Blog

  • Umusaza w'imyaka 82 yagiye mu kiruhuko nyuma y'uko kuri TikTok bamukusanyirije $100,000 #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 82 wahoze ari umusirikare wa Amerika ubu wakoraga nka 'cashier' mu iguriro rya Walmart yabashije kujya mu kiruhuko cy'izabukuru nyuma y'igikorwa cy'ubugiraneza.

    Warren Marion w'i Cumberland muri leta ya Maryland, mu cyumweru gishize yahawe sheki ya $108,682 (arenga miliyoni 115 Frw) yakusanyijwe n'abagiraneza kuri internet.

    Umugabo witwa Rory McCarty ufite abantu benshi bamukurikira kuri TikTok yashyizeho GoFundMe yo gufasha Marion kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Video yatangaje bombi bari kumwe mu Ukuboza gushize yarebwe inshuro zirenga miliyoni eshatu.

    McCarty yashakaga gufasha Marion, sekombata kandi w'umupfakazi, 'kugera ku bintu yifuza gukora', nk'uko abivuga mu butumwa yatangaje mu kwezi gushize.

    McCarty afite business yitwa Bug Boys ifite page ya TikTok ifite abayikurikira bagera ku 300,000.

    Avuga ko yumvise yifuje gufasha uyu mukambwe wahoze mu ngabo akoresheje uru rubuga rwe kubera indi nkuru nk'iyo yabonye kuri TikTok.

    Kuri page ya GOFundMe yashyizeho asaba abantu kugira icyo bafasha, McCarty yagize ati: 'Nk'umuntu ufite business…Natangajwe cyane no kubona uyu musaza muto akibasha kujya ku kazi. Agakora amasaha umunani cyangwa icyenda.'

    Mu cyumweru gishize, Marion yagiye kukazi ku munsi wanyuma nyuma y'ibyumweru bibiri abahaye abakoresha be integuza yo gusezera.

    Ibinyamakuru byaho byamugaragaje atambuka muri 'parking' y'iri guriro bahatatse imitako, agenda aramutswa anakomerwa amashyi n'abamukunda.

    Ijambo rya mbere ryamusohotse mu kanwa nyuma yo guhabwa sheki y'ariya madorari ni 'wow'.

    Mu Ukuboza yabwiye Cumberland Times News ko ayo mafaranga yamufasha kwishyura inzu ye no kubasha kujya i Florida gusura abuzukuru be.

    Nyuma yo kuyabona, uyu musaza yabwiye icyo kinyamakuru ati: 'Icyo nababwira ni uko Imana nziza yampembeye ibyo nakoze mu myaka y'ubuto bwanjye.'

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umusaza-w-imyaka-82-yagiye-mu-kiruhuko-nyuma-y-uko-kuri-tiktok-bamukusanyirije

  • Wari uziko abagabo baca inyuma abagore babo aribo bakunze kwicwa n'indwara y'umutima!! #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Marc Gillinov na Steven Nissen bombi bamaze igihe bavurira indwara z'umutima mu bitaro bitandukanye.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Abanyamerika kita ku ndwara y'umutima bwiswe 'a scientific statement from the American Heart Association' bwagaragaje ko 75% by'abagabo bicwa n'indwara y'umutima ubafata mu gihe barimo basambana n'umugore utari uwabo. Ibi byago ngo byiyongera iyo uwo mugabo arusha imyaka myinshi uwo mugore.

    Ubu bushakashatsi bwasuzumye imirambo 5,559 y'imfu zabaye ku bagabo zitunguranye.

    Ubundi bushakashatsi busesengura impamvu abantu bafatwa n'indwara y'umutima mu gihe cyo gutera akabariro bwakozwe na Paul Newman nk'uko tubikesha ikinyamakuru Fobes.

    Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mushakashatsi yagaragaje ko bibaho gace kuba umutima wafata umugabo mu gihe ari gutera akabariro gusa ngo muri ako gace kabaho ubwiganze buri ku bagabo baba bari guca inyuma abagore babo.

    Mu gitabo yanditse ashyira ahagaragara ubu bushakashatsi hari aho yanditse aburira abagabo bafite indwara y'umutima ko bakwiye kwirinda guca inyuma abo bashakanye.

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu 647 000 bicwa n'indwara z'umutima buri mwaka. Ni ukuvuga ko mu bantu bane bapfa muri Amerika umwe aba azize indwara z'umutima. Iki gihugu kitakaza miliyari 219 z'amadorali buri mwaka kubera indwara z'umutima.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwaka indwara z'umutima na stroke byica abantu miliyoni 17 ku Isi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/wari-uziko-abagabo-baca-inyuma-abagore-babo-aribo-bakunze-kwicwa-n-indwara-y

  • Indaya i Paris – Moses washinze Moshions yaga… – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mbere y’ijoro ryo kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, Turahirwa Moses  yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko ari i Paris mu Bufaransa, ayikurikiza ubutumwa bugira buti “Indaya i Paris” byerekana ko arimbye kandi ameze neza i Burayi.

    Amagambo yanditse mu rurimi rw’igifaransa ngo ‘La Prostituée á Paris’ aherekejwe n’ishusho y’umutima umenetse (Emoji), Moses yayanditse munsi y’ifoto imwerekana yambaye imyenda y’umukara, bigaragara ko yafatiwe hafi y’umuturirwa wa Tour Eiffel mu masaha y’umugoroba.

    Mu minota 30 ya mbere iyi foto ishyizwe kuri Instagram, hari hamaze gushyirwaho ubutumwa burenga 50 buyisubiza, burimo ubugaruka ku mashusho yashyizwe hanze mu cyumweru gishize, yagaragayemo Turahirwa Moses akora imibonano mpuzabitsina n’umugabo mugenzi we.

    Abasubije kandi barimo abagaragaza ko bashyigikiye Moses muri ibi bihe, nk’aho uwitwa Kavanna 250 yagize ati “Ubuzima bwawe, amahitamo yawe” naho Anyce Nicky akagira ati “Uko byaba kose, ndagukunda ibihe byose.”

    Ubutumwa bwa Moses

    Ku ya 3 Mutarama 2023, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amashusho agaragaza Turahirwa Moses akora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, nyuma aza gusaba imbabazi abanyarwanda muri rusange, avuga ko ayo mashusho yahererekanijwe kubera konti ye ya SnapChat yibwe.

    Turahirwa yavuze ko aya mashusho 'yashyizwe hanze ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani' yisegura ku bakinnyi ba filime bo mu Butaliyani n'inzu z'imideli zagizweho ingaruka nayo.

    Ayo mashusho n’indi foto yaje nyuma igaragaza Moses yambaye ubusa byakomeje kuganirwaho ndetse no guhererekanywa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bakagenda batangaho ibitekerezo ku buryo butandukanye.

    Icyo gihe byavuzwe ko Moses yari mu Butaliyani ari naho hafatiwe amashusho amugaragaza anezeranywe n’abandi bagabo ubwo batunganyaga Filime yiswe ‘Kwanda’ ari naho yavuye yerekeza i Paris mu murwa mukuru w’ u Bufaransa, aho ari kubarizwa kuri ubu.

    Turahirwa Moses washinze inzu ikomeye y’imideri yitwa ‘Moshions’ ni umwe mu banyempano bakomeye kandi bahiriwe byihuse n’uyu mwuga wo gukora imyenda n’imirimbo yihebeye kuva mu myaka ye y’ubuto.

    Ni umwe mu bahangamideri bafite amazina akomeye mu Rwanda no mu Karere kuko imyenda itunganyirizwa iwe yambarwa n’ibyamamare, abaherwe ndetse n’abandi bakomeye haba ab’imbere mu Rwanda, muri Africa ndetse no hanze y’uyu mugabane.

    Moses watangije Moshions muri 2015 ni umuhanga mu guhanga imyambaro ibereye ijisho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124728/indaya-i-paris-moses-washinze-moshions-yagaragaye-ahagaze-bwuma-imbere-ya-tour-eiffel-124728.html

  • Young Grace yahawe akazi ko kwamamaza ibikorw… – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yari agamije gukomeza kwamamaza ibikorwa by'iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi za internet by'umwihariko yo mu bwoko bwa 4G.

    Ntabwo impande zombi zigeze zifuza gutangaza igihe aya masezerano azamara, gusa zivuga ko ashobora kuzongerwa bitewe n'uburyo ibyo bumvikanye bizaba byubahirijwe.

    Young Grace yitezweho kumenyekanisha serivisi za Mango 4G muri iki gihe cyo gutangira umwaka mushya wa 2023.

    Kuva mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunane, Mango 4G yahananuye ibiciro bya internet ndetse ni na ko bizakomeza.

    1GB yaguraga amafaranga 900 Frw iri kugura 590 Frw, 3GB zaguraga 2900 Frw ubu zigura 1900 Frw, 5GB zaguraga 3300 Frw ubu ni 2900 Frw, 10GB zaguraga 5500 Frw ziri kugura 5900 Frw.

    Kandi hari na Poromosiyo yiswe ‘Ni Dilu Ishyushye’ aho umuntu iyo aguze Telefone cyangwa router ahabwa inyongera ya 72 GB z'ubuntu mu mezi 24.

    Ushaka ibindi bisoburo agana ishami rya Mango4G rimwegereye agahabwa internet yihuta kandi yizewe ya Mango4G cyangwa ushaka ibindi bisobanuro agahamagara umurongo utishyurwa ariwo 2550 cyangwa agasura urubuga rwabo rwa www.mango4g.rw

    Mango 4G kuri ubu ifite amashami arenga 25  hirya no hino mu gihugu, aha hose haboneka ibicuruzwa byayo.

    Mu Ukuboza 2022, Mango yari yasinyishije abarimo Rocky Kirabiranya usanzwe uzwi mu gusobanura filime ndetse n'Umunyamakurukazi Uwimana Clarisse uzwi muri siporo mu Rwanda cyane kuri B&B FM-UMWEZI.

     

    Young Grace yasinye amasezerano yo kwamamaza Mango

    Young Grace ubwo yasinyaga aya masezerano 

    Young Grace agiye kwamamaza ibikorwa by’iyi sosiyete 

    Ntabwo igihe aya masezerano azamara kigeze gitangazwa 

    AMAFOTO- Sangwa Julien

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124725/young-grace-yahawe-akazi-ko-kwamamaza-ibikorwa-bya-mango-4g-amafoto-124725.html

  • Kicukiro: Hagiye gutangira umushinga wo guhin… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi kuwa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicikiro ubwo yari mu kiganiro Imvano y’ibivugwa kuri Televiziyo ya Izuba (Izuba tv) yatangaje ko Umurenge wa Gatenga ugiye gutezwa imbere ku buryo uzahinduka nk’uko mu biryogo hameze.

    Umutesi Solange, uyobora Akarere ka Kicikiro yemeje ko umushinga wo guteza imbere Gatenga igahinduka umujyi uzatangira gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka.

    Yagize ati: “Mu mujyi wa Kigali hari gahunda y’uko buri karere hafatwa nibura Umurenge umwe hagashyirwamo ibikorwa nka biriya biri mu Biryogo. Nyarugenge bahereye kuri Biryogo, iwacu muri Kicukiro tugiye guhera muri Gatenga”.

    “Nakwizeza abaturage ko dushoje duhishiwe. Gatenga mubona muri uyu mwaka n’uwukirikiyeho izaba atari Gatenga abantu bazi, uzaba ari Umurenge w’imihanda kandi ahaje imihanda haza isuku.” 

    Umutesi yakomeje agira ati: “Gatenga ni umurenge abaturage bavuga ko bakeneye imihanda kandi koko urebye umuhanda ujya Rebero, umuhanda uturuka muri Murambi no muri Gatenga hagati nta mihanda myinshi irimo”.

    “Naho umushinga wo kuvugurura Gatenga  wamaze kwemezwa, abaturage barimo kwegerwa kugira ngo babarirwe. Uwo mushinga uzakorerwa ku mihanda minini noneho hazanatunganywe site z’ubucuruzi  kugira ngo hazabe ari ahantu hateye imbere nk’uko mu Biryogo hakozwe, ahasigaye abaturage nabo bazavugurure inyubako zabo.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124724/kicukiro-hagiye-gutangira-umushinga-wo-guhindura-gatenga-nko-mu-biryogo-124724.html

  • Urubanza rwa Kabuga Félicien rwahinduriwe umucamanza #rwanda #RwOT

    Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwinjije Umucamanza Margaret M. deGuzman mu rubanza rwa Kabuga Félicien, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iyi minsi IRMCT iri mu kababaro kubera urupfu rw'Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya ukomoka muri Uganda, wapfuye ku itariki ya 5 Mutarama 2023 ku myaka 70.

    Ubwo urubanza rwa Kabuga rwatangiraga, Perezida w'Urwego yagize Elizabeth Ibanda-Nahamya umwe mu bacamanza baburanisha uru rubanza, icyo gihe ashyira Umucamanza Margaret M. deGuzman ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu bacamanza b'ingoboka.

    Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya yapfuye urubanza rugeze mu mizi, kuko urukiko rumaze iminsi rwumva abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha, bagarutse ku ruhare rwa Kabuga mu bihe byagejeje kuri Jenoside, cyane cyane binyuze mu icengezamatwara ryakozwe na RTLM, radiyo yagize uruhare mu gushinga ndetse akayibera perezida.

    Mu cyemezo cya Perezida w'inteko iburanisha, Umucamanza Iain Bonomy, kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, yabanje gushima umusanzu Elizabeth Ibanda-Nahamya yatanze mu butabera mpuzamahanga, no mu mirimo y'Urwego muri uru rubanza.

    Yakomeje ati “Bijyanye n'uko amategeko agenga imiburanishirize ateganya ko urubanza ruhita rukomezanya n'umucamanza w'ingoboka agasimbura utagishoboye gukomeza imirimo, ku bw'iyo mpamvu, bijyanye n'ingingo ya 19 y'aya mategeko, urubanza rugomba gukomezanya n'Umucamanza Margaret M. deGuzman, agasimbura Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya.”

    Kuva ku wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama kugera ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, ku mashami ya IRMCT i Lahe na Arusha hateganyijwe ibitabo abantu bashobora kwandikamo ubutumwa bw'akababaro kubw'urupfu rw'umucamanza Ibanda-Nahamya.

    Bisabwe n'umuryango we, umurambo w'Umucamanza Ibanda-Nahamya uzashyirwa ku ishami rya IRMCT ry'i Haye, ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, hagati ya saa tanu na saa munani z'amanywa, kugira ngo asezerweho bwa nyuma.

    Umuhango wo kumushyingura uzaba nyuma, mu gihugu akomokamo cya Uganda.

    Biteganyijwe ko urubanza rwa Kabuga rugomba gukomezanya n'abacamanza batatu, Iain Bonomy nka perezida w'inteko y'abacamanza, hamwe n'abacamanza bagenzi be Mustapha EI Baaj na Margaret M. deGuzman.

    IRMCT yatangaje ko bakimara kumva inkuru y'urupfu rwe, Abacamanza bagenzi be bari kumwe mu Nteko y'Urugereko rwa Mbere rw'Iremezo iburanisha urubanza rwa Félicien Kabuga, bavuze ko “bababajwe n'urupfu rutunguranye rwa mugenzi wabo bemeraga cyane ndetse bakubaha kandi ko Urugereko ruzahora rwibuka umurava n'uruhare ntagereranywa Umucamanza Ibanda-Nahamya yagaragaje mu mirimo yarwo mu myaka irenga ibiri ishize”.

    Ibanda-Nahamya yabaye Umucamanza wa IRMCT muri Werurwe 2018, ashimirwa ko yagaragaje ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu manza zikomeye. Muri izo manza harimo urwa Ratko Mladić mu bujurire , wari colonel-general muri Bosnia.

    Kabuga wari umunyemari ukomeye mu Rwanda, yafatiwe Asnières-sur-Seine, mu Bufaransa, ku itariki ya 16 Gicurasi 2020.

    Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za poritike, itsembatsemba, n'ubuhotozi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/urubanza-rwa-kabuga-felicien-rwahinduriwe-umucamanza

  • Urukundo twerekwa rutugaragariza ko Imana yat… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, kibere muri Camp Kigali. Kuva saa cyenda z’amanywa, imiryango izaba ikinguye. Ni igitaramo bagiye gukora nyuma yo kuva i Burayi aho bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye, berekwa urukundo rwinshi.

    Yaba ku mbuga zabo nkoranyambaga, mu biganiro batumirwamo mu itangazamakuru, n’ahandi bahurira n’abakunzi babo, Papi Clever na Dorcas bagaragarizwa ko bakunzwe cyane. Ibi babikesha ibihangano byabo biryohera benshi n’uburyo bicisha bugufi mu buzima bwa buri munsi.

    Imibare ya Youtube igaragaza ko baza ku isonga mu baramyi bafite ibihangano byarebwe cyane mu mwaka wa 2022 mu Rwanda, ndetse bakaba baza muri batanu ba mbere mu bahanzi bose barebwe cyane mu Rwanda. Ibi bishimangira igikundiro bafite uyu munsi wa none.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Ingabire Dorcas wo mu itsinda rya Papi Clever & Dorcas, yabajijwe uko bakira urukundo bagaragarizwa n’abakunzi b’umuziki n’icyo bisobanuye ku muziki wabo, avuga ko bibaha umwenda wo kurinda umuhamagaro n’ubuhamya bwabo.

    Dorcas ati “Urukundo twerekwa rutugaragariza ko Imana yatubikije ikibitsanyo gikomeye kandi ari umwenda wo kurinda umuhamagaro n’ubuhamya kugira ngo tutagaragarwaho umugayo bikaba inkomyi y’ubutumwa bwiza dutanga”.

    Dorcas wa Papi Clever

    Uyu mubyeyi w’abana babiri, yagize icyo asezeranya abakunzi b’umuziki wabo, ababwira ko nta na rimwe Papi Clever & Dorcas bazasubira inyuma kuko bashishikajwe no kugabura ibyo Imana ibaha. “Icyo tubizeza ni ukudasubira inyuma, duhora dushishikajwe no kubaha iby’Imana iduha mu buryo bwiza kandi bunoze”.

    Kuki kwinjira mu gitaramo cya Papi Clever na Dorcas ari ubuntu?

    Ku nshuro ya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora igitaramo bise “Yavuze Yego Live Concert” kizabera muri Camp Kigali kuwa 14 Mutarama 2023. Kwinjira ni ubuntu, gusa hari na Invitation [ubutumire] zihabwa buri wese ufite umutima wo gushyigikira umurimo w’Imana aba baramyi bakora binyuze ku kuririmba.

    Papi Clever yabwiye inyaRwanda ko “Iyo aba ari ibishoboka ‘concert’ yose twakayigize ubuntu ku bwacu n’imitima yacu. Impamvu ni uko hari abantu benshi batabasha kubona amafaranga yo kwishyura ama concerts, ugasanga kandi nabo babikeneye pe”.

    Yunzemo ati “Ariko kandi nta concert y’ubuntu ibaho, buriya haba hari abishyuye costs zose [ibikenwe byose], niyo mpamvu rero twatekereje gushyiraho ‘invitations’ ku bantu babona ubushobozi bwo gu supporting [gushyigikira] uyu murimo w’Imana kugira ngo dukore ibintu byiza kandi abantu bose bibonyemo”.

    Papi Clever & Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo

    Papi Clever yavuze ko mu gaseke k’uruhisho bafitemo “indirimbo nshya” n’ibindi bitandukanye bizanyura imitima y’abazitabira iki gitaramo cyabo. Ati “[Tubafitiye] indirimbo zisanzwe zacu n’izindi zo mu gitabo zitamenyerewe cyane ndetse n’Umuziki mwiza amajwi meza, ibintu biteguye neza”.

    Muri iki gitaramo cyatewe inkunga n’abarimo Rwanda Forensic Laboratory [RFL], Papi Clever na Dorcas bazaba bari kumwe na Ben & Chance, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo “Amamara”, umutaramyi Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

    Kwinjira ni ubuntu, gusa hari n’abazinjirira kuri ‘invitations’ [Ubutumire]. ‘Invitation’ yo mu myanya isanzwe ni 10, 000 Frw, muri VIP ni 30,000 Frw naho muri VVIP ni 50,000 Frw. Ubutumire buri kuboneka kuri ishema.rw cyangwa ukifashisha telefone yawe ukandikamo: *797*30#.

    Papi Clever na Dorcas bateguye igitaramo gikomeye

    Papi yavuze ko mu byo bahishiye abakunzi babo harimo n’indirimbo nshya

    Dorcas arashimira cyane abakomeje kubereka urukundo

    Dorcas avuga ko urukundo berekwa rubatera kurushaho kurinda umuhamagaro Imana yabahaye

    Papi Clever na Dorcas barushinze mu 2019, ubu bafitanye abana babiri

    Bateguye igitaramo bise “Yavuze Yego Live Concert”

    “NEZERWA CYANE WA SI WE” INDIRIMBO NSHYA PAPI CLEVER NA DORCAS BAHERUKA GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124713/urukundo-twerekwa-rutugaragariza-ko-imana-yatubikije-ikibitsanyo-gikomeye-dorcas-wa-papi-c-124713.html

  • Menya ibyo wakora bikarinda amaso yawe gutukura #rwanda #RwOT

    1.Reka itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo

    Kunywa itabi ni kimwe ubiteza ugutukura kw'amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirindi ahantu hari imyotsi yaryo — aho bari kurinywera. Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri ibyiza byinshi cyane.

    2.Ntugakoreshe bikabije imiti yo guhindura amaso imyeru

    Iyi miti ni ubryo bwihuse bwafasha kugira amaso ahite ahinduka imweru ugihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutuma ikibao gikomera kurusha kucyoroshya. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors — bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mumaso. Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze. Mugihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda yo yaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.

    3.Kura imyanda yose mumaso

    Nutuntu duto cyane, nk'umukungugu, twagiye mumaso tuba dushobora kwangiza imitsi yo mumaso. Niba wumva utokowe, ntubyiringire, kuko ibi biba bishobora kwandiza agace k'ijisho kitwa Cornea. Ahubwo, ikiza ni ukoza ijisho ryawe. Ijisho waryoza ushyira ugitonyanga cy'amazi mujisho ukanuye, mugihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira kandi ribe ryacya neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo. Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mumaso ukoresheje amazi meza, kandi amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mumaso akahoza, cyangwa, ushobora gukoresha n'ibikoresho byabugenewe mukoza amaso. Mugihe mujisho harimo imyanda, bishobora kuguteza ikibazo yaba guhumbya cyangwa gufungura amaso.

    4.Ryama amasaha umunani buri joro

    Kutabona igihe gihagije cya gusinzira ni kimwe mubituma amaso atukura cyane. Niba wumva unanaiwe, waguye agacuho kumunsi, amaso yawe atukuye yatewe nuko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y'arindwi n'icyenda buri joro, gusa kuri bamwe ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n'imiterere y'umubiri.

    5.Ruhuka kureba TV no kureba muri mudasobwa

    Nubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko abantu iyo bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gace bishoboka. Ubushakashatsi bugaragazako byibura wagakwiye gufata 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k'amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mugihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n'ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.

    6.Ambara sunglasses (Ray Ban)

    Ubushakashatsi buvugako kuba uri kuzuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mugihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mugihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n'umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw'izuba rushobora guteza ibibao ku mikorere y'ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibyo-wakora-bikarinda-amaso-yawe-gutukura

  • Africa y'epfo: Umugabo w'imyaka 60 yishwe n'imbwa ze #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, Captain Sam Tselanyane, yemeje aya makuru ndetse yongeraho ko iperereza ryatangiye kuri urwo rupfu.

    Captain Sam Tselanyane yavuze ko byabaye ku wa gatandatu w'icyumweru gishize, mu masaha ya nyuma ya saa sita.

    Yagize ati “Bivugwa ko icyo gihe bari bakupiwe umuriro, ubwo umugore wa nyakwigendera yari inyuma y'inzu yumva imbwa ziramotse. Gusa ntabwo yahise ajya kureba ikibazo cyaba kibaye kuko inzu yabo iherereye ku muhanda, hakunze guca imbwa zimoka kandi hanumvikana urusaku rw'abagenzi n'imodoka'.

    Yakomeje avuga ko uyu mugore yagiye kureba icyabaye ubwo umuriro wari ugarutse, ariko atungurwa no gusanga umugabo we aryamye mu busitani atanyegenyega, abonye ko yapfuye ahita yihutira kubimenyesha ubuyobozi.

    Uru rugo rwari rusanzwe rworoye imbwa eshatu harimo ebyiri z'indwanyi. Gusa iri bara rikimara kuba, zose zahise zikurwa mu rugo n'urwego rwitwa SPCA.

    Uru rupfu rwabaye nyuma y'uko abaturage muri Afurika y'Epfo bari basabwe guhagarika korora imbwa z'indwanyi mu ngo zabo, nyuma y'urugomo zagiye zigaragaza hirya no hino mu gihugu muri 2022.

    Nko mu Gushyingo umwaka ushize, abatuye ahitwa Phomolong muri Free State, bararakaye bicisha imbwa y'indwanyi amasuka n'amabuye barangije barayitwika bitewe n'urugomo rwayo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/africa-y-epfo-umugabo-w-imyaka-60-yishwe-n-imbwa-ze

  • Myugariro wa Rayon Sports ngenderwaho agomba kubagwa #rwanda #RwOT

    Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel agomba kubagwa kubera imvune y’urutugu yagize.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yari amaze iminsi urutugu rwe rucomoka, aho byari bimaze kumubaho inshuro 3 harimo na tariki ya 7 Ukwakira 2022 mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cya Made In Rwanda bakinagamo na Musanze FC.

    Bwa nyuma byabaye tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu mukino wa shampiyona wo Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 1-0.

    Uyu mukinnyi yemereye ISIMBI ko abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa kuko ari cyo gisubizo kirambye.

    Ati “imvune iraho imeze neza ntegereje kubagwa. Urumva rwari rumaze gucomoka inshuro 3, abaganga bambwiye ko kubagwa ari bwo buryo buryambye bwo kurukiza.”

    Ndizeye Samuel usanzwe unakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, biteganyijwe ko azabagwa mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2023.

    Ndizeye Samuel agiye kubagwa nyuma y’uko na Rwatubyaye Abdul ndetse na Osalue Raphael bakinana muri iyi kipe baheruka kubagwa.

    Ndizeye Samuel agomba kubagwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-ngenderwaho-agomba-kubagwa