Blog

  • Gakenke: Yatemye mu mutwe uwo yafashe arimo kumusambanyiriza umugore #rwanda #RwOT

    Byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023, ubwo nyirurugo yasangaga umugore we witwa Mutuyimana Jeannette ari gusambana na Kanani, iwe mu cyumba.

    Nyirurugo yatemye umusambane mu mutwe, ku rutugu no ku itako ry'iburyo, atema n'umugore we mu mugongo amuca n'urutoki rw'agahera ku kiganza cy'ibumoso.

    Muri iyi mirwano yahoshejwe n'abaturanyi, nyirurugo nawe yakomeretse ku kuboko ubwo aba bombi barwaniraga umuhoro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yavuze ko bagundaguranye bakoresheje ibikoresho gakondo.

    Ati 'Uwo mugabo rero yakomerekeyemo n'umugore we ndetse na nyirurugo yakomeretse byoroheje, ubu bose bagejejwe ku bitaro bya Ruli.'

    Gitifu Hakizimana yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kuko byagaragaye ko abafashwe basambana bari basanzwe babikorana.

    Avuga ko muri iki gitondo bakoranye inama n'abaturage basabwa kwirinda ingeso mbi z'ubusambanyi kuko zisenya ingo.

    Abaturage basabwe kandi kwirinda kwihanira ahubwo bakegera ubuyobozi bugakemura amakimbirane ku neza.

    Ubu bose uko ari batatu bari ku bitaro bya Ruli ariko nyirurugo yari asanzwe afite dosiye muri RIB nyuma yo kuvurwa Ubugenzacyaha buzakora akazi kabwo.

    Source:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gakenke-kanani-yatemwe-mu-mutwe-na-nyirurugo-nyuma-yo-kumugwa-gitumo-arimo

  • Social Mula arishyuza Dj Brianne iby'agaciro yamutwaye bari i Burayi #rwanda #RwOT

    Icyo gihe kandi Brianne yanasabye Imana ko yazamufasha ntihazagire ikindi gikorwa yongera guhuriramo n'umuhanzi Social Muala. Ibi byanatumye hari abatangira kwikoma uyu muhanzi bibaza icyaba cyamuteye gutererana umunyarwanda mugenzi we bari bajyanye mu kazi mu gihugu cy'amahanga.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Social Mula yagaragaje ukuntu Brianne yagoye bikomeye abari bamutumiye mu Budage akabaka amafaranga arenga kuyo bari bumvikanye mbere y'uko agera muri icyo gihugu, bikaza kubatera uburakari kuburyo bashyize imbara nke mu kumushakira uko yasubira mu Bubirigi yari amafiteyo igitaramo kuwa 31 Ukuboza 2022.

    Uyu muhanzi kandi yanasabye abamukurikira kumusabira iby'agaciro bye ngo Dj Brianne yatwaranye n'agakapu k'uyu muhanzi byari bigizwe n'amasaha 3, Imikufe 2 yo mu ijosi, Imibavu 3 ndetse n'impeta 4.

    Uyu muhanzi kandi yanashyize hanze ikiganiro cy'amajwi yagiranye na Pazzo( Uyu niwe Dj Brianne yavuze ko yamufashije kuva muri ibyo bibazo) Pazzo we yemeza ko ntacyo yigeze amufasha na cyane ko yumva ntabufasha yari kumuha kuko Pazzo we yari ari mu burundi kandi nta n'amafaranga amurusha.

    Dj Brianne wagarutse mu Rwanda kuwa 6 Mutarama 2023 akomoza ku bibazo yagiranye n'abari bamutumiye mu Budage ndetse na Social Mula, yatangaje ko nta kibazo yigeze agirana na Social Mula, ndetse ko ibyo abantu babonye yandika kuri we byaturutse ku burakari yari afite cyane ko atumvaga ukuntu uyu muhanzi bari bajyanye yamusize akaba ari kumwe n'ababatumiye nyamara adashobora kubabwira kujya kumufasha.

    Icyakora nyuma uyu mukobwa ahamya ko yaje kumenya ko Social Mula ntaho yari ahuriye n'ibyo, akemeza ko kugeza ubu nta kibazo na kimwe bafitanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/social-mula-arishyuze-dj-brianne-iby-agaciro-yamutwaye-bari-i-burayi-anashyira

  • Producer Element mu nzira zerekeza muri 1:55… – #rwanda #RwOT

    Amakuru InyaRwanda yahawe n'umwe mu bantu ba hafi muri 1:55 AM avuga ko Element yamaze gusinya muri iyi nzu ifasha abahanzi nk'utunganya indirimbo, ndetse bari kurangiza imirimo ya nyuma ya studio nshya azakoreramo.

    Ati ''Element yasinye muri 1:55 AM. Amasezerano y'ibijyanye n'igihe bazakorana ntabwo aramenyekana. Igihari ni uko ubu muri label bari kurangiza imirimo ya nyuma ya studio nshya  azakoreramo, kuko yasinye nka producer uzajya atunganya indirimbo.''

    Yaciye amarenga y'uko muri iyi label bashatse kwifashisha uyu musore cyane ko ari umwe mu bahanzwe amaso mu gutunganya indirimbo muri iki gihe, ikindi bakaba bashaka gushyira imbaraga nyinshi muri label ku buryo hasinya n'abandi bahanzi mu gihe cya vuba, bityo akaba yajya akorana na Prince Kiiizi wari usanzwe akorana n'iyi label nka producer wayo.

    InyaRwanda yagerageje kuvugisha Element ariko ntabwo yabonetse kuri telephone.

    Ku rundi ruhande Nduwimana Jean Pau l[Noopja] washinze Country Records uyu musore yakoreragamo, yavuze ko iby'aya masezerano ya Element ntabyo azi.

    Ati ''Twe nka studio yakoreragamo ntabwo yigeze atumenyesha, ariko bibaye aribyo amahirwe masa. Nta kibazo aramutse agiye ubwo nibyo yaba yahisemo, twamwifuriza urugendo ruhire nta kindi narenzaho.''

    Element uri mu marembo asohoka muri Country Records, ni umwe mu basore bagezweho mu gutunganya indirimbo. Uyu musore wasoje amashuri yisumbuye mu 2018 muri 'MPC (Maths, Physics and Computer Science)', yatangiye gutunganya indirimbo 2019.

    Yatangiye kumenyekana mu 2020 ubwo yakoraga indirimbo ya Bruce Melodie yamamaye yise 'Henzapu'.

    Element ni umwe mu basore bamenyekanye cyane mu gutunganya indirimbo Uyu musore amaze imyaka irenga ibiri yigwizaho ibihembo bitandukanye

    Ahazaza ha Country Records hazamera gute, Element nagenda?

    Country Records kugeza ubu guhera muri Mutarama umwaka ushize, ifite undi producer witwa Kozze.

    Uyu musore w'imyaka 22 ubusanzwe yitwa Irakoze Jean Pierre akaba avuka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Yize gushushyanya ku Nyundo aho yasoje amasomo ye mu 2020.

    Ntabwo yigeze yiga ikintu na kimwe kijyanye n'umuziki, ahubwo gutunganya indirimbo ni ibintu byamujemo nk'umuhamagaro kuruta kuba ibyo yakwishakamo.

    Kozze yigiye gutunganya indirimbo muri Country Records abifashijwemo na Element wari usanzwe ari inshuti ye, agenda abimenya kugeza ubwo na we yatangiye gukora indirimbo zitandukanye.

    Mu njyana uyu musore yiyumvamo harimo Afrofusion ndetse na Hip Hop, ariko akaba avuga ko na we afite indi njyana y'iwabo mu karere ka Rusizi ashaka kuzana ku isoko rya muzika yitwa Nkombo Style.

    Kozze ushobora gusigara muri Country Records

    Amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo 'Kanjenje' ya Papa Cyangwe na Chriss Eazy, 'Umuana' ya Kevin Kade, 'Loyal' ya Juno Kizigenza n'izindi nyinshi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124631/producer-element-mu-nzira-zerekeza-muri-155-am-ifasha-bruce-melodie-124631.html

  • Hamenyekanye rutahizamu Man United ishaka gusimbuza Cristiano Ronaldo utarigaragaje mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko ikipe ya Manchester United yaba ishaka gutira rutahizamu wa Burnley,Umuholandi Wout Weghorst.

    Uyu mugabo w'imyaka 30,watijwe mu ikipe ya Besiktas yo muri Turkia n'umwe mu bakinnyi bagowe na Premier League ubwo Burnley yari itaramanuka kuko atatsinze ibitego bikarangira iyi kipe igiye.

    Man United iri kugenda igaruka mu bihe byiza ntiyiteguye gushora akayabo ku isoko muri uku kwezi kwa mbere ariyo mpamvu uyu Weghorst ari kuyivugwamo.

    Uyu nubwo yatijwe muri Turkia,ngo hari amahirwe ko yakurwayo akoherezwa Old Trafford.

    Erik Ten Hag akeneye rutahizamu nyuma yo gutandukana na Cristiano Ronaldo basheshe amasezerano

    Yagerageje gutira rutahizamu wa Atletico Madrid,Joao Felix ariko United yanze gutanga akayabo iyi Atletico isaba ngo imurekure.

    Atletico ishaka miliyoni 13.5 z'amapawundi ngo itize uyu mukinnyi amezi 6, kandi ikipe imutiye ikamwishyura miliyoni 6 z'amapawundi y'umushahara we.

    Weghorst watsindiye Ubuholandi ibitego 2 mu minota ya nyuma bukishyura Argentina mu gikombe cy'isi nubwo butahiriwe na penaliti,amaze gutsinda ibitego 9 n'imipira 4 yavuyemo ibitego mu mikino 18 amaze gukinira Besiktas.

    Weghorst yagaragaye asoma ikirango cy'ikipe ya Besiktas hanyuma agaragara anasezera abafana bivugwa ko bishoboka cyane ko yakwerekeza Old Trafford.

    United irashaka gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye ya shampiyona ku kugira ngo irebe ko yaza mu myanya 4 ya mbere cyangwa se ikaba yahanganira igikombe.

    Biravugwa kandi ko United ishaka umunya Cameroon Vincent Aboubakar kugira ngo nawe aze kuyishakira ibitego cyane ko yamaze gusesa amasezerano na Al Nassr.


    Wout Weghorst bivugwa ko yifuzwa na Man United

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-rutahizamu-man-united-ishaka-gusimbuza-cristiano-ronaldo

  • Yafotowe akora mu myanya y'ibanga y'umugeni yari yatahiye ubukwe-VIDEO #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu mujyi wa Enugwu Ukwu uherereye muri leta ya Anambra ho mu gihugu cya Nigeria, aho uyu mubyeyi yatumye abantu bibaza icyo yari agamije akora ku gitsina cy'umugeni mu gihe abandi bamwifurizaga ibyiza mu buzima bushya agiyemo.

    Nigeria ni igihugu gikunda kuvugwamo amarozi yo ku rwego rwo hejuru kuburyo buri kintu kidasanzwe umuntu akoze kuri mugenzi we abenshi bibasaba kwitonda kuko baba batazi icyo ubikoze agamije.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yafotowe-akora-mu-myanya-y-ibanga-y-umugeni-yari-yatahiye-ubukwe-video

  • Papi Clever & Dorcas bakubutse i Burayi bateg… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo “Yavuze Yego Live Concert” cya Papi Clever na Dorcas, kizaba tariki 14 Mutarama 2023, kibere muri Camp Kigali. Amarembo azaba akinguye kuva saa cyenda z’amanywa. Aba baramyi bagiye gukora iki gitaramo bashyigikiwe n’Ibigo birimo Rwanda Forensic Laboratory [RFL].

    Papi Clever na Dorcas bamaze gutangaza abahanzi bazaba bari kumwe nabo, abo akaba ari: Ben & Chance nabo bakorera Imana nk’itsinda ry’mugabo n’umugore, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo “Amamara”, umutaramyi Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

    Batangaje kandi ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu mu myanya isanzwe naho muri VIP ni ukuba ufite ubutumire (Invitation). Nubwo kwinjira ari ubuntu ku bo mu myanya isanzwe, barasabwa kwiyandikisha banyuze kuri ishema.rw cyangwa bakandika muri telefone *797*30#.

    “Ni byo koko ni ubwa mbere dukoze igitaramo twabitegereje igihe kinini dutegereje igihe Imana izaduhera ‘Green Light’ [kubibemerera], dukomeza tubisengera. Rero tubona ‘confirmation’ [uburengnzira] kandi itunguranye, niyo mpamvu twahisemo kuyita ‘YAVUZE YEGO’” – Papi Clever

    Papi Clever yakomeje abwira inyaRwanda impamvu batangaje ko bafite igitaramo mu buryo butunguranye dore ko babikoze habura nk’iminsi 15 ngo kibe. Ati “Impamvu itunguranye rero kandi iminsi mike ni uko ari Imana yabitubwiye kandi inaduha italiki, buriya hari impamvu z’Imana twe tutamenya. Ariko tuzamenya nyuma”.

    Ni iki Papi Clever na Dorcas bahishiye abazitabira igitaramo cyabo?

    Ni ubwa mbere aba baramyi bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere mu Rwanda. Birumvikana benshi bafite inyota yo gutaramana nabo, ndetse nabo ubwabo bari kwitegura cyane kugira ngo igitaramo cyabo cya mbere kizagende neza. Aha ni ho twahereye tubabaza ibyo bahishiye abakunzi babo bazitabira iki gitaramo.

    Papi Clever yavuze ko mu gaseke k’uruhisho bafitemo “Indirimbo nshya” n’ibindi bitandukanye bizanyura imitima y’abazitabira. Yakomeje ati “[Tubafitiye] indirimbo zisanzwe zacu n’izindi zo mu gitabo zitamenyerewe cyane ndetse n’Umuziki mwiza amajwi meza, ibintu biteguye neza”.

    Bagiye gukora iki gitaramo nyuma yo kuva i Burayi n’i Burundi

    Muri Nzeri n’Ukwakira 2022, Papi Clever na Dorcas bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye by’i Burayi nk’u Bufaransa, u Bubiligi, Denmark na Suwede. Ibyo bitaramo harimo icyo bakoreye muri Zion Temple Danmark, icyiswe “An Evening of Thanksgiving” bakoreye muri Sweden tariki 02.10.2022, n’ibindi.

    InyaRwanda yabajije aba baramyi bakunzwe bikomeye muri iyi minsi ikintu cyabashimishije cyane mu ivugabutumwa bakoreye i Burayi binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo bise “Europe Tour”. Basubije ko Imana yabiyeretse irabashoboza nk’uko yari yabibabwiye bakiri mu Rwanda.

    Bati “Icyadushimishije ni uburyo Imana yabanye natwe kandi tujya kugenda yarabitubwiye iduha umurongo ngenderwaho kandi twabonye ibirenze ibyo twari twiteze, tubona abantu bakira Umwami Yesu n’ibindi butandukanye”.

    Umunyarwanda yavuze ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze. Iri tsinda ryabajijwe ibyo ryasanze amahanga arusha u Rwanda, riti “Birahari ibyo baturusha, gusa njyewe [Papi] nitaye ku byo tubarusha kandi tudaha agaciro nko kuba twemerewe gusenga mu bwisanzure, abantu benshi bajya mu nsengero n’ibindi byinshi usanga twe dufite amahirwe nubwisanzure bo badafite”.

    Biyemeje gukorera kugeza imvi zibaye uruyenzi

    Papi Clever na Dorcas ni abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse by’umwihariko umwaka wa 2022 wababereye uw’amata n’ubuki mu muziki wabo dore ko ari bwo bataramiye bwa mbere i Burayi ndetse banakorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi. 

    Ikindi ni uko imibare ya Youtube igaragaza ko baza ku isonga mu baramyi bafite ibihangano byarebwe cyane mu mwaka wa 2022 mu Rwanda, ndetse bakaba baza muri batanu ba mbere mu bahanzi bose barebwe cyane mu Rwanda. Ibi bishimangira igikundiro bafite uyu munsi wa none.

    Tuyizere Clever na Ingabire Dorcas [Papi Clever & Dorcas] barushinze tariki 07 Ukuboza 2019, basezeranywa na Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR. Birunduriye mu kuramya Imana nk’umuryango. Bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo bagashyiramo iburungo biryohereye by’amajwi yabo azira amakaraza.

    Papi Clever yatangiye aririmba wenyine Imana iza kumuha umufasha wahise anamufasha mu kuririmba banzura gukora itsinda Papi Clever & Dorcas

    Ingabire Dorcas yaririmbaga muri Korali y’i Musanze mbere yo kurushinga na Papi Clever

    Ni abakozi b’Imana byahamye!

    Bafite umugisha w’abana babiri

    Papi Clever na Dorcas bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124624/papi-clever-dorcas-bakubutse-i-burayi-bateguye-igitaramo-gikomeye-bise-yavuze-yego-live-co-124624.html

  • Rubavu: Umuturage ukekwaho kwica mushiki we yarashwe ashaka gucika #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Mburenumwe Claver wo mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari Ka Kinigi, ukekwaho kwica mushiki we, yarashwe atorotse inzego z'umutekano.

    Uyu muturage yari agiye kwereka inzego z'umutekano aho yahishe inyundo yicishije mushiki we, aho kubikora ashaka kwiruka ngo atoroke inzego z'umutekano ziramurasa.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba Murindahabi Eric yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati” Ayo makuru ni yo, bamutwaye agiye kwerekana aho yashyize inyundo yicishije mushiki we ahita yiruka baramurasa.”

    Ku itariki 4 Mutarama 2023 nibwo uyu muturage yafashwe akekwaho kwica mushiki we akamushyingura akanahinga ku mva ye, ngo icyo bapfaga ni uko nyakwigendera yari yanze ko bagurisha isambu bahawe n'ababyeyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-umuturage-ukekwaho-kwica-mushiki-we-yarashwe-ashaka-gucika

  • Ama G yashyize hanze indirimbo yakomoye ku ma… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yakozwe na Evydecks mu Ibisumizi bya Riderman. Yagiye hanze mu buryo bwa 'lyrics'.

    Uyu muhanzi atangira avuga ko iyi ndirimbo ayituye abantu bose. Agakomeza avuga ko kwambara amakote cyangwa kwirirwa umuntu agendana Bibiliya atari byo bituma aba umukiranutsi wa nyawe.

    Aririmba abacuruza Bibiliya babona abaguzi bake kurusha abacuruza byeri. Mu kurangiza iyi ndirimbo ati ''Uko turushaho kuba benshi ni ko Imana izakomeza kutwicaza ku gatebe k'abasimbura.'' 

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muraperi yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye agendeye ku magambo yaganiriye na Pst Dr Antoine Rutayisire, usanzwe ari Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

    Ati ''Byatewe n’uko nagiye mbona abantu ugasanga umuntu afite Bibiliya cyanga Korowani ariko ari iby'umuhango. Nabikuye kuri Antoine Rutayisire ambwira ko kuba umurokore atari ukuba ufite Bibiliya. Ikindi nabikomoye ku magambo ari muri Bibiliya avuga ngo n'intugane bwira icumuye karindwi. Gucumura ni ubupagani.''

    Akomeza avuga ko bigoye gukizwa kuko umuntu areba agacumura, yatekereza agacumura. Ati ''Turareba tugacumura. Twavuga tugacumura ikibazo ni ukubyemera. Twese turi abapagani icyo twakora ni ukwihana.''

    Avuga ko yagiye muri studio amagambo y'iyi ndirimbo agahita amuzamo kuko icyo kuririmba yari yagiyemo agifite mu mutwe.

    Yavuze ko mu 2023 agiye kugaragara na cyane ko yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo iyitwa 'Bana muraseka iki?', 'Ibishingwe' n'izindi.

    Ati ''Uyu mwaka nari [nkumbuye] abafana banjye nari narabatereranye ariko uyu mwaka nshaka kugaruka.''

    Uyu muraperi ni umwe mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Uruhinja' yatumye amenyekana.

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA AMAG

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124614/ama-g-yashyize-hanze-indirimbo-yakomoye-ku-magambo-ya-rev-dr-antoine-rutayisire-video-124614.html