Blog

  • Ukora amasanduku yo gushyinguramo yafashwe agiye kwica umurwayi mu bitaro kugira ngo abone ikiraka #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Kameruni ukora amasanduku yo gushyinguramo yatawe muri yombi na polisi azira gushaka kwica umurwayi mu bitaro kugira ngo abone ikiraka kuko yari amaze iminsi yaraheraniwe.

    Amakuru aravuga ko uyu mugabo w'imyaka 33 wari warabuze aho acuruza amasanduku ye,yinjiye mu bitaro byari hafi y'aho akorera,ashaka guhuhura umurwayi wa Cholera wari uharwariye.

    Icyakora ibi ntabwo byamuhiriye kuko ngo ubwo yari agiye gucomora serumu yari yatewe umurwayi yafashwe n'umuganga wo muri ibi bitaro ahita ahamagara inzego zishinzwe umutekano

    Ibi biravugwa ko byabereye ahitwa Limbe,umujyi wegereye inyanja uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon.

    Iyi nkuru ntihavuzwe igihe ibi byabereye.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ukora-amasanduku-yo-gushyinguramo-yafashwe-agiye-kwica-umurwayi-mu-bitaro

  • Messi yahawe umushahara udasanzwe n'ikipe isanzwe ari mukeba wa Al Nassr ya CR7 #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Lionel Messi arashakishwa n'ikipe yo muri Saudi Arabian yitwa Al Hilal ngo imuha amasezerano yatuma azajya ahembwa miliyoni 245 z'amapawundi buri mwaka nkuko amakuru avuga

    Cristiano Ronaldo bahora bahanganye yerekeje muri iki gihugu muri uku kwezi ahabwa amasezerano azajya atuma ahembwa akayabo ka Miliyoni 173 z'amapawundi buri mwaka na Al Nassr.

    Ibi bivuze ko Messi aramutse agiye muri Saudi Arabia yaba arusha kure cyane umushahara mugenzi we Ronaldo.

    Ronaldo kugeza ubu niwe uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose mu mikino yose ikinwa ku isi.

    Umushahara we,uruta uwa Mbappe,Messi,Neymar Jr na Iniesta bose ubateranyije cyane ko aribo bamukurikira.

    Messi yemeye kujya muri iriya kipe yaba yanditse andi mateka nyuma yo kwegukana igikombe cy'isi.

    Nkuko Mundo Deportivo ibivuga, Messi ashobora guhabwa aya mahirwe yo kurusha Ronaldo umushahara mu mezi make ari imbere.

    Uyu munya Argentina w'imyaka, 35 azaba arangije amasezerano afitanye na Paris Saint-Germain mu mpeshyi.

    Amakuru avuga ko hari ubwumvikane bwabayeho hagati y'impande zombi ko uyu munyabigwi azongera amasezerano.

    Al Hilal niwe mukeba wa mbere wa Al Nassr muri Saudi ndete buri mwaka bakina “Riyadh derby”iba ikoemye.

    Messi yemeye,yarusha miliyoni 70 Ronaldo ku mushahara yemerewe guhabwa.

    Al Hilal ishaka Messi iri ku mwanya wa 3 muri Saudi Pro League,irushwa amanota 3 na Al Nassr ya mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yahawe-umushahara-udasanzwe-n-ikipe-isanzwe-ari-mukeba-wa-al-nassr-ya-cr7

  • Itangazo:NSENGIYUMVA Kumbuka Jean De Dieu yasabye guhindura amazina akitwa NTWARI Aime Moise #rwanda #RwOT

    Uwitwa NSENGIYUMVA Kumbuka Jean De Dieu yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NTWARI Aime Moise mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nsengiyumva-kumbuka-jean-de-dieu-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Luvumvu yasubije abibaza niba azemererwa gukinira Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Hertier Luvumvu yasubije abibaza niba azemererwa gukinira Rayon Sports kandi atujuje ibisabwa avuga ko nta makuru azi kuri ibyo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Heroes FC ibitego 4-1,Luvumbu yavuze ko ingingo zimubuza gukinira iyi kipe yamugaruye ntazo azi.

    Yagize ati “Njyewe ntabyo nzi.N'ukubaza ubuyobozi.Njyewe nta kintu na kimwe nzi.”

    Uyu mukinnyi yabajijwe ku cyatumye agaruka muri Rayon Sports,asubiza ati ” Mbere na mbere aha ni mu rugo.Numva meze neza iyo ndi hano.Ikindi narebye imikino y'ikipe mfite urubuga rwayo mbona imeze neza.”

    Yavuze ko iby'uko yari amaze igihe kinini adakina ari ibinyoma.Ati “Nakinnye imikino mike muri DCMP I Kinshasa ariko nyuma naje guhitamo kuza hano no kurangiza igice cya kabiri cya shampiyona hano.

    Nkina muri DCMP nta masezerano twari dufitanye,niyo mpamvu bampamgaye mpitamo kuza hano.”

    Héritier Luvumbu uheruka kongera gusinyira Rayon Sports, akomeje kuvugisha benshi nyuma y'uko kuri ubu afite imyaka 30 mu gihe hari itegeko rivuga ko umukinnyi uyirengeje atemerewe gusinya mu ikipe yo muri Shampiyona y'u Rwanda.

    Amakuru avuga ko Luvumbu yavutse tariki ya 23 Nyakanga 1992 ku byangombwa bigaragara. Uyu mukinnyi ariko ntabwo yaba arengeje imyaka 30 kuko imyaka 31 izuzura muri Nyakanga.

    Itegeko rya Ferwafa rivuga ko umunyamahanga winjira mu gihugu urengeje imyaka 30 y'amavuko agomba kuba nibura yarakiniye ikipe y'igihugu cye mu gihe cy'imyaka itatu ishize, nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

    Ati 'Umukinnyi wemewe ntabwo agomba kuba arengeje imyaka 30. Iyo arengeje iyo myaka tumusaba ibimenyetso by'uko agomba kuba agaragaza ko yakiniye ikipe y'igihugu mu myaka itatu itambutse.'

    Karangwa yongeyeho ko ikibazo cya Luvumbu bataracyakira kuko uyu mukinnyi atari yandikishwa ngo Ferwafa imenye ibyo yujuje n'ibyo atujuje kugira ngo yemererwe gukina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda.

    Ku rundi ruhande,Umuvugizi wa Rayon Sports abinyujije kuri Twitter yagize ati “Luvumbu Hertier Nzinga afite ibyangombwa byose bimwemerera gukina #RPL aba
    @rayon_sportsNtimuhangayike ubuyobozi bwamuguze bwashishoje muri byose.”

    Mu yandi makuru,Umutoza Haringingo Françis wa Rayon Sports avuze ko nta mikino ya nyuma yahawe agomba gutsinda cyangwa akirukanwa, ashimangira ko imikino yo kwishyura nayo azayitoza.

    Rayon Sports kandi yasezereye Mindeke Jean-Pierre Fukiani, rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari umaze iminsi mu igeragezwa nyuma yo gusanga nta gishya yaha ikipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumvu-yasubije-abibaza-niba-azemererwa-gukinira-rayon-sports

  • M23 yasabye Kenyatta ikintu gikomeye mu biganiro bagiranye I Nairobi #rwanda #RwOT

    Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya,Umuhuza mu bibazo by'umutekano muke muri RDC, yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'Umutwe wa M23,kuri uyu wa 12 Mutarabana 2023.

    Ibi biganiro byabereye I Nairobi muri Kenya,byagarutse ku bikorwa byo kubahiriza imyanzuro yafashwe n'abakuru b'ibihugu byo mu karere igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

    Abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisiimwa bahuye na Kenyatta mu biganiro bigamije kwerekana ubushake bw'uyu mutwe bwo gushyira intwaro hasi, ikibazo cyawo kigakemuka binyuze mu biganiro.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, abayobozi ba M23 bemeye gukomeza kubaha no gukorana n'Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Izi ngabo ni zo zisigaye zigenzura uduce tumwe na tumwe M23 yavuyemo turimo Kibumba n'utundi nk'uko byemejwe n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ndetse n'iy'Abagaba b'Ingabo zo mu Karere yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.

    Abayobozi ba M23 basabye Uhuru Kenyatta kugira uruhare mu bikorwa bigamije guharanira ko amahoro aboneka muri Congo kandi 'uburenganzira bw'abenegihugu bukubahwa' kandi 'imitwe yose yitwaje intwaro yaba ikomoka imbere mu gihugu n'iyo hanze yacyo irwanira mu Burasirazuba bwa RDC igashyira intwaro hasi', kandi igahagarika 'kugaba ibitero kuri M23 ahubwo igisubizo cy'amakimbirane kigashakirwa mu biganiro by'amahoro'.

    Muri iyi nama kandi hagarutswe ku bibazo by'umutekano muke muri RDC byatumye abaturage benshi bo mu Burasirazuba bw'igihugu bahunga.

    Ibiganiro bya Nairobi bihuriza hamwe imitwe yitwaje intwaro muri RDC bizongera kuba mu mpera za Gashyantare. Byitezwe ko bizafata imyanzuro ishingiye ku ntambwe imaze guterwa.

    Abayobozi ba M23 basabye ko imvugo z'urwango zikomeje kubibwa muri Congo zahagarara, umuhuza Uhuru Kenyatta, yemeranya nabo ko iki kibazo gikwiriye gushakirwa igisubizo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenyatta-yaganiriye-n-abayobozi-ba-m23-yakiriye-i-nairobi

  • Bill Ruzima yavuze impamvu yakoresheje ikirango cy'abaryamana bahuje igitsina mu kwamamaza Album ye #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi usigaye abarizwa mu Budage aho asigaye atuye, yifashishije Bibiliya, yabwiye Igihe ko igisobanuro cy'umukororombya we yakoresheje gitandukanye n'uburyo abandi bafata amabara yawo.

    Aha Bill Ruzima yifashishije ibyanditswe mu Itangiriro 9:13-16 agira ati “Nshyize umuheto wanjye mu gicu niwo mukororombya uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'Isi, ni uko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y'Isi, umukororombya uzabonekera muri cyo. Nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n'ibibaho bifite umubiri byose maze ntihakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose. Umukororombya uzaba mu gicu nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu Isi.'

    Uyu muhanzi yavuze ko we ataryamana n'abo bahuje ibitsina ku buryo yari kuba abavugira, icyakora avuga ko n'ababikora atabacira urubanza.

    Ati 'Njye rero ntabeshye sinkoresha umukororombya mu buryo bwo kwamamaza ikintu na kimwe kindi. Njye nywukoresha mu buryo bwanjye. Abo bo bashobora gusobanura impamvu bawukoresha ariko njye nywukoresha ku giti cyanjye nanasobanurira buri umwe. Ntabwo mbayeho ngo mbacire urubanza kuko ndi umwana w'Imana nabo ni abana b'Imana, mbaho ku giti cyanjye.'

    Uyu musore wimukiye mu Budage muri Nyakanga 2022, ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise 'Mu nda y'Isi' amaze igihe atunganya.

    Ni album izaba igizwe n'indirimbo umunani zirimo; Mu nda y'Isi yanitiriye iyi album, Ishene yakoranye na Bushali, Inkambi, Mvungurira yakoranye na Prime Mazimpaka, Nta herezo ry'urukundo (yakoreye inshuti ye yitabye Imana),Hehe n'irungu, One day, na Vibe ni motherfucker.

    Izi ndirimbo hafi ya zose Bill Ruzima yazanditse ubwo yari akiri umunyeshuri mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bill-ruzima-yavuze-impamvu-yakoresheje-ikirango-cy-abaryamana-bahuje-igitsina

  • Gatsata: Uruhinja rwakuwe mu bwiherero rutarashiramo umwuka #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, bibera mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamabuye mu Mudugudu wa Ruvumera.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urwo ruhinja rwabonywe n'uwari ugiye mu bwiherero, arwumva ruri kurira.

    Yagize ati' Umuturage wari ugiye gukoresha ubwiherero, yumva umwana ararira mu bwiherero, ahamagara Polisi nayo yifashisha ababishinzwe, ku bw'amahirwe avamo ari muzima. Ubu haracyakurikiranwa uwaba yamujugunyemo.'

    Gitifu Murebwayire, yavuze ko hagishakishwa amakuru ngo ukekwa gukora ayo mahano ashyikirizwe ubutabera.

    Yavuze ko umwana ari kwitabwaho ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali,CHUK.

    Ati' Yari muzima ariko yajyanywe no kwa muganga kugira ngo yitabweho, bimenyekane neza ko ari muzima byemejwe n'abaganga.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage by'umwihariko ababyara bibatunguye kwirinda kwihekura.

    Ati'Iyo wabyawe umwana uba wabonye inshingano. Kumujugunya siwo muti ahubwo inshingano zo kurera, umubyeyi wabyaye agomba kuzikomeza, yakenera n'ubufasha, ubuyobozi buba buhari, aho kugira ngo afate umwanzuro ugayitse wo kumujugunya.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gatsata-uruhinja-rwakuwe-mu-bwiherero-rutarashiramo-umwuka

  • RAPORO YA HRW : Iby’ifungwa rya Kayumba,Idamange,Cyuma Hassan,Karasira,Theo wa Umubavu …, #rwanda #RwOT

    Tirana Hassan ukuriye Human Rights Watch (HRW) avuga ko babonye abategetsi ku isi 'bagurisha nkana inshingano zabo n’ibyo bakwiye kubazwa ku burenganzira bwa muntu ku babuhonyora kubera inyungu za politike z’igihe gito'.

    Iyi raporo ivuga ku byaranze uburenganzira bwa muntu mu bihugu birenga 100 mu 2022, ku Rwanda ivuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi bafunze 'benshi muri bo baregwa cyangwa bahamijwe ibyaha bihimbano'.

    Iyi raporo ivuga kandi ku munyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe ategura gutara inkuru ku bantu umunani bateguraga ikiswe 'Ingabire Day' bo mu ishyaka Dalfa Umurinzi, uwo akaba afunganywe nabo.

    HRW ivuga ko ikora iyi raporo ishingiye ku icukumbura ikorana n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu z’imbere mu bihugu.

    Ku Rwanda, iyi raporo igaruka ku rubanza rwa Christopher Kayumba rwatangiye muri Nzeri (9) ishize, ivuga ko afunze aregwa gufata abagore ku ngufu yashinjwe hashize igihe gito atangaje ko ashinze Rwandese Platform for Democracy (RPD) ishyaka rya politike ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

    Jean Bosco Nkusi wari ushinzwe ubunyamabanga n’ubukanguramba bw’iryo shyaka nawe yafunzwe iminsi micye rimaze gushingwa aregwa ibyaha by’inyandiko mpimbano no kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi, muri Mata(4) 2022 akatirwa gufungwa imyaka 10.

    Raporo ya HRW ivuga ko hari abandi banyamakuru n’abatanga ibitekerezo ku mbuga nka YouTube bafunze bamwe muri bo 'kubera kuvuga ibikorwa bibi by’inzego z’umutekano, birimo gufunga binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no kwica, cyangwa kunenga ishyaka riri ku butegetsi RPF n’amakuru yayo ku burenganzira bwa muntu.'

    Muri uwo mujyo, iyo raporo igaruka ku manza za Yvonne Idamange, Aimable Karasira, Dieudonné Niyonsenga (Cyuma Hassan) zavuzweho no mu mwaka ushize. Mu nkiko, aba barezwe ibyaha bitandukanye kuva ku nyandiko mpimbano, guteza imvururu muri rubanda, guhakana jenoside cyangwa kubiba amacakubiri.

    Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15 naho Cyuma Hassan akatirwa imyaka irindwi.

    Ku byavuzwe na HRW mbere ku ifungwa ry’aba banyamakuru umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko urwego rw’ubucamanza “rukorera mu mucyo kandi rutabogamye rushingiye ku mategeko y’u Rwanda, n’ibisabwa n’akarere n’amahanga”.

    Ubutegetsi bw’u Rwanda kandi muri raporo iheruka ya Rwanda Governance Scorecard , y’ikigo cy’imiyoborere yerekana ko igipimo cy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure kuri rubanda bihagaze kuri 83%.

    Iyo raporo ya 33 ya buri mwaka ya HRW, igaruka kandi ku irekurwa ry’abanyamakuru batatu : Damascene Mutuyimana, Shadrack Niyonsenga, na Jean Baptiste Nshimiyima bari barafunzwe mu 2018 baregwa gukwiza ibihuha no kwangisha u Rwanda amahanga, muri Nyakanga(7) ishize urukiko rukabagira abere.

    Iyi raporo ivuga kandi ko muri Kamena(6) ishize, inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth yabereye i Kigali, 'nubwo bwose hari impungenge ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bigendanye nayo, birimo gufunga no guhohotera abakene 'mu gusukura’ imihanda ya Kigali'.

    Tirana Hassan ukuriye Human Rights Watch avuga ko 'kwirengagiza ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu bifite ingaruka zikomeye', yongeraho ko leta zose zifite 'inshingano yo kugira icyo zikora mu kurengera uburenganzira bwa muntu'.

    Ivomo:BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/RAPORO-YA-HRW-Iby-ifungwa-rya-Kayumba-Idamange-Cyuma-Hassan-Karasira-Theo-wa-Umubavu

  • Imana yakinze ukuboko Rayon Sports isezerera… – #rwanda #RwOT

    Kuva Rayon Sports yanyura mu biganza bya Munyakazi Sadate kugera kuri Fidele uyifite magingo aya, abakunzi b’iyi kipe ntabwo bavuga ku migurire yaranze izi ngoma aho bemeza ko bagurirwa abakinnyi badashoboye ndetse hari n’aho bagera bamwe bakaba umutwaro ku ikipe.

    Na n’ubu n’ubwo umubare w’abakinnyi Rayon Sports utabemerera kongeramo abakinnyi benshi, baracyafite inyota y’abakinnyi bashya, gusa nabwo indwara iracyari ya yindi yo gushakira abakinnyi aho batari. 

    Hari hashize icyumweru Rutahizamu Mindeke ukomoka muri DR Congo ari mu igerageza mu ikipe ya Rayon Sports aho yagiye agaragara mu myitozo ndetse mu bihe bitandukanye ariko abamuhonye mu kibuga bakifata ku munwa.

    Imana yanyuze mu bafana ikinga ukuboko

    Kuri uyu wa Gatatu mu mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Heroes FC ibitego 4-1, uyu mukinnyi yari afite amahirwe yo gusinyira Rayon Sports ndetse cyari igipimo nyamukuru imbere y’abafana n’abanyamakuru birebera amacenga yiwe.

    Mindeke yagaragaje urwego ruri hasi nk’umwataka

    Mindeke yabanje mu kibuga asimburwa mu gice cya kabiri, ariko yavuye mu kibuga nta nkuru. Igice cya mbere cyagiye kurangira abafana ba Rayon Sports bamaze kwijuta ubushobozi buke bw’uyu rutahizamu nyuma y’ibitego yagiye ahusha ndetse no kugenzura umupira byamugoraga umusubirizo.

    Abafana bageze aho bamuvuguriza induru uko agerageje gufata umupira, byageze aho ava mu kibuga nawe ahamanya n’umutima we ko n’ubwo amafaranga ya Rayon Sports yariwe na benshi ariko we amuciye mu myanya y’intoki. 

    Ubuyobozi n’abatoza ba Rayon Sports bamaze kubona itakarizwa gaciro abafana bakoreye Mandeke, bafashe umwanzuro wo gusezerera uyu mukinnyi ndetse bamushimira iminsi bari bamaranye.

    Rayon Sports iracyafite ikibazo cya ba rutahizamu n’ubwo uyu mwanya uriho abakinnyi benshi batandukanye barimo Prince, Musa Esenu, Paul Were, Moussa Camara, Traore n’abandi.

    Mindeke yahushije ibitego byinshi byatumye avugirizwa induru n’abafana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124784/imana-yakinze-ukuboko-rayon-sports-isezerera-rutahizamu-mindeke-124784.html

  • UKURI ku mwiryane uvugwa mu rugo rwa Meddy n’uburyo asigaye akubitwa n’Umugore we #rwanda #RwOT

    Amakuru ya Meddy avuga ko akubitwa n’umugore ni amwe mu yacaga ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu bayatangaje nta wigeze yerekana ko yaba ari ukuri uretse kuba byari mu kirere, abandi na bo bakagendera mu kigare babwira umugore wa Meddy guhagarika guhohotera umugabo we.

    Meddy abinyujije kuri Instagram ye yasabye umugore we kuza agatanga ibisobanuro by’ibyo bikorwa bamushinja.

    Ati 'Kuki bankora ibintu nk’ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe.'

    Mimi nawe yaje kujya kuri uru rubuga abanza kwandika ko akeneye umuntu wo kumusemurira kuko byari byanditswe mu Kinyarwanda.

    Mu bitwenge byinshi Ati 'Abantu burya bagira n’umwanya.'

    https://www.instagram.com/stories/itsmimiali/3013769386289174974/

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri Kanama 2017. Muri 2021 nibwo bakoze ubukwe bwabereye Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2022 nibwo bibarutse imfura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/UKURI-ku-mwiryane-uvugwa-mu-rugo-rwa-Meddy-n-uburyo-asigaye-akubitwa-n-Umugore-we