Blog

  • Miss Nishimwe Naomie mu magambo asize umunyu yifurijwe isabukuru n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Michael Tesfay, umukunzi wa Nyampinga w’u Rwanda 2022, yafashije umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza amubwira amagambo meza y’urukundo.

    Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yifashishije amafoto harimo imwe bari imbere y’umunara wa Cé La Vie i Dubai, amakuru akanavuga ko ari ho aba bombi bari.

    Tesfay yagize ati “isabukuru nziza ku mugore w’agatangaza mu buzima bwanjye. Ni ukuri ukwiye ibyiza, nzakomeza kugirana ibihe bitazabagirana na we, ndagukunda.”

    Muri Mata 2022 nibwo aba bombi byamenyekanye ko bari mu munyenga w’urukundo, kuva icyo gihe ntabwo buri umwe yahishaga amarangamutima ye ku wundi.

    Kuva icyo gihe ni kenshi bagiye bagaragara umwe yaherekeje undi mu bikorwa bye nk’aho muri Nzeri 2022, Naomie yaherekeje Michael muri Gabon mu kwagura ibikorwa by’ikompanyi ye yitwa Be Space Group aho yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Bizcotap.

    Tesfay yifurije isabukuru nziza umukunzi we Naomie

    Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-mu-magambo-asize-umunyu-yifurijwe-isabukuru-n-umukunzi-we

  • Ronaldo yahagaritswe mu ikipe ya Al-Nassr ahe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Al-Nassr ifite umukino wa shampiyona izahuramo na Al Ta’ee, ndetse imyanya yose yo muri sitade abafana bari bamaze kuyigura bitegura kuzareba rutahizamu ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Mail Online, kiravuga ko imikino ibiri uyu mukinnyi yari yarahagaritswe akiri mu Bwongereza, agomba kubanza kuyisiba akabona gukomeza. 

    Tariki 17 Ugushyingo umwaka ushize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryahagaritse Ronaldo imikino igera kuri 2 adakandagira, ndetse anacibwa amande y’ibihumbi 50, 000 by’amadorari.

    Ronaldo aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 2 ari umukinnyi wa Al-Nassr 

    Ibihano byaje nyuma yo gukora iperereza ku ihohoterwa Ronaldo yakoreye umufana wa Everton amukubita mu kiganza arimo asohoka mu kibuga, aha bikaba byari ku mukino Everton yari yakiriyemo Manchester United muri Mata umwaka ushize.

    Ingingo ya 12 y’amategeko ya FIFA ivuga ko umuntu wahanwe imikino iri hejuru y’ibiri adakina akaza guhindura aho yakinaga, agomba kumara iyo mikino adakina kugira ngo ibihano by’imbere mu gihugu byubahirizwe.


    Kuri uyu wa 2 nibwo Ronaldo yerekanwe imbere y’abafana ba Al-Nassr

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124549/ronaldo-yahagaritswe-mu-ikipe-ya-al-nassr-aherutse-gusinyira-124549.html

  • Hakizimana Muhadjiri yagarutse gukina mu Rwan… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Hakizimana Muhadjiri yemeye gukinira Police FC, mu mikino yo kwishyura izatangira tariki 20 uku kwezi. 

    Umwaka w’imikino 2021-2022 nibwo Hakizimana Muhadjiri yari umukinnyi wa Police FC, yari yasinyemo igihe kigera ku mwaka umwe.

    Ubwo umwaka w’imikino 2022-23 wajyaga gutangira, Muhadjiri yerekeje mu ikipe ya Alkholood FC yo muri Saudi Arabia, gusa nyuma y’amezi atandatu gusa yahise atandukana n’iyi kipe.

    Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 28 aje gufasha Police FC kugaruka mu myanya y’imbere, nyuma y'aho isoreje imikino ku mwanya 10 n’amanota 21.

    Umwaka ushize w’imikino Hakizimana yakiniraga Police FC 

    Hakizimana yanakiniye ikipe ya As Kigali 

    APR FC ni imwe mu makipe yubakiyemo izina bikomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124548/hakizimana-muhadjiri-yagarutse-gukina-mu-rwanda-124548.html

  • Umutoza wa Newcastle yihakanye Cristiano Rona… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo kizigenza Cristiano Ronaldo yerekanwaga ku mugaragaro mu ikipe ya Al Nassr, ikinira muri Saudi Arabia. Iyi kipe yaguze Cristiano Ronaldo yigenga nta kipe afite, nyuma yo gusohoka muri Manchester United ku bwumvikane azize amagambo ari mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Piers Morgan. 

    Cristiano Ronaldo yaguzwe ibifurumba by’amafaranga kuko niwe mukinnyi kugeza ubu uzajya uhembwa amafaranga menshi mu mupira w’amaguru, mu gihe kingana n’imyaka  2.5 yasinye. Azajya ahembwa miliyoni 200 z’amayero ku mwaka. 

    Ejo Cristiano Ronaldo yerekanwa

    Ku munsi w'ejo nibwo amakuru yagiye hanze avuga ko kizigenza Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekeza muri Newcastle United mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka, mu gihe iyi kipe yabona itike yo kujya mu mikino ya Champions League kandi birashoboka ko yazayibona, ibyo bikaba biri mu masezerano yagiranye na Al Nassr. 

    Ubwo umutoza wa Newcastle United yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe kubya Cristiano Ronaldo, maze abihakana agira ati: “Twifurije ibyiza byose mu rugendo rushya rwa Cristiano Ronaldo, ariko nta kuri kurimo kuba uyu mukinnyi yaza mu ikipe mbereye umutoza”. 

    N'ubwo uyu mutoza yahakanye ibi ariko birashoboka cyane kuko aya makipe yombi afitanye isano, kandi Cristiano Ronaldo yifuzaga gusoreza umwuga we mu ikipe ikina Champions League, yashatse no gusohoka muri Manchester United kubera ko itabonye itike yo gukina aya marushanwa, ariko biranga.

    Cristiano Ronaldo n’abana be ku kibuga cya Al Nassr

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124545/umutoza-wa-newcastle-yihakanye-cristiano-ronaldo-124545.html

  • Clare Akamanzi wa RDB ku rutonde rwabanyafur… – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwasohowe n'iki kigo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2023. Rugaragaraho ab'inzego bwite za Leta, abanyapolitiki, ababarizwa mu myidagaduro, abaharanira uburenganzira bwa muntu, mu burezi, ubuvugizi n'ubushabitsi.

    Iki kigo kivuga ko cyakoze uru rutonde rw'aba bantu ijana bubashywe ku Mugabane w'Afurika '100 Most Reputable Africans' gishingiye 'ku bunyangamugayo (bwa buri umwe), ubushishozi no kuzana impinduka muri sosiyete.'

    Hariho Clare Akamanzi wa RDB, umunya-Kenya Amina Chawahir, umunya-Afurika y'Epfo Bonang Mohale akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Free State mu Mujyi wa Johannesburg, umunya-Cameroon Njoya Tiku uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP mu Burengerazuba n'Afurika yo hagati.

    Mu nzego bwite za Leta, uru rutonde rugaragaraho Perezida wa Kenya, William K. Ruto, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera na Senateri wa Côte d’Ivoire, Chantal Moussokoura Fanny n'abandi.

    Mu bijyanye n'ubushabitsi, uru rutonde ruriho umunya-Misiri Naguib Onsi Sawiris, uyobora ikigo 'Weather Investment company', umunya-Ghana, Sir Samuel Esson Jonah akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Cape Coast, umunya-Nigeria Dr. Dauda Lawal usanzwe ari umuyobozi wa Credent Capital and Advisory Ltd.

    Mu kurengera uburenganzira bwa muntu, uru rutonde rwashyizeho Minisitiri w'Ubutabera wa Kenya, Martha K. Koome, ndetse n'umunya-Nigeria, Aisha Yesufu.   

    Mu miyoborere harimo Perezida wa Ethiopia, Sahle Work-Zedwe, Umunya-Nigeria Dr. Paul Enenche MD, Umunya-Ghana, Afua Kyei (Umuyobozi Ushinzwe Imibare muri Banki y'u Bwongereza) n'abandi.

    Uru rutonde ruriho kandi Denis Mukwege wahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018. Niwe washinze ibitaro bya Panzi Hospital. 

    Afatwa nk'intwari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahanini biturutse ku buvuzi yagiye atanga ku bagore n'abakobwa bahuye n'ibyago bwo gufatwa ku ngufu mu ntambara ibera mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ariko yakunze kugarukwaho cyane kubera kugendera ku moko. Ndetse, kenshi yumvikanye mu mvugo yumvikanisha ko yanga u Rwanda.

    Agaragaza amashyushyu yo kwinjira muri politiki, ku buryo iturufu yo kwanga u Rwanda yamugeza kure- Ni umurongo na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yayobotse kugira ngo azabashe kongera guhatana mu matora azaba mu Ukuboza 2023.

    Mu gushyira hanze uru urutonde, Madamu Beldina Auma, Umuyobozi Wungirije ashinzwe ubusesenguzi n'ubugenzuzi, akaba n'Umuyobozi muri Banki y'Isi na Perezida wa SCIP international, yavuze ko uyu muryango ugamije guha 'agaciro no gushimira abantu n'amatsinda ahora aharanira impinduka nziza, haba muri Afurika no ku Isi yose'.

    Clare Akamanzi washyizwe kuri uru rutonde ni umuyobozi muri Leta, umucuruzi n’umunyapolitiki, wabaye umuyobozi Mukuru w'ikigo gishinzwe iterambere ry'u Rwanda, kuva ku ya 4 Gashyantare 2017.

    Mu mwaka wa 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko Akamanzi yari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi yashinze Fondasiyo WHO.

    Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu [Masters] mu bucuruzi n'Ishoramari, yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo.

    Afite kandi 'Masters' mu buyobozi bwa Leta, yakuye muri Kaminuza ya Harvard, i Cambridge, Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Urutonde rw'abantu 100 bubashywe ku Mugabane wa Afurika mu 2023:

    1.Abdulrazak Gurnah FRSL

    2.Afua Kyei

    3.Agnes Matilda Kalibab

    4.Aisha Yesufu

    5.Amani Abou-Zeid (H.E)

    6.Amina Chawahir Mohamed Jibril

    7.Arunma Oteh

    8.Basita Michael (Esq)

    9.Bibata Ganemtore Nabaloum

    10.Bibi Ameenah Firdaus Gurib

    11.Birama Sidibé

    12.Bolaji Akinremi (Amb.)

    13.Carol Bouwer || CEO, Carol Bouwer Productions

    14.Carolyn Steyn

    15.Chantal Moussokoura Fanny (Sen.)

    16.Clare Akamanzi

    17.Conrad Mbewe (Pastor)

    18.Cosmas Maduka

    19.Coumba D. Sow

    20.Dag Heward-Mills (Bishop)

    21.Danai Jekesai Guirira

    22.Dauda Lawal (Dr.)

    23.David Olaniyi Oyedepo (Bishop)

    24.Denis Mukwege

    25.Edi Mūe Gathegi

    26.Edward Kobina Enninful OBE || Umwanditsi w'ikinyamakuru Vogue

    27.Ellen Johnson Sirleaf (H.E) || Yayoboye Liberia

    28.Enoch Adeboye (Pastor)

    29.Eric Yirenkyi Danquah

    30.Fatoumatta Njai ||

    31.Fitsum Assefa Adela ||

    32.Goodluck Ebele Azikwe Jonathan (H.E GCFR, GCON) || Yayoboye Nigeria

    33.Helena Ndume (Dr.)

    34.Jane Naana Opoku-Agyemang

    35.Jennifer Douglas (Dr.)

    36.Jonathan Fonati Koffa

    37.Joaquim Alberto Chissano || Yayoboye Mozambique

    38.Joseph-Achille Mbembe

    39.Joyce Msuya

    40.Judy Dlamini

    41.Kandeh Kolleh Yumkella (Alhaji, Dr.)

    42.Kanya King, CBE

    43.Ken Kwaku

    44.Kofi Tutu Agyare

    45.Lazarus Chakwera (H.E) || Perezida wa Malawi

    46.Leruo Tshekedi Molotlegi

    47.Leymah Gbowee

    48.Leïla Slimani

    49.Lia Tadesse || Minisitiri w'Ubuzima muri Ethiopia

    50.Lindiwe Mazibuko

    51.Lucy Quist

    52.Lydia Heather Mudhari

    53.Marieme Jamme

    54.Maritza Peña Rosabal || Yabaye Minisitiri w'Uburezi muri Cape Verde

    55.Martha Karau (Hon.)

    56.Martha K. Koome ||Minisitiri w'Ubutabera wa Kenya

    57.Martin Kimani || Umudipolomate w'umunya-kenya

    58.Mike Jocktane ||

    59.Mogoeng Thomas Reetsang Mogoeng || Wabaye Minisitiri w'Ubutabera muri Afurika y'Epfo

    60.Mohamed Moustapha Malick Fall ||

    61.Mohamed Mustafa ElBaradei || Umunya-Misiri w'umunyamategeko

    62.Mohammed 'Mo' Ibrahim || Umuyobozi wa 'Mo Ibrahim Foundation'

    63.Monica Geingos

    64.Monique Ilboudo

    65.Mthuli Ncube

    66.Naguib Onsi Sawiris

    67.Nelson Makamo

    68.N'Gunu Tiny

    69.Nicholas F. Oppenheimer

    70.Nj Ajuk

    71.Njoya Tiku

    72.Nonkululeko Nyembezi-Heita

    73.Ogiame Atuwatse III

    74.Olaniyi Olatunji Nelson

    75.Patrick Ngugi Njoroge

    76.Paul Enenche (Dr., Pastor)

    77.Phuthi Mahanyelle

    78.Ronald Ozzy Lamola

    79.Rosalia Martins-Hausiku

    80.Sadia Haji Samatar

    81.Sahle-Work Zewde

    82.Samuel Esson Jonah

    83.Sheila Dinotshe Tlou

    84.Soha Ali

    85.Tembeka Nicholas Ngcukaitobi

    86.Thebe Ikalafeng

    87.Theresa Ayaode

    88.Tijjani Muhammad-Bande

    89.Tuma Adama Gento- Kamara

    90.Victoire Sidémého Dzidudu Dogbé Tomegah

    91.Victor Ochen

    92.Wally Adeyemo

    93.Wanjiru Kamau-Rutenberg

    94.WF Kumuyi (Pastor)

    95.Wided Bouchamaoui

    96.Wilfried Mbappé

    97.William K. Ruto

    98.Winnie Byanyima

    99.Workneh Gebeyehu Negewo

    100.Zeinab Badawi

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yashyizwe ku rutonde rw'Abanyafurika ijana (100) bubashywe ba 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124542/clare-akamanzi-wa-rdb-ku-rutonde-rwabanyafurika-100-bubashywe-124542.html

  • Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mpuzamahanga w'umunyarwanda Hakizima Muhadjiri yasinyiye ikipe Police ya hano mu Rwanda, ni nyuma yo gutandukana n'ikipe ya AlKholood FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

    Uyu mukinnyi ugarutse mu ikipe yahozemo mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Saudi Arabia yamaze gusinyira ikipe y'igipolisi amasezerano y'amezi atandatu ari imbere.

    Uyu Rutahizamu utarahiriwe na AlKholood FC, yari yayigezemo muri Nyakanga 2022 ariko ntabwo byamugendekeye neza ubwo yahakinnye imikino ibanza muri iyi kipe ibarizwa mu kiciro cya kabiri cya Saudi Arabia.

    Muhadjiri aje gufasha Police FC gusoza ku mwanya mwiza muri uyu mwaka cyane ko iyi kipe ifite intego zo kuba yatwara igikombe cha shampiyona y'u Rwanda 2022-2023.


    Kugeza ubu Police FC irabarizwa ku mwanya wa 11 n'amanora 20 mu mukino y'igice kibanza cy'Imikino 15 yakinwe.

    Hakizimana Muhadjiri agarutse muri Police FC nyuma yo gukinira andi makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, Kiyovu Sports Club, As Kigali ndetse na APR FC.

    Si Muhadjiri gusa waje muri Police FC muri iki gihe cy'imikino yo kwishyura, kuko na Kayitaba Jean Bosco wakinaga muri As Kigali yasinyiye Police amasezerano y'amezi atandatu akinira iyi kipe.

    The post Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hakizimana-muhadjiri-yagarutse-muri-police-fc-ni-nyuma-yo-gutandukana-na-alkholood-fc-yo-muri-saudi-arabia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakizimana-muhadjiri-yagarutse-muri-police-fc-ni-nyuma-yo-gutandukana-na-alkholood-fc-yo-muri-saudi-arabia

  • Rayon Sports yatangiye imyitozo ifite Luvumbu na Rwatubyaye #rwanda #RwOT

    Héritier Luvumbu uheruka gusinya amasezerano y'amezi atandatu muri Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo yitegura imikno yo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda.

    Rwatubyaye Abdul nawe yakoze imyitozo yoroheje hanze y'ikibuga, bivugwa ko shampiyona izagaruka ahageze neza.Hari icyizere ko kuwa 20 Mutarama 2023 azaba ameze neza 100%,ikina na Musanze FC.

    Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina na Musanze FC yari yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino yayakiriyemo i Musanze.

    Iyi kipe kandi yakiriye muri iyi myitozo umukongomani utaha izamu bivugwa ko ashobora gusimbura Youssef Rharb ngo wabuze.

    Rayon Sports yatangiye neza shampiyona ariko irangiza nabi igice cya mbere kuko yatsinzwe imikino 3 yikurikiranya.

    Ubu iri ku mwanya wa 5 n'amanota 28 aho irushwa amanota 2 na AS Kigali ya mbere.

    Rayon Sports na Kiyovu Sports zamaze kwandikira Akarere ka Muhanga zigasaba kuzakirira imikino yo kwishyura ya Shampiyona kuri Stade ya Muhanga.

    Ibi bibaye nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yari asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kigali ko igiye guterwamo ubwatsi bushya, bityo akaba agomba gushaka ahandi azerekeza.

    Amakipe arebwa n'iki cyemezo arimo Police FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United FC, Gorilla FC, APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu “Amavubi”.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatangiye-imyitozo-ifite-luvumbu-na-rwatubyaye

  • U Rwanda ntirurimo! Ibihugu 5 byo muri Afurik… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe umugabane wa Afurika wagaragaye kenshi ko ibihugu byayo bitaratera imbere ukurikije indi migabane, ariko biri mu nzira y’iterambere, gukuraho  imiterere idahwitse mu bukungu kugira hafatwe ingamba zo kugera ku iterambere rifatika kandi ryizewe.

    Hatitawe ku myaka myinshi ishize, Banki y’isi yatangaje  ko izamuka ry'iterambere rya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rizaba rihagaze neza  muri  2023.

    Mu 2022, Banki y’Isi yatangaje ko habayeho imanuka ry’ubukungu muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ryavuye kuri 4.1 muri 2021 rigera  kuri 3.3% muri  2022.

    Icyakora, Banki yavuze ko iterambere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rigiye gusubira inyuma kuri 3.5 muri 2023 kugera kuri 3.9 muri 2024, Ijanisha rito rigaragaza ko umwaka wa 2022 uri munsi y'uwa 2021mu ijanisha.

    Imwe  mu mibare y’ingenzi ya Banki igaragaza ko kamwe mu karere ka Afurika y’Epfo, biteganijwe ko kazazamuka kuri 4.5%  in 2023 na 5.0% muri 2024. Biteganijwe ko agace k’iburengerazuba na Afurika yo hagati kazatera imbere kuri 5.0% muri 2023, na 5.5% muri 2024 ukuyemo Nigeriya.

    Inyandiko yavuye muri raporo ya Banki igira iti: “Mu gihe izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'imbogamizi ziyongera, abafata ibyemezo bakeneye kwirinda gusubira gukora amakosa yagaragaye mu myaka ishize nko kubuza amahoro / imisoro ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa mu mahanga, kandi bakemeza ko ubucuruzi mpuzamahanga bugenda neza.”

    Banki yavuze ko Afurika ishobora kugabanya ihungabana ry’ubukungu ryugarije isi yose niba iteza imbere ishyirwa mu bikorwa rya politiki yihutisha ihinduka ry'imiterere, binyuze mu kuzamura umusaruro no kongera imirimo myinshi kandi myiza.

    Icyakora, banki ntiyabuze gutanga amakuru ku mibare y'iterambere ry'ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika, n'uko bihagaze mu bukungu  mu mwaka mushya.

    Ibihugu  bitanu muri Afurika  bifite iterambere nk'uko byatangajwe na Banki y'Isi: 

    Kenya:

    Nk'uko banki ibivuga, iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba biteganijwe ko ubukungu bwacyo buzaba buri ku kigero cya 5.0%  muri  2023. Mu bigaragara ni uko bwagabanutse ukurikije umwaka wabanje wa 2022, bwari kuri 5.5%. Mu mwaka wa 2024  bukaziyongera ku kigero cya 5.3%.

    Nijeria:

    Banki y’isi yatangaje ko ubukungu bwa Nijeria buzamanuka bukagera  kuri  3.2%  muri 2023, buvuye kuri  3.3%  mu mwaka washize wa 2022. Ariko yavuze ko ubukungu bwa Nijeria mu mwaka utaha buzaba buhagaze neza kurutaho.

    Côte d’Ivoire:

    Muri Côte d’Ivoire hateganijwe ko izamuka ry’ubukungu riziyongera muri 2023. Biteganijwe ko ubukungu buzava kuri  5.7%  muri 2022, rikagera kuri 6.8% mu mwaka mushya wa 2023.

    Senegal:

    Iterambere ry’ubukungu muri Senegal ryerekana amahirwe menshi, kuko ubukungu bw’igihugu buteganijwe kuzamuka ku kigero cya 8.0% muri 2023, bukagera kuri 10.5% muri 2024.

    Kameruni:

    Banki y’isi yavuze ko ishoramari n'imikorere y'aba rwiyemezamirimo bizagira uruhare mu kongera ubukungu bw'igihugu, ndetse bizatera umutekano muri Kameruni. Ubukungu biteganijwe ko buzava ku kigero cya  4.3% muri 2023, bukagera kuri 4.6% muri 2024.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124543/u-rwanda-ntirurimo-ibihugu-5-byo-muri-afurika-bigaragaza-ishusho-yubukungu-muri-2023-124543.html

  • Muhadjiri Hakizimana yatandukanye n’ikipe ye asinyira iyo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muadjiri yatandukanye n’ikipe ya AlKholood FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia, akaba yamaze gusinyira Police FC yahozemo.

    Muri Nyakanga 2022 ni bwo Muhadjiri yerekeje muri iyi kipe, hari nyuma yo gusoza amasezerano muri Police FC.

    Nyuma y’amezi 6 gusa akaba yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe kubera ikibazo cy’amikoro, yagarutse muri Police FC yahozemo.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yamaze gusinya amezi 6 muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano, ni mu gihe mu mpeshyi y’uyu mwaka ateganya gusubira gukina hanze y’u Rwanda.

    Umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi bavugana umunsi ku munsi akaba yabwiye ISIMBI ko byarangiye yamaze gusinyira Police FC.

    Hari nyuma y’uko umunyamabanga wa Police FC, CIP Obed Bikorimana abwiye ISIMBI ko mu gice kibanza cya shampiyona bahuye n’imvune nyinshi ariko benshi bakaba barakize, yemeje ko kandi bari ku isoko ndetse bagomba no kongeramo amazina akomeye yirinze kuvuga ayo ari yo.

    Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, Mukura VS, AS Kigali, Etincelles, APR FC na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Hakizimana Muhadjiri yasubiye muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-hakizimana-yatandukanye-n-ikipe-ye-asinyira-iyo-mu-rwanda

  • Uko urushinge rw’isaha rutera ni ko Rayon Sports irimo kuva mu rugamba rwo guhatanira rutahizamu na AS Kigali #rwanda #RwOT

    Inkuru benshi bibaza uko izarangira, ni iya rutahizamu Sumaila Moro, umunya-Ghana ukinira Etincelles urimo wifuzwa n’amakipe 2 akomeye mu Rwanda, AS Kigali na Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu yigaragaje mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2022-23 aho mu mikino 15 yatsindiye Etincelles FC ibitego 9, byatumye aba imari ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda muri uku kwezi kwa Mbere 2023.

    Rayon Sports ni yo yishyura amafaranga menshi kuri uyu rutahizamu aho yifuza kumutangaho miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda ariko zigatangwa mu byiciro kubera ko nta mafaranga iyi kipe ifite bitewe n’ideni rya miliyoni 45 bafitiye umutoza Jorge Paixao bategetswe na FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Ku ikubitiro Rayon Sports irifuza gutanga miliyoni 15 andi akazashyurwa nyuma, gusa ntabwo uruhande rwa Moro rubikozwa. Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati 'ntabwo bifuza na bo kwisanga mu manza barimo baregana n’ikipe.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko AS Kigali yamaze kumvikana na Etincelles kuba yagura uyu mukinnyi kuri miliyoni 20 ndetse n’amakuru adafitiwe gihamya ni uko banasinyanye imbanziriza masezerano.

    Moro na Emmy Fire ushinzwe kumushakira isoko bivugwa ko bamaze kumvikana na AS Kigali ku kijyanye n’amasezerano y’uyu mukinnyi agomba kumugenga muri iyi kipe y’Abanyamujyi igisigaye ari ukwishyura amafaranga bumvikanye na Etincelles.

    Byitezwe ko uyu munsi ari bwo bari bwicare bagafata icyemezo cy’aho umukinnyi agomba kwerekeza, mu gihe AS Kigali yaba yamaze kwishyura Etincelles, agomba kurara asinye.

    Gusa andi makuru ISIMBI yamenye ni uko na none igice cya Rayon Sports bakigitekerezaho ndetse bakaba bashobora kwisanga bagifashe mu gihe AS Kigali yaba yananiwe kwishyura Etincelles aya mafaranga bumvikanye.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bwa Etincelles bwari butegereje aya mafaranga kuko AS Kigali yari yababwiye ko igomba kuyishyura uyu munsi.

    Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo yegukane uyu mukinnyi kuko nyuma yo gusinyisha Luvumbu, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko mu gihe FERWAFA itakongera umubare w’abakinnyi bakagera kuri 33 ahubwo ukaguma kuri 30 basigaranye umwanya umwe kandi bagomba gusinyisha rutahizamu nimero 9.

    Sumaila Moro ashobora kwegukanwa na AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-urushinge-rw-isaha-rutera-ni-ko-rayon-sports-irimo-kuva-mu-rugamba-rwo-guhatanira-rutahizamu-na-as-kigali