Blog

  • Myugariro wa Rayon Sports ngenderwaho agomba kubagwa #rwanda #RwOT

    Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel agomba kubagwa kubera imvune y’urutugu yagize.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yari amaze iminsi urutugu rwe rucomoka, aho byari bimaze kumubaho inshuro 3 harimo na tariki ya 7 Ukwakira 2022 mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cya Made In Rwanda bakinagamo na Musanze FC.

    Bwa nyuma byabaye tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu mukino wa shampiyona wo Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 1-0.

    Uyu mukinnyi yemereye ISIMBI ko abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa kuko ari cyo gisubizo kirambye.

    Ati “imvune iraho imeze neza ntegereje kubagwa. Urumva rwari rumaze gucomoka inshuro 3, abaganga bambwiye ko kubagwa ari bwo buryo buryambye bwo kurukiza.”

    Ndizeye Samuel usanzwe unakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, biteganyijwe ko azabagwa mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2023.

    Ndizeye Samuel agiye kubagwa nyuma y’uko na Rwatubyaye Abdul ndetse na Osalue Raphael bakinana muri iyi kipe baheruka kubagwa.

    Ndizeye Samuel agomba kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-ngenderwaho-agomba-kubagwa

  • Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n'iyo kipe #rwanda #RwOT

    Umurundi watozaga ikipe ya Bugesera FC, Ndayiragije Etienne yaraye atandukanye n'iyi kipe ku bwumvikane bw'impande zombi, ni nyuma y'umwaka ayigezemo.

    Nkuko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe y'akarere ka Bugesera binyuze kuri Twitter bemeje aya makuru yo gutandukana kw'impande zombi.

    Bugesera FC yagize iti 'Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC n'umutoza Etienne Ndayiragije basheshe amasezerano y'akazi..'

    'Ikipe iraba itozwa n'abasigaye muri staff technique, mu gihe hagishakwa undi mutoza mukuru, kwitegura imikino yo kwishyura birakomeje.'

    Umutoza Ndayiragije asize iyi kipe ku mwanya wa 12 n'amanota 18 mu mikino 15 yakinwe mu gice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda 2022-2023.

    Etienne Ndayiragije atandukanye na Bugesera FC nyuma y'umwaka yari agiye kuhamara asinyiye iyi kipe yo mu ntara y'i Burasirazuba, uyu mutoza akaba yari yatangajwe nk'umutoza mukuru wayo tariki ya 18 Mutarama 2022.

    Ndayiragije Etienne yanyuze mu makipe atandukanye arimo Vital'O y'i Burundi , atoza KMC, Mbao City na AZAM FC zo muri Tanzania, ndetse anatoza ikipe y'igihugu ya Tanzania.

    The post Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ndayiragije Etienne watozaga Bugesera FC yatandukanye n'iyo kipe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ku-bwumvikane-bwimpande-zombi-ndayiragije-etienne-watozaga-bugesera-fc-yatandukanye-niyo-kipe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ku-bwumvikane-bwimpande-zombi-ndayiragije-etienne-watozaga-bugesera-fc-yatandukanye-niyo-kipe

  • Nyuma y’igihe nta kazi, Bakame yaba yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko nta gihindutse umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame agomba gusinyira ikipe ya Bugesera FC aho agiye kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

    Uyu munyezamu wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda kandi akomeye, yari amaze amezi 6 nta kipe afite, ni nyuma yo gutandukana na Police FC.

    Uyu mukinnyi uri mu bakuze muri shampiyona y’u Rwanda, amaze iminsi yitoreza muri Bugesera FC ndetse amakuru akavuga ko nta gihindutse agomba kuyisinyira amezi 6 ahwanye n’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.

    Bakame yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, Rayon Sports, APR FC, AS Kigali ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.

    Yari amaze igihe nta kipe afite, ni nyuma y’uko Police FC imurekuye akabura indi kipe yahita imubenguka.

    Bakame isaha n’isaha yasinyira Bugesera FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-igihe-nta-kazi-bakame-yaba-yabonye-ikipe-nshya

  • Urupfu rwa Byishimo Pamella waririmbaga muri… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'iri tsinda, bagaragaje ko batewe agahinda gakomeye n'urupfu rwa Byishimo Pamella bati: 'Imitima yacu itewe agahinda no kubura umwe mu baririmbyi bacu Byishimo Pamella, imitima yacu yuzuye ishavu kubwo kumva iyi nkuru y'incamugongo.'

    Gusa batangaza ko igihe bagiranye na we kizatuma iteka ahorana nabo, bati: 'Nyuma y'amarira icyo dufite kidutera ibyishimo ni ibihe twagiranye n'umukundwa wacu watuvuyemo, ibi nibyo bituma azahora iteka mu mitima yacu n'intekerezo zacu kandi azakomeza kubaho binyuze muri twe dukomere.'

    Baboneraho kandi kwihanganisha umuryango we bati: 'Kandi tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango wawe, ukomere kandi roho y'umuririmbyi wacu Byishimo Pamella iruhukire mu mahoro.'

    Nta makuru y'icyateye urupfu rw'uyu mukobwa bigaragara ko yarakiri muto, batangaje.

    Byishimo Pamella Imana imwakire mu bayo.

    Yari akiri muto Yari umwe mu baramyi bezaUrupfu rwe rwashegeshe imitima ya benshi barimo abo bari bahuriye muri Healing Worship Team

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124676/byishimo-pamella-waririmbaga-muri-healing-worship-urupfu-rwe-rwashenguye-benshi-124676.html

  • Moses washinze Moshions na Aline Gahongayire… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2023 ukomeje kurangwa n'ibidasanzwe ndetse kuva imyidagaduro yo mu Rwanda yabaho ni bwo bwa mbere ibyamamare bibiri bitandukanye ndetse bidafite aho bihuriye, byiharira imbuga nkoranyambaga.

    Byatangiriye ku muririmbyi w’umuryamyi w'umuhanga, Aline Gahongayire, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto imugaragaza akuriwe aho yari afashe ku inda bigaragara ko atwite. Ni ifoto atigeze agira icyo ayivugaho ngo avuge niba atwite ari naho benshi bahereye bibaza niba atwite.

    Nyuma yo gusangiza abamukurikira iyo foto, abantu benshi baravuze karahava ba bandi bazi gukora mu nganzo kuri Twitter baravuga barongera baravuga. Batangiye kumwibasira, abandi bavuga ko icyaha cy'ubusambanyi kitakibaho.

    Ibyo byose byavugwaga ku ruhande rwa Aline yari ataragira icyo avuga, ndetse uko yatindaga kugira icyo atangaza, ni nako abantu batandukanye bakomezaga kumwibasira no kumwiha.

    Abantu benshi mu gutandukira kwabo bakomeje kumuvuga kugeza ubwo bamenye ukuri ndetse bamwe babona ko ibyo bavuze byose batandukiriye kandi bahubutse nyuma yo gusanga ari filime yakinaga.

    Umwaka wa 2023 ukiri mu ntangiriro wihariye ibyafashwe nk'ibiteye isoni by'umuyobozi washinze Moshions kugeza ubwo ibyo yakoze hari bamwe brimo KNC, bahisemo gutwika no kutazongera kwambara imyambaro ye.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Moses washinze Moshions amugaragaza yambaye uko yavutse ndetse ubwambure bwe bubonwa na buri wese.

    Ku iherezo ry'ayo mashusho hagaragaraho uyu mugabo ari kumwe n'abazungu babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina kandi bahuje ibitsina, ibintu byasanga nk'ibigayitse mu bantu benshi bo mu Rwanda.

    Nyuma yo gukubita no gutera akajisho kuri ibi, abantu benshi baravuze, benshi batungurwa n'ibyo uyu musore akoze barumirwa na cyane ko bamufataga nk'ikitegererezo mu mideli.

    Mu gihe bakiri kwibaza kuri aya mashusho n'aho avuye, Moses yiyemereye ko ari aye uretse ko ari firime ari gukina, gusa yiseguye ku bayabonye kuko nawe atazi uko yasohotse.


    Mu gihe babuze ibyo bafata n'ibyo bareka, hongeye gusohoka amafoto uyu mugabo noneho yambaye uko yavutse, ubugabo bwe bwose buri hanze ndetse ubona ko ibyo akora abizi.

    Ibi byavuzwe mu mwaka wa 2023, bikomeje gufata indi ntera ndetse haracyari urujijo kuri uyu mugabo cyane ko yamaze kugaragaza ko ibyo akora abizi neza ndetse ko atigeze abihubukira

     Ku mbuga nkoranyambaga haratigise







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124662/moses-washinze-moshions-na-aline-gahongayire-bihariye-intangiriro-za-2023-124662.html

  • Afatwa nk’umutoza wambara neza ku Isi – ubwiz… – #rwanda #RwOT

    Sydney Carter w’imyaka 32 y’amavuko, yabonye izuba tariki 18 Ugushyingo 1990 avukira muri Texas. Uyu mugore w’ikimero ni umutoza w'ikipe ya Basketball ya Texas WBBC ikina NCAA Division I, icyiciro gikuru mu byiciro by’amarushanwa y’amashuri.

    Sydney Carter yahoze ari umukinnyi wa basketball mu makipe atandukanye arimo Texas A&M University, San Antonio Stars ndetse n’andi atandukanye.




    Sydney kuri buri mukino abafana baba biteze imyambarire aribubazanire

    Aracyafite imbaraga zo kugaragaza amarangamutima y’imbaraga 


    Sydney kumubona yicaye biragoye 



    Imitambukiriye ye ni nk’iyaba Nyampinga 

    Ku munsi w’isabukuru ye umwaka ushize ni uku yari yambaye 


    Sydney yageze muri Texas muri Mata umwaka ushize 

    Ku myambarire nta muntu umushidikanyaho 


    Sydney uko azi kwambara ni nako yifotoza 


    Ku birenge bya Sydney ni uko hahagaze 

    No hanze y’ikibuga arambara ubwiza bugasugira 


    Sydney wa 3 uturutse iburyo ari kumwe n'inshuti ze 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124675/afatwa-nkumutoza-wambara-neza-ku-isi-ubwiza-nikimero-bya-sydney-carter-amafoto-124675.html

  • Kigali: Umwana wari wakomerekeye mu mpanuka i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana Kenny Mugabo yari afite imyaka 12 y’amavuko, akaba yigaga mu mwaka wa Gatanu mu mashuri abanza. Ubwo imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku kigo cy’ishuri cya Path of Success, yataye umuhanda igwa mu ishyamba ku musozi wa Rebero abana bari bayirimo barakomereka.

    Uwo mwana wapfuye ari mu banyeshuri bakometse bajyanwe ku bitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali. Kenny Mugabo yagejejwe ku bitaro bya kigali bya Kaminuza CHUK bamwongerera amaraso, ariko nyuma yaje gupfa. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124692/kigaliumwana-wari-wakomerekeye-mu-mpanuka-ikomeye-yitabye-imana-124692.html

  • Habayeho impinduka mu buryo Ingabo z’u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2022, hatangajwe ko habaye impinduka mu buryo abasirikare b’u Rwanda RDF bazajya bambara amapeti mu buryo butandukanye, bitewe n’akazi barimo gukora.

    Amapeti azajya yambarwa mu gituza aho kuyambara ku ntugu nk'uko byari bisanzwe. Abasirikare bari mu rwego rw’aba ofisiye n’abasirikare bato, impuzankano zabo igihe bari ku rugamba  cyangwa barimo gucunga umutekano bazajya bazambara amapeti ari mu gituza.

    Izi mpinduka ku myambarire y'amapeti kuri ba Ofisiye n'abasirikare bato ntabwo izareba impuzankano zambarwa mu birori no mu biro, kuko bazakomeza kwambara amapeti ku ntugu, igihe bari mu kazi gakorerwa mu biro cyangwa igihe bari mu birori.

    Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga aganira n’UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yavuze ko ari 'Mu rwego rwo guhindura imyambarire.'

    Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bo ku rwego rwa Ofisiye bambaraga amapeti ku ntugu zombi, n'abo ku rwego rw'abasirikare bato bambaraga ipeti mu ibara ry'umuhondo cyangwa ubururu bw'ikirere ku ngabo zirwanira mu kirere baryambaraga ku rutugu rw'iburyo, aba bose ryimuriwe mu gituza ku gitambaro cy'icyatsi.'

    Aya mavugurura mu myambarire y'amapeti mu ngabo z'u Rwanda, akaba ahura neza n'uko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bwongereza bambara amapeti.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124682/habayeho-impinduka-mu-buryo-ingabo-zu-rwanda-zambara-amapeti-124682.html

  • Umwana umwe mu bari muri Bisi yakoze impanuka yapfuye #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Kenny Mugabo uri muri 25 bakomerekeye mu mpanuka y'imodoka yari ibajyanye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yitabye Imana. Yigaga mu mwaka wa Gatanu.

    Amakuru aremeza ko uyu mwana umwe mu bakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu karere ka Kicukiro ariwe witabye Imana abandi bakaba bakomeje kwitabwaho n'abaganga.

    Mu masaha ya mugitondo, Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2023,mu Karere ka Kicukiro, ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ya bisi itwara abanyeshuri yo ku Ishuri Path to Success.

    Amakuru avuga ko hakomeretse abana barenga 20 n'umushoferi, bahita boherezwa mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Birakekwa ko impanuka yatewe no kuba bisi yabuze feri irenga umuhanda imanuka mu ishyamba, itangirwa n'ibiti.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umwana-umwe-mu-bari-muri-bisi-yakoze-impanuka-yapfuye

  • “Ikibazo cyabo ntabwo kindeba”-Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bibazo bya RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kitamureba kuko baburiye iki gihugu kikanga kumva.

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo kwakira indahiro ya perezida wa Sena,Dr Kalinda Francois Xavier,kuri uyu wa Mbere,tariki ya 09 Mutarama 2023.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutukwa kenshi rushinjwa ko rufasha M23 ariko nta ruhare leta ya RDC ifite mu gukemura iki kibazo kiyireba ahubwo igatuma haba ubwicanyi mu baturage bayo binyuze mu magambo y'urwango avugwa n'abayobozi bayo.

    Perezida Kagame ati “RDC ihora ivuga ngo 'mugomba gukora ibi ku Rwanda,mugomba gukora ibi ku Rwanda.Babwira Ubumwe bw'Uburayi,Amerika,Bakorere iki u Rwanda,rwakoze iki?,Twakoze iki?.Mukwiye kumva kuki twabikoze?.Kuki twakora ibyo mudushinja gukora?.Kuki mubidushinja?.

    Ku rundi ruhande,Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ba RDC bakora ibyo bari kwica abantu kubera amagambo y'urwango birigwa bavuga ndetse impunzi nyinshi zikomeje kwisuka mu Rwanda.

    Yavuze ko RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 nyamara umutwe w'Iterabwoba FDLR warateye ibisasu mu Rwanda,ndetse ukanambuka ukica abanyarwanda mu Kinigi.

    Yakomeje yavuze ko u Rwanda rwiteguye kunengwa ariko ku bintu rukwiriye gukora.Ati “Umuntu umwe aravuga ati 'nidukora ibi tuzabigushinja.Nzaguha icyatuma unsinja mu buryo bwiza.Twiteguye kunengwa ariko tukanengwa ko twakoze ibyo tugomba gukora

    Sinabangamira umuntu ufite inyungu ahantu runaka.Ni kuki nakubuza kujya gushaka inyungu muri RDC ushaka kujyayo ?ntabwo ari inshingano zanjye.Ni gute inyungu zawe zagerwaho nta mahoro ahari?.Ntabwo bumva imibare.”

    Perezida Kagame yavuze ko inyungu u Rwanda rushaka zitandukanye nizo abantu batekereza kuko abanyarwanda abashaka kubaho.Ati “Dufite amateka atubwira ko mbere y'ibindi byose dukwiriye kubaho.Mbere ya byose tugomba kubaho.”

    Yakomeje avuga ko basobanuriye benshi ku kibazo cya Kongo kandi ari ikintu cyoroshye kumva ariko bakavuga ko u Rwanda rufasha M23 bita umutwe w'Iterabwoba kandi ari abaturage babo.

    Ati “Dufite ibihumbi 80 by'impunzi z'abanyekongo kandi haracyaza nyinshi'urambwira ngo nabo n'ibyihebe?,ushobora kuba ukina…”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwaciye muri byinshi byatumye “rukomera cyane nk'urutare”.

    Yashimangiye ati “Iki ntabwo ari ikibazo cy'u Rwanda.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese abone ko iki atari ikibazo cy'u Rwanda.

    Abumva ko ari ikibazo cy'u Rwanda atari icya Kongo,mbere na mbere “kura izi mpunzi z'Abanyekongo hano.Aba baza buri munsi bahunze ibikorwa bya Leta ya RDC n'imiryango ngo ntabwo leta yabo ikora neza,ntabwo ari ikibazo cyanjye,kuko ari icyanjye cyaba ari n'icy'imiryango mpuzamahanga…Ni ikibazo cyanjye nkuko ari icyanyu.”

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rudakwiriye gukomeza kwikorera uwo muzigo ngo birirwe barutuka kandi ikibazo atari icyarwo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ikibazo-cyabo-ntabwo-kindeba-perezida-kagame-yongeye-kugaruka-ku-bibazo-bya-rdc