Blog

  • Umugabo yiyemeje guhangana n'umugore we ashinja kumuruma imyanya y'ibanga #rwanda #RwOT

    Umugabo utuye ahitwa Kisii muri Kenya yiyemeje guhangana n'umugore we wamurumye imyanya y'ibanga ku munsi wa nyuma w'umwaka wa 2022.

    Uyu mugabo yabwiye ibinyamakuru ko ibyavuzwe ko yiteguye kubabarira uyu mugore we ari ibinyoma bigamije kumwima ubutabera.

    Ndacyavurirwa mu bitaro bya Kisii kandi nywa imiti myinshi.Muratekereza ko byoroshye?.

    Aba bombi ngo barwanye ku munsi ubanziriza umwaka mushya hanyuma uyu mugore amuruma imyanya y'ibanga anamutera icyuma ahantu habi.

    Ikinyamakuru Nation.Africa cyavuze ko cyamenye ko hari amara y'uyu mugabo yasohotse ajya hanze nyuma yo kwangizwa n'uyu mugore we ndetse ko yabazwe cyane abaganga bagerageza gusubiranya ubugabo bwe no gusubiza imbere amara ye.

    Umugore we yagejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu akurikiranyweho kwangiza bnyuze mu kuruma no kwangiza imyanya y'ibanga y'umugabo we byamuviriyemo ibikomere byinshi.

    Bombi bahakanye ko batapfuye ibyo gucana inyuma.

    Uyu mugore ntabwo yahamijwe ibi byaha byatumye arekurwa atanze ingwate y'ibihumbi 50,000 by'amashilingi ya Kenya.

    Uru rubanza ruzasomwa kuwa 26 Mutarama 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugabo-yiyemeje-guhangana-n-umugore-we-ashinja-kumuruma-imyanya-y-ibanga

  • Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%? #rwanda #RwOT

    Kuva intambara igisirikari cya Kongo gihanganyemo n'umutwe wa M23 yakubura, Perezida wa Kongo Félix Tshisekedi asa n'uwabuze ayo acira n'ayo amira. Ni mu gihe ariko, kuko yabuze uko asobanurira abaturage be uburyo ingabo ze zifatanyije n' abajenosideri ba FDLR ndetse n'abacancuro b'abarusiya, zidasiba kwamburwa ibirindiro bikomeye.

    Uretse gushinja uRwanda ibinyoma avuga ko ari rwo rushyigikiye uwo mutwe wa M23, amaze igihe yaradukanye ubuhubutsi bwo kuvugira ku mugaragaro ko azafasha umuntu wese uzagambirira guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame. Ubundi abahanga, niyo baba babitekereza, ntibatura ngo babivugire ku karubanda, kuko bigaragara nko gushotora ikindi gihugu.

    Mu ijambo aherutse kugeza ku rubyiruko agiye gushora mu ntambara yananiye na bakuru babo, nk'ushora amatungo mu ibagiro,  Perezida Tshisekedi yongeye kwifatira ku gahanga mugenzi w'uRwanda,  mu mvugo nyandagazi abasesenguzi babonyemo ubuswa muri politiki na dipolomasi. Perezida Tshisekedi yagize ati:'Ntidukwiye kubona u Rwanda nk'umwanzi waacu. Umwanzi wacu ni Perezida Kagame n'ubutegetsi ayoboye. Naho ubundi Abanyarwanda ni abavandimwe bacu.'

    Abo basesenguzi baganiriye na Rushyashya, basanga uyu mugabo Tshisekedi atazi cyangwa yirengagiza igihango Abanyarwanda bafitanye na Perezida Paul Kagame. Bagize bati:' Ntiwavuga ko Perezida  Kagame ari umwanzi wawe, ngo uhindukire uvuge ko nta kibazo ufitanye n'abamutora hafi 100%'. Ko wumva se nta kibazo afitanye n'Abanyarwanda, intambara yirirwa avuga ko azashora ku Rwanda, uretse ko ari no kurota, iyo ntambara ni ikintu cyiza yifuriza Abanyarwanda?' 

    Ibi byose ni ukurangaza Abanyekongo n'abanyamahanga, ngo batabona ko ibyo yijeje abaturage ubwo yiyamamazaga nta na kimwe yagezeho. Yari yavuze ko icya mbere azihutira ari ukugarura amahoro n'umutekano muri kongo, none imitwe ikabakaba 150 yitwaje intwaro, irimo n'iyo ubutegetsi bwe bwaremye, iraca ibintu hafi mu gihugu hose. Ruswa yabeshye ko aje kurwanya yarushijeho gushinga imizi, kugeza aho we ubwe n'abajyanama be barigisa miliyoni amagana z'amadolari, zari agenewe imishinga ya baringa.

    Ubutegetsi bwa Tshisekedi buragaragara nk'ubuhungetwa, cyane cyane muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y'umukuru w'igihugu muri uyu mwaka wa 2023. We n'abambari be rero baribasira uRwanda ngo bakinge abaturage ibikarito mu maso, maze injiji zizongere zimutore, zibwira ko azakemura ibibazo'biterwa n'u Rwanda'! 

    Muri make, ibikorwa barimo byose nko kwica Abatutsi bo muri icyo gihugu, gukomeza gushotora umutwe wa M23, ni ukugirango intambara ikomeze amatora ntazabe, nanaba azabe mu kavuyo kazafasha Tshisekedi kwiba intsinzi.

    Uko bayenda kose, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Amayeri yose Tshisekedi arimo ntawe utayabona, dore ko n'abo bazahangana muri ayo matora basabye abaturage kutongera kugirira icyizere umuswa wamunzwe na ruswa.

    Ibyo kubomborekana yikoma Perezida Kagame byo ariko nabihagarike, kuko abafatanyije n'Abanyarwanda bamwibonamo kurusha uko Abanyekongo bibona mu baperezida babo, bashobora kurakara bakamuvugutira umuti wa kinyarwanda usharira cyane. Umunyarwanda yise umwana we'Mbwiruwumva'.

     

     

     

     

     

     

     

     

     

     

    The post Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/felix-tshisekedi-ngo-yanga-perezida-kagame-ariko-agakunda-abanyarwanda-ese-yaba-azi-igihango-bafitanye-na-perezida-bitorera-hafi-100/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=felix-tshisekedi-ngo-yanga-perezida-kagame-ariko-agakunda-abanyarwanda-ese-yaba-azi-igihango-bafitanye-na-perezida-bitorera-hafi-100

  • RIB yataye muri yombi umwarimu ashinjwa gusambanya umunyeshuri w’imyaka 8 yigishaga #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa 4 Mutarama 2023, asanzwe aho yari atuye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata mu Kagari ka Nyabimata ho mu Mudugudu wa Rwerere.

    Kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. Thierry yavuze ko iki cyaha uyu mwarimo yagikoze mu bihe bitandukanye, aboneraho kwihanangiriza abakijandika mu byaha nk’ibi.

    Ati ” RIB iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana, ikanakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Inakangurira kandi abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari ahagaragaye ibikorwa nk’ibi bihohotera abana.'

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iri tegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 ugihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-umwarimu-ashinjwa-gusambanya-umunyeshuri-w-imyaka-8-yigishaga

  • Perezida Kagame yashyizeho Senateri mushya #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, rishyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente niryo ryemeje ishyirwa muri Sena rya Dr Kalinda.

    Bagize bati 'None kuwa 6 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr Francois Xavior Kalinda umusenateri muri Sena y’u Rwanda.'

    Dr Francois Xavier Kalinda agizwe Senateri nyuma y’uko Dr. Iyamuremye Augustin yeguye kubera uburwayi mu Ukuboza umwaka ushize wa 2023, ndetse akava no ku mwanya wo kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda.

    Ku wa 8 Ukuboza 2022, ubwo Dr. Iyamuremye yagezaga ubwegure bwe kuri Sena yavuze ko uburwayi afite butamwemerera gukomeza inshingano yahawe, avuga ko atakemera kuyoborera Sena y’u Rwanda mu gitanda, cyangwa ngo ananirwe kurira amasikariye ajya mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

    Dr Francois Xavier Kalinda yaboneye izuba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko y ;ubucuruzi yavanye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

    Dr Kalinda yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika asimbuye Depite Celestin Kabahizi weguye, hari mu mwaka w’ 2015. Kuri ubu yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize, dore ko yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igihe kitari gito mu ishami ry’amategeko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yashyizeho-Senateri-mushya

  • Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Nkuranga wari umuyobozi wa AMIR #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko dosiye iregwamo Pasiteri Nkuranga Aimable na mugenzi we Bagire Eugene, yoherejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Mutarama 2023.

    Nkuranga wahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciriritse mu Rwanda (Association of Microfinance Institutions in Rwanda: AMIR) na mugenzi bakurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n'amategeko n'icyaha cy'iyezandonke.

    Ni ibyaha bifitanye isano no gushishikariza abantu gushora no kugura ibyitwa 'Cryptocurrency ya BITSEC' nk'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwabitangaje.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, aherutse kuvuga ko muri iki gihe igihugu gitera imbere abantu benshi bari kuva ku gukora ibyaha bikoresheje imbaraga bakinjira mu bikorwa hifashishije amayeri menshi ku buryo n'abagombye kuba basobanukiwe bisanga baguye muri uwo mutego.

    Muri byo harimo ibyo gushishikariza abantu kugura Cryptocurrencies, kuvunjisha amafaranga kuri internet, kugura imigabane kuri internet, gushora amafaranga ukajya wungukirwa mu gihe runaka, gushora amafaranga ugahabwa akazi ko kujya wamaamza ibintu runaka kuri internet, gushora amafaranga ukajya mu biruhuko n'ibindi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru rya Leta, Dr Murangira yavuze ko sosiyete zibikora ziba zaraniyandikishije muri RDB ariko bagakora ibitandukanye n'ibyo bandikishije kandi ko zibanza kwiyamamaza ku buryo aho ukandagiye hose wumva izina ryazo.

    Ku bijyanye na BITSEC, ni amafaranga y'ikoranabuhanga bivugwa ko yatangiye mu Ugushyingo 2021 agashyirwa kuri Bitswap twavuga ko ari nk'isoko umuntu ashobora kuguriraho cyangwa kugurishirizaho amafaranga y'ikoranabuhanga, bigatuma ashobora kubyara andi cyangwa kuyavunjisha.

    Niba uguze BITSEC ifite agaciro k'idolari rimwe ikazamuka akaba atatu warashyizemo nka miliyoni ebyiri, bivugwa ko ziba zibaye esheshatu maze uwo mutungo ugahita wikuba inshuro nyinshi mu gihe gitoya.

    Aimable Nkuranga yigeze kuba umuyobozi ushinzwe iby'imari mu Rukiko Rukuru rw'Ubucuruzi ndetse yanakoze muri Banki y'Abaturage, BPR.

    The post <strong>Ubushinjacyaha bwashyikirijwe dosiye ya Nkuranga wari umuyobozi wa AMIR</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/01/06/ubushinjacyaha-bwashyikirijwe-dosiye-ya-nkuranga-wari-umuyobozi-wa-amir/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubushinjacyaha-bwashyikirijwe-dosiye-ya-nkuranga-wari-umuyobozi-wa-amir

  • APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023 nibwo amakuru y'igaruka ry'umutoza wungurije muri APR FC yagiye hanze, uwo ni umunya Tunisia Jamel Eddine Neffati ugiye kugaruka mu ikipe y'ingabo y'igihugu yigeze gutoza.

    Nk'uko Radio Fine FM 93.1 FM yabitangaje mu kiganiro cy'imikino bita Urukiko rw'Ubujurire, batangaje ko umutoza Jamel Eddine Neffati agiye kugaruka muri APR FC nk'umutoza wungirije Ben Moussa.

    Muri iki kiganiro nibwo bakomoje ku kuba umutoza Ben Moussa ariwe ugiye gutoza APR FC nk'umutoza mukuru asimbuye Adil Erradi Muhammed utakiri mu nshingano zo gutoza, ubwo bivuze ko Jamel azaba ari umutiza wungurije.

    Jamel Eddine Neffati ni umutoza wari mu ikipe ya Club Africain, uyu akaba kandi muri Nyakanga 2021 uyu mugabo yigeze gutoza nabwo mu Rwanda nk'umutoza wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, icyo gihe akaba yari yazanywe na Adil Erradi.

    Jamel Eddine Neffati aje gufatanya na Ben Moussa gufasha ikipe ya APR FC gutwra shampiyona y'u Rwanda ya 2022-2023 nk'uko intego z'iyi kipe zibivuga.

    APR FC yasoje ku mwanya wa 3 mukino ibanza ya shampiyona y'u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 28 mu mikino 15 yakinnye, irarushwa na As Kigali ya mbere amanota abiri.

    Biteganyijwe ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu iribusubukure imyitozo ku wa mbere w'icyumweru gitaha tariki ya 9 Mutarama 2023.

    The post APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yagaruye-jamel-eddine-neffati-ukomoka-muri-tunisia-uyu-aje-gukorana-na-ben-moussa-wasigaranye-ikipe-nyuma-yo-kugenda-kwa-adil-erradi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yagaruye-jamel-eddine-neffati-ukomoka-muri-tunisia-uyu-aje-gukorana-na-ben-moussa-wasigaranye-ikipe-nyuma-yo-kugenda-kwa-adil-erradi

  • Mu cyiswe ‘RAPORO’ Amerika yakije Umuriro hagati y’u Rwanda na Congo, yitsa kuri RDF #rwanda #RwOT

    Ni itangazo iki gihugu cyasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023, nyuma y’iminsi mike hasohowe raporo y’impuguke za Loni ku mutekano muri RDC.

    Iyo raporo yagaragaje ibintu bitandukanye bikomeje gutuma umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeza kuba muke birimo imikoranire hagati ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, imvugo z’urwango zibasiye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu n’ibindi.

    Raporo y’impuguke za Loni, yagaragaje ko FARDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Mu bihe bitandukanye, raporo yagaragaje ko inyeshyamba za FDLR zagiye zirwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara iri kurwana na M23.

    FDLR kandi ifatanyije na FARDC, bateye ibisasu mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu 2022, bikomeretsa abaturage, byangiza byinshi. Amerika yamaganye ubu bufatanye isaba imitwe yitwaje intwaro yose kuzishyira hasi.

    Itangazo rigira riti 'Twamaganye ubufatanye bw’ingabo za FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR nk’uko bigaragazwa na raporo. Twamaganye kandi twivuye inyuma ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bigabwa ku ngabo za Loni (Monusco) ndetse n’ibikorwa by’iyicarubozo, gufata ku ngufu n’ibitero byibasira abasivili bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro byatumye benshi bahunga'.

    Iki gihugu kandi cyatunze urutoki u Rwanda kivuga ko rufasha umutwe wa M23 nk’uko raporo ibigaragara, kirusaba guhagarika ubufasha bwose ruha M23 no gukura ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Leta y’u Rwanda imaze igihe ihakana gushyigikira uwo mutwe, ikavuga ko ibyo M23 irwanira ari ibibazo by’Abanye-Congo ubwabo kandi byavuye ku kutubahiriza amasezerano uwo mutwe wari waragiranye na Guverinoma.

    Hashize igihe Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bibasirwa cyane muri RDC, aho batotezwa, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse bakanicwa.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje impungenge zitewe n’ubwiyongere bw’amagambo y’urwango no kwibasira abandi baturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, zisaba abayobozi ba Congo gukomeza kwamagana izo mvugo no guhana abazivuga n’abahohotera abaturage.

    Itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga ko zishyigikiye imirongo yashyizweho n’abakuru b’ibihugu bya EAC na Angola, mu kuvugutira umuti ibibazo by’umutekano muri RDC, by’umwihariko mu nama ya Luanda yabaye kuwa 23 Ugushyingo 2022.

    Bigendanye n’ibyemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC na Angola, Leta zunze Ubumwe za Amerika zasabye abayobozi mu karere k’ibiyaga bigari n’imitwe yitwaje intwaro gushyira mu bikorwa imyanzuro myinshi yafashwe yo kurangiza intambara by’umwihariko iya Luanda yo kuwa 23 Ugushyingo 2022.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zibukije umutwe wa M23 kurekura uduce twose wafashe nk’uko biteganywa n’inama ya Luanda, zinasaba indi mitwe yose guhagarika imirwano igashyira intwaro hasi ikajya mu biganiro biyihuza na Guverinoma ya RDC.

    Kuwa 23 Ugushyingo 2022 nibwo i Luanda muri Angola habereye inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.

    Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.

    Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubra mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta.

    Inkunga mu bya politiki n’ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.

    Imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

    Nyuma y’inama ya Luanda, habaye ibiganiro by’abanye-Congo, mu cyumba cya hotel Safari Park Hotel i Nairobi, aho imitwe yitwaje intwaro 53 yaganiraga na Guverinoma ya RDC ku muti w’amahoro arambye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

    Ibi biganiro byari bihurije hamwe imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema na Tanganyika. M23 ntabwo yatumiwe nubwo ari yo igaragara cyane nk’ihangayikishije Leta ya Congo.

    Ibiganiro bya Nairobi byavuyemo imyanzuro irimo guhagarika imirwano kw’imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho na RDC, EAC n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo hakurikiranwe uburyo abarwanyi b’iyi mitwe bafunzwe nta byaha bashinjwa bashobora kurekurwa ndetse iyi mitwe ikarekura abana bari mu gisirikare bakakivamo.

    Umutwe wa M23 uherutse gushimangira ko witeguye gusubira inyuma ukava mu duce wafashe, aho ku ikubitiro wavuye muri Kibumba ndetse ko witeguye no gushyikiriza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, kuri uyu wa 5 Mutarama 2023.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-cyiswe-RAPORO-Amerika-yakije-Umuriro-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo-yitsa-kuri-RDF

  • Umugabo yishe umuryango we wose nyuma y’uko umugore we asabye gatanya #rwanda #RwOT

    Kuwa gatatu nijoro abashinzwe imibereho myiza barimo gukora igenzura basanze uyu muryango w’abantu umunani bose bapfuye mu rugo rwabo rwo mu cyaro ahitwa Enoch City.

    Polisi ivuga ko abapfuye harimo umugore w’uyu mugabo, abana be batanu hamwe na nyirabukwe.

    Rob Doston ukuriye uyu mujyi muto w’abaturage bagera ku 8,000 yavuze ko bose batunguwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, abategetsi b’uyu mujyi bavuze ko Michael Haight wacuruzaga ibijyanye n’ubwishingizi yarashe umugore we Tausha w’imyaka 40, nyirabukwe Gail Earl w’imyaka 78, n’abana be batanu mbere y’uko nawe yiyica.

    Abo bana ntibatangajwe amazina yabo, gusa ni abakobwa batatu b’imyaka 17, 12, na 7, n’abahungu babiri b’imyaka 7 na 4.

    Rob Dotson yavuze ko imirambo yabo yabonywe na polisi kuwa gatatu ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha yaho, nyuma y’uko hari uwavuze ko umugore waho (Tausha) ataje muri gahunda yari afite, bigatuma abashinzwe imibereho bajya kugenzura.

    Dotson avuga ko buri wese mu bishwe agaragaza igikomere cy’isasu.

    Abategetsi bavuze kandi ko tariki 21 Ukuboza (12) umugore yari yasabye gatanya n’uyu mugabo.

    Tina Brown, inshuti y’uyu muryango, yabwiye KSTU-TV ati : 'Tausha yari umugwaneza kurusha abandi bantu, kandi nta narimwe yavugaga ikintu kibi ku uwariwe wese.

    'Yashoboraga gutanga icyo asigaranye ku muntu ugikeneye kandi yakoreraga abantu atizigama.'

    Abakuriye uyu mujyi, barimo mayor wawo Jeffrey Chestnut, bagize amarangamutima ubwo babwira itangazamakuru ibyabaye.

    Chestnut yagize ati : 'Ntabwo ari kenshi ibintu nk’ibi biba hafi y’iwacu' yongeraho ko uyu muryango wari abaturanyi be.

    Ati : 'Umwana wabo muto yakiniraga mu mbuga yanjye n’abahungu banjye.'

    Enoch City ni umujyi muto w’ubuhinzi mu majyepfo ashyira uburengarazuba bwa leta ya Utah, muri 394 km uvuye ku murwa mukuru wayo, Salt Lake City.

    Abo bana batanu bapfuye bigaga ku mashuri ane muri ako gace, urwego rukuriye ayo mashuri rwatanze itangazo ry’akababaro.

    Spencer Cox, Guverineri wa leta ya Utah, yatangaje kuri Twitter ubutumwa bwihanganisha abagizweho ingaruka 'n’uru rugomo rudafite ishingiro'.

    Perezida Joe Biden n’umugore we Jill Biden nabo batanze ubutumwa bwo kwihanganisha, aho ibyabaye babyise 'ishyano'.

    BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugabo-yishe-umuryango-we-wose-nyuma-y-uko-umugore-we-asabye-gatanya

  • Ibya Moses Turahirwa wambitse abakomeye mu Rwanda byafashe indi ntera #rwanda #RwOT

    Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ikomeye inambika abarimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, aherutse kugaragara mu mashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo [ubutinganyi], ibintu bisanzwe bihabanye n’umuco nyarwanda.

    Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amashusho y’amasegonda 59 agaragaza uyu musore asambana n’abagabo babiri, ndetse yakomeje gushyirwaho igitutu, bamwe mu bakoresha izi mbuga bamushinja gusebya umuco w’igihugu cyamubyaye.

    Byatumye Turahirwa yisobanura, avuga ko aya mashusho yafashwe mu myiteguro ya filimi yise Kwanda, agaragaza ko yagiye hanze bikozwe n’abandi bantu bamwibye konte y’urubuga rwa Snapchat.

    Yagize ati : 'Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filimi iri gufatirwa mu Butaliyani, ndetse n’abakinnyi ba filimi b’Abataliyani n’inzu z’imideli zagizweho ingaruka n’iki kibazo.”

    Turahirwa yakomeje kwisobanura, ari na ko akomeza gushyirwaho igitutu, bigera aho konte yakoreshaga ku rubuga rwa Twitter ivaho. Umushakisha asubizwa ati : 'Iyi konti ntibaho.'

    Uyu munyamideli wadodeye imyambaro abiganjemo abakomeye mu gihugu ndetse n’abashyitsi basura u Rwanda, yakurikirwaga kuri Twitter n’abarenga 6.300.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibya-Moses-Turahirwa-wambitse-abakomeye-mu-Rwanda-byafashe-indi-ntera

  • Impungenge ku ngabo z’u Burundi zigaragara i Minembwe, Ndayishimiye yasabwe kwitonda #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na Sosiye Sivile y’Abanyamulenge ba Minembwe kuri uyu wa 5 Mutarama 2023, binyuze ku muvugizi wabo, Ruvuzangoma Rubibi Cadet.

    Bavuga ko bamenye ko abasirikare b’u Burundi bari muri iki gihugu ku bwumvikane bw’ibihugu by’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho bagomba gukorana n’ingabo za Leta ya Kongo, na FARDC.

    Bakemanga intego nyakuri y’ubu bufatanye kuko inshuro nyinshi ingabo za Leta ya Kongo zikorana n’imitwe y’inyeshyamba irimo CODECO, Mai Mai, Nyatura, FRDL, Red Tabara n’indi ihiga bukware Abanyamulenge.

    Bagaragaza ko ubwo Gen Chico Tshitambwe wa FARDC na Ramazani Fundi bageraga mu Minembwe, ibintu byasubiye irudubi kugeza n’aho abaturage batuye mu bice bitandukanye n’ibyegereye icyicaro cya Brigade ya 12 batangira guhunga.

    Ubu bwoba bwatumye basaba ibisobanuro Leta ya Kongo byizeza abaturage ba Minembwe ko batekanye ndetse no kubwirwa impamvu Kongo ikorana n’ingabo z’u Burundi.

    Colonel Rugabisha Alex yereka Jenerali wa FARDC CHIKO TCHITAMBWE JEROME na Jenerali Ramazani imisozi Twirwaneho ikambitseho

    Sosiyete Sivile ya Minembwe yasabye gusobanurirwa ibintu bine ku isonga harimo kumenya impamvu ingabo z’u Burundi zitaje mu masezerano y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko uyu muryango wohereje ingabo zo kugarura amahoro muri Kongo.

    Kugaragarizwa niba amasezerano y’imikoranire ya FARDC n’ingabo z’u Burundi arizo FNDB azwi n’abanye-Kongo.

    Basabye kwerekwa niba koko iyi mikoranire igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ndetse n’impamvu bahisemo kuzana izi ngabo muri Minembwe aho kuzijyana mu bice birimo imitwe ya Mai Mai, na FDLR ihohotera abaturage bo mu bwoko bw’abanyamulenge.

    Abanyamulenge bakaba bagaragaje ko izi ngabo ahantu zageze ntacyo zakoze ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro, ahubwo Inka z’abanyamulenge zikaba zarasahuwe kandi bagahohoterwa.

    Ikintu cya kane basabye nuko abasirikare b’abarundi bakagombye kubanza kujya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu Burundi irimo Red Tabara na FNL-Nzabampema iri muyica ikanatoteza Abanyamulenge.

    Bavuga ko Guverinoma y’u Burundi ikwiriye kumenya ko irimo gukorana n’abakora ibikorwa bitari byiza cyane cyane ingabo za FARDC zibarizwa muri burigade ya 12 izwi mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo ku baturage ba Minembwe.

    Bibukije u Burundi kwitonda kugirango batagwa mu mutego w’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse bakamenya ko abaturage ba Minembwe barushye bihagije ku buryo badakeneye urusaku rw’amasasu ahubwo bakeneye kwiteza imbere, abana babo bakabasha kwiga ndetse abaturage bakabaho mu mahoro.

    Bongeye kumenyesha Umuryango Mpuzamahanga ko bakwiye guhagurukira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihohoterwa rikorerwa abanyamulenge, EAC nayo ikubahiriza inshingano zayijyanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Bemeza ko biteguye gukora ibishoboka byose bagashyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro muri iki gihugu, harimo kubaha imyanzuro yafatiwe Nairobi.

    Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu baturage batangiye guhunga, batinya ko umwanya uwo ariwo wose izo Ngabo zishobora kugaba ibitero kuri Twirwaneho bikabagiraho ingaruka

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Impungenge-ku-ngabo-z-u-Burundi-zigaragara-i-Minembwe-Ndayishimiye-yasabwe-kwitonda