Blog

  • Martin Fayulu n'ihuriro rye bibasiye Perezida Tshisekedi wizeye ingabo za EAC #rwanda #RwOT

    Ihuriro LAMUKA ririmo abanyapolitiki bakomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo nka Martin Fayulu, ryanenze Perezida Antoine Felix Tshisekedi,wizeye ko ingabo z'Umuryago wa Afurika y'Iburasirazuba zagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

    Umuvugizi wa LAMUKA, Prince Epenge,yavuze ko 'misiyo yo kurinda abana b'abanye-Congo biri mu biganza by'Abanye-Congo ubwabo ndetse na Polisi',aho kuba izi ngabo z'amahanga.

    Uyu muvugizi yabwiye Okapi ko 'Kuba Felix Tshisekedi yaremeye ko ingabo zo mu bihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziza kurinda abana ba Kivu y'Amajyaruguru na Ituri bigaragaza ko adafite icyerekezo cy'umutekano '.

    Prince Epenge kuri we yatunguwe no kuba Umukuru w'Igihugu yarafashe icyemezo cyo kuvugana n'ingabo za Sudani y'Epfo kandi nayo idahagaze neza.

    Yagize ati ' 'Iki gihugu kikiri gito (avuga Sudani y'Epfo),yavutse mu 2011, leta idashinze imizi. Ni leta mu by'ukuri idafite igisirikare gihamye kuko igisirikare cyayo kivanze n'abahoze mu mitwe y'itwaje intwaro.'

    Kuri uyu muyobozi , asanga Tshisekedi ari nkaho ari mu mukino w'amahirwe akoresheje imbaraga z'ibihugu by'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.'

    Kugeza ubu Ingabo za FARDC zikomeje gukozanyaho na M23 ariko izi ngabo za EAC ntizirajya ku rugamba ndetse ntabwo inshingano zazo zirasobanuka neza.

    Umukuru w'izi ngabo,Gen.Nyagah akomeje kugirana ibiganiro na M23 kugira ngo ive mu duce yari yarafashe turimo Kishishe na Rytshuru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/martin-fayulu-n-ihuriro-rye-bibasiye-perezida-tshisekedi-wizeye-ingabo-za-eac

  • Cristano Ronaldo yitiranyije igihugu agiye g… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Nassr ikina mu gihugu cya Saudi Arabia yamaze kugura kizigenza Cristiano Ronaldo, uyu munsi nibwo yamwerekanye ku mugaragaro ku kibuga cyayo cyari kiriho ibihumbi n’ibihumbi by’abafana ndetse n’abanyamakuru. 

    Cristiano Ronaldo ubwo yari ari gutanga ikiganiro cya mbere ku banyamakuru bo muri Saudi Arabia, yatunguranye yitiranya izina ry’igihugu agiye gukinamo akita South Africa. Mu magambo ye yagize ati: “Kuri njye ntabwo naje gukina muri South Africa kubera ko urugendo rwanjye mu mupira w’amaguru rurangiye, iki nicyo nashakaga guhindura. Ntabwo ngirira ubwoba ibyo abantu bamvugaho”. 

    Uyu mukinnyi yibeshye avuga South Africa mu mwanya wa South Arabia. Ibi bihugu byombi bifite inyuguti zisa, ariko ntibituruka no ku mugabane umwe.

    Ubwo Cristiano Ronaldo yerekanwaga kuri sitade ya Al Nassr

    Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano y’imyaka 2.5 muri Al Nassr, akazajya ahembwa miliyoni 200 z’amayero ku mwaka. Uyu mukinnyi kugeza ubu niwe uhembwa amafaranga menshi, mu bakinnyi bakina umupira w’amaguru ku isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124528/cristano-ronaldo-yitiranyije-igihugu-agiye-gukinamo-124528.html

  • FIFA igiye gusaba ibihugu byose ku Isi kugira… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n’umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yari Sao Paulo muri Brazil mu muhango wo gushyingura Pele, yabwiye ibinyamakuru ati “Tugiye gusaba ibihugu byose byo ku isi kugira stade imwe yitwa Pele.”

    Mu makuru dukesha SkySport ni uko ibi bitangajwe nyuma y’uko Rio de Janeiro ivanyeho gahunda yo kwitirira Pele stade ikomeye ya Maracana, kubera ko byanzwe na guverineri w’iyi Leta muri Mata 2021.

    Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yatangaje ko igiye gusaba ibihugu byose ku Isi kugira Stade imwe bitirira Pele

    Pele yasezeweho ku wa Mbere, mu kibuga cya Vila Belmiro mu mujyi yavukiyemo wa Santos. Iki akaba aricyo kibuga cy'ikipe yatsindiye bimwe mu bitego byiza, mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

    Isi yose yababajwe n’urupfu rwa Pele wapfuye ku myaka 82 azize kanseri y’amara

    Infantino yasohoye itangazo ku munsi Pele yapfiriyeho, agira ati “Ku muntu wese ukunda uyu mukino mwiza, uyu niwo munsi tutigeze twifuza ko uzabaho. Umunsi tubura Pele.”

    Yakomeje asobanura ko Pele ari “Umukinnyi w’intangarugero” yongeraho ati” Pele yari afite imbaraga za rukuruzi, ku buryo mu gihe wabaga uri kumwe na we, ibindi byose ku Isi byarahagararaga.

    Ubuzima bwe burenze umupira w’amaguru, yahinduye imyumvire ayigira myiza muri Brazil, muri Amerika y’ Epfo ndetse no ku Isi hose. Umurage we ntushobora kuvugwa mu magambo make.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124526/fifa-igiye-gusaba-ibihugu-byose-ku-isi-kugira-stade-imwe-yitirirwa-pele-124526.html

  • Imyambarire ya Robertinho ubwo yahabwaga akazi na Simba SC yibajijweho #rwanda #RwOT

    Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri nk'umutoza mushya wa Simba SC.

    Uyu yasinyiye iyi kipe nyuma y'iminsi mike atandukanye na Vipers SC yari yahesheje Shampiyona n'itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

    Imyambarire ya Robertinho kuri uyu wa 03 Mutarama 2023 yibajijweho cyane kuko ihuye niyo yari yambaye ubwo yazaga muri Rayon Sports muri 2018.

    Kuwa 16/06/2018,Robertinho yerekanwe muri Rayon Sports yambaye ikoti rya Khaki, n'Umukandara ushaje bituma benshi bibaza impamvu yawuhisemo.

    Kuri uyu wa 03/01/2023 muri Simba SC nabwo yari yambaye ikoti rya Khaki, n'Umukandara ushaje kandi udahinduka nyuma y'imyaka 5.

    Ibi bintu abatoza benshi barabikora kuko Diego Simeone byagorana ko yakwambara indi myenda itari umukara gusa mu kazi cyo kimwe na Joachim Loew w'Umudage.

    Robertinho agomba guhita ajya muri Zanzibar ahari kubera Mapinduzi Cup 2023 bityo akarushaho gukurikira abakinnyi ikipe ifite bari gutozwa na Juma Mgunda.





    Byahuriranye cyangwa hari ikibyihishe inyuma?

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imyambarire-ya-robertinho-ubwo-yahabwaga-akazi-na-simba-sc-yibajijweho

  • Pasiteri w'Abadive yirukanye abari bambariye umugeni abashinja imyambarire idahwitse #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwajemo kidobya ubwo umupasiteri mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ry'ahitwa Kisii muri Kenya yirukanaga abari bambariye umugeni abaziza ko atari abizera bo muri iri torero ndetse bambaye imyenda idakwiriye.

    Ubu bukwe bwabaye kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022,bwajemo iyi kidobya ubwo pasiteri Jared Omwoyo yangaga ko abambariye umugeni binjira mu rusengero.

    Ibi byabereye ahitwa Uasin Gishu County mu gihugu cya Kenya.

    Mu mashusho yakwirakwijwe kuri Tik Tok,uyu mupasiteri yumvikanye agira ati “Mwumve,mwumve,ntabwo muraherekeza umugeni niba mutari Abadiventiste b'umunsi wa Karindwi.Ndabyanze.

    Imyambarire yanyu ntabwo ikwiriye.Muzabikore ahandi atari mu Badiventiste.Uyu n'umuhango wera,ntabwo itorero ryakwihanganira ibikorwa bitajyanye n'imyemerere yaryo.”

    Yahise ategeka abari bambariye umugeni gusohoka mu mbago z'urusengero kandi yemeza ko atari buze gusezeranya aba bantu igihe akibona abambaye gutyo.

    Pasiteri Omwoyo yavuze ko yirukanye aba bambari b'uyu mugeni kubera ko batakoze ibyo Imana ishaka.

    Muri ayo mashusho,aba bageni bumvikanye baterana amagambo na Pasiteri ariko yanze kubumva ategeka ko abo bakobwa bazanye basohoka bakajya kure.

    Ati “Barasohoka cyangwa natse imodoka yanjye nigendere.”Byarangiye asezeranyije aba bageni ariko ababambariye birukanwe nkuko Nairobi News dukesha aya makuru yabitangaje.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-w-abadive-yirukanye-abari-bambariye-umugeni-abashinja-imyambarire

  • Kuvanga urukundo nakazi: Idindira ryiteramb… – #rwanda #RwOT

    Birababaza cyane gushora imbaraga zacu ngo twiteze imbere, tukigomwa ibyiza kubw'ahazaza hacu, tukibabaza twiyima bimwe by'ingenzi dukeneye kubwo kureba kure ngo dutegure ejo heza maze tukazasanga ibyo twubatse bivunanye, impamvu nyamukuru yo gusenyuka kwabyo ari twe twabigizemo uruhare, tukazitwa rya zina rya Barihima.

    Biragora gukora ibintu bitandukanye mu gihe kimwe. Bamwe barabikora bakabishobora ariko abandi bikabananira, bityo bigatera ibibazo bibangamira ibyo bikorwa byabo.

    Bamwe bavuga ko inkundo z'iyi minsi zigoranye kuzijyamo uri mu kazi cyane cyane mu bucuruzi, ngo kuko abantu b'iki gihe aho gukunda umuntu bakunda ibyo atunze! Nk'uko bisigaye bivugwa, ngo biragoye gukunda ukennye muri iyi minsi. 

    Bamwe mu bo twabonye cyangwa twumvise barahombye bava ku isoko, kubera igihombo batewe n'abakunzi babo. Aho amarangamutima yawe kuyagenzura uri kumwe n'umukunzi bikunanira ugatanga ibyawe kugira ushimishe uwo ukunda, nyamara ukirengagiza ko usubiza inyuma ibikorwa bya bizinesi yawe.

    Iyi ndwara byagaragaye ko yiganje mu rubyiruko muri ba bandi bakiri mu myaka mito bataragira inshingano nyinshi, ariko babaho nk'abadatekereza ku hazaza, bimwe bita ngo 'abaho nk'uzapfa ejo'. 

    Ariko si urubyiruko gusa kuko n'abakuze bibabaho, ugasanga umugore cyangwa umugabo ahirise buzinesi. Hari n'abagabo b'abacuruzi bahomba kubera baca inyuma abagore babo, bagaha abana b'abakobwa amafaranga kugira ngo baryamane.


    Umusore  witwa Sindikubwabo James utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, utarifuje ko hagaragazwa amashusho ye, yaduhaye ubuhamya bw'ukuntu yakennye kubera umukobwa bakundanaga, akamufasha kwaya umutungo we bikarangira bizinesi yari afite ya butiki ihombye akabura n'amafaranga yo kwishyura inzu yo kubamo.

    Yagize ati 'Nari nitunze kubera butiki yanjye ndetse nari ntunze umuryango wanjye, nshobora no kwiha icyo nshaka cyose. Nari mfite inzozi zo kuzashinga urugo mbiheshejwe na butiki yanjye. Nabonaga bishoboka kuko nabonaga inyungu nyinshi, kandi nakoreraga ahantu heza mfite abakiriya benshi kandi nari naratangije igishoro gifatika. Nari mfite buri kimwe gikenerwa muri butiki, nteganya no kuyagura cyangwa ikambyarira ibindi bikorwa.'

    Yatubwiye ukuntu umukobwa yihebeye ariwe wabaye intandaro yo guhomba kwe, ariko nyuma atubwira ko ahanini byatewe n'uburangare bwe no gukunda buhumyi.

    Yagize ati 'Uwo mukobwa nakunze yarikundaga, ndetse agakunda ubuzima buhenze kandi nta kazi agira. Bikaba ngombwa ko icyo akeneye cyose akinsaba, kubera ko namukundaga numvaga ntacyo namwima, maze nawe kuko yabonaga mukunda cyane bikamuha imbaraga zo kunyifuzaho icyo akeneye cyose. Kuko iyo namuhakaniraga ansabye amafaranga yararakaraga nanjye nkababara, ngahitamo kuyamuha ngo adakomeza kubabara cyangwa akanyanga.'

    Uyu musore yakomeje kujya ashimisha umukobwa akunda amuha amafaranga, rimwe na rimwe bakayasangira basohokanye. Iyo umukobwa yabaga yagize nk'isabukuru umusore yatakazaga amafaranga angana n'ayamuviramo igishoro, utibagiwe impano za hato na hato ku bakunzi.

    Ubwo yaganiraga n'InyaRwanda.com yifuje gutanga inama ku rubyiruko ndetse no muri rusange, kubijyanye no kumenya kujya mu rukundo uri mu kazi ndetse yavuze ko cyane abwira urubyiruko, kuko aribo bakora aya makosa yamuteje igihombo.

    Yagize ati 'Urukundo nicyo kintu nabonye cyangiriza ubuzima bw'umuntu, iyo atarutwaye neza. Gukunda ni byiza no gukora ni byiza, kandi byose birajyana kuko ntabwo wavuga ngo  ugiye gukora akazi nikarangira nibwo uzakunda, cyangwa ngo uvuge ngo ngiye gukunda nzakora nyuma, byose birajyana. 

    Reka twige gushishoza mu byo dukora, kandi amarangamutima ntaduteshe umuronko. Biba byiza uhisemo umukunzi cyangwa umwunganizi ureba kure kandi ukunda gukora, aho kuguhombya akagufasha kongera inyungu yawe.'

    Yasoje avuga ko yabonye isomo kandi atakongera gukora ayo makosa yakoze, ahubwo ko yize isomo ry'ubuzima. Abwira n’igitsinagore gukunda gukora bakigira, kuko kutibeshaho kwabo byatuma bisanga bajyanywe mu zindi ngeso nk’ubusambanyi, kubera ko babaha ibyo batakwishakira.

    Hari ingero nyinshi z'abantu bari kwicuza kubwo gufata imyanzuro idahwitse no kwitwara nabi, ndetse no kubaho ubuzima budafite intego. Niba umukunzi wawe atakugira inama nzima, bisobanuye ko n'umuryango mwagirana yawangiriza. Mureke kuko nta hazaza he ahubwo uhite mo umuntu muzima, muzafatanya urugendo rwo kwiyubaka.


    Aho guha umuntu amafaranga, mufashe kubona ibyo akora yishakire aye yakoreye.

    Amafaranga yo muri bizinesi ntabwo ari ayo kujya kubyinira mu rungano no kujyanira abatarayavunikiye, ahubwo akomeza kwifashishwa mu bindi bikorwa byunganira ubwo bucuruzi bwawe, kugeza ugeze ku rwego rufatika. 

    Kora bike byiza, aho kuvanga byinshi ukabura na kimwe. Ibyo dukora byose bigenda neza iyo tubikoranye ubwenge n'ubushishozi, kandi dufite ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro ihamye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124521/kuvanga-urukundo-nakazi-idindira-ryiterambere-rirambye-124521.html

  • Umugore yahitanwe n'ibishashi byamuturikiyeho yishimira kwinjira muri 2023 #rwanda #RwOT

    Umugore yahuye n'uruva gusenya mu ijoro ryo ku bunani ubwo ibishashi baturitsaga nijoro bishimira umwaka mushya byafashwe mu myenda ye biramuturikana arapfa.

    Madamu Elisangela Tinem wari ufite imyaka 38,yari kumwe n'umuryango we bishimira gutangira umwaka mushya ku mucanga w'ahitwa Praia Grand muri Brazil,ubwo yahuraga n'aka kaga.

    Uyu mubyeyi w'abana babiri yagiye hamwe n'abari bari kwishimira guturika kw'ibi bishashi hanyuma kimwe kigwa mu myenda ye kiramuturikana.

    Umuryango we n'abana be barebye aka kaga yahuye nako kuko iki gishashi cyaturikijwe ataragikura mu myenda.

    Abantu benshi bo muri kariya gace bari bagiye ku mucanga kwishima no kuhatangirira umwaka mushya

    Agakundi k'abantu kagaragaye kamanjiriwe ubwo igishahsi kimwe cyari gitangiye kwaka hanyuma abashoboye bakijijwe n'amaguru mu gihe uyu mugore cyamuturikanye.

    Uwitwa Luiza Ferreira w'imyaka 20,yabwiye ibinyamakuru ko hari ibishashi bitemewe byari byazanwe hano ku mucanga.

    Uyu yagize ati “Nabonye umurabyo munini urabije nijoro hanyuma mpobera mama nyuma numva buri wese ari kuvuza induru.

    Nabonye umugore aryamye hasi ari kuvirirana ngiye kureba mbona yari kumwe n'umuhungu hasi.Abandi bantu barimo kwiruka ngo bave muri ako gace.

    Madamu Elisangela yishwe n'ibikomere yagize mu gatuza ndetse yashyinguwe ejo mu mujyi avukamo wa Sao Paulo.

    Polisi iri gukora iperereza ngo irebe uwazanye iki gishashi kitemewe mu bantu akanirwe urumukwiye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahitanwe-n-ibishashi-byamuturikiyeho-yishimira-kwinjira-muri-2023

  • Umukinnyi Arsenal yifuza yemeje ko byanze bikunze agomba kuyikinira #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wifuzwa n'ikipe ya Arsenal,Mykhailo Mudryk yabwiye abantu bari kumwe mu biruhuko I Dubai ko yiteguye kwerekeza kuri Emirates nyuma y'aho iyi kipe itanze amafaranga ya kabiri yo kumugura muri Shakhtar Donetsk/

    Ikipe ya Arsenal ishaka Mudryk w'imyaka 21 nubwo ikipe ye ya Shakhtar iri gusaba miliyoni 85 z'amapawundi.

    Mudryk yageze I Dubai hagati muri Nzeri umwaka ushize ndetse ikipe ya Mikel Arteta yahakiniye irushanwa rya Dubai Super Cup ryo kuyifasha kwitegura kugaruka muri Premier League.

    Mykhailo Mudryk yabwiye abantu be ko nta yindi gahunda afite uretse kwerekeza mu ikipe ya mbere mu Bwongereza kugeza ubu ariyo Arsenal.

    Uyu musore ntasiba kwereka abafana ba Arsenal ko yiteguye kubakinira kuko akunda gushyira hanze amafoto ari kureba imikino yayo.

    Mudryk yihagazeho ku isoko kuko Arsenal yamaze gutanga miliyoni 65 z'amapawundi ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutanga miliyoni 55 Shakhtar Donetsk ikazitera utwatsi.

    Uyu musore muto yigeze gutangaza ko yifuza gukinira Arsenal kuko abafana bayo bamweretse ko bamukunda ndetse bamwandikira ubutitsa bamusaba kubakinira.

    Uyu niwe watowe nk'umukinnyi w'umwaka mu ikipe ya Shakhtar Donetsk ikomeye kurusha izindi muri Ukraine.

    Mudryk yamaze kumvikana na Arsenal ku mushahara n'ibindi byose imugomba hasigaye ko amakipe yombi yumvikana.Nta gihindutse muri iki Cyumweru ngo Arsenal iramwegukana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-arsenal-yifuza-yemeje-ko-byanze-bikunze-agomba-kuyikinira

  • Karongi:Batatu baburiye ubuzima mu kirombe bari binjiyemo mu buryo butemewe #rwanda #RwOT

    Aba bagabo babuze ubuzima bwabo ku munsi w'ubunani bwa 2023, tariki 01 Mutarama ubwo bajyaga muri iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kanyomvu mu Kagari ka Gisozi.

    Bari bagiye muri iki kirombe ari bane, nyuma yuko bahengereye bagasanga abashinzwe kukirinda bahugiye mu kwishimira gutangira umwaka mushya mu ijoro ryo ku ya 01 Mutarama, bagerayo hakinjiiramo batatu undi umwe agasigara hanze abacungiye.

    Amakuru avuga ko iki kirombe kitaranatangirwa gucukurwamo amabuye y'agaciro, kuko habanje gukorwa ubushakashatsi n'imwe muri kompanyi ibishinzwe ariko iza guhagarika imirimo y'ubu bushakashatsi.

    Uwatanze amakuru, yavuze ko uyu wari wasigaye hanze, yaje na we kwinjira muri iki kirombe agezemo asanga bagenzi be baheze umwuka kubera gaze irimo, ahita ajya kumenyesha abandi bantu ngo baze batabare, ariko basanga bamaze gushiramo umwuka.

    Gashanana Saiba uyobora Umurenge wa Twumva, yemeje aya makuru, avuga ko ibi byago byabaye mu gicukuru agana saa sita z'ijoro.

    Yavuze ko aba bagabo bahitanywe na Gaze iri muri iki kirombe, ku buryo kugira ngo imirambo yabo ikurwemo byasabye ko hacukurwa ku rundi ruhande rutarimo gaze.

    Yagize ati 'Twafatanyije n'inzego z'umutekano, dukuramo imirambo yabo ihita yoherezwa ku Bitaro bya Mugonero.'

    Uyu muyobozi wihanganishije imiryango y'abitabye Imana, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa nk'ibi bibujijwe kuko bishobora kuba intandaro yo kubura ubuzima nkuko byabaye kuri aba.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/karongi-batatu-baburiye-ubuzima-mu-kirombe-bari-binjiyemo-mu-buryo-butemewe