Blog

  • Ukuri ku nkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Makanyaga Abdul #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’umuryango Vangingazo CBC ibungabunga inyungu n’ibikorwa by’uyu muhanzi, Jane Uwimana, yemeje ko uyu muhanzi akiri mu bitaro kandi ari koroherwa.

    Avuga ko nyuma yo kubona ku mbuga nkoranyambaga babika urupfu rwa Muzehe Makanyaga Abdul yahise amuhamagara, ku buryo yemeza ko nta kibazo namba afite.

    Ati 'Njyewe ubwanjye twavuganye saa munani n’iminota micye ari muzima ameze neza, ambwira ko ari koroherwa n’ubwo akiri mu bitaro bya CHUK.'

    Bamaganye inkunguzi zica igikuba zigamije indonke ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gukurikirwa, kuko uwabitse bwa mbere Makanyaga yanditse amagambo asaba abantu gufungura link ya Youtube ngo bamenye amakuru arambuye.

    Umwe mu bahungu be uri kumukurikirana aho arwariye nawe avuga ko Makanyaga ameze neza n’ubwo bakiri kwa muganga.

    Ati 'Turi kuganira nawe kabisa nta kibazo, turikumwe nta kibazo.'

    Makanyaga Abdul yafashwe n’uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugeza ubu abamuri hafi batangaza ko akeneye ubufasha kugira ngo abone uko avurwa.

    Jane Uwimana yavuze ko iyi nkunga atari iyo kumufasha kwivuza gusa ahubwo ari iyo kumufasha mu buzima busanzwe no gutegura igitaramo azakora muri Kamena.

    Ati ' Birasaba imbaraga z’abantu bose icyo dukora ni ukwamamaza iriya MOMO Code kugira ngo abantu babishoboye bamwohererezeho amafaranga, ubundi igikorwa nyirizina tuzagikora ari uko yamaze gukira neza yongeye kugira imbaraga, twifuzaga ko wenda muri Kamena twamukoreshereza igitaramo kimeze nko kumusezera mu muziki.'

    Akomeza agira ati'Kugira ngo ibyo bishoboke, hakenewe ubufasha bw’abakunzi be bose tukaba dusabwa kumutera inkunga y’amafaranga yo kumufasha gusunika iminsi akabasha kwitegura neza icyo gitaramo kimwe kinini.'

    Kumwoherereza iyo nkunga ni ugukanda * 182 *8 * 1 * 353495 * amafaranga * umubare w’ibanga# uhita ubona ubutumwa bugufi bw’uko wohereje ayo mafaranga kuri Makanyaga Abdallah.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ukuri-ku-nkuru-y-urupfu-rw-Umuhanzi-Makanyaga-Abdul

  • Haravugwa amasezerano y’ibanga hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru mpuzamahanga (France Interntionale), Fortunat Bisesele umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi ,yabwiye Umunyamakuru Alain Foka ko hari amasezerano y’ibanga Tshisekedi yagiranye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwo yari akijya ku Butegetsi.

    Fortnat Bisele ,yakomeje avuga ko ayo masezera yari ashingiye k’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho perezida Tsehesekedi yasabye Perezida Kagame, kumufasha gushaka isoko rya zahabu , bitewe n’uko yari yaramubonye nk’umugabo uziranye n’abashoramari benshi kandi bakomeye ku Isi .

    Tshisekedi kandi ,ngo yijeje Perezida Kagame ko ibihugu byombi bizungukira muri uwo mushinga.

    Fortunat Bisesele ,yanemeje ko inshuro nyinshi yakunze kuza i Kigari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bukubiyemo ayo masezerano.

    Yongeyeho ko kubera inyungu zidasobanutse ,ibihugu byombi byaje gashwana mu gihe byari bigeze ku ntambwe ishimishije mu kubaka umubano hagati yabyo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Haravugwa-amasezerano-y-ibanga-hagati-ya-Perezida-Kagame-na-Tshisekedi

  • Yateye imyambaro guhanda: Ibya Moses washinze… – #rwanda #RwOT

    Uvuze ko inkuru ya Twahirwa Moses yasubije inyuma uruganda rw'imideli, cyane mu bayitunganya muri iyi minsi ntiwaba wibeshye.

    Mu biganiro by'abantu biriho muri iyi minsi, umwambaro w'akataraboneka wo muri Moshions wamaze gutakaza icyanga.

    Ni mu gihe nyamara wari umwambaro benshi bifuzaga, barotaga, ndetse bamwe bakagerageza no kwigana usa nawo kugira ngo bumve ko bambaye neza, ibi bikaba byarahaga imbaraga igisata cy'imideli ikorerwa mu Rwanda.

    Ibyo bije mu gihe uyu musore w'ikimenyabose nyuma y'uko ari ikirangirire mu bijyanye n'imideli, ubwambure bwe bumaze gukwira hose ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bisa nk'ibimaze kurenga urugero ugereranije n'urwego abantu bamubonaho.

    Ibintu byatangiye bisa nk'ibyoroheje, abantu bibaza niba amashusho ari gusohoka nyiri ubwite [Moses] yaba abifitemo uruhare, cyangwa se niba yaba ari abashaka kumuharabika no kwanduza izina rye.

    Ibi kandi hari ababihuzaga no kuba hari 'abahwihwisaga' ko yaba ari muri rwa rwego rw'abakundana bahuje ibitsina, ibintu bitarakirwa na benshi muri sosiyete nyarwanda 'bizera Imana banubaha umuco'.

    Ugendeye mu gitabo cya Bibiliya, binyuranye cyane n'ibyo isi yamaze kwemeza, gukundana hagati y'abantu babiri bahuje igitsina ntibyemewe yeweho igihano ni ukunyongwa [Abalewi 20:13].

    Ibyo gusa ntitubitindaho, twashatse kugira ngo uyu munsi turebere hamwe impamvu zigera kuri eshatu kandi zikomeye, zaba zihishe inyuma y'ibiri kuba bikomeje kuba agatereranzamba.

    Duhereye kucyo twise igisa nk'ubugambanyi turabigabanyamo ibice bibiri, igice cya mbere ni uko Moses yaba yaragambanye ngo asebye urwamubyaye.

    Urebye urwego uyu musore agezeho ntabwo akiri uwe ahubwo asigaye ari umuntu w'abanyarwanda, ureberwaho na benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Ibi bituma uburyo ikosa rito yakora rihita rigaragara nk'irikomeye, ryatera icyasha igihugu cyose.

    Ibi turabivuga kuko ari mu banyarwanda bake cyane babasha kwambika benshi bari mu nzego zikomeye mu gihugu harimo n'abo mu nzego za Guverinoma y'u Rwanda, n'abandi bantu bakomeye ndetse n'ibyamamare byo hirya no hino ku isi.

    Igice cya kabiri ni uko haba hari igisiga cy'urwara rurerure cyaba cyarabikoze kikimena inda, aha bivuze ko haba hari umunyarwanda 'wifuzaga kwegukana isoko rye' akabikora atabanje kureba kure urwego ibintu bizageraho.

    Kuri ubu byabuze igaruriro akaba ashaka icyatuma uyu musore abantu batangira kumutakariza ikizere, yongera ibimenyetso byo kumusebya. Ibi bihita binatwinjiza mu gisa 'nk'uburwayi' Moses buri umwe atangiye kwibaza ko yaba afite.

    Aha naho turabivuga mu buryo bubiri duhereye ku kuba yaba afite ushaka gutuma agaragara nk'umuntu udashobotse, abantu bakamutera ikizere. 

    Niho haba hari ikibazo gikomeye kuko burya umuntu abaho kuko yumva akomeye hari abo yabasha kurebana nabo mu maso, ariko iyo umuntu by'umwihariko mu gihugu cy'u Rwanda gishingiye ku ndagaciro ashyize ubwambure bwawe hanze aba agukojeje isoni, kikaba ikintu cyagusiga icyasha byazakugora kwikuraho.

    Hari ubundi buryo bushoboka ariko bigoye ko bwaba gutyo ku muntu nka Moses, umusore wahiriwe bigaragara ufite akayabo mu bigaragarira buri umwe, ushobora kwiha icyo ashaka binyuranye na benshi bari mu kigero nk'icye.

    Kuba yaba afite ikibazo cy'uburwayi bushobira kuba bwatuma akora ibyo atari bukore mu gihe atabufite, aha rero niho ruzingiye hari ubwo amafaranga yaba yaramurenze agatangira kuyakinamo, biba kuri benshi yibwira ko ibyo akora byose biri mu kuri agashiduka yarengereye ibyo nabyo ni uburwayi.

    Gusa biragoye cyane ugereranije n'uko uyu musore mu migambi ye humvikanagamo gushaka kuzana udushya tundi, mbega kwaguka.

    Na none ariko hari no kuba uyu musore yaba yaragiriweyo n'abahanga mu by'isi y'umwijima, ibyo akora byose akaba atariwe ari 'dayimoni wamwaritsemo'.

    Ashobora ariko na none kuba yaba yarahungabanijwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibintu bijyanirana n'agahimano twavuzeho. Bibaho ko umuntu atangira umushinga akagiramo imigabane micye, nyamara abantu bakagira ngo ni ibye agafatwa uko atari bigatuma yiheba.

    Hari n'ubwo ushiduka ibyari ibyawe bigiye mu maboko y'abatarabigokeye bitewe n'imibare itaboneye n'izindi mpamvu z'ubucuruzi, ibi bikaba rero aribyo byaba byararenze uyu musore akiyemeza gutangira gusebya ibyo yatangiye 'kuko ntacyo bikimumariye'.

    Mu bundi buryo bushoboka ni uko yaba afite uwamunanije agashaka gukomeza kumubyaza umusaruro muri Moshions 'kandi ayihagazemo nk'ipupe', akabyanga, agatangira kwisasanura ngo akore ibirenze ayivemo bikaba ariyo soko y'amashusho ngo atazabona aho ahera;

    Dore ko yasaga n'utangiye gutangira ibintu bishya mu izina yise Kwanda, cyangwa se byararangiye ni ukumuheba yinjiye mu bakina filimi z'urukozasoni kuko ariho abona agafaranga gatubutse.

    Imyaka ibaye 7 atangiye guhindura uruganda rw’imideli nyarwandaIbya Moses bisa nk'ibiteye inkeke kuko ukuri kwabyo kugoye kugukurura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124619/yateye-imyambaro-guhanda-ibya-moses-washinze-moshions-niba-atari-ubugambanyi-uburwayi-ni-a-124619.html

  • Amashirakinyoma ku burwayi bwa Makanyaga bwar… – #rwanda #RwOT

    Makanyaga inkuru z'uko ari mu bitaro zatangiye kumenyekana mu Ukuboza 2022, aho uyu muhanzi yasubitse ibitaramo yari afite hanze ya Kigali.

    InyaRwanda yahawe amakuru y'uko kuri ubu Makanyaga wari wavuzweho kuba arembye bikomeye ndetse bamwe bagatangira kumubika guhera ku wa Kane, ubu ameze neza ndetse mu gitondo yigenzaga ariko nyuma imbaraga zikaza kumubana nkeya, ariko kuri ubu akaba ameze neza.

    Umuntu waduhaye amakuru uri mu bo mu muryango we, yagize ati ''Makanyaga ntabwo amerewe neza cyane, ariko ari gutora agatege. Uyu munsi kuri iki Cyumweru yari yabyutse yigenza nta kibazo, nyuma nibwo yaje kugira ikibazo ariko nyuma yo kuva guhura n'abaganga ameze neza. Aravuga hari icyizere ko araza gukira mu gihe cya vuba.''

    Makanyaga yamamaye mu myaka irenga 30 ishize mu muziki. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga muri Orchestre Inkumburwa, yabayeho kuva muri 1981 kugeza mu 1991.

    Makanyaga yongeye gutora agatege 
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124641/amashirakinyoma-ku-burwayi-bwa-makanyaga-bwari-bwatumye-bamwe-bakuka-imitima-124641.html

  • Kayije Kagame yashyizwe mu mpano 10 zitangaje… – #rwanda #RwOT

    Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare  na European Film Promotion (EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.

    Abatoranyijwe iyo bageze muri 'Berlin International Film Festival'  bahabwa umwanya uhagije wo guhura n'abantu b'ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b'impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n'abandi.

    Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.

    Abantu bahiriwe no kunyura muri 'European Shooting Stars', barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara  muri 'Black Panther: Wakanda Forever' yitwa Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo bukomeye n'abandi benshi.

    'Berlin International Film Festival' izaberamo iki gikorwa uyu mwaka izaba muri Gashyantare.

    Kayije Kagame yahawe aya mahirwe kuba mu bakinnyi ba filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa 'Saint Omer' ya Alice Diop imara amasaha abiri n'iminota ibiri.

    Muri iyi filime, KayijeKagame akina yitwa Rama, aba ari  umwanditsi w’ibitabo utwite witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica umwana we w’amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n’umuraba.

    Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko abara  inkuru ya nyayo y'ibyabaye. Iyi filime ishingiye ku nkuru nyayo y'urubanza rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa Fabienne Kabou, wahamwe n’icyaha nk'iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza rwa Kabou.

    Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki yagihawe nk'umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.

    Uyu mukobwa wimyaka 35 ubusanzwe ni umukinnyi w'ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa 'Dance contemporaine' n'ibindi.

    Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi b'Abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n'amakinamico muri École Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu 2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer Program iba i New York muri Amerika.

    Uno mukobwa ni umunyempano muri sinema 

    REBA HANO AGACE GATO KA FILIME KAYIJE KAGAME YAKINNYEMO IRI GUCA IBINTU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124639/kayije-kagame-yashyizwe-mu-mpano-10-zitangaje-zizahabwa-rugari-muri-berlin-international-f-124639.html

  • Intambara ya Gisagara VC na REG VC yambukiran… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama 2023 mu Karere ka Ngoma, hashojwe agace ka 7 ka shampiyona, agace kabanziriza aka nyuma kugira ngo umwaka w’imikino 2022/23 muri Volleyball ugere ku musozo. 

    Ni agace kabereye mu Karere ka Ngoma gakinwa iminsi 2 ku wa 6 no ku Cyumweru. REG VC niyo yegukanye aka gace itsinze Gisagara amaseti 3-2, naho mu bagore APR WVC itsinda Forefront WVC amaseti 3-1.

    REG yatangiye guhumurirwa n’igikombe 

    Mu bagabo APR VC na REG VC zagiye gukina aka gace zinganya amanota 42, ndetse byahaga amahirwe ikipe iri butsinde kuzegukana igikombe cya shampiyona. Mu mikino ya 1/2, Gisagara yageze ku mukino wa nyuma itsinze Forefront VC amaseti 3-1, naho REG VC igera ku mukino wa nyuma itsinze APR VC amaseti 3-1. 

    Gisagara VC yagerageje ariko imbaraga ziranga, itsindirwa kuri kamarampaka 

    Umukino wa nyuma REG VC yasabwaga gutsinda, nyuma y'aho agace ka 6 katayihiriye igatahana umwanya wa 3. Iseti ya mbere REG VC yahise iyitsinda mu buryo bwihuse amanota 25 kuri 20, iseti ya 2 Gisagara VC yigaranzura REG iyitsinda amanota 25 kuri 23, maze umukino utangira kuba mubisi karahava.

    Iseti ya gatatu, REG yayitsinze ku manota 25 kuri 17, mu gihe iseti ya 4 nayo Gisagara VC yayitsinze 25 kuri 17. Umusifuzi yahise ashyiraho iseti ya kamarampaka, yarangiye REG itsinze Gisagara VC amanota 15 kuri 12. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Forefront VC yatsinze APR VC amaseti 3-1.

    REG yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rusange n’amanota 50, mu gihe Gisagara VC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 49. Mu bagore, ihangana ryagumye gusa nyuma y'aho APR FC yongeye guhura na Forefront ku mukino wa nyuma amaseti 3-1, 25 kuri 21, 22, 25, 25,14 na 25, 13.

    Mu bagore APR VC yamaze kwegukana igikombe ubu itegereje kugihabwa  

    Ihangana rya Gisagara VC na REG VC ryambukiranyije umwaka

    Kuva uyu mwaka w’imikino 2022/23 watangira muri shampiyona, REG na Gisagara bamaze guhura ku mukino wa nyuma mu duce 5 bivuze ko inshuro 2 gusa arizo batahuye, harimo agace ka 2 ndetse n’agace ka 6. 

    Muri izi nshuro 5 aya makipe amaze guhura, Gisagara VC yatsinzemo inshuro imwe gusa ku munsi wa mbere wa shampiyona.  Ku munsi wa 2 wa shampiyona nibwo aya makipe yose nta n'imwe yageze ku mukino wa nyuma, kuko icyo gihe Forefront VC yatsinze APR VC ku mukino wa nyuma.

    REG yishimiye gutsinda Gisagara mu buryo budasanzwe ndetse bashimangira ko ubu ari abami 

    Aya makipe afite ayahe mahirwe?

    Ubu REG irarusha inota rimwe ikipe ya Gisagara VC. Ubu REG irasabwa kugera ku mukino wa nyuma w’agace ka nyuma ka 8, kuburyo n'iyo yatsindwa na Gisagara VC bahuriyeyo bahita banganya amanota ubundi bakabara ikipe yatwaye uduce twinshi, kandi REG imaze kwegukana uduce 4 ubu niyo ya mbere.

    Gisagara VC kwegukana shampiyona, birasaba ko igera ku mukino wa nyuma mu gace ka nyuma ndetse ikakegukana, ubundi REG nayo ikaza mu makipe 3 gusubiza inyuma. 

    Uku niko amakipe yakurikiranye mu bagabo 

    Uku niko amakipe yakurikiranye mu bagore

    Hasigaye agace ka nyuma ka 8 shampiyona igahita irangira 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124640/intambara-ya-gisagara-vc-na-reg-vc-yambukiranyije-umwaka-amafoto-124640.html

  • Top 10 Richest Indians in Canada 2023 #rwanda #RwOT

    Top 10 richest Indians in Canada 2023 Over the years, […]

    The post Top 10 Richest Indians in Canada 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/richest-indians-canada/

  • Forbes Canada Richest 2023 Top 10 list #rwanda #RwOT

    Forbes Canada Richest 2023 Top 10 list of the wealthiest […]

    The post Forbes Canada Richest 2023 Top 10 list appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/forbes-canada-richest/

  • Nyuma y’imyaka 4 babana Yannick Mukunzi yakoze ubukwe na Iribagiza Joy (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi yakoze ubukwe na Iribagiza Joy bari bamaze imyaka 4 babana nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko.

    Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2023, byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Kicukiro, Heaven Garden i Rebero.

    Aha ni n’aho umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye akaba ari n’aho abatumiwe bakiriwe.

    Ni ubukwe bwayobowe n’umunyamakuru Kate Gustave nka MC ni mu gihe Yannick Mukunzi yari agaragiwe n’abarimo Rutanga Eric, inshuti ye magara kuva mu irerero rya APR FC.

    Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Sandvikens IF muri Sweden ari n’aho yimuriye umuryango we, tariki ya 20 Mutarama 2019 ubwo yiteguraga kwerekeza muri Sweden yasezeranye imbere y’amategeko na Iribagiza Joy bari baranabyaranye umwana w’umuhungu, Mukunzi Ethan.

    Yannick Mukunzi uheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Sandvikens IF, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC ndetse na Rayon Sports.

    Kate Gustave ni we wari MC

    Rutanga Eric ni we wari Parrain wa Yannick Mukunzi

    Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy bari bamaze imyaka 4 babana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-4-babana-yannick-mukunzi-yakoze-ubukwe-na-iribagiza-joy-amafoto

  • Zidane yongeye kwanga akazi keza yahawe #rwanda #RwOT

    Umutoza Zinedine Zidane yanze akazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya USA mu bagabo nyuma yo guhusha ako gutoza Ubufaransa kubera ko Didier Deschamps yongerewe amasezerano.

    Ikinyamakuru (L'Equipe cyavuze ko Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid yanze ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo gutoza ikipe y'igihugu.

    Iki kinyamakuru kivuga ko Zidane usanzwe uzwiho guheza inguni cyane adashaka gutoza ikindi gihugu kitari Ubufaransa.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo ukomoka muri Algeria yanze kandi akazi ko gutoza Brazil na Portugal.

    Akazi ko gutoza USA kari ku isoko nyuma y'aho Gregg Berhalter wayitozaga asoje amasezerano mu mpera z'umwaka ushize ntiyongererwe andi.

    Icyakora uyu yari yavuze ko ashaka gukomeza gutoza Amerika ariko nta kintu arabwirwa ku bijyanye no kumuha andi masezerano.

    Zidane yari yiteguye gutoza Ubufaransa muri 2026 ariko kuri uyu wa Gatandatu FFF yatangaje ko Deschamps akomeza akazi.

    Ku rundi ruhande,Roberto Martinez wari umaze imyaka 6 atoza Ububiligi mbere y'uko asezera nyuma y'igikombe cy'isi cya 2022, yahawe akazi ko gutoza Portugal.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zidane-yongeye-kwanga-akazi-keza-yahawe