Blog

  • Uwangije igihe cyawe ajye aguha amafaranga – #rwanda #RwOT

    Igihe cyawe ni kimwe mu bintu bigira uruhare mu kuba uwo uri we. Bivuze ko igihe utakaza ukora ibikorwa bikubyarira inyungu, ni cyo kigaragaza uburambe bwabyo n'inyungu bizakubyarira.

    Uwangije igihe cyawe ajye aguha amafaranga

    Benshi bashoye imbaraga zabo, amafaranga yabo n’imwe mu mitungo yabo kubera ubwoba bw'ahazaza ariko ntibatekereza kabiri ku byo bajyanyemo ishoramani ryabo cyangwa niba aho bashoye hazakuraho ubwoba bafite bw'ahazaza. Nyuma babuze ibishoro byabo, babura n'ibikorwa bashoyemo.

    Biba byiza mu guhitamo ibyo umuntu akora atekereje kabiri ku bintu by'ingenzi ari byo: Igihe ndetse n'igikorwa nyirizina agiye gukora.

    Bamwe bavuga ko igihe ari amafaranga ku buryo umuntu uzi agaciro k'igihe cye iyo umwangirije igihe umwishyura amafaranga nyuma agatekereza ko atataye igihe kuko cyamubyariye inyungu, ariyo mafaranga wamwishyuye.

    Benshi bataye igihe cyabo bajya gukora kugira ngo babeho. Ariko babara igihe bamaze bakora bagasanga ibyo barimo ntacyo byabunguye kandi bikabagora guhita babireka kuko babara igihe bataye, amafaranga n'ibindi.

    Ibyo ni amakosa kuko nubwo igihe cyatakaye kitagaruka, ariko igihe ubonye ko wayobye ukwiriye kwigarura vuba ugakora ibiguha umusaruro.


    Nelson Rolihlahla Mandela yari umunyamerika wo muri Afurika y’Epfo urwanya ivanguramoko. Yabaye Perezida wa mbere wa Afurika y’Epfo mu 1994-1999. Yabaye umukuru wa mbere w'abirabura muri iki gihugu kandi ni we watowe bwa mbere mu matora ya Demokarasi akayobora igihugu ari umwirabura. 

    Mu biganiro yatangaga bitandukanye, yagarukaga ku gihe ndetse agashishikariza abantu guha agaciro igihe basigaranye ku isi. Nelson Mandela yabaye umwarimu w’isi yose cyane cyane kwigisha abantu gukoresha igihe neza

    Yigeze kuvuga ati: 'Tugomba gukoresha igihe neza kandi tukamenya iteka ko igihe cyose cyatakajwe cyungutse kugira ngo dukore ibyiza. Gucunga igihe ni ubuhanga, mu gihe igihe cyacunzwe neza kikuyobora ku mahirwe.'

    Urasabwa gutekereza ku byo ugiye gutaho igihe ukora mbere yo kuzatekereza ku byaguhombeye ubabazwa n'igihe wataye. Igihe wamaze kubona ko watakaje igihe ku bidafite akamaro, ba intwari uhindure ibikorwa bigishoboka kuko igihe ni umutungo ufite uhambaye kurenza ibindi byose byashorwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124767/uwangije-igihe-cyawe-ajye-aguha-amafaranga-124767.html

  • Karidinali wahamijwe ibyaha byo gusambanya abana b'abahungu yapfuye #rwanda #RwOT

    Kardinal George Pell wahamwe n'ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana b'abahungu bikajegeza Kiliziya, mbere y'uko icyo cyemezo gikurwaho, yapfuye ku myaka 81.

    Uyu wahoze ashinzwe imari i Vatican, niwe munya-Australia wageze hejuru cyane mu nzego z'ubutegetsi bwa Kiliziya, akaba ari nawe mutegetsi mukuru muri Kiliziya wenyine wafunzwe kubera ibyaha nk'ibyo. Yishwe n'ibibazo by'umutima nyuma yo kubagwa, nk'uko abategetsi ba Kiliziya babitangaje.

    Kardinali George, yabaye Arkepiskopi wa Melbourne na Sydney mbere y'uko azamurwa akajya muri bamwe mu bantu ba hafi cyane ya Papa. Mu 2014 yahamagawe i Roma gutunganya ubucungamari, ndetse kenshi yavugwaga ko ari we muntu wa gatatu ukomeye muri Kiliziya.

    Ariko yavuye muri uwo murimo mu 2017, asubira muri Australia guhangana n'ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana. Mu 2018, abacamanza banzuye ko yakoze iryo hohotera ku bana babiri b'abahungu ubwo yari Arkepiskopi wa Melbourne mu myaka ya 1990.

    George Pell we yakomeje kuvuga ko arengana, yamaze amezi 13 muri gereza mbere y'uko mu 2020 urukiko rukuru muri Australia ruvanaho uwo mwanzuro. Gusa ikindi kirego, cyatanzwe bushya na se w'umwe muri abo bahungu wari umuririmbyi wa korali abashinjacyaha bavuga ko George yahohoteye cyo cyari kigikomeje.

    Hagati aho, igenzura rikomeye ryasanze yari azi ibikorwa byo gusambanya abana bikorwa n'abapadiri muri Australia kuva mu myaka ya 1970, ariko ko ntacyo yabikozeho.

    Komisiyo yo gukurikirana ihohoterwa ku bana yamaze imyaka myinshi, yabajije abantu ibihumbi, kandi ibyo yabonye byatangajwe mu 2020. Kardinali George yahakanye ibyo yabonye avuga ko 'nta bimenyetso biriherekeje'.

    Peter Comensoli, Arkepiskopi wa Melbourne, yatanze ubutumwa bw'akababaro ku rupfu rwa George Pell avuga ko yari 'umuntu w'ijambo rikomeye muri Kiliziya', naho Minisitiri w'intebe wa Australia Anthony Albanese yavuze ko urupfu rwe ari 'akababaro kuri benshi.'

    Tony Abbott wahoze ari minisitiri w'intebe w'umukatolika yashimagije George avuga ko ari 'umutagatifu w'ibihe byacu' ndetse ko yabaye 'icyitegererezo mu myaka', avuga ko ibyo yashinjwaga byari 'nko kubambwa muri iki gihe.'

    Ati: 'Uyu munsi urakomeye ku muryango w'uyu kardinali n'abamunkunda, ariko urakomeye cyane ku barokotse n'abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n'imiryango yabo, ibitekerezo byanjye biri kuri bo'.

    Uyu mukardinali yari umuntu utavugwaho rumwe muri Australia no hanze yayo, ikintu nawe ubwe yemeraga. Yazamutse mu nzego za Kiliziya nk'umuntu ushima cyane amahame yayo akomeye ya cyera, kenshi ashyigikira ingingo yo kudashaka abagore kw'abapadiri.

    Mu 2020 avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Kardinali Pell yavuze ko 'nta gushidikanya' ko ibitekerezo bye 'bitaziguye' byemera amahame ya cyera ku ngingo nko gukuramo inda byatumye hari benshi bamwanga.  Yagize ati: 'Kuba ndengera ibyigishwa bya Gikristu birya abantu benshi'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/01/11/karidinali-wahamijwe-ibyaha-byo-gusambanya-abana-babahungu-yapfuye/

  • Yavuye kuri ba myugariro ageze ku banyezamu! Lilly bivugwa ko yasenyeye Karera Hassan #rwanda #RwOT

    Niba hari inkumi ivugishije benshi cyane mu gisata cya Siporo, ni Lilly aho mu mezi 3 gusa agaragaye yahuje urugwiro n’abakinnyi 3 harimo na Karera Hassan bivugwa ko yasenyeye ubu hakaba hagezweho umunyezamu wa Police FC, Rihungu.

    Byatangiye mu Kwakira 2022 ubwo uyu mukobwa yashyiraga hanze amashusho yishimanye na Karera Hassan ku isabukuru ye y’amavuko ndetse ayo mashusho agaherekezwa n’amagambo agira ati “umuhungu wagize isabukuru, ntidushaka abadutesha umutwe.”

    Ni nabwo Umutoni Diane wari umugore wa Karera Hassan, wanamufashije kubona ibyangombwa byo kujya muri Finland atuye yahise avuga ko yatandukanye n’uyu mukinnyi, ndetse bikekwa ko ari Lilly watumye batandukana.

    Mu gihe benshi bumvaga ko urukundo rwa Lilly na Hassan rumeze neza, ari amata n’ubuki batunguwe no kubona uyu mukobwa mu Gushyingo 2022 ashyira hanze amashusho ya Rwatubyaye Abdul barimo basomana maze aherekezwa n’amaambo agira ati “I miss my baby”.

    Nyuma yo gusa n’utera ishoti aba ba myugariro, ugezweho ni umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier benshi bita Rihungu.

    Uyu munyezamu noneho ni we wasangije abamukurikira aya mashusho bishimanye barimo banasangira bombo.

    Ni nyuma y’uko uyu mukobwa yari yaraciye amarenga y’urukundo n’uyu munyezamu aho tariki ya 30 Ukuboza 2022 yashyize ifoto ya Rihungu kuri Instagram ye maze iherekezwa n’umutima ndetse n’ijambo ‘Baby’.

    Ikindi kandi ni uko uyu mukobwa wari usanzwe ukoresha amazina ya U_Lilly2 kuri Instagram, 2 ihera yayikuyeho ashyiraho 18, nimero uyu munyezamu yambara muri Police FC.

    Rihungu mu rukundo rushya na Lilly

    Rihungu asanzwe afatira Police FC

    Lilly umaze iminsi avugwa mu rukundo n’abakinnyi

    Bivugwa ko ari na we wasenyeye Karera Hassan

    Yanavuzwe mu rukundo na Rwatubyaye Abdul

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yavuye-kuri-ba-myugariro-ageze-ku-banyezamu-lilly-bivugwa-ko-yasenyeye-karera-hassan

  • Amarozi mu mupira arahari narayakoresheje, hari ibyo bampaye bintera ubwoba… – Lomami André wakiniye APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wahoze akinira amakipe arimo APR FC, Lomami André avuga ko koko amarozi avugwa mu mupira w’u Rwanda abamo ndetse ko amakipe menshi yakiniye yamusabye kuyakoresha.

    Uyu mugabo w’abana 3 yabyaranye n’umugore we umaze imyaka 7 yitabye Imana, gukina yarabihagaritse ubu akaba yarayobotse gutoza aho atoza abana mu gihe ategereje ko license C y’ubutoza yakoreye isohoka.

    Lomami w’imyaak 36 yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda aho yahereye muri Police FC ayikinira umwaka umwe maze 2004 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza 2008, yayivuyemo ajya muri Atraco FC ayikinira imyaka 2 ari na bwo yasenyukaga ahita yerekeza muri Macedonia mu ikipe ya FK Škendija.

    Yayikinnyemo umwaka umwe agaruka mu Rwanda muri Police FC atatinzemo kuko yahise ajya muri La Jeunesse baza gutandukana akinira amakipe arimo Espoir FC, Kiyovu Sports, AS Muhanga na Gorilla FC yasorejemo gukina umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe bwite no mu kibuga, ku ngingo y’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Lomami André adashidikanyije yemeje ko mu mupira w’amaguru mu Rwanda amarozi arimo ndetse yayakoresheje nubwo atari abyizeye.

    Ati 'Amarozi muri ruhago abamo, no mu buzima busanzwe muri sosiyete abaho ariko byose bijyana n’imyumvire y’umuntu ariko mu mupira w’amaguru ndabizi ko bihari kuko mfite ubuhamya, narabyiboneye ndetse no mu makipe amwe n’amwe narabikoresheje ariko nyine ni ukubikoresha utabyizeye kugira ngo gusa utiteranya n’abatoza ba we gusa.'

    Yirinze kujya muri byinshi, yaba abantu bamusabye kuyakoresha (amazina ya bo), amazina y’amakipe aho avuga ko akazi kose kagira ibanga umuntu atapfa kumena.

    Ati 'Habaho ibanga ry’akazi ntabwo ari ibintu byose umuntu ajya kuri televiziyo akavuga, narabikoreseje mu makipe si ikipe imwe, amakipe menshi ya hano mu Rwanda twarabikoresheje ntabwo ari ibanga, ariko njyewe kwijyana ngo njye kubisaba ntaho nagiye ariko mu makipe nagiye mbikoresha cyane.'

    Gusa yakomeje avuga ko hari ibyo bamuhaye bimutera ubwoba ndetse birangira atabikoresheje kandi aza no gutsinda igitego, icyo gihe bari muri CECAFA yabereye muri Sudani, nubwo ikipe atayivuze ariko yari Atraco FC.

    Ati 'Hari ibyo bampaye bintera ubwoba, twari mu irushanwa barabimpaye bintera ubwoba ndavuga nti iki kintu ni igiki, bampaye ikintu bita 'Hirizi’ (akantu yagombaga kwambara mu isogisi), turi mu irushanwa hanze kandi n’umutoza atabizi ni umukinnyi mugenzi wanjye, yari yabikoze kugira ngo abihishe umutoza muri CECAFA arabimpa ngo ni wowe mwataka ukambare.'

    'Naragafashe mpita njya mu cyumba mbwra mugenzi wanjye arambwira ngo niba utari kwiyumva neza ako kantu wagakuramo nta kibazo, yari umuntu wanjye ndagenda nkakuramo nkashyira munsi y’igitanda, ndavuga ngo reka ngende nkine cyane noneho bagire ngo byakoze, icyo gihe natsinze n’igitego, umukino urangiye ndaza muha akantu ke arambwira ngo urabona ibyo nakubwiraga, ndamubwira nti nta kibazo, nagiye mpura nabyo bakanyambika ibintu.'

    Mu rugendo rwe rwa ruhago ashimira cyane umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe kuko uretse na we hari benshi yagiye afasha cyane.

    Ati 'Uriya ni papa, tumwita papa, umubyeyi wacu w’ibihe byose, umubyeyi w’abasiporutifu, iyo numvise izina rye ngira ishema kuko nkora ubukwe yabigizemo uruhare kuko mu gusaba no gukwa ndetse n’ubukwe bwose Afande yabigizemo uruhare, ndabimushimira cyane.'

    Lomami André avuga ko ikintu cyamubabaje ari urupfu rwa nyina umubyara ndetse n’umugore we wamusigiye abana 3.

    Lomami André yavutse mu 1987 avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge muri Nyamirambo mu gace ka Nyakabanda, avuka mu muryango w’abana 7 akaba ari uwa 4 mu bakobwa 2 n’abahungu 5 bose bakaba bariho. Abahungu 5 bose bakurikije se Lomami André Pere gukina umupira w’amaguru ari bo; Lomami Jean, Lomami Marcel, Lomami André, Lomami Frank na Lomami Felix. Bashiki be ni Mado Lomami na Lynda Lomami.

    Lomami André ahamya ko muri APR FC yagiriyemo ibihe byiza

    Lomami (wambaye umuhondo) avuga ko mu makipe menshi yakiniye yakoresheje uburozi

    Yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports

    Yosereje muri Gorilla FC

    Yashimiye cyane Gen James Kabarebe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarozi-mu-mupira-arahari-narayakoresheje-hari-ibyo-bampaye-bintera-ubwoba-lomami-andre-wakiniye-apr-fc

  • Hafashwe umwanzuro wa nyuma ku bwegure bwa Dr Iyamuremye wari Perezida wa Sena y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Byemerejwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022.

    Iyi nteko rusange yemeje ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin waraye yanditse asaba kwegura kubera impamvu z’uburwayi.

    Nyuma yuko iyi Nteko Rusange y’Abasenateri iteranye, hashyizwe hanze itangazo rivuga ko 'Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Dr Iyamuremye Augustin avuye burundu mu mwanya wa Perezida wa Sena ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’Abasenateri bitabiriye Inteko rusange.'

    Dr Iyamuremye Augustin yeguye kuri uyu mwanya wa Perezida wa Sena n’uw’Ubusenateri yari amazeho imyaka itatu dore ko yinjiye mu Nteko Ishinga Amategejo y’u Rwanda muri 2019, ashyizweho na Perezida Paul Kagame.

    Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayiakaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

    Yeguye ku mpamvu z’uburwayi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hafashwe-umwanzuro-wa-nyuma-ku-bwegure-bwa-Dr-Iyamuremye-wari-Perezida-wa-Sena-y-u-Rwanda

  • Ukuri ku magambo Perezida Kagame yavuze ku Mpunzi z’Abanye-Congo agafatwa ‘UKUNDI’ #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi wugirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi zose zaruhungiraho.
    Yavuze ko no mu gihe yakoraga icyo kiganiro, iyo aramuka asabye raporo yari gusanga hari abamaze kwakirwa.

    Yakomeje ati “U Rwanda rwubahiriza amasezerano mpuzamahanga, u Rwanda rwubahiriza amategeko agenga impunzi, kandi u Rwanda mu muco warwo nk’uko nabivuze ngitangira, twiteguye kwakira abantu bose batugana.”

    “Tuzakomeza kwakira impunzi, ariko tuzakomeza no gusaba umuryango mpuzamahanga, Guverinoma ya Congo […] Biratangaje kuba mu myaka 20 ishize tutarigeze twumva Guverinoma ya Congo ivuga ku baturage bayo bari hano, mu gihe mu minsi ishize u Burundi bwohereje itsinda ry’abayobozi bakuru baje gusura inkambi zitandukanye z’impunzi z’Abarundi, babashishikariza gutaha.”

    Mukuralinda yavuze ko mu gihe u Burundi bwabikoze, Congo itigeze ibigerageza.
    Yakomeje ati “Ibyo ntabwo babivuga, ahubwo bashishikajwe gusa n’u Rwanda na M23. Icyo ni igice kimwe cy’ikibazo, nk’uko nabivuze. Igihe ikibazo kidakemuwe haherewe mu mizi, bizamara indi myaka itanu cyangwa icumi.”

    “Muri make mu gushyira ibintu mu mucyo, u Rwanda ntabwo ruzigera rwanga kwakira impunzi, kandi u Rwanda ntabwo ruzigera rwirukana impunzi ku gahato, zizataha ari uko zumva hari umutekano.”

    Iki kibazo Perezida Kagame yakigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu, haba iby’imbere ndetse n’ibyo mu karere birimo n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kurebera iki kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo rucumbikiye rukomeza kuryozwa kandi mu by’ukuri bari mu gihugu kuko iwabo bimwe uburenganzira bwabo.

    Ati 'Ndashaka guhera ku kibazo tumaranye igihe. Twagiye twakira impunzi ziturutse mu bice bitandukanye ku bw’impamvu zitandukanye ariko hari ubwoko bumwe bw’impunzi ntekereza ko tutazakomeza kwemera.'

    'Ntitwakomeza gucumbikira impunzi, duhindukira tukaryozwa, impunzi zatewe n’ivangura rishingiye ku moko riri mu kindi gihugu ariko tugahindukira tukaba ahantu ho kujugunya abo bantu bari kuvutswa uburenganzira bwabo.'

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko ikibazo cy’izi mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda yakigejeje kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari amaze igihe gito ageze ku buyobozi.

    Ati 'Ducumbikiye izi mpunzi zavuye muri RDC mu gihe kirenga imyaka 20, ndetse Perezida wa Congo uriho ubu ubwo twari tukiganira, iki kibazo nakimugejejeho ubwo yageraga ku butegetsi ndetse mubwira inkuru ndende y’ibi byose irimo n’ibyo twagiye tugerageza gukora mu gukemura iki kibazo.'

    'Namubwiye ko ndetse twanatekereje ku kuba twakwakira aba bantu tukabagira abaturage bacu kugira ngo baruhuke nk’uburyo bwo gukemura ikibazo ariko nanamubwiye ikibazo cyari kuba muri iyo gahunda.'

    Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda yo guha ubwenegihugu impunzi z’Abanye-Congo yazitiwe n’impamvu nyinshi. Iya mbere ngo ni uko izi mpunzi ubwazo zitashakaga ubu bwenegihugu ahubwo zashakaga gutaha iwabo.

    Uretse izi mpunzi zashakaga gutaha iwabo ngo hari n’irindi tsinda ryagaragaje ko ridashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda, ahubwo zumva zajyanwa i Burayi, Amerika na Canada.

    Ati 'Ubwo twashakaga kubaha ubwenegihugu twababwiye ko badashobora gukomeza guteza ibibazo muri RDC kubera ko iyo baramuka bakoze ibyo, twari gushinjwa ko abantu twahaye ubwenegihugu bari kubyuririraho bagateza ibibazo mu gihugu cyabo cy’amavuko.'

    Perezida Kagame yavuze ko yagejeje iki kibazo kuri mugenzi we wa RDC kugira ngo agishakire igisubizo kandi amwizeza ko azamufasha.

    Ati 'Mu ntangiriro yasaga nk’umuntu wabyumvise kandi ushobora kugira icyo akora, none nimurebe aho ibintu bigeze.'

    Ni mu gihe ubugizi bwa nabi bukomeje muri RDC ndetse hari ubwoba ko bushobora kuvamo Jenoside yibasira Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda by’ubwihariko. Ku rundi ruhande, impunzi z’Abanye-Congo bari mu Rwanda bamaze iminsi basaba Guverinoma yabo kwita ku bibazo bafite.

    Kugeza muri Gicurasi 2022, mu Rwanda hari impunzi 127.369, harimo Abanye-Congo 76,968 bangana na 60,43% n’Abarundi 49.859 bangana na 39,15%.

    Leta ya Congo iherutse gushinja u Rwanda guba ari rwo rushuka abaturage bayo bo mu bwoko bw’Abatutsi guhunga kugira ngo amahanga abone koko iki gice cy’abaturage gisumbirijwe.

    Abatutsi bo muri Masisi baherutse gutangaza ko hari Bariyeri ziswe 'Nyirantarengwa’zabashyiriweho aho bagirirwa nabi bagafungwa bakagwa mu magereza bashinjwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa M23.

    Uyu aba mu nkambi y’Impunzi ya Kigeme, Musaza we aherutse kwicirwa muri Congo azira ko ari Umututsi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-magambo-Perezida-Kagame-yavuze-ku-Mpunzi-z-Abanye-Congo-agafatwa-UKUNDI

  • Moses yongeye gutigisa impuga nkoranyambaga kubera ibyo yavuze ku ifoto ye ari i Paris #rwanda #RwOT

    Moses Turahirwa usanzwe ari umuhanga mu byo guhanga imideri akaba yaranashinze inzu yayo izwi nka Moshions yambika abakomeye, mu minsi ishize yateje impaka kubera amashusho yagaragayemo.

    Ni amashusho yagiye hanze mu cyumweru gishize, ndetse uyu musore we yiyemerera ko ari we ugaragaramo, aboneraho gusaba imbabazi abo byakomerekeje.

    Moses Turahirwa ubu noneho yashyize hanze ifoto ari mu Murwa mukuru w’u Bufarana i Paris, arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti 'La prostituée à Paris.' Bishatse kuvuga ngo 'Indaya [y’umukobwa] i Paris.'

    Bamwe bongeye guhagurukana uyu musore wiyise 'Indayakazi’, bavuga ko akomeje guhonyora umuco nyarwanda, mu gihe hari n’abavuga ko bamushyigikiye.
    Ubwo uyu musore yasabaga imbabazi ku mashusho agaragaramo akora ibiteye isoni, yavuze ko ariya mashusho ari ayagize film igamije ubushakashati ku myororokere y’Ingagi.

    Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda, umwe mu batanze ibitekerezo kuri ariya mashusho, yavuze ko inzego zishinzwe kurengera umuco, zikwiye guhaguruka zikamaganira kure ibi byakozwe n’uyu musore, na we yizeza ko agiye gutura igitambo cyo gusaba intsinzi kuri ibi yise 'Guhenera u Rwanda’.

    Uyu Mupfumu wakoresheje ikinyarwanda kiremereye, yagize ati 'Guhenera Igihugu ni amahano matindi yatera ubuvukasi, amahano agomba kamaramahano i Rwanda, utitambiriye ntanagire gitambirirwa yatera amatega mu nzira ngo aha ni uburenganzira kandi ayirenze nyine ? None ni akadogo. Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda aratura igitambo cyo gutsinda akabi.'

    Umunyemari KNC na we ari mu bamaganye ariya mashusho, avuga ko yari asanzwe afite ishati yaguze mu nzu y’imideri ya Moshions, bityo ko agiye guhita ayitwika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Moses-yongeye-gutigisa-impuga-nkoranyambaga-kubera-ibyo-yavuze-ku-ifoto-ye-ari-i-Paris

  • Uko umugabo w’i Kigali yishe mugenzi we amuziza 800Frw #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uwishwe witwa Ntamakemwa Jean Baptiste yatumye uregwa inkwi zo gucana arazimuzanira amwishyuza amafaranga magana inani y’u Rwanda (800F) ariko bikavamo guterana amagambo.

    Bivugwa ko uregwa yahise ajya gushaka igiti cyari gikwikiyemo umukoropesho arakizana akimukubita mu musaya (muri nyiramivumbi) nyakwigendera ahita yikubita hasi ata ubwenge bimuviramo urupfu.

    Uregwa yemera icyaha akurikiranweho cy’ubwicanyi akanagisabira imbabazi mu nzego zose yabarijwemo n’imbere y’urukiko akaba yaburanye yemera icyaha.

    Biteganyijwe ko Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 17 Mutarama 2023.

    Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranweho nikiramuka kimuhamye, azahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uko-umugabo-w-i-Kigali-yishe-mugenzi-we-amuziza-800Frw

  • Elon Musk ni we muherwe wahombye Miliyari nyi… – #rwanda #RwOT

    Raporo zigaragaza ko Musk yatakaje miliyari zisaga 130 z’amadolari y'umutungo we mu 2022. Ni mu gihe imigabane ya Tesla ikomeje kugabanuka, ubutunzi bwe bukaba nabwo bwaragabanutse muri rusange.

    Elon Mask ni we muntu wabayeho akaba umuherwe ku isi yose akaza guhomba amafaranga menshi cyane ndetse imitungo ye igasubira inyuma ku rwego rutangaje.

    Hagati aho, ku isi hose, abaherwe batakaje hafi Tiriyari 2 z’amadolari mu mwaka wa 2022, mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine, abaherwe baho batakaje Miliyari 660 z’amadorari yose abariwe hamwe.

    Umutungo wa Musk wari ufite agaciro ka Miliyari zirenga 320 z’amadolari guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022. Mu ntangiriro za 2023 umutungo we urabarirwa muri Miliyari 137 z’amadorali, bivuze ko yahombye angana na Miliyari 183 z’amadorali. 


    Ibi byatumye avanwa ku mwanya wa mbere w'umuntu ukize cyane ku isi

    Nubwo, abasesenguzi bake bavuga ko Musk ashobora gukomeza kugabanuka ku mutungo we, nawe ubwe ahamya igabanuka ry'umutungo we. Abashoramari benshi ba Tesla bahangayikishijwe n'uko yiyemeje guhuza Twitter na Tesla.

    Kuva yagura Twitter kuri Miliyari 44 z’amadolari mu mpera z’Ukwakira 2022, imigabane ya Tesla yagabanutse 50% ugereranije na 3% ku igabanuka kuri Nasdaq 100. Musk yagurishije kandi miliyari y’amadorari ya Tesla kugira ngo atere inkunga Twitter.

    Ingoma ye y'akajagari yatumye abamamaza bava mu mbuga nkoranyambaga za interineti, mu gihe bahangayikishijwe n'amabwiriza yatangajwe ndetse no kwiyongera kw’amakuru atari yo.

    Nubwo Musk ari we watsinzwe cyane mu 2022, ntabwo ari we muherwe wenyine ufite umutungo wahombye.

    Dore uko abandi baherwe batanu bo muri Amerika bahombye muri 2022 nk’uko Forbes ibivuga. 

    1.)    Jeff Bezos Umuyobozi mukuru wa Amazon yatakaje amafaranga agera kuri miliyari 80 z’amadolari    

    2.)    Mark Zuckerberg umuyobozi mukuru wa Meta yatakaje amafaranga agera kuri miliyari 78

    3.)    Larry Page Twashinze Google yatakaje miliyari 40 z’amadolari 

    4.)    Phil Knight Umuyobozi wa Knight, yatakaje miliyari 18.3 z’amadorali 

    5.)    Leonard Lauder umuyobozi wa sosiyete ya Estée Lauder 2022 yatakaje amafaranga agera kuri miliyari 9.8.

    Hagati aho, umuherwe umwe uzwi cyane wavuye ku rutonde rw’abaherwe, ni umuraperi w’icyamamare wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Kanye West, wavuye ku rwego rw’umuherwe nyuma yuko isosiyete ikora siporo ya Adidas ihagaritse umubano na we nyuma y’amagambo ye yo kwamagana ‘Anti-semitic’.

    Amasezerano y’ubucuruzi yarahagaritswe bituma umutungo we ugabanuka cyane. Uburengerazuba bwahoze bufite agaciro ka Miliyari 2 z’amadolari, ubu afite umutungo ungana na miliyoni 400.

    Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa FTX ndetse n'umuherwe wa Crypto Sam Bankman, yavuye mu kuba umuherwe ajya mu gihano nyuma y'uko sosiyete ye imushinja kwishyura igihombo kingana na miliyari 32 z'amadolari y'Amerika yateje, nyuma yo kubonako umutungo we ufite agaciro gakomeye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124721/elon-musk-umunyamerika-wumuherwe-wahombye-miliyari-nyinshi-mu-2022-124721.html

  • Israel Mbonyi wegukanye igihembo cy’umuramyi… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 5 yari amaze adataramira abakunzi be kubera impamvu zitandukanye, Israel Mbonyi akomeje kwerekana ko yafashe umwanya uhagije wo kwitegura bihagije dore ko arimo gukora ibitaramo ubutitsa kandi byose akabyitwaramo neza cyane, bikanyura abakunzi be.

    Nyuma yo gutaramira muri BK Arena kuri Noheli y’uyu mwaka mu gitaramo cyitabiriwe n’abagera ku bihumbi icumi, yahise ajya i Burundi ahatangirira umwaka wa 2023, none ubu ari kubarizwa muri Australia mu bitaramo byiswe “Rise and Shine Australia Tour 2023 Live Concert” yatumiwemo na Rise and Shine World Ministry. Ibi bitaramo bizatangira tariki 14.01.2023.

    Mu minsi ishize, hasohotse urutonde rw’abagera kuri 68 bagiye guhabwa ibihembo mpuzamahanga byiswe “RSW Awards 2022”. Ni ibihembo mpuzamahanga byateguwe na Rise and Shine World Inc ku bufatanye na Jam Global Events. Bizatangirwa muri Australia tariki 18 Gashyantare 2023.

    Muri ibi bihembo Israel Mbonyi yabaye umuhanzi w'umwaka muri Afrika [Africa Gospel Male Artist of the year 2022], Vestine na Dorcas baba abahanzi bashya muri Afrika, All Gospel Today iba itsinda rya mbere muri Afrika mu yakorera kuri interineti, Apotre Dr. Gitwaza aba uwatangije amatorero menshi ku Isi.

    Mbonyi yegukanye igihembo cy’umuramyi wa mbere muri Afrika

    Israel Mbonyi uri muri Australia, kuri ubu yatangiye kuririmba mu ndimi z’amahanga aho yahereye ku ndirimbo yise “You won’t let go” iri mu Cyongereza. Ni indirimbo ifite iminota 13 n’amasegonda 13. Kuva itangiye kugera ku munota wa 5 n’amasegonda 13, Israel Mbonyi aba aririmba gusa mu Cyongereza, hanyuma indi minota isigaye akayiririmba mu Kinyarwanda.

    Aririmbamo ko Imana yamukunze cyane bityo nawe akaba yariyemeje kuzayinambaho. Amashusho yayo yafashwe mu buryo bwa “Live Recording”, agaragiwe na ba baririmbyi be b’intyoza barimo Sarah na Peace Hoziyana. Amagambo aririmba mu Cyongereza ni nayo asubiramo mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Bati “Arankunda anyitaho, no mu mwijima ninyoba, Yesu ntazandeka”.

    Benshi bishimiye kuba Mbonyi yaririmbye mu Cyongereza. Uwitwa Sandra yanyuze munsi y’iyi ndirimbo kuri Youtube arandika ati “Nishimiye cyane kukumva uririmba mu Cyongereza. Habwa umugisha”. Dieu Merci ati “Nizera ko Imana igukoresha! Ndabyizeye 100% ko iyi ndirimbo igiye kudushyira ku rundi rwego. Tuyihaye ikaze cyane”.

    Hari undi wavuze ko indirimbo za Mbonyi ari “Made in Heaven”. Ati “Icyo nabonye kandi nemeza neza, umunsi namubonaga aririmba i Bujumbura kuri Zion beach. Uyu mugabo Mbonyi asizwe amavuta, indirimbo ze zavuye mu Ijuru, uri gukiza ubugingo bwa benshi nshuri Mbonyi.Imana ikomeze kugukoresha kandi iguhe umugisha mwinshi”.

    UMVA HANO INDIRIMBO “YOU WON’T LET GO” YA ISRAEL MBONYI

    Israel Mbonyi amaze gukora Album enye ari zo: Number One, Intashyo, Mbwira na Icyambu. Yegukanye ibihembo binyuranye birimo ibya mbere mu Karere bya Groove Awards. Mu 2020 yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo African Entertainment Awards USA. Mu 2022 yasohotse ku rutonde rw’abatsindiye ibihembo bya RSW Awards aho yahize abandi bose muri Afrika.

    URUTONDE RW'ABEGUKANYE IBIHEMBO BYA RSW AWARDS 2022

    1. Bishop Edir Macedo (Brazil): RSW Leadership Lifetime Achievement of the year 2022

    2. The Late SPC. Pamela Anne (USA): RSW Community Younger Supporter Hero of the year 2022

    3. Mrs. Bishop Marlene Justin (Marlene Nsengiyumva) (Australia): RSW Ambassador of the year

    4. Pastor Rick Warren (USA: RSW Gospel Gbobal Mentorship of the year 2022

    5. Mrs. Denise Nkurunziza (Burundi): RSW Heart of Gold of the year 2022

    6. Emmanuel Tv (Nigeria): Africa Gospel Tv Station of the year 2022

    7. Radio Pulpit (South Africa): Africa Gospel Radio Station of the year 2022

    8. All Gospel Today – AGT (Rwanda): Africa Digital Christin Platform of the year 2022

    9. Gospelgh.com (Ghana): Africa Gospel News Portal of the year 2022

    10. God Tv (Israel, Jerusalem): Global Gospel Television of the year 2022

    11. Hope 103.2 (Australia): Oceania Gospel Radio Station of the year 2022

    12. Nothing to lose by Edir Macedo (Brazil): Global Christian Movie of the year 2022

    13. Priscilla Shirer (USA): Global Gospel Movie Actress of the year 2022

    14. The Purpopse Driven Life by Rick Warren (USA): Global Gospel Book of the year 2022

    15. Ini Tv (Inspiration Tv) [UK]: Europe Gospel Tv of the year 2022

    16. Mercy Chinwo (Nigeria): Africa Gospel Artist of the year 2022

    17. All That Matters by Minister Guc (Nigeria): Africa Gospel Song of the year 2022

    18. Vestine and Dorcas (Rwanda): Africa Gospel New Artist of the year 2022

    19. Michael Mahendere (Zimbabwe: Africa Gospel Worship Artist of the year 2022

    20. Christina Shusho (Tanzania): Africa Gospel Praise Artist of the year 2022

    21. Sinach (Nigeria): Africa Gospel Femele Artist of the year 2022

    22. Israel Mbonyi (Rwanda): Africa Gospel Male Artist of the year 2022

    23. Nabimi Molongi by Moise Mbiye (DRC): Africa Gospel Worship Song of the year 2022

    24. Moyo Wangu by Patrick Kubuya (DRC): Africa Gospel Praise Song of the year 2022

    25. Dr. Rebecca Malope (South Africa): Africa Gospel Songwriter of the year 2022

    26. Soweto Gospel Choir (South Africa): Africa Gospel Choir of the year 2022

    27. Vice Versa by Size 8 Reborn (Linet Masiro Munyali) [Kenya] and Rose Muhando: Africa Gospel Collabartion Song of the year 2022

    28. Benjamin Dube (South Africa): Africa Gospel Male Vocalist of the year 2022

    29. Rose Muhando (Tanzania): Africa Gospel Female Vocalist of the year 2022

    30. Shenah Manjeru (Kenya): Africa Youngest Gospel Singer of the year 2022

    31. Tasha Cobbs (USA): Amerika Gospel Artist of the year 2022

    32. Way maker by Paul McClure (USA): America Gospel Song of the year 2022

    33. Jonathan and Melissa Helser (USA): America Gospel Praise Artist of the year 2022

    34. God on the mountain by Linda Randle (USA): America Praise Song of the year 2022

    35. Pentatonix (USA): America Gospel Group of the year 2022

    36. CeCe Winans (USA): America Gospel Female Artist of the year 2022

    37. Kanye West (USA): America Gospel Male Artist of the year 2022

    38. Sheila Walsh (USA): America Gospel Female Vocalist of the year 2022

    39. Lurine Cato (UK): Europe Gospel Female Vocalist of the year 2022

    40. David Nduwimana (Australia): Oceania Gospel Male Vocalist of the year 2022

    41. Roma Waterman (Australia): Oceania Gospel Female Artist of the year 2022

    42. Dami Im (Australia): Oceania Gospel Artist of the year 2022

    43. Brooke Ligertwood (New Zealand): Oceania Gospel Songwriter of the year 2022

    44. Sheldon Bangera (India): Asia Gospel Artist of the year 2022

    45. Yeshua Ministries (india): Asia Gospel Group of th year 2022

    46. Rev. Pastor Primitive Mukankera (Rwanda): RSW Promoting Godly Parenting of the year 2022

    47. Mrs. Catherine Wambugu (Kenya): RSW Distinguished Advocacy of the year 2022

    48. Mrs. Gogo NYG (USA): RSW Diversity Initiative of the year 2022

    49. Rev. Canon DR Antoine Rutayisire (Rwanda): RSW Role Model Gospel Leader of the year 2022

    50. Apostle Dr. Paul Gitwaza (USA): RSW Church Pranting achievement of the year 2022

    51. Peter Vardy (UK): European Philantropist of the year 2022

    52. Rev. Dr. Lucy Natasha (Kenya): Africa Humanitarian Female of the year 2022

    53. Compassion Internatonal (USA): Global Humanitarian NGO of the year 2022

    54. Anglicare (Australia): Australia Humanitarian Organization of the year 2022

    55. UNHCR (Kenya): Africa Humanitarian Organization of the year 2022

    56. Mr. George Savvides (Australia): Australia Humanitaria Male of the year 2022

    57. Dr. Neil Wetzig and Gwen Wetzig (Australia): Global Humanitarian Couple of the year

    58. The Late Mrs. Helen Mutumwinka (Australia): RSW Lifetime Achievement of the year 2022

    59. Steven J. Rendall (Canada): RSW Life Achievement of the year 2022

    60. Pastor Muhama Yotham (Australia): RSW Community Impact of the year 2022

    61. Pastor Cyrille Ngabonziza (Australia): RSW Brainiac Gospel Achievement of the year 2022

    62. Apostle Apollinaire Habonimana (Burundi): RSW Music Lifetime Achievement of the year 2022

    63. Bible League International (USA): International NGO Gospel Supporter of the year 2022

    64. Robert Norman Edministon (UK): Europe Businessman Gospel Supporter of the year 2022

    65. Dolly Parton (USA): Global Artist Gospel Supporter of the year 2022

    66. Tyler Perry (USA): Global Actor Gospel Supporter of the year 2022

    67. RwandAir (Rwanda): Africa Airline Gospel Supporter of the year 2022

    68. Australia Red Cross (Australia): Australia Organisation Gospel Supporter of the year 2022

    Aherutse guca agahigo ko kuzuza BK Arena yakira abantu 10,000

    Yatangiye kugeza umuziki we mu bihugu bitumva Ikinyarwanda

    Indirimbo ye iri mu Cyongereza yageze hanze kuri uyu wa Kabiri

    Israel Mbonyi ari kubarizwa muri Australia mu ruhererekane rw’ibitaramo yatumiwemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124720/israel-mbonyi-wegukanye-igihembo-cyumuramyi-wa-mbere-muri-afrika-yatangiye-kuririmba-mu-cy-124720.html