Blog

  • Umuburo wa MINAGRI nyuma y’ibyatangajwe na FMI #rwanda #RwOT

    Kristalina Georgieva ; Umukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu ku isi (FMI), aherutse gutangaza ko umwaka w’ 2023 uzaba ugoye cyane kurusha umwaka ushize w’2022 kubera ko ubukungu bw’ibihugu bikomeye nka Amerika, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’Uburusiya burimo kugenda biguru ntege.

    Ibyo bibaye mugihe hari intambara muri ukraine, izamuka ry’ibiciro, inyungu z’umurengera zisabwa ndetse n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Ubushinwa (…) bikagira ingaruka k’ubukungu bw’isi.

    Gusa mu Rwanda nk’igihugu abenegihugu benshi batunzwe n’ibiva ku musaruro w’ubuhinzi, baragirwa inama yo kubika neza no kuzigama ibyo basaruye kugirango bazahangane n’izo ngaruka zishingiye ku bukungu.

    Ni uburyo bufatwa nk’ubwabarinda izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi nk’uko Kwibuka Eugene ; umuvugizi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi [MINAGRI ] abitangaza.

    Yagize ati”’ Ubu ngubu abantu barasarura kuburyo ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byatangiye kugabanyuka. Urumva ko uko imyaka igenda yera bigenda bimanuka ! Turi mu isarura, ni ukubwira abahinzi gufata neza umusaruro wabashije kuboneka mur’iki gihembwe cy’ihinga cya 2023A. ksndi urumva, abahinzi benshi basarura banahinga basubizamo n’ibindi. Imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi aba ari imirimo ihoraho.”

    Nubwo bivugwa gutyo ariko, impuguke Straton Habyarimana ; impuguke mu bijyanye n’ubukungu, avuga ko leta yakarebye uko izo ngamba zibaho ariko bikaba ku buryo burambye.

    Ati” intambwe ya mbere ni ukwisuzuma. Gusuzuma izo ngamba zigenda zifatwa kuki zitari gutanga umusaruro, ni iki gisigaye kugira ngo kibe cyafatwa. Gusa icyizere cy’uko ibintu bishobora kugenda neza mu buhinzi cyari gihari kuko muribuka ko twatangiye imvura igwa neza hari n’icyizere ko saison ya mbere y’ihinga ishobora kuzagenda neza. Aho niho dufite icyizere cy’uko ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi bikazamanuka noneho bikazagira ingaruka nziza ku biciro muri rusange ugasanga ibintu bigabanutse.”

    Twakwizera ko ariko bizagenda ariko birasaba ko hakomeza gukurikiranwa ese ni ibiki bishobora kuzatuma ibyo bintu biba ? leta iri gukora iki kugira ngo ingamba ziri gufatwa zizagaragaze umusaruro ? hari igihe leta ifata ingamba ariko nibura tukajya dukurikirana niba uko ibintu bigenda byigaragaza biri kuganisha aheza cyangwa biganisha ahabi. ”

    Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) iheruka kwerekana ko mu Ugushyingo (11) k’umwaka ushize, izamuka ry’ibiciro ryari kuri 21,7%, ndetse iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 45,4%.

    Ntabwo imibare y’izamuka ry’ibiciro ry’Ukuboza (12) 2022 ndetse n’iry’uyu mwaka ritaratangazwa, ariko byitezwe ko bitewe n’imiterere y’ikirere gishobora kuba cyiza ku buhinzi, icyizere mu imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli no kubasha guhangana neza n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibiciro ku isoko bishobora kuzagabanuka.

    Isangostar

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuburo-wa-MINAGRI-nyuma-y-ibyatangajwe-na-FMI

  • Architecture Schools in Uganda 2023 List #rwanda #RwOT

    Architecture Schools in Uganda 2023 List and Their Contacts. Architecture […]

    The post Architecture Schools in Uganda 2023 List appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/architecture-schools-uganda/

  • Umunyamibare wahindutse Umunyarwenya: Urugend… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore amaze kwamamara mu rwenya ruca kuri shene za Youtube zitandukanye, ndetse ari mu bakundwa na benshi kubera uko yitwara imbere ya camera, bikaryohera benshi.

    Mu mikinire ye akina yisanisha n'umwongereza Charlie Chaplin, wamenyekanye mu myaka myinshi yatambutse. Yaba mu myambarire n'uko bitwara gusa bagatandukanira ku kuba Mitsutsu we aba avuga, mu gihe Charlie atavugaga ahubwo yakinaga urwenya ruzwi nka 'Silent Comedy'.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yabajijwe impamvu yisanishije na Charlie, mu gusubiza ati ''Charlie Chaplin niwe narebeyeho njya gutangira gukina.''

    Arakomeza ati ''Niwe nabonye mbona atakiriho, kandi amafilime ye yarakunzwe n'abantu benshi ndavuga nti ubwo atakivugwa nakina mu buryo yakinagamo, hanyuma abantu bakongera bakamumenya nanjye byakunda bakamenya, nawe agakomeza akavugwa ko abambonye bajya bamumbonamo.''

    Mitsutsu  w'imyaka 24, ubusanzwe yitwa Kazungu Emmanuel, yavutse mu 1998. Yavukiye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Ngoma. Avuka mu bana batandatu, akaba uwa gatatu. Yize Imibare, Ubugenge ndetse n'Ubumenyi bw'Isi [MPG].

    Uko yiswe Mitsutsu…

    Iyo umubajije ukuntu izina Mitsutsu ryaje, agusubiza ko byaturutse ku mugande wari inshuti bari baturanye.

    Ati ''Hari ahantu nabaga hari umugande twajyaga tuganira, akambwira inkuru z'umuntu witwa Mitsutsu wagiraga utuntu turyoshye. Yagiye nta kintu tubivuganyemo ko iri zina nzaryiyita, turaburana. Ariko risobanura ibintu 'bisekeje'.''

    Uyu musore avuga ko kuba umunyarwenya yabitangiye mu myaka ine ishize, afashijwe na mugenzi we Nyaxo afata nk'umugiraneza akamugereranya n'Umusamariya uvugwa muri Bibiliya.

    Ati ''Kuba umunyarwenya, byaturutse kuri Nyaxo wambereye nk'Umusamariya. Nyuma naravuze nti nanjye nabigerageza mu bundi buryo butandukanye n'ubwe nkareba ko byakunda, ngize ishaba abantu barabikunda. Nahuye nawe mu 2018, mu 2020 ntangira gukina ku giti cyanjye.''

    Umuntu ntagikora icyo yize…

    Uyu musore iyo umubajije ukuntu ahuza imbare no gukina urwenya, agusubiza ko umuntu atagikora ibyo yize. Ati ''Kwiga imibare nkaba umunyarwenya ni ibintu bisanzwe mu buzima. Ibyo umuntu yize sibyo akora muri iki gihe. Ibintu by'imibare hari igihe abikoresha ahandi hantu.''

    Akomeza asubiza abakunze kwibaza niba ukuntu akina nta montage iba irimo, asubiza ko hari igihe bashyiramo 'montage' ariko ibyinshi bikaba ari ibya nyabyo. Aseka cyane ati 'nanjye hari igihe mbikora nkagira ubwoba. Ni ukwigengesera ibibaye bikaba.'

    Gukinana na Mugisha na Rusine abifata nk'ibintu byamufashije mu kumwongera uburambe, ikindi akunguka abantu basanzwe ari abafana b'aba banyarwenya bakunzwe mu Rwanda.

    Avuga ko gukina urwenya biri gutanga amafaranga muri iki gihe.

     Ati ''Ibyo Imana itanze nibyo twakira. Nishimira ko ibyo natekereje n'ubwo abantu bagiye banca intege, abenshi nibo baguca intege. Icyo nishimira ni uko abancaga intege ubu babona ko hari aho maze kugera. Muri aka kanya nibo bampamagara bambwira ngo nkomereze aho. Ndishimira ibyo maze kugeraho.''

    Umuryango we wamushyigikiye agitangira. Ngo ntabwo babanje kubyumva, ariko nyuma batangira kumushyigikira.

    Soloba bakunze gukinana iyo umubajije ukuntu bahuye bagahuza, asobanura ko bakinanaga kuva kera.

    Ati ''Soloba yitwaga Navy twese dukinana muri Killaman baramuhimbye izina rya Ndogo, yambwiye ko abantu batari kumumenya mubwira ko ngiye gushinga shene yanjye kandi nzamufasha kuko yari yatangiye gucika intege. 

    Mubwira ko nzamushakira izina. Turi gukina mu bice bya mbere bya filime zanjye sinzi ukuntu yavuze akantu ka Soloba, aba ariryo zina muha.''

    Soloba ubusanzwe yitwa Navy Suède.

      

    Mu mikinire ye yigana Charlie Chaplin

    Uyu musore mu mikinire ye akunda gushimisha benshi

    Ajya anyuzamo akunga ubumwe na Mugisha na Rusine 

    Akomora inganzo kuri Charlie Chaplin wamamaye mu myaka yo mu 1900

    Mu bwana bwe Inyuma ya Camera aba ari umusore usirimutse 

    Mitsutsu ubanza iburyo ari kumwe na Soloba 

    Zimwe muri filime zakinnwe na Mitsutsu

    REBA FILIME SOLOBA YASHYIZE HANZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124587/umunyamibare-wahindutse-umunyarwenya-urugendo-rwa-mitsutsu-uri-guca-ibintu-ku-mbuga-nkoran-124587.html

  • GS Gahini mu makipe 20 azitabira shampiyona y… – #rwanda #RwOT

    Groupe Scolaire de Gahini ni imwe mu makipe mashya yagaragaye ku rutonde rw’amakipe azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball, aho izajya yakirira imikino yayo mu karere ka Kayonza aho iki kigo giherereye.

    Umwaka w’imikino 2022-23 muri Basketball uzatangira tariki 21 Mutarama uyu mwaka, aho amakipe azajya akina hagati yayo. 

    Amakipe azitabira shampiyona

    Mu bagabo: REG BBC, Patriots BBC, APR BBC, Tigers BBC, Espoir BBC, RP IPRC Kigali, UGB, Shoot 4 Stars, RP IPRC Huye RP IPRC Musanze, K titans na Orion BBC. 

    Shampiyona mu bagabo izatangira tariki 13 naho mu bagore itangire tariki 21.

    Mu bagore: REG BBC, APR BBC, RP IPRC Huye The Hoops Rwa, GS Marie Rene UR Busogo, UR Kigali na GS Gahini.

    REG BBC mu bagabo no mu bagore nizo zibitse igikombe cya shampiyona, gusa uyu mwaka ukaba uzarangwa n’ihangana rikomeye mu bagabo REG BBC ihanganye na APR BBC, mu gihe mu bagore REG BBC nayo izaba ihanganye na APR BBC.

    Muri shampiyona ya basketball y'umwaka ushize wa 2022, ibikombe byose byihariwe cyane n'amakipe ya REG Basketball Club, nk'aho mu kiciro cy'abagabo ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ihigitse ikipe ya Patriots nyuma yo kuyitsinda mu mikino ya kamarampaka (playoffs) imikino 3-2. 

    Naho ikipe y'abagore ya REG WBBC yo yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze ikipe ya APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.

    Mu bagore hazitabira amakipe umunani gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124600/gs-gahini-mu-makipe-20-azitabira-shampiyona-ya-basketball-mu-2023-124600.html

  • Kenya: Umurambo wumunyamideli wavuganiraga a… – #rwanda #RwOT

    Polisi y’Igihugu muri  Kenya yatangaje ko umunyakenya  Edwin Chiloba, umunyamideli wamenyekanye kubera guharanira uburenganzira bw’abantu bakundana bahuje ibitsina (LGBTIQ+), umurambo we watoraguwe aho  wajugunywe uri mu isanduku bahambamo abapfuye.

    Polisi y’icyo Gihugu yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa Edwin yatanzwe n’abamotari, babonye imodoka yajugunye umurambo hafi y’umuhanda. Ababonye iyo modoka yajugunye umurambo wa Eduin Chiloba, bavuga ko yari yahishe ibirango byayo.

    Umurambo wa Eduin Chiloba watoraguwe kuwa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2022, mu nkengero z’umujyi wa Eldoret mu gace ka Uasin Gishu aho yari asanzwe akorera akazi ka buri munsi nk’umunyamideli, nk'uko umuryango wigenga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Kenya wabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2022.. 

    Kenya Human Rights Commission, umuryango  wigenga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu butumwa wanditse kuri twitter, bavugaga ko Eduin yishwe urupfu rw’agashinyaguro ndetse uwo Muryango wemeza ko ubwicanyi bwibasira abakundana bahuje ibitsina buteye impungenge.

    Onyango, umuvugizi wa Polisi ntiyashatse kuvuga ku rupfu rw’uyu mugabo, wari wariyemeje guharanira uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina.

    Inkomoko: Reuters

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124602/kenya-umurambo-wumunyamideli-wavuganiraga-abakundana-bahuje-ibitsina-watoraguwe-uri-mu-isa-124602.html

  • 2022, umwaka wamahirwe kuri Afurika: Cyane… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka nk'itanu ishize wasangaga abahanzi bo muri Amerika cyangwa n'abandi bakomeye ku isi,  bisanzura cyane ku bahanzi nka Wizkid na Davido kurusha abandi kabone niyo baba ari ibyamamare mu bihugu byabo muri Afurika cyangwa se muri Nigeria iwabo wa Afrobeats bayoboye;  bakabarenza ingohe.

    Uyu mwaka wabaye uw'impinduka urebye 'Collabo' zakozwe hagati y'abahanzi batandukanye kamwe bamwe bagakorana n'abakizamuka byagaragaje ko 'Afrobeats' mu minsi iri imbere izaba intumbero y'umuziki.

    Biragoye ko ubu wajya mu kabyiniro ako ariko kose kacuranzwemo n'Umu-Dj ugezweho ugasanga Atari gucuranga indirimbo ziganjemo izo muri Afurika[ari uwo mu Rwanda  we birumvikana ko atakwibagirwa iz'iwabo cyane n'abahanzi bacu basigaye bakora ibintu binogeye amatwi kandi biri ku rwego mpuzamahanga].

    No mu magambo ye umuraperi Kanye West[Ye] aheruka kuvuga ko indirimbo yitwa 'Essence' yahuriyemo Tems na Wizkid ariyo ndirimbo y'ibihe byose kuri wese, ibintu byatunguranye.

    Icyo gihe yagize ati ''Indirimbo nziza  kugeza ubu[icyo gihe hari muri Nzeri umwaka ushize] mu mateka ni Essence ya Wizikid na Tems.''

    Umuziki wa Afurika wavuye kure!

    Mu myaka yatambutse  hatangwagaga  ibihembo bya BET, umuhanzi wahize abandi muri Afurika yahabwaga igihembo mu gikari munsi y'urubyiniro[backstage]  ndetse bigakorwa mbere y'amasaha menshi ngo ibirori nyabyo bitangire ikintu benshi bikomye ubudasiba.

    Abahanzi bo muri Afurika bakunze kugaragara babirwanya cyane ko mu 2015 Eddie Kenzo byamugendekeye gutya bigakurura impaka nyinshi gusa icyo gihe uyu muhanzi yumvikanye avuga ko byatewe n'uko igihembo yahawe abari bagiteye inkunga batari bishyuriye kugitangira ku rubyiniro gusa ntabwo byari byo.

    Muri uwo mwaka nabwo Wizkid wo muri Nigeria yanze kwitabira ibi bihembo avuga ko 'bisuzuguza umuhanzi wa Afurika kurusha uko bimuteza imbere', mugenzi we Fuse ODG, umunya-Ghana ukorera umuziki mu Bwongereza na we yabyamaganiye kure ndetse yanga kubyitabira icyo gihe.

    Ku nshuro ya mbere mu 2018 nibwo aka gasuzuguro kacitse.

    Eddie Kenzo ni umwe mu bahanzi bavugishije benshi ubwo yahabwaga igihembo mbere y’uko itangwa ry’ibihembo ritangira 

    Umuziki wa Afurika wabanje kujya usuzugurwa mu myaka yashize 

    Beyoncé yabonye imbaraga z'umuziki wa Afurika, ahitamo kwifashisha abahanzi baho 10 kuri album ye; ibintu byari bibayeho bwa mbere

    Mu 2019 ubwo yashyiraga hanze album ye 'The Lion King: The Gift', umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter uri mu bakomeye mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifashishije abahanzi bo muri Afurika 10; ibintu byari bibayeho bwa mbere ku bahanzi bo kuri uyu mugabane.

    Izina rya album ryakomowe kuri film yitwa Lion King yanakinnyemo, yakozwe n'ikigo gitunganya film muri Amerika cya Disney. Uyu muhanzikazi  yayigereranyije 'n'ibaruwa y'urukundo kuri Afurika' kubera abahanzi batandukanye kuri uyu mugabane bayiriho.

    Iriho Wizkid, Burna Boy, Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi na Tiwa Savage bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana, Salatiel wo muri Cameroon, Busiswa na Moonchild Sanelly bo muri Afurika y'Epfo n'abatunganya indirimbo batandukanye bo muri Afurika bayikozeho.

    N'ubwo abahanzi nka Wizkid na Burna Boy bo bari baramaze kwigarurira isoko ryo mu bihugu bikomeye nk'u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gukorana na Beyoncé kuri iyi album nabyo hari ikintu gikomeye byari bivuze kuri bo.

    Mu gusobanura impamvu yahisemo gukoresha kuri iyi album abanyafurika benshi, Beyoncé yavuze ko byari uburyo bwo kugaragaza ubwiza bw'umuziki wo muri Afurika.

     Yabwiye ABC News ati 'Nashakaga ko twifashisha impano nziza kurusha izindi muri Afurika, kandi ntidukoreshe ijwi cyangwa uburyo njye numvamo ibintu. Nashakaga ko ukomeza kuba umwimerere, wa muziki mwiza wa Afurika.'

    Iyi album iriho indimi zitandukanye zirimo n'izo muri Afurika nk'Iki-Zulu, Igiswahili, Xhosa na Yoruba; iriho n'injyana nka Afrobeats, Pop, R&B, hip-hop na Gqom yo muri Afurika y'Epfo.

    Iyi album ya Beyoncé yitwa 'The Lion King: Gift' iriho indirimbo 14.

    Beyonce ni umwe mu barabutswe ko umuziki wa Afurika wihariye

    'Amapiano' yabaye imbarutso yo kwibuka ko Afurika igira umuziki mwiza?

    Uretse Afrobeats isanzwe izwi nk'umuziki wa gakondo ya Afurika ubu injyana ya 'Amapiano' nayo iri guca ibintu muri iki gihe ku isi yose. Iyi njyana ifite inkomoko muri Afurika y'Epfo guhera mu 2012. Ifite imicurangire imwe yakomowe ku njyana ya Bacardi.

    Iyi njyana yamenyekanye cyane muri Katlehong mu Burasirazuba bwa Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Umwihariko wayo ni ingoma zidunda, amafirimbi aba yumvikanamo n'ibindi biryohera amatwi.

    Mu 2020 nibwo 'Amapiano' yagize umuriri ukomeye bigeze, hanyuma mu 2021 iza kugera cyane mu Rwanda abahanzi batandukanye barariyoboka.

    Amapiano n'ubwo ari injyana imaze imyaka 10, yatangiye kugira umuriri ku isi yose mu 2020 kuzamura. Byatumye abahanzi batandukanye ku isi yose bifuza kuyifashisha bakora ibihangano bitandukanye.

    Si abahanzi bo muri Afurika y'Epfo gusa ahubwo yabaye ikimenyabose muri bose. Iyi njyana yanahuruje ibinyamakuru bitandukanye bikomeye ku isi nka CNN bitangira kuyihanga amaso no kuyisobanura abantu.

    Iki kinyamakuru cyigeze gutangaza ko mu kiganiro cyagiranye n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Tik Tok muri Afurika y'Epfo, Yuvir Pillay, ari rwo iyi njyana yamamariyeho  yayibwiye ko yatangiye kwigarurira Tik Tok mu 2019 gusa byagera mu gihe bya Guma mu rugo mu 2020 na 2021 bikaba ibindi.

    Icyo mu mashakiro atandukanye y'uru rubuga niyo yazaga imbere , hashtag ya #Amapiano yarebweho  inshuro zirenga miliyali 1,6; ku buryo izina ryayo ryahise ryamamara ku isi yose.

    ‘Amapiano’ yatumye umuziki wa Afurika wongera kuvugwa mu myaka mike ishize guhera mu 2020 kugeza uyu munsi.
     “>

    'Collabo' nyinshi z'abahanzi b'abanyafurika barimo abakizamuka  n'abamaze kubaka izina ku isi …

    Uyu mwaka abahanzi bo hanze ya Afurika bayobotse uyu mugabane bakorana indirimbo n'abahanzi barimo n'abakizamuka bataragira amazina akomeye.

    Aha twavuga nk'Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara nka  Ayra Starr, uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki uheruka gukorana n'umuhanzi w'Umunyamerika Kelly Rowland wamamaye mu myaka yo hambere; ibintu byagaragaje ko hari indi ntera umuziki wa Nigeria na Afurika na Nigeria by'umwihariko uri gutera imbere.

    Aba basubiranyemo indirimbo ya Ayra Starr yise 'Bloody Samaritan'.

    Hari kandi n'umuririmbyi Rema uheruka kongera gusubiranamo indirimbo ye yise 'Cal Down' na Selena Gomez. Bayisubiyemo nyuma yo kunyurwa n'uburyohe bw'iyi ndirimbo. Iyi yanashyizwe kuri shene ya Youtube ya Selena Gomeza ifite abarenga miliyoni 32 bakoze 'subscribe'.

    Hari kandi Fireboy DML  uheruka gukorana na  Chris Brown n'umunya-Jamaica wamamaye nka Shenseea, indirimbo bise  'Diana'. Urebye izina Chris Brown gukorana na Fireboy ni ikintu gikomeye cyane ko aribwo kuzamuka.

    Omah nawe yakoranye na Justin Bieber iyo bise 'Attention'.

    Muri Gicurasi umwaka ushize umuraperi w'Umunyamerika Future yahisemo kwifashisha umunya-Nigeria Tems mu ndirimbo yise 'WAIT FOR U' yanamuhurijemo na mugenzi we  Drake ukomoka muri Canada.

    Hari kandi na Oxlade na  Camila Cabello  baheruka gusubiranamo indirimbo ya Oxlade yise 'KU LO SA'. Oxlade ntabwo ari izina rikomeye cyane mu muziki wa Afurika ndetse n'iwabo ntabwo yari yarakabaye ikirangirire byabaye amaze gukora iyi ndirimbo.

    Muri Gicurasi umwaka ushize nabwo Monalisa yamamaye ya  Lojay ft Sarz  yasubiwemo bafatanyije na  Chris Brown.

    Izindi ndirimbo zakozwe n'iz'abahanzi n'ubundi bisanzura ku bahanzi bakomeye zirimo iya Chris Brown ft Wizkid na Burna Boy na Ed Sheeran.

       

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124584/2022-umwaka-wamahirwe-kuri-afurika-cyane-umuziki-ku-isi-ucuramira-muri-nigeria-124584.html

  • Davis D yinjiye mu bucuruzi bw’udukingirizo-A… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Davis D yavuze ko yasohoye utu dukingirizo mu rwego rwo gufasha urubyiruko cyane ko ari rwo rwugarijwe, kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda SIDA muri rusange

    Yagize ati: ''Nk'umuhanzi kandi w'urubyiruko nifuje gutanga umusanzu wanjye ku rubyiruko benshi badukurikirana, icyo nagiraga ngo mbashishikarize ni ukwirinda SIDA cyane ko ari cyo kibazo cyugarije urubyiruko cyane. Ndetse no kwirinda izindi ndwara zibonekera mu mibonano mpuzabitsina n'inda zitateganyije.

    Uruhare rwanjye rero kuri utu dukingirizo twa “D Protection” ni ugushishikariza urubyiruko kwirinda mbashishikariza kwikingira. Rero kugira ngo babyumve neza nabakoreye agakingirizo kanjye. Rero benshi bakunda Davis D n'ibihangano byanjye bagakoresha ndetse banishimira ko bari gukoresha agakingirizo k'umuhanzi wabo bakunda.''

    Davis D yavuze o ubu utu dukingirizo tutarajya ku isoko, gusa bari gushaka uko badukwirakwiza mu gihugu. Yavuze kandi ko vuba abantu bari bumenye ibiciro byatwo n'aho badusanga n'ubwo yaciye amarenga ko igiciro ari igisanzwe.

    Utu dukingirizo dusohotse nyuma y'uko uyu muhanzi agaragaye mu cyumba n'inkumi yavugishije abatari bake ubwo yari yicaye ndetse anaryamye mu bihe bitandukanye, impande ye hagaragara agakingirizo kakoreshejwe.

    Davis D yinjiye mu bucuruzi bw’udukingirizo mu gihe umwaka ushize usize amateka akomeye kuri we mu muziki nyarwanda dore ko yabashije guhagararira u Rwanda ibwotamasimbi, aho yakoze ibitaramo ahantu henshi hatandukanye.

    Davis D yakoreye ibitaramo mu Burayi, avuyeyo anyarukira muri Congo, avuayo ajya mu gihugu cya Uganda, nyuma yerekeza mu Burundi, asoreza mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party aho yishimiwe bidasanzwe.


    Udukingirizo twa Davis D


    Mu minsi iza turatangira kuboneka ku isoko

    KANDA HANO UREBE TRUTH OR DARE REMIX DAVIS D AHERUTSE GUKORANA NA BIG FIZZO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124598/davis-d-yinjiye-mu-bucuruzi-bwudukingirizo-amafoto-124598.html