Blog

  • M23 yafashe utundi duce #rwanda #RwOT

    Imirwano yo ku wa kabiri yasize umutwe wa M23 wigaruriye Nyamilima na Buramba muri Gurupema ya Binza mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Kiwanja.

    Ni Imijyi mito yagenzurwaga na Maimai ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahungiye i Nyakakoma.

    Uyu mutwe kandi wigaruriye ahitwa Tshabavu n’uduce byegeranye turi mu birometero icumi uvuye i Kisharo hasanzwe hari mu maboko y’abandwanyi bayobowe na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

    Muri kariya gace, FARDC n’ihuriro ry’imitwe bifatanyije bagerageje kwirwanaho no kwishyira hamwe ariko M23 ibarusha ingufu amaguru bayabangira ingata.

    Bamwe mu basirikare ba Leta bafashwe na M23 bavuze ko barushijwe imbaraga bakisanga mu biganza byayo.

    Basobanura ko boherejwe ku rugamba kurwanya uyu mutwe ngo woherejwe n’u Rwanda guhungabanya amahoro muri RD Congo.

    Kuri uyu wa gatatu imirwano irakomeje aho umutwe wa M23 uri gusatira umupaka wa Ishasha mu mirwano itoroshye.

    Amakuru yizewe vuga ko ibyo kuva mu duce M23 yafashe yisubiyeho nyuma yo kubona ko ari umukino w’ingabo za EAC na Leta ya Congo udateze kugera ku mahoro arambye.

    Umutwe wa M23 usaba ko haba ibiganiro na Leta ya Congo kugira ngo hashyirwe akadomo kubyatumye begura intwaro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yafashe-utundi-duce

  • Iherezo ry’Umurundikazi wabaga i Kigali wafunzwe ashinjwa gukorana n’Imitwe irwanya u Burundi no kuba Intasi y’ikindi gihugu #rwanda #RwOT

    Ni mu rubanza rwasomwe ku wa mbere aho yahamijwe ibyaha birimo 'Guhungabanya umutekano ku butaka bw’u Burundi no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.'

    Yashinjwe gukusanya abarwanyi b’umutwe wa Red-Tabara ufatwa na Leta y’u Burundi nk’umutwe w’iterabwoba imbere mu gihugu no muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho ufite ibirindiro.

    Mu isomwa ry’urubanza Irangabiye n’abunganizi be mu mategeko ntibari mu Rukiko gusa bahise bajurira kuko batishimiye iyo myanzuro.

    Ku wa 16 Ukuboza 2022 nibwo Floriane Irangabiye wahoze akorana na Radiyo Igicaniro ikorera mu buhungiro yaburanye mu mizi, yahakanye ibyaha byose ashinjwa asaba gufungurwa.

    Abunganizi be mu mategeko uko ari batatu barimo uwatumwe n’ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamategeko bo mu Burundi bavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano basaba ko yarekurwa agasubira mu buzima busanzwe.

    Floriane Irangabiye yatawe muri yombi ubwo yari i Bujumbura mu mpera za Kamena 2022, mu buryo bw’ibanga ku wa 28 Kamena yahise ajya gufungirwa ku biro bikuru by’iperereza mu Burundi.

    Icyo gihe byavugwaga ko 'akorana n’imitwe yitwaje intwaro hamwe no gukorera iperereza ry’ikindi gihugu.'

    Ubu afungiwe muri Gereza nkuru y’Intara ya Muyinga aho atabasha gusurwa n’abo mu muryango we n’inshuti.

    Irangabiye ni umugore uzwiho kutarya umunwa kandi azwi nk’udatinya gutunga urutoki ku bibi bikorwa na Leta y’u Burundi mu bice bitandukanye.

    Ubwo yajyaga i Burundi benshi bamusabye kubihagarika kubera amagambo yagiye atangaza mu bihe bitandukanye ndetse n’amafoto yifotozanyije n’abo u Burundi bwita abanzi b’igihugu.

    Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’ay’abanyamakuru asaba ko ubutabera bwamurekura kuko ibyo ashinjwa ari ibihimbano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Iherezo-ry-Umurundikazi-wabaga-i-Kigali-wafunzwe-ashinjwa-gukorana-n-Imitwe-irwanya-u-Burundi-no-kuba-Intasi-y-ikindi-gihugu

  • Mu mafoto 32, imiterere n’uburanga bw’umunyamideli byatumye umukinnyi w’Amavubi ahitamo gusezerera ubugaragu #rwanda #RwOT

    Monica wamenyekanye nka Muni Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga, ni we munyarwandakazi w’umunyamideli wigaruriye umutima wa Ally Niyonzima, umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira Bubamuru mu Burundi.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati aheruka kwambika impeta y’urukundo uyu mubyeyi w’umwana umwe amusaba ko yazamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakimarana.

    Monica usanzwe uba muri New Zealand bitewe n’urukundo amukunda, yahise abyemeza atazuyaje.

    Muri 2019 ni bwo aba bombi batangiye gukundana, gusa muri 2020 Muni Boss Lady ni we watangaje bwa mbere ko ari mu rukundo na Ally Niyonzima.

    Monica yavukiye mu Rwanda, Intara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu, afite umwana umwe yabyaranye na Kapaya Christus bari barashakanye ariko akaza kwitaba Imana.

    Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Muni Boss Lady na Ally Niyonzima

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mafoto-32-imiterere-n-uburanga-bw-umunyamideli-byatumye-umukinnyi-w-amavubi-ahitamo-gusezerera-ubugaraga

  • Amajyepfo-Expo: Guverineri Kayitesi aributsa abamurika ibikorwa guhanga udushya dukurura ababagana #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitsi Alice asanga abikorera bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gutanga serivisi nziza ku baza babagana. Abibutsa kandi ko ibyo bakora bikwiye guherekezwa no guhanga udushya dutuma ubagana ataza yikandagira.

    Guverineri Kayitesi, ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga imurikagurisha ku nshuro ya 9  ryateguwe n'Urwego rw'Abikorera bo mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'ubuyobozi bw'Iyi ntara, aho ryatangiye ku itari ya 22 Ukuboza 2022 rigasozwa kuri uyu wa 02 Mutarama 2023.

    Bamwe mu bikorera bafata ifoto bari kumwe n'abayobozi barimo Guverineri Kayitesi Alice.

    Yagize ati' Aba baje kumurika bahuye n'imbogamizi zitandukanye ariko iyagarutsweho cyane n'ijyanye n'imvura bigaragara ko yatumye batabasha gutanga serivisi nkuko babyifuzaga ariko tuzagerageza kujya tuyishyira mu gihe cy'izuba. Ikindi ni ukurimenyekanisha cyane. Ukurikije uko ahateguwe (stands) ntabwo hose habonye abahajya ariko dutahanye umukoro w'uko tugomba gufatanya n'aba bikorera ( PSF) n' abayobozi b'uturere tukaritegura hakiri kare ku buryo tudategura mu minsi ya nyuma hakaba hari abacikanwa '.

    Akomeza asaba abikorera kugerageza guhanga udushya twatuma ababagana bajya baza batikandagira kubera ko bafite icyo baje bakurikiye. Ntabwo hano bakwiye kuba bacuruza nk'uko mu maguriro yo mu mujyi bagurisha, nabyo bikwiye gutekerezwaho.

    Kubwimana Joseph, umwe mu bikorera uhagarariye abamuritse yagize ati' Nibyo dusoje iri murikagurisha ariko ntabwo twabashije kugurisha neza kubera ko ryabaye mu gihe cy'imvura nyinshi yaguye. Turasaba ko iri murikagurisha ryajya ritegurwa mu matariki meza atarimo imvura ndetse rikajya riba ngarukamwaka kugira ngo abatugana baze badahangayikishijwe n'imvura kandi natwe tugire uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byacu'.

    Yongeyeho ko abategura iri murikagurisha ryajya rimenyekanishwa haba mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ariko n'abamurika bakongeramo udushya, ba rwiyemezamirimo bakuru n'abato bakagira uruhare rugaragara rwo kugaragaza udushya tugamije kwigarurira imitima y'abaguzi.

    Perezida w'Ihuriro ry'Abikorera mu ntara y'Amajyepfo (PSF), Dr Kubumwe Célestin yabwiye intyoza.com ko abitabiriye imurikagurisha bahuye n'imbogamizi ariko ko babonye aho byapfiriye kandi bagiye kubikosora bafatanije n'izindi nzego zirimo; abayobozi b'uturere abikorera baturukamo kuko aribo bakwiye gufatanya mu gushakira ibisubizo by'igihe kizaza.

    Akomeza avuga ko bagiye gutekereza uburyo hajya hategurwa imurikagurisha hagendewe ku bwoko bw'ibikorwa bitandukanye, hagakorwa imurika ry'ibikomoka k'ubuhinzi, Ikoranabuhanga n'Itumanaho, ibikorerwa mu nganda n'ibindi kandi hakajya habanza kurimenyekanisha nibura mbere y'amezi hejuru y'Atatu bityo n'abazaza kumurika bakazaba bizeye ko rizitabirwa n'abaguzi cyangwa n'abaza gushaka serivisi batanga.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/04/amajyepfo-expo-guverineri-kayitesi-aributsa-abamurika-ibikorwa-guhanga-udushya-dukurura-ababagana/

  • Andi makuru ku Barundi 24 bafatiwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Polisi ya Uganda yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Mutarama 2023, yavuze ko abo Barundi bafashwe ku wa 29 Ukuboza 2022, bari mu modoka yabanje guhagarikwa na Polisi kubera kurenza umubare w’abagenzi yemerewe gutwara.

    Polisi ivuga ko mu iperereza, yasanze abo Barundi baturutse mu ntara zitandukanye z’icyo gihugu bajyanywe no gukora imirimo iciriritse muri Uganda, aho buri muntu ngo yasabwaga kubanza kwishyura 300,000 Fbu.

    Bafashe imodoka za Iteka service na Platinum, basohoka mu Burundi banyuze muri Tanzania, binjirira ku mupaka wa Mutukula uhuza Tanzania n’u Burundi. Ayo mafaranga ngo yagombaga kubavana mu Ngozi akabageza i Kampala.

    Polisi yakomeje iti “Kubera ubwoba bwo gutinya gufatwa n’inzego z’umutekano ku mupaka wa Mutukula, bavuye mu modoka habura kilometero nk’eshatu ngo bagere ku mupaka. Abashoferi babahaye Umurundi baziranye, wabanyujije mu nzira zitemewe (panya) mu ishyamba riri hafi y’umupaka wa Mutukula.”

    “Uwo mugabo w’Umurundi yabashyikirije abashoferi ba taxi yo muri Uganda ifite ibirango UBM 711K ngo ibajyane muri Wakiso — Kampala.”

    Polisi yatagaje ko kugeza ubu aba Barundi 24 bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpigi mu gihe iperereza rikomeje, naho Abanya-Uganda babiri barimo umushoferi n’umwunganira bo bakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abantu.

    Polisi ivuga ko aba bantu binjizwa muri Uganda rwihishwa cyangwa bakoresheje viza zo gusura igihugu, cyangwa bakanyuzwa muri Uganda bajyanwe mu bindi bihugu.

    Yakomeje iti “Iyo bahageze bakoreshwa imirimo itandukaye nko mu kabari, ababyinnyi muri za karaoke, uburaya n’ibindi.”

    Polisi ya Uganda kandi yatangaje ko mu karere ka Pader yahafatiye undi murundi byatangajwe ko yitwa Nyomuro Jackson w’imyaka 18, wavugaga ko atazi aho hantu ndetse atabasha kuvuga ururimi rwaho, ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Andi-makuru-ku-Barundi-24-bafatiwe-muri-Uganda

  • Impaka ku cyemezo cyafatiwe Abaganga mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2022 niyo yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ni amabwiriza agomba gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, akazagabanya amasaha y’akazi kuko katangiraga saa moya za mu gitondo nko mu nzego za leta ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.

    Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze ku Cyumweru tariki 1 Mutarama mu 2023, yavuze ko abakora mu nzego z’ubuzima bo batarebwa n’iki cyemezo ko ahubwo bazakomeza gukurikiza gahunda yari isanzwe.

    Nyuma y’iri tangazo abakora muri uru rwego bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batanyuzwe nabyo ndetse basaba ubuyobozi bwa Minisiteri kongera kubanza kujya inama nabo kuko bakwiye kungukira kuri iyi gahunda ya Leta.

    Umwe mu baganga b’abahanga u Rwanda rufite mu birebana no kubaga akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’abaganga babaga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali Prof. Faustin Ntirenganya, yagaragaje ko hari hakwiye kubaho kubagisha inama no koroherezwa mu kazi.

    Ati 'Ntimwibagirwe kugisha inama abakora mu nzego z’ubuzima. Ni byiza gushaka uburyo bwiza. Dukeneye guhuza neza uburyo bwo kwita ku barwayi n’inshingano zo kwita ku muryango n’abana. Abakora mu nzego z’ubuzima nabo bafite abana bajyana ku mashuri.'

    Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ku wa 30 Ukuboza 2022 byakoze inama y’Ubuyobozi yigaga ku masaha y’akazi mashya n’igihe azatangirira gukurikizwa yemeza ko azatangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2023.

    Yemeje ko ari amasaha umunani guhera saa mbili za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe za nimugoroba. Muri iyi nama kandi abayobozi ba serivisi zitangirwa muri ibi bitaro basabwe gukora ku buryo zizajya ziboneka mu gihe cy’amasaha 24 kuri 24 iminsi yose.

    Umuganga mu bitaro bya CHUK na we yagaragaje kutanyura n’iri tangazo ritavugwaho rumwe atanga n’inama y’icyakorwa.

    Ati 'Iri tangazo rishya ku masaha y’akazi ku bakora mu nzego z’ubuzima rirababaje. Abakora muri uru rwego nabo bafite imiryango ikeneye kwitabwaho. Dukunda akazi kacu ariko ubufatanye burakenewe mu kuganya umuhangayiko.'

    Yakomeje agaragaza ko hashobora gukorwa amatsinda rimwe rigatangira akazi saa tatu za mu gitondo rikageza saa moya z’umugoroba irindi rikagatangira saa moya z’umugoroba kugeza saa tatu za mu gitondo cyangwa bakajya basimburanwa saa mbili n’igice ni ukuvuga kuva 8:30-7:00 z’umugoroba no kuva saa 7:00 z’umugoroba kugera saa mbili n’igice.

    Yagaraje ariko ko hari n’uburyo bashobora kongererwa umushahara, cyangwa bakishyurirwa amasaha bakoze arenga ku yagenwe n’ibindi bitandukanye.

    Mu kiganiro Imboni cya Televiziyo y’u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Musonera Gaspard, yavuze ko imirimo na serivisi zikenerwa cyane bitazahagarara ariko aho bishoboka abakozi bakoroherezwa.

    Ati 'Nta gihindutse, ni ukuvuga ngo nshobora kuba ndi mu kazi ntabasha kwita ku muryango wanjye ariko ejo bikazashoboka bitewe n’icyo cyemezo cy’Inama y’abaminisitiri gihuza akazi dukora n’imibereho y’umunyarwanda.'

    Nyuma y’impaka z’urudaca zakuruwe n’itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yahise itegura uburyo bwo gutangaza Umucyo kuri ibi nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wayo, Niyingabira Mahoro Julien, mu kiganiro yagiranye na bagenzi bacu ba IGIHE.

    Niyingabira yavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2022 abakora mu nzego z’ubuvuzi bazaba bamaze kumenya byinshi kuri iyi ngingo kuko Minisitiri w’Ubuzima agiye kubitangaho umucyo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-ku-cyemezo-cyafatiwe-Abaganga-mu-Rwanda

  • Martin Fayulu n'ihuriro rye bibasiye Perezida Tshisekedi wizeye ingabo za EAC #rwanda #RwOT

    Ihuriro LAMUKA ririmo abanyapolitiki bakomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo nka Martin Fayulu, ryanenze Perezida Antoine Felix Tshisekedi,wizeye ko ingabo z'Umuryago wa Afurika y'Iburasirazuba zagarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

    Umuvugizi wa LAMUKA, Prince Epenge,yavuze ko 'misiyo yo kurinda abana b'abanye-Congo biri mu biganza by'Abanye-Congo ubwabo ndetse na Polisi',aho kuba izi ngabo z'amahanga.

    Uyu muvugizi yabwiye Okapi ko 'Kuba Felix Tshisekedi yaremeye ko ingabo zo mu bihugu by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziza kurinda abana ba Kivu y'Amajyaruguru na Ituri bigaragaza ko adafite icyerekezo cy'umutekano '.

    Prince Epenge kuri we yatunguwe no kuba Umukuru w'Igihugu yarafashe icyemezo cyo kuvugana n'ingabo za Sudani y'Epfo kandi nayo idahagaze neza.

    Yagize ati ' 'Iki gihugu kikiri gito (avuga Sudani y'Epfo),yavutse mu 2011, leta idashinze imizi. Ni leta mu by'ukuri idafite igisirikare gihamye kuko igisirikare cyayo kivanze n'abahoze mu mitwe y'itwaje intwaro.'

    Kuri uyu muyobozi , asanga Tshisekedi ari nkaho ari mu mukino w'amahirwe akoresheje imbaraga z'ibihugu by'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.'

    Kugeza ubu Ingabo za FARDC zikomeje gukozanyaho na M23 ariko izi ngabo za EAC ntizirajya ku rugamba ndetse ntabwo inshingano zazo zirasobanuka neza.

    Umukuru w'izi ngabo,Gen.Nyagah akomeje kugirana ibiganiro na M23 kugira ngo ive mu duce yari yarafashe turimo Kishishe na Rytshuru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/martin-fayulu-n-ihuriro-rye-bibasiye-perezida-tshisekedi-wizeye-ingabo-za-eac

  • Cristano Ronaldo yitiranyije igihugu agiye g… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Al Nassr ikina mu gihugu cya Saudi Arabia yamaze kugura kizigenza Cristiano Ronaldo, uyu munsi nibwo yamwerekanye ku mugaragaro ku kibuga cyayo cyari kiriho ibihumbi n’ibihumbi by’abafana ndetse n’abanyamakuru. 

    Cristiano Ronaldo ubwo yari ari gutanga ikiganiro cya mbere ku banyamakuru bo muri Saudi Arabia, yatunguranye yitiranya izina ry’igihugu agiye gukinamo akita South Africa. Mu magambo ye yagize ati: “Kuri njye ntabwo naje gukina muri South Africa kubera ko urugendo rwanjye mu mupira w’amaguru rurangiye, iki nicyo nashakaga guhindura. Ntabwo ngirira ubwoba ibyo abantu bamvugaho”. 

    Uyu mukinnyi yibeshye avuga South Africa mu mwanya wa South Arabia. Ibi bihugu byombi bifite inyuguti zisa, ariko ntibituruka no ku mugabane umwe.

    Ubwo Cristiano Ronaldo yerekanwaga kuri sitade ya Al Nassr

    Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano y’imyaka 2.5 muri Al Nassr, akazajya ahembwa miliyoni 200 z’amayero ku mwaka. Uyu mukinnyi kugeza ubu niwe uhembwa amafaranga menshi, mu bakinnyi bakina umupira w’amaguru ku isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124528/cristano-ronaldo-yitiranyije-igihugu-agiye-gukinamo-124528.html

  • FIFA igiye gusaba ibihugu byose ku Isi kugira… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n’umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yari Sao Paulo muri Brazil mu muhango wo gushyingura Pele, yabwiye ibinyamakuru ati “Tugiye gusaba ibihugu byose byo ku isi kugira stade imwe yitwa Pele.”

    Mu makuru dukesha SkySport ni uko ibi bitangajwe nyuma y’uko Rio de Janeiro ivanyeho gahunda yo kwitirira Pele stade ikomeye ya Maracana, kubera ko byanzwe na guverineri w’iyi Leta muri Mata 2021.

    Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yatangaje ko igiye gusaba ibihugu byose ku Isi kugira Stade imwe bitirira Pele

    Pele yasezeweho ku wa Mbere, mu kibuga cya Vila Belmiro mu mujyi yavukiyemo wa Santos. Iki akaba aricyo kibuga cy'ikipe yatsindiye bimwe mu bitego byiza, mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

    Isi yose yababajwe n’urupfu rwa Pele wapfuye ku myaka 82 azize kanseri y’amara

    Infantino yasohoye itangazo ku munsi Pele yapfiriyeho, agira ati “Ku muntu wese ukunda uyu mukino mwiza, uyu niwo munsi tutigeze twifuza ko uzabaho. Umunsi tubura Pele.”

    Yakomeje asobanura ko Pele ari “Umukinnyi w’intangarugero” yongeraho ati” Pele yari afite imbaraga za rukuruzi, ku buryo mu gihe wabaga uri kumwe na we, ibindi byose ku Isi byarahagararaga.

    Ubuzima bwe burenze umupira w’amaguru, yahinduye imyumvire ayigira myiza muri Brazil, muri Amerika y’ Epfo ndetse no ku Isi hose. Umurage we ntushobora kuvugwa mu magambo make.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124526/fifa-igiye-gusaba-ibihugu-byose-ku-isi-kugira-stade-imwe-yitirirwa-pele-124526.html

  • Imyambarire ya Robertinho ubwo yahabwaga akazi na Simba SC yibajijweho #rwanda #RwOT

    Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yasinye amasezerano y'imyaka ibiri nk'umutoza mushya wa Simba SC.

    Uyu yasinyiye iyi kipe nyuma y'iminsi mike atandukanye na Vipers SC yari yahesheje Shampiyona n'itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

    Imyambarire ya Robertinho kuri uyu wa 03 Mutarama 2023 yibajijweho cyane kuko ihuye niyo yari yambaye ubwo yazaga muri Rayon Sports muri 2018.

    Kuwa 16/06/2018,Robertinho yerekanwe muri Rayon Sports yambaye ikoti rya Khaki, n'Umukandara ushaje bituma benshi bibaza impamvu yawuhisemo.

    Kuri uyu wa 03/01/2023 muri Simba SC nabwo yari yambaye ikoti rya Khaki, n'Umukandara ushaje kandi udahinduka nyuma y'imyaka 5.

    Ibi bintu abatoza benshi barabikora kuko Diego Simeone byagorana ko yakwambara indi myenda itari umukara gusa mu kazi cyo kimwe na Joachim Loew w'Umudage.

    Robertinho agomba guhita ajya muri Zanzibar ahari kubera Mapinduzi Cup 2023 bityo akarushaho gukurikira abakinnyi ikipe ifite bari gutozwa na Juma Mgunda.





    Byahuriranye cyangwa hari ikibyihishe inyuma?

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imyambarire-ya-robertinho-ubwo-yahabwaga-akazi-na-simba-sc-yibajijweho