Blog

  • U Bwongereza bwahagaritse amashusho yamamaza album nshya ya Demi Lovato #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe kwamamaza mu Bwongereza 'The Advertising Standards Authority (ASA)', cyahagaritse iyi album yasohotse muri Kanama mu 2022, nyuma y'uko gishyikirijwe ibirego bitandukanye bivuga ko iri kubangamira abemera Yezu Kristu nk'Umwami n'Umukiza.

    Cyagize giti 'Kubera ko iyi ndirimbo ifite izina n'ishusho ryabangamiye benshi, twasanze byarateje ikibazo gikomeye ndetse cyabangamiye benshi.'

    Iyi Album ya Demi Lovato yahagaritswe, yayise 'Holy FVck'. Ifite ishusho ya Demi Lovato aryamye ku mwenda ukozwe nk'umusaraba, aziritswe imikandara ndetse yambaye umwenda umugaragaza ibibero.

    Bivugwa ko uburyo uyu muhanzikazi aryamyemo ku gitambaro gikozwe nk'umusaraba, byagereranyijwe nkuko Yesu Kristu yabambwe ku musaraba, ku bamwemera.

    Mu itegeko rigenga ibikorwa byamamazwa mu Bwongereza, rivuga ko ibyamamazwa bikwiye kuba byateguwe kandi byizweho bidafite imiterere ituma bibangamira ikiremwamuntu.

    Iyi album y'uyu muhanzikazi ufite imyaka 30, iriho indirimbo nyinshi zirimo 'Freak' na 'Help Me' .

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/u-bwongereza-bwahagaritse-amashusho-yamamaza-album-nshya-ya-demi-lovato

  • Karera Hassan yabuze intama n’ibyuma! APR FC yanze kumwumva, Rayon imutera utwatsi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mu Rwanda asanze umugore we muri Finland urushako ntirumuhire, Karera Hassan yashatse kugaruka mu Rwanda muri APR FC ariko iramwanga.

    Mu Gushyingo 2021 ni bwo Karera Hassan yafashe rutimikerere yerekeza muri Finland asanzeyo Umutoni Diane, umugore we bari baranasezeranye imbere y’amategeko.

    Uyu mukinnyi waherukaga gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2, yasize asabye uruhushya iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuga ko azagaruka vuba hari ibyangombwa agiye gushaka.

    Kuko atakinaga kubera imvune, APR FC yemeye kumuha uruhushya nk’uko umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh yagiye abigarukaho avuga akiri umukinnyi wa bo, bari bizeye ko azagaruka.

    Muri Gashyantare 2022 yagize ati “Karera Hassan ni umukinnyi wa APR FC kandi ni umugabo yarubatse, biza no kugorana guhuza umugabo n’umuryango uri hanze na hano akinira natwe turi ikipe y’ingabo birumvikana ariko tugira ubumuntu, natwe turi abantu tugira umuryango tuzi icyo bivuze iyo umukinnyi akina umuryango we uri kuri we gato.'

    'Yadusabye umwanya turawumuha, twanamusabye byinshi yagombaga kuba yaragiye mbere kubera iriya mikino nyafurika twari turimo, turamubwira ngo yihngane arihangana, yaje kugenda ari uko yagize akantu k’imvune, tukaba tumwumva rero iminsi twamuhaye nta kirarengaho kandi nta kitaduha icyizere ko azagaruka .'

    Iyi kipe yakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere, kumbe Karera Hassan we yari ameze neza n’umugore we muri Finland.

    Mu Kwakira 2022 nibwo Umutoni Diane yatangaje ko we na Karera Hassan batandukanye batakiri umugore n’umugabo, hari nyuma y’amashusho uyu musore aryoshya n’indi nkumi yitwa Lilly na yo baje gutandukana.

    Karere Hassan wari utarabona ibyangombwa byo gutura muri Finland kuko yari akiri mu mwaka w’igeragezwa kugira ngo harebwe niba nta kibazo kizavuka hagati ye na Diane wamusabiye Visa ijyayo, yahise yibuka ko afite amasezerano ya APR FC kuko yabonaga nta yandi mahitamo uretse kugaruka mu Rwanda.

    Bivugwa ko yegereye iyi kipe ayibwira ko ibyo yari yaragiyemo byarangiye noneho yagaruka ariko imukurira inzira ku murima imubwira ko atari yo ifata abo abagore banze.

    Andi makuru kandi ISIMBI yamenye ni uko Karera Hassan yagerageje kwegera Rayon Sports ngo abe yayerekezamo ariko iyi kipe na yo imubera ibamba, uretse no kuba itamukeneye yumvaga uyu musore arimo kwifuza, imubwira ko bitashoboka.

    Yagiye akurikiye umugore baza gutandukana

    Karera Hassan yashatse kugaruka muri APR FC biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/karera-hassan-yabuze-intama-n-ibyuma-apr-fc-yanze-kumwumva-rayon-imutera-utwatsi

  • Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi z’ibyo yakoreye muri Perezidansi ya Ghana #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize, umuraperi Meek Mill wari umaze iminsi mu biruhuko muri Ghana, yasangije amashusho y’indirimbo yafatiye mu murwa mukuru Accra, ariko hakabamo amashusho make atishimiwe n’abaturage.

    Ayo mashusho Meek yasabiye imbabazi yerekana imbere mu nzu ya 'Jubille House’, ari na yo ngoro ya Perezida w’iki Gihugu.

    Ni mugihe andi mashusho yerekana uyu muraperi yakoresheje amugaragaza ari kuri podium yakoreshejwe na Perezida Nana Akufo-Addo, ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu.

    Abaturage ba Ghana bakimara kubona ayo mashusho bahise bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko batishimiye ibyakozwe na Meek Mill, bavuga ko ari agasuzuguro kuri Perezida w’Igihugu cyabo.

    Benshi babinenze bavugaga ko gufatira amashusho muri iyi nyubako ari ukurenga ku mategeko, mu gihe batanumva uburyo Meek yemerewe gufatira amashusho aho hantu hubashywe cyane.

    Meek Mill yahise ajya kuri twitter asaba imbabazi, agira ati 'Ndasaba imbabazi abaturage niba ari agasuzuguro ! Ku baturage ba Ghana nta videwo nashyize hanze igamije gusuzugura abaturage ba Ghana'.

    Yavuze ko nk’umuhanzi kwari uguhuza umuziki ndetse n’ubugeni bugamije guhuza umugabane wa Afurika na Amerika, ndetse ko nk’umuntu wakuriye muri Amerika kugeza ku myaka irenga 30, Atari azi neza imibereho y’abaturage bo muri Ghana.

    Meek Mill yemeye kandi ko abayobozi bo mu biro bya Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, batari bazi ko arimo gufata amashusho, ndetse ko yahise ayakura ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Umuraperi-Meek-Mill-yasabye-imbabazi-z-ibyo-yakoreye-muri-Perezidansi-ya-Ghana

  • Nyuma y’Impanuka yavuzweho na Perezida Kagame hafashwe umwanzuro ukakaye #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, SSP Irere yavuze ko Polisi yatangiye ibikorwa by’ubugenzuzi bw’izo modoka, kugira ngo harebwe ibibazo zifite, ba nyirazo basabwe kubikosora.

    Mu bugenzuzi burimo gukorwa harimo no kureba uko umubare w’abanyeshuri bagenda muri za bisi ngana.

    Ati 'Tariki 7 Mutarama 2023, twakoze inama n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi, NESA na RURA n’umujyi wa Kigali, turebera hamwe ibibazo biri mu migendere y’abanyeshuri igihe bajya ndetse banava ku ishuri, hafatwa ingamba zizatangazwa mu gihe cya vuba abantu bakazimenya.'

    SSP Irere avuga ko urwego rwa Polisi rwahise rushyiraho umwihariko wo kugenzura izi modoka, kugira ngo zisuzumwe ko nta bibazo zifite ndetse izishaje ba nyirazo basabwe kutazitwaramo abana, kuko ziri mu biteza impanuka.

    Iki gikorwa cyo kuzigenzura kirimo kubera i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha, kugira ngo gikorwe vuba.

    Bimwe mu byo Polisi isuzuma harimo kureba ko imodoka ifite ubuziranenge (Contrôle technique), kureba ko idashaje ndetse no kureba ko nta bindi bibazo byateza impanuka ifite no kureba ko ifite ibyangombwa by’ubwishingizi.

    Ati 'Mu muhanda imodoka zose ubu turabanza tukazireba ko zujuje ibyangombwa n’ubwishingizi, tukanareba n’umubare w’abanyeshuri zitwaye'.

    Imodoka basanga ishaje ndetse ifite n’ibindi bibazo bagasaba ko byakosorwa aho bishoboka, byaba bidashoboka nyirayo agahagarika ibikorwa byo gutwaramo abana.

    Iri genzura ryatumye hari bamwe mu batwara abanyeshuri muri bisi bakosora ibyo gutwara abana benshi, nk’uko uwitwa Jean Paul Rukundo utwara abana muri Ecole notre Dame des Anges abivuga.

    Ati 'Ubu kuva iriya mpanuka yaba turimo kwitwararika ngo tudatwara abana benshi Polisi ikaduhana, ubundi twatwaraga abana 45, none turimo turashyira mu modoka abana 28 gusa'.

    Ubu bugenzuzi bwa Polisi ababyeyi babwitezeho kuzagabanya ibibazo biri mu gutwara abana, ndetse hizewe ko bizatanga igisubizo ku mpanuka zituruka ku mikorere mibi yazo.

    Iri genzura kandi rije nyuma y’impanuka y’imodoka yari itwaye abana bo ku ishuri rya Path to Success, umwana umwe akitaba Imana abandi benshi bagakomereka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imirwano-ikomeye-mu-nkengero-z-Umujyi-wa-Kichanga-biravugwa-ko-M23-yawugose

  • Abakobwa bagwaga igihumure babonye abahanzi bakunda bagiye he? Ese igikundiro ku bahanzi cyarashize? #rwanda #RwOT

    Byageze aho birenga gufatwa nk'urukundo bakundwa, bigera naho byitwa gushaka kwamamarira kuri abo bahanzi, mu gihe hari n'abandi bahaga agaciro amarangamutima y'abo bakobwa kuko bazi uko bimera gukunda umuntu cyangwa ikintu ntukibone.

    Kuva mu mwaka wa 2019, 2020 ibitaramo bisubikwa, kugeza bisubukuwe muri 2021, nta mukobwa wongeye kurira cyangwa ngo agwe igihumure bitewe n'urukundo akunda uwo muhanzi runaka.

    Abakobwa baririra abahanzi ntibakibaho? Impamvu zabateraga kurira ntizikibaho? Cyangwa ababarizaga ntibagicengera imitama yabo nkuko byahozeho muri ya myaka twababwiye haruguru?

    Byatangiye kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, Ubwo umuhanzi The Ben yaririrmbaga mu gitaramo kiswe 'Intsinzi Concert'. Ubwo The Ben yageraga ku rubyiniro, umwe mu bafana be yaramwishimiye cyane, biramurenga bigera aho agwa igihumura, abashizwe ubutabazi barahagoboka.

    Abakozi ba 'Croix Rouge' bamuhaye ubuvuzi bw'ibanze nk'ibisanzwe birananirana hanyuma uwo mukobwa avuga ko ikiri bumukize ari ukubonana na The Ben. The Ben asoje kuririmba yabwiwe iby'iyo nkumi, nawe aza kuyireba, arayihobera ari nako ayihumuriza birangira iki.

    Nyuma y'amezi 2 gusa, kuko taliki ya 6 Ukwakira 2017 ubwo Meddy yitabiraga ibitaramo byo kuzenguruka tumwe mu turere, yamamaza imwe kampanyi ikomeye ya hano mu Rwanda ,bamwe mubakobwa baguye igihumure abandi bararira cyane bifuza kurambika imisaya yabo mu bituza bya Meddy wafashe umwanya uhagije wo kubyubaka.

    Nyuma y'imyaka 7 ataba mu Rwanda, Meddy yatungutse imbere y'abatuye i Huye bamwe barahungabana bagwa igihumure bazanzamurwa n'uko abahobeye.
    Mu gitaramo cya cyabereye i Huye kuri uyu wa 6 tariki 07/10/2017, Meddy yatungutse ku rubyiniro abantu baragwirirana buri wese ashaka kujya aho amureba neza, ni ko banavuzaga induru nyinshi bazamura amaboko bamugaragariza urukumbuzi. Habaye udushya twinshi gusa agatsiko k'abakobwa bagaragazaga ko bafana Meddy cyane katunguranye ubwo kajyaga ahegereye urubyiniro bashaka kumusuhuza no kumukoraho, umwe muri bo agwa igihumure yitura hasi bagenzi be batangira kumuhungiza.

    Meddy yari ku rubyiniro aririmbana n'abafana ndetse yanyujijemo amanuka muri bo, yongeye kuzamuka ku rubyiniro aririmbana n'umwana w'umuhungu ni bwo aba bakobwa bamurembuzaga bamwereka ko mugenzi wabo yaguye igihumure nuko Meddy agorwa no kumanuka ku rubyiniro ngo amugereho kubera uburyo umubyigano wari mwinshi abakobwa bamuhobera, ageze kuri uyu waguye igihumure barahoberana cyane aho barekuraniye amera nk'uhahamutse bamutwara mu maboko agenda arira cyane ajya guhabwa ubutabazi bw'ibanze buhabwa undi muntu wese ugira ikibazo ahantu hari abantu benshi.


    Taliki ya 5 Werurwe 2018 nibwo ku rubuga rwa youtube hacicikanye inkuru y'umukobwa wari kuri stade ya Kigali ubwo umukinnyi Mukunzi Yannick yavaga mu kibuga, uyu mukobwa akarira cyane avuga ko yifuza gusuhuza Yannick kubera ko amukunda cyane.

    Byaje kurangira Yannick atumijwe, aza gusuhuza uyu mukobwa, gusa kuko yari afite umwanya muto yaje kugenda uyu mukobwa adashize ipfe ndetse anatangaza ko bitari bihagije.

    Mu gitaramo cyabaye taliki ya 23 Weruwe 2018 i Musanze cyo kumurika abahanzi bagize The Mane Label umukobwa umukobwa yavuye mu bandi azamuka ku rubyiniro ahobera uyu muhanzi, abashinzwe umuteka bongera bamusubiza hasi.
    Igitaramo kirangiye Safi yasanze wa mukobwa yamutegereje arongera aramusingira amuhobera by'igihe kinini avuga ko yakunze Safi kuva akiri mu itsinda rya Urban Boys.

    Uyu mukobwa yahawe umwanya ahoberana na safi ndetse amuryamaho nkuko yabyifuzaga, ashima Safi kubw' umwanya we yamuhaye ndetse akagerageza kumubaha hafi.


    Kuva mu ntangiriro za 2018 kugeza muri 2022 byari bitarongera kubaho ko umukobwa arira kubera urukundo akunda icyamamare. Cyakora mu gitaramo The Ben aherutse gukorera kuri BK Arena, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y'umukobwa witwa Umuhoza Hadidja arimo kurira cyane yifuza guhura na The Ben.

    Uyu mukobwa nyuma yatangaje ko akunda The Ben cyane kuva ku ndirimbo ye yise 'Amaso ku maso' ndetse ngo ko amuhoza ku mutima nk'uko indirimbo ye ibivuga.
    Yavuze ko urukundo amukunda Atari urwo kuzamugira umugore ngo kuko bitashoboka, ahubwo ko amukunda nk'umufana.

    Mu gusoza iyi inkuru umuntu yakwibaza impamvu umubare w'abakobwa baguye igihumure mu mwaka wa 2017-2018 wagabanyutse. Ukongera ukanibaza impamvu nta musore wari wagaragara waguye igihumure kubera umuhanzikazi akunda. Ese ni igitsina gabo kitagira amarangamutima nk'abandi cyangwa ni uko nta muhanzikazi urabakora ku mutima kuburyo wamugwira igihumure?

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/babakobwa-bagwaga-igihumure-babonye-abahanzi-bagiye-he-abahanzi-bo-se

  • Dore urutonde rw'ibyamamare mu rwenya bamaze kwigarurira imitima y'Abanyarwanda(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Urutonde rw'abanyarwanda bakina filime z'urwenya bishimirwa na benshi kubera impano bafite.

    1. Rusine

    Rusine Patrick ni umunyamakuru akaba n'umunyarwenya uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

    Yamenyekanye cyane muri Filime y'uruhererekane 'Mugisha na Rusine' ahuriyemo na Crapton Kibonge, byagorana ubu ko hari igitaramo cyategurwa cy'urwenya ntubonemo Rusine ndetse afitemo n'umwanya wihariye wo kunezeza abakunzi be.

    2.Nyaxo

    Nyaxo, ni umwe mubasore bakiri bato bafite umwihariko mugukina filime z'urwenya, aho iyo urebye uburyo akora acting ari gusetsa abantu nabyo ubwabyo biba bisekeje.

    Nyaxo iyo urebye inkuru akina uhita ubonako ari umukinnyi mwiza ushobora kugusetsa nubwo waba wumva amajwi gusa utabona amashusho, arakunzwe cyane kurubuga rwa youtube, filime arimo irarebwa cyane ndetse abenshi bagaragarazo bamwishimiye.

    3.Garasiyani(Papa Sava)

    Niyitegeka Gratien, ni umwe mubasore bakuze ndetse batangiye gukira sinema kuva kera akaba n'umwanditsi mwiza w'ibisigo, Gratien yamamaye cyane ubwo yakinaga muri filime ya Seburiko aho yahise inamwitirirwa yamamara ku kazina ka Sebu.

    4.Ndimbati

    Ndimbati nawe ni umwe mubakinnyi ba filime bamaze kwamamara cyane, uyu mugabo w'imyaka 51 y'amavuko, yagiye akina filime nyinshi yigaragaza nk'umugabo w'umukire, ariko izo yamenyekanyemo cyane ni filime z'urwenya aho azwi cyane muri filime yitwa'Papa Sava'

    5. Crapton Kibonge

    Kibonge nawe ni umwe mu banyarwenya b'abahanga kandi babimazemo igihe, yagiye agaragara mu ma Filime atandukanye harimo Seuburikoko yatumye izina rye riba ikimenyabose ndetse kuri ubu ari mu banyarwenya b'imena bakunze kugaraga mu bitaramo bitegurwa by'urwenya.

    6. Mitsutsu

    Mitsutsu nawe ari mu banyarwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yamenyekanye muri Filime y'uruhererekane ya 'Mugisha na Rusine' ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-urutonde-rw-ibyamamare-mu-rwenya-bamaze-kwigarurira-imitima-y-abanyarwanda

  • Bugesera: Uwamariya Chantal yongeye guhura n… – #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru taliki 8 Mutarama 2023 habaye ibirori byo kwakira Uwamariya Chantal, umwana wa Mukarurangwa Josepha na Ruremesha Joseph bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma yo kuburana kw'imiryango kubera umwijima w'icuraburindi n'iyicwarubozo by'abatutsi, uyu mwana ari mu baburanye n'umuryango kuko yari akiri muto. Umuryango wa Chantal wari utuye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, Akagali ka Kibenga, Umudugudu wa Rwarusaku. 

    Bamwe mu bitabiriye ibi birori byo kwakira Chantal Uwamariya mu muryango we, harimo abo mu muryango we, inzego z'ubuyobozi zitandukanye, inshuti ndetse n’abaturanyi. Bamwe mu bo mu muryango we baduhaye ubuhamya bw’uko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batangiye guhigwa, bafata inzira barahunga. Ariko ntaho bari bafite ho guhungira kuko interahamwe zari zagose ahantu hose ziri kwica Abatutsi baturutse imihanda yose. Kubera gutatana bahunga, abana baburanye n'ababyeyi babo.

    Mukantwari Mediatrice ni mukuru wa Chantal Uwamariya. Ubwo baburanaga n'ababyeyi, Mediatrice yibonye asigaranye na murumuna we Chantal, maze amushyira mu mugongo aramuheka aramuhungana. Nawe yari muto ariko yari mukuru kuri Chantal kuko yari afite imyaka 16.

    Mediatrice yumvaga bavuga ko abantu bose bari guhungira mu rufunzo, bakabicirayo ariko kuko babaga ari benshi, iyo babicaga harokokaga bake mu mirambo myinshi. Yahise yibwira ati 'Reka mpungire mu rufunzo n'uyu mwana mpetse tujye gupfana na benewacu cyangwa turokokere muri bake bari kurokokerayo.'

    Ubwo bahungaga yageze ku gitero cy'interahamwe cyari hafi y'igihuru kirabahamagara kirababwira ngo bicare hasi bicwe kuko iherezo ryabo rirangiye. Mediatrice yagize ubwoba bwinshi kuko ariwe wari uzi ubwenge ukurikije murumuna we.

    Nubwo Chantal yari umwana nawe yari afite ubwoba kubera amaraso y'abantu yagendaga abona y'abantu babaga bishwe. Bose batangiye gutengurwa kuko bumvaga ibyabo birangiye bagiye kwicwa.

    Mediatrice nk'umwana mukuru yumvise ijwi rimubwira ngo abasabe ajye kwiherera kandi koko yumvaga abishaka ariko bwari ubwoba kubera amagambo icyo gitero cyavugaga ukuntu bagiye kubica bombi urw'agashinyaguro. Yarababwiye ati 'Mumbabarire njye ku bwiherero.'

    Babanje kumwangira ariko nyuma baremera aragenda ageze hirya yigira inama yo gucika akiruka. Yaribwiye ati 'Reka niruke mbatere umujinya banyiruke ho nshobora kubacika bakanyirukaho maze bagasiga murumuna wanjye nawe ntapfe, Imana igaca muriyo nzira iturokora twese”.

    Mediatrice yafashe inzira ariruka, murumuna we abonye yirutse arataka avuga ko mukuru we amusize igitero cyose kimwiruka inyuma basiga murumuna we. Mediatrice yarirutse arabacika. Ni uko Imana yabarokoye. Gusa kubera ko yumvise Chantal ataka, yaketse ko bahise bamwica akirukanka.

    Chantal yari umwana muto ku buryo atibuka ibyabaye byose ndetse ntazi n'uwamutabaye akamukura aho Mediatrice mukuru we yamusize.

    Ubwo yaganiraga na inyaRwanda Tv, Chantal yagize ati 'Nari meze nk'uwataye ubwenge mbona umuntu ansanze aho ndi, maze arampagurutsa anshyira mu mugongo arantwara, nyuma nisanga mu muryango ntazi wamfashije nkawukuriramo ari nawo nkirimo n'ubu mfata nk'ababyeyi banjye.'

    Nyuma yo gutatanira kure, buri umwe yumvaga asigaye wenyine kuko ntawari uzi aho undi aherereye. Ariko abarokotse baje guhura uko ari abana bane. Gusa bumvaga Chantal yarapfuye kuko Mediatrice iyo yibukaga induru umwana yavugije ubwo yirukaga, yumvaga baramwishe icyo gihe, bararira barihanagura.

    Mediatrice yatubwiye ati 'Numvaga yarapfuye kirya gihe kuko iyo taliki 7 mu kwa 4 igihe cyo kunamira abacu cyageraga, naragendaga nkamwunamira aho namusize numvaga atarabashije kuharenga.'

    Bamwe mu bahutu babonye uyu mwana bifuza kumurokora ni bwo bamutwaye ariko birabagora kuko bene wabo baravugaga ngo bamuzane bamwice, bigira inama yo kumuhungisha bakamuha umuntu utazwi aho wa kure.

    Ni bwo bamushyikirije umuryango wa Nsekantaribuze Petero ndetse uyu mugabo umwakirana yombi, agambirira mu mutima we kuzarera uwo mwana atazi ndetse akamurera nk'umwana we”.

    Petero wahishe uyu mwana w’umukobwa yagize ati “Uwamariya namuhawe n’Imana dore ko yaje yitiranwa n’umwana wanjye mfite witwa Uwamariya, namufashe nk’impano mpawe n’Imana.”

    Ubwo umuryango wa Chantal Uwamariya wari warihebye ndetse bumva yarapfuye, abantu bahamagaye Mutangana Emmanuel bamubwira ko bumvise itangazo ryatanzwe n'umuryango witwa CCMC uhuza abantu, aho Uwamariya Chantal yabaririzaga abavandimwe be.

    Musaza we yabibwiye Mediatrice ahita avuga ko ibyo bidashoboka kuko yumvaga Chantal yarapfuye. Mutangana yihutiye ku Kiliziya kubaza iby’iryo tangazo ryatanzwe mu Kiliziya, maze arindira ko Misa irangira asaba ko basubiramo iryo tangazo ryamuzeho.

    Nyuma yo kuryumva yatangiye gukeka ko mushiki we yaba akiriho maze we n'abavandimwe be barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batangira kubaririza no gushaka inzira bacamo ngo barebe ko ari Chantal umuvandimwe wabo. Baje guhura na Chantal Uwamariya murumuna wabo babifashijwemo n'umuryango SSMS.

    Muri ibi birori byo kwakira Uwamariya Chantal mu muryango we, benshi bashimye Imana ku bwo guhura kw'imiryango. Byari ibyishimo ku bavandimwe ba Chantal, abaturanyi babo bari baramubuze bazi ko yapfuye ndetse byari ibyishimo ku muryango wahishe Chantal akarokoka.

    Pastor Butera Alex wari uhagaririye umuryango wa Ruremesha Joseph muri ibi birori, yashimye abitabiriye bose ndetse n'umuryango wihutiye gushaka umwana nyuma yo kumva itangazo ko ashobora kuba akiriho.

    Mu ijambo rye yagize ati 'Umwaka mushya kandi Imana ibahe umugisha ku bwo kuza kwifatanya natwe. Ndashimira Petero n'umuryango we mwaturereye umwana mukamuhisha akarokoka, akaba yaravuyemo umubyeyi mwiza witeguye gutanga uburere no ku bana yabyaye kuko uko asa tubikesha mwe. Ubu Chantal ntabwo afite umuryango umwe ahubwo afite imiryango ibiri, uwacu ndetse n'uwanyu, Imana izaguhe umugisha ku bw’ibyo wadukoreye.'

    Uwaje ahagarariye Komite y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyamata, yashimiye uyu muryango ko witaye ku bavandimwe ba Chantal muri rusange.

    Mukantwari Mediatrice yashimye by’umwihariko mukuru wabo wasigaye abitaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo nawe yari afite igikomere cyo gupfakara akiri muto kuko umugabo we yari amaze kwicwa bakimara gushakana. Mukuru wabo yaje gukura ariko bari mu buzima bugoranye bw'ubupfubyi, aza gushaka umugabo wamubereye inshuti ndetse aba n'umubyeyi mwiza w'abana be.


    Mukantwari Mediatrice yishimiye kongera kubona umuvandimwe we nyuma yimyaka 28

    Mediatrice yagize ati 'Ndashima umugabo wanjye kuko yankunze atitaye ku bibazo mfite, ntiyankunze njyenyine ahubwo yankunze n'umuryango wanjye aribo bana tuvukana.'

    Yakomeje ashima Imana avuga ko yamuhaye urubyaro, abana 6 ari bo: Liliane, Josiane, Umwari, Uwera, Mucyo na Sam. Yagize ati 'Umutima wahoraga uncira urubanza numva ko ari njye ntandaro y'urupfu rwa murumuna wanjye, nkumva nari kugumana nawe bakatwicana ariko simusige!

    Ariko Imana yari ibizi ko igihe kizagera ikampuza na murumuna wanjye nakundaga, ndetse ikanshumbusha uru rubyaro yampaye, hiyongereyeho umugabo w'umunyamahoro waduhindukiye nka Papa, atwitaho twese umuryango wacu.'

    Mediatrice, umugabo we n’abana babo bishimiye ibi birori

    Mediatrice yavuze ko baje kubona nyinawabo nawe bamenye ko yabashije kurokoka bishimira ko umuryango wose utazimye, ahubwo hari ababashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwayezu Viviane yakiriye mu byishimo byinshi Uwamariya Chantal abereye Nyinawabo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yashimiye abayobozi bose bitabiriye ibi birori byo kwakira uyu mwana wabo Chantal, ndetse ashimira Nsekantaribuze Petero wahishe uyu mwana akaba amugaruye mu muryango ari muzima.

    Gitifu Mushenyi Innocent atambutsa ijambo imbere y’abitabiriye ibi birori

    Yagize ati 'Iyo tuza kugira ba Petero benshi, imbanga nyamwinshi y'Abatutsi bishwe, nibura haba hararokowe benshi.'

    Werabe François, umugabo washakanye na Mediatrice, mu ijambo rye yavuze ko yishimiye gushakana n'umugore w'intwari kabone nubwo yari afite ibikomere ariko yabaye umubyeyi mwiza kandi akarera abana be neza abatoza kuba imfura no kwiga amateka bakaniyubaka.

    Uwamariya Chantal wakorewe ibi birori, yari afite ibyishimo byinshi, yifuriza imigisha itangwa n’Imana abantu benshi bari bamukikije baje kumwakira. Mu ijambo ryateye menshi amarira y'ibyishimo yagize ati:

    Si nari nzi ko nzongera kubona umuryango wanjye kuko sinabibukaga ariko amashusho ataramvaga mu mutwe ni musaza wanjye Mutangana kuko niwe twakinaga turi abana munsi y'igiti cy'umuvumu, we nakomezaga kumva andi mu mutwe. Abandi bo sinabibukaga neza amasura bancaga mu maso ariko simbibuke. Ndashima Imana yongeye kumpuza n'umuryango.

    Yakomeje ashima, avuga ko ashimiye abavandimwe be ko bakimenya ko ariho batatuje kugeza igihe bamugezeho. Yashimiye umuryango wamuhishe ndetse n'ubuyobozi bw'aho yakuriye bwamufashije kubona aho aba bakamushakira n'amafaranga akabona icyo akora ngo yibesheho. Yashimye umugabo we bashakanye akamubera umubyeyi akaba afite umuryango ushima Imana.

    Nsekantaribuze Petero wahungishije Uwamariya Chantal

    Uwamariya Chantal yagize ati 'Petero ni Papa wanjye ibihe byose kuko ubuzima mfite ni we mbukesha, iyo atanyitangira ngo ampishe mba narapfuye kandi iyo umuryango utanshaka babifashijwemo na Leta y'u Rwanda ntabwo mba nongeye guhura n'umuryango.'

    Hitimana Selemani washakanye na Uwamariya Chantal nawe yatambukije ijambo ashimira abari aho muri rusange, ndetse n'umuryango umugore we akomokamo, ko wabakiriye neza kandi yizeza abari aho bose ko azakomeza kumubera umugabo mwiza.

    Hitimana umugabo wa Uwamariya Chantal bashakanye, ubu bafitanye n’abana 2

    Nzabamwita JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muhanda, waje ahagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yashimye abari aho bose kuba baje kwakira umwana wabo Chantal Uwamariya.

    Ati 'Ndabashimiye, umutima mwagaragaje muza aha, kandi nshimiye byimazeyo Uwamariya Chantal kuko yabaye umuturage mwiza w'intangarugero mu murenge wacu. Ubu Chantal ari mu bagore bahagarara imbere y'abandi bagore, bagakomeza abandi ndetse bakabashishikariza kwiteza imbere.'

    Yavuze ko mu bushobozi Umurenge ndetse n'Akarere bari bafite, bashakiye Chantal inzu yo kuba akodesha ubuzima bukisunika, nyuma baza kumwubakira iye bwite, kandi kugeza ubu akaba ari umuturage buri wese yifuza guturana na we.

    Umuyobozi uhagarariye IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yashimiye Imana yarokoye Uwamariya ndetse avuga ko ari Malayika wamurokoye akurikije urugendo rwavuzwe yaciyemo.

    Bankundiye Chantal umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Bugesera

    Madamu Bankundiye Chantal yagize ati 'Pete warakoze kuduhishira umwana akarokoka! Ariko turakwinginze kandi turagusaba ko wadufasha tukabona n'abandi bantu bacu twabuze.' Yashimiye abantu muri rusange bagize umutima ukomeye bagahisha Abatutsi mu 1994 kabone nubwo bari bafite ubushobozi bwo kubica.

    Mu gusoza ibi birori, Pastor Butera Alex, yashimiye abagize uruhare muri ibi birori n'imiryango itandukanye yaherekeje Chantal aje guhura n'umuryango we ndetse asabira buri muntu wese kugira umutima wa kimuntu udafitwe na benshi ndetse bagakundana kuko ari cyo Imana ibasaba.

    Pastor Butera wari uhagarariye umuryango wa Ruremesha Joseph

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124722/bugesera-uwamariya-chantal-yongeye-guhura-numuryango-yabuze-muri-jenoside-yakorewe-abatuts-124722.html

  • Biratangaje! Moshions iri kugura imyambaro ya… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze mu masaha macye ashize ku mugoroba w’uyu wa Gatatu, inzu y'imideli ya Moshions yagize iti: 'Turimo turakusanya tunagura imyambaro yose imaze imyaka itatu irenga iguriwe hano hagamijwe kuyivugurura no kuyibika.'

    Bakomeza batangaza uko ibiciro bya buri mwambaro bizaba bihagaze mu kuyigura, ubwabo bati: 'Ishati ibihumbi 60Frw, ikanzu ibihumbi 45Frw, ikabutura cyangwa ijipo ibihumbi 35 Frw n'ipanaro ibihumbi 45Frw.'

    Basoza bagira bati:'Muzane imyamabro yose ya Moshions ku muhanda wa 43 KN 16 Ave mwanahamagara kuri +250788645543 tukarebera hamwe uko yatugeraho.'

    Ibi bizakorwa kugera ku itariki ya 26 Mutarama 2023 nk’uko itsinda ry'abahuriye muri Moshions ryabitangaje.

    Ibi bije nyuma y’uko uwayishinze akomeje kwamamara mu bikorwa by'uburaya no kwambara ubusa, ibintu hataramenyekana neza imvano yabyo.

    Itangazo ryashyizwe hanze n’inzu y’imideli ya Moshions

    Ubu wagurisha umwambaro waguze muri Moshions umaranye imyaka 3 kuzamura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124768/biratangaje-moshions-iri-kugura-imyambaro-yari-yaragurishije-124768.html

  • French Montana yahishuye ko umuraperi Max B a… – #rwanda #RwOT

    Muri videwo French Montana yasangije ku rubuga rwa Twitter ubwo yamamazaga amashusho y’indirimbo nshya ya Max B ufunze, yise ‘Lemonade,’ (Iri kuri alubumu ya ‘Coke Boys’, French aherutse gusohora), yahise aboneyeho gutangaza ko Max yamusabye kumutangira ubutumwa bw’uko azasohoka muri gereza muri Mata.

    French Montana yatangaje ko umuraperi Max B azafungurwa muri Mata

    Umuraperi Charley Wingate uzwi ku mazina ya Max B yafunzwe muri 2009 nyuma yo gukatirwa igifungo cy'imyaka 75, akurikiranyweho ibyaha by'ubugambanyi bujyanye n'ubujura bwitwaje intwaro, gushimuta, gukomeretsa bikabije n'ubwicanyi. 

    French Montana mu itangazo rye yagize ati “Umuvandimwe wanjye yari yarakatiwe imyaka 75. Yambwiye kubabwira mwese ko azaba ari mu rugo muri Mata !!”. Yakomeje kandi ashishikariza abantu kujya kureba amashusho y’indirimbo ‘Lemonade’ iri ku mbuga zose. 

    Max B wavukiye i Harlem yakatiwe igifungo cy’imyaka 75 muri Nzeri 2009 ahamijwe ibyaha icyenda muri 11 yashinjwaga. 

    Nk’uko HIPHOP Dx ibitangaza, uyu muraperi yahamijwe icyaha cy’ubwambuzi bwakorewe abagabo babiri i New Jersey, muri 2006, abifashijwemo n’umuvandimwe we, Kelvin Leerdam, n'uwahoze ari umukunzi we, Gina Conway, ndetse bikarangira umwe muri aba bagabo arashwe agapfa.  

    Muri Nzeri 2016, igihano cya Max cyaragabanijwe gishyirwa ku myaka 20, nyuma yo kujurira ku kirego cy’ubwicanyi, ndetse igihano cye cyaje kugabanywa kugeza ku myaka 12 muri 2019, kubera impamvu zitaramenyekana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124764/french-montana-yahishuye-ko-umuraperi-max-b-azafungurwa-muri-mata-124764.html