Blog

  • SKOL yabaye ikita rusange mu myidagaduro! Mu… – #rwanda #RwOT

    Mu 2022 uretse kuzirikana abahora bashaka kuzinzika icyaka, muri uwo mwaka bakoze iyo bwabaga maze bajyanisha umuziki no kugasoma maze bene amaguru baba beretswe urukwavu!

    Ntabwo byari bisanzwe kuri uru ruganda ko batera inkunga ibitaramo bitandukanye bigera kuri 13 mu mwaka umwe, ariko kuri ubu uru ruganda rwongereye imbaraga mu gushyigikira bitaramo; ibintu byatumye rwiyegereza urubyiruko cyane mu buryo burushijeho.

    Ku rundi ruhande ariko no mu bucuruzi byatumye rukomeza gutera imbere, cyane ko ugereranije uburyo mu bitaramo bitandukanye byanyobwaga n'ubwo nta mibare ifatika dufite, bigaragara ko ibinyobwa byarwo abantu babiguraga nk'abagura amasuka!

    Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim yabwiye InyaRwanda ko intego z'uru ruganda 'ni ugushimisha abakunzi b'ibinyobwa byacu'.

    Yavuze ko ibitaramo 13 bateye inkunga mu 2022 ari umusaruro w'ikinyobwa cya SKOL Pulse, bashyize ku isoko mu mpera ya 2021.

    Akomeza ati 'SKOL hashize igihe tugaragara cyane mu mikino itandukanye, amagare na Football binyuze muri Rayon Sports, ndetse n'ibitaramo bya muzika bitandukanye.'

    'Nyuma y'aho dushyiriye hanze ikinyobwa cyacu SKOL Pulse mu mpera z'umwaka wa 2021, twiyegereje abakunzi bacu bakunda imyidagaduro cyane tubinyujije muri Skol Pulse.'

    Tuyishime Karim yavuze ko no muri uyu mwaka wa 2023, bazakomeza gushyigikira ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro. Ati 'Turacyakomeje kuko mu ntangiriro za 2023 tuzakomeza gutanga ibyishimo, ku bakunzi b'ibinyobwa bya SKOL mu muziki ndetse na Sports.'

    Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwatangira gukorera mu Rwanda, rwatanze imigabane ingana na 51% ku rundi ruganda rwitwa Brasserie de Mille Collines (BMC).

    Kuva icyo gihe rwatangiye gusohora ibinyobwa bingana na 80,000hl buri mwaka, byiyongereyeho 35% ndetse n'ibinyobwa byasohokaga byiyongeraho 500,000hl mu mwaka wa 2019. Skol ikaba ifite intego yo kuzageza kuri miliyoni imwe buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.

    Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw'ibinyobwa rugeza ku isoko ry’u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.

    Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye, birimo ibisembuye ndetse n’ibidasembuye.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bitaramo 13 SKol yateye inkunga mu 2022. Ariko hari n'ibindi bikorwa uru ruganda rwagiye rugiramo uruhare rukomeye.

    1. Diamond

    Ishoramari ry'uruganda rwa Skol mu mwaka wa 2022 ribarirwa muri za Miliyari, ushingiye ku bikorwa by'imyidagaduro rwagaragayemo rwateye inkunga.

    Igitaramo cya Dimond cyagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza 2022, kiza gusubikwa ku munota wa nyuma bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo n'indege yagombaga kugeza i Kigali uyu muririmbyi w'icyamamare muri Afurika.

    InyaRwanda ifite amakuru avuga ko BK Arena yasubitse iki gitaramo imaze kwakira miliyoni 33 Frw z'abari baguze amatike, binyuze ku rubuga rwa ticqet.rw.

    Ni mu gihe Skol yashoyemo Miliyoni 40 Frw kuri Miliyoni 100 Frw Diamond yatse, kugira ngo azabashe gutaramira i Kigali.

    Hari amakuru avuga ko iki gitaramo kizasubukurwa mu ntangiriro za Werurwe 2023.


    2. Skol Football Village

    SKOL Football Village ni agace kari kashyizweho n’uruganda rwa Skol kabaye ikimenyabose, kubera imbaraga z’ibyishimo katanze kuri buri wese waharebeye imikino y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar.

    Abafana babaga babukereye amabendera y’ibihugu bafana ari hejuru, n’ubwo bamwe batahaga bababaye kubera gutsindwa.

    Muri Skol Football Village wasangaga ibyo kunywa no kurya byose ku giciro cyo hasi. Byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

    Iyi mikino yarangiye igikombe cy'isi cyegukanwe n'ikipe ya Argentine ya Messi, nyuma yo gutsinda u Bufaransa.


    3. Tayc

    Uyu muririmbyi w'Umufaransa ni we muhanzi wa mbere wabashije kuririmba igihe kinini, urebye ku bihe by'abandi banyamahanga bamubanjirije gutaramira i Kigali.

    Mu gitaramo yakoreye i Kigali ku wa 30 Nyakanga 2022, uyu muhanzi w'umunya- Cameroon w'Umufaransa Tayc yagaragaje ko adasanzwe kandi yihariye, mu bahanzi bubakiye umuziki wabo ku ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa.

    Yemeje abanya-Kigali biganjemo abanyeshuri, basatiraga ibihumbi icyenda (9000) mu gitaramo 'Tayc Live in Kigali', yakoreye mu nyubako y'imyidagaduro ya Bk Arena.

    Iki gitaramo kitabiriwe n'umubare munini wiganjemo urubyiruko rw'abanyeshuri bari mu biruhuko bisanzuye cyane mu rurimi rw'igifaransa, byatumye BK Arena igira abashyitsi benshi.

    Tayc yarabyinnye, yitera ibendera ry'u Rwanda- Abantu bamukurira ingofero mu gitaramo cyari giherekejwe n'uruganda rwa SKOL.


    4. Singah

    Ku wa 16 Nyakanga 2022, umunya-Nigera Singah yahaye ibyishimo Abanyarwanda binyuze mu gitaramo 'Trappish Concert II' cyabereye Canal Olympia ku i Rebero.

    Ni igitaramo cyatewe inkunga na Skol kandi gisiga amateka avuguruye, mu kwerekana ko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rushimishije.

    Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda barenga 23, cyaranzwemo n'imbyino zidasanzwe ariko zibyinwa n'urubyiruko.

    Singah wataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'P Classic Records' yashinzwe n'umuhanzi Peter Okoye 'Mr P'.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, byandika ko Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura uko bukeye n'uko bwije.


    5. Dripp City Concert

    Iki gitaramo cyabaye ku wa 19 Gashyantare 2022 kuri Canal Olympia ku i Rebero, kiririmbamo abahanzi babiri bo muri Nigeria Ruger ndetse na AV.

    Ubwitabire bw'iki gitaramo ntibwari hejuru. Ariko kitabiriwe cyane n'urubyiruko n'abandi batandukanye, bari bafite inyota yo kwihera ijisho aba baririmbyi.

    Cyaririmbyemo kandi abahanzi bo mu Rwanda bafite indirimbo z'umudiho ukundwa na benshi, barimo nka Ish Kevin, Kenny K Shot, Confy, Ariel Wayz, Okkama n'abandi.


    6. Uncle Waffles

    Ku wa 8 Gicurasi 2022, umunya-Afurika y'Epfo, Ungelihle Zwane [Uncle Waffles] yacurangiye i Kigali mu gitaramo yahuriyemo n'aba-Dj batandukanye bo mu Rwanda.

    Nta muhanzi waririmbye muri iki gitaramo, ahubwo cyacuranzemo aba-Dj barimo Dj Rusam na Hig, DJ Bloww, DJ Kalex, DJ Pyfo, DJ Toxxyk n'abandi batandukanye.

    Igitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol, cyabereye i Kinyinya ahazwi nka Mez Park.


    7. Kivu Fest i Gisenyi

    Iri serukiramuco rizwi nka Kivu Fest ryabaye ku wa 2 Nyakanga 2022, ribera mu Karere ka Rubavu ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.

    Iki gitaramo cyaririmbyemo Costa Titch, ariko kandi gicurangamo aba-Dj barimo Bood Ups DJs, DJ Rugamba, DJ Julz, DJ Khalex, DJ Tyga, DJ Yumbs, DJ Tyga, DJ Lou, DJ Yumbs ndetse na DJ Marnaud.

    Iri serukiramuco ryitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko, ndetse n'abanyamujyi bari bagiye gutangirira ukwezi ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu.


    8. Dj Spinal muri Juru Park

    Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, ryasize abanyabirori by’umwihariko abakunda uruvange rw’umuziki w’aba-DJ, banezerewe ku musozi wa Rebero mu cyanya cy’ibirori cya Juru Park, ahabereye igitaramo cyiswe ‘Party In The Hills’ cyihariwe n’abavangamiziki (DJs) bayobowe n’umunya-Nigeria DJ Spinal.

    Ahagana i Saa 15:00 ku manywa, Juru Park yari yatangiye gutegurwa no gutakwa amabara yihariye y’umuhondo, asanzwe aranga uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ari narwo rwari rwateguye ibi birori ku bufatanye na Cobra Productions.

    Iki gitaramo cyacuranzemo abacuranzi barindwi aribo; Dj Pyfo, Dj Lou, Dj Julz, Dj Trapboy, Dj Briane, Dj Sabba ndetse na DJ Spinall waturutse muri Nigeria.


    9. Fully Focus

    Ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2022, Dj Fully Focus uri mu ba Dj bakomeye muri Kenya yacurangiye i Kigali, mu ruhererekane rw'ibitaramo byiswe 'Intore Sundays' bitegurwa na kompanyi yitwa Intore Entertainment. 

    Iki gitaramo yagihuriyemo n'aba-Dj barimo nka Dj Toxxyk, Dj Pyfo, Dj Klein na Dj Lou. Cyabereye mu busitani bw'inzu ya Sunday Park, iherereye Nyarutarama.

    Si ubwa mbere Fully Focus yari ataramiye i Kigali, kuko yaherukaga mu gitaramo 'Kivu Fest' yari yatumiwemo na Bruce Intore.


    10. Soul Netviz

    Mu 2022, itsinda rya 'Soul Nativez' ryo muri Afurika y'Epfo ryataramiye mu Rwanda inshuro eshatu. 

    Muri Nyakanga 2022 bacurangiye abanyabirori mu iserukiramuco rya 'Kivu Fest', ryabereye ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu muri Rubavu.

    Mu Ugushyingo 2022, biyambazwa ku munota wa nyuma y'uko umunya-Afurika y'Epfo Dj Maphorisa atengushye Intore Entertainment yari yamutumiye, mu gitaramo 'Intore Sundays'. Aha hose, uruganda rwa Sko rwari rwateye inkunga.

    Mu Ukuboza 2022 kandi, iri tsinda ryatumiwe mu gitaramo cyabereye mu kabiri kagezweho ka 'Boogaloo'.


    11. Ariel Wayz

    Ku wa 9 Nzeri 2022, umuhanzikazi Ariel Wayz yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo umuzigo muto (Extended Play, EP) wa kabiri, yise 'Touch The Sky'.

    Ni igitaramo kitabiriwe n'abo mu muryango we, inshuti ze, abahanzi bagenzi be n'abandi bagera ku 100 yari yatumiyemo.

    Ubwo yari imbere ku rubyiniro muri iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol ibicishije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse, yavuze ko yishimiye kuririmbira imbere y'ababyeyi be cyane ko bwari bwo bwa mbere.

    Yaririmbye indirimbo nka 'F.U',  'You Should Know', 'Far From you' n'izindi.


    12. Symphony Band

    Ku wa 5 Ugushyingo 2022, itsinda rya Symphony Band ryakoreye igitaramo gikomeye kuri Institut Français bise “Fantasy Music Concert.'

    Iki gitaramo cyashimangiye ubwiyunge na Ariel Wayz, nyuma y'igihe cyari gishize iri tsinda ritarebana neza n'uyu mwari.

    Icyo gihe, Frank wo muri iri tsinda yabwiye itangazamakuru ko iki gitaramo atari igisobanuro cy'ubwiyunge hagati yabo na Ariel Wayz, kuko atari yo ntego.

    Ati 'Ntabwo ari igitaramo cy'ubwiyunge. Ntabwo ariyo ntego. Intego ya mbere nk'abantu twakoranye, abantu twabanye, tukabana nk'abavandimwe, tugakora umuziki, ntabwo ikintu nka kiriya gishobora gutuma dushwana. Ni ibintu bibaho nk'abantu nyine babanye, wa mugani nk'uko 'ntazibana zidakomanya amahembe.'


    13. Rayon Day

    Ku wa 15 Kanama 2022, habaye ibirori bikomeye bizwi nka 'Rayon Sports Day', Umunsi w'Igikundiro utegurwa na Rayon Sports mu rwego rwo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino, igaterwa inkunga n'uruganda rwa Skol.

    Umunsi nk'uyu uhuzwa n'ibitaramo by'abahanzi bakomeye mu Rwanda n'abandi mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b'iyi kipe, bivugwa ko ariyo ifite abafana benshi mu Rwanda.

    'Rayon Sports Day' yaririmbyemo Eric Senderi washyuhije abantu binyuze mu ndirimbo yitwa 'Aba-Rayon', Afrique ndetse n'umuraperi Ish Kevin.

    Ni mu gihe kandi Dj Brianne ari we wifashishijwe mu gususurutsa abantu, binyuze mu ndirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga. 


    Skol yateye inkunga ibikorwa by’imyidagaduro birenga 13 mu mwaka wa 2022





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124683/skol-yabaye-ikita-rusange-mu-myidagaduro-mu-2022-yateye-inkunga-ibitaramo-13-124683.html

  • Bizagorana! Menya amategeko mashya akakaye um… – #rwanda #RwOT

    Kuba igitsina gore muri Saudi Arabia ntabwo biba byoroshye, guhera ubu Georgina Rodriguez yatangiye kugongana n’amategeko mashya agomba kuzajya yubahiriza. Nyuma y'uko Cristiano Ronaldo asinye muri Al Nassr, abana be n’umukunzi we basa nk'aho batangiye ubuzima bushya. 

    N'ubwo abagore muri Saudi Arabia bari kugenda babona uburenganzira, ariko ntabwo babona ubukwiye nk'ubwo ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bitanga. Ku rubuga rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi n'Ubutwererane, rusobanura amategeko amwe agomba gukurikizwa ku bashaka kwimukira mu gihugu cya Saudi Arabia. 

    Umukunzi wa Cristiano Ronaldo ugomba kubaho ubuzima bushya

    Dore amwe mu mategeko akakaye umukunzi wa Cristiano Ronaldo agomba kubahiriza:

    1. Georgina Rodriguez agomba kwambara ikanzu y'aba Islam mu gihe agiye ahantu hahurira abantu benshi. Iyo kanzu ikazajya iba iri mu mabara yijimye.

    2. Agomba kwambara imyenda imukwiye neza, nta gice cye cy’umubiri kigomba kugaragara.

    3. Ntiyemerewe kunywa cyangwa gutumiza inzoga, ndetse ntiyemerewe no kurya ibikomoka ku ngurube.

    4. Ntabwo ashobora kunywa cyangwa kurira mu ruhame mu kwezi kwa Ramadhan, ni hagati ya Werurwe na Mata.

    5. Ku bijyanye n’ubukerarugendo aho atuye, kubera ko atari Umuyisilamu, ntabwo yemerewe gusura Imijyi Yera nka Maka na Medina, ndetse n’ahandi hantu nyaburanga ndetse n’inzibutso. Mu gihe yaba abishaka yabisabira uruhushya, akaruhabwa cyangwa bakurumwima.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124680/bizagorana-menya-amategeko-mashya-akakaye-umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-agomba-kugenderaho-124680.html

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa KATETE Alexia mwene Rwabujangari na Kijajali, utuye mu Mudugudu
    wa Imanzi, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali
    wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo KATETE Alexia, akitwa
    KATETE Alexia mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Gusaba
    kwemererwa amazina by'ubahirije amategeko.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-17/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-17

  • Perezida Kagame yagaragaje ibintu by'ingenzi bigomba gukemuka vuba na bwangu muri 2023 #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2023 abayobozi bakwiriye guhindura imikorere ndetse avuga ko uyu mwaka ugomba gusiga hari ibikemutse nk'ikibazo cy'ibirarane by'imishinga y'abaturage,ikibazo cyo gutwara abantu n'ibindi,icy'ubwiyongere bw'imisoro,imitangire ya serivisi no kujya mu mahanga gukabije ku Banyarwanda.

    Ibi Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 09 Mutarama 2023,ubwo yayoboraga umuhango wo kurahira kwa Dr Kalinda François Xavier uherutse kugirwa Umusenateri, ngo asimbure Dr Iyamuremye Augustin weguye ku mpamvu z'uburwayi.

    Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kuba Dr Kalinda atangiranye n'umwaka bityo we na bagenzi be bakwiriye gutekereza imikorere mishya,bakibaza icyo bakora kitari gisanzwe.Ati “dukwiriye kuba twiteguye kugendera kuri iyo ngendo yongera imbaraga izana ibishya byiyongera ku byiza tumaze kugeraho,tugakomeza iyo nzira.”

    Yagize ati “Iteka dukwiriye gushaka icyahinduka,cyatuzanira ibishya twifuza,cyaduteza imbere kurusha ntibibe uburyo busanzwe tugenderamo.Niba dushobora kwihuta tugatera intambwe ijana ku munsi,ntabwo bikwiriye kugarukira kuri 60.Ntabwo bikwiriye kugarukira aho bikwiriye kugera kuri izo 100 kuko biba bishoboka.

    Kandi bikava mu mvuko kuko turavuga cyane bikagarukira aho.Ariko hari ikigomba kuvamo nicyo tugaragaza.Imvugo nziza,ibyo tuvuga tugiye gukora ntabwo bitanga umusaruro.Ujya kureba ku musaruro ugasanga ntungana n'isezerano wahaye abantu.”

    Perezida yakomeje avuga ko hari ibigomba guhinduka muri 2023 birimo n'izamuka ry'imisoro aho yagize ati 'Kuremereza Imisoro si byo byatuma ubona imisoro myinshi'.

    Yagize ati “Umwaka wa 2023 uje ukurikira imyaka twagize ingorane zitandukanye ubukungu bwarazahaye.Ukwiriye kuba umwaka wo kubaka,wo kongera kuzamura imibereho y'abanyarwanda,kuzamura iterambere ryacu nkuko mbere byari bimeze.”

    Yakomeje ati “Hari byinshi bbigenda bivugwa hanze,ibyo abaturage bagenda bavuga banenga,bagira bate,ndashaka ko tubyitaho……iCYA MBERE hari ibirarane dufite byo abaturage batubwiye aho twagiye hirya no hino.Ugasanga ibintu twasezeranyije bimaze umwaka ,2,3,4 cyangwa 5 bitaragejejwe ku baturage.Ndetse wabaza impamvu ku bari babishinzwe ntigaragare,bitavuze ko hari icyabuze kuko ntibakivuze ngo kiboneke.Ugasanga harimo uburangare.”

    Yakomeje ati “Kugira ngo abantu bashobore gukora imirimo yabo mu buryo bwa buri munsi, baragenda.Numvise ko hari ikibazo cyo gutwara abagenzi,abaturage uko bagenda,amabisi cyangwa iki,mu buryo buboroheye,barambwira ko hari ikibazo.Ibyo nibyo numva hanze mu baturage mu babishinzwe ntawe urakingezaho….Muve hano mujya gukurikirana uko ikibazo gikwiye gukemuka.Mugishakire umuti gikemuke.”

    Ikindi kijyanye n'ibyo wenda kijyanye n'ibindi byinshi,hari ibibazo bitandukanye bitandukanye bambwira kijyanye n'imisoro.Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera,sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo….uburyo bw'inyoroshyo kuko n'imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera.Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ababishinzwe babizi babyiga bakabona igisubizo cyiza cyatuma itaba ikibazo ahubwo ikwiye kwiyongera aiko yorohejwe.

    Ikindi kibazo yavuze ko 'kitajya kiva mu nzira,kimaze imyaka myinshi” kandi kizamura ubukungu bwacu kuko bugishingiyeho ni ugutanga serivisi mu buryo bunoze.”

    Ati “Ntabwo numva impamvu ibintu twabiremereza…ikintu kigomba gukorwa iminota 5 kigakorwa isaha,icyagakozwe mu munsi kigategereza icyumweru,igishobora gukorwa icyumweru kigategereza ukwezi.Ntabwo numva twagakwiriye kumvikana nabyo.Abayobozi bari hano mukwiriye kuba mubyumva kuko tubivuze inshuro nyinshi.Mukwiriye gusubira inyuma uyu mwaka mushya tugiyemo bigahinduka.Ndabasezeranya ko ku ruhande rwanjye ikigomba gukorwa ngo ibintu bihinduke nzagikora.”

    Yavuze ko ikintu cya mbere gikwiye gukorwa ari “accountability” cyangwa se kwiha inshingano ku kintu kigatungana vuba.Ati “Ndaza kubaremerera ku kintu cya “accountability”… ndabibasezeranya.”

    Yavuze ko ikindi kigomba gukosoka ari ukuntu abayobozi bajya hanze ari urujya n'uruza.Ndaza kubishyiraho feri,hagomba kugenda abagomba kugenda babanze babisobanure.Minisitiri w'Intebe urabe unyumva,bizajya bihera iwawe.Hari ibintu bibiri,iyo ugenda ugendera ku mari ya leta,icya kabiri wakoresheje igihe cya leta wagombaga kugira ibindi ukora.

    Ntabwo rero abantu bazajya bagenda urujya n'uruza.Bizajya bibanza bisobanuke neza tunabibaremo inyungu igihugu kibifitemo.Ntabwo mvuze ko bizahagarara ahubwo tuzabiremereza bibagore,utasobanuye neza uwo ntaho azajya ajya.Dukurikirane ngo 'niba ntaho yagiye afite icyo ari gukora'nibyo bizagabanya biriya birarane biri mu giturage njyayo bakambwira ibintu bimaze imyaka ingahe bitashobotse kandi bidafite igisobanuro ngo ntabwo byashobotse kubera impamvu runaka.Abantu bazajya babikurikirana barebe impamvu ikwiye.”

    Perezida Kagame yasabye Minisitiri w'Intebe kumufasha gushyiraho Feri kuri aba bakozi bahora bajya hanze aho kwita ku mibereho myiza y'abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-ibintu-bigomba-gukemuka-vuba-na-bwangu-muri-2023

  • Perezida Kagame Paul yagize icyo avuga ku mpanuka yakomerekeyemo abana bajyaga ku ishuri #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Mutarama 2023, imodoka ya Coaster( Kwasiteri) yari itwaye abanyeshuri biga kuri Path to Success mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yakoreye impanuka muri aka Karere hakomerekamo 27 barimo Shoferi n'umwarimu wari ubaherekeje nkuko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda. Nyuma y'iyi mpanuka, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri yo, anihanganisha ababyeyi, anavuga ko hakorwa ibishoboka ngo abana bitabweho.

    Mu butumwa Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Kagame Paul yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati' Namenye amakuru y'impanuka ya bisi y'ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye'.

    Iyi modoka nkuko byatangajwe na Polisi, abanyeshuri bari bayirimo bavuze ko bakeka ko yagize ikibazo cya Feri ubwo bariho bamanuka berekeza mu masangano y'umuhanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka werekaza Gikondo n'undi muhanda ukata werekeza mu Miduha na Nyamirambo. Ubwo umushoferi yayikataga ashaka kwerekeza ku ishuri byanze iboneza iy'ishyamba hepfo.

    Aba banyeshuri nubwo umubare wose w'abari muri iyi modoka utatangajwe, abakomeretse uko ari 25 hamwe na shoferi na mwarimu bahise bahabwa ubutabazi, bajyanwa mu bigo bitandukanye by'amavuriro muri Kigali kugira ngo bitabweho.

    Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y'abaturage ndetse n'abanyeshuri ubwabo bavuga ko nyinshi mu modoka zitwara abana ku ishuri zigaragara nk'izishaje ndetse izibigaragaza cyane bene zo bakanyura mu magaraje bakabeshyeshya kuzitera amarangi ngo zigaragare neza inyuma.

    Uretse ibyo kandi, hanagiye havugwa ko izi modoka zitwara abana benshi cyane barengeje umubare w'imyanya zifite ariko ugasanga inzego bireba zisa n'izitabyitayeho kuko ni ikibazo kigaragara kenshi kandi henshi. Nyuma y'uko Perezida Kagame agize icyo avuga, benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ahari noneho ibibazo bimaze igihe bivugwa muri izi modoka byaba biri buhagurukirwe.https://twitter.com/PaulKagame/status/1612437874653253635?t=1_E0VVGpp_Koc9M79PsXig&s=19

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/09/perezida-kagame-paul-yagize-icyo-avuga-ku-mpanuka-yakomerekeyemo-abana-bajyaga-ku-ishuri/

  • M23 yahishuye ikigiye gukurikiraho ,itera utwatsi ibivugwa i Kibumba na Buhumba #rwanda #RwOT

    Radio Okapi, igitangazamakuru gifashwa na ONU, ivuga ko abarwanyi ba M23 bakiboneka mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ko bakivuriza inkomere zabo ku bitaro bikuru by’iyo teritwari.

    Okapi ivuga ko amakuru ifite yemeza ko abo barwanyi bashyizeho ubutegetsi bushya mu duce twa Kibumba na Buhumba kandi ubwo butegetsi 'busoresha rubanda ruzahaye, bukanabakoresha imirimo y’agahato'.

    Asubiza ku bivugwa na Radio Okapi, Major Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 ati : 'Baravuga ibyo batazi. Aho hose ntaho tukiri.'

    Avuga ko M23 yavuye muri utwo duce tariki 23 Ukuboza gushize ikahashyikiriza ingabo z’akarere zizwi nka East African Community Regional Forces (EACRF).

    Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, umwe mu basirikare bo muri EACRF yabwiye BBC ko habayeho 'gusubira inyuma guteguwe kandi mu byiciro kwa M23' ikava muri Kibumba, bakaba ari bo bahagenzura.

    None kuwa mbere, Willy Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo nacyo bahaye izo ngabo kuwa gatanu, bazakomeza gusubira inyuma 'hakurikijwe gahunda yashyizweho na EAC'.

    Ati : 'Gusubira inyuma kwacu ni buhoro buhoro, icyo nicyo abantu batumva. Bazi ko tuzahita dusubira mu misozi y’ibirunga ya Sabyinyo na Mikeno aho twahoze ? Ntabwo twasubira inyuma ako kanya nk’uko babitekereza.'

    BBC yagerageje kubaza ubutumwa bwa MONUSCO niba aba barwanyi bakigaragara muri Kibumba nk’uko Radio Okapi ibivuga ariko ntibarasubiza.

    M23 nubwo irimo gusubira inyuma mu bice bimwe mu cyumweru gishize yigaruriye centre ya Nyamilima iri mu majyaruguru ya Rutshuru yegera umujyi muto wa Ishasha uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

    Mu gutanga ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Col John Imani Nzenze wa M23 yabwiye abanyamakuru ko batagamije gufata ibindi bice ariko bafata ahantu nyuma y’uko batewe n’indi mitwe y’inyeshyamba ifatanyije n’ingabo za leta mu rwego rwo 'gucecekesha imbunda'.

    M23, umutwe leta ya Kinshasa yita uw’iterabwoba kandi ikavuga ko ufashwa na leta ya Kigali, ibyo yo ihakana — ivuga ko ishaka ibiganiro na Kinshasa kugira ngo haboneke amahoro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imirwano bivugwa ko ari hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye kumvikana hafi y’umujyi wa Kiwanja muri Rutshuru, nk’uko bamwe mu bari muri aka gace babitangarije BBC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/M23-yahishuye-ikigiye-gukurikiraho-itera-utwatsi-ibivugwa-i-Kibumba-na-Buhumba

  • Bugesera: Abahinzi b'umuceri barataka igihombo baterwa n'igishanga cyangiritse #rwanda #RwOT

    Abahinzi bibumbiye muri Koperative KODUMUGA ikora ubuhinzi bw'umuceri, mu Gishanga Gashora, mu Karere ka Bugesera, baravuga ko bahangakishweje n'igishanga kidatunganyije gikomeje kubashyira mu gihombo.

    Aba bahinzi baravuga ko bafite imbogamizi ku buhinzi bwabo bakora bw'umuceri baterwa  n'igishanga kidatunganyije, kiri mubituma  bahura n'igihombo gikabije. Bakaba basaba ubuvugizi ko bagitunganyirizwa.

    Umwe ati 'Iki gishanga ntabwo kitunganyije, ku bw'ibyo amazi iyo aje ahita yirukira mu mirima y'abaturage. Nk'ubu hari imiceri myinshi yuzuriweho iteze kubera amazi, n'igishanga gikoze nabi.'

    Undi ati 'Dufite ikibazo cy'amazi aza akuzura mu mirima tukabura uko duhinga. Nk'ubu iki gihembwe cy'ihinga ntituzahinga bitewe n'uko amazi amaze kuzuramo.'

    Mugenzi wabo ati 'Nk'abahinzi turahahombera, uganga nta terambere dushobora kugeraho. Nk'ubu iki gihembwe cy'ihinga ntabwo turimo guhamya neza niba iki gishanga tuzahinga ubu amazi yatangiye kuba menshi nanone.'

    Umuyobozi mu Kigo k'Igihugu gishinzwe guteza  imbere Ubuhinzi n'Ubworozi RAB, Dr. Bucagu Charles, yemeye ko icyo kibazo bakizi ariko ngo araha icyizere aba bahinzi ko uyu mwaka batangira kugitunganya.

    Ati 'Hari umushinga mushya utunganya ibishanga turategereje,ariko hari inyigo zigomba gukorwa. Kubera ko gifite ibibazo bikomeye by'imyuzure kandi hari ibigo by'ubwishingizi biriho, bitifuza  gukomeza kubaha ubwishingizi kidatunganyijwe, ubwo rero birassaba ko  gitunganwa vuba.ibiombo ni byinshi  ku buryo n'ibigo by'ubwingizi bitifuza kubaha ubwingizi. '

    Aba bahinzi bakomeza bagaragaza ko  kubera iki gishanga kidatunganyije  byabagizeho ingaruka mbi kuko umusaruro wagabanutse cyane, n'imirima yahingwaga ikaba itagikoreshwa kubera kwangirika.

    Ali Gilbert Dunia

    The post <strong>Bugesera: Abahinzi b'umuceri barataka igihombo baterwa n'igishanga cyangiritse</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/01/09/bugesera-abahinzi-bumuceri-barataka-igihombo-baterwa-nigishanga-cyangiritse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-abahinzi-bumuceri-barataka-igihombo-baterwa-nigishanga-cyangiritse

  • Kigali: Impanuka y'imodoka yakomerekeje Abanyehsuri 15 #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 15 bakomereye mu mpanuka ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri ryigenga rya  Path to Success, yabereye I rebero mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yabwiye itangazamakuru rya Leta ko nta mwana witabye Imana naho abakomeretse ni 15 n'umushoferi.

    Yongeyeho ko abakomeretse boherejwe mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe n'ipine y'ibumoso kwa shoferi yafungutse imodoka iri kumanuka yerekeza muri rond point y'ahazwi nka Kariyeli.

    The post <strong>Kigali: Impanuka y'imodoka yakomerekeje Abanyehsuri 15</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/01/09/kigali-impanuka-yimodoka-yakomerekeje-abanyehsuri-15/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-impanuka-yimodoka-yakomerekeje-abanyehsuri-15

  • Hatahuwe umugambi w’Ibitero by’Ibyihebe ku Rwanda muri CHOGM #rwanda #RwOT

    Ni mu mugambi w’ibitero bigari uyu mutwe ufite inkomoko muri Uganda urwanira mu mashyamba ya RD Congo wari wateguye gukora hirya no hino muri Afurika mu mwaka wa 2022.

    Ku wa 12 Gicurasi 2022 nibwo impuruza yaturutse muri Ambasade ya Amerika i Kinshasa ivuga ku kaga k’igitero cy’iterabwoba ku bwato bwari buhagurutse i Goma bwerekeza mu Mujyi wa Bukavu.

    Ku wa 17 Kamena nabwo Ubufaransa bwaburiye igitero gikomeye ku Mujyi wa Goma cyari kugira ingaruka ku buzima bw’abanye-Congo n’abaturanyi b’i Gisenyi.

    Impuguke za LONI zivuga ko abo mu iperereza na bamwe mu bafatanyabikorwa ba ADF bahishuye ko hari umugambi wo guturitsa ibisasu mu Mujyi wa Kigali.

    Ibyo bitero by’iterabwoba byari kugabwa ubwo mu Rwanda hari hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabaye muri Kamena 2022.

    Ibi bitero k’u Rwanda byasubitswe n’iyicwa no gufatwa kw’abafatanyabikorwa benshi ba ADF muri Congo.

    Itsinda ry’impuguke za LONI ryongeraho ko nyuma ryakiriye amakuru yerekeye abinjira muri ADF mu Mujyi wa Goma mu gutegura ibitero bishya ku Rwanda.

    Amakuru yerekana ko uwitwa Meddie Nkalubo ariwe wari umuhuzabikorwa w’ibitero byateguwe na Musa Baluku mu Mujyi wa Goma, Bunia, Kampala na Kigali.

    Si ubwa mbere havuzwe ibitero by’umutwe wa ADF k’u Rwanda kuko mu Ukwakira 2021 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na RIB berekanye abantu 13 bafashwe bategura gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ibikoresho bagombaga kwifashisha.

    Icyo gihe Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

    Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

    Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bantu bakoranaga n’umutwe wa ADF.

    Yagize ati 'Iperereza ryagaragaje ko bakorana n’umutwe wa Allied Democratic Forces ukorera u Burasirazuba bwa repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, uwo mutwe bivugwa ko nawo ufitanye amasano n’undi wa ISIS. Nk’uko mwabibonye bafatanywe ibikoresho bendaga gukoresha.'

    CP Kabera yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma umuntu yishora mu bikorwa by’iterabwoba, asaba abaturage kwirinda abantu babashyiramo icengezamatwara ryo kubahindura imyumvire.

    Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hatahuwe-umugambi-w-Ibitero-by-Ibyihebe-ku-Rwanda-muri-CHOGM

  • Moses Twahirwa uherutse gushyira hanze amafoto ari kumwe na Bamporiki mu birori ashobora gufungwa #rwanda #RwOT

    N’ubwo amategeko y’u Rwanda ntacyo avuga ku birebana n’abakundana ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina ariko ahana umuntu wese ukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame cyangwa umuntu utangaje cyangwa utumye hatangazwa imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa.

    N’ubwo kubijyanye no kuryamana n’uwo bahuje ibitsina Turahirwa Moses, atabihanirwa n’amategeko y’u Rwanda ashobora kumuhanira gukora ibiterasoni mu ruhame cyangwa gukwirakwiza amashuho y’imikoreshereze y’ibitsina.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange risobanura uruhame nk’ 'ahantu hateraniye abantu barenze babiri (2). Ibintu bitangajwe kuri interinete, ku rubuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru cyangwa byohererejwe undi nabyo bifatwa nk’ibikorewe mu ruhame.'

    Ingingo y’143 y’iri tegeko ivuga ko 'Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).'

    Usibye iri tegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ku byakozwe na Twahirwa Moses, n’itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga naryo ribivugaho mu ngingo yaryo ya 34.

    Ingingo ya 34 igira iti : ' Umuntu wese, iyo :1º atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho.'

    Kuba Twahirwa Moses avuga ko amashuho ye yafatiwe mu gihugu cy’Ubutaliyani ntibivuze ko atakurikiranwa nk’uko byemezwa na Kaboyi Benoit, usanzwe yunganir abantu mu nkiko.

    ' Amategeko y’u Rwanda avuga ko icyaha wakora cyose n’ubwo wagikorera hanze y’u Rwanda ugihanirwa.'

    Kaboyi akomeza agira ati : ' Ibyaha by’urukozasoni bijyana na nyirabyo no kubikora, kuri njye ni icyaha, gusa ukurikirana ibyaha niwe ugena igihe abikurikiranira, naho kwisobanura ko wabikoreye hanze y’Igihugu sibyo kuko amategeko y’u Rwanda areba ibyaha ntareba aho wabikoreye.'

    Ingingo y’154 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ku ikurikiranwa ry’umunyarwanda wakoreye icyaha hanze y’ifasi ya Repubulika y’u Rwanda.

    Igira iti : 'Umunyarwanda wakoreye icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ahatari mu ifasi ya Repubulika y’u Rwanda ashobora gukurikiranwa no gucibwa urubanza n’inkiko z’u Rwanda hakurikijwe amategeko y’u Rwanda nk’aho icyo cyaha cyakorewe mu Rwanda mu gihe icyo cyaha gihanwa n’itegeko ry’u Rwanda.'

    Si ubwambere iki cyaha kigaragaye mu Rwanda

    Taliki ya 31 Ukwakira 2020, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abakobwa batatu rwari rwarafashe rubakekaho icyaha cyo gukwirakwiza cyangwa gutangaza amashusho y’urukozasoni.

    Muri Kanama umwaka ushize nabwo umukobwa witwa Mugabekazi Lilian nawe yarafashwe arafungwa akekwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame biturutse ku umwenda yagiye mu gitaramo cyabareye muri Kigali Arena yambeye. Uyu mukobwa yaje gufungurwa by’agateganayo n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    Uyu munyamideli aherutse gushyira hanze amafoto arikumwe na Hon. Edouard Bamporiki ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwakira indonke ku isabukuru y’uyu munyapolitiki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Moses-Twahirwa-uherutse-gushyira-hanze-amafoto-ari-kumwe-na-Bamporiki-mu-birori-ashobora-gufungwa