Blog

  • Kirenga Saphine yasezeranye mu mategeko-AMAFO… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yahawe amakuru y'uko uyu mukobwa yagiye gusezerana mu murenge nyuma y'aho uyu musore bagiye kurushinga yasesekaye mu Rwanda mu minsi yashize, ndetse Kirenga akajya kumwakira ku kibuga cy'indege.

    Uwaduhaye amakuru yagize ati ''Imyiteguro y'ubukwe bwa Kirenga igeze kure, ndetse ejo bundi nibwo uyu musore yaje mu Rwanda undi ajya kumwakira ku kibuga cy'indege. Bamaze igihe bakundana ariko banze ko bijya hanze. Ubu nabwo bavuye gusezerana mu murenge.''

    Yakomeje avuga ko atazi neza igihe aba bombi bazakorera ubukwe bwo gusezerana imbere y'Imana cyangwa se aho bazabukorera, gusa ‘igihari cyo nzi buri hafi’. Banze guhita bashyira hanze amakuru yose.

    Kirenga agiye kurushinga nyuma y'aho mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko, mu buryo butunguranye Sebera Eric bakundanaga icyo gihe yazanye impeta y'urukundo [Fiançailles] ayambika uyu mukobwa, inshuti n'abavandimwe bose babireba.

    Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye ku Isango Star ko 'ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango', ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.

    Uyu mukobwa yamaze imyaka igera kuri itatu yambitswe impeta y'urukundo ariko ibyayo byabaye umuhango gusa kugeza muri Mata 2018 ubwo byamenyekanaga ko Uwineza Ruburika Nicole [Mama Beny] ukina muri City Maid yamutwaye uyu mugabo.

    Sebera Eric wari wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda, ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

    Kirenga Saphine azwi cyane muri filime yitwa 'Sakabaka'; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b'iyitwa 'Seburikoko'.

    Ubutumire bwo gusezerana mu murenge 


    Akanyamuneza kari kose 

    Kirenga amaze igihe mu rukundo n’uyu musore uba hanze y’u Rwanda

    Ubwo Kirenga n’umugabo we basezeranaga 




    Kirenga n’umukunzi we barebana akana ko mu jisho 


    Vuba cyane barakora ubukwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124582/kirenga-saphine-yasezeranye-mu-mategeko-amafoto-124582.html

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWASE Nilla Kenthia mwene Rutayisire Jean Claude na Siboniyo Jocelyne, utuye mu Mudugudu wa Kabuhunde Ii, Akagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya,
    Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina
    asanganywe ariyo UWASE Nilla Kenthia, akitwa UWASE Kenthia mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Amazina ni menshi cg maremare.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/59961-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=59961-2

  • Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yanyomoje ibyavuzwe ko bagiye gutandukana #rwanda #RwOT

    Hari umunyamakuru uheruka gutangaza ko umwuka utameze neza hagati ya Cristiano Ronaldo n'umukunzi we Georgina Rodriguez ndetse ko bashobora gutandukana vuba.

    Ku mbuga nkoranyambaga byahise bidogera benshi bemeza ko aba bombi bari kurebana ay'ingwe ahanini bitewe n'umwuka mubi Ronaldo yavanye mu gikombe cy'isi.

    Umunyamakuru Gonzalo Vazquez niwe wazanye iyi nkuru bwa mbere avuga ko iby'aba bombi biri mu marembera nubwo bafitanye abana 2 n'umwe wapfuye biyongera ku bandi uyu mukunzi wa Ronaldo amufasha kurera.

    Uyu munyamakuru yari yavuze ko kuba Georgina yarahaye imodoka ya Rolls Royce kizigenza Ronaldo kuri Noheli,hari ikitagenda.

    Nyuma yo kumenya ibihuha,Georgina yagiye kuri Instastory ahashyira ifoto ye na Ronaldo bagitangira gukundana.

    Yahise yandikaho ati “Mfite imyaka 22 nahuye n'urukundo rw'ubuzima bwanjye kandi twari beza.”

    Uyu asa n'uwaciye ibihuha nubwo hari amakuru avuga ko ubukwe bwabo bwari bwegereje bushobora kuba bwarigijwe inyuma na Ronaldo kubera kwitwara nabi mu gikombe cy'isi n'ibyo kwerekeza muri Saudi Arabia.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yanyomoje-ibyavuzwe-ko-bagiye-gutandukana

  • Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye #rwanda #RwOT

    Abantu bamwe bibwira ko iyo umuntu yafunzwe, yaba ari muri gereza cyangwa ahandi hose hafungirwa abantu by'igihe gito, uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ibi ntabwo ari ko bimeze kuko n'ubwo umuntu  aba yafunzwe, ariko uburenganzira bwe nk'ikiremwamuntu bugomba kubahwa kandi bukubahirizwa.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire, avuga ko abantu bibwira ko umuntu iyo yafunzwe uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ngo siko bimeze, kuko uburenganzira bwe nti burangirira ku marembo ya gereza .

    Niyo mpamvu, iyi komisiyo ikangurira imiryango itari iya Leta kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bw'imfungwa bwubahirizwa, hanyuma aho isanze hari aho bitagenda neza igatanga inama kugira ngo Leta nayo ihereho ibikosore.

    Agira ati 'imiryango itari iya Leta , ikora ku burenganzira bwa muntu n'imibereho, twifuza ko nyuma yo kumenya amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu yajya ijya mu magereza, mu bigo bifungirwamo abantu by'agateganyo, mu ma kasho ya Polisi cyangwa se mu bigo by'inzererezi, bakareba ko abahafungiwe uburenganzira bwabo bwubahirijwe,noneho ibyo basanzeyo bakaza bakabiyungurura, bakabikorera raporo,  bakoze raporo na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu igakora indi, icyo gihe Leta nayo izabona aho ihera ikosora ibitagenda neza'

    Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International, Ishami ry'u Rwanda bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugenda bwiyongera aho bugeze ku gipimo cya 174%.

    Muri rusange abasaga ibihumbi 84 ni bo bafungiye mu magereza yo mu Rwanda. Abagera ku bihumbi 12 bafunzwe by'agateganyo hatabariwemo abafungiwe muri za sitasiyo za polisi nk'uko byagaragaye mu bushakashatsi bw'uyu muryango bwo muri Gicurasi 2022.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi, avuga ko akurikije ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency Rwanda, ubundi buryo buteganyijwe mu mategeko y'u Rwanda butari ugufunga buramutse bukoreshejwe neza byagabanya ubucucike mu magereza ku kigero cya 97,38%.

    Hugo Moudiki Jombwe, uhagarariye umuryango RCN , avuga ko nyuma yo guhugura sosiyete sivile zikora ku burenganzira bwa muntu , yizera ko hari umusaruro bizatanga, kuko iyi miryango itari iya Leta  niramuka ihurije hamwe na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu, hari icyo bizatanga  ariko kandi asaba Leta , kurushaho gukorana na sosiyete sivile  bakareba ko uburenganzira bw'abafunzwe bwubahirizwa ku bipimo mpuzamahanga ndetse n'ibibazo byabo bigacyemuka vuba.

    Ati'Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ndetse igafatanya na sosiyete sivile, bakareba uburyo uburenganzira bw'abafunze bwakubahirizwa, kugira ngo ibibazo bahura nabyo bijye bhita bishakirwa umuti, nk'ubu komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu igihe igiye gusura amagereza, iramutse ijyanye na sosiyete sivile byakoroha, kuko akenshi sosiyete sivile ntibona uburyo yakwinjiramo yisanzuye, ariko ijyanye na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu byayorohera kugeramo., bitewe n'imbogamizi zitandukanye, iyi mikoranire iramutse ibaye ihari, byose byagirira akamaro abafunzwe'

    Ubusanzwe imiryango itari iya Leta , isanzwe ijya muri gereza gusura imfungwa ariko ngo nta bumenyi buhagije bari bafite bw'ibipimo mpuzamahanga, bareberaho bapima ko uburenganzira ku mfungwa bwubahirizwa.

    Kugeza ubu komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu , ivuga ko u Rwanda rugerageza kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by'uburenganzira bwa muntu, nkuko bigaragara muri Raporo y'umwaka ushize ,yakozwe muri gereza 14 zo mu Rwanda.

    The post Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sosiyete-sivile-irasabwa-kujya-mu-magereza-kureba-ko-uburenganzira-bwa-muntu-bwubahirizwa-uko-bikwiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sosiyete-sivile-irasabwa-kujya-mu-magereza-kureba-ko-uburenganzira-bwa-muntu-bwubahirizwa-uko-bikwiye

  • Hagaragarajwe igishobora gukoma mu nkokora intego yo kugira igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi #rwanda #RwOT

    Mugihe u Rwanda rwihaye intego yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye kubumenyi, bamwe mu baturage baravuga ko ishobora kuzakomwa mu nkokora no kuba umubare munini w'abarangiza kwiga, batabona imenyerezamwuga ndetse hakaba hatanariho uburyo buhamye bwo gushakira imirimo abafite ubumenyi bukenewe.

    Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi izageza umwaka utaha wa 2024, hagaragamo intumbero y'u Rwanda yo kugira umwanya mu ruhando rw'ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

     Gusa  bamwe mu baturage bagaragaza ko ukurikije ibintu biri ubu, bizafata igihe kinini kugira ngo u Rwnda rube igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Ibi babishingira kukuba benshi mu barangiza kwiga za Kaminuza ndetse n'amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro, batabasha kubona imenyerezamwuga.

    Icyakora ngo n'ufite ubumenyi bukenewe, ngo hari ubwo birangira bumupfiriye ubusa, kubwo kubura aho abukoresha.

    Umwe ati 'Buriya ubumenyi ngiro ni bwiza ariko rimwe na rimwe turareba ese  ni hehe bakorera imenyerezamwuga? Ese ni ibihe bikoresho bishobora kubafasha kwimenyereza uwo mwuga ku buryo azavamo afite ubumenyi bihagije? Hanyuma niba imihanda igiye kubakwa ntitubona ari abashinwa baje kuyubaka.'

    Undi ati 'Ni ukuvuga ngo we barakubwiye ngo urangije kwiga uri urubyiruko. Wize wenda gukanika cyangwa wize kubaka. Uzubaka iki? Cyangwa uzahanga umurimo ki ntacyo uheraho? Ntufite icyo uheraho yewe niwiga no gukanika nta magaraje menshi ahari ngo ugende urangize bahite baguha akazi. Ariko uzamara imyaka 5 utarabona hao ukorera, bwa bumenyi wize ube ukibufite? Wumve ko buri kukubyara umusaruro n'igihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Ikintu njye nasaba ni ukuvuga ngo umunyeshuri urangije icyo aba afite ni ubumenyi gusa, ntabwo aba afite amikoro. Ikintu yakoroherezwa ni ukubona akazi […] yewe bakanamukurikirana ngo barebe ko agakora neza.'

    Abarebera ibintu ahirengeye barimo n'abasesengura iby'ubukungu,  bagaragaza ko hari ibikwiye kunozwa mu burezi bw'u Rwanda, kugira ngo rube igihugu gishingira ubukungu bwarwo ku bumenyi bw'abaturage.

    Straton Habyarima  ni Impuguke mu bukungu.

    Ati 'Umuntu ashobora gusohoka, dufate nk'urugero rworoshye ashobora gusohoka akubwira ngo njyewe nize ibijyanye na mudasobwa, ariko umuntu ukamubwira uti nonese wankoreye porogaramu ikemura ikibazo runaka, akakubwira ati ibintu bya porogaramingi ntabwo twabyize neza ndacyagerageza kureba ukuntu nabyiga. Mbese kwibanda cyane mu gukora ibyo uzakora n'ubundi ku isoko bisa naho bigikeneye gushyirwmao ingufu, nibwo tuzagera kuyo ntego kuvuga ngo ubukungu bwacu bushingiye ku bumenyi.'

    Minisitiri w'inetebe Dr. Edouard Ngirente, aheutse kugaragaza ko u Rwanda rutagera ku ntego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, Abarimu batabigizemo uruhare, ngo banoze ireme ry'ibyo bigisha.

    Yagize ati 'Guverimona y'u Rwanda ikaba ifite intego, nk'uko mubizi mwese  y'icyo twita kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ibyo rero nabyo bijyana nuko  abana tubikesha mwarimu baba bigishijwe neza.'

    Bimwe mu biteganyijwe gukorwa kugira ngo u Rwanda rugira umwanya mu ruhando rw'ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, ni ugufasha urubyiruko kurushaho kugira ubushobozi n'ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga.

     Abanyarwanda n'abanyamahanga bafite impano zihariye, bagafashwa guhanga ibishya n'ibindi.

    Daniel Hakizamana

    The post <strong>Hagaragarajwe igishobora gukoma mu nkokora intego yo kugira igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/01/05/hagaragarajwe-igishobora-gukoma-mu-nkokora-intego-yo-kugira-igihugu-gifite-ubukungu-bushingiye-ku-bumenyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagaragarajwe-igishobora-gukoma-mu-nkokora-intego-yo-kugira-igihugu-gifite-ubukungu-bushingiye-ku-bumenyi

  • Inkuru y’incamugongo ku muryango wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, ni bwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rw’uwari umunyamuryango wa Rayon Sports akaba n’umuyobozo wa Komisiyo Ngenzuzi.

    Rayon Sports ibicishije kuri Twitter ya yo, yihanganishije umuryango wa Uwamariya wapfuye mu ijoro ryashije.

    Bati 'Umuryango wa Rayon Sports ubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’umuyobozi wa Komite Ngenzuzi (Uwamariya Joselyne Fanethe), witabye Imana mu ijoro ryakeye. Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.'

    Uwamariya yari asanzwe azwiho kwitabira imikino ya Rayon Sports, akaniyifasha mu bindi bikorwa bitandukanye.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/Inkuru-y-incamugongo-ku-muryango-wa-Rayon-Sports

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NDABABONA Innocent mwene Murekezi Nestor na Mukaruziga Marie,

    utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka

    Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe

    ariyo NDABABONA Innocent, akitwa NDABARASA Innocent mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Guhuza umwirondoro nuwanditse muyindi passport mfite.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-16/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-16

  • Muhanga: Abavuka kubakora uburaya baravuga ko icyizere cy'ubuzima cyatakaye bajya kwicuruza #rwanda #RwOT

    Abana bavuka ku babyeyi bishoye mu bikorwa byo kwicuruza 'Uburaya' baravuga ko kubera kutitabwaho n'ababyeyi babo bituma batakaza icyizere cy'ubuzima ndetse benshi muri bo bakaba bamaze kwishora mu bikorwa byo kwicuruza bagamije kubona amaramuko. Bemeza kandi ko nta gutekereza kabiri ku ndwara zidakira zifitwe na bamwe mu babyeyi babo banduriye mu buraya.

    Aba bana bavuka kuri aba babyeyi, mu ntabaza batanga bavuga ko bamwe muribo bamaze kwangirika mu mitekerereze kubera kubona ibyo ababyeyi babo bakora mu maso yabo. Bavuga kandi ko bamwe muri bo bamaze kwishora mu gukoresha ibiyobyabwenge bavana ku babyeyi n'abagabo babagana.

    Umwe mubavuka kuri aba babyeyi twahaye izina rya 'Gasaro' ufite imyaka 16 yemeza ko yakagombye kuba yiga mu ishuli ryiza bitewe n'ubwenge yabyirukanye ariko kubera uburaya nyina yamukoreraga mu maso byatumye ishuri arireka atangira nawe gukora uburaya kugira ngo abashe kubona icyo kurya.

    Yagize ati' Njyewe mfite imyaka 16, ariko nakagombye kuba ndi mu ishuli kuko nkiga narinzi ubwenge, ariko kubera ibyo nabonaga abagabo bazaga kureba mama bakoreraga mu maso yanjye byatumye ishuli ndivamo ntangira umwuga mubi wo kwicuruza, ubu ku munsi nshobora gusambana n'abagabo barenga batatu kandi bose nkabashimisha uko babishaka nanjye nkabona amafaranga'.

    Undi wahinduriwe izina tukamwita 'Rose', avuga ko nta kindi kintu yashobora gukora kuko uburaya butamusabye ubumenyi buhambaye kuko ajya kubutangira yabonye umubyeyi we abikora bukeye umugabo aje kureba umubyeyi we amubuze bararyamana ahita araruka akomerezaho, atangira kujya akorera amafaranga.

    Yagize ati' Uko undeba ubu nta kindi kintu nshobora gukora. Maze kubona ko nshoboye uburaya (Kwicuruza)kuko nta mashuri yandi ngira kandi ibi nta bundi bumenyi byansabye ndetse njya kubitangira umugabo yaje kureba mama umbyara amubuze turaryamana mpita ndaruka nkomerezaho, ntangira kujya njya gushaka amafaranga mu bagabo aho bamwe bandongora ntibanyishyure bakanankubita nkataha ntacyo mbonye'.

    Uwahawe izina rya 'Mugabekazi'ufite imyaka 18 yabwiye umunyamakuru wa  intyoza.com ko  amaze gutangira ishuri yabonaga abagabo baza iwabo, abaza  umubyeyi we amubwira ko ari ba papa we atangiye kumubaza byinshi amwohereza kwa nyirakuru. Avuga ko iyo bahageraga batangiraga kunywa inzoga n'amatabi mbese inzu yose ikaba umunuko agata ubwenge agahita asinzira agakanguka asanga mama yambaye ubusa.

    Umwe muri aba babyeyi bakora uburaya twirinze gutangaza amazina, avuga ko uburaya yabubyariyemo abana 7 mu myaka 25 abukora. Yemeza ko aba bana bose badahuje ba Se. Avuga kandi ko nawe bimubabaza nubwo bamwe yababoneye ababafasha kubasha kwiga. Iyo atabona ubutabazi, avuga ko abo bana bagombaga kwicara.

    Akomeza yemeza ko hari abandi bana badafite ababitaho kandi banafite ibibazo by'ubuzima bugoye bakwiye kwitabwaho kuko usanga bo nk'ababyeyi babo bakora uburaya basangira ibyo bibazo, bamwe bakanafata inzira mbi zanyuzwemo n'ababyeyi babo, aho benshi banduriye indwara zidakira zituma bahora ku miti.

    Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu karere ka Muhanga, Harelimana Jean de la Providence yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko hari gahunda zitandukanye zifasha abari muri iki kiciro. Yemeza ko aba bana bakwiye gufashwa bakabasha kuzigirira akamaro n'ubwo baba baravukiye mu mibabaro ariko abafashijwe bagaragaje ko barenze ibibazo n'intimba bakuranye bakiga bakarangiza za Kaminuza ndetse ntibakoreshe ibiyobyabwenge ndetse ntibakurikire inzira zanyuzwe n'ababyeyi babo.

    Inzobere mu bijyanye n'imitekerereze akaba n'umuganga ku kigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe, Goreth avuga ko ibyo aba bana bacamo ari ikibazo gikomeye kibangiza. Avuga kandi ko iki atari ikibazo ku babyeyi b' abagore gusa, ko n'abagabo iyo bakoze uburaya bigira ingaruka mbi ku bana bigatuma bakurizamo imico n'imyitwarire mibi itajyanye n'umuco w'Igihugu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungurije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko ikibazo cy'aba bana bakomoka kuri aba babyeyi gifatwa nk'ikibazo gisanzwe kandi hari n'abakomoka mu yindi miryango bagira ibibazo bitandukanye. Ashimangira ko bakorana n'imiryango itera inkunga ikabafasha, ariko nabo nk'ubuyobozi bagerageza kubaka ubushobozi bw'imiryango bakomokaho.

    Akomeza yibutsa ko aba bana bakwiye kurindwa kuko uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo. Asaba ko ntawe ukwiye kwijugunya mu biyobyabwenge cyangwa mu buraya, akibutsa ko nk'ubuyobozi bagerageza kubegera n'ugize imyitwarire mibi agakeburwa.

    Nubwo aba bana bavuka kubakora uburaya'Kwicuruza' basaba kwegerwa n'ubuyobozi bukabafasha, bwo butangaza ko nta mibare ihamye y'abazwi bakora uburaya nubwo mu bihe bitandukanye umuryango Nyarwanda 'Ihorere Munyarwanda' wagiye unafasha iyi miryango kubona ubwishingizi mu kwivuza mu mwaka ushize wa 2021 wagaragazaga ko hari abasaga 650 bakora uburaya ku maseta atandukanye mu bice by'uyu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo( Abo ni abamenyekanye).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/05/muhanga-abavuka-kubakora-uburaya-baravuga-ko-icyizere-cyubuzima-cyatakaye-bajya-kwicuruza/