Blog

  • Abakinnyi ba Kiyovu Sports bakomeje kwigumura #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko mu gihe batarishyurwa ibirarane by’amafaranga bafitiwe batazigera basubukura imyitozo.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi kipe yagombaga gusubukura imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 izatangira tariki ya 20 Mutarama 2022.

    Gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bwatunguwe n’uko abakinnyi banze gusubukura imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi bafitiwe batarahabwa.

    Abakinnyi barishyuza iyi kipe ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza 2022 ndetse ko mu gihe batayahawe batazigera basubukura imyitozo nk’uko umwe mu bakinnyi b’iyi kipe yabyemereye ISIMBI.

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwabwiye abakinnyi ko bitarenze ku wa Mbere bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga bafitiwe ku buryo ku wa Kabiri bahita basubukura imyitozo bitegura shampiyona.

    Kiyovu Sports ifite amanota 30 inganya na AS Kigali ya mbere, izasubukura shampiyona ikina na Gasogi United, ikurikizeho APR FC na Rayon Sports.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gusubukura imyitozo batarahembwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bakomeje-kwigumura

  • Amafoto 30 y’indobanure utabonye ya Kirenga S… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu ibanga, bibera ku Murenge wa Kimihurura. Byitabiriwe na benshi mu byamamare muri sinema nyarwanda nka Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha, Antoinette Uwamahoro benshi bazi ku mazina atandukanye arimo Intare y'Ingore, n'abandi.

    Hari kandi abanyamakuru b’amazina azwi nka Rose Nishimwe na Aissa Cyiza wa Royal FM.

    Ntabwo haramenyekana amatariki yo gusaba no gukwa cyangwa gusezerana imbere y'Imana, ariko amakuru inyaRwanda ifite avuga ko bizaba vuba aha.

    Kirenga agiye kurushinga nyuma y'aho mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Nzeri 2015 ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko, mu buryo butunguranye yambitswe impeta na Sebera Eric bakundanaga icyo gihe.

    Aba bombi bahise bavuga byeruye ko batangiye urugendo rushya ruganisha ku gushinga urugo. Muri Kamena 2017, Kirenga Saphine yavugiye ku Isango Star ko 'ibye na Eric Sebera byarenze urukundo bihinduka igihango', ndetse avuga ko biteguraga ubukwe.

    Uyu mukobwa yamaze imyaka igera kuri itatu yambitswe impeta y'urukundo ariko ibyayo byabaye umuhango gusa kugeza muri Mata 2018 ubwo byamenyekanaga ko Uwineza Ruburika Nicole [Mama Beny] ukina muri City Maid yamutwaye uyu mugabo.

    Sebera Eric wari wambitse Kirenga Saphine impeta ya Fiançailles yamenyekanye mu muziki wo mu Rwanda, ubwo yari manager wa Rafiki Coga mu myaka ya 2007 na 2008.

    Kirenga Saphine azwi cyane muri filime yitwa 'Sakabaka'; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b'iyitwa 'Seburikoko'.

    Abarimo Aissa Cyiza bari bagiye gushyigikira Kirenga Bakase umutsima bishimira intambwe bateye 

    Nyuma yo gusezerana mu murenge habayeho ibirori by’akataraboneka Kirenga yarahamirije karahava 

    Kirenga yemera kuba umugore wa Mirindi 

    Umugabo wa Kirenga amanika akaboko arahirira kuba uwe Nyuma yo guhamya isezerano barahoberanye biratindaIri ni itangiriro riganisha ku kurushinga kw’aba bombi Kirenga yari ashyigikiwe n’abo babana mu ruganda rwa sinema Akanyamuneza kari kose 

    Antoinette Uwamahoro wamamaye muri sinema yari yagiye gushyigikira uyu mukobwa 
    Kirenga yari yashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe 
    Ingabire Pascaline wamenyekanye nka Samantha ni uku yari yaserutse mu birori bya mugenzi weAbageni basangiye ifunguro n’abari baje mu birori byabo 

    AMAFOTO-Moments Studio

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124620/amafoto-30-yindobanure-utabonye-ya-kirenga-saphine-asezerana-mu-mategeko-124620.html

  • Abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato basoje 2… – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya COVID-19 twavuga ko ubu ubwinyagamburiro bwo kugaragaza icyo umuntu ashoboye bwongeye kugaruka ndetse amahitamo yari buri wese ari kuyakora uko ashaka.

    Muri Siporo naho ntagucikanwa. Umwaka wa 2022 usize hari icyizere mu mikino itandukanye  ko ishobora kuzahagararirwa neza mu myaka iri imbere, nyuma y’impano zitandukanye ziri kugaragara.

    Tugiye kugaruka ku bakinnyi bakiri bato bagaragaje impano zikomeye mu mikino itandukanye, twavuga ko bakomerejeho mu myaka iri imbere byaba isura nziza muri Siporo y’igihugu.

    Mu mupira w’amaguru

    Nyamurangwa Moses

    Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Sunrise FC, uzwiho imbaraga nyinshi ndetse no guhangana gukomeye. Moses w’imyaka 20, mu 2022 yagaragaje ko ashobora kuzagira ejo heza nyuma yo gufasha Sunrise FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse agafasha ikipe y’igihugu y’abatarenge imyaka 23, ubwo yakinaga nka nimero 6 wayo.

    Iradukunda Pascal

    Umukinnyi wo mu kibuga hagati ariko ukina agana imbere, ni umukinnyi wa Rayon Sports uzwiho amacenga menshi ndetse no kwigirira icyizere. 

    Uyu musore w’imyaka 17 yamenyekanye muri Rayon Sports ubwo umwaka w’imikino wendaga gutangira, ahabwa imikino ya gicuti, byatumye yigarurira abakunzi ba Rayon Sports, kuri ubu akaba amaze gukina imikino 5 ya shampiyona.

    Niyomukiza Faustin

    Aherutse kuzuza imyaka 20 y’amavuko, akaba ari umwe mu bakinnyi bazamuye ikipe ya Rwamagana City mu cyiciro cya mbere, nyuma ahita yerekeza muri Bugesera FC akinira nka nimero 3 akaba amaze gutanga imipira igera kuri 3 ivamo ibitego. 

    Faustin yakoranye urugendo n’ikipe y’igihugu Amavubi mu batarengaje imyaka 23 akaba umwe mu bakinnyi twakwitegaho kuzaba nimero 3 ikomeye y'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Ntarindwa Aimable

    Yagiriwe icyizere n’umutoza wa Mukura victory Sports Afahmia Lotfi. Uyu musore yatangiye kugaragara no kugaragaza impano ubwo Mukura yari ifite ikibazo cy’abakinnyi badahagije kandi igomba kwitabira shampiyona nk'ibisanzwe. 

    Aimable ukina nka nimero 6 yari amaze imyaka igera kuri 2 akinira ikipe ya kaminuza y’u Rwanda, ariko igice cya mbere cya shampiyona kigiye kurangira ari mu bakinnyi bafatiye runini Mukura Victory Sports.

    Gitego Arthur

    Rutahizamu wa Marine FC akaba umukinnyi w’umunyarwanda ufite ibitego byinshi kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-23 yatangira. 

    Uyu musore witwara nka Sugira Ernest ndetse ufite igihagararo cyenda kungana n'icye, yari mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 akaba atanga icyizere mu gihe kiri imbere ko ashobora kuzaba rutahizamu u Rwanda rurambirijeho. 

    Iradukunda Elie Tatou

    Rutahizamu wa Mukura w’imyaka 16 y’amavuko, yazamukiye muri Mukura y’abato, shampiyona ijya gutangira ahita azamurwa mu ikipe nkuru. Uyu musore usatira aciye ku mpande, amaze gutsindira Mukura ibitego 3 akaba ari we wagiye ahindura umukino kenshi. Imikino yagiye mu kibuga asimbuye harimo umukino wa Rayon Sports, Musanze FC n’indi itandukanye.

    Kamanzi Ashraf

    Nawe ni undi musore wa Mukura Victory Sports wigaragaje mu mwaka dusoje wa 2022. Kubera kwitwara neza byatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 anatsinda igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsindiye muri Libya, cyanayifashije gusezerera iki gihugu ubwo bacyakiraga i Huye.

    Mu magare

    Tuyizere Hashimu

    Ni we uza ku mwanya wa mbere mu bakiri bato ndetse imibare yerekana ko yitwaye neza kurusha abo mu cyiciro cy’ingimbi bose muri uyu mwaka. Uyu muhungu wa Les Amis Sportif, aratanga icyizere cyo kuzaba umusimbura mwiza w’abarimo Areruya Joseph, Ndayisenga Valens n’abandi bazamuye igare i Rwamagana.

    Shyaka Janvier


    Ni ingimbi y’ibigango n’igihagararo gikanganye, kimworohereza kwitwara neza muri Sprint. N'ubwo yahuye n’impanuka eshatu mu masiganwa ya 2022, uyu musore wa ANCA yizewe mu bazaserukira u Rwanda neza mu bihe bizaza.

    Uhiriwe Espoir


    Umusore wa Nyabihu CC na we ni umwe mu batanga icyizere mu mukino w'amagare kuko yakunze kugaragara mu myanya ya mbere akanegukana irushanwa rya Human Right race ryabereye i Gisagara mu minsi ishize.

    Mwamikazi Djazila

    Niwe watwaye amarushanwa menshi mu bangavu batarengeje imyaka 18. Uyu mwaka yagaragaje ubuhanga bukomeye kuko akinira Les Amis Sportif ari wenyine agahangana n’andi makipe aba afite abakinnyi benshi arimo nka Bugesera Cycling Club. 

    Umwaka wa 2022 yegukanye amasiganwa agera kuri ane, ndetse akaba umukobwa utanga ikizere mu myaka iri imbere.

    Muri Tennis

    Joshua ni umwe mu bakinnyi bagaragaje impano ndetse berekana ko imyaka iri imbere azitwara neza. Mu 2022 yitabiriye amarushanwa 4 harimo Exhibition Match in Cameroun, yitabira GMT agera muri 1/4, akina Davis Cup agera ku mukino wa nyuma. 

    Mu Ugushyingo yitabiriye irushanwa rya Cogebank araryegukana, naho mu Ukuboza yitabira irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open agarukira muri ¼.

    Volleyball

    Ingabire Hycinthe

    Ubu akinira ikipe y'ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro (Rwanda Revenue Authority (RRA) ya Volleyball y'abagore (RRA Volleyball Women Club 'RRA WVC'), akaba amaze igihe gito asinyiye iyi kipe. 

    Mahoro ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Volleyball by’umwihariko mu bagore akaba akunze gufasha ikipe ye aho byakomeye ayibonera amanota y’itandukaniro.

    Steven

    Umukinnyi wa Gisagara VC uri gukina umwaka we wa mbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere ya Volleyball. Steven w’imyaka 21, umwaka wabanje wa shampiyona yakinaga mu cyiciro ya kabiri mu kigo cya Don Bosco Gatenga, ari na ho yavuye ajya mu ikipe ya Gisagara.

    Basketball

    Nyiramugisha Hope

    Ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18. Uyu mukobwa ukomoka muri Kayonza yigaragaje cyane mu mikino y’amashuri ubwo yari Kapiteni wa LDK. Umwaka ushize kandi, Hope usanzwe ukinira ikipe ya The Hoops yajyanye n’ikigo cye mu mikino ya FEASSA yabereye muri Tanzania naho yitwara neza.

    Dick Rutatika Sano

    Rutatika Sano Dick w’imyaka 18 y’amavuko, wabonye izuba tariki 31 Mutarama 2004, akaba areshya na metero ebyiri na santimetero 6 (2,06 cm). Uyu musore usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball y’ingimbi (U-18), yayifashije kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu ryabereye muri Uganda.

    Byabahesheje itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika cyabereye i Antananarivo muri Madagascar. Muri iyi mikino ya Zone V, Sano yahembwe mu mukinnyi wahize abandi 'MVP'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124591/abakinnyi-babanyarwanda-bakiri-bato-basoje-2022-batanga-icyizere-124591.html

  • Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho, mu Kuboza 2021, urukiko rw'i Paris mu Bufaransa rumuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agakatirwa igifungo cy'imyaka 14, Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka 1 gusa muri gereza.

    Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwitwaje ko Muhayimana yajuriye, icyakora abuzwa kurenga imbibi z'Ubufaransa mu gihe itariki y' urubanza rwe mu bujurire itaratangazwa.
    Claude Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yabaye mu yahoze ari perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.

    Twibutse ko aho mu Bufaransa, uwitwa Laurent Bucyibaruta nawe yahamwe n' uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi anakatirwa gufungwa imyaka 20, ariko ntiyajya kurangiriza igihano muri gereza, hitwajwe uburwayi bwe.

    Ubutabera bwo mu Bufaransa rero bukomeje gutera urujijo, dore ko muri icyo gihugu kakiri abajenosoderi bidegembya nka Aghata Kanziga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Col.Laurent Serubuga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Dr Sosthène Munyemana n'abandi ba ruharwa.

    The post Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/claude-muhayimana-yafunguwe-mu-ibanga-mu-kuboza-2022-amaze-umwaka-umwe-gusa-muri-gereza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=claude-muhayimana-yafunguwe-mu-ibanga-mu-kuboza-2022-amaze-umwaka-umwe-gusa-muri-gereza

  • Inzego z’umutekano zarashe umugabo w’i Rubavu ushinjwa kwica mushiki we akamushyingura mu ibanga #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, ubwo yari ajyanwe kwerekana ibikoresho yakoresheje ubwo yicaga mushiki we , ngo yagezeyo ashaka gucika inzego z’umutekano zari zimujyane aho zamurashe agahita yitaba Imana.

    Mburenumwe w’imuyaka 45 y’amavuko wavukaga mu Kagari ka Kinigi , yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 nyuma y’uko habonetse umurambo wa mushiki we yawuhambye aho babanaga mu mbuga.

    Nk’uko byatangajwe n’abaturanye ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo yajijije mushiki we kuba yarangaga ko agurisha imitungo basigiwe n’ababyeyi babo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-umutekano-zarashe-umugabo-w-i-Rubavu-ushinjwa-kwica-mushiki-we-akamushyingura-mu-ibanga

  • Umusumari wa nyuma ku rubanza rw’Umusirikare wa RDF ushinjwa kwica umucuruzi akoresheje ‘ Imyitozo’ yahawe #rwanda #RwOT

    Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Mutarama 2023, mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Gaseke, Umurenge Mutete mu Karere ka Gicumbi.

    Cpl Turikumwe yaregagwa ibyaha bibiri harimo gutoroka igisirikare no kwica umugore witwa Uwiragiye Clementine ku bushake uzwi nka Mahirwe biturutse ku bushake, gusa Urukiko rwanzuye ko icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake gihindurirwa inyito maze cyikitwa icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu.

    Aha niho Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko Cpl Turikumwe akatirwa igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gukomeretsa umuntu kubushake bikamuviramo urupfu.

    Yakatiwe kandi amezi atandatu y’igifungo ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, ndetse agahanishwa ihazabu ya miliyoni 4 Frw harimo miliyoni imwe y’umwana wa nyakwigendera, imwe kuri buri mubyeyi wa nyakwigendera, ibihumbi 500 Frw by’umwavoka, ibihumbi 200 FRW by’ikurikirana rubanza n’ibihumbi 20,000 Frw by’igarama y’urubanza.

    Icyaha cyo gukomeretsa umuntu biturutse ku bushake bikamuviramo urupfu, Cpl Turikumwe yagikoze mu kuwa 14 Ugushyingo 2022, ubwo yari yagiye kunywera mu kabari ka Uwiragiye Clementine bitaga Mahirwe, naho icyo gutoroka igisirikare gikorwa muri Nyakanga 2022.

    Urupfu rwa Mahirwe rwaturutse ku mvururu zaturutse ku kutumvikana ku mafaranga ibihumbi 6,900 Fr yagombaga kwishyurwa na Cpl Turikumwe ku nzoga bari banyoye, ibintu byatumye uyu musirikare akubita ingumi mu rugi ikirahure cyigakomeretsa uyu mugore mu muhogo ariko bikaza kurangira apfuye.

    Mu iburanisha ryari ryabaye kuwa 28 Ukuboza 2022, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari basabiye Cpl Turikumwe igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, naho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake asabirwa igifungo cya burundu.

    Uwunganira uyu musirikare yasabye inteko iburanisha koroshya inyito y’ibyaha agahanishwa umwaka umwe w’igifungo, ndetse icyaha cyo gutoroka igisirikare agahanishwa umwaka umwe w’igifungo usubitswe.

    Abaregera indishyi bunganirwa na Me Augustin Nzabaramye basabye ko Cpl Turikumwe yatanga indishyi za miliyoni 10 Frw zizifashishwa zirera umwana wa nyakwigendera, impozamarira ya miliyoni ebyiri z’amafaranga kuri buri mubyeyi wa nyankwigendera, ndetse akanatanga miliyoni kuri buri muvandimwe uvukana na nyakwigendera.

    Gusa Cpl Turikumwe yari yireguye yemera icyaha cyo gutoroka igisirikare, ariko akavuga ko yishe umuntu bidaturutse ku bushake, ari naho abamwunganira bari bahereye basaba ko bakoroherezwa ibihano agahabwa igifungo cy’umwaka umwe ku kwica umuntu bavuga ko bitaturutse ku bushake no gusubikirwa ibihano ku cyaha cyo gutoroka igisirikare.

    Ubwo uru rubanza rwasomwaga abunganira Cpl Turikumwe n’uwunganira abaregera indishyi ntabwo bari bitabiriye uru rubanza.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umusumari-wa-nyuma-ku-rubanza-rw-Umusirikare-wa-RDF-ushinjwa-kwica-umucuruzi-akoresheje-Imyitozo-yahawe

  • Umurundi Wiz Designer yasohoye indirimbo yifashishije Double Jay wakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukizamuka mu gihugu cy’u Burundi, Wiz Designer yasohoye indirimbo yise “Be Mine” yakoranye na Double Jay.

    Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi “Be Mine” cyangwa se “Ba Uwanjye”, igaruka ku nkuru y’urukundo aho umusore aba asaba inkumi kumuha urukundo, amusezeranya ko atazamuhemukira na we akaba uwe, bakazibanira akaramata.

    Ni indirimbo yifashishijemo umuhanzi Double Jay umaze kumenyerwa mu Rwanda aho afite indirimbo ‘Inzoga n’Ibebi’ yakoranye na Bruce Melodie na ‘Quality’ yakoranye na Kenny Sol.

    “Be Mine” ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Joel Houghton & Jigga Beat ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na John Elart.

    Wiz Designer amaze gusohora indirimbo 10 mu myaka 2 amaze mu muziki aho harimo izakunzwe cyane mu Burundi nka “Nyampinga”, “Valentine”, “Good Morning”, “Akabandi” n’izindi.

    Wiz Designer (ibumoso) yasohoye indirimbo yakoranye na Double Jay (iburyo)

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umurundi-wiz-designer-yasohoye-indirimbo-yifashishije-double-jay-wakoranye-na-bruce-melodie-na-kenny-sol

  • Espoir FC yirukanye abakinnyi 5 itangira inzi… – #rwanda #RwOT

    Espoir FC yinjije abakinnyi barenga 12 mu ntangiriro za shampiyona umwaka w’imikino 2022-23, byatumye iba ikipe yaguze nabi ndetse byayishyize habi mu mikino ibanza. Kuri uyu Gatandatu ni bwo Espoir FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi 5 bashinjwa umusaruro udahagije. 

    Muri aba bakinnyi basezerewe harimo abo yari yaguze umwaka ushize, harimo Munezero Fiston wari umaze iminsi adafite ikipe, Byumvuhore Tresor wari umaze gutandukana na Rayon Sports, Bigirimana Issa wayigezemo nta kipe yari afite, Idrissa Dagnogo wari mu mwaka we wa nyuma ndetse na Senyange Ivan.

    Munerezo Fiston ubanza ibumoso, nyuma yo gusesa amasezerano na Etoile de l’Est akimara kuyasinya, yongeye kwirukanwa na Espoir FC 

    Ibi bije nyuma yaho Bisengimana Justin wari wagize uruhare mu kuzana bamwe muri aba bakinnyi nawe yerekewe umuryango mu minsi ishize. Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko aba bakinnyi ndetse n’umutoza Justin wabatozaga, bafitanye inama y’uburyo bagomba kuregamo Espoir FC. 

    Abakinnyi 5 birukanwe

    Bisengimana Justin wahembwaga Miliyoni ku kwezi, yari asigaje amwaka n’igice ku masezerano yari yasinye, bivuze ko agomba kwishyuza Espoir FC miliyoni 18 z’amanyarwanda.

    Imikino ibanza ya shampiyona 15 igizwe n’amanota 45, muri aya manota Espoir FC yakiniye yatahanye amanota 7. Ukoze ijanisha wasanga Espoir FC ifite umusaruro w’amanota 15.5%. Espoir FC yatsinze ibitego 4 gusa mu mikino ibanza ya shampiyona. 

    Espoir FC na Marine FC ni zo kipe ziri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota 7

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124612/espoir-fc-yirukanye-abakinnyi-5-itangira-inzira-yimanza-124612.html

  • Police FC yirukanye rutahizamu wayitsindiye ibitego byinshi #rwanda #RwOT

    Police FC yamaze gusezerera rutahizamu Twizerimana Onesme kubera ikibazo cy’imyitwarire.

    Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 5 muri shampiyona ya 2022-23, akaba ari na we wari umaze gutsindira Police FC ibitego byinshi muri iyi shampiyona, ashinjwa kuba hari ingingo zikubiye mu masezerano yishe zifitanye isano n’imyitwarire.

    Ubuyobozi bwa Police FC bukaba bwahisemo kumwirukana mu gihe yari asigaje umwaka muri iyi kipe.

    Onesme yinjiye muri Police FC avuye muri Musanze FC muri 2021, yakiniye kandi amakipe arimo AS Kigali na APR FC, bivugwa ko ashobora gusubira muri Musanze FC.

    Onesme nyuma yo kwirukanwa na Police FC ashobora gusubira muri Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yirukanye-rutahizamu-wayitsindiye-ibitego-byinshi

  • Rayon Sports yamenye ikibuga izakiniraho mu mikino yo kwishyura ya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports hamwe na Kiyovu Sports na Police FC, yose yemerewe kwakirira imikino yayo kuri Stade ya Muhanga nyuma yo kubwirwa ko agomba kuva kuro stade ya Kigali ikavugururwa.

    Mu minsi ishize nibwo amakipe yose akinira kuri Stade ya Kigali yabwiwe ko agomba gushaka ahandi akinira kubera ko igiye kuvugururwa.

    Iki kibuga cyakinirwagaho n'amakipe arindwi kigiye gushyirwamo ubwatsi bushya mbere y'uko u Rwanda rwakira Inama ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Mutarama 2023, ni bwo ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga bwasubije ubusabe bw'amakipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC, buyemerera kwakirira imikino yayo mu Majyepfo.

    Nkuko tubikesha IGIHE,ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa Rayon Sports igasinywaho n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, igira iti 'Nejejwe no kukumenyesha ko muhawe uburenganzira bwo kuzakoresha Stade Muhanga usibye ku matariki ya 20-21/01/2023 kuko hazaberamo ibindi bikorwa.'

    Ikomeza imenyesha iyi kipe ko izajya 'ibanza kwishyura ibihumbi 150 Frw ku munsi nk'uko byemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga', inyemezabwishyu ikerekanwa amasaha 48 mbere yo gukoresha ikibuga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamenye-ikibuga-izakiniraho-mu-mikino-yo-kwishyura-ya-shampiyona