irebwa, igihugu cyacu ndetse n'abakibyiruka abahungu n'abakobwa kuba beza.”

    Uyu mugabo wari umaze imyaka ikabakaba 20 akina I Burayi,agiye gukorera amafaranga mu ikipe ya All Nassr, izajya imuhemba akayabo ka miliyoni 200 z'amayero ku mwaka,angana na miliyoi 214 z'amadolari n'arenga 173 z'amapawundi ku mwaka.

    Ronaldo azajya ahembwa 4,000,000Frw ku munota cyangwa 240,000,000Frw ku isaha nkuko amakuru abivuga.

    Ronaldo aragera I Riyadh muri Saudi Arabia aho azerekanwa kuri uyu wa kabiri nyuma yo gukora ikizamini cy'ubuzima.

    Muri 2003 ni bwo yatandukanye na Sporting CP y'iwabo muri Portugal yerekeza muri Manchester United yakiniye kugeza 2009 ubwo yahitaga asinyira Real Madrid, yayivuyemo 2018 yerekeza muri Juventus yakiniye kugeza 2021 agaruka muri Manchester United.

    Reba abakinnyi bahembwa akayabo kurusha abandi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-agiye-kujya-ahembwa-umushahara-uruta-uwa-mbappe-messi-na

  • Umukinnyi wa Argentina yaguze imbwa ihenze cyane ngo irinde umudali we w'igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Argentina,Emiliano Martinez yatanze ibihumbi 20,000 by'amapawundi agura imbwa yo kumurindira umudari yegukanye mu gikombe cy'isi kugira ngo utibwa cyangwa ngo wangizwe .

    Iyi mbwa yakoreshejwe n'igisirikare cya US Navy na SAS mu ntambara, ni kabuhariwe mu kurinda umutekano.

    Uyu wari umunyezamu wa mbere wa Argentina,yafashije igihugu cye kwegukana iki gikombe cy'isi gutsinda Ubufaransa ku mukino wa nyuma banganyije ibitego 3-3 hanyuma agakuramo penaliti 4-2 batsinze.

    Uyu yaje gutorwa nk'umunyezamu w'irushanwa ndetse atabara Argentina akuramo igitego cyo ku munota wa nyuma w'inyongera cyari kigiye gutsindwa na Randal Kolo Muani.

    Imyitwarire ye nyuma yo kwegukana iki gikombe cy'isi no gutwara igipupe yashyizeho isura ya Mbappe byarakaje abafana baramwibasira ariko ntibyamubujije kugura iyi mbwa ngo irinde uyu mudali.

    Iyi mbwa ikaze cyane,izajya irinda umuryango we ugizwe n'umugore we n'umwana hanyuma inarinde uyu mudali.

    Iyi mbwa ifite ibiro 30 yayiguze na ba kabuhariwe mu kugurisha imbwa abakiriya bihariye.

    Aba bagurishije imbwa abarimo Hugo Lloris wa Tottenham,myugariro wakiniye Chelsea na Arsenal ariwe Ashley Cole na Tyson Fury ukina iteramakofe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-argentina-yaguze-imbwa-ihenze-cyane-ngo-irinde-umudali-we-w